Author: webrwanda

  • Isimbi Model yahawe imodoka nziza ihenze n’umugabo we (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umunyamideli Isimbi Model yatunguwe n’umugabo we amuha impano y’imodoka yo mu bwoko bwa ‘Range Rover Velar’.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Isimbi Model yasangije abamukurikira amafoto agaragaza imodoka yahawe n’umugabo we, ashimira umugabo we mu magambo yuje imitoma.

    Yagize ati “Imana yongeye irabikora, mugabo wanjye nkunda cyane, ese navuga iki? Ndagushimiye cyane bivuye ku ndiba y’umutima wanjye, ndabizi ko buribkimwe cyawe ari icyanjye ariko nkaho ibyo bidahagiye, ushyira inseko mu isura yanjye.”

    Yakomeje agaragaza ko iyi modoka yayikunze kuva yayibona, agaragaza ko byari inzozi ze gutunga iyi modoka.

    Yagize ati “Muri macye ni umugisha, nari naratwawe n’iyi modoka ya Range Rover Velar kuva ku munsi wambere nyibona, byasaga nk’aho atari ibyanyabyo nabonaga ari inzozi cyangwa icyifuza ariko ubu zahindutse impamo.”

    Isimbi Model kandi yashimiye umugabo we uburyo amwitaho, ndetse amubwira ko amukunda.

    Ati “Mukuri wakoze bitari ukuba wanguriye imodoka nshya, ahubwo uburyo unyitaho, Imana ikomeze ihe imigisha ibikorwa by’amaboko yawe, ndasaba Imana ku guha kubaho kugeza umusatsi uhindutse imvi. Ndagukunda.”

    Isimbi Model yatunguwe n’umugabo we amuha imodoka yo mu bwoko bwa Range Rover

    Imodoka Isimbi Model yahawe

    Sulaiman RUKUNDO / ISIMBI.RW

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11975

  • Rayon ni rwo rwego rwayo nijye kwipima na Gasogi – Byiringiro Lague #rwanda #RwOT

    Byiringiro Lague yavuze ko ntacyo Police FC yari gukora ngo ibatsinde, ko ruriya ari rwo rwego rwayo ahubwo yitegure ijye kwipima na Gasogi United.

    Ni nyuma y’umukino w’ikirarane cy’umunsi wa kabiri wa Shampiyona ya 2025-26 Police FC yatsinzemo Rayon Sports 1-0 cyatsinzwe na Nsabimana Eric Zidane.

    Nyuma y’uyu mukino, Lague yabwiye umunyamakuru wa ISIMBI ati “usuhuze Aba-Rayon, ubasuhuze kuko barishimye.”

    Ubwo umunyamakuru yari amubajije uko bishimye kandi babatsinze, yavuze ko ari rwo rwego ahuhwo bitegure kwipima na Gasogi United.

    Ati “ni rwo rwego. Bitegure kwipima na Gasogi United.”

    Rayon Sports izakina na Gasogi United ku Cyumweru tariki ya 5 Ukwakira mu mukino w’umunsi wa gatatu wa shampiyona.

    Nyuma yo gutsinda uyu mukino, Police FC yahise ifata umwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona.

    Lague yavuze ko Rayon Sports ari rwo rwego rwayo

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11976

  • Iburengerazuba: Imiryango irenga 90 yasezeranye imbere y'amategeko – #rwanda #RwOT

    Yabitangarije mu Karere ka Nyamasheke kuri uyu wa 2 Ukwakira 2025, mu gikorwa cyo gusoza icyumweru cy'umuryango cyahawe insanganyamatsiko igira iti “Tugire umuryango ushoboye kandi utekanye”.

    Mu bikorwa byakozwe muri iki cyumweru harimo ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana, kurwanya inda ziterwa abangavu, kurinda abana guta amashuri, kwirinda ihohoterwa rishingiye ku gitsina no kwigisha no guseseranya imiryango yabanaga itarasezeranye imbere y'amategeko.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Iburengerazuba, Uwambajemariya Florence, yavuze ko binyuze mu bukangurambaga bwakozwe mu cyumweru bashoboye gusezeranya imiryango 91 naho indi 325 yari ibanye mu makimbirane ikaba yarafashe icyemezo cyo kuyavamo.

    Sibomana Bosco wo mu Murenge wa Ruharambuga wasezeranye imbere y'amategeko na Nyiraneza Rahab bamaze imyaka 30 babana mu buryo budakurikije amategeko yashimiye ubuyobozi bwashyizeho iyi gahunda yo gusereranyiriza abantu benshi icyarimwe avuga ko bari barabuze ubushobozi.

    Nyirandayambaje Enatha wasezeranye na Mageza Andre bamaze imyaka 35 babana yabwiye IGIHE ko impamvu bamaze iyi myaka yose babana badasezeranye ari uko bari batarabyiyumvamo.

    Ati “Inshuti z'umuryango mu minsi ishize zaraje ziratuganiriza, tubona ko ibyo turimo bidakwiye dufata icyemezo cyo gusezerana uyu munsi. Iyo mumaze gusezerana imbere y'amategeko musigara mutahiriza umugozi umwe”.

    Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Uwimana Consolée, yashimiye imiryango yasezeranye imbere y'amategeko ayisaba gutanga urugero rwiza mu baturanyi bayo.

    Ati 'Ni amahirwe ko ubu mwemewe imbere y'amategeko. Iyo umugabo n'umugore baba badasezeranye nta cyizere baba bafitanye hagati yabo niho ujya kumva ukumva imiryango irasenyutse kandi umugore nta kimurengera afite'.

    Minisitiri Uwimana yavuze ko hari abagabo bamubwiye ko mu mpamvu zituma bagenzi babo badasezerana imbere y'amategeko harimo ubukene, kubura inkwano no kubanza kureba niba umugore babana atari isasu avuga ko izi mpamvu ari urwitwazo.

    Minisiteri Uwimana yasabye Abanyarwanda kubana neza n'abo bashakanye kubera ko iyo imiryango ifitanye amakimbirane iba ifite ibyago byo kubyara abana bazagira ingo zirimo amakimbirane.

    Icyumweru cy'umuryango gisize imiryango 91 yo mu Ntara y'Iburengerazuba yabanaga itaraseranye imbere y'amategeko isezeranye naho imiryango 325 yari ibanye mu makimbirane ikaba yarafashe icyemezo cyo kuyavamo.

    Abasezeranye bavuze ko bigiye kubafasha kurushaho kubana neza

    Bamwe mu bayobozi bitabiriye isozwa ry’icyumweru cy’umuryango

    Imiryango 91 yo mu Ntara y’Iburengerazuba yasezeranye imbere y’amategeko

    Abayobozi bakurikiranye ibikorwa byo gupima abana igwingira

    Minisitiri Uwimana yasabye abashakanye gushyira imbere ibiganiro mu muryango

    Imiryango 22 yo mu Karere ka Nyamasheke yasezeranye yakorewe ibirori


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iburengerazuba-imiryango-irenga-90-yasezeranye-imbere-y-amategeko

  • Nyamasheke: BK Foundation yahaye ibikoresho abagera kuri 40 yafashije kwiga imyuga – #rwanda #RwOT

    Babitangaje ku wa 1 Ukwakira 2025, mu gikorwa cyo gushyikirizwa impamyabushobozi n'ibikoresho by'imyuga bize irimo kudoka, gusudira, ubwubatsi, ubukanishi n' ijyanye n'ubwiza.

    Ubu bufatanye bwa BK Foundation na Caritas Rwanda bugamije guteza imbere urubyiruko rw'u Rwanda binyuze mu kwiga imyuga, kugira ngo bifashe kwiteza imbere, kubona akazi byoroshye no kwihangira imirimo, bityo banateze imbere imiryango yabo.

    Mukeshimana Grace w'imyaka 18, utuye mu Murenge wa Kilimbi mu Karere ka Nyamasheke, yahoze ari umunyeshuri mu mwaka wa gatatu w'amashuri yisumbuye ariko aza gucikiriza amasomo kubera gutwara inda. Icyo gihe, ubuzima bwe bwari butangiye kumubera umutwaro, nta cyizere cy'ejo hazaza yari agifite.

    Nyuma yo kwinjizwa mu mushinga Igire Gimbuka, Grace yahawe amahirwe yo kwiga kudoda mu gihe cy'amezi atandatu. Ubu azi kudoda ibintu byose by'ibanze, afite icyizere gishya cy'ubuzima, kandi mu mezi atatu amaze arangije kwiga amaze kwinjiza amafaranga ibihumbi 60, kuko buri kwezi akorera ibihumbi 20.

    Ati 'Ndashimira BK Foundation na Caritas Igire Gimbuka baduhaye amahirwe yo kwiga imyuga. Ibikoresho bampaye bigiye kumfasha kwiteza imbere.”

    Yongeyeho ko mu myaka itanu iri imbere yifuza kuba afite ubucuruzi bwe bwite bw'imyenda, ati “Nifuza kuzaba nifitiye ubucuruzi bwanjye bwite. Mfite icyizere ko bizashoboka.'

    Noel Uwayo, Ushinzwe Isuzumabikorwa n'Akamaro k'Imishinga mu Baturage muri BK Foundation, yavuze ko imyuga ari amasomo yigwa igihe gito ariko akagira umumaro uhoraho.

    Yongeyeho ati “Batanze n'ubuhamya ko benshi bamaze kubona akazi. lyo wize imyuga kubona no guhanga akazi biroroshye, kandi biri no muri gahunda za Leta ko nibura 60% by'urubyiruko bazajya baba bazi imyuga.”

    Yakomeje asaba abanyeshuri gukoresha neza ayo mahirwe, bakishyira hamwe mu makoperative, kandi bakajya bizigamira, ati “Mu myuga amafaranga araboneka ariko azabagirira umumaro ari uko muyacunze neza.”

    Umuhuzabikorwa wa Caritas Rwanda mu mushinga Igire Gimbuka, yavuze ko kwiga imyuga ari ingenzi cyane kuko byorohereza urubyiruko kubona akazi no kwihangira imirimo. Yongeyeho ko kuba barahawe ibikoresho bijyanye n'imyuga bize bizabafasha mu kazi kabo ka buri munsi.

    Ati: 'Ibikoresho byahawe ni isoko ry'iterambere ryanyu. Muzabibyaze umusaruro, kandi mubifate neza kugira ngo bikomeze kubafasha kugera ku byo mwifuza.'

    Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Nyamasheke, ushinzwe imibereho myiza y'Abaturage, Mukankusi Athanasie, yashimiye BK Foundation na Caritas binyuze muri porogaramu Igire Gimbuka bafashije urubyiruko rwa Nyamasheke kwiga imyuga avuga ko bizarufasha kwihangira imirimo.

    Ati “Ni igikorwa kidufashije cyane cyane mu guteza imbere urubyiruko no guteza imbere umuryango muri rusange, muri ya gahunda yo kugira ngo tugire umuryango ushoboye, ushobotse kandi utekanye”.

    Ingengo y'imari ya BK Foundation ingana 60%, ikoreshwa mu bikorwa by'uburezi, harimo gufasha abanyeshuri biga uburezi rusange n'abataragize amahirwe yo gukomeza, bafashwa kwiga imyuga mu gihe cy'amezi atandatu, aho nibura buri mwaka hishyurirwa abarenga 2500,97.

    Umukozi wa BK Foundation, Uwayo Noel yasabye abahawe ubumenyi n’ibikoresho kubiheraho bakiteza imbere

    Nyirangirinshuti Judith wavuze mu izina ry’ababyeyi yashimiye BK Foundation yamugobotse ikamufasha kurihira umwana we ishuri ry’imyuga

    Visi Meya Mukankusi yashimye BK Foundation yarihiye imyuga abari baracikirije amashuri

    Caritas Igire Gimbuka yafatanyije na BK Foundation kwigisha imyuga abari baracikirije amashuri

    Abafashijwe kwiga imyuga basabwe kubyaza umusaruro ubumenyi n’ibikoresho bahawe

    BK Foundation yashoye miliyoni 45 mu gufasha abari baracikirije amashuri


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-bk-foundation-yahaye-ibikoresho-abagera-kuri-40-yafashije-kwiga

  • Huye: Inama za Bizimana wamenye ibanga ry'ubworozi bw'ingurube za kijyambere – #rwanda #RwOT

    Uyu mworozi wo mu Murenge wa Maraba, Akagari ka Kanyinya, Umudugudu wa Kayeye, avuga ko yatangiye korora ingurube mu 2015, ariko mu buryo bwa gakondo.

    Mu myaka irindwi yamaze yorora ntabwo byihutaga, ariko ageze mu 2022 abona amahurugwa ya World Vision Rwanda binyuze mu Mushinga w'Iterambere wa Maraba ndetse na DUHAMIC ADRI, maze aravugurura atangira korora bya kijyambere anayoboka ikoranabuhanga ryo guteza intanga.

    Bizimana avuga ko yaje gutungurwa n'uburyo ingurube ya kijyambere itarya ibiryo byinshi, aho ubu izo afite azigaburira ibilo bibiri ku munsi gusa kuri buri imwe, kandi acyorora bya gakondo yarahendwaga n'ibiryo, ntabone umusaruro.

    Ati ''Ku munsi, imwe irya ibilo bibiri kandi ari ingurube imaze gukura rwose, urubye ntabwo irushya. Mu by'ukuri, korora ingurube harimo inyungu.''

    Bizimana yakomeje avuga ko ibyo kubangurira ku mfizi atakibibamo, ahubwo asigaye atumiza intanga zikazanwa n'utudege tutagira abapiloti (drone) tukazimusangisha aho atuye.

    Ati ''Iyo ingurube yarinze ndabimenya, nkajya gukoresha komande y'intanga ku mukozi ubishinzwe ku murenge, intanga zanjye zikazanwa na 'drone', nkajya kuzifata ku murenge, noneho nkaha umuveterineri udukurikirana akazinterera ingurube.''

    Yakomeje avuga ko iyo ingurube yabyaye, ikibwana kimwe aba akigurisha ibihumbi 50 Frw ndetse ubu inkuru muri zo imaze kubyara inshuro eshanu.

    Bizimana ahamya ko nyuma yo kuyoboka ubu bworozi buteye imbere, yazamuye imibereho, aho ubu yaguze inka ya kijyambere, avugurura inzu ye ayishyiramo isima, ndetse ngo byamuhesheje ubushobozi bwo kugura indi nzu ku isantere y'iwabo yaguranye n'akabari karimo, ubu akaba ari n'umucuruzi.

    Avuga ko ubu atunze ingurube zirenze imwe, aho inkuru muri zo bamugereka ibihumbi 800 Frw, akagira inama n'abandi borozi b'ingurube kutadatakaza igihe mu bworozi bwa gakondo budafite intego, ahubwo bakayoboka ubworozi buteye imbere kandi butanga umusaruro.

    Bizimana Benjamin avuga ko nyuma yo gusobanukirwa ubworozi buteye imbere, byamuteje imbere akavugurura inzu ye, akaguramo n’indi acururizamo akabari yaguranye na yo

    Ubworozi bwa Bizimana yabushyizemo ikoranabunga, aho atumiza intanga yifashishije drone mu gihe cyo kubangurira

    Ubwo yamurikaga amatungo ye mu imurika ryari ryateguwe na World Vision mu Murenge wa Maraba, Bizimana yavuze ko akomeye ku ngurube

    Ingurube Bizimana yorora, zishobora kugura arenga ibihumbi 800 Frw

    Bizimana asiye yorora ingurube zisatira ibilo 300, ibyo atigeze atekereza acyorora bya gakondo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/huye-inama-za-bizimana-wamenye-ibanga-ry-ubworozi-bw-ingurube-za-kijyambere

  • Police FC yatsinze Rayon Sports (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Igitego kimwe cya Police FC cyatsinzwe na Nsabimana Eric Zidane cyahesheje intsinzi Police FC amanota atatu mu mukino wa shampiyona w’umunsi wa 2 wa 2025-26.

    Rayon Sports ikaba yari yakiriye Police FC mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa kabiri aho kitakiniwe igihe kubera ko Rayon Sports yarimo yitegura imikino Nyafurika ya CAF Confederation Cup yakinnye na Singida.

    Umukino w’umunsi wa mbere Rayon Sports yatsinze Kiyovu mu gihe Police FC yatsinze Rutsiro FC.

    Police FC yatangiye umukino isatira ishaka igitego hakiri kare ndetse mu minota itanu ya mbere iba yakibonye cy’umutwe cya Lague ku mupira wari uhinduwe na Bacca ariko awukubita igiti cy’izamu.

    Police FC yakomeje gushaka igitego, ku munota wa 23 yabonye koruneri yatewe na Lague ayiha Kilongozi wahise amusubiza maze Lague ahindura imbere y’izamu Pavelh Ndzila awukuraho ntiwavaho neza maze Nsabimana Eric Zidane ahita atsindira Police FC igitego cya mbere.

    Ku munota wa 30 Police FC iba yabonye igitego cya kabiri ku mupira Lague yaha Bacca agasigara arebana n’umunyezamu Pavelh Ndzila ariko yatera mu izamu ugakubita igiti cy’izamu. Igice cya mbere cyarangiye ari 1-0.

    Police FC mu gice cya kabiri yagerageje gushaka igitego cya kabiri ariko biragorana ku kibona.

    Ni nako Rayon Sports yashatse uko yishyura iki gitego inakora impinduka Aziz Basane, Ishimwe Fiston, Harerimana Abdelaziz binjiyemo havamo Sefu, Kitoga na Habimana Yves.

    Gusa izi mpinduka ntacyonzayifashije kuko umukino warangiye ari 1-0.

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11974

  • Ibizafasha Guverinoma y'u Rwanda kongera umusaruro w'ubuhinzi ku kigero cya 50% – #rwanda #RwOT

    Ubwo Minisitiri w'Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yagaragazaga ibigomba gushyirwamo imbaraga ngo u Rwanda rugere kuri iyo ntego, yavuze ko hazashyirwa imbaraga muri gahunda zigamije kongera umusaruro ndetse no gufasha abahinzi kwimakaza ikoreshwa ry'ikoranabuhanga mu kongera umusaruro.

    Mu 2024 ubuhinzi bwari bugize 25% by'umusaruro mbumbe w'igihugu hakaba hifuzwa ko uwo musaruro wongerwaho 50% mu 2029.

    Minisitiri Dr. Nsengiyuma Justin yagaragaje ko ubuhinzi ari inking ya mwamba mu iterambere ry'igihugu ari na yo mpamvu bukwiye gushyirwamo imbaraga.

    Ati 'Nk'uko twese tubizi, mu gihugu cyacu, ubuhinzi ni inkingi ya mwamba mu kugera ku iterambere ry'ubukungu burambye. Ubuhinzi bugira kandi uruhare rwihariye mu izamuka ry'imibereho myiza y'abaturage.'

    Yavuze ko kuba abantu babayeho neza bigaragarira mu nzego zitandukanye ariko zose ziruzuzanya. Izo nzego zirimo ubuzima, uburezi, imiturire, kubona imirimo ibyara inyungu, kubona serivisi z'ibanze, ndetse n'urwego rw'amafaranga umuntu yinjiza (income).

    Yasobanuye ko muri gahunda y'Igihugu cyacu yo kwihutisha Iterambere (NST2), mu rwego rw'imibereho myiza, ikigamijwe ari ukugeza ku Banyarwanda bose ubuzima bwiza n'ubushobozi bwo gukora, kwiteza imbere no guteza imbere imiryango yabo, bityo bagatanga umusanzu wabo mu iterambere rirambye ry'Igihugu.

    Ati 'Mu rwego rw'ubuhinzi, ikigamijwe ni ugukomeza kuzamura ikigero cyo kwihaza mu biribwa mu buryo burambye. Kizava kuri 79,6% mu 2024 kikagera ku 100% muri 2029.'

    Uruhare rw'ubuhinzi n'ubworozi hamwe n'urw'izindi nzego zitandukanye z'ubukungu rwafashije kuzamura umusaruro mbumbe ku muturage wavuye ku madorali 754 yariho mu 2017 ugera ku madorari 1.040 mu 2024.

    Ni mu gihe agaciro k'ibyatunganyirijwe mu nganda bikomoka ku buhinzi n'ubworozi, kavuye kuri 369Frw mu 2017, kagera kuri Miliyari 1000 Frw mu 2024.

    Ubuhinzi kandi butanga akazi ku kigero cya 55% mu bice by'icyaro na 12% mu mijyi mu gihe abahinga bagamije isoko mu 2025 bari ku kigero cya 48% mu gihe hafi 70% y'Abanyarwanda batunzwe nabwo,

    Ibizashyirwamo imbaraga

    Kubera akamaro k'ubuhinzi n'ubworozi mu iterambere ry'ubukungu n'imibereho myiza, aho hafi 70% y'Abanyarwanda batunzwe nabwo, Guverinoma yakomeje kugenda izamura ingengo y'imari igenera uru rwego.

    Minisitiri w'Intebe yavuze ko mu rwego rwo guteza imbere ubuhinzi hazongerwa ubuso bw'ubutaka bwuhirwa bukava kuri hegitari zirenga gato ibihumbi 74.375 bukagera ku 132.171 mu 2029.

    Mu gufasha abahinzi, guverinoma ibunganira kubona bikoresho byo kuhira ku buso buto butarenze hegitari 10, aho itanga itanga 50% by'ikiguzi cy'ibikoresho nk'imashini zuhira, umuhinzi na we akishyura 50%.

    Yanagaragaje kandi ko hashyizwe imbaraga muri gahunda yo gutuburira imbuto z'indobanure mu Rwanda mu kugabanya ikiguzi byatwaraga zitumijwe mu mahanga.

    Ku bijyanye no gukoresha ifumbire mvaruganda, ubu bigeze ku gukoresha ibiro 73,1 kuri hegitari mu gihe byitezweho kizagera ku biro 94,6 mu 2029 bikazafasha kongera umusaruro.

    Minisitiri Nsengiyumva kandi yagaragaje ko mu gufasha urwego rw'ubuhinzi, hagiye gushyirwa imbaraga mu kongera imari ishorwa muri uru rwego aho kugeza ubu 6% by'inguzanyo zitangwa ari zo zijya mu buhinzi bikaba byifuzwa ko nibura byagera kuri 10% mu 2029.

    Yashimangiye kandi ko abahinzi bashishikarizwa gukomeza kwishingira ibihingwa byabo kuko birinda ibihombo bya hato na hato.

    Kuva gahunda y'ubwishingizi bw'ibihingwa n'amatungo yatangizwa, Leta imaze gushoramo agera kuri miliyari 5 Frw mu gihe ibigo by'imari byashumbushije abahinzi agera kuri miliyari 7,1 Frw.

    Muri iyo gahunda abahinzi bangana 307.593, aborozi ni 56.761. Ibihingwa byishngirwa birimo umuceri, ibigori, ibirayi, ibishyimbo, soya, imyumbati, imiteja n'urusenda.

    Dr. Nsengiyumva ati 'Ibigo by'ubwishingizi turabishishikariza ko byajya byihutisha iyo gahunda yo gushumbusha abahinzi kuko hari aho byagaragaye ko bitinda.'

    U Rwanda rufite ubushobozi bwo guhunika ibinyampeke bingana na toni 318.000 buvuye kuri 240.000 bikaba buzagera kuri toni 420.000 muri 2029.

    U Rwanda kandi rufite gahunda yo kongera umusaruro w'ubworozi nk'aho umukamo w'amata y'inka witezweko uzava kuri litiro 1.092.430.000 bikazagera kuri 1.300.000.000 ku mwaka mu 2029.

    Umusaruro w'amafi wari toni 28.000 muri 2017, ugera kuri 48.000 mu 2024 bikaba byitezwe ko uzagera ku 77.000.

    Ku bijyanye n'amagi umusaruro uzagera nibura kuri toni 21.000 mu 2029, uvuye kuri 17.000 mu 2024.

    Ubwo Minisitiri w'Intebe Dr, Justin Nsengiyumva yagaragazaga ibigomba gushyirwamo imbaraga ngo u Rwanda rugere ku ntego yo kongera umusaruro w’ubuhinzi

    Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva yabigaragarije imbere y’Inteko rusange imitwe yombi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibizafasha-guverinoma-y-u-rwanda-kongera-umusaruro-w-ubuhinzi-kugero-cya-50

  • Rutsiro: RFI yeretse abayobozi uko babungabunga ibimenyetso kugira ngo hatangwe ubutabera bwihuse – #rwanda #RwOT

    Ibi RFI yabibasabye kuri uyu wa 2 Ukwakira 2025, ubwo bari mu bukangurambaga bwiswe 'Sobanukirwa RFI 2025''. Ubu bukangurambaga bugamije kumenyekanisha serivisi iki Kigo gitanga ndetse no kwereka abayobozi mu nzego zitandukanye uko bafasha abaturage mu kubungabunga ibimenyetso by'ahabereye ibyaha.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rutsiro, Kayitesi Dative, yavuze ko nyuma yo gusobanurirwa uko babungabunga ibimenyetso by'ahabereye ibyaha bagiye kubisobanurira abaturage mu nama zose zibahuza na bo.

    Yakomeje agira ati 'Abaturage bacu bategaga bakajya mu Mujyi wa Kigali bagiye gushaka serivisi za RFI ariko ubu twamenye uko twazibasobanurira neza, ibibazo byinshi dukunze guhura nabyo ni ibijyanye n'abahohotewe cyane cyane abangavu, ugasanga ababateye inda babihakana, ikindi tugira ibibazo by'inyandiko mpimbano cyangwa se iz'irage rero twabonye ko bazipima bakamenya ukuri.''

    Mukaramutsa Console yavuze ko yishimiye ko RFI yabafashije kubasobanurira serivisi batanga ku buryo nawe agenda akazisobanurira abandi neza atibeshye, yavuze ko hari ubwo abaturage baburanaga ku irage ku buryo kumenya ufite ukuri bitoroha.

    Ati 'Ariko ubu twamenye ko dushobora gufata za mpapuro bari kuvuga ko zasinywe n'umubyeyi tukazipimisha tukamenya ukuri, bizatuma uburiganya bucika abaturage banabone ubutabera bwuzuye.''

    Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Akagari ka Nyarubuye mu Murenge wa Musasa,Hagenimana Bernard, yavuze ko we yungukiyemo ko mu gihe habaye ibyaha ashobora kuzitira aho byabereye mu rwego rwo gufasha inzego z'umutekano kubona ibimenyetso byakwifashishwa mu butabera.

    Ati 'Turagenda natwe tubisobanurire abaturage, tubereke uko babungabunga ibimenyetso n'uburyo bakwirinda amanyanga bitewe n'uko RFI ifite uburyo bwinshi bwo kuyatahura.''

    Umuyobozi mukuru ushinzwe serivisi zo gupima imibiri y'abitabye Imana muri RFI, Dr. Innocent Nkurunziza, yasabye abayobozi mu nzego z'ibanze mu Karere ka Rutsiro gusobanurira abaturage serivisi iki kigo gitanga ndetse no kubasaba ko bajya babungabunga ikimenyetso.

    Ati ''Ikimenyetso kibungwabungwe aho kiri hose yaba ahari umuntu witabye Imana, ahari umujura wamennye idirishya n'ibindi byinshi. Aho habereye icyaha niho hari amakuru yatuma hatangwa ubutabera bwiza, mu gihe wahageze mbere hazengurutse akagozi cyangwa amabuye.''

    RFI itanga serivisi zirimo gupima uturemangingo ndangasano, gupima uburozi n'ingano ya Alukoro mu maraso, gupima ibiyobyabwenge n'ibinyabutabire, gupima inyandiko zigibwaho impaka n'ibikumwe.

    Hari kandi gusuzuma ibimenyetso bishingiye ku ikoranabuhanga, gusuzuma inkomere n'imibiri y'abitabye Imana, gusuzuma ibyahumanijwe na mikorobe ndetse no gupima ibimenyetso by'imbunda n'amasasu.

    Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Kayitesi Dative, yavuze ko mu nama zose bazajya bagirana n’abaturage bazajya babasobanurira serivisi za RFI

    Umuyobozi muri RFI,Dr. Innocent Nkurunziza, yasabye abayobozi ba Rutsiro gusobanurira abaturage serivisi batanga

    SP Ashimirwe Japhet ukora muri RFI yasobanuye serivisi zitangwa n’iki kigo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rutsiro-rfi-yeretse-abayobozi-uko-babungabunga-ibimenyetso-kugira-ngo-hatangwe

  • Byinshi utamenye ku magambo yo gushyogozanya hagati ya Ricard na Kasuku #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru Ishimwe Ricard, uzwi cyane ku izina ry'umutasi, usanzwe akorera radio ya SK FM, amaze iminsi ari guterana amagambo n'umublogger Jay Squeezer uzwi ku izina rya Kasuku. Aba bombi bamaze igihe kitari gito batumvikana, ibintu byatumye habaho impaka zikomeye mu bakurikira amakuru n'imyidagaduro ku mbuga nkoranyambaga.

    Ricard, umunyamakuru ukunze kugaragara mu biganiro byo kuganira ku makuru y'imikino, ayagize ati: 'Petit Kasuku, iki gihe si cyo gutera ubwoba Umunyarwanda. Amategeko asumba amabuye kuremera. Icyo ucyeka ko uricyo ntibyatuma itegeko ritakugeraho. Ntuhubuke nagato, udakora ikosa uri umuntu nk'abandi imbere y'amategeko, Petit.'
    Aya magambo agaragaza ko Ricard yumva hari ibikorwa Kasuku akora bitubahirije amategeko cyangwa bigamije guhutaza abandi mu buryo butemewe, by'umwihariko mu rwego rw'itangazamakuru n'imbuga nkoranyambaga.

    Ku rundi ruhande, Kasuku ntiyatinye gusubiza Ricard mu magambo akomeye, agaragaza ko afite ikibazo gikomeye n'ubunyamwuga bwa Ricard, cyane cyane ku bijyanye no gutangaza amakuru y'ukuri. Kasuku avuga ati: 'Uyu mwana w'umunyamakuru aba abeshya Abanyarwanda ababwira ko afite amashuri kandi ntayo abahungu banjye barabizi bafite indangamanota ze, ikindi kandi ko nibyo abatangariza Abanyarwanda mu bijyanye no mu mupira w'amaguru atari byo. Iyo amaze gutangaza ibyo, nyuma ashaka kuvuga ko yibeshye, kandi nyuma y'ibyo aba yatangarije abafana muri rusange batajya babyakira neza.'

    Aya magambo agaragaza ko Kasuku afite impungenge z'uko Ricard atubahiriza ukuri kandi akenshi agashaka gukosora ibyo yatangaje mu buryo budasobanutse, bigatuma abafana n'abakurikirana amakuru y'umupira w'amaguru batishimira uko ibintu bimeze.

    Abafana ba Wamipango bo ntibemeranya nibyo umunyamakuru w'imikino Ishimwe Richard ibyo aba atangariza abakunzi b'imikino kandi ko kwigerereza Kasuku biri bumukoreho uko byagenda kose!

    Impaka nk'izi zigaragaza uburyo abanyamakuru n'abablogger bashobora guhura mu mvururu bitewe n'imyitwarire yabo mu itangazamakuru, aho buri wese agerageza kwerekana ko afite ukuri ku ruhande rwe.

    Abasesenguzi mu by'itangazamakuru bo bavuga ko guterana amagambo gutya bishobora kugira ingaruka ku buryo Abanyarwanda bafata amakuru, bityo bikaba ingenzi ko haba ibiganiro byubaka, aho buri wese yakwiga ku myitwarire y'abanyamakuru n'abablogger kugira ngo hatagira uwivanga mu makuru atari yo.

    Ibi kandi byagaragaza ko gukoresha imbuga nkoranyambaga n'itangazamakuru bisaba ubwitonzi, ubwenge, n'ubunyamwuga kugira ngo ubutumwa butangwa butazatesha agaciro uburenganzira bw'abaturage ku makuru y'ukuri.

    Abakurikira iyi mvugo ya Ricard na Kasuku ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko ibi bituma abantu batandukanye bagira uruhare mu mpaka, aho bamwe bashyigikira Ricard, abandi bashyigikira Kasuku, bityo bikongera umubare w'abakurikira n'abatanga ibitekerezo ku mpaka z'amagambo hagati y'aba bombi. Hari abagaragaza impungenge ko izi mvugo zishobora gutuma habaho kutumvikana hagati y'abaturage n'abanyamakuru, bityo bikaba ngombwa ko haba ibiganiro byubaka ku buryo amakuru atangwa neza kandi mu mucyo.

    'Petit Kasuku, iki gihe si cyo gutera ubwoba Umunyarwanda. Amategeko asumba amabuye kuremera. Icyo ucyeka ko uricyo ntibyatuma itegeko ritakugeraho. Ntuhubuke nagato, udakora ikosa uri umuntu nk'abandi imbere y'amategeko, Petit.'
    'Uyu mwana w'umunyamakuru aba abeshya Abanyarwanda ababwira ko afite amashuri kandi ntayo abahungu banjye barabizi bafite indangamanota ze, ikindi kandi ko nibyo abatangariza Abanyarwanda mu bijyanye no mu mupira w'amaguru atari byo'

     

    Source : https://kasukumedia.com/byinshi-utamenye-ku-magambo-yo-gushyogozanya-hagati-ya-ricard-na-kasuku/

  • REG BBC na Tigers BBC zageze ku mukino wa nyuma wa Rwanda Cup zisezereye APR BBC na Kepler BBC #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu, tariki 1 Ukwakira 2025, hasozwaga imikino ya 1/2 cya Rwanda Cup mu bagabo yabereye muri Petit Stade.


    Mu mukino wa mbere,
    Tigers BBC yatsinze APR BBC ku manota 76-74, ukaba wari umukino wari urimo guhatana gukomeye kugeza ku munota wa nyuma.

    Nyuma yaho, ikipe REG BBC yatsinze Kepler BBC ku manota 75-58, ikomeza kwerekana ubukombe bwayo mu irushanwa.


    Ibi byatumye
    Tigers BBC na REG BBC zibona itike yo gukina umukino wa nyuma, uteganyijwe ku wa Gatanu, tariki ya 3 Ukwakira 2025.

    Ku rundi ruhande, APR BBC na Kepler BBC zizahatana ku mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu.


    Imikino yombi izabera muri
    Petit Stade, aho umukino wo guhatanira umwanya wa 3 uzatangira saa kumi n'ebyiri z'umugoroba (18:00), naho umukino wa nyuma ukaba saa mbiri n'igice z'ijoro (20:30).



    Ni ku nshuro ya kabiri
    Rwanda Cup ikinwa mu byiciro byombi (abagabo n'abagore), aho ku nshuro ya mbere yabaye mu 2024, APR BBC yegukanye igikombe itsinze REG BBC ku manota 110-92 mu mukino wa nyuma wabaye ku wa 9 Kanama 2024.

    Source : https://rushyashya.net/reg-bbc-na-tigers-bbc-zageze-ku-mukino-wa-nyuma-wa-rwanda-cup-zisezereye-apr-bbc-na-kepler-bbc/