Author: webrwanda

  • Umwongereza Zoe Backstedt yegukanye umudali wa Zahabu muri ITT #rwanda #RwOT

    Umwongereza w'imyaka 20, Zoe Backstedt, yongeye kwandika izina rye mu mateka y'umukino w'amagare ubwo yegukanaga umudali wa Zahabu mu irushanwa rya Individual Time Trial (ITT) ry'abakobwa batarengeje imyaka 23. Ni isiganwa ryabereye ku ntera y'ibilometero 22,6, aho uyu mukinnyi yitwaye mu buryo budasanzwe akoresheje iminota 30 n'amasegonda 56, akarusha abandi bakobwa bose bahatanaga.

    Backstedt yanyuze kuri Marie Schreiber, umukinnyi ukomoka i Luxembourg wahagurutse iminota itatu mbere ye, maze amucaho nk'inkuba y'amahindu.

    Byagaragaje ko uyu mwongereza afite imbaraga n'ubuhanga budasanzwe, ndetse n'ubushake bwo gukomeza gutera imbere muri uyu mukino.

    Iyi ntsinzi ishyira Zoe mu rwego rwo hejuru rw'abakiri bato bazaba bagomba gukurikiranwa mu bihe biri imbere. Abasesenguzi b'uyu mukino bavuga ko afite ejo hazaza heza, kuko atangiye kugaragaza ko afite ubushobozi bwo guhatana no ku rwego rw'Isi mu kiciro cy'abakuru.

    Uyu mudali wa Zahabu ni ikimenyetso cy'uko imyitozo, umuhate, n'ubushake bwo guhatana bishobora kugera ku musaruro wifuzwa.

    Ni ishema rikomeye ku Bwongereza kubona umukobwa muto nk'uyu yegukanye intsinzi nk'iyi, kandi bikaba byerekana ko Abasore n'abangavu mu mukino w'amagare bagira uruhare rukomeye mu gusigasira no kongera ibikombe by'icyubahiro. Backstedt, mu magambo ye nyuma y'isiganwa, yavuze ko yumvaga afite icyizere ariko atari yiteze kwitwara kuri urwo rwego, ahamya ko byamushimishije bikomeye kandi bigatuma yiyumvamo icyizere cy'ahazaza.

    Ubu, abakunzi b'amagare mu Bwongereza no ku Isi yose biteze kureba intambwe izakurikiraho muri urwo rugendo rwe rujyanye n'amateka yo kwandika izina mu bihe bizaza.

    Umwongereza Zoe Backstedt yegukanye umudali wa Zahabu muri ITT

    Source : https://kasukumedia.com/umwongereza-zoe-backstedt-yegukanye-umudali-wa-zahabu-muri-itt/

  • Ibyo wamenya ku ASAN Khidmet ihanzwe amaso n'u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ibihugu byinshi bikomeje guhanga amavugurura agamije kwegereza abaturage serivisi, kugabanya imvune bahuraga na zo bakora ingendo ngo bagere aho serivisi zitangirwa no guca intege ruswa mu nzego z'imiyoborere.

    Ibyo bikorwa himakazwa ikoreshwa ry'ikoranabuhanga mu gutanga serivisi zitandukanye.

    ASAN Khidmet ni bumwe mu buryo buhambaye ku ruhando mpuzamahanga bwatangijwe na Azerbaijan hagamijwe kwihutisha serivisi no gukoresha ikoranabuhanga mu itangwa ryazo.

    Ni uburyo bwatangijwe mu 2012 ku gitekerezo cya Perezida Ilham Aliyev.

    Uyu mushinga wubakiye ku ntego yo guha abaturage serivisi z'imiyoborere mu buryo bworoshye, bunoze, kandi bwizewe.

    Mu rugendo Perezida w'u Rwanda Paul Kagame aheruka kugirira muri icyo gihugu ku wa 19-21 Nzeri 2025, yanasuye icyicaro gikuru cya ASAN Khidmet asobanurirwa byinshi ku bijyanye n'uruhare igira mu itangwa rya serivisi z'imiyoborere ku baturage.

    Muri urwo ruzinduko yagiriye kuri ASAN Khidmet Center, yakiriwe n'Umuyobozi Mukuru ushinzwe ikigo cya Leta gitanga serivisi no guhanga udushya, Ulvi Mehdiyev, amusobanurira byinshi ku mikorere ya ASAN Khidmet n'uburyo itanga umusanzu mu miyoborere y'Igihugu.

    Kuri ubu u Rwanda ruhanze amaso ubwo buryo bwa ASAN Khidmet bumaze kugezwa mu bihugu birenga 30 hirya no hino ku Isi.

    Umuryango w'Abibumbye na wo wemeza ko ASAN Khidmet ari umwihariko wa Azerbaijan ariko ukwiye gusangizwa ibindi bihugu mu kunoza imiyoborere.

    Ubusanzwe ASAN Khidmet Center ni ahantu Leta yahisemo kubaka hagamijwe kwegereza serivisi zose za Leta umuturage kandi zikabonekera ahantu hamwe.

    Ibyo birinda umuturage gusiragira mu biro bitandukanye ajya gushaka serivisi n'ibyangombwa mu nzego zinyuranye ahubwo akazibonera ahantu hamwe ibizwi nka One Stop Center.

    Imikoranire y'u Rwanda na Azerbaijan ishingiye ku gusaranganya inararibonye ku ikoreshwa rya ASAN Kdidmet byabaye umusaruro w'ibiganiro byabaye hagati ya Perezida w'icyo gihugu, Ilham Aliyev na Paul Kagame w'u Rwanda ubwo yajyaga muri icyo gihugu mu Ugushyingo 2024 yitabiriye Inama ya COP29.

    Muri Kamena 2025 impande zombi zemeranyijwe imikoranire bityo u Rwanda rushobora gutangira gukoresha ubwo buryo mu gihe cya vuba.

    Kuri ubu u Rwanda rushyize imbere ko serivisi zose za Leta zitangirwa ku ikoranabuhanga binyuze muri IremboGov, ariko hamwe n'uburyo bwa ASAN Khidmet hashobora no gushyirwaho ibigo bitandukanye bishobora gufasha mu itangwa rya serivisi zitandukanye ku baturage.

    Gusigasira ihame ry'ubwizerwe no kurwanya ruswa

    ASAN Khidmet yagiye ishimangirwa nk'urugero rwerekana uko ikoranabuhanga rifasha mu kugabanya ruswa.

    Serivisi zitangwa mu buryo bunoze, abaturage bakabona ibisubizo byabo hatabayeho kureregwa cyangwa guhora basiragira ku biro bya leta.

    U Rwanda rufite intambwe rwateye mu kurwanya ruswa, ariko ruracyahura n'imbogamizi zigaragara cyane mu nzego zicunga umutungo rusange no mu gutanga serivisi.

    Ikoreshwa rya IremboGov ni inzira nziza yo kugeza serivisi kuri bose kandi hatabayeho gusiragira nubwo hakiri ibibazo byo kurebwaho.

    Gushyira mu bikorwa uburyo bwa ASAN Khidmet byafasha gukomeza kurandura ruswa, kuko ikoranabuhanga ryongera gukorera mu mucyo kandi rikagabanya aho umuntu ku giti cye ashobora gutambamira itangwa rya serivisi.

    Gutanga serivisi ku gihe no korohereza abaturage

    U Rwanda rukomeje gushyira imbere gahunda yo gutanga serivisi ku ikoranabuhanga n'uburyo bwo kwishyura serivisi za leta hifashishijwe IremboGov.

    ASAN Khidmet yerekanye ko bishoboka gutanga serivisi zose z'ibanze mu kigo kimwe, kandi mu gihe gito.

    Abaturage ba Azerbaijan bashobora kubona icyangombwa cy'ivuka, pasiporo, uruhushya rwo gutwara imodoka cyangwa serivisi z'amazi n'amashanyarazi byose mu nyubako imwe, cyangwa bakoresheje uburyo bwa Mobile ASAN bugera no mu bice by'icyaro.

    U Rwanda na rwo rwemera ko nta muturage ugomba gusiragira kuva ku kigo kimwe ajya ku kindi ngo abone serivisi y'ibanze.

    Mobile ASAN: Serivisi zigera no mu bice by'icyaro

    Mu Rwanda, abaturage batuye kure y'umujyi bakunze guhura n'imbogamizi mu kubona serivisi za leta.

    Nubwo hari gahunda za 'One Stop Center' mu turere, hari abaturage bagikora urugendo rurerure cyane ko usanga na gahunda ya Byikorere ya IremboGov batarayisobanukirwa uko bikwiye bigatuma bakora ingendo.

    ASAN Khidmet ikoresha ubu buryo bwa mobile ASAN hagamijwe kugera ku baturage aho hakoreshwa imodoka zigezweho zijya mu bice bitandukanye, hagatangirwa serivisi ku baturage batabasha kugera ku bigo bikuru.

    Gushora imari mu buryo nk'ubu byagabanya ikinyuranyo hagati y'abatuye umujyi n'icyaro, bikongera icyizere cy'abaturage ku miyoborere.

    Uburezi n'ikoranabuhanga bifasha guhanga udushya

    ASAN ifite gahunda nka INNOLAND na Bilim Baku zigamije guteza imbere udushya, ubucuruzi buciriritse n'ubumenyingiro mu rubyiruko.

    U Rwanda na rwo rushyira imbere gahunda zitandukanye zirimo Innovation Fund, n'ibigo by'ikoranabuhanga nka FabLab Rwanda n'amarushanwa nka Hanga Pitchfest agamije guteza imbere ikoreshwa ry'ikoranabuhanga.

    ASAN yerekana ko bishoboka guhuza izi gahunda n'inzego zitanga serivisi za leta, kugira ngo urubyiruko n'abahanga mu ikoranabuhanga bafashe mu gukemura ibibazo abaturage bahura na byo buri munsi.

    U Rwanda rumaze imyaka ruvuga ko ruri mu rugendo rwo kuba igihugu kiyobowe n'ikoranabuhanga.

    ASAN Khidmet yubatse uburyo bw'ikoranabuhanga buhuza serivisi nyinshi za leta, bityo abaturage bagahabwa igisubizo mu buryo bworoshye.

    Rwanda rwayigiraho ko guhuriza hamwe serivisi ari ingenzi; gukoresha uburyo buhuza amakuru yose mu gihugu (kwandikisha abaturage, serivisi z'imisoro, ubuzima, uburezi, imiturire, n'ibindi) bigabanya ibibazo byo kudahuza.

    Ni urugendo rwatangijwe cyane ko kuri ubu mu buryo bw'ikoranabuhanga, IremboGov imaze kugezwamo serivisi nyinshi cyane zikenerwa n'abaturage.

    Ubukangurambaga n'itumanaho ku baturage

    ASAN Khidmet ifite ibitangazamakuru byayo (ASAN TV na ASAN Radio) bitanga amakuru ku miyoborere, serivisi nshya n'amahirwe ahari.

    U Rwanda, nubwo rufite ibitangazamakuru byinshi bya leta n'ibyigenga, rwayigiraho ko kubaka uburyo bwihariye bwo gusobanurira abaturage ibijyanye na serivisi za leta ari ingenzi.

    Aha, u Rwanda rwayigiraho ko gutanga amakuru ya nyayo kandi mu buryo bworoshye byongera imyumvire y'abaturage ku miyoborere.

    Azerbaijan ibinyujije muri ASAN Khidmet yigaragaje ku rwego mpuzamahanga, ku buryo ibindi bihugu bigera kuri 30 byagiye gusura iki kigo kugira ngo bigire k'uko cyubatse imiyoborere ishingiye ku ikoranabuhanga.

    U Rwanda na rwo rusanzwe ruri mu rugendo rwo gusangira ubunararibonye ku rwego mpuzamahanga kandi kwigira ku gihugu cyanyuze mu nzira isa n'iyo ruri kunyuramo ni ingenzi.

    Kuba Perezida Kagame yarasuye ASAN Khidmet i Baku mu 2025 ni igihamya cy'uko u Rwanda rubona akamaro ko kwigira ku mikorere yayo.

    Gufasha abacuruzi bato n'abaciriritse

    Gahunda ya ABAD iri mu bigize ASAN Khidmet ifasha abacuruzi bato n'abaciriritse kubona ubufasha mu gucunga imishinga, kubona amasoko, no kugurisha ibicuruzwa mu buryo bwiza.

    U Rwanda na rwo rwayigiraho gufasha imishinga mito n'iciriritse (SMEs) binyuze mu buryo bunoze bwa leta kuko ingenzi mu guteza imbere ubukungu.

    Kuri ubu gahunda yo guteza imbere imishinga mito n'iciriritse by'umwihariko iy'urubyiruko cyangwa abagore byakuwe muri BDF bishyirwa muri Banki y'Iterambere y'u Rwanda BRD.

    Rufite kandi gahunda zitandukanye zigamije gufasha abari mu bikorwa by'ishoramari bityo ko rwakwigira ku mikorere y'icyo kigo mu kunoza uko bikorwa.

    U Rwanda nk'igihugu kimaze imyaka rwubaka isura y'igihugu kiyobowe neza kandi gishyize umuturage ku isonga.

    Kwigira kuri ASAN Khidmet byarufasha gukomeza kunoza imitangire ya serivisi no kunoza imiyoborere y'igihugu.

    Imikorere ya ASAN Khidmet ishobora gufasha u Rwanda mu kunoza imitangire ya serivisi mu ngeri zitandukanye

    Perezida w’u rwanda Paul Kagame yagaragarijwe imikorere y’ikigo cya ASAN Khidmet n’uruhare rwacyo mu miyoborere y’igihugu

    Perezida Kagame asobanurirwa imikorere ya ASAN Khidmet

    Perezida Kagame n’itsinda bari kumwe basuye ASAN Khidmet basobanurirwa imikorere yayo

    U Rwanda ruhanze amaso imikorere ya ASAN Khidmet


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibyo-wamenya-ku-asan-khidmet-ihanzwe-amaso-n-u-rwanda

  • Ibyo wamenya ku myigaragambyo iherutse kubera mu Bufaransa (Video) – #rwanda #RwOT

    Iyi myigaragambyo yitabiriwe n'abarenga miliyoni, aho basaba ubutegetsi bwa Macron kwegura. Macron anengwa kuri politiki ze zirimo izigamije gutuma leta igabanya amadeni, ibyo bikajyana no gushyiraho ingamba zirimo kugabanya ibyo leta isohora.

    Abaturage bamwe batangiye gusaba ko Macron ari we ukwiriye kwegura kuko bigaragara ko ubushobozi bwo gukomeza kuyobora igihugu buri kugenda bugabanyuka. Icyo benshi bari kwibaza, ni amaherezo y'ibi byose ndetse ni byo twagarutseho mu kiganiro Tubijye Imuzi.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-macron-ari-gusabwa-kwegura-ibyo-wamenya-ku-myigaragambyo-iherutse

  • Ni ubutekamutwe cyangwa gushaka hit? Dr. Nsabimana arishyuzwa miliyoni 400 Frw n'umugore yabenze – #rwanda #RwOT

    Ikirego cye cyagize uburemere kubera imiterere yacyo nyirizina, kuko gishingiye ku kuba yarakunze umugabo, agatekereza ko azamugira umugore, bikarangira amaso aheze mu kirere.

    Ikindi gituma iki kirego kigira uburemere, ni umugabo ushinjwa. Ni Dr. Nsabimana Ernest wahoze ari Minisitiri w'Ibikorwaremezo. Uyu mugabo yayoboye Urwego Ngenzuramikorere (RURA), ayobora Umujyi wa Kigali ndetse n'ahandi.

    Izi nshingano zatumye aba umugabo wubashywe mu Rwanda, cyane ko ari n'umuhanga waminuje kugera ku mpamyabushobozi y'ikirenga.

    Iby'iyi nkuru ntabwo ari urwenya, ni ikirego kiri mu Rukiko rw'Ibanze rwa Nyarugenge ndetse ku wa 16 Nzeri 2025, urubanza rwarabaye.

    Birumvikana ntabwo tugiye gushinja amakosa, intego si ugufata uruhande ahubwo ni ugusasa inzobe, tukaganira kuri iki kirego gifite umwihariko, ikirego gishobora gusiga izina rya Dr. Nsabimana ryambaye urubwa ndetse kikaba gishobora guhindura imibanire y'urungano rukiri mu gihe cy'urukundo.

    Ibyo kubeshywa kuzagirwa umugore kugeza ubwo bigezwa mu nkiko, ni ibintu bidasanzwe mu Rwanda, sinzi ko ari na henshi ikirego nka kiriya wagisanga ku Isi. Ku mbuga nkoranyambaga bamwe baratebyaga, bati 'Ariko kubengwa ni ibisanzwe, cyane ko abateretana badasinya amasezerano yo kubana.'

    Gusa kuri Muganga Chantal, ibyamubayeho yabifashe nk'akaga kadasanzwe ndetse na nyuma y'iyi myaka yose, dore ko we yemeza ko bombi bakundanye ahagana mu 2006 na 2009, ku buryo ubu ari gutitiriza ashaka ubutabera.

    Ikibazwa na benshi, ni ukumenya impamvu uyu mugore abyukije iki kirego magingo aya. Muganga Chantal ni muntu ki? Iki kirego gishobora kugira izihe ngaruka kuri sosiyete Nyarwanda?

    Kugira ngo ibi byose tubisobanukirwe, ni ngombwa ko dusuzuma dosiye iri mu rukiko.

    Byose ngo byahereye i Butare…

    Inkuru ya Muganga Chantal ubu utuye mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Nyamirambo mu Kagari ka Rugarama, Umudugudu wa Kiberinka, na Dr. Nsabimana yahereye i Butare ubwo uyu mugabo waminuje mu bijyanye na 'Civil Engineering,' yigaga mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y'u Rwanda.

    Muri iki kirego, Muganga agaragaza ko yamenyanye na Dr. Nsabimana mu 2006 ndetse ngo abana nawe nk'umugore we kugeza mu 2009, ariko babana mu buryo butemewe n'amategeko. Icyo gihe cyose, ngo yari yaramwijeje ko azamugira umugore.

    Hashingiwe ku byo uyu mugore yavugiye mu itangazamakuru, Muganga agaragaza ko yabanje gutandukana na Dr. Nsabimana, nyuma bongera guhurira i Kigali na bwo bongera kugirana umubano mwiza, icyakora uyu mugabo ngo aza kwishakira undi mugore.

    Iki cyemezo cya Dr. Nsabimana ngo cyagize ingaruka zikomeye kuri uyu mugore, ku buryo byamuteye uburwayi bw'agahinda gakabije, n'ubundi butandukanye yasobanuye hirya no hino mu itangazamakuru.

    Ibi byose ngo bikwiriye indishyi, agaciro kayo kakaba miliyoni 400 Frw ubariyemo ikiguzi cyo kwivuza, ikurikiranarubanza, umwunganizi mu mategeko n'ibindi.

    Ku ruhande rwa Dr. Nsabimana, agaragaza ko uretse 'ibyago' byo kumenyana bisanzwe na Muganga mu 2006 ubwo yarimo kwiga mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y'u Rwanda, nta rukundo urwo ari rwo rwose yigeze agirana n'uyu mugore.

    Uyu mugabo agaragaza ko yamuvugishaga bisanzwe nk'undi wese baziranye, nta rukundo yigeze amusaba, ku buryo ibyo uyu mugore ari kuvuga bigamije kumusebya no kumwandagaza kuko Muganga Chantal atagaragaza ishingiro ry'ibyo arega, birimo n'ibimenyetso byabyo.

    Ikindi kiri muri iyi dosiye kidasanzwe ni uko Dr. Nsabimana atigeze amenya iwabo wa Muganga, ndetse n'uyu mugore ntiyigeze agera iwabo w'uyu mugabo.

    Gusa witegereje neza ibiri muri dosiye iri mu rukiko, ukabigereranya n'ibivugwa na Muganga hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga, usangamo ibishobora gufatwa nko kwivuguruza.

    Urugero, Muganga Chantal avuga ko Dr. Nsabimana yari 'umuntu wari ufite umwuka w'ubusambanyi.'

    Ubyumvise gutya, ushobora gukeka ko Dr. Nsabimana yamusambanyije muri cya gihe bagiranye umubano, gusa ku rundi ruhande, Chantal yemera ko ibi bitabayeho, ati 'Ntiyigeza anansoma na rimwe.'

    Uyu mugore kandi nta hohotera avuga ko yakorewe na Dr. Nsabimana.

    Muganga Chantal n'ubwamamare…

    Muganga Chantal ni umuntu wagerageje ibintu bitandukanye, bimwe ntibimuhire. Mu mirimo yakoze harimo gukina filime no kuba umuhanzi, mbere y'uko yinjira mu byo gusobanura ibijyanye n'ibitsina ndetse n'imibonano mpuzabitsina.

    Ushingiye ku mirimo uyu mugore yakoze, biroroshye kubona ko hari aho ihurira n'ubwamamare. Kenshi usanga abakinnyi ba filime n'abahanzi ari abantu bazwi, ari ibyamamare.

    Biragoye kwemeza ko iki kirego cya Muganga Chantal gifitanye isano no gushaka ubwamamare, gusa ukurikije ibyo yanyuzemo, biranashoboka ko ubu bwamamare yabwifuza.

    Ku rundi ruhande, ikirego nk'iki kidasanzwe kandi kirimo umugabo wubashywe muri sosiyete, akaba icyamamare nk'umuntu wakoze mu nzego nkuru za leta, biroroshye kubona impamvu ari umuntu washakirwaho 'hit' nk'uko benshi babyita.

    Uyu mugore utarashatse cyangwa ngo abyare umwana, avuga ku mwana wa Dr. Nsabimana, ati 'Nanjye nakabaye mufite ariko kugeza ubu nta mwana mfite kandi ni we wabinteye.'

    Abajijwe niba ari ishyari amufitiye, ati 'Ntibyabura turi abantu. Umuntu akabona umwanya mwiza akatwicaho, akakwima ku mafaranga akanga ko muvugana, ibyo byose bikagutera igikomere.'

    Asobanura ku buryo bongeye guhura, avuga ko mu by'ukuri atari yo gahunda yari afite.

    Ati 'Numvaga ntabishaka kuko nishakiraga umuzungu, numvaga nshaka uwanyihera passe y'umuzungu wamvana mu buzima nari ndimo.'

    Ibaze ubaye uri umusore, ugakundana n'umukobwa utakwifuza ariko usa nk'uwabuze uko agira, birashoboka ko wahitamo kumureka.

    Ku rundi ruhande, hari aho Chantal yemeza ko yifuza abamuvuza, ati 'Ndisabira abagiraneza kumvuza. Umuntu wese ufite umutima wo gufasha yamfasha n'ubundi mbayeho kubera abagiraneza.'

    Umuyobozi wa Radio na TV 1, Kakooza Nkuriza Charles uzwi nka KNC, na we yahuye n'uyu mugore wamuhagaritse agiye mu Biro bya Gasogi United.

    Ati 'Uyu muntu si wa wundi ukunda guhora agendagenda muri CHIC (inzu y'ubucuruzi iri mu Mujyi wa Kigali rwagati) avuga ibintu bijyanye n'imibonano mpuzabitsina. Nyamara uyu muntu afite ikibazo cyo mu mutwe. Nari ngiye ku Biro bya Gasogi United, numva umuntu arankuruye. Ati 'urumva ndashaka ikiganiro cyo kwigisha abagore guca imyeyo.' Namurebye ijisho ribi […] Imana imbabarire, ndamubwira nti 'ntuzongere kumbwira ubusa.''

    Uku guhuzagurika ukubona no mu biganiro bitandukanye, rimwe agaragaza ko bakundanye amezi atatu mu 2009, ubundi akavuga ko bamenyanye kuva mu 2006, ugashoberwa.

    Amaramuko?

    Nubwo byaba ari agahomamunwa kubona umuntu ajya gukinisha urukiko, ariko binanashoboka. Umuntu wabaye minisitiri ni umuntu ukomeye, kwitwaza ko muziranye ugashaka kumenyekana ukishakira umugati cyane ni ibintu bishoboka.

    Wa muntu ushaka kumenyekana, inyigisho z'uko 'batera akabariro neza, bubaka urugo, baca imyeyo,' ugashaka kugeza izo nyigisho kuri benshi, ntabwo byaba ari igitangaza kushakira ubwamamare ku muntu nk'uyu ukomeye nubwo byaba ari ukudatekereza. Ntimuntere ibuye bishobora no kuba ari bwa burwayi bwo mu mutwe.

    Gusebanya wumva ari yo ngingo yumva cyane kurusha indi. Mu biganiro yatanze kuri YouTube yavuze ko aho kubanza gushaka ubutabera, yumvaga yakwihutira kujya gusebya uyu mugabo mu itangazamakuru, ukibaza umuntu ushaka ubutabera uburyo adatekereza inkiko bwa mbere ahubwo agashaka ibikangisho nk'ibyo.

    Hari mugenzi wanjye w'umunyamakuru yagiye gusaba ubufasha bwo kumukorera inkuru kuri iki kibazo, abonye ko icyo kirego kidafututse ku munsi w'urubanza ntiyajyayo.

    Mu butumwa bw'ijwi Muganga yoherereje uwo munyamakuru yaragize ati 'Ubu nanjye najya ku mbuga nkoranyambaga nkabasebya. Nanjye nzajya kuri TikTok mbasebye, ibyo mwankoreye si byo.'

    Kubeshywa gushyingiranwa mu mboni z'amategeko

    Me Mukashema Marie Louise yabwiye IGIHE ko hari ihame mu mategeko mbonezamubano rivuga ko buri gikorwa cyose cy'umuntu cyangirije undi, iyo kimugizeho ingaruka agomba kukiryozwa.

    Nk'urugero, igiti kiri mu rugo rw'umuntu kiguye mu rugo rw'umuturanyi kikagira ibyo cyangiza, umuntu ashobora kubiryozwa, bivuze ko 'n'ibyangijwe n'ibyo wishingiye ushobora kubiryozwa.'

    Me Mukashema yavuze ko urukundo rusanzwe rushobora kubamo kwizezwa kuzagera ku masezerano yo kubana.

    Ati 'Kwizezwa kuzabana iyo tubihuje n'umuco…kwizezwa kuzashyingiranwa ntabwo ari uko abantu bahurira mu kabari, muri siporo, cyangwa mu idini nta wundi muntu ubizi ngo uvuge ngo bagusezeranyije ko muzabana ngo kuko hari intambwe zibaho. Umuntu ababyeyi ntibamuzi, abavandimwe ntibamuzi, umwe ntabwo azi n'aho undi ataha, ntazi icyo mugenzi we akora. Aho rero byaba bigoye kuvuga ko habayeho kwizezwa ko muzashyingiranwa.'

    Yavuze ko aho biba ngombwa ko umwe mu bemeranyije kubana ntibigerweho ashobora kubiryozwa, ari igihe hari intambwe zatewe ziganisha ku isezerano ryo gushyingirwa byemewe n'amategeko.

    Ati 'Kwizezwa gushyingiranwa ntabwo ari amagambo gusa. Ni kwa kundi batera intambwe n'imiryango ikamenyana.'

    Uyu munyamategeko yavuze ko hari ibintu bishobora kugaragaza icyizere nko 'gutera ivi' n'ibindi birimo gushyira amafoto ku mbuga nkoranyambaga, werekana ko hari icyizere cy'uko muzashyingirwa.

    Ati 'Hariya rero uramutse uriya muntu wamushyize muri kiriya cyizere ibyo bintu ntubyubahirize, wamweretse igihugu cyose n'Isi yose ko yafashwe, hari ibikorwa byakozwe bigaragarira buri muntu ko yafashwe. Niba utabyubahirije uwo muntu ashobora kujya kukurega. Afite ibyo bimenyetso by'amafoto, inshuti zaje muri ibyo birori, n'ababyeyi bashobora kuba baramenyeshejwe ngo ku itariki runaka hari ijambo tuzaza kubabwira.'

    Aho uwumva ko byamubangamiye ashobora kujya kuregera urukiko mu rubanza mbonezamubano asaba 'guhabwa indishyi' ariko na we akabanza kureba niba atari amakosa ye yatumye hadakorwa ibyo bari bamwemereye.

    Me Mukashema ati 'Iyo bavuze ko umuntu ari ntayegayezwa, n'amarangamutima ye ntabwo umuntu yemerewe kuyahungabanya uko yishakiye. Iyo ayahungabanyije, ubifitemo inyungu yajya no kubiregera.'

    Ibiganiro bishobora kuba ikimenyetso?

    Me Mukashema yavuze ko mu gihe abantu bakundana batateye intambwe yo kubyereka abantu bose ariko hari ibyo baganiriyeho, bishobora gushingirwaho bagaragaza ko abo bantu bafite umugambi wo kubana.

    Ati 'Wareba mu biganiro bagiranye haba kuri e-mail n'ahandi ugasanga yaramubwiye ati 'reka dupange amatariki, kuri iyi tuzajya kureba ababyeyi, kuri iyi tuzajya gushaka impeta cyangwa bakagira ibyo bapanga bigaragaza ko rwa rukundo rutakiri urusanzwe.'

    Aha yahamije ko nubwo abantu bose baba bataramenya ko bafitanye iyo gahunda, hari ibiganiro biba byarabayeho bigaragaza ko abantu babaye umwe birimo no guhuriza 'ku mishinga y'igihe kizaza.'

    Ingero ni iz'abagira konti bahuriraho, abafata amadeni bahuriyeho, abahana amafaranga yo gukoresha ibikorwa nko kubaka inzu, bombi bakajya kugenzira aho imirimo igeze, kwishyurirana amafaranga y'ishuri n'ibindi.

    Ati 'Ibyo ni ibimenyetso bitacukumbuwe n'amategeko ariko bicukumburwa n'ubushishozi bw'umucamanza cyangwa se undi muntu uri gukemura ikibazo, bigahera ku bintu bizwi kugira ngo hagaragazwe ibitazwi.'

    Imihango y'ubukwe ibishyira ku rundi rwego

    Ugishyingirwa mu Rwanda ni uguhuza imiryango ibiri ndetse amategeko ateganya ko yombi yiyemeza kuzashyigikira abashaka kurema umuryango mushya.

    Ingingo ya 196 mu itegeko rigenga abantu n'umuryango ivuga ko 'Ishyingirwa rikorewe imbere y'ubutegetsi bwa Leta rishobora kubanzirizwa n'imihango gakondo ndangagaciro y'umuryango nyarwanda, irimo gusaba irembo no kurifata.'

    '[Ni umuhango] uhuza imiryango y'abifuza gushyingiranwa, ikemeranwa ko nta nzitizi yo gushyingiranya abana bayo; no gusaba umugeni no gukwa ugaragaza amasezerano y'ubwumvikane hagati y'imiryango ibiri yemeranya ko umuhungu n'umukobwa bayikomokaho, bazashyingiranwa kandi ko iyo miryango yombi izakomeza gufasha no guhagararira ishyingirwa ryabo.'

    Me Mukashema yahamije ko mu gihe iyo migambi idashyizwe mu bikorwa nyamara bigeze kuri urwo rwego, biba biremereye kuko hari amafaranga impande zombi ziba zarashoye, ndetse n'amarangamutima ashobora kwangirika.

    Ati 'Hari igishoro cy'amafaranga ariko hari n'indishyi z'akababaro, ya marangamutima n'ibindi byose no gutuma abantu bamutakariza icyizere akaba yanabura amahirwe yo kubona undi kuko ubukwe bwapfuye bugeze kuri cya cyiciro abantu baba bavuga ngo noneho byarangiye.'

    Me Ibambe Jean Paul we yabwiye IGIHE ko isezerano ryo gushakana ridahita rishyiraho inshingano zo kubana.

    Ati 'Isezerano ryo gushakana ntirishyiraho inshingano zo kurushinga, ariko kurisesa mu bihe bimwe na bimwe bishobora gufatwa nk'ikosa rishobora gutuma umuntu abazwa inshingano mu butabera, nko gusubiza ibyangijwe, hashingiwe ku ihame rigira riti 'Ikintu cyose cyakozwe n'umuntu giteza undi igihombo, gituma uwagiteye asabwa kugisubiza cyangwa kukiryozwa.''

    Aha ngo urega agomba kugaragaza koko ko ibyamubayeho bikomoka ku kuba rya sezerano ritarubahirijwe.

    Kurega nta bimenyetso ni ukwikoraho…

    Me Ibambe yavuze ko mu gihe urega atabashije kwerekana ibimenyetso by'uko iryo sezerano yarihawe cyangwa ibikorwa byo gukundana byabayeho, uregwa ashobora kuregera ko yasebejwe.

    Ati 'Uregwa aba afite uburenganzira bwo gutanga ikirego kiregera kwiregura wenda ko ari kumubeshyera, ko ari kumusebya, ahubwo noneho na we akaka indishyi.'

    Yavuze ko hari ibyo ushobora gukora wasezeranyije umuntu ko muzabana bigatuma atangira ibikorwa bitandukanye birimo kukubakira inzu n'ibindi.

    Ingingo ya 306 y'Itegeko rigenga abantu n'umuryango ivuga ko 'Ikirego cy'umwana ushaka kwemerwa na se cyemerwa […] nyina w'umwana yarasambanyijwe hakoreshejwe uburiganya, ububasha amufiteho ku bw'inshingano cyangwa yasezeranyijwe kuzashyingiranwa…'

    Me Mukashema asaba abakiri bato kutihutira kujya mu rukundo badafite icyerekezo bashaka cyo 'kuva mu cyiciro kimwe ujya mu kindi.'

    Ati 'Niba rero utiteguye ko uzagera ku masezarano yo kubana ntiwagakwiye kwinjira muri izo nkundo, unazinjiyemo ntiwazita inkundo, wabyita ko ugira ngo umwanya ube ugenda…kubera ko ibintu byose bituma upanga n'umuntu guhuriza ku mushinga runaka w'igihe kirekire, w'ubuzima bwawe, uzanamo n'imiryango yanyu umuntu yagakwiye kubyinjiramo avuga ngo ndashaka kubaka umuryango.'

    Ku rundi ruhande, Dr. Nsabimana nawe ari gusubizwa amafaranga yishyuwe umwunganizi mu mategeko, angana na miliyoni 1,5 Frw n'ay'ikurikiranarubanza angana na ibihumbi 200 Frw. Arifuza kandi indishyi ya miliyoni 5 Frw zo kuba yarashowe mu rubanza ku bw'amaherere.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ni-ubutekamutwe-cyangwa-gushaka-hit-dr-nsabimana-arishyuzwa-miliyoni-400-frw-n

  • Abahinzi bishimira imyaka 12 ya JICA mu guteza imbere ikawa y'u Rwanda – #rwanda #RwOT

    JICA ikomeje kwizihiza isabukuru y'imyaka 20 imaze yongeye gufungura imiryango mu Rwanda, yagiye igira uruhare runini mu guteza imbere inzego zitandukanye zirimo n'ubuhinzi bwa kawa mu Rwanda.

    Ni ubufatanye bwatangiye mu 2013 aho JICA yiyemeje gufasha Abanyarwanda bakora ubuhinzi bwa kawa n'abayicuruza mu mahanga kugira ngo barusheho kugira ikawa y'umwimerere, ifite ubuziranenge, uburyohe karamano ndetse n'igikundiro ku isoko mpuzamahanga.

    Mu rwego rwo kwiyemeza ko kawa y'u Rwanda yagaragara mu za mbere ku ruhando mpuzamahanga, guhera mu 2017 binyuze mu bufatanye n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga, NEAB n'Ikigo cy'igihugu gishinzwe Ubuhinzi n'Ubworozi RAB, hatangijwe imishinga ibiri igamije kubakira ubushobozi abari mu ruhererekane rw'ubuhinzi bwa kawa mu Rwanda binyuze mu kubaha ubufasha bujyanye n'ubumenyi mu gukora kawa nziza ndetse no kuyimenyekanisha ku ruhando mpuzamahanga.

    Koperative z'abatunganya kawa mu Rwanda zahawe ubufasha mu bya tekinike, amahugurwa no kwerekwa uburyo bwiza bwo kumenyekanisha kawa nk'uko Moses Mbonimpaye Brother wo muri koperative ya KOPAKAKI yabitangarije IGIHE.

    Ati 'Bazanye uburyo bwo kutwigisha gutunganya ikawa kuva mu murima kugera mu gikoni. Twabanje kurebera hamwe bimwe mu bibazo abahinzi b'ikawa bari bafite, bimwe mu byo twabonye ni uko abahinzi bari bazi ikawa ariko itabaha umusaruro ujyanye n'ibyo bashoyemo ku buryo babasha kuyirata. JICA ije baravuze ngo reka tubanze dufashe umuhinzi kuzamura umusaruro w'ikawa ku giti kubera ko ari ho ruzingiye.'

    Yavuze ko bagiye bahabwa amahugurwa atandukanye harimo no gukora ingendoshuri mu bindi bihugu nka Columbia kureba uko batunganya neza ikawa, bashyira imbaraga mu gusazura ikawa ndetse no muri gahunda yo kunoza ibyoherezwa mu mahanga.

    Habinshuti Benoit uhagarariye Koperative ya ARABICA, iri mu cyiciro cya kabiri cy'uyu mushinga yavuze ko byafashije kumenya gutegura neza ikawa yo kujyanwa ku isoko mpuzamahanga.

    Ati 'Mbere twakoraga ikawa uko tubyumva, tudafite n'ubushake bwo kuba twajya ku isoko mpuzamahanga, ariko tuganiriye nabo batweretse uburyo ari ryo soko rifite agaciro, binajyana no kudufasha gutegura kawa yajyanwa ku isoko. Ubu dufite ubushobozi bwo gutegura ikawa ishobora guhangana ku isoko mpuzamahanga.'

    Kungura abahinzi ubumenyi

    JICA yagiye igira uruhare rukomeye ku makoperative y'abahinzi ba kawa binyuze mu kubaha ubufasha mu bijyanye na tekinike, amahugurwa no kubereka ubumenyi by'ibikwiye gukorwa ku rwego mpuzamahanga mu kwita ku ikawa.

    Banahinduye uru rwego rw'ubuhinzi binyuze mu gufasha mu kongera umusaruro no kugera ku isoko mpuzamahanga.

    Ubufatanye bwatangiye mu 2013 ubwo JICA yagaragazaga ubushake mu gutanga umusanzu wayo ku bahinzi ba kawa y'u Rwanda n'abayohereza mu mahanga hagamijwe kugira kawa y'umwimerere kandi ifite uburyohe ku ruhando mpuzamahanga.

    Mu 2017 yaguye imikoranire hamwe n'ikigo cy'Igihugu giteza imbere ibyoherezwa mu mahanga, NAEB n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n'Ubworozi, RAB.

    Ku bufatanye n'izo nzego hatangijwe imishinga ibiri igamije guteza imbere uruhererekane rw'ikawa harimo ibigamije kongera ibikoresho abahinzi n'abatunganya ikawa bagahabwa ubumenyi mu byo kuyitunganya n'ubumenyi mu kumenyekanisha ibikorwa hagamijwe kuzamura ikawa y'u Rwanda.

    Best of Rwanda ikomeje kumurika ikawa y'u Rwanda

    Mu 2024, JICA ifatanyije na NEAB hatangijwe gahunda yo kumenyekanisha ikawa y'u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga binyuze mu imurika ry'ikawa ryiswe Best of Rwanda aho abatunganya ikawa bamurika izihize izindi zikagurishwa ku isoko mpuzamahanga.

    Iyo bigeze ku rwego mpuzamahanga hatoranywa ibigo 20 byahize ibindi, kawa yatoranyijwe ikagurishwa aho usanga ikiguzi gishobora kugera hejuru ya 100$ ku kilo mu gihe izindi 18 zisigaye ikiguzi kiba nibura 50$.

    Umukozi muri JICA, uzobereye mu buhinzi bwa kawa, Kosuke Nakajima, yashimangiye ko ikawa y'u Rwanda ikomeje kubaka izina ku ruhando mpuzamahanga kandi ko biyemeje gukomeza gushyigikira abahinzi bayo n'abayicuruza ku isoko mpuzamahanga.

    Yagaragaje kuri ubu hari gahunda yo gufasha u Rwanda kugira izina rikomeye rya kawa rigomba kumenyekana ku ruhando mpuzamahanga nk'umwihariko w'u Rwanda nk'uko ibindi bihugu bibigenza.

    Abitabiriye imurika rya Best of Rwanda bagaragaza ko nubwo batarabasha gutsinda ku rwego mpuzamahanga bigira kuri bagenzi babo uko barushaho kunoza neza ikawa ibasha guhangana ku isoko kandi ko ari imurika ry'ingirakamaro kuko ryitabirwa n'ibigo mpuzamahanga.

    Abahinzi b'ikawa bishimira imyaka 20 JICA imaze mu Rwanda yongeye gukorera mu Rwanda bitewe n'uruhare ikomeje kugira mu nzego zitandukanye.

    Abahinzi bishimira imyaka 12 ya JICA mu guteza imbere ikawa y'u Rwanda

    JICA yafashije amakoperative kongera umusaruro

    JICA iri kwizihiza imyaka 20 imaze yongeye gukorera mu Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abahinzi-bishimira-imyaka-12-ya-jica-mu-guteza-imbere-ikawa-y-u-rwanda

  • Ni we ufite inzu ndangamurage rukumbi itari iya leta: Inkuru ya Ngabo wiyeguriwe ubugeni – #rwanda #RwOT

    Kuko bamwe baba bararayabayemo kandi ari ngombwa ko bayiga mu buryo bwose butandukanye ni yo mpamvu hashyirwaho inzu ndangamurage zirimo ibyaranze amateka y'igihugu kugira ngo buri wese ayamenye ayasobanurire n'abanyamahanga.

    Mu Rwanda usanga inzu ndangamurage hafi ya zose ari iza Leta, ugasanga izashinzwe n'abikorera ari mbarwa. Byatumye Ngabo King yiyemeza gushinga inzu ndangamurage agamije kwerekana ibyaranze u Rwanda mu bihe bitandukanye.

    Yabikoze kandi kugira ngo atange ubumenyi abinyujije mu buhanzi n'ubugeni yigishe amateka n'umuco Nyafurika ariko yahereye ku yo mu Rwanda, bimwe bw'ijya kurisha ihera ku rugo.

    Ngabo avuga ko yashinze Museum Ingabo muri 2023, igitekerezo agikuye ku gihangano yari yakoze cyitwa 'ISALIYUTI' kivuga urugendo rw'Inkotayi rwo kubohora igihugu.

    Muri 'Museum Ingabo', harimo ibihangano bikubiye mu byiciro bitandukanye, birimo icyo yise 'Kamwe'. Ni igitekerezo gishingiye ku nkuru y'umwambaro umwe wambawe mu minsi 100 ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ikindi kiri mu by'ingenzi muri iyi nzu ni inzira y'inzitane ari na yo unyuramo mbere yo kuhinjira. Igisobanuro cyayo ni urugendo rw'imyaka 30 kuva 1994 kugeza muri 2024, u Rwanda rwanyuzemo mu kwiyubaka.

    Ngabo ati 'Mbere y'uko ntangira Museum Ingabo, hari igihangano nari nakoze gishyirwa mu nzu ndangamurage y'igihugu, ni ho amatsiko yatangiye yo kwibaza niba nakora inzu ndangamurage, mbaza ababishinzwe, barambwira ko barabona nabishobora ariko nari mfite imbogamizi z'ubushobozi.'

    Mu gihe yibazaga aho azakorera, yateguye imurikabikorwa ryitabirwa abarimo Clare Akamanzi, wayoboraga Urwego rw'Igihugu rushinzwe Iterambere, RDB, ubwitabire bw'uyu muyobozi bumubera inzira y'ibikorwa afite n'ubu.

    Ati 'Yambajije ikibazo cyampinduriye ubuzima. Yarambajije ngo inzozi zanjye ni izihe, mubwira ko ari ugushinga inzu ndangamurage.'

    Ngabo akomeza avuga ko Akamanzi yamubajije icyo abura, amwereka ibitekerezo ariko amubwira ko imbogamizi ari uko ntaho gukorera afite.

    Icyo gihe RDB n'Umujyi wa Kigali bamuhaye aho gukorera haherereye ku musozi wa Rebero, atangira ubuzima atyo, ndetse uyu munsi abantu barahasura bagasobanurirwa amateka.

    Icyakora haracyari imbogamizi z'abatarumva umumaro w'abahanzi by'umwihariko abanyabugeni, bigatuma n'abana batabona ubwo bumenyi kuko abakabaye babibereka banababwira umumaro wabyo na bo batabizi.

    Ati 'Abantu twakira baracyari bake, kubera ko batari bumva umumaro w'ibihangano n'inkuru haba ku bana babo cyangwa kuri bo muri rusange. Inzu ndangamurage zagenewe abantu bose, ariko abarezi n'ababyeyi ntabwo bari bumva umumaro w'umuhanzi, biragoye ko tubona abantu baza kuhasura bisanzwe nk'uko ahandi biba bimeze ku Isi, uyu munsi twakira amashuri n'abakerarugendo baba baje muri Mujyi wa Kigali.'

    Hari n'imbogamizi z'uko hari abumva ko ibigo by'ubugeni atari ahantu nyaburanga kuko usanga iyo inzego za leta zamamaza ahantu nyaburanga bo batibukwa, kandi na bo bagira uruhare runini rwo kwigisha amateka.

    Ikindi ni uko uyu munyabugeni agaragaza ko ibihangano bye byose bigurishwa cyane mu mahanga ari na ho atanga imisoro myinshi, ibigurishirizwa mu Rwanda bikaba bike, bigatuma atadanga umusanzu we ku kubaka u Rwanda nk'uko abyifuza.

    Ati 'Nshobora gutanga igihangano cyanjye bakajya kukigurisha mu mahanga, bakabishyura miliyoni 10Frw, njyewe nkakira miliyoni 3 Frw, izindi ebyiri akaba ari imisoro y'icyo gihugu, andi asigaye abangurishirije bakayagabana, ugasanga njyewe mu gihugu cyanjye ntanzemo imisoro mike cyane.'

    Impamvu y'ibyo byose ni uko nta bigo by'ubugeni bihari ku buryo abantu baturutse mu mahanga bashobora kuza bakabona ibyo bihangano, bakabigurira mu Rwanda misoro yose igatangirwa mu Rwanda.

    Icyakora nubwo ahura n'imbogamizi zitandukanye, ntabwo yacitse intege. Akomeje kugerageza uko ashoboye ndetse avuga ko yiteguye gukomeze akagera ku ntego ze.

    Ngabo yavuze ko ari gushaka amikoro ngo bubake ikigo kigezweho kizajya cyakira abahanzi, abashakashatsi, abakora ibijyanye n'ikoranabuhanga 'kugira ngo duhurize hamwe turebe ikintu twatangaho umusanzu tugikore tunakore ibintu bishya.'

    Ngabo King yanze gucika intege yiyemeza gutanga ubumenyi abinyujije mu buhanzi ashinga inzu ndangamurage

    Aha ni mu gice cy’inzu ndangamurage ya Ngabo King kigaragaza ibikoresho by’umuziki gakondo

    Izi ngunguru zitondetse muri ubu buryo zigaragaza inzira y’inzitane isobanura urugendo u Rwanda rwanyuzemo rwiyubaka mu myaka 31 ishize

    Kamwe ni igihangano gishingiye ku mwambaro wambawe mu minsi 100 ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Inanga nk’igikoresho cyifashishwa mu gucuranga umuziki gakondo kiri mu biri muri Museum Ingabo

    Ngabo King ni we wenyine ufite inzu ndangamurage itari iya Leta

    Mu nzu ndangamurage ya Ngabo harimo ibihangano bivuga inkuru zitandukanye zigaruka ku muco Nyarwanda n’uwa Afurika muri rusange


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ni-we-ufite-inzu-ndangamurage-rukumbi-itari-iya-leta-inkuru-ya-ngabo-wiyeguriwe

  • Urubyiruko rwatojwe na AEGIS rwinjiye mu rugamba rwo gukora ibikorwa biharanira amahoro – #rwanda #RwOT

    Uru rubyiruko rwishyize hamwe rukora ihuriro 'Peace Ambassadors Network Kigali' aho rugenda rukora ibikorwa bitandukanye birimo gukemura amakimbirane yo mu miryango, gukura abana mu mihanda, kwigisha urubyiruko kubungabunga amahoro, no kumenya amateka.

    Umuhuzabikorwa w'iri huriro mu Mujyi wa Kigali, Aline Happy Nzamukosha, yasobanuye ko urubyiruko rwinshi rwitiranya amahoro n'umutekano nyamara umutekano ari kimwe mu bigize amahoro.

    Yagize ati 'Iyo tuvuze amahoro tuba tuvuze umutekano, iterambere, imibereho myiza, n'urukundo. Ibyo byose ubihurije hamwe ni byo bibyara amahoro, kuko buriya umuntu ufite umutekano adafite iterambere cyangwa imibereho myiza nta mahoro yuzuye aba afite.'

    Akomeza avuga ko bibanda ku rubyiruko kuko ' ari rwo rwinshi mu gihugu ndetse arirwo mbaraga z'ejo. Bivuze ko igikorwa urubyiruko rwagiramo uruhare cyagira imbaraga kurushaho, ubundi tukabinyuza mu bintu urubyiruko rukunda nk'ubuhanzi, imbyino, ikinamico n'ibindi.'

    Uru rubyiruko mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe amahoro uba ku wa 21 Nzeri buri mwaka, rwateguye iserukiramuco rigamije gukangurira urubyiruko kubungabunga amahoro ariko runerekana ibyo rwagezeho mu gihe rumaze rukora ibikorwa byo kubungabunga amahoro.

    Claudette Uwizeye wigisha uru rubyiruko, yavuze ko hari abo bafashe barabaswe n'ibiyobyabwenge, abandi bafite ibibazo byo mu miryango birimo amakimbirane ndetse n'ubukene bashyirwa hamwe mu matsinda barahugurwa, ndetse bafashwa gukora imishinga iciriritse ituma biteza imbere.

    Ati 'Twagiye tubashyira mu matsinda hanyuma tugenda dukora imishinga itandukanye ibafasha kwiteza imbere. Nko mu karere ka Rwamagana urubyiruko rwakoze umushinga w'ubworozi bw'ingurube, inkoko inkwavu n'ibindi ku buryo bagenda borozanya bose bakabasha kugera ku iterambere.'

    Umuyobozi wa AEGIS mu Rwanda, Munyantwali Alphonse, yavuze ko aho uru rubyiruko rugeze ari aho kwishimira ndetse ibikorwa byarwo byivugira.

    Ati 'Aba bateguye iki gikorwa cyitwa 'turi umwe festival' ni abagiye bafata ingamba zo kugira icyo bakomeza gukora atari ukugira indangagaciro zo kubaka amahoro no gukumira ibyahungabanya amahoro gusa, ahubwo na bo bafashe umugambi wo gukora ibikorwa bigera ku bandi kugira ngo na bo bagire urwo ruhare.'

    Akomeza avuga ko uyu ari umusaruro w'amahugurwa bahawe kuko mu byo babatoza harimo no kumenya uruhare rwa buri wese mu kubungabunga amahoro ndetse no kuyasigasira cyane ko mu batozwa harimo n'ababyeyi ndetse n'abarezi ku buryo imbaraga zabo zose zihurizwa hamwe.

    AEGIS Trust Rwanda imaze imyaka 17 mu Rwanda ikora ibikorwa byo kwigisha urubyiruko ibikorwa byo kubungabunga amahoro no kuyaharanira.

    Urubyiruko ruri mu ihuriro rya 'Peace Ambassadors Network Kigali' ni urwahuguriwe mu turere turindwi turimo Gatsibo, Rwamagana, Kayonza, Bugesera, Kicukiro, Nyarugenge, na Gasabo.

    Urubyiruko rwerekana imishinga mito rwakoze

    Urubyiruko rutandukanye rwatojwe na AEGIS Trust Rwanda rwiyemeje gukora ibikorwa byo kubungabunga no gusigasigasira amahoro mu turere ruturukamo

    Ihuriro Peace Ambassador Network Kigali rikora ibikorwa bitandukanye biromo ubuhanzi, ikinamico, imbyino n'ibindi bigamije gukangurira urubyiruko guharanira amahoro

    Umuhuzabikorwa Peace ambassadors network Kigali mu Mujyi wa Kigali, Aline Happy Nzamukosha yavuze ko kugira ubuzima bwiza biri mu bigize amahoro

    Umuyobozi wa AEGIS mu Rwanda, Munyantwali Alphonse, yasabye urubyiruko kudahagarara no kutirara mu kubungabunga amahoro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urubyiruko-rwatojwe-na-aegis-rwinjiye-mu-rugamba-rwo-gukora-ibikorwa-biharanira

  • Icyo rutahizamu wa Rayon Sports yasabye ubuyobozi #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa Rayon Sports, Habimana Yves yasabye ubuyobozi bw’iyi kugumya kubaba hafi bakabashyigikira ko na bo bazasezerera Singida Black Stars.

    Yves Habimana yavuze ko nta bintu byinshi babuze ku mukino ubanza ahubwo ari amahirwe make bagize aho Singida yabonye amahirwe ikayabyaza umusaruro bityo ko nabo bagiye kwicara bakiga kubitagenze neza bakabikosora.

    Kuba babasha gutsindira Singida Black Stars muri Tanzania, yabwiye ISIMBI ko bishoboka cyane.

    Ati “Birashoboka, birashoboka nk’uko bagize amahirwe bagatsindira hano, natwe twajyayo tugatsinda nta gikomeye.”

    Yasezeranyije abakunzi b’iyi kipe ko kuba batishimye babyumva bagiye gukora ibishoboka bakazabashimisha mu mukino wo kwishyura.

    Yavuze ko ubu nta kindi yasaba ubuyobozi bwa Rayon Sports uretse kugumya kubaba hafi nk’uko bubikora.

    Ati “Nta kindi nabusba, ni ukugumya kutuba hafi nk’uko bubikora, umukino wo kwishyura uzagenda neza.”

    Rayon Sports izakina umukino wo kwishyura udafite rutahizamu ngenderwaho, Ndikumana Asman wavunikiye mu mukino ubanza.

    Uyu mukino wo kwishyura uteganyijwe tariki ya 26 Nzeri 2025 muri Tanzania, Rayon Sports kugira ngo ikomeze ikaba isabwa gutsinda uyu mukino kandi ibitego biri hejuru ya kimwe.

    Yves Habimana yasabye ubuyobozi gukomeza kubaba hafi

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11904

  • Nywa amazi birashira – Nduhungirehe ku mudepite w’Umubiligi wababajwe n’uko u Rwanda rwakiriye UCI #rwanda #RwOT

    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yasubije Umudepite w’u Bubiligi Lydia Mutyebele Ngoi, waneze ko u Rwanda rwahawr kwakira Shampiyona y’Isi y’amagare, ko bagenzi be b’Ababiligi baryitabiriye ubu bishimye.

    Abinyujije kuri Twitter, Lydia Mutyebele Ngoi, yagaragaje ko u Rwanda rutari rukwiye kwemererwa kwakira Shampiyona y’Isi y’Amagare arushinja guhonyora uburenganzira bwa muntu, akifuza ko ruhabwa akato mu mikino nk’uko byakorewe u Burusiya.

    Mu kumusubiza, Minisitiri Nduhungirehe yagize ati “Madamu Mudepite, Ababiligi bagenzi bawe bari i Kigali baragutashya. Umukinnyi wanyu w’indashyikirwa, Remco Evenepoel, na we yatsinze, ku nshuro ya gatatu yikurikiranya, mu bagabo mu gusiganwa n’ibihe.”

    “Ahasigaye, usome ku mazi ashyushye, ubundi biraza gushira”.

    Shampiyona y’Isi y’Amagare iri kubera i Kigali kuva kuri uyu wa 21 Nzeri kugeza ku wa 28 Nzeri 2025, ikaba ari ubwa mbere ibereye ku mugabane wa Afurika mu myaka 104 imaze gukinwa.

    Umubiligi, Evenepoel Remco ni we ejo wegukanye Shampiyona y’Isi mu gusiganwa n’ibihe umukinnyi ku giti cye bizwi nka “Individual Time Trial”.

    Remco Evenepoel, Umubiligi ni we wegukanye ITT

    Olivier Nduhungirehe yasubije Umudepite w’Umubiligi kunywa mazi ko ibibazo afite bishira

    Ababiligi bari benshi baje gushyigikira ikipe ya bo

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11905

  • Ibitaravuzwe ku mukino wa Singida! Uko umutoza wa Rayon Sports atavugirwamo #rwanda #RwOT

    Reka twinjirane gato mu byabanjirije umukino wa Rayon Sports na Singida Black Stars, aho umutoza wa yo, Afhamia Lotfi yanze kugirwa inama.

    Uyu mugabo ukomoka muri Tunisia, abo bakorana bemeza ko iyo yumva inama bamugiriye mbere y’umukino bashobora kuba barabonye umusaruro utandukanye n’uwo babonye wo gutsindwa 1-0.

    Hari mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Confederation Cup aho tariki ya 20 Nzeri 2025, Rayon Sports yari yakiriye Singida Black Stars.

    ISIMBI yamenye amakuru ko mu kwitegura uyu mukino habaye impaka nyinshi hagati ye n’abo bakorana kubera abakinnyi yashakaga kubanza mu kibuga na sisiteme yashakaga gukina.

    Afhamia Lotfi benshi bazi ko akunda sisiteme ya 3-5-2 ni nayo yashaka gukina kuri Singida ariko bamubwira ko abakinnyi afite yibeshye akaba ari yo akina yatsindwa byinshi, yaje kwemera arahindura akina gakondo ya 4-4-2.

    Intambara yaje kuba mu bakinnyi bagomba kubanza mu kibuga, hari ibyemezo yafashe n’ako umuntu yavuga ko inama yagiriwe zose nta n’imwe yakurikije.

    Bamusabye kapiteni, Serumogo Ali Omar yabanza hanze maze ku mwanya we hagakina Nshimiyimana Emmanuel Kabange maze mu mutima w’ubwugarizi hagakina Rushema Chris na Youssou Diagne.

    Ibi yabiteye utwatsi Serumogo akina ku mwanya we, Kabange akina mu mutima w’ubwugarizi maze Youssou Diagne aricara, ibintu byatunguye benshi.

    Ahandi ni ukuntu yari yasabye Bigirimana Abedi gukina uyu mukino mu gihe we yavugaga ko atameze neza atarakira, amakuru avuga staff yamubwiye ko niba umukinnyi avuga ko atarakira yamureka wenda akaza asimbura, arabihakana avuga ko agomba kubanza mu kibuga.

    Amakuru avuga ko Abedi wumvaga atarakira neza, yabonye ko bashobora kuzamushyira mu kibuga imvune ikaba yakwiyongera, ahitamo no kudakora imyitozo ya nyuma, yari ku kibuga ariko ntiyakoze. Byaje kurangira avuye mu bakinnyi bagomba gukina.

    Ahandi habaye impaka nyinshi ni ukumubwira kubanzamo Aziz Basane, yababwiye ko bidashoboka kuko Basane atari umukinnyi umuha ibyo yifuza iyo yabanje mu kibuga, ngo ni umukinnyi mwiza iyo aje asimbuye.

    Byatumye ahitamo kubanzamo Adama Bagayogo, Basane yinjiramo asimbura.

    Amakuru avuga ko ubuyobozi bwa Rayon Sports mbere yo gukina umukino wo kwishyura na Singida uzabera muri Tanzania tariki ya 26 Nzeri, bazicarana n’umutoza bakajya inama y’uburyo ikipe igomba gukina, ndetse hashobora kuzabamo impinduka mu bakinnyi bazakina umukino wo kwishyura.

    Afhamia Lotfi ntabwo yumvikanye n’abungiriza be mbere y’umukino wa Singida Black Stars

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11906