Author: webrwanda

  • Abanyamigabane ba CIMERWA bagiye kugabanywa arenga miliyari 14 Frw – #rwanda #RwOT

    Mu itangazo uru ruganda rwashyize ahagaragara rigaragaza ko inyungu ku mugabane umwe iteganyijwe kugera kuri 20,62 Frw, gusa ikazagabanywa hakurikijwe umusoro. Biteganijwe ko icyo gikorwa kizaba ku wa 18 Ukwakira 2025.

    Imibare y'amezi icyenda igaragaza ko amafaranga uru ruganda rwinjije yageze kuri miliyari 109,17 Frw, bisobanuye izamuka rya 50% ugereranyije na miliyari 72,87 Frw muri Kamena 2024.

    Uruganda ruvuga ko izamuka ry'uwo musaruro rishingiye ahanini ku kugura uruganda rwa Prime Cement ruherereye i Musanze rwaguzwe muri Nyakanga 2024.

    Inyungu mbere yo kwishyura imisoro yageze kuri miliyari 11,2 Frw, ikaba yaragabanutseho 23% ugereranyije n'iyo rwari rwabonye mbere, ibyatumye inyungu ku mugabane umwe igera kuri 16,05 Frw, igabanukaho 1% ugereranyije n'umwaka wari wabanje.

    Iri gabanyuka ryatewe ahanini n'ibyakenerwaga by'ibanze byatumizwaga hanze, ndetse n'itakaza agaciro k'ifaranga ry'u Rwanda.

    Umuyobozi Mukuru wa CIMERWA, Mangesh Kumar Verma, yatangarije The New Times ko uru ruganda rufite gahunda ruzagira igabanuka rito ku nyungu ugereranyije n'umwaka ushize, agaragaza ko byatewe na gahunda y'uruganda yo gushyira imbaraga mu kwagura isoko ry'imbere mu gihugu.

    Ati 'Mu rwego rwo kwigarurira isoko, twagabanyije igiciro, kugira ngo sima igere ku baturage bose, ugereranyije n'icyo twagurishagaho muri Mutarama 2024, igabanuka ry'igiciro ryari hejuru ya 10%.'

    Urugero, yavuze ko muri Mutarama 2024, umufuka wa sima ya 50 kg wagurishwaga hafi 11.000 Frw , ariko ubu uri hafi 9.500 Frw.

    Yagaragaje kandi ko bimwe mu byatumye inyungu igabanuka harimo n'uko uruganda rwa Musanze rukoresha 'clinker' itumizwa hanze, agaragaza ko hafashwe umwanzuro wo kubaka uruganda ruyikora.

    Abanyamigabane ba CIMERWA Plc bagiye kugabanywa arenga miliyari 14 Frw


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyamigabane-ba-cimerwa-bagiye-kugabanywa-arenga-miliyari-14-frw

  • Huye: Uko gahunda y'Umudugudu uzira igwingira mu bana yarigabanyijeho 4% mu mwaka umwe – #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w'Ishami ry'Ubuzima mu Karere ka Huye, Habyarimana Etienne, avuga ko iyi gahunda yagize umusaruro aho yongeremo ingufu ku mudugudu kuko mu mwaka wa 2023/2024, igwingira ryari kuri 19.8%, maze mu 2024/2025, rigabanukaho 4.5% kuko ryahise rigera kuri 15.3%.

    Habyarimana yavuze ko iyi gahunda iri kubihutisha kugera ku ntego y'imyaka itanu ya NST2, ndetse hari icyizere cyo kuyirenga kuko yo iteganya 15% mu 2029.

    Ati 'Ibyo iyi gahunda yubakiyeho harimo ko abana bose basigaye bapimirwa mu mudugudu bigizwemo uruhare n'abajyanama b'ubuzima, bigatuma ubuzima bwabo bukurikiranirwa hafi ugereranije n'uko byari bimeze mbere bagipimirwa ku bigo nderabuzima, kuko haberaga kure ababyeyi, utagiye akaba atamenyekana kuko hahurira benshi.'

    'Ubu twabonye bitanga umusaruro, ku mudugudu no isibo nta mwana ushobora gutakara.'

    Ibindi iyi gahunda yifashisha ni amarero n'ingo mbonezamikurire z'abana, ari naho ahera asaba ababyeyi bose kuzoherezamo abana, kuko bifasha mu mikurire iboneye yabo, bagakura mu gihagararo no mu bwenge, akibutsa ko ari amahirwe igihugu cyabaremeye badakwiye kwitesha.

    Tuyishime Rosine, umubyeyi wo mu Karere ka Huye ufite umwana ufite ubumuga bwo kutavuga, yabwiye IGIHE ko afite ibyo ashima urugo mbonezamikurire kuko rwakuye umwana we mu bwigunge, ubu akaba yarashabutse ndetse hari n'icyizere ko azavuga ashingiye ku buryo asigaye yitwara.

    Ati 'Umwana wanjye yari yaragwingiye mu bwenge, atavuga, ariko mu gihe cy'umwaka urenga amaze mu irerero yarakerebutse, areka kwigunga, asigaye akina n'abandi, n'ubwo we iyo atashye atambwira ibyo yize, ariko ancira amarenga nkabona ko yungutse byinshi.'

    Tuyishime, akomeza avuga ko nyuma yo kugana irerero, ubu umwana we atanga icyizere ko mu bihe biri imbere azavuga, ndetse yatangiye gutinyuka abandi mu gihe nyamara atagira undi muntu utari uwo mu rugo yegera uretse nyina na mushiki we bavukanaga gusa kandi afite imyaka hafi ine.

    Umujyanama w'ubuzima witwa Nzabamwita Espérance ukorera mu Karere ka Huye, akabifatanya no kuba umurezi mu rugo mbonezamikurire iwe mu rugo rwatangiye mu 2019 ruhereye ku kuba igikoni cy'umudugudu, avuga ko muri icyo gihe mu mudugudu wa Runga akoreramo hari abana batanu bari mu mirire mibi.

    Nzabamwita, ahamya ko uko ubukangurambaga bwakomezaga kwiyongera, abana barushijeho kwitabira irerero, ari nako yigishaga ababyeyi kwita ku bana no kubategurira indyo yuzuye none ubu mur uyu mudugudu hakaba nta mwana ukiharagwa ufite igwingira.

    Mu 2011 ni bwo Guverinoma y'u Rwanda yatangije gahunda Mbonezamikurire y'Abana Bato (ECD), mu kugabanya imirire mibi n'igwingira.

    Kugeza ubu mu Karere ka Huye habarurwa ingo mbonezamikurire 1.221, muri zo 1.087 zibarizwa mu ngo zitandukanye mu karere, aho zibarizwamo abana 38.976.

    Mu ngo mbonezamikurire, abana bahabwa indyo yuzuye, ariko n’ababyeyi bakahigishirizwa kuyitegurira ubwabo mu ngo zabo

    Mu kurushaho kwita ku bana, ababyeyi bahurira kur rugo mbonezamikurire mu mudugudu, bakigishanya guteka indyo yuzuye bagaha abana

    Umuyobozi w'Ishami ry'Ubuzima mu Karere ka Huye, Habyarimana Etienne, avuga ko 'Gahunda y'Umudugudu uzira igwingira' mu bana yariganyije hejuru 4% mu mwaka umwe gusa

    Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage , Kankesha Annonciatha (uri hagati), aherutse kuvuga ko abajyanama b’ubuzima basigaye bakurikirana ubuzima bw’umwana mu isibo ngo atarangirika


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/huye-uko-gahunda-y-umudugudu-uzira-igwingira-mu-bana-yarigabanyijeho-4-mu-mwaka

  • Arenga miyilari 30 Frw yashowe mu mishanga iteza imbere icyaro mu myaka ibiri – #rwanda #RwOT

    Ni imishinga ikorwa binyuze mu bitekerezo by'abaturage, aho hakorwa inama mu midugudu n'utugari, abaturage ubwabo bakigaragariza icyo bakeneye kurusha ikindi, maze hagashakwa amafaranga kigakorwa.

    Umuyobozi Mukuru wa LODA, Nyinawagaga Claudine, yabwiye IGIHE ko mu myaka ibiri y'ingengo y'imari ishize kuva mu 2023/2024 na 2024/2025 hibanzwe ku mishinga izamura serivisi z'ubuzima, amashuri akeneye gusanwa cyangwa kongerwa ngo hagabanywe ubucucike mu bana, abakeneye ko amazi abegera, gukorerwa ibiraro n'imihanda bibafasha kugeza umusaruro ku isoko, ndetse n'ibijyanye no kuzamura ubuhinzi.

    Ati ''Nk'aho twaguye inyubako z'Ikigo Nderabuzima cya Gahombo mu Murenge wa Kigoma, mu Karere ka Nyanza, twubatse inzu yatumye bongera ibyumba byo kuryamishamo abarwayi igihe ari umurwayi ugomba kurara hagutse kandi bagiraga hato, bituma abagore, abagabo n'abana bajya ukwabo bikabarinda kwanduzanya. Byanatumye bongera aho ababyeyi babyarira, ndetse na serivisi z'isuzumiro ziraguka, ukabona ko hari impinduka nziza zisubiza ibyo abaturage bifuzaga.'

    Yakomeje avuga ko iyi mishinga igaragaza impinduka mu iterambere ry'aho ikorerwa kuko uretse guteza imbere abahatuye, igira n'uruhare mu guha akazi abatishoboye bahatuye muri gahunda ya VUP, bityo iterambere rikihuta ntawe risize inyuma.

    Abaturage b'aho iyi mishinga yageze baramwenyura

    Nyiramyasiro Jeannette, umuhinzi w'ibirayi wo mu Kagari ka Ruyenzi, mu Murenge wa Ruheru, ho mu mu Karere ka Nyaruguru, yavuze ko umushinga batekereje wo kugira ahantu ho gutuburira imbuto y'ibirayi habegereye byazamura umusaruro w'ibirayi beza, kandi byarakozwe bitanga umusaruro ufatika.

    Ati 'Byaduteje imbere tuzamura umusaruro w'ibirayi, kuko aho twezaga ibilo umunani bivuye ku kilo kimwe cy'imbuto idatunganyije neza, ubu none dusigaye tuheza ibilo 20 kandi bivuye kuri cya kilo kimwe cy'ibirayi ariko kivuguruye. Turashima LODA yatubereye ikiraro kitugeza ku buhinzi buteye imbere.'

    Ni ishimwe asangiye na Mukantwali Zénatha, umubyeyi IGIHE yasanze ku Kigo Nderabuzima cya Gahombo, mu Murenge wa Kigoma.

    Yavuze ko nyuma yo kwagura ivuriro ryabo ubu basigaye bivuza mu bwisanzure, ibyo abona ko ari intera ikomeye mu kuzamura imibereho myiza ishingiye ku kwivuza neza kandi hafi.

    Ati 'Aho bongerereye inyubako z'iri vuriro, ibintu byose ni ku gihe, kandi n'iyo ugize umurwayi mu bitaro rwose ntiwiganyiriza kuhamurwariza kuko hari ubwisanzure mu gihe mbere abarwayi babagaho mu bucicike bugoye kwihanganira.'

    Imishinga nk'iyi ishyirwa mu bikorwa na LODA ifatanyije n'umufatanyabikorwa KfW, binyuze mu kigega Pro-Poor Development Basket Fund kibarizwa muri LODA.

    Umuyobozi Mukuru wa LODA, Nyinawagaga Claudine(iburyo), avuga ko kuba iyi mishinga iva mu bushake bw’abaturage ubwabo bituma izana impinduka zigaragara

    Iteme rya Kivumu, riherereye mu Murenge wa Busasamana, mu Karere ka Nyanza naryo ryishimiwe n’abaturage barikoresha

    Abivuriza ku Kigo Nderabuzima cya Gahombo, mu Murenge wa Kigoma, muri Nyanza, bashima ko LODA yumvise ubusabe bwabo ikacyagura


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/arenga-miyilari-30-frw-yashowe-mu-mishanga-iteza-imbere-icyaro-mu-myaka-ibiri

  • Nyamasheke: Umugabo w'imyaka 35 akurikiranyweho gusambanya umwana w'imyaka itatu – #rwanda #RwOT

    Byabereye mu Mudugudu wa Rubeho, Akagari ka Rugali, Umurenge wa Cyato mu Karere ka Nyamasheke.

    Nyina w'uyu mwana avuga ko ibi byabaye ku wa 26 Nzeri 2025, ubwo yari kumwe n'umwana we mu rugo yinjira mu nzu agarutse asanga umwana yagiye.

    Hashize akanya gato yumvise umwana aririra mu gikoni cyo mu rugo rw'uyu mugabo ajya kumureba. Avuga ko umwana yamubwiye ko ari kubabara mu gitsina ahita akeka ko asambanyijwe, abaturanyi bahita bafata ukekwa umwana yoherezwa ku bitaro kugira ngo akurikiranwe n'abaganga.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Cyato, Harindintwali Jean Paul yabwiye IGIHE ko ukekwa afungiye kuri RIB sitasiyo ya Kanjongo mu hagikorwa iperereza ku cyaha akekwaho.

    Ati 'Bikimenyekana umusore yahise afatwa ashyikirizwa RIB, umwana ajyanwa kwa muganga, ibindi biri mu iperereza ni ryo rizagaragaza ukuri.''

    Gitifu Harinditwari yasabye ababyeyi gukurikirana abana babo kuko nk'ibi byabaye mu ma saa kumi n'ebyiri z'umugoroba amasaha umwana atakabaye asohoka mu rugo wenyine.

    Ati 'Turasaba abantu ko bakwiye kurangwa n'indangagaciro nzima, birinda ibyaha nk'ibi kuko gusambanya umwana ni icyaha gihanwa n'amategeko byihanukiriye.''

    Ingingo ya 14 y'itegeko No 059/2023 ryo ku wa 4 Ukuboza 2023 rihindura itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30 Kamena 20218 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, ivuga ko iyo gusambanya umwana bikorewe ku mwana uri munsi y'imyaka 14, ubihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo cya burundu.

    Umugabo w’i Nyamasheke akurikiranyweho gusambanya umwana w’imyaka itatu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-umugabo-w-imyaka-35-akurikiranyweho-gusambanya-umwana-w-imyaka-itatu

  • Lamine Yamal byanze, Ballon d’Or itaha mu Bufaransa (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umunya-Canada, Magdeleine Vallieres ni we wegukanye Shampiyona y’Isi y’Amagare irimo kubera mu Rwanda mu cyiciro cy’abakobwa batarengeje imyaka 23 mu gusiganwa mu muhanda, Abanyarwanda nta n’umwe wasoje.

    Hakoreshejwinzira inzira ya KCC – Gishushu-MTN-Mu Kabuga ka Nyarutarama- kuzenguruka Golf- SOS- MINAGRI- Ninzi-KABC- RIB- MediHeal- Women Foundation Ministries (Kwa Mignone)- Ku Muvunyi- KCC.

    Iyi ntera isatira ibilometero 14,8, abakinnyi b’abakobwa batarengeje imyaka 23 barayizengurutse inshuro 11 nk’uko abahungu batarengeje imyaka 23 babikoze ku wa Gatanu.

    U Rwanda rwari ruhagarariwe na Nirere Xaverine, Ingabire Diane, Nzayisenga Valentine na Irakoze Neza Violette.

    Umunya-Canada, Magdeleine Vallieres, w’imyaka 24, yegukanye umudali wa Zahabu nyuma yo gutsinda isiganwa ry’abagore muri Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025, aho yakoresheje amasaha ane, iminota 34 n’amasegonda 48 ku ntera y’ibilometero 164,6.

    Umunya-Nouvelle-Zelande, Niamh Fisher-Black, yegukanye umwanya wa kabiri yasizwe amasegonda 23 naho umwanya wa gatatu utwarwa n’Umunya-Espagne, Mavi García, wasizwe amasegonda 27.

    Abanyarwandakazi uko ari 4 bari bahagarariye u Rwanda nta n’umwe wabashije gusoza isiganwa ry’uyu munsi.

    Umunya Canada yegukanye isiganwa

    Abanyarwandakazi nta n’umwe wasoje

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11948

  • Ab'i Karongi bamaze gukusanya miliyoni 53 Frw yo gushaka imbuto y'ibirayi iberanye n'ubutaka bwaho – #rwanda #RwOT

    Byatangarijwe mu Kagari ka Nyamushishi mu Murenge wa Murundi mu gikorwa cyo gutangiza igihembwe cy'ihinga cya 2026 A.

    Ni nyuma y'aho ubuyobozi bw'Akarere ka Karongi buhisemo guteza imbere ubuhinzi bw'ibirayi, kawa, icyayi, urutoki, inanasi n'ibirayi nyuma yo gusanga ibyo bihingwa biberanye n'ubutaka bw'i Karongi.

    Muri gahunda ya kabiri yo kwihutisha iterambere (NST2), Guverinoma y'u Rwanda yihaye intego yo kuzamura ubukungu ku kigero cya 9,3% buri mwaka. Kugira ngo ibi bigerweho, bizasaba ko umusaruro w'ubuhinzi uzamuka ku kigero cya 50%.

    Muri gahunda yo kongera umusaruro w'ubuhinzi, Akarere ka Karongi gafite intego yo kongera ubuso buhingwaho ibirayi bukaba kuri hegitari ku 1184 mu 2025 zikagera ku 2139 bitarenze 2026.

    Mu rwego rwo gufasha abahinzi bo mu Karere ka Karongi kubona imbuto yizewe y'ibirayi, Akarere ka Karongi kagiriye abahinzi inama yo gukusanya amafaranga yo kugura iyo mbuto yizewe.

    Ni muri urwo rwego abahinzi bo muri aka karere bamaze gukusanya arenga miliyoni 53 Frw yo kugura imbuto yizewe y'ibirayi ndetse iya mbere ikaba yaramaze kugera kubageraho.

    Umuyobozi w'Akarere ka Karongi, Muzungu Gelard yavuze ko impamvu bahisemo guteza imbere ubuhinzi bw'ibirayi ari uko basanze bwakwihutisha iterambere ry'ubukungu n'imibereho myiza y'ab'i Karongi.

    Ati “Uretse kawa n'amakara nta bindi bicuruzwa Akarere ka Karongi kohereza ku isoko ryo hanze yayo. Turashaka guteza imbere ubuhinzi bw'ibirayi ku buryo imodoka zizajya ziza i Karongi gupakira ibirayi zijyanye i Kigali”.

    Uretse kongera umusaruro w'ibirayi, Akarere ka Karongi karimo kuvugurura urutoki ku buryo rugera ku rwego rwo gutanga umusaruro ukwiye.

    Mu bihingwa ngengabukungu, Akarere ka Karongi gashyize imbere ubuhinzi bw'icyayi bukomeje gutera imbere mu misozi ya Rugabano, Karongi na Gisovu n'ubuhinzi bwa kawa.

    Akarere ka Karongi gafite intego yo kongera ubuso buhingwaho ibirayi bukava kuri hegitari ku 1184 mu 2025 bukagera kuri hegitari 2139 bitarenze 2026


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ab-i-karongi-bamaze-gukusanya-miliyoni-53-frw-yo-gushaka-imbuto-y-ibirayi

  • Kamonyi: Abagabo 12 batawe muri yombi bakekwaho ubugizi bwa nabi – #rwanda #RwOT

    Bafashwe mu ijoro ryo ku wa 26 rishyira 27 Nzeri 2025, bari mu Kagari ka Bugarama, mu Murenge wa Kayenzi, ho mu Karere ka Kamonyi.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, yavuze ko bari babangamiye abaturage ariko bikaba bibi ku rushaho bangiza n'insinga z'amashanyari, ari na yo mpamvu batawe muri yombi ngo amategeko abibabaze.

    Aba 'Abafashwe bose bafungiye kuri Polisi, Sitasiyo ya Kayenzi, aho ubugenzacyaha bwatangiye iperereza.'

    CIP Kamanzi yashimiye abaturage bamaze kwimakaza muri bo umuco mwiza wo gutangira amakuru ku gihe hagamijwe gukumira ibyaha bitaraba.

    Yongeyeho gusaba abantu bakomeje kugira imyumvire n'imigirire mibi igamije guhungabanya umutekano n'ituze by'abaturage guhinduka bakarangwa no gukora ibikorwa byiza byubahirije amategeko, kuko nibabusanya na byo Polisi itazigera yihanganira abishora mu bikorwa bihungabanya amahoro.

    Mu bafashwe harimo n’abibaga insinga z’amashanyarazi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kamonyi-abagabo-12-batawe-muri-yombi-bakekwaho-ubugizi-bwa-nabi

  • Nta bushobozi bafite bwo gutera u Rwanda: Maj Ndayambaje ku bo yasize muri FDLR – #rwanda #RwOT

    Ni umwe mu baherutse gutaha mu Rwanda mu cyiciro cyajemo Brig. Gen. Gakwerere Jean Baptiste wari Umunyambanga Mukuru w'uyu mutwe w'iterabwoba.

    Ubwo yari yitabiriye ihuriro ry'abagize icyiciro cya 74 cy'abatashye bavuye mu mashyamba ya Congo, bagasubizwa mu buzima busanzwe yavuze ko abasigaye mu mashyamba ya RDC nubwo bahora bifuza gutera u Rwanda ari ukwigerezaho kuko nta bushobozi bafite.

    Ni muri gahunda ya Komisiyo y'Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari Abasirikare (RDRC), yo kurebera hamwe aho bageze mu gufatanya n'abandi kubaka igihugu.

    Ni igikorwa cyabaye ku wa 26 Nzeri 2025, mu Karere ka Rubavu.

    Maj Ndayambaje watashye mu Rwanda tariki ya 15 Gashyantare 2025 avuga ko Umutwe wa M23 ari wo wamushyikirije Leta y'u Rwanda, ajyanwa guhabwa inyigisho mu kigo cya RDRC kiri i Mutobo mu Karere ka Musanze.

    Yakimazemo amezi atatu. Ubu yasubiye mu muryango aho abana n'ababyeyi be mu Ntara y'Amajyaruguru, Akarere ka Musanze, Umurenge wa Nyange, Akagari ka Muhabura.

    Yavuze ko nyuma yo gushishikarizwa gutaha n'abarimo ababyeyi be, abavandimwe n'inshuti bamubwiraga aho Igihugu kigeze cyiyubaka yahisemo gutaha ku bushake.

    Ati 'Njye ntabwo nafashwe, ahubwo ababyeyi, inshuti n'abavandimwe banshishikarije gutaha, nanjye mfata icyemezo, ntabwo natinze gutaha ahubwo nari narabuze ungira inama.'

    Maj Ndayambaje ahamya ko mu mashyamba ya RDC yasizeyo benshi ndetse badafite amakuru ku Rwanda nk'uko na we byari bimeze. Yagaragaje ko yatangajwe n'uburyo u Rwanda rwiyubatse ugereranyije n'uko barusize.

    Ati 'Naruvuyemo rwiganjemo inzu nyinshi za nyakatsi, nta mashanyarazi abaturage bari bafite. Imihanda n'amavuriro byarubatswe kandi biriyongera ari yo mpamvu mbashishikariza gutaha.'

    Ndayambaje wakoreshaga izina rya Castro, yahamije ko nta watera u Rwanda uretse ufite intekerezo mbi wasaritswe n'ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Ati 'Ntawe uzatera u Rwanda ngo abishobore, uretse abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside n'ibitekerezo byabo bigoramye. Barabitekereza. Izo ngufu ntazo bafite nta n'izo bazabona. Ndabasaba gushyira intwaro hasi baze dufatanye kubaka Igihugu.'

    Nubwo RDRC ikomeza kubaba hafi, gusa bagifite imbogamizi zo kutagira amacumbi kuko 'Dugifite inzitizi zo kuba dutaha tukajya mu maboko y'ababyeyi, tukabana na bo n'abavandimwe bacu nkanjye nazanye n'umugore n'abana bagera kuri batanu.'

    Perezida wa RDRC), Nyirahabineza Valerie, yavuze ko baganiriza abahoze ari abasirikare bagira ngo babakangurire gushishikariza bagenzi babo basize mu mashyamba ya Congo ngo na bo batahe.

    Ati 'Iki cyiciro cyiganjemo abagiye mu mashyamba ya Congo kuva 2019. Kuri aba batashye vuba hari akarusho k'uko bafite amakuru ku bashya binjijwe mu gisirikare vuba kubera intambara, mu gihe abatashye kera baziranye n'abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.'

    Perezida w'iyi komisiyo yahamije ko abarenga kimwe cya kabiri cy'abagize icyiciro cya 74 cy'abatashye bavuye mu mashyamba ya Congo, bagasubizwa mu buzima busanzwe, baturuka mu Murenge wa Busasamana wo mu Karere ka Rubavu.

    Raporo iheruka igaragaza ko kuva gahunda mu 1997, imaze kwakira abahoze ari abarwanyi ndetse n'abasirikare barenga 72.800 ndetse n'ibihumbi 12 bo mu miryango yabo.

    Major Ndayambaje Gilbert alias Castro yamaze imyaka 27 ari umurwanyi wa FDLR

    Perezida wa RDRC, Nyirahabineza Valerie, yavuze ko abarenga kimwe cya kabiri cy'abagize icyiciro cya 74 cy'abahoze mu mashyamba ya RDC baturuka mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Rubavu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nta-bushobozi-bafite-bwo-gutera-u-rwanda-maj-ndayambaje-kuri-bagenzi-be-bo-muri

  • Rayon Sports isezerewe itarenze umutaru (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Rayon Sports isezerewe mu mikino Nyafurika ya CAF Confederation Cup na Singida Black Stars nyuma yo kubatsinda 2-1 biba 3-1 mu mikino yombi.

    Wari umukino wo kwishyura wabereye kuri Chamazi Azam Complex, Rayon Sports yari ibizi ko ari ugupfa no gukira kuko yari yatsindiwe i Kigali 1-0.

    Umutoza wa Rayon Sports yari yahisemo gukora impinduka aho atari afite Asman Ndikumana kubera imvune aho Tambwe (yari yabanjemo ubushize) ari we wahise ujya kwataka, Serumogo, Nshimimana Fabrice na Adama Bagayogo bavuyemo mu gihe Youssou Diagne, Musore Prince, Kitoga na Bigirimana Abedi babanjemo.

    Rayon Sports yatangiye ishaka igitego hakiri kuko yari ibizi ko nta yandi mahirwe ifite, yaje kubona igitego ku munota wa 39, nyuma yo gukinana neza Tambwe Gloire yatsindiye Rayon Sports igitego cya mbere.

    Ibi byishimo ntibyamaze kabiri kuko ku munota wa 44 Idriss Diomande yatsindiye Singida Black Stars igitego cya mbere ku mupira mwiza yari ahawe na Rupia.

    Ku munota wa 57 Singida Black Stars yaje kubona igitego cya kabiri ku makosa y’umunyezamu Pavelh Ndzila wagiye gufata umupira wasaga n’aho uri hanze ukamunanira akawugarura mu kibuga maze Anthony Tra Bi ahita ashyira mu izamu.

    Umukino warangiye ari 2-1 maze Singida Black Stars ikomeza ku giteranyo cy’ibitego 3-1. Ikaba izahura n’ikipe izakomeza hagati ya Al Akhdar yo muri Libya na Flambeau y’i Burundi.

    Tambwe Gloire ni we watsindiye Rayon Sports

    Ibyishimo bya Rayon Sports ntibyamaze kabiri

    Singida Black Stars yasezereye Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11949

  • Kamonyi: Polisi yataye muri yombi itsinda ry'abagizi ba nabi barimo abiyise'WAZARENDO' #rwanda #RwOT

    Operasiyo ya Polisi y'u Rwanda ikorera mu Karere ka Kamonyi, mu ijoro ryo kuwa 26 rishyira 27 Nzeri 2025 mu Murenge wa Kayenzi, Akagari ka Bugarama ku bufatanye n'inzego z'ibanze n'abaturage hafashe itsinda ry'abagabo 12 bakekwaho ibikorwa by'ubugizi bwa nabi bihungabanya umutekano n'ituze ry'Abaturage. Bamwe mu batawe muri yombo bari mu biyise'WAZARENDO', bakora ibikorwa birimo; Ubujura, kwangiza ibikorwa remezo biba intsinga za mashanyarazi n'ibindi. Ni umukwabu wanageze mu Murenge wa Karama nk'uko abaturage babibwiye intyoza.com 

    Amakuru intyoza.com ikesha bamwe mu baturage babonye ibikorwa bya Polisi byo gufata abakekwa mu bikorwa by'ubugizi bwa nabi, babwiye Umunyamakuru ko ari Operasiyo yabaye mu masaha y'ijoro aho babonye Abapolisi, Inzego z'Ibanze, DASSO na Reserve Force (Inkeragutabara) mu bice bitandukanye by'imirenge ya Kayenzi na Karama.

    Bavuga ko mu bafashwe harimo abo nabo ubwabo nk'abaturage basanzwe bazi mu bikorwa bibi birimo; Gutegera abantu mu nzira bakabambura ndetse abandi bakabagirira nabi, harimo abateraga mu ngo z'abaturage, aho ngo bamwe babarizwa mu itsinda ry'abiyise' WAZARENDO'. Mu bafashwe kandi abaturage babwiye intyoza.com ko harimo abo bakeka mu guhohotera no gutema abaturage ahitwa ku Gatare.

    Itsinda ririmo abiyise WAZARENDO hamwe n'Umugore bivugwa ko ari indaya yabo, ariko kandi akaba anabacumbikira akanabika ibyabo.

    Muri iri tsinda ry'aba bakekwaho ubugizi bwa nabi, hafatiwemo Umugore abaturage bavuga ko ari indaya y'aba bose( Indaya ya WAZARENDO), aho ari nawe ngo ubacumbikira akanabika bimwe mu byo baba bibye. Yasanganywe terefone nyinshi ubwo basakaka iwe. Hanafashwe umugabo ukekwaho ubujura bw'intsinga z'amashanyarazi.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi yabwiye intyoza.com ko Polisi y'u Rwanda ikorera mu Karere ka Kamonyi yakoze Operasiyo(Umukwabo) yafatiwemo abantu 12 bakekwaho ibikorwa bitandukanye by'ubugizi bwa nabi bihungabanya Umutekano n'Ituze ry'Abaturage.

    Avuga ko Polisi y'u Rwanda ishimira abaturage bakomeje kwimakaza muribo umuco mwiza wo gutangira amakuru kugihe hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha. Ahamya ko abaturage barangwa n'imyumvire n'imigirire nk'iyo ari Abafatanyabikorwa by'Indashyikirwa ba Polisi y'u Rwanda mu kurwanya ibyaha n'ababikora.

    CIP Hassan Kamanzi, yabwiye intyoza.com ko abafashwe bose bafungiye kuri Sitasiyo ya Police ya Kayenzi(ari nayo ishinzwe Karama), ko kandi urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha-RIB rwamaze gutangira iperereza ku byaha abafashwe bakekwaho.

    Umugabo ukekwaho ubujura bw'intsinga z'amashanyarazi. Zimwe mu zo yafatanywe.

    CIP Hassan Kamanzi, avuga ko Polisi y'u Rwanda igaya bamwe mu bakomeje kugira imyumvire n'imigirire mibi igamije guhungabanya umutekano w'Abaturage. Ahamya ko aba hamwe n'ababafasha mu bikorwa byabo bibi basabwa guhinduka bakarangwa no gukora ibikorwa byiza byubahirije amategeko kuko Polisi itazigera yihanganira uwo ariwe wese wishora mu bikorwa bihungabanya ituze ry'Abaturarwanda. Bibutswa ko uzajya afatwa azajya ashyikirizwa Ubugenzacyaha-RIB amategeko akamukanira urumukwiye.
    Munyaneza Théogène

    The post Kamonyi: Polisi yataye muri yombi itsinda ry'abagizi ba nabi barimo abiyise'WAZARENDO' first appeared on Intyoza.

    The post Kamonyi: Polisi yataye muri yombi itsinda ry'abagizi ba nabi barimo abiyise'WAZARENDO' appeared first on Intyoza.

    Source : https://www.intyoza.com/2025/09/27/kamonyi-polisi-yataye-muri-yombi-itsinda-ryabagizi-ba-nabi-barimo-abiyisewazarendo/