Author: webrwanda

  • Urukiko rwemeje ko Camarade afungwa by’agateganyo #rwanda #RwOT

    Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwafashe umwanzuro ko Kalisa Adolphe Camarade afungwa by’agateganyo.

    Ku wa Kane tariki ya 25 Nzeri 2025 nibwo Camarade wari umunyamabanga wa FERWAFA yaburanye ku ifungwa n’ifungurwa ry’agatenganyo ku byaha akurikiranyweho birimo kunyereza umutungo no gukoresha impapuro mpimbano.

    Uyu munsi ku wa Mbere tariki ya 29 Nzeri 2025 nibwo yasomewe, Urukiko rukaba rwemeje ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo

    Inkuru irambuye ni mu kanya…

    Camarade agomba gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11953

  • Ousmane Dembélé, urugendo rwo guhatana rwanesheje ihungabana yarafite #rwanda #RwOT

    Ousmane Dembélé 'The Mosquito' ni urugero rw'umukinnyi wagaragaje ko ubuzima bw'umupira w'amaguru butarimo imihanda yuzuye indabyo gusa. Tekereza guhora ubwirwa ko utari umuhanga, ko udashobora kuzagera ku rwego rwo hejuru, ariko mu mutima hakaguma ishyaka no kwizera.

    Abafana n'abanyamakuru bamaze imyaka bamukomeraho urwenya, bamushinja kubura umusaruro no kudashobora guhangana n'ababigize umwuga ku rwego rw'Isi. Nubwo akenshi yagiye akomeretswa, agasiba imikino myinshi itandukanye, ntibyigeze bimuca intege ngo ahagarike urugendo rwe.

    Gusa mu myaka ine muri itanu ishize, ntiyigeze agaragara mu rutonde rwa Ballon d'Or, ibintu byashoboraga gutuma benshi bamukuraho amaboko kubwo kutagara mu bihembo bya Ballon d'Or.

    Ariko we yahisemo kudacika intege, ahitamo gukora cyane, no kongera umuhate. Umupira w'amaguru ntiwihanganira abatizera, ahubwo usaba guhatana no kugira ububabare, gucishwa bugufi, no kugerageza kenshi gashoboka ko byosse byashoboka.

    Uyu mwaka, nubwo Ballon d'Or yayegukanye, byabaye nk'igihamya cy'uko gukora cyane bitajya bipfa ubusa. Ni ikimenyetso cy'uko guseka cyangwa kunenga atari byo bisobanura ejo hazaza h'umuntu, ahubwo imbaraga, ubudahemuka n'umutima wo kudacika intege ari byo bizana intsinzi. Uyu mukino w'umupira w'amaguru utwereka ko n'iyo Isi yaguseka, igihe kizagera ushirwe hejuru, maze intebe y'abakwibazagaho ihore ikugirira ishema.

    Ousmane Dembélé, urugendo rwo guhatana rwanesheje ihungabana yarafite
    'Abaguseka bose ujye ubima amatwi'
    'Ntakitashoboka ujye utumbira iyo ugana'

     

    Source : https://kasukumedia.com/ousmane-dembele-urugendo-rwo-guhatana-rwanesheje-ihungabana-yarafite/

  • Inteko y'Umuco igiye gutangiza amarushanwa yo gukina igisoro – #rwanda #RwOT

    Intebe y'Inteko y'Umuco, Amb. Masozera Robert yagaragaje ko ayo marushanwa agamije gukorerwamo ubukangurambaga ku muco gakondo.

    Ati 'Mu buryo bwo kugarura imikino gakondo yo hambere, Inteko y'umuco ifatanyije n'abandi bafatanyabikorwa dushaka kugarura kubuguza binyuze mu marushanwa. Tuzabikora tugamije ubukangurambaga kuko mu kubuguza harimo indangagaciro zitandukanye. Imikino gakondo turagira ngo igarurwe ihabwe agaciro nk'ako yari ifite hambere.'

    Habimana Célestin washinze ikigo cyitwa Imirishyo ku Kimironko mu Mujyi wa Kigali cyigisha bimwe mu biranga umuco nyarwanda harimo no kubuguza, yabwiye RBA ko cyigisha abakiri bato uko umuco wo hambere uri ndetse n'icyo byigishaga by'umwihariko kubuguza.

    Ati 'Mpereye mu muryango wanjye abana nabigishije kubuguza ku buryo iyo batari kureba televiziyo babona ikindi bahugiraho. Muri rusange gifasha abantu gutekereza cyane no guhimba kuko ni imibare. Ikindi ni uko mu mateka igisoro cyafasha abantu gutegura urugamba zikamenya uko zihagarara kugira ngo zize kurutsinda.'

    Igisoro ni umwe mu mikino gakondo yatangiye kumenyekana mu Rwanda mu mwaka wa 1510 ku ngoma y'Umwami Ruganzu II Ndoli. Ni umukino ukinanwa ubuhanga bwinshi hifashishijwe insoro (zimeze nk'utubumbe duto) bagenda betereka mu twobo twabugenewe.

    Ni umukino amateka agaragaza ko na Ruganzu Ndoli yawukinnye kuko hirya no hino mu gihugu hari ibimenyetso byamwitiriwe nko ku bitare bya Mpushi muri Kamonyi ahari igisoro, ikibumbiro, amajanja y'imbwa ze n'intebe yicaragaho.

    Mu 2019 na bwo ikigo cyitwa Umutsakura cyateguye amarushanwa yo gukina igisoro ariko yari yateguwe na nyiri icyo kigo ku giti cye ntiyagera mu gihugu hose.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inteko-y-umuco-igiye-gutangiza-amarushanwa-yo-gukina-igisoro

  • Korora amafi uhereye ku magi byafashije u Rwanda gukuba umusaruro kabiri – #rwanda #RwOT

    Gusura icyo kigo kwa Minisitiri w'Intebe byabaye ku wa 23 Nzeri 2025 mu ruzinduko yagiriye mu Ntara y'Amajyepfo.

    Kivu Choice yasuwe icuruza amafi, ikayorora kuva avuye mu magi yayo kugeza ajyanywe mu cyuzi akurwamo ajya ku isoko.

    Ni ikigo gifite amaguriro 20 acuruza amafi mu gihugu hose, kikagira kareremba ku Kiyaga cya Kivu mu Karere ka Nyamasheke cyororeramo ndetse n'ahatunganyirizwa amagi avamo amafi hagati y'Umurenge wa Kigembe mu Karere ka Gusagara n'uwa Ngera mu Karere ka Nyaruguru.

    Ubwo yageraga ahatunganyirizwa amagi avamo amafi, Dr. Nsengiyumva yeretswe inzira bicamo kuva mu kuyakura mu nda ya nyina kugeza aturazwe akavamo udufi dutoya tujyanwa muri kareremba kororwa.

    Umuyobozi Mukuru w'Agateganyo w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr. Uwituze Diane yavuze ko icyo kigo cyahoze ari ishoramari rya Leta ariko kiza kwegurirwa uwikorera akibyaza umusaruro ufatika.

    Ati 'Mu 2021 byagaragaye ko bigoranye guhaza isoko ry'Abanyarwanda bashakaga abana b'amafi iki kigo cyegurirwa Kivu Choice. Ibyo byongereye cyane umubare w'abana b'amafi kuko mbere twabonaga abagera kuri miliyoni 1.2 ku mwaka ariko uyu munsi atanga miliyoni 60 ku mwaka.'

    Yongeyeho ko Kivu Choice ubu iri no kugira uruhare mu gutunganya ifu y'amafi igaburirwa abana mu kurwanya imirire mibi, ndetse ko nubwo mu gihugu hari abandi bashoramari 13 bakora nka yo ubu ari yo iri mbere mu gutanga umusaruro mwinshi.

    Ati 'Ubu ni we wororera amafi muri kareremba menshi kuko yasanze turi kuri toni ibihumbi 3,900 ku mwaka ariko ubu tugeze kuri toni 10,000 ku mwaka harimo izigera ku bihumbi 5,000 ze wenyine. Mu 2027 duteganya ko azaba aduha toni 30,000 bingana hafi na kimwe cya kabiri cy'ayo twiyemeje muri gahunda ya gatanu yo kuvugurura ubuhinzi n'ubworozi izarangira mu 2029.'

    Umuyobozi Mukuru wa Kivu Choice, Kamran Ahmad yavuze ko icyo kigo yagishoyemo miliyoni 10 z'Amadolari ndetse akaba ateganya kongeramo izindi miliyoni 20 z'Amadolari mu myaka ibiri iri imbere ku buryo azakomeza kongera umusaruro bikagera mu 2026 atanga abana b'amafi miliyoni 120 ku mwaka ndetse acuruza na toni 10,000 ku mwaka.

    Minisitiri w'Intebe yasabye uwo mushoramari gukomereza aho mu gufasha Igihugu kongera umusaruro w'amafi, gusa agaragaza ko yakwibanda ku guhaza isoko ry'imbere mu gihugu kuko ubu hari ayo yohereza mu mahanga kandi n'u Rwanda rukiyatumizayo.

    Ahategurirwa abana b’amafi hari n’amanini aba ashinzwe gutera amagi

    Iki cyanya cyororerwamo atera amagi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/korora-amafi-uhereye-ku-magi-byafashije-u-rwanda-gukuba-umusaruro-kabiri

  • Abafana ba Rayon Sports bafatiwe mu nzira bava Tanzania #rwanda #RwOT

    Abafaba ba Rayon Sports bari baherekeje ikipe ya bo muri Tanzania, bafatiwe mu nzira banasohorwa mu modoka kubera ngo imodoka yarengeje ibiro.

    Aba bakunzi ba Rayon Sports bagiye n’imodoka ya Ritco bagezeyo mu ijoro ryo ku wa Gatanu mu gihe umukino wabaye ku wa Gatandatu tariki ya 27 Nzeri 2025.

    Wari umukino wo kwishyura wa CAF Confederation Cup aho Singida Black Stars yabatsinze 2-1 bahita banasezerera Rayon ku giteranyo cy’ibitego 3-1.

    Uyu mukino ukaba warabereye Dar es Salaam, abakunzi ba Rayon Sports bakaba barahise basubira mu modoka baraza.

    Mu ijoro ryakeye rishyira kuri uyu wa Mbere ubwo bari hageze Singida, bahagaritswe n’amashinzwe umutekamo bapima ibiro imodoka itwaye basanga birarenga.

    Niko kubakuramo babashyira ku ruhande ndetse bababwira ko kuhava bishyura amande y’ibihumbi 650 by’amashilingi, ni ukuvuga hafi ibihumbi 400 by’amafaranga y’u Rwanda, kugeza aka kanya yari atarishgurwa.

    Amakuru kandi ISIMBI yamenye ni uko bagenda nabwo bahagaritswe nabwo bakabwirwa ko ibiro birenze, byabaye ngombwa ko bishyura ibihumbi 500 by’amashilingi ya Tanzania kugira ngo babareke bakomeze urugendo.

    Abafana ba Rayon Sports bafatiwe mu nzira bava Tanzania

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11951

  • Umukinnyi w’Amavubi ukina i Burayi yakoze ubukwe (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi ukinira Etzella Ettelbruck muri Luxembour i Burayi, Kalisa Sven yakoze ubukwe n’umukunzi we Nella.

    Ni ubukwe bwabaye ku wa Kane w’icyumweru gishize tariki ya 25 Nzeri 2025, hari nyuma y’uko indi mihango yose irangira.

    Aba bombi bakoze ubukwe nyuma y’urugendo rw’urukundo rwa bo rwuzuyemo uburyohe aho tariki ya 2 Gicurasi 2025 basezeranye imbere y’amategeko.

    Hari nyuma y’uko mu Kuboza 2023 ari bwo Kalisa yafashe icyemezo maze abaza Nella ko yazamubera umugore undi arabyemera amwambika impeta ya fiançailles.

    Ni mu birori bibereye ijisho byabereye muri Eagle View Lodge ku i Rebero mu Mujyi wa Kigali.

    Sven Kalisa aheruka guhamagarwa mu ikipe y’igihugu muri Nzeri 2022 ubwo Amavubi yiteguraga umukino wa gicuti yakinnye na Guinea Equatorial.

    Hari hateguye neza cyane aho biyakiriye

    Kalisa Sven na Nella bakoze ubukwe

    Byari ibyishimo bikomeye

    Inshuti n’Umuryango bari baje kubashyigikira

    Asanzwe ari umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11952

  • Etienne Gatanazi noneho yagize umwere ruharwa Kabuga Félicien #rwanda #RwOT

    Ku muzindaro we wa YouTube, umunyamakuru Gatanazi yongeye kugaragaza kamere ye nk'uwiyemeje guharanira gutagatifuza abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n'abayihakana. Ubu buryo bwo gukoresha ikoranabuhanga rigezweho mu guhakana no gupfobya Jenoside si bishya, ahubwo ni gahunda isanzwe y'abagize uwo muryango, aho buri gihe bagerageza guhindura amateka, bakayandika mu buryo bushya bugamije guha isura nziza abicanyi.

    Iyi nshuro, Gatanazi yahaye urubuga Donatien Kabuga Nshimyumuremyi, umuhungu wa ruharwa Kabuga Félicien, umwe mu bategetsi n'abashoramari bagize uruhare rukomeye mu itegurwa no gushyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Donatien si mushya mu bikorwa byo guhakana Jenoside. Kuva kera yagiye yumvikana mu mvugo zihakana amateka, agashishikariza abantu kudakoresha ijambo Jenoside, akemeza ko ari izina ryahimbwe n'abazungu. Ku mbuga za YouTube, yagiye agaragara asaba abantu gushyigikira se, akavuga ko ari umwere.

    Mu kiganiro yagiranye na Gatanazi, yongeyeho ko se yari 'umuntu mwiza cyane' wageretsweho ibyaha bitari ibye. Iyi mvugo igamije gukomeretsa abarokotse Jenoside ndetse no guhisha ukuri kw'amateka: Kabuga Félicien si umwere, ahubwo ni umwe mu banyemari b'ingenzi bakoresheje imari yabo mu buryo butandukanye ngo Jenoside yakorewe Abatutsi igerweho.

    Amateka arivugira. Kabuga Félicien ni we watumije imihoro myinshi yifashishijwe n'interahamwe, ari na we watanze inkunga ikomeye mu ishingwa rya Radio RTLM, radiyo yahindutse intwaro y'itsembabwoko. Kabuga yahaye RTLM ibihumbi 500 by'amafaranga, mu gihe Perezida Habyarimana yayihaye miliyoni imwe. RTLM ikimara gushingwa, Kabuga yahoraga muri studio kuyobora ibiganiro no gutanga umurongo. Ni radiyo yahise isakaza ko Abatutsi ari abantu bagomba gupfa, itanga imvugo z'urwango n'amabwiriza y'uburyo bwo kubica. Iyo myumvire ni yo yagize uruhare mu gutuma ubwicanyi buba ku rugero rukabije.

    Ubwo Minisitiri w'Itangazamakuru, François Rucogoza, yasabaga abayobozi ba RTLM kureka gukwirakwiza urwango, Kabuga ubwe yamusubije ko RTLM ivuga ukuri kandi ko nta mpamvu yo kuyibuza. Nyuma gato, Rucogoza yishwe we n'umuryango we, kimwe n'abandi banyapolitiki bari baramaganye umugambi wa Jenoside.

    Ikiganiro cya Gatanazi na Donatien si igikorwa cyihariye. Ni igice cy'umugambi mugari ugaragara mu bana b'abajenosideri benshi. Hari umuco wubatswe wo gutagatifuza ababyeyi babo, aho bahora bavuga ko bari abere, ko bagerekwagaho ibyaha, cyangwa ko bari ababyeyi beza barenganyijwe n'isi. Ibi bikorwa bifite intego yo guhakana no gupfobya Jenoside, bigakorwa mu buryo bunyuranye. Hari abahakana mu izina ry'urukundo rw'umuryango, bagashaka kubarengera mu mateka. Hari abakoresha ikoranabuhanga n'imbuga nkoranyambaga, bakagoreka ukuri mu nyandiko n'ibiganiro. Hari abifashisha amarangamutima, bakavuga iby'ubupfura cyangwa ubuntu bw'ababyeyi babo. Hari n'abafata izo nshingano nk'umurage, bakagendera mu nzira mbi z'ababyeyi babo.

    Uruhare rw'abana b'abajenosideri rugenda rukomera kubera umuco mubi wo kudahana abahakana n'abapfobya Jenoside. Iyo abantu batabihanirwa, bigaragara nk'aho nta kibazo kirimo, bikaba ubutumwa bwo guha imbaraga abashaka guhakana amateka.

    Gatanazi na Donatien baherutse gukora igikorwa gikomeye cyo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Gutagatifuza Kabuga Félicien, umugabo wagize uruhare mu gutegura no gushyigikira Jenoside, ni ukugoreka amateka no gushinyagurira ibihumbi by'abatutsi bishwe. Uko abana b'abajenosideri bakomeza kwifashisha amazina y'ababyeyi babo mu guhakana no kubarengera, ni kimwe mu bigaragaza ko hakiri urugendo mu rugamba rwo kurwanya ipfobya n'ihakana rya Jenoside.

     

    Source : https://rushyashya.net/etienne-gatanazi-noneho-yagize-umwere-ruharwa-kabuga-felicien/

  • Perezida Kagame yahawe umukandara w'uwegukanye Shampiyona y'Isi mu Iteramakofe – #rwanda #RwOT

    Ni ibiganiro byabaye ku mugoroba wo ku wa 28 Nzeri 2025, nyuma yo gusoza Shampiyona y'Isi y'Amagare.

    Ubutumwa bwashyizwe ku mbuga nkoranyambaga z'Ibiro by'Umukuru w'Igihugu, Village Urugwiro buvuga ko Perezida Kagame yahuye n'umukinnyi w'iteramakofe wabigize umwuga, w'Umunya-Cameroun ufite ubwenegihugu bw'u Bufaransa, Carlos Takam uherutse gushinga ishuri ry'Iteramakofe mu Rwanda, binyuze mu muryango Carlos Takam Foundation.

    Biti 'Muri iki cyumweru umuryango Carlos Takam Foundation wafunguye Ishuri Carlos Takam Boxing Academy i Kigali, rifite intego yo guteza imbere umukino w'iteramakofe muri Afurika. Carlos Takam kandi yahaye Perezida Kagame impano y'umukandara w'umwimerere w'Umukinnyi wegukanye Shampiyona y'Isi mu Iteramakofe (WBC World Champion) nko gushimira u Rwanda n'inshingano z'umuryango [Carlos Takam Foundation].'

    Uyu mugabo wavutse mu Ukuboza 1980 i Douala muri Cameroun, akina mu cyiciro cy'abakinnyi bafite ibilo byinshi (heavyweight boxer).

    Yamenyekanye cyane kubera guhatana n'abakinnyi bakomeye ku Isi nka Anthony Joshua, Joseph Parker n'abandi.

    Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Carlos Takam uherutse gufungura ishuri ry’iteramakofe i Kigali

    Perezida Kagame yahawe umukandara w’uwahize abandi mu iteramakofe ku Isi

    Perezida Kagame kandi yahuye n'Umunya-Canadakazi, Magdeleine Vallieres Mill, wegukanye umudali wa zahabu mu gusiganwa mu muhanda ku bagore bakuru muri Shampiyona y'Isi y'Amagare ya 2025.

    Village Urugwiro iti 'Perezida Kagame yahuye na Magdeleine Vallieres Mill, umukinnyi w'amagare w'Umunya-Canadakazi wanahize abandi mu gusiganwa mu muhanda ku bagore bakuru muri Shampiyona y'Amagare ya 2025. Magdeleine Vallieres Mill, Umunya-Canadakazi wa mbere wegukanye Shampiona y'Isi y'Amagare, yatwaye irushanwa ryakinwe ku ntera ya kilometero 164,6, bazengurutse inshuro 11, asiga Niamh Fisher-Black wo muri Nouvelle Zelande amasegonda 23.'

    Umunya-Canada, Magdeleine Vallieres, w'imyaka 24, yegukanye umudali wa Zahabu nyuma yo gutsinda isiganwa ry'abagore muri Shampiyona y'Isi y'Amagare ya 2025, aho yakoresheje amasaha ane, iminota 34 n'amasegonda 48 ku ntera y'ibilometero 164,6.

    Perezida Kagame yaganiriye na Magdeleine Vallieres wahize abandi mu bagore bakuru muri Shampiyona y’Isi y’Amagare


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yahawe-umukandara-w-uwegukanye-shampiyona-y-isi-mu-iteramakofe

  • Perezida Kagame yashimiye abakinnyi n'Abanyarwanda batumye Shampiyona y'Isi y'Amagare yabereye i Kigali 'itazibagirana' – #rwanda #RwOT

    Shampiyona y'Isi y'Amagare yakiniwe mu Rwanda kuva ku wa 21-28 Nzeri 2025, iba iya mbere ibereye ku mugabane wa Afurika.

    Yegukanywe n'Umunya-Slovenia, Tadej Pogačar, akurikirwa n' Umubiligi Remco Evenepoel, uwa gatatu aba Umunya-Irlande, Ben Healy.

    Perezida Kagame abinyujije ku rukuta rwe rwa X, yashimiye inzego zitandukanye zagize uruhare mu gutegura iri rushanwa kugeza ku wa 28 Nzeri 2025 risojwe.

    Ati 'U Rwanda rutewe ishema no kuba rwarakiriye Shampiona y'Isi y'Amagare. Ndashimira abakinnyi bose bahanganiye mu Murwa Mukuru wacu ku musaruro w'indashyikirwa bagezeho no kwihangana. Ndashimira byimazeyo inshuti yanjye, David Lappartient, abakozi ba UCI, abafatanyabikorwa bacu, inzego z'umutekano zafashije ngo irushanwa ribere mu mihanda itekanye, n'imbaraga z'Abanyarwanda barishyigikiye batuma Shampiyona y'Isi y'Amagare i Kigali koko itazibagirana.'

    Isiganwa ryo mu muhanda ryasojwe Shampiyona y'Isi y'Amagare ryatangiwe n'abakinnyi 165 hasoza 30 gusa ndetse nta Munyarwanda warisoje muri batandatu barikinnye.

    Impuzamashyirahamwe y'Umukino w'Amagare ku Isi (UCI), yatangaje ko abafana bagera kuri miliyoni ari bo barebeye ku muhanda isiganwa ry'abagabo ryasoje Shampiyona y'Isi yaberaga i Kigali.

    Perezida w'Impuzamashyirahamwe y'Imikino yo Gusiganwa ku Magare ku Isi, David Lappartient, na we abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yavuze ko amagambo adashobora kugaragaza amarangamutima bafite nyuma y'uko irushanwa ryagenze neza kuruta uko babikekaga.

    Ati 'Mwakoze mwese ku bw'uyu munezero, wakoze Kigali, wakoze Rwanda. Mbega Kigali! Amagambo ntiyasobanura amarangamutima dufite uyu munsi. Mwakoze cyane ku rukundo mwagaragaje mu muhanda no hanze yawo, ubwo Tadej Pogačar yegukanaga umwambaro wa kabiri w'umukororombya, Remco Evenepoel akabona umudali wa Feza, na Ben Healy agatwara Umulinga.'

    Pogačar wisubije umudali wa zahabu mu gusiganwa mu muhanda bisanzwe [Road Race], yari yavuze ko yabonye isiganwa ryo mu Rwanda riteguye neza agereranyije n'iryo muri Australia.

    Ati 'Iri ni ryiza kurushaho. Mwihangane ariko imiterere y'inzira ziri aha ikubye inshuro 10 iyo muri Australia. Munyihanganire ni ko kuri, sinshaka kwibasira Abanya-Australia bashushanyije inzira zaho, ariko ntabwo nayisanzemo.'

    Shampiyona y'Isi y'Amagare ya 2026 izabera i Montreal muri Canada.

    Tadej Pogačar yashimiye uko yashyigikiwe aho yanyuze hose

    Perezida Kagame ni umwe mu bakurikiye iri siganwa

    Kwa Mutwe ni hamwe mu hari abafana benshi cyane


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yashimiye-abakinnyi-n-abanyarwanda-batumye-shampiyona-y-isi-y

  • Donald Kaberuka yagaragaje impungenge ku mabuye y'agaciro ya Afurika igurisha hanze yayo – #rwanda #RwOT

    Mu ntangiriro za Nzeri 2025 Amerika yafashe icyemezo cyo gukura amabuye y'agaciro n'ibindi byuma mu bicuruzwa ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump bwazamuriye imisoro.

    Amerika icyo gihe yagaragaje ko icyo cyemezo gishingine ku kuba ibyuma n'amabuye y'agaciro ibikeneye mu buryo bwihutirwa.

    Gusa abasesenguzi mu by'ubukungu bagaragaje ko icyo cyemezo cya Amerika kigamije kuziba icyuho cy'inganda z'imbere mu gihugu no kureshya izindi nyuma y'uko izamuriye umusoro ibicuruzwa biva mu bihugu bitandukanye birimo n'u Bushinwa.

    Ibyo byatumye hari inganda muri Amerika zikora ibicuruzwa bikenera ibyuma n'amabuye y'agaciro zigorwa no kubibona ndetse n'ibiciro bitangira kuzamuka kuko ibyuma byinshi byifashishwa mu nganda byaturukaga mu Bushinwa.

    Afurika ihanzwe amaso ku mabuye y'agaciro kuko ibihugu biyafite bizayacuruza ku giciro cyiza kuko Amerika yoroheje uwo musoro.

    Donald Kaberuka yabwiye The East African ko Afurika idakwiye kugwa muri uwo mutego wa Amerika ngo yishinge ayo mafaranga imarireyo amabuye y'agaciro ifite kuko na yo iyakeneye mu guteza imbere inganda zayo.

    Yagize ati 'Amabuye y'agaciro y'ingenzi Afurika ifite akwiriye kuba abanza kuyifasha mu kuzamura urwego rw'ingufu zirengera ibidukikije no kubaka inganda. Impamvu dushaka gucuruza bikabije amabuye y'agaciro dufite ni uko tutari kubaka inganda ku rugero ruhagije ku buryo Abanyafurika bagera kuri miliyoni 800 bacyugarijwe no kutagira umuriro w'amashanyarazi.'

    Kaberuka yongeyeho ko nibikomeza gutyo igihe kizagera Afurika ikajya igura ku mafaranga menshi amabuye y'agaciro yagurishije mu mahanga kuko icyo gihe izaba ikeneye na yo kuyakoresha mu kwiyubaka ariko ko uyu munsi bisa nk'aho nta yandi mahitamo ifite mu gihe nta gihindutse.

    Donald Kaberuka yagaragaje impungenge ku mabuye y'agaciro ya Afurika agurishwa ku bwinshi hanze yayo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/donald-kaberuka-yagaragaje-impungenge-ku-mabuye-y-agaciro-ya-afurika-igurisha