Author: webrwanda

  • Filime Seburikoko yagarutse mu isura nshya #rwanda #RwOT

    Filime y’uruhererekane ya ‘Seburikoko’ yakunzwe na benshi, igiye kongera kujya igaragara aho noneho yagarutse mu isura nshya.

    Iyi filime yari imaze imyaka 2 ihagaritswe gukinwa, kuri ubu yarasubukuwe ndetse n’ibice bishya byamaze gutunganywa ikazajya inyura kuri ZACU TV.

    Nk’uko Wilson Nelly Misago, washinze ikigo cya ZACU Entertainment gifite ZACU TV akaba ari na we nyiri iyi filime yabibwiye itangazamakuru mu kiganiro cyabaye ku wa Gatanu tariki ya 3 Ukwakira 2025 ko mu mpera z’uyu mwaka izongera gutambuka.

    Ati “tubahishiye byinshi byiza. Seburikoko nyuma y’uko abantu benshi babidusabye ubu yararangiye izatangira gutambuka tariki ya 1 Ukuboza 2025.”

    “Ni bwa buzima bwo mu cyaro nubwo izaba iri mu isura nshya Seburikoko yarabonye amafaranga ariko ntabwo yataye umwimerere wayo.”

    Izagaragaramo abakinnyi 80% bari basanzwe bayikinamo barimo Niyitegeka Gratien uzakinamo ari Seburikoko, Antoinette Uwamahoro ukinamo ari umugore we witwa Siperansiya, Umuganwa Sarah ukinamo ari umwana wa Seburikoko aho aba yitwa Mutoni, Regero Nobert, Mugisha Emmanuel (Kibonge), Uwabeza Leocadie, Jean Trezor Muhoza n’abandi.

    Uretse Seburikoko kandi ZACU iteganya gushyira hanze izindi filime mu mpera z’uyu mwaka ndetse n’umwaka utaha zirimo 'The Bridge of Christmas’ izajya hanze mu Ukuboza, 'Ibyahishuwe’ izajya hanze muri uku kwezi kw’Ukwakira, 'Rukuruzi’ izajya hanze mu Ugushyingo na 'What a Day’ izajya hanze muri Mutarama 2026.

    The Red Flag izajya hanze muri Kamena 2026, The Last Confess izajya hanze muri Nzeri 2026 na Karira izajya hanze mu Kuboza 2026.

    Seburikoko yagarutse mu isura nshya

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11982

  • Abagabo ndabakunda, hari aho nabahinze se? – Mama Sava (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Umunyana Analyssa wamamaye nka Mama Sava muri Sinema Nyarwanda, yavuze ko abamushinja gukunda abagabo ari byo kuko ntaho yabahinze ngo azajya agenda akuremo umwe uko abishaka.

    Mu mpera z’ukwezi gushize nibwo Mama Sava yashyize hanze ifoto ari kumwe n’umusore ubona ko bahuje urugwiro maze amuhata imitoma.

    Uyu mosore yirinze gutangaza byinshi kuri we uretse kuba ari we babyaranye imfura ye, agaragaye mu gihe yagiye avugwa mu nkuru zitandukanye z’urukundo yaba izo yemeje n’izo atemeje.

    Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, Mama Sava avuga kuba abantu bavuga ko akunda abagabo kubera ukuntu bahora bamuvuga mu nkuru z’urukundo zitandukanye, atabanga cyane ko ntaho yabahinze.

    Ati “ugasanga umuntu aranditse ngo uyu ahora mu nkundo, none byapfuye, none byapfuye, ni ukuri kw’Ima na nta murima ngira nabahinzemo, nta murima nabahinzemo ku buryo mbanga, ndabakunda cyane. Ndabanga se bakoze iki bariya bakozi b’Imana.”

    Muri iki kiganiro kandi Mama Sava yahishuye ko abantu bibeshya ko yabonye gatanya kera kandi atari byo.

    Yagize ati “gatanya nyibonye ejobundi. Rwose hashize nk’amezi abiri.”

    Mama Sava umukunzi we yaherukaga gutangaza ni Nshuti Alphonse benshi bamenye nka Alpha bari bamaze umwaka urenga bakundana, uyu bamumutukiyeho ko atwaye umugabo w’abandi cyane ko yari amaze iminsi atandukanye n’umugore we.

    Ubu ari mu munyenga n’umusore w’umunya-Kenya babyaranye imfura ye bakaza gutandukana mu 2013 nyuma y’imyaka ibiri y’umunyenga w’urukundo.

    Batandukanye ubwo yari atwite akaba kuva icyo gihe yari atarabasha kubona umwana we kuko bari batarongera kubonana.

    Nyuma yaje gushaka umugabo na we babyarana undi mwana ariko baza gutandukana ari na we baheruka guhana gatanya.

    Mama Sava yavuze ko nta murima yahinzemo abagabo

    Umukunzi mushya wa Mama Sava banabyaranye imfura ye

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11983

  • Ni inzozi zibaye impamo – Imbamutima z'abinjiye mu Ngabo z'u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ibirori byo gusoza amasomo no guhabwa ipeti rya sous Lieutenant ku basirikare 1029 byabaye ku wa 3 Ukwakira 2025 mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako.

    Perezida Paul Kagame akaba n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda ni we watanze iryo peti ndetse anasaba abarihawe kuzuza neza inshingano zo kurinda u Rwanda n'Abanyarwanda.

    Ati 'Mugende muzirikana ko gukorera Abanyarwanda ari wo murimo wanyu wa mbere w'ibanze. Iyo mukorera Abanyarwanda ari bo muvukamo muba mwikorera namwe. Bigomba kugaragarira mu musaruro mutanga, mu myitwarire yanyu, no mu mahitamo yanyu igihe nta n'umwe ubareba.'

    Yakomeje ati 'Ahazaza h'u Rwanda hari mu biganza byanyu, mu maboko yanyu. Ubushobozi mufite bugaragara muzabukoreshe uko bikwiye, tubatezeho byinshi ariko mujye muhera no ku kwitwara neza, mwifate neza, murinde ubuzima bwanyu, mugire uruhare ku bireba abanyu.'

    Abaganiriye na IGIHE mu barangije amasomo yabo bagaragaje ko zari inzozi bakuranye kuri ubu zibaye impamo nk'uko Kiberinka Martine Lief yabigarutseho.

    Ati 'Nakuze nkunda kuba umusirikare cyane ko nk'abatubanjirije tubafatiraho ingero nyinshi mu gihugu cyacu gifite amateka yihariye. Amasomo twakuye hano ni menshi harimo gukunda igihugu, ubunyangamugayo n'ubwitange kandi azadufasha mu nshingano nshya dutangiye.'

    Yakomeje ati 'Umukuru w'Igihugu yatubwiye ko nk'ingabo nshya twinjiye mu muryango mugari wa RDF, ko kurinda igihugu bitarangirira gusa mu ntambara ahubwo no kugira uruhare mu kucyubaka nk'urubyiruko tukarushaho no kusa ikivi cy'aho abatubanjirije bari bagejeje.'

    Yavuze ko kuba ari umusirikare w'umukobwa ari ishema kuri we, ahamagarira bagenzi be gukomeza kubyitabira.

    Muhawenimana Donatha we yagize ati 'Ni amasomo twagiye twiga atandukanye azadufasha kuzuza inshingano twahawe uyu munsi, harimo izo kurinda igihugu, abaturage bacyo n'Abanyarwanda muri rusange. Ni inzozi zanjye kuva kera, uyu munsi ntekereza ko zabaye impamo. Ni igikorwa kitoroshye ariko kitanakomeye. Bisaba gutinyuka no gukunda igihugu, ugashyira mu bikorwa inzozi zawe warose kuva kera.'

    Nkubitoyimanzi Anaclet na we yashimangiye ko inshingano bahawe n'Umukuru w'Igihugu zikomeye kandi ko bazagendera ku murongo mugari n'inama ze.

    Mukarwasa Valerie ni umubyeyi ufite umwana we winjiye mu Ngabo z'Igihugu yagaragaje ko abyishimiye kandi ko yizeye ko azafasha igihugu mu kugicungira umutekano.

    Ati 'Nishimiye ko agiye kuba ingabo y'Igihugu, azaturwanirira, azaturindira umutekano, na we kandi awirindira. Ndamwifuriza ishya n'ihirwe, amahoro menshi kandi no gukunda umurimo, amashuri yize aha ntapfe ubusa.'

    Ku rundi ruhande, Umunya-Guinea Conackry, Souleymane Diawara, yagaragaje ko yishimiye guhabwa ipeti n'Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda Paul Kagame kandi ko amasomo akuye mu Rwanda azamufasha kuzuza neza inshingano zo kurinda igihugu cye.

    Ati 'Nk'umusirikare wa Guinea Conackry, nzaharanira gukoresha amasomo nk'uye aha mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako, mu guhindura ibintu mu gisirikare cyacu. Nahisemo kuza kwiga mu Rwanda kuko ari igihugu gifite igisirikare gikomeye, naje kubigiraho kugira ngo nanjye nzabashe gukoresha ubwo bumenyi nteza imbere igihugu cyanjye.'

    Ibirori byasojwe n'ibyishimo na morale iri hejuru ku basirikare bashya n'imiryango yabo yari yagiye kubashyigikira.

    Hafashwe ifoto y’urwibutso n’abasirikare binjiye mu Ngabo z’u Rwanda

    Ibyishimo byari byose ku barangije amasomo

    Abakobwa 117 bashya binjiye mu Ngabo z’u Rwanda zikomeje kwimakaza ihame ry’uburinganire

    Abakobwa binjiye mu gisirikare bahamagariye bagenzi babo gutinyuka uwo mwuga

    Perezida Kagame yagaragaje ko abasirikare bakwiye kurangwa n’indangagaciro nzima

    Abasirikare bari bakumburanye n’abo mu miryango yabo

    Morale yo hejuru ni yo yasoje ibirori

    Amafoto: Kwizera Herve


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ni-inzozi-zibaye-impamo-imbamutima-z-abinjiye-mu-ngabo-z-u-rwanda

  • Access to Finance Rwanda yagaragaje ko 83% by'abakora ubucuruzi buto n'ubuciriritse bagerwaho na serivisi z'imari – #rwanda #RwOT

    Ibi ni bimwe mu byagarutsweho kuri uyu wa 2 Ukwakira 2025 mu nama yigaga ku buryo abakora ubucuruizi buto n'ubuciriritse bagera kuri serivisi z'imari biboroheye.

    Ni inama yiswe 'MSME Growth Symposium' yateguwe na AFR ifatanyije na Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda (MINICOM) ndetse na Mastercard Foundation, ibaye bwa mbere ariko izajya iba buri mwaka aho ihuriza hamwe abakora mu bigo by'imari, inzego za Leta , ibigo bifasha Leta mu iterambere, n'abakora ubucuruzi buto n'ubuciriritse n'abandi batandukanye.

    Iyi nama igamije kwigira hamwe uburyo ubucuruzi buto n'ubuciriritse bwazamuka by'umwihariko binyuze mu kugera kuri serivisi z'imari.

    AFR ivuga ko kuba 99.8% by'ibigo bikora ubucuruzi mu Rwanda ari ibikora ubuto n'ubuciriritse bigaragaza ko ari bwo nkingi y'ubukungu bw'Igihugu mu bijyanye n'ubucuruzi. Uru rwego kandi rutanga akazi ku bantu benshi.

    Ubu bushakashatsi bwakozwe na AFR mu 2024 bwagaragaje ko abakora ubucuruzi buto n'ubuciriritse mu Rwanda bagera kuri 17.5% badashobora kubona inguzanyo mu bigo by'imari mu gihe 83% bo bagerwaho n'izo serivisi.

    Umuyobozi Mukuru wa AFR, Iyacu Jean Bosco yavuze ko ubushakashatsi bwagaragaje ko abakora ubucuruzi buto n'ubuciriritse (MSMES) mu Rwanda bacyugarijwe n'uburyo bwo kutagira imikoranire ihamye iborohereza kugera kuri serivisi z'imari.

    Muri izo mbogamizi harimo kugorwa no kubona inguzanyo cyangwa igishoro, inyungu iri hejuru mu bigo by'imari, kutagira ubumenyi mu micungire y'ubucuruzi n'icyuho cy'ubumenyi bucye mu by'imari.

    Iyacu ariko yagaragaje ko abakora mu rwego rw'ubuhinzi bo bafite imbogamizi zihariye mu by'imari kuko urwego rwabo rutitabwaho uko bikwiye.

    Ati 'Mu nzego zose dusanga urw'ubuhinzi ari rwo rutabona inguzanyo zihagije kandi bimaze igihe bivugwaho. Abakora mu nzego zitandukanye haba Leta n'abikorera barakizi. Nka AFR twatangiye kugira icyo tubikoraho kuko ubu hari banki turi gukorana nazo ku buryo ubagannye udafite ingwate wabasha kubona inguzanyo.'

    Yakomeje ati 'Hari n'ikibazo cya ba rwiyemezamirimo badafite ubumenyi mu gukora ubucuruzi kinyamwuga, baba bakeneye abantu bafite ubumenyi burenze bwabafasha. Abo bantu tubafasha kubona amahugurwa kandi tukabishyurira ikiguzi cy'amahugurwa ariko na rwiyemezamirimo akagira amafaranga ashyiramo kugira ngo abigire ibye abashe kumenya gucunga ibyo akora neza. Dufasha kandi ibigo by'imari kumva neza urwego rw'ubuhinzi tukabahugura kandi tukabaha n'amafaranga kugira ngo babashe kugera no ku muhinzi uri mu cyaro..'

    Umujyanama Mukuru mu bya Tekiniki muri Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda (MINICOM), Dr. Kabayiza Alex yavuze ko uruhande rw'abakora ubucuruzi buto n'ubuciriritse n'abo mu bigo by'imari harimo kudakorana neza.

    Yagaragaje ko ariko MINICOM hari icyo igiye kubikoraho.

    Ati 'Ubushakashatsi bwerekanye ko tugomba gukorana n'abarebwa bose n'iki kibazo. Dushobora no kumvikana uburyo habaho ubwoko bw'inguzanyo runaka bujya gusubiza ikiciro runaka cy'ubukungu bakoreramo.'

    Rwiyemezamirimo mu by'ubuhinzi ukiri urubyiruko, Ishimwe Bonette yashimangiye ko bibagora kwizerwa n'ibigo by'imari kuko nta ngwate baba bafite bigatuma kubona inguzanyo bakeneye bigora.

    AFR igaragaza ko iri gushyira mu bikorwa gahunda ya 'Grow to Scale' iterwa inkunga na Mastercard Foundation, i Entrepreneurial Solutions Partners (ESP) na BPN Rwanda.

    Ni gahunda ifasha ba rwiyemezamirimo bari mu nzego z'ubuhinzi, ubukerarugendo ndetse n'inganda nto n'iziciriritse bahabwa amahugurwa akenewe kugira ngo bagure ibikorwa no kubafasha kubona inguzanyo mu bigo by'imari bishingiwe hamwe mo kubaha amafaranga adasubizwa n'asubizwa nta nyungu kugira ngo bazamuke.

    Umuyobozi Mukuru wa AFR, Iyacu Jean Bosco yavuze ko abakora ubucuruzi buto n'ubuciriritse (MSMES) mu Rwanda bacyugarijwe n'uburyo bwo kugera kuri serivisi z’imari

    Umujyanama Mukuru mu bya Tekiniki muri MINICOM, Dr. Kabayiza Alex yavuze ko uruhande rw'abakora ubucuruzi buto n'ubuciriritse n'abo mu bigo by'imari harimo kudakorana neza

    Iyi nama ku iterambere ry’ubucuruzi buto n’ubuciriritse yitabiriwe n’abakora mu nzego zitandukanye

    Rwiyemezamirimo mu by'ubuhinzi ukiri urubyiruko, Ishimwe Bonette yashimangiye ko bibagora kwizerwa n'ibigo by'imari kuko nta ngwate baba bafite bakeneye bigora

    Urwego rw’ubuhinzi rwagaragajwe nk’urukiri inyuma mu kugera kuri serivisi z’imari


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/access-to-finance-rwanda-yagaragaje-ko-83-by-abakora-ubucuruzi-buto-n

  • Nyamagabe: Grenade yagaragaye ahanyuze umuvu w'imvura – #rwanda #RwOT

    Iki gisasu cyagaragaye mu gitondo cyo ku wa 3 Ukwakira 2025, mu murima w'umuturage witwa Mukamana Caritas, wo mu Mudugudu wa Karambi, Akagari ka Manwari, Umurenge wa Mbazi, ho mu Karere ka Nyamagabe, nyuma y'aho hari haraye haguye imvura nyinshi igatera isuri ikomeye yakukumbye ibintu byinshi bigatuma isiga iyo grenade iri hejuru.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, yabwiye IGIHE ko abaturage bagitanga ayo makuru, Polisi ifatanije n'izindi nzego z'umutekano bihutiye kuhagera, bakahakura iyo grenade.

    Yavuze ko aho iyi granade yakuwe, bivugwa ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi habaga umuntu wari interahamwe yitwaraga gisirikare, agakunda no kugendana intwaro zitandukanye, ndetse muri urwo rugo hagakunda guhurira abasirikare n'abandi bitwaraga gisirikare, ibikekwa ko n'iyi yaba iri mu zo yahataye, kandi bidatangaje, bikavugwa kandi ko uwo mugabo yaje guhungira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nyuma gato ya Jenoside n'ubu akaba ataragaruka.

    Ati ''Biragaragara ko ari iya kera, ariko nyine ni igisasu, habayeho kurangara cyakwangiza ubuzima bw'abantu, ni yo mpamvu cyateguwe n'inzego zibifitiye ububasha.''

    Yanaboneyeho gukomeza gusaba abaturage kujya bagira amakenge igihe cyose babonye ikintu batazi, bakajya bihutira kumenyesha Polisi hataragira uwo bigiraho ingaruka kuko hari abajya babikerensa bikabaviramo ingaruka zikomeye zirimo n'urupfu.

    Iyi grenade yagarageye mu murima yanamye hejuru kubera umuvu wakomotse ku mvura nyinshi yaraye iguye mu gace yakuwemo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamagabe-grenade-yagaragaye-ahanyuze-umuvu-w-imvura

  • Nizigiyimana Karim Makenzi yahawe ubwenegihugu #rwanda #RwOT

    Myugariro w’Umurundi ukinira Kiyovu Sports, Nizigimana Karim wamamaye nka Makenzi yahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda.

    Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 3 Ukwakira 2025 nibwo Makenzi umaze imyaka 12 mu mupira w’amaguru mu Rwanda yarahiriye kuba Umunyarwanda.

    Makenzi yageze bwa mbere mu Rwanda muri 2008 aje muri APR FC ayikinira kugeza 2009 ari bwo yajyaga muri Kiyovu Sports yakiniye kugeza 2010 ahita yikoza i Burundi muri Vital’o.

    2011 yagarutse mu Rwanda muri Rayon Sports yakiniye kugeza 2015 ahita yerekeza muri Gor Mahia yo muri Kenya batandukanye 2018 anyura muri Vipers FC na Wazito abona kugaruka mu Rwanda 2021 ajya muri Rayon Sports yamazemo umwaka umwe ahita ajya muri Gasogi United ubu akaba ari muri Kiyovu Sports.

    Karim Makenzi umuntu yavuva ko ari ku mpera z’urugendo rwe muri ruhago, ubu igihe asigaje gukina cyose muri Shampiyona y’u Rwanda azajya akina nk’umunyarwanda.

    Makenzi yahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11980

  • Kamonyi-Ngamba: Amateka yo ku Mulindi w'Intwari ni imbaraga zo gutsinda no gufata icyerekezo kizima-Perezida wa Njyanama #rwanda #RwOT

    Abagize Inama Njyanama y'Umurenge wa Ngamba, ba Gitifu b'Utugari, Abagize Inama y'Igihugu y'Abagore, Urubyiruko, ba Midugudu, Abakozi b'Umurenge, Abayobozi b'Ibigo by'Amashuri abanza n'ayisumbuye, Ibigo Nderabuzima n'abandi, basuye ku Mulindi w'Intwari ahari Ingoro y'Amateka y'Urugamba rwo kubohora Igihugu. Bavuga ko ari ahantu buri munyarwanda akwiye kugera kuko ngo hari imbaraga kandi hafasha buri wese kwikebuka no gufata ingamba mu kwiyemeza kudatsindwa urugamba rwo kubaka ahazaza heza h'Igihugu nk'uko INKOTANYI zabikoze.

    Iri tsinda ry'Abanyengamba, bakigera ku Mulindi w'Intwari bakiriwe babanza gusobanurirwa Amateka y'u Rwanda kuva ku gihe cy'Ingoma ya Cyami, Umwaduko w'Abazungu n'Ubukoroni, babwirwa Amateka ku bya Repubulika ya mbere n'iyakurikiye, basobanurirwa impamvu yateye Ubuhunzi ndetse n'Impamvu byari ngombwa ko habaho Urugamba rwo kubohora Igihugu rwanajyaniranye n'urwo guhagarika Jenoside.
    Basobanuriwe kandi Amateka y'ibyaberaga kuri ubu butaka buri ku Gasozi gakikijwe n'indi misozi, impamvu ariho hari aya mateka, batambagizwa ibice bitandukanye byaho ari nako basobanurirwa amateka y'aho mu rugamba rwo kubohora Igihugu.

    Mu bice bikomeye by'aho basuye harimo; Indaki yabagamo Jenerali Majoro Paul Kagame(Perezida w'u Rwanda ubu) wari Umugaba Mukuru w'Ingabo zari iza RPA( Rwanda Patriotic Army), Inkotanyi. Basuye kandi ibindi bice bitandukanye birimo ahabaga Abayobozi bakuru b'Umuryango RPF-INKOTANYI, basobanurirwa byinshi ku bikorwa byahakorerwaga.
    Nshimiyimana Clément, Perezida w'Inama Njyanama y'Umurenge wa Ngamba yabwiye intyoza.com ko itsinda ry'Abayobozi n'abandi babarizwa mu nzego zitandukanye mu Murenge wa Ngamba bagiye ku Mulindi w'Intwari kuko ari ku Gicumbi, ku Ivomo ry'imbaraga zabashisha buri wese kumva neza Inshingano afite mu rugamba rwo gushyira Umuturage ku Isonga no guhagarara neza mu nshingano yesa Imihigo.

    Avuga ko nkuko Abakirisito Gatolika usanga bajya i Kibeho, ngo na buri munyarwanda by'Umwihariko ababarizwa mu nzego zitandukanye z'Ubuyobozi bakwiye kujya kuvoma Imbaraga ku isoko yazo.

    Nshimiyimana Clément/ Perezida w'Inama Njyanama y'Umurenge wa Ngamba.

    Ati' Buriya i Kibeho tuhafata nk'Ubutaka Butagatifu buri mu Rwanda, ku Gicumbi cy'Intwari hariya ku Mulindi naho tuhafata nk'Inzira y'Umukiro w'Abanyarwanda bicwaga cyangwa se bagombaga kuzicwa bakaba baratabawe n'Inkotanyi. Rero, hariya hari imbaraga, ni ku Gicumbi cyazo. Abahanyuze nibo dukesha u Rwanda rwiza dufite uyu munsi, kutajya kuhigira ngo tumenye ayo mateka bisa no kugenda mu nzira utazi'.

    Mu mboni za Perezida wa Njyanama y'Umurenge wa Ngamba, Nshimiyimana Clément ahamya ko Ubutwari bw'Inkotanyi, Umutima bari bafite, Ubwitange bari bafite no kwiyemeza kudasubira inyuma mu rugamba rwo kubohora Igihugu bikwiye kubera buri muyobozi Isomo rimuherekeza mu nshingano zo gushyira umuturage ku Isonga, agakora aharanira kugera ikirenge mu cy'izo ntwari kuko umusaruro wavuyemo ariwo uyu munsi utumye u Rwanda ruhabwa Agaciro ku ruhando mpuzamahanga.

    Uretse gusura ku Mulindi w'Intwari ahari Ingoro y'Amateka y'Urugamba rwo kubohora Igihugu, aba ba Nyengamba mu nzego zitamdukanye bavuye ku Mulindi w'Intwari basura Ingoro y'Amateka y'Urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi, iherereye Kimihurura ku Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda.
    Nshimiyimana Clément, ahamya ko urugendo shuri bakoze barwitezemo impinduka nziza mu mikorere n'imikoranire hagati y'Inzego z'Ubuyobozi, Abaturage hamwe n'Abafatanyabikorwa, himakazwa ihame ry'uko Umuturage aba ku Isonga, akagira Imibereho myiza kandi nawe ubwe akagira uruhare mu bimukorerwa, bityo ntawe usigaye inyuma icyerekezo cy'Igihugu buri wese akakijyamo akigize icye.

    Uru ni urugendo shuri rwo kwigira ku mateka rwitabiriwe n' Abayobozi mu byiciro bitandukanye bagera ku ijana(100), harimo; Abajyanama mu Nama Njyanama y' Umurenge, Abakozi b'Umurenge n'Utugari, Abashinzwe Umutekano mu murenge n'Utugari, Abayobozi b' Ibigo by'Amashuri, Abayobozi b'Ibigo nderabuzima, Abahagarariye Amakoperative akorera mu murenge, Abayobozi muri PSF, CNF, CNJ ku murenge no mutugari, Abajyanama b'Ubuzima, Abajyanama b'Ubuhinzi, Abunzi ku murenge no mutugari, Parasocial, Abayobozi bahoze ari ba Konseye, Abakuru b' Imidugudu.


    Munyaneza Théogène

    The post Kamonyi-Ngamba: Amateka yo ku Mulindi w'Intwari ni imbaraga zo gutsinda no gufata icyerekezo kizima-Perezida wa Njyanama first appeared on Intyoza.

    The post Kamonyi-Ngamba: Amateka yo ku Mulindi w'Intwari ni imbaraga zo gutsinda no gufata icyerekezo kizima-Perezida wa Njyanama appeared first on Intyoza.

    Source : https://www.intyoza.com/2025/10/03/kamonyi-ngamba-amateka-yo-ku-mulindi-wintwari-ni-imbaraga-zo-gutsinda-no-gufata-icyerekezo-kizima-perezida-wa-njyanama/

  • Nyabihu: Polisi yamennye Litiro zirenga ibihumbi 10 z'inzoga zitujuje ubuziranenge – #rwanda #RwOT

    Inzoga zamenwe zafatiwe mu ngo eshatu z'abaturage batuye mu Murenge wa Rugera, Akagari ka Mwambi mu Mudugudu wa Nyarutembe, mu isakwa ryakozwe tariki 3 Ukwakira 2025, ku masaha ashyira saa 04h30 kugeza saa 06h15' z'igitondo.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba, SP Sylvestre Twajamahoro, mu kiganiro na IGIHE yahamije aya makuru.

    Ati 'Mu bugenzuzi twakoze twafashe ndetse tumena inzoga z'inkorano zitemewe zingana na litiro 10.250, zikorwa hifashishijwe amazi yatetswe yabize, amajyani y'icyayi n'imisemburo ya Pakimaya na Angel. Ni ho duhera dusaba abantu benga izi nzoga kubicikaho kuko bibatera ibihombo harimo no gufungwa ku babifatiwemo bakanahamya ibyaha.'

    Yakomeje avuga ko muri ubu bugenzuzi bwa Polisi n'inzego z'ibanze bafashe ibidobo 42 kimwe kijyamo litiro 250 byahise bijyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rugera.

    SP Twajamahoro yaboneyeho kwibutsa abaturage ko izi nzoga z'inkorano zangiza ubuzima bwabo kuko nta suku ziba zifite, zikorwa mu bintu bitemewe birimo amajyane, imisemburo ikora amandazi, isukari, n'amatafari bahonda bakavangamo kugira ngo bihindure ibara.

    Yanavuze ko abanywa izi nzoga ari bo usanga bishora mu bikorwa bibi byo gukubita no gukomeretsa iyo bamaze gusinada, gufata ku ngufu, intonganya mu miryango iyo bageze mu rugo.

    Amakuru agera kuri IGIHE ni uko aba bose bengaga izi nzoga bahise batoroka, ndetse barimo gushakishwa.

    Mu ngo eshatu hafatiwe Litiro zirenga ibiuhumbi 10 z’inzoga z’inkorano


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyabihu-polisi-yamennye-litiro-zirenga-ibihumbi-10-z-inzoga-zitujuje

  • Uko Papa Sava yababajwe no kuba mu bakinnyi 2 ba ruhago yakuze akunda umwe atamubonye #rwanda #RwOT

    Niyitegeka Gratien wamamaye muri Sinema Nyarwanda nka Papa Sava yahishuye ko yakunze abakinnyi babiri b’abanyarwanda bakina ruhago, ariko umwe muri bo ari we Tigana akaba ataragize amahirwe yo kumubona akina.

    Ni mu kiganiro cy’umwihariko yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI aho yavuze ko ajya afata umwanya agakurikira umupira n’ubwo kujya kuri Stade ari ibintu adakunda cyane ko aherukayo kera.

    Agaruka ku bakinnyi babiri yakuze akunda yavuze ko ari Jimmy Gatete ndetse na Tigana atigeze abona akina.

    Ati “nakunze abakinnyi babiri nubwo umwe ntigeze mubona, namubonye ubu ashaje mu biganiro ariko sinamubonye akina. Nakunze Jimmy Gatete nkunda n’undi witwaga Tigana ku buryo nigeze kuba mfite izo nkweto za Tigana.”

    Agaruka ku cyo yakundiye Jimmy Gatete, yavuze ko ibyo yakoze byivugira hakiyongeraho kuba yari umuturanyi we.

    Ati “Jimmy Gatete yatujyanye mu Gikombe cy’Afurika, icyo gihe yari atuye Kimironko hafi y’aho nari ntuye, rero aza gukora ibintu bitigeze bikorwa n’abandi urumva yaje gukomereka umutwe aranatsinda urumva ni ishema, erega nta kindi umuntu akundira undi birenze ni iryo shema ry’igihugu. “

    Agaruka kuri Tigana, yavuze ko yakwifuje kuba yaramubonye akina nubwo bitakunze, gusa ngo yamukundishijwe n’uko yumvaga bamwogeza.

    Ati “numvaga bamwogeza bikandyohera nkumva ni umukinnyi mwiza ari muri Mukura, aje muri Rayon Sports nkumva ni byiza, nkumva nakwifuje kuba naramubonye akina.”

    Ubu ngo icyo abona ni ibiganiro akora n’imikino imwe n’imwe yakinnye ubu iri kuri YouTube.

    Yanavuze ko kandi yanakunze abakinnyi barimo Ashraf Kadubiri, Sulaiman Mudeyi n’abandi.

    Ku ikipe afana yirinze kugira byinshi atangaza avuga ko zose azishyigikira kuko na we abakunda ibyo akora ari abakunzi b’amakipe atandukanye.

    Yakuze akunda Jimmy Gatete

    Ababazwa no kuba atarabonye Tigana akina

    Papa Sava burya ajya kurikira umupira

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11981

  • Abashakashatsi 14 baje ku rutonde rw'abagera ku bihumbi 200 b'Indashyikirwa ku Isi – #rwanda #RwOT

    Abashakashatsi bari hagati y'ibihumbi 190 n'ibihumbi 200 ni bo batoranyijwe mu barenga miliyoni 10, ibigaragaza uruhare rw'aba bashakashatsi mu nzego babarizwamo.

    Baje ku rutonde rwa Stanford-Elsevier 2025, rukorwa buri mwaka hakoreshejwe uburyo bwa Scopus bwifashishwa mu gukusanya amakuru ajyanye n'ubushakashatsi, ibitabo na raporo zitandukanye.

    Rwahisemo abashakashatsi hakurikijwe uko ubushakashatsi bwabo bugera kuri benshi, uburemere bwabwo n'ingaruka nziza bwagize ku baturage.

    Uru rutonde rwasohotse muri Nzeri 2025, bitandukanye n'izindi ntonde zibanda ku byakozwe gusa, iyi yo isuzuma ingaruka bwatanze.

    Urutonde rusuzuma abashakashatsi babarirwa muri miliyoni nyinshi ku Isi banyujije ubushakashatsi bwabo mu binyamakuru bikomeye. Hashingirwa kandi no ku buryo ubushakshatsi bwabo bwifashishijwe n'abandi n'ibindi.

    Stanford-Elsevier Global Ranking 2025 yakozwe na Kaminuza ya Stanford yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, rugaragaza ingaruka z'igihe kirekire z'ibikorwa bya siyansi ndetse n'uruhare rudasanzwe rwakozwe mu 2024.

    Muri abo bashimiwe harimo Olivier Uwishema washinzwe Umuryango wa Oli Health Magazine Organization (OHMO), Prof. Léon Mutesa na Abraham Mitike Haileamlak bo muri Kaminuza y'u Rwanda, Corine Kakizi Karema wo muri Quality and Equity Health Care, ndetse na Prof. Ogechi Adeola usanzwe ari Umuyobozi Wungirije wa Kaminuza ya Kigali.

    Urutonde ruriho n'abashakashatsi mpuzamahanga bakora cyangwa bakoze mu rwego rw'ubushakashatsi mu Rwanda, barimo Paul E. Farmer (yitabye Imana) washinze University of Global Health Equity (UGHE), hamwe na Torsten Schöneberg, Abebe Belayneh Bekele, Alemayehu Amberbir, na Chester Kalinda bafite aho bakorana na UGHE.

    Urutonde ruranagaragaramo kandi Ayman Ahmed wo muri Minisiteri y'Ubuzima y'u Rwanda, Jennifer L. Rickard wo muri Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK).

    Harimo kandi David A. Shaye ukorera muri CHUK na Emmanuel Edwar Siddig wo muri Pan Africa Biomedical Institute.

    Olivier Uwishema washinze OHMO ufasha abantu batandukanye gukora ubushakashatsi buteza imbere abaturage yavuze ko ntako bisa kwisanga ku rutonde ari kumwe n'umunyabigwi Paul Farmer.

    OHMO yashinzwe mu 2018 yagize ingaruka ku barenga ibihumbi 200. Nko kuva mu 2024 kugeza uyu munsi bamaze kurenza ibihumbi 30.

    Uwishema yegukanuye igihembo cy'inzobere mpuzamahanga yahize abandi, gitangwa n'Ikigo cya Amerika cyita ku bijyanye n'ubwonko, igihembo yanegukanye mu 2022.

    Mu 2023 yashyizwe ku rutonde rwa Forbes rw'abantu 30 batarengeje imyaka 30 mu cyiciro cy'ubuvuzi n'ubushakashatsi, bakomeje guteza imbere uru rwego mu buryo bugaragara.

    Ni igihembo cyaje gikurikira icya Loni nk'umwe mu bahanga bakiri bato 10 ku isi bagize uruhare mu guhangana na Covid-19, igihembo yahawe mu 2020.

    Ati 'Ndishimiye cyane kandi ntewe ishema no kuba naramenyekanye mu bashakashatsi bangana na 2% bagize uruhare mu guteza imbere Isi, hamwe n'umunyabigwi Prof. Paul Farmer, n'abandi bashakashatsi b'inararibonye.'

    Yashimangiye ko urutonde rwa Stanford—Elsevier 2025 rushimangira ingaruka z'igihe kirekire z'ubushakashatsi ndetse n'umusanzu watanzwe mu 2024.

    Ati 'Ibi bintera imbaraga zo gukomeza kwagura imbibi mu bijyanye n'ubumenyi.'

    Uwishema amaze guhabwa ibihembo mpuzamahanga bigera mu 10. Birimo icyo hahawe mu 2024 kizwi nka 'Diana Award', yegukanye gitangwa n'Ubwami bw'u Bwongereza nk'urubyiruko rukomeje gukora imirimo ikomeye mu guteza imbere urwego rw'ubuvuzi.

    Muri Covid-19 Uwishema yafatanyije n'abo muri Kaminuza ya Havard mu ishuri ry'ubuvuzi, gusakaza amakuru ya Covidid-19 mu ndimi 26.

    Mu 2023 yaje ku rutonde rwa Forbes Afica rw'abantu 30 b'indashyikirwa mu guteza imbere ubushakashatsi ku buzima.

    Ubushakashatsi bwe bunyuzwa mu binyamakuru binyuzwamo ubushakashatsi bikomeye ndetse amaze kumurikira ubushakashatsi bwe mu bihugu birimo Canada, u Budage, Amerika, Hongrie, Espagne, u Bufaransa, u Bwongereza Korea y'Epfo n'ahandi.

    Abashakashatsi 14 bo mu Rwanda bagaragaye muri 2% by'abarenga miliyoni 10 bahembwe ku rwego rw'Isi

    Uwishema Olivier mu bashakashatsi 2% batoranyijwe mu barenga miliyoni 10 bahembewe ibikorwa by’indashyikirwa byabo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abashakashatsi-14-bo-mu-rwanda-bagaragaye-muri-2-by-abarenga-miliyoni-10