Author: webrwanda

  • Hatangijwe ihuriro ry'abashoramari b'Abongereza mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ihuriro ry'Abashoramari b'Abongereza mu Rwanda (British Chamber of Commerce in Rwanda) rigamije guhuriza hamwe abafite ibikorwa by'ubucuruzi n'ishoramari mu Rwanda aho ryitezweho kugira nibura abanyamuryango 400.

    Ambasaderi w'u Bwongereza mu Rwanda, Alison Thorpe, yavuze ko ubwo yarugeragamo, yashatse guhura n'abahagarariye iryo huriro ariko asanga ritabaho, abona ko hari icyuho kuko usanga mu bindi bihugu rigiye rihari.

    Yahise asaba ko iryo huriro ryashyirwaho mu rwego rwo kunoza ubucuruzi hagati y'u Rwanda n'u Bwongereza ndetse no kunoza ibijyanye n'ishoramari kandi rikaba ryitezweho kwagura umubano w'ibihugu byombi.

    Yakomeje ati 'Iri huriro rizagira uruhare rukomeye mu guhuza abashoramari bo mu Bwongereza n'amahirwe y'ishoramari ari mu Rwanda kandi rizanafasha abashoramari bo mu Rwanda kwaguka ku ruhando mpuzamahanga by'umwihariko ku isoko ry'u Bwongereza.'

    Yagaragaje ko hari intambwe imaze guterwa mu nzego zinyuranye zirimo urw'imari, ikoranabuhanga, ubuhinzi n'ibikorwaremezo bityo ko kwaguriramo imikoranire ari ingenzi cyane.

    Yavuze ko abashora imari mu Rwanda bishimira ibirimo uburyo rworohereza abashoramari, ahamagarira abashaka kuyishora mu Rwanda kubishyiramo imbaraga ndetse n'Abanyarwanda abagaragariza ko amarembo afunguye ku kugeza ibicuruzwa byabo ku isoko ry'u Bwongereza.

    Umuyobozi Uhagarariye Ihuriro ry'Abongereza bakora ubucuruzi mu Rwanda, Jo Nicholas, yagaragaje ko amaze imyaka 20 mu Rwanda kandi yishimira kuba ari igihugu giha amahirwe buri wese ndetse kikaba gitekanye.

    Yavuze ko biteze kongera ingano y'ibikorwa by'ishoramari by'Abongereza mu Rwanda kandi ko hari inzego zitandukanye zigaragaramo amahirwe yaryo.

    Umuyobozi Mukuru Wungirije w'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Iterambere RDB, Julianna Muganza, yashimye abakomeje gushora imari mu gihugu, yemeza ko u Rwanda ruzakomeza guha amahirwe abashoramari barugana.

    Yagaragaje ko igihugu gifite intego yo kubaka Urwego rw'Abikorera rukomeye ku buryo rugira nibura uruhare rungana na 21,9% by'umusaruro mbumbe w'igihugu bitarenze mu 2029 bivuye kuri 15,9% byariho mu 2023.

    Yagaragaje kandi ko igihugu gikomeje guteza imbere gahunda yo gukorera ibicuruzwa mu Rwanda mu rwego rwo kugabanya ibitumizwa mu mahanga, kongera umusaruro no guhanga imirimo.

    Ati 'Aho u Rwanda ruherereye n'aho ni ingenzi. Binyuze mu masezerano y'isoko rusange rya Afurika abashoramari bashobora kugera ku isoko ry'abarenga miliyari 1,3. Hamwe n'ibikorwaremezo nk'Ikibuga cy'Indege cya Kigali kiri kubakwa mu Bugesera, n'ibindi, u Rwanda kandi ruri guharanira kuba igihugu cyo gukoreramo ubucuruzi n'ishoramari.'

    Yagaragaje ko hari inzego nyinshi u Rwanda n'u Bwongereza byakwaguriramo imikoranire nko mu gukoresha ikoranabuhanga mu buvuzi, guhangana n'ingaruka z'ihindagurika ry'ibihe, umuco, ingufu zisubira, serivisi z'imari n'ibindi.

    Ati 'U Rwanda rurafunguye, ruriteguye kandi u Rwanda rwifuza gukorana namwe.'

    Komiseri Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu cy'Imisoro n'Amahoro, Niwenshuti Ronald, yibukije abashoramari bakorera mu Rwanda ko bagomba kubahiriza amategeko arimo n'arebana no kwishyura imisoro kuko igira uruhare mu guteza imbere igihugu.

    Yagaragaje ko u Rwanda rworohereje abashoramari mu buryo bwo kwishyura no kumenyekanisha imisoro binyuze ikoreshwa ry'ikoranabuhanga.

    Ati 'Murabizi ko nta bucuruzi, ntihabaho imisoro, kandi nta misoro nta bucuruzi bwabasha gukorwa.'

    Raporo ya RDB yo mu 2024, igaragaza ko u Rwanda rwanditse handitswe ishoramari rishya ringana na miliyari 3,2 $, avuye kuri miliyari 2,4 $ mu 2023.

    U Bwongereza buza ku mwanya wa gatanu mu bihugu byakoze ishoramari rinini, aho ryageze kuri miliyoni 144,6$ yashyizwe mu mishinga 14 itandukanye.

    Umuyobozi Mukuru wungirije wa RDB, Julianna Muganza yavuze ko u Rwanda rufunguriye amarembo abarugana

    Hatangijwe ihuriro ry'abashoramari b'Abongereza mu Rwanda, biyemeza kongera ishoramari ryabo

    Komiseri Mukuru wa RRA, Ronald Niwenshuti, yagaragaje ko abakora ishoramari baba bagomba no kwishyura neza imisoro

    Umuyobozi Uhagarariye Ihuriro ry'Abongereza bakora ubucuruzi mu Rwanda, Jo Nicholas, yagaragaje ko amaze imyaka 20 mu Rwanda

    Ambasaderi w'u Bwongereza mu Rwanda, Alison Thorpe, yagaragaje ko ishoramari hagati y’ibihugu byombi rigomba kwiyongera

    Umuyobozi wa Solvit Africa, Semafora Joseph na we yitabiriye iki gikorwa

    Abitabiriye iki gikorwa babonye umwanya wo kungurana ibitekerezo

    Abakora ibikorwa by’ishoramari bari batumiwe

    Amafoto: Habyarimana Raoul


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hatangijwe-ihuriro-ry-abashoramari-b-abongereza-mu-rwanda-biyemeza-kongera

  • Mugisha Gilbert ntazakina umukino wa Pyramids kubera ubukwe #rwanda #RwOT

    Ntabwo Mugisha Gilbert ari mu bakinnyi ba APR FC bazakina umukino wo kwishyura kubera azaba afite ubukwe.

    Ni nyuma y’umukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze wa CAF Champions League APR FC yaraye itsinzwemo na Pyramids 2-0.

    Umukino wo kwishyura uzaba tariki ya 5 Ukwakira 2025 mu Misiri ikaba izaba idafite rutahuzamu wa yo usatira anyuze ku mpande, Mugisha Gilbert wanabanjemo mu mukino ubanza kuko azaba afite ubukwe kuri uwo munsi. APR FC azahaguruka mu Rwanda ejo ku wa Gatanu.

    Ubukwe bwa Mugisha Gilbert bukaba buzaba tariki ya 5 Ukwakira 2025 rero bikaba byahuriranye n’uyu mukino.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko aya matariki yateguwe mbere ndetse bakaba bari banagendeye ku ngengabihe ya mbere y’Imikino Nyafurika batarahindura imikino ya APR FC.

    Nyuma yo kuyihindura basanze bitapfa gukunda ko bahindura itariki y’ubukwe bitewe na gahunda y’umugore we cyane ko atuye hanze.

    Muri Nzeri 2024 ni bwo Mugisha Gilbert yambitse Impeta ya Fiançailles umukunzi we Mpinganzima uba muri Canada ni mu gihe mu Kwakira 2024 basezeranye imbere y’amategeko.

    Mugisha Gilbert afite ubukwe ku Cyumweru

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11971

  • Abafana 16 bakubiswe n’inkuba bareba umukino wa APR FC na Pyramids #rwanda #RwOT

    Abafana 16 bo mu Karere ka Kayonza bakubiswe n’inkuba 8 muri bo barakomereka ubwo barimo bareba umukino wa APR FC na Pyramids.

    Wari umukino ubanza w’ijonjora ry’Ibanze wabaye ejo ku wa Gatatu tariki ya 1 Ukwakira 2025 kuri Kigali Pele Stadium aho Pyramids yatsinze 2-0.

    Aba baturage bakaba barimo bareba uyu mukino kuri Televiziyo, Mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Kabarondo baje gukubitwa n’Inkuba maze 8 muri bo barakomereka banajyanwa kwa Muganga.

    Uyu mukino wabaye saa 14h00′, inkuba yo yakubise ahagana saa 15h amakuru akaba avuga ko yabakubitiye mu rugo rw’umuntu aho bareberaga.

    Abakubiswe n’inkuba harimo umugore n’umwana w’imyaka ine nabo bari baje kureba umupira.

    Umukino wa Pyramids na APR FC wakubitishije inkuba abantu 16

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11972

  • Muhanga: Abaturage bagabiwe inka ngo nizibyara bazoroze abandi, bahisemo kuzigurisha #rwanda #RwOT

    Mu Murenge wa Kibangu mu Karere ka Muhanga, abaturage bamwe bahawe inka muri gahunda ya Leta izwi nka Girinka Munyarwanda, bagombaga kuzibyaza ifumbire, amata ndetse bakaziturira bagenzi babo badafite. Ariko uko gahunda yagiye ishyirwa mu bikorwa, byaje kugaragara ko hari abahitamo kuzigurisha aho kuziturira abandi nk'uko byari biteganyijwe.

    Iyi gahunda yatangijwe mu mwaka wa 2006, igamije guteza imbere imibereho myiza y'abaturage, kurwanya imirire mibi no kuzamura umusaruro w'ubuhinzi binyuze mu ifumbire ituruka ku nka.

    Umuturage wayihabwaga yagombaga kuyifata nk'umusingi w'iterambere rye n'iry'abandi, ariko bamwe bafashe inka bahawe nk'impano bwite aho kuba ishingiro ry'ubufatanye.

    Abayobozi b'inzego z'ibanze batangaza ko ikibazo ahanini giterwa n'imyumvire ikiri hasi, bamwe bakumva ko nta mpamvu yo gutura mugenzi we kuko baba bakeneye amafaranga yo gukemura ibibazo by'ingo zabo. Hari n'abandi bavuga ko inka bahawe zabateje ibibazo by'uko kuzitaho bisaba ibikoresho n'ibiribwa byihariye, bityo zikababera umutwaro aho kuba inyungu.

    Abaturage bataritura bavuga ko kubona umuturanyi agurisha inka aho kuyibyaza umusaruro bibatera intimba kuko bitesha intego gahunda ya Leta yo gufasha bose. Abayobozi basaba abaturage kumva ko gutura ari indangagaciro y'ubufatanye izafasha benshi kurwanya ubukene no kugira imibereho myiza.

    Nubwo hari abatarubahirije amabwiriza, ubuyobozi buravuga ko gahunda ya Girinka yatanze umusaruro ufatika kuko hari benshi babonye amata, ifumbire ndetse bakava mu bukene bukabije. Ariko kugira ngo intego zayo zigerweho byuzuye, haracyakenewe ko abaturage bose bumva ko kugumana inka aho kuyiturira undi ari nko kubuza mugenzi wawe amahirwe yo gutera intambwe mu iterambere.

    Mu Murenge wa Kibangu, abaturage bamwe bahawe inka muri gahunda ya Leta izwi nka Girinka Munyarwanda, bagombaga kuzibyaza ifumbire, amata ndetse bakaziturira bagenzi babo, bahisemo kuzigurisha

     

    Source : https://kasukumedia.com/muhanga-abaturage-bagabiwe-inka-ngo-nizibyara-bazoroze-abandi-bahisemo-kuzigurisha/

  • Amafoto utabonye y’ubukwe bwa Miss Sonia Rolland #rwanda #RwOT

    Nyuma y’iminsi 10 akoze ubukwe, umunyarwandakazi wabaye Nyampimga w’u Bufaransa wa 2000, Miss Sonia Rolland hagiye hanze amafoto y’ubukwe bwe yashyizwe hanze na n’ikinyamakuru Paris Match

    Sonia Rolland na Guillaume Gabriel basezeraniye mu rusengero rwa Saint-Jacques d’Illiers-Combray tariki ya 20 Nzeri 2025 ni mu gihe indi mihango yabaye tariki ya 21 Nzeri 2025.

    Ubu bukwe bukaba bwaratashywe n’abakobwa babiri ba Sonia Rolland, Tess na Kahin.

    Guillaume Gabriel usanzwe ari umukinnyi ukomeye wa filime akaba muri Gicurasi 2025 nibwo yambitse ya impeta ya fiançailles Sonia Rolland undi arabyemera.

    Aba bombi bakaba hari na filime bahuriyemo igice cya gatanu cya filime y’uruhererekane ya 'Tropiques Criminels' cyagiye hanze mu 2024. Sonia na Guillaume bamaze imyaka 20 baziranye.

    Sonia Rolland aheruka mu Rwanda muri Mutarama 2025 aho yari yazanye n’umugabo we aho batembereye u Rwanda ndetse banasura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.

    Bwari ubukwe bubereye ijisho

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11973

  • Abashoferi bagonga bakiruka bari kuvugutirwa umuti usharira – #rwanda #RwOT

    Ni kenshi abashoferi bakora amakosa mu muhanda nko kugonga umuntu aho guhagarara bakiruka ku buryo gupfa kumenya iyo modoka biba bitoroshye.

    RFI ivuga ko ifite ubushobozi bwo gupima ahantu hose hagonzwe n'ikinyabiziga kikiruka ku buryo bamenya icyo ari cyo kikaba cyafatwa, nyiracyo agahanwa.

    Umuyobozi Mukuru wa RFI, Dr. Karangwa Charles, yabwiye IGIHE ko iyi serivisi bari basanzwe bayikora ariko ko batayishyiragamo imbaraga cyane nk'uko bigiye gukorwa ubu.

    Ati 'Ubundi ikinyabiziga iyo kigize impanuka kikagonga, kihasiga ibikiranga cyane cyane irangi, dufite ubushobozi rero bwo kuripima tukazakorana na Polisi tukamenya imodoka yaciye aho hantu cyane cyane ko imihanda yacu iriho za kamera ku buryo tubihuza n'izahaciye tukamenya ya modoka, ibi bizagabanya ba bashoferi bagonga bakiruka.''

    Yakomeje agira ati 'Bizafasha abantu kwitwararika ndetse birinde gukora impanuka ngo bahunge ku buryo umuntu nagonga abantu cyangwa se agakora impanuka aho kwiruka azajya ahagarara hamwe. Iyi serivisi isanzwe iriho ni uko itari izwi cyane kuko ikoreshwa n'abantu bake.''

    RFI ivuga ko guhera muri Mutarama 2026 hari serivisi nyinshi izatangira gutanga zitari zisanzwe ndetse hakabaho n'izindi zizavugururwa hagamijwe gufasha Abanyarwanda kubona ibimenyetso byakwifashishwa mu kubona ubutabera.

    Kugeza ubu iki kigo gitanga serivisi zirimo gupima uturemangingo ndangasano, gupima uburozi n'ingano ya Alukoro mu maraso, gupima ibiyobyabwenge n'ibinyabutabire, gupima inyandiko zigibwaho impaka n'ibikumwe.

    Hari kandi gusuzuma ibimenyetso bishingiye ku ikoranabuhanga, gusuzuma inkomere n'imibiri y'abitabye Imana, gusuzuma ibyahumanijwe na mikorobe ndetse no gupima ibimenyetso by'imbunda n'amasasu.

    Umuyobozi Mukuru wa RFI, Dr. Karangwa Charles, yavuze ko bagiye kujya bapima ahantu habereye impanuka abashoferi bakiruka mu rwego rwo kubatahura


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abashoferi-bagonga-bakiruka-bari-kuvugutirwa-umuti-usharira

  • Rutahizamu wa Rayon Sports, Asman Ndikumana yasabye ubufasha #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa Rayon Sports, Ndikumana Asman yasabye abantu kurega (report) umuntu ukomeje kumwiyitirira ku mbuga nkoranyambaga.

    Uyu rutahizamu utarimo gukina kubera imvune yagiriye ku mukino wa Singida Black Stars, yagaragaje ko abangamiwe n’umuntu ukomeje kumwiyitirira kuri Instagram.

    Uyu muntu ukoresha username ya “asman_ndikumana” mu bimuranga cyangwa “Bio” ye yagaragaje ko ari umukinnyi wa Rayon Sports akaba akurikirwa n’abantu 1994.

    Ndikumana Asman akaba yasabye abantu ati “mumfashe kurega (report) iyi konti ikoresha amazina yanjye ntabizi, mumfashe nshuti bakundwa.”

    Ndikumana Asman we akaba akoresha “ndikumana_asman18”, we akaba akurikirwa n’abantu 3294.

    Ndikumana Asman ni rutahizamu w’umurundi winjiye muri Rayon Sports muri uyu mwaka w’imikino, akaba amaze gukinira Rayon Sports imikino 5 aho yayitsindiye ibitego 4.

    Asman Ndikumana yasabye abantu kuripotinga iyi konti ya Instagram imwiyitirira

    Ndikumana Asman ahangayikishijwe n’umuntu ukomeje kumwiyitirira

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11968

  • Nyanza: Kanyanga yaturikanye abagabo babiri umwe ahita ahasiga ubuzima #rwanda #RwOT

    Mu Murenge wa Mukingo, Akarere ka Nyanza, habaye impanuka ikomeye ubwo abagabo babiri bari barimo gutekera mu ngunguru kanyanga ikabaturikana, igahita ikuraho ubuzima bw'umwe muri bo, undi agakomereka bikomeye. Iyo mpanuka yabaye mu masaha ya nimugoroba ku wa gatatu taliki ya 1 Ukwakira, aho abaturage bahuruye aho ubwo bumvaga urusaku rukomeye, bahita babona igisenge cy'inzu cyasenyutse kubera iyo mpanuka.

    Abaturanyi bavuga ko abo bagabo bari bamaze igihe bakorera ibyo bikorwa mu ibanga, ariko bikagaragara ko bafite uburyo bakoramo ibintu byabo mu buryo butizewe bwo gutegura iyo nzoga itemewe n'amategeko.

    Kanyanga imaze igihe ifatwa nk'ikinyobwa kinyuranyije n'amategeko, gifite ingaruka ku buzima bw'abantu ndetse gishobora guteza ibibazo by'umutekano.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo yatangaje ko ari igihombo gikomeye kubona umuntu ahasiga ubuzima azize ibikorwa bitemewe n'amategeko, kandi yibutsa abaturage ko ari inshingano zabo gutanga amakuru aho babonye ibi bikorwa bibi bigamije kwangiza ubuzima n'umutekano. Yagize ati: 'Turongera gusaba abaturage gutangira amakuru ku gihe kugira ngo ibi bikorwa bihagarikwe bitaratera ibindi bibazo birimo impfu cyangwa inkongi.'

    Polisi iributsa ko uretse kuba kanyanga itemewe, inagira ingaruka mbi ku buzima bw'abayinywa kuko ishobora gutera indwara z'uruhu, iz'umwijima n'izo mu bwonko, ndetse igatuma bamwe bashora mu bikorwa by'ubugizi bwa nabi. Abaturage barasabwa kwirinda no kurwanya ikoreshwa n'icuruzwa rya kanyanga, kugira ngo barinde ubuzima bwabo n'ubw'abandi.

    Kanyanga yaturikanye abagabo babiri umwe ahita ahasiga ubuzima

     

    Source : https://kasukumedia.com/nyanza-kanyanga-yaturikanye-abagabo-babiri-umwe-ahita-ahasiga-ubuzima/

  • Isura nshya mu Mavubi yahamagawe guhangana na Benin na Afurika y’Epfo #rwanda #RwOT

    Adel Amrouche utoza Amavubi yamaze guhamagara abakinnyi 23 azifashisha ku mikino ibiri isoza itsinda C mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026.

    Ni imikino u Rwanda ruzahuramo na Benin tariki ya 10 Ukwakira i Kigali na tariki ya 14 Ukwakira na Afurika y’Epfo muri Afurika y’Epfo.

    Muri aba bakinnyi 23 harimo umukinnyi umwe rukumbi uhamagawe bwa mbere, Joy-Lance Mickels wa Sabah AFC yo mu Cyiciro cya Mbere muri Azerbaijan.

    Ni urutonde kandi abakinnyi nka Ruboneka Bosco bongeye kugaruka.

    Mu Itsinda C riyobowe na Bénin ifite amanota 14 inganya na Afurika y’Epfo. Nigeria n’u Rwanda zifite 11, Lesotho ya gatanu ifite amanota icyenda na Zimbabwe ya nyuma ifite ane.

    Abakinnyi bose bahamagawe

    Abanyezamu: Ntwari Fiacre, Ishimwe Pierre na Buhake Clement Twizere.

    Ba myugariro: Niyomugabo Claude, Nshimiyimana Emmanuel, Mutsinzi Ange, Manzi Thierry, Nkulikiyimana Darryl Nganji, Kavita Phanuel, Byiringiro Jean Gilbert na Nshimiyimana Yunusu.

    Abakina mu kibuga hagati: Bizimana Djihad, Mugisha Bonheur, Muhire Kevin, Ruboneka Jean Bosco, Ishimwe Anicet na Hamon Aly-Enzo.

    Ba rutahizamu: Nshuti Innocent, Kwizera Jojea, Biramahire Abeddy na Gitego Arthur.

    Joy-Lance Mickels wahamagawe bwa mbere mu Mavubi

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11967

  • RFI igiye gufungura ishami i Rubavu – #rwanda #RwOT

    Babigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 1 Ukwakira 2025, ubwo RFI yaganirizaga abayobozi mu nzego zitandukanye z'Akarere ka Rubavu kuri serivisi iki Kigo gitanga. Ni mu bukangurambaga buzenguruka uturere twose bwiswe ' Sobanukirwa RFI 2025''

    Aba bayobozi basobanuriwe serivisi zitangwa na RFI zirimo gupima uturemangingo ndangasano, gupima ibiyobyabwenge mu mubiri w'umuntu, gupima ibinyobwa n'imiti bitemewe, gupima imikono n'inyandiko hagamijwe kugaragaza umwimerere wabyo mu gukemura impaka n'izindi nyinshi.

    Uretse izi serivisi RFI yanababwiye ko mu Karere ka Rubavu hagiye gushyirwa ishami ry'iki kigo rizafasha ubuyobozi n'abaturage gufata neza ibimenyetso mu rwego rwo kugira ngo hatangwe ubutabera.

    Pasiteri Bitangimana Theoneste wo mu Murenge wa Gisenyi, yavuze ko ishami rya RFI rigiye gushyirwa i Rubavu baryitezeho kubafasha gutanga ubutabera mu buryo bwihuse. Yavuze ko kandi rizabafasha mu kugabanya ibyaha bitewe n'uko benshi bazajya batinya kubikora bitewe nuko iki kigo kizajya gifasha abaturage mu kubona ibimenyetso mu buryo bworoshye.

    Yagize ati ' Ubusanzwe RIB yazaga igapima nk'ahantu habereye ubujura cyangwa ubwicanyi, ikabyohereza i Kigali ikazategereze iminsi rukana, none batubwiye ko bagiye kuzana ishami hano ku buryo bazajya bahita bapima ahabereye icyaha bifashe mu kwihutisha ubutabera. Ni ibintu byiza kandi twishimiye cyane.''

    Safari Kanimba we yavuze ko hari ibyaha bizacika burundu muri aka Karere birimo gucukura inzu bakiba abantu, gusambanya abana n'ibindi byaha byakorwaga n'abantu ariko bagahisha ibimenyetso.

    Mukeshimana Beatha wo mu Murenge wa Nyundo nawe yagize ati ''Kuba RFI yari iri kure yacu byatumaga ubutabera budatangwa neza, ubu rero nibakwiba cyangwa tukabona uwapfuye biroroshye kuhazitira tugahamagara inzego z'umutekano zigapima ubundi hagahita haboneka ibisubizo ni ibintu byiza twishimiye.''

    Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yavuze ko nk'Akarere gaturiye umupaka haba ibyaha byinshi ku buryo ishami rya RFI nirihagera rizafasha mu Kubica no mu gutanga ubutabera bwizewe.

    Ati 'Ibyaha bikunze kugaragara muri Rubavu hari nk'abasambanya abana, abafata abakobwa kungufu baba bakeneye gukorerwa ibizamini bya gihanga kugira ngo hatangwe ubutabera, hari ibyaha byo kwigana amafaranga, ubujura, inyandiko mpimbano ziracyaboneka, hari abiyitirira impamyabumenyi badafite n'ibindi.''

    Umuyobozi Mukuru wa RFI, Dr. Karangwa Charles, yavuze ko ishami rya Rubavu baryitezeho gufasha abaturage mu gukusanya ibimenyetso neza kugira ngo babashe kubona ubutabera, yavuze ko iyo ikimenyetso kitafashwe neza n'iyo kigeze muri laboratwari kidatanga umusaruro.

    Ati 'Ishami rya Rubavu turyitezeho byinshi cyane, icya mbere ni uko abaturage baturiye aka gace bazashobora kurikoresha kugira ngo babone ibimenyetso bishobora kwifashishwa mu butabera kugira ngo umunyarwanda abone ubutabera bunoze, cyane cyane ko politike y'u Rwanda ari ugushyira umuturage ku isonga. Hari n'aho tuzajya dufatanya n'izindi nzego dukusanye ibimenyetso bya gihanga kuko hari aho byafatwaga nabi.''

    Kuri ubu RFI igiye gushyiraho amashami mashya mu turere umunani mu rwego rwo kurushaho kwegera abaturage no kubaha serivisi nziza, uturere tuzashyirwamo aya mashami harimo Nyagatare, Kirehe, Rwamagana, Huye, Rubavu, Musanze na Rusizi ahazajya amashami abiri bitewe n'imiterere y'aka Karere.

    Umuyobozi Mukuru wa RFI, Dr. Karangwa Charles yavuze ko ishami bagiye gushyira i Rubavu rizafasha abaturage mu gukusanya ibimenyetso byatuma bahabwa ubutabera

    Meya wa Rubavu, Mulindwa Prosper, yasabye abayobozi mu nzego zitandukanye gusobanurira abaturage serivisi zitangwa na RFI kugira ngo zibafashe kubona ubutabera

    Abayobozi banyuranye bitabiriye ubu bukangurambaga

    Intore Tuyisenge yasusurukije abitabiriye ubu bukangurambaga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rfi-igiye-gufungura-ishami-i-rubavu