Author: webrwanda

  • Mangwende yongewe mu Mavubi nyuma hafi y’umwaka adahamagarwa #rwanda #RwOT

    Nyuma hafi y’umwaka adahamagarwa kubera imvune, Imanishimwe Emmanuel Mangwende wa AEL Limassol muri Cyprus yongewe mu ikipe y’Igihugu izakina na Benin na Afurika y’Epfo.

    Uyu mukinnyi ukina ku ruhande rw’ibumoso yugarira ntabwo yari mu bakinnyi 23 umutoza Adel Amrouche yahamagaye kwifashisha kuri iyi mikino isoza itsinda C mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026.

    U Rwanda ruzakiramo Benin tariki ya 10 Ukwakira ni mu gihe tariki ya 14 Ukwakira ruzasura Afurika y’Epfo.

    Mangwende usanzwe ari nimero ya mbere iyo ari muzima ntabwo yahamagawe kubera ko ari bwo agitangira gukina nyuma y’imvune yo mu ivi yagize maze muri Mutarama 2025 akabagwa.

    Mu bakinnyi bahamagawe harimo Niyomugabo Claude wenyina ukina ku ruhande rw’ibumoso yugarira, uyu mukinnyi akaba afite ikarita y’umuhondo umutoza akaba afite impungenge ko yabona indi ku mukino wa Benin maze ntakine umukino wa Afurika y’Epfo, akaba yari akeneye undi mukinnyi.

    Bwa mbere hifujwe ko myugariro wa Police FC, Ishimwe Christian ari we wajya gufatanya na Claude, gusa mu buryo butunguranye hakaba hahamagawe Mangwende.

    Imanishimwe Emmanuel aheruka mu ikipe y’Igihugu tariki ya 18 Ugushyingo 2024 mu mukino usoza imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika u Rwanda rwatsinzemo Nigeria 2-1 muri Nigeria.

    Mu Itsinda C riyobowe na Bénin ifite amanota 14 inganya na Afurika y’Epfo. Nigeria n’u Rwanda zifite 11, Lesotho ya gatanu ifite amanota icyenda na Zimbabwe ya nyuma ifite ane.

    Mangwende yongewe mu Mavubi azakina na Benin na Afurika y’Epfo

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11984

  • Amafoto 101 yaranze umuhango wo kwinjiza abofisiye 1029 mu Ngabo z'u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yashimiye abinjiye mu Ngabo z'u Rwanda ku murava n'ubushake bagaragaje mu myitozo banyuzemo.

    Ati 'Ndagira ngo nshimire buri wese muri mwe ku bw'umurava n'ubushake mwagaragaje mu myitozo mwanyuzemo, kugera kuri uyu munsi. Ndashimira ababatoje kuba baragize uruhare rukomeye mu kubategura kugira ngo namwe muzitware neza mu nshingano mwahawe.'

    Yongeyeho ati 'Ku babyeyi n'imiryango yanyu ndabashimira kuba barabashyigikiye, bagashyigikira icyemezo cyanyu cyo kwinjira muri uyu mwuga w'icyubahiro nubwo waba utoroshye. Kuba mwarawuhisemo turabishima cyane kandi bifitiye akamaro gakomeye igihugu cyacu.'

    Yakomeje agaragaza ko inshingano z'umusirikare ari ukurinda igihugu n'abagituye bityo abinjiye mu Ngabo z'u Rwanda bakwiye kuzuza neza izo nshingano.

    Ati 'Kuri ba Ofisiye bashya, inshingano yo kurinda u Rwanda n'Abanyarwanda, mugomba kuyuzuza uko bikwiye. Iyo nshingano muyumva neza. Ndabashimira ubushake ndetse mwagize n'ubushobozi buhamye bwo kuzuza, izo nshingano.'

    Muri ibi birori abasirikare b'u Rwanda bakoze akarasisi kanogeye ababyitabiriye ndetse banandika imibare ifite igisobanuro gikomeye ku Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako.

    Mu mibare banditse harimo 25 isobanura imyaka 25 rimaze ritanga amasomo, 12 bisobanura ibyiciro bimaze kunyura muri iryo shuri, 2025 nk'umwaka iki cyiciro gisojemo, 2000 bivuga umwaka icyiciro cya mbere cyasojemo amasomo mu ishuri rya gisirikare rya Gako.

    Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku mafoto y'ingenzi yaranze iki gikorwa.

    Amabendera y’ibihugu bifite abasirikare basoje mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, ageze ahabereye iki gikorwa

    Imiryango y’abarangije amasomo yari yagiye kwifatanya nabo

    Ababyeyi bari benshi muri ibi birori

    Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako rimaze imyaka 25 ritanga amasomo yo ku rwego rw’abofisiye bato

    Abasirikare bakuru bishimiye kubona abato binjira mu Ngabo z’u Rwanda

    Guverineri w’Intara y’Ibirasirazuba, Rubingisa Pudence, yitabiriye iki gikorwa

    Abasirikare bakuru mu Ngabo z’u Rwanda bagera ahabereye igikorwa cyo kwinjiza abasirikare bashya

    Abayobozi batandukanye muri Kaminuza y’u Rwanda igirana ubufatanye n’Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako nabo bitabiriye uyu munsi

    Chairman wa APR FC, Brig Gen Deo Rusanganwa (ibumoso) agera ahabereye iki gikorwa

    Umugaba w’Inkeragutabara, Gen Maj Alex Kagame

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Mukeka Clementine na Prof Nshuti Manasseh

    Gen Maj Ruki Karusisi wayoboye Special Operations Force mu Ngabo z’u Rwanda

    Ibihugu by’inshuti byari bifite abanyeshuri muri iri shuri

    Abagize bande ya gisirikare basusurukije abantu

    Abagize bande icuranga nabo bagaragaje ubuhanga

    Ubwo abakora akarasisi binjiraga mu kibuga

    Abasirikare mu karasisi bagendaga intambwe ku yindi

    Mu bakoze akarasisi harimo abasirikare bafite intwaro bagaragaza ubukaka bwa RDF

    Uburyo Ingabo z’u Rwanda zikoramo akarasisi bwarahindutse

    Abakobwa binjiye mu ngabo z’u Rwanda ni 117

    Akarasisi gakorwa mu masibo, iyi ni imwe mu masibo 10 yakoze akarasisi

    Abayobozi b’akarasisi babikoraga mu Kinyarwanda

    Abasirikare bashya basabwe kurangwa n’imyitwarire myiza

    Abarenga 1000 binjijwe mu ngabo z’u Rwanda

    Aba basirikare bagaragaje ubuhanga

    Abasirikare binjira mu kibuga bazanye n’ibendera ry’Igihugu mbere yo gutangira akarasisi

    Perezida Kagame ubwo yageraga ahabereye iki gikorwa

    Perezida Kagame yatanze ipeti rya Sous-Lieutenant ku basirikare 1029

    Perezida Kagame yitegereza abasirikare uko bari mu masibo bitegura gukora akarasisi

    Mbere yo gutangira akarasisi, Perezida yabanje kugenzura abasirikare

    RDF yagaragaje ko ikomeje kubahiriza ihame ry’uburinganire

    Perezida Kagame akaba n’Umugaba Mukuru w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, agenzura abasirikare bitegura akarasisi

    Perezida Kagame n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, bageze kuri bagize bande y’abacuranzi

    Abakobwa bakoze akarasisi karyoheye ijisho

    Hagaragajwe ko hari amahirwe menshi ku mwana w’umukobwa winjira mu Ngabo z’Igihugu

    Abasoje amasomo yabo bishimiye kuzatanga umusanzu ku gihugu

    Akarasisi karyoheje ibirori

    Abakora akarasisi bagendaga batabusanya ku buryo byishimiwe cyane

    Ubwo akarasisi kasohokaga mu kibuga

    Abakoze akarasisi bafite imbunda nabo bigaragaje neza

    Ibikoresho bigezweho ni byo abasirikare ba RDF baba bafite mu karasisi

    Abasirikare 1029 ni bo barangije amasomo yabo

    Ni icyiciro cya 12 gisoje amasomo

    Banditse n’umubare gatandatu

    Ubwo bandikaga umubare gatanu

    Abasirikare banditse imibare ifite igisobanuro

    Uwahize abandi muri byose ni Emmanuel Kayitare

    Uwarushije abandi mu banyeshuri baturuka mu bihugu by’inshuti ni Dan Bakangambira wo muri Uganda

    Uwarushije abandi mu bize imyaka ine ni Yves Ndamukunda

    Uwahize abandi mu bize igihe kigufi, Jean de Dieu Iyakaremye, yashimiwe

    Perezida Kagame yasabye abarangije kurangwa n’indangagaciro nzima no kwirinda ubusinzi

    Umwana muto wa Perezida Paul Kagame, Brian Kagame (uri hagati) na we yinjiye mu Ngabo z’u Rwanda

    Brian Kagame yishimiye kwinjira mu ngabo z’u Rwanda

    Perezida Kagame yashimiye abahisemo kwinjira mu gisirikare, yemeza ko ari umwuga w’icyubahiro

    kwambikana ipeti nacyo ni igikorwa kiba kinogeye ijisho

    Perezida Kagame yahaye aba basirikare ipeti rya Sous Lieutenant

    Aba basirikare bagaragaje ubuhanga mu kwambikana ipeti

    Ubwo abakobwa bambikanaga ipeti

    Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette akurikiye akarasisi k’abasirikare

    Minisitiri w’Ikoranabuhanga no guhanga udushya, Ingabire Paula n’Umunyamabanga Uhoraho muri MINAFFET, Mukeka Clemantine

    Ubwo bari bakurikiye impanuro za Perezida Kagame

    Minisitiri w’Umutekano Imbere mu Gihugu, Dr. Vincent Biruta na we yitabiriye

    Abanyeshuri basabwe kuzuza neza inshingano yo kurinda igihugu n’Abanyarwanda

    Perezida Kagame afata ifoto y’urwibutso n’abarangije amasomo yabo

    Abasirikare basabwe kurangwa n’imyitwarire myiza

    Maj Gen Alex Kagame

    Buri wese bitewe n’uko abishoboye yacinyaga akadiho

    Abo basirikare bari bafite umunezero, biyemeje kuzuza inshingano

    Morale y’aba basirikare ntiyari isanzwe

    Ababyeyi n’imiryango nabo bari bafite akanyamuneza

    Urukundo, ubumwe byagaragajwe mu kwishimira kurangiza amasomo yabo

    Indirimbo zibyinitse zabyinwe nk’ikimenyetso cyo kwishimira ipeti rishya

    Ababyeyi bari bakumbuye abana babo

    Urukumbuzi rwari rwinshi ku babyeyi n’abana

    Ibyishimo by’ikirenga ku basirikare bashya

    Kubera kwizihirwa banyuzagamo bagacinya akadiho

    Abo mu miryango babafashije kwizihirwa

    Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, akurikiye indahiro z’abasirikare bashya

    Amafoto: Kwizera Herve


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amafoto-101-y-intoranywa-yaranze-ibirori-byo-kwinjiza-abofisiye-1029-mu-ngabo-z

  • RFI igiye gutangira kubika amakuru y'ibimera byifitemo uburozi bwakwica abantu – #rwanda #RwOT

    Mu myaka mike ishize mu Karere ka Nyagatare humvikanye inkuru y'abana biga mu mashuri abanza n'ayisumbuye bariye ku cyatsi cya Rwiziringa birangira barwaye, nyuma gato ubuyobozi bw'ibitaro bya Nyagatare bwatangaje ko iki cyatsi gifatwa nk'ikiyobyabwenge kuko ukiriyeho ahita ata ubwenge.

    Umuyobozi Mukuru wa RFI, DR. Karangwa Charles, mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, yavuze ko mu Karere ka Rusizi mu gace ka Bweyeye hakunze gupfa abantu benshi buri mwaka bishwe n'ibimera cyane cyane ibihumyo bifite ubumara.

    Ibi byatumye bahita batangira gushyira imbaraga mu kubarura ibimera byifitemo uburozi kugira ngo bimenyekane ndetse bijye binafasha Minisiteri y'Ubuzima mu kumenya imiti baha uwariye kuri bya bimera.

    Ati 'Turashaka ngo tubike amakuru y'ibanga tujye tumenya igihumyo cyangwa se ikindi kimera cyose gishobora kuba cyahumanya ubuzima bw'abantu kugira ngo igihe bibaye duhite tureba mu makuru yacu tumenye ibikigize tumenye ADN yacyo n'uburyo twatabara abo icyo gihingwa cyahumanyije.''

    Dr. Karangwa yavuze ko batangiye kubaka ububiko bw'amakuru ndetse ngo banatangiye gukorana n'abavuzi gakondo mu gihugu hose, mu gukusanya amakuru kuri ibi bimera, ashobora gufasha abaganga mu kuvura abo byagizeho ingaruka.

    Ati 'Ubu hagezweho kujya gufata impagararizi kugira ngo dutangire tumenye ibigize ibyo bimera, nyuma y'aho tuzabika ibiranga buri kimera cyane cyane bya bimera bifite uburozi muri byo kugira ngo dufashe Minisiteri y'Ubuzima kumenya imiti baha uwo icyo kimera cyahumanyije.''

    RFI ivuga ko guhera mu mwaka utaha serivisi yatangaga ziziyongera nyuma yo kugura ibikoresho byinshi bishya birimo imashini zifite ubushobozi bwisumbuyeho.

    Umuyobozi Mukuru wa RFI, Dr. Karangwa yavuze ko bagiye gutangira gupima ibimera byifitemo uburozi kugira ngo bafashe Minisiteri y’Ubuzima


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rfi-igiye-gutangira-kubika-amakuru-y-ibimera-byifitemo-uburozi-bwakwica-abantu

  • Kayonza: Urujijo mu rupfu rw'umusore w'imyaka 19 wasanzwe mu cyuzi – #rwanda #RwOT

    Umurambo w'uyu musore wagaragaye ku wa Gatanu tariki ya 3 Ukwakira 2025 mu cyuzi cya Cyabatambyi kiri hagati y'utugari twa Rukara na Rwimishinya duherereye mu Murenge wa Rukara mu Karere ka Kayonza.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rukara, Nyirabizeyimana Immaculé, yabwiye IGIHE ko urupfu rw'uyu musore barumenye ndetse ko inzego z'umutekano zahise zitangira iperereza.

    Ati 'Ejo ahagana Saa Yine batubwiye ko umusore w'imyaka 19 yasanzwe mu cyuzi yapfuye, twagiyeyo rero turi kumwe n'inzego z'umutekano dusanga koko umurambo we urimo, twawukuyemo umurambo ujyanwa mu bitaro bya Gahini kugira ngo ukorerwe isuzuma.''

    Gitifu Nyirabizeyimana yakomeje avuga ko Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB), rwahise rutangira iperereza kugira ngo hamenyekane icyamwishe. Yizeza abo mu muryango we ko kizamenyekana.

    Ati 'Iperereza niryo rizagaragaza icyamwishe nyuma y'uko RIB iritangiye. Abavuga ko yishwe n'abacukuraga amabuye y'agaciro mu buryo butemewe ntitwabihamya kuko aho yacukurwaga twahashyize uburinzi, ni ugutegereza ibizava mu iperereza.''

    Muri Kamena uyu mwaka Polisi y'u Rwanda yataye muri yombi abarenga 40 bakoraga ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro mu buryo butemewe mu Murenge wa Rukara mu Kagari ka Rwimishinya.

    Abaturage bavuga ko izo nsoresore zicukura amabuye y'agaciro zinabateza umutekano muke muri aka Kagari, aho zinagira uruhare mu bujura, kwangiza imyaka n'ibindi byinshi. Ubuyobozi buvuga ko bwahagurukiye iki kibazo ku buryo n'ahacukurwaga aya mabuye hashyizwe uburinzi buhoraho.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-urujijo-mu-rupfu-rw-umusore-w-imyaka-19-wasanzwe-mu-cyuzi

  • Hashyizweho ibigo bizafasha abaturage bo mu cyaro kubona serivisi z'ikoranabuhanga – #rwanda #RwOT

    Icyo gikorwa cyabereye mu turere twa Kayonza, Gatsibo, Rutsiro, Burera na Ruhango.

    Iki gikorwa ni kimwe mu bigize gahunda ya Digital Ambassador Program (2022—2025), umushinga ufite agaciro ka miliyoni 4.5$ uhuza KOICA, MINICT, RISA na Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi (MINECOFIN), ugamije gufasha abaturage kubona ubumenyi mu ikoranabuhanga no kugera kuri serivisi za Leta zikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Ibyo bigo bito byashyizweho byahawe ibikoresho bigezweho birimo mudasobwa nshya, internet yihuta n'ibindi bizafasha abaturage kwifashisha urubuga rwa Irembo, guhugurwa ku bumenyi bw'ibanze mu ikoranabuhanga ndetse no kubona serivisi zitandukanye nk'icapiro.

    Bigamije ibigo by'icyitegererezo mu guhuza abaturage n'ikoranabuhanga, cyane cyane mu bice by'icyaro.

    Guhera mu 2022, Digital Ambassador Program imaze, guhugura no gutoranya 2833 bahagarariye Ikoranabuhanga (Digital Ambassadors) mu tugari n'abagenzuzi 78.

    Hatanzwe ubumenyi bw'ibanze mu ikoranabuhanga ku baturage barenga miliyoni 4.5 ndetse no gushyiraho ibi bigo by'icyitegererezo bitanu mu gihugu hose k'ahantu hagenewe kuba intangarugero mu kugera kuri serivisi z'ikoranabuhanga.

    Iyi gahunda igamije gushyigikira SAP Strategy 2025—2029, ishishikariza imiryango n'abaturage kugira uruhare mu kubungabunga izi serivisi no kuzibyaza umusaruro.

    U Rwanda rufite intego yo kongera gutunganya no kuvugurura nibura ibigo 100 ku rwego rw'igihugu ndetse no gutangiza izindi nshya, hagamijwe ko buri Munyarwanda agira amahirwe angana yo kugera kuri serivisi z'ikoranabuhanga zizewe kandi zikwiranye n'igihe.

    Umuyobozi Mukuru wa RISA, Antoine Sebera, yavuze ko gushyiraho ahantu habugenewe mu itangwa rya serivisi bizatuma abaturage boroherwa no kugera ku ikoranabuhanga.

    Ati 'Izi Service Access Points zizatuma byorohera abaturage cyane cyane abo mu cyaro kubona serivisi n'amahirwe ari kugenda yimukira ku ikoranabuhanga.'

    Umuyobozi wa KOICA mu Rwanda, KIM Jinhwa, yavuze ko gushyiraho ibyo ibyo bikorwa remezo bigamije gutanga amahirwe mashya.

    Ati 'Iyi Service Access Point si inyubako gusa, ahubwo ni umuyoboro w'amahirwe mashya. Iyo twubaka ibikorwa remezo by'ikoranabuhanga no kwigisha ubumenyi, tuba dushyigikira iterambere n'ahazaza h'abantu.'

    Iyi gahunda ihura n'intego zo kwihutisha iterambere NST2 z'uko u Rwanda ruzagera kuri 100% y'ubumenyi mu ikoranabuhanga bitarenze 2029, ndetse ikaba igira uruhare mu ntego z'igihe kirekire z'icyerekezo 2050 zo kuba igihugu gifite ubukungu bushingiye ku bumenyi n'ikoranabuhanga.

    Ikigo cy'Abanyakoreya gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (KOICA) cyashinzwe mu 1991, gifasha mu ishyirwa mu bikorwa ry'imishinga y'iterambere n'ubufatanye mu by'ikoranabuhanga mu bihugu bikiri mu nzira y'iterambere, kigamije guteza imbere imibereho n'ubukungu burambye.

    Ku rundi ruhande, Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ikoranabuhanga mu Itumanaho n'Isakazabumenyi (RISA), ni cyo gifite inshingano zo gushyira mu bikorwa politiki, gahunda n'imishinga ya Leta y'u Rwanda mu ikoranabuhanga, hagamijwe kwihutisha impinduramatwara ishingiye ku ikoranabuhanga mu gihugu.

    Hashyizweho ibigo bitanu bizajya bifasha abaturage kubona serivisi z'ikoranabuhanga mu bice by'ibyaro

    Buri kigo cyashyizweho kirimo n’ibikoresho by’ikoranabuhanga

    Ibi bigo byitezweho gufasha abaturage kwiga ibijyanye n’ikoranabuhanga

    Umuyobozi wa KOICA mu Rwanda, KIM Jinhwa, yavuze ko gushyiraho ibyo ibyo bikorwa remezo bigamije gutanga amahirwe mashya

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Bob Gakire

    Umukozi muri RISA, Innocent Asiimwe Mudenge


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hashyizweho-ibigo-bitanu-bizajya-bifasha-abaturage-kubona-serivisi-z

  • U Rwanda rugiye kwakira Inama Mpuzamahanga yiga ku buzima bwo mu mutwe – #rwanda #RwOT

    Ibi byatangajwe ubwo hasozwaga inama nk'iyi yari imaze iminsi ibiri ibera i Doha muri Qatar, aho abayobozi b'ubuzima ku rwego rw'Isi bagaragaje ko impamvu u Rwanda rwatoranyijwe kuzakira iyi nama ari ukubera rwakomeje kugaragaza imbaraga zo guhangana n'ibibazo byo mu mutwe.

    Iyi nama yahuje abayobozi batandukanye barimo abaminisitiri b'ubuzima, abahagarariye ibihugu byabo, ibigo mpuzamahanga by'ubuzima ku Isi ndetse n'inzobere ku ndwara z'ubuzima bwo mu mutwe.

    Minisitiri w'Ubuzima muri Qatar, Mansoor bin Ebrahim Al Mahmoud, yagaragaje ko iyi nama yari imaze iminsi ibiri ibera i Doha yabaye ingirakamaro kubera ingingo zitandukanye zaganiriweho ku buryo bwo guhangana n'ibibazo byo mu mutwe.

    Ati 'Muri iyi nama hasuzumwe ingingo zitandukanye zishobora gufasha guhangana n'ibibazo byo mu mutwe birimo kongera serivisi, ndetse n'ubundi buryo butandukanye bukwiriye gukurikizwa ku rwego rw'Isi.'

    Muri iyi nama abayobozi batandukanye bihaye intego zitandukanye zizafasha ibihugu byabo gushyira mu bikorwa ibyo baganiriyeho byo guhangana n'izamuka ry'abafite ibibazo byo mu mutwe.

    Abayobozi bitabiriye iyi nama bagaragaje ko inama izabera mu Rwanda izibanda ku buryo hakwifashishwa ikoranabuhanga mu kugeza serivisi z'ubuzima ku bafite ibibazo byo mu mutwe.

    Zimwe mu ngingo zizaganirwaho mu nama izabera mu Rwanda harimo gufasha abantu benshi kubona serivisi z'ubuzima bwo mu mutwe bifashishije ikoranabuhanga, kurema uburyo burambye buzajya bufasha abantu kwishyura izo serivisi bakoresheje ikoranabuhanga ndetse no gukoresha ikoranabuhanga ry'ubwenge buhangano.

    Iyi nama Mpuzamahanga y'Abaminisitiri b'Ubuzima yiga ku buzima bwo mu mutwe yatangiye kuba mu 2022, ikaba yarashyizweho n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, aho ihuza abaminisitiri, inzobere mu buzima ndetse n'abahagariye ibigo by'ubuzima mu kuganira ingamba zafatwa mu guhangana n'imbogamizi zikunze kugaragara ndetse n'uburyo byakemuka.

    Imibare y'abafite ibibazo bijyanye n'ubuzima bwo mu mutwe hashingiwe ku myaka igaragaza ko abafite hagati y'imyaka 26-35 ari 21%, abafite imyaka 45-55 bangana na 26,9%. Aba nibura baba baragize iki kibazo rimwe mu buzima bwabo.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rugiye-kwakira-inama-mpuzamahanga-yiga-ku-buzima-bwo-mu-mutwe

  • Chancen International yashyize 70% by'ingengo y'imari mu kwishyurira abiga imyuga n'ubumenyingiro – #rwanda #RwOT

    Ibyo byatangarijwe i Kigali ku itariki 1 Ukwakira 2025 mu nama yahuje Chancen International n'abafite ibigo byigisha imyuga n'ubumenyingiro hamwe n'Ubuyobozi bw'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Tekinike Imyuga n'Ubumenyingiro, RTB.

    Yari igamije gushishikariza abakora muri urwo rwego gukorana na Chancen International kugira ngo yishyurire abanyeshuri benshi baba bashaka kwiga ariko bakagira ikibazo cy'amikoro.

    Umuyobozi wa Chancen International mu Rwanda, Niyonsaba Ariane, yavuze ko ubu ibigo bya TVET bafite bitaragera ku kigero bifuza, ari yo mpamvu batangiye kuganira n'ibigo kugira ngo umuhigo bafite uzagerweho.

    Ati 'Tumaze imyaka ibiri dukorana na TVET ariko twakoranaga n'ibigo bibiri gusa. Mu 2024 ni bwo twashyizemo imbaraga dusaba RTB kuduhuza n'ibindi kuko ingengo y'imari yacu ingana na 70% twayerekeje ku biga ayo masomo tuzi ko tuzabona nk'ibigo 10 ariko ubu tugize bitatandatu harimo bine byiyongeyeho uyu mwaka.'

    Niyonsaba yaboneyeho gushishikariza abayobozi b'ibigo bya TVET kubagana bagakorana kuko ubu biteze kugira abanyeshuri biga ayo masomo babarirwa muri 600 gusa mu 2025 nyamara bafite ubushobozi bwo gufasha abagera ku 2000.

    Umuyobozi Mukuru wa RTB, Eng. Paul Umukunzi yavuze ko ikigo nka Chancen ari umufatanyabikorwa ukomeye mu kongera umubare w'abiga muri TVET kuko imbogamizi y'ubushobozi hari benshi izitira.

    Ati 'Gahunda ya Chancen International irihariye cyane kuko urubyiruko rwacu rukeneye ubumenyingiro buruhesha akazi ariko imbogamizi bahura na yo ikomeye ni ukubura ubushobozi. Leta ikora byinshi ngo ikiguzi kigabanuke ariko umubare w'urubyiruko rukenera ubumenyi ugenda uzamuka bigatuma hari abashaka kwiga bakabura amikoro.'

    Eng. Umukunzi kandi yashishikarije ibindi bigo kwinjira mu kurihira abanyeshuri amafaranga bakazishyura nyuma kuko hari benshi biha amahirwe kandi ari ibintu bikorwa mo mu bihugu byateye imbere nka Amerika n'u Buyapani aho buri wese ushaka kwiga umwuga agurizwa akishyura yarabonye akazi.

    Umuyobozi Mukuru akanaba uwashinze Chancen International, Batya Blankers yavuze ko intego ya Chancen ari ugufasha urubyiruko kubona uburezi bufite ireme kandi bubasha kurubyarira imirimo iruteza imbere.

    Chancen International yatangiye gukorera mu Rwanda mu 2018 ariko nyuma iza no kwagurira ibikorwa muri Kenya, Afurika y'Epfo na Ghana.

    Yishyurira abanyeshuri amafaranga y'ishuri bakazishyura babonye akazi gahemba kuva ku 80,000 Frw kandi bakishyura ku ijanisha riri hagati ya 10% na 20% by'umushahara buri kwezi.

    Umuyobozi wa Chancen International mu Rwanda, Niyonsaba Ariane, yavuze ko ibigo bya TVET bafite bitaragera ku kigero bifuza

    Umuyobozi Mukuru wa RTB, Eng. Paul Umukunzi, yavuze ko ikigo nka Chancen ari umufatanyabikorwa ukomeye mu kongera umubare w'abiga muri TVET

    Umuyobozi Mukuru akanaba uwashinze Chancen International, Batya Blankers, yavuze ko intego ya Chancen ari ugufasha urubyiruko kubona uburezi bufite ireme

    Chancen International yashimiye Ubuyobozi bwa RTB ku mikoranire myiza

    Haganiriwe ku buryo bwo gufasha abanyeshuri benshi kwiga imyuga bishyuriwe na Chancen International

    Chancen International ishaka gukorana n’ibigo byinshi byigisha imyuga n’ubumenyingiro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/chancen-international-yashyize-70-by-ingengo-y-imari-mu-kwishyurira-abiga

  • FERWAFA yazamuye umushahara w'abasifuzi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice, yatangaje impinduka zikomeye zigamije kuzamura urwego rw'abasifuzi b'u Rwanda, aho amafaranga bahabwaga azikuba inshuro zirenze ebyiri ndetse bagahabwa amasezerano n'itumanaho rigezweho. Ibi yabivugiye mu nama yabereye kuri Lemigo Hotel ku wa 11 Nzeri 2025, yanasinyiwemo amabwiriza mashya agenga Shampiyona ya 2025/26.

    Shema yavuze ko umusifuzi azajya ahembwa ibihumbi 100 Frw ku mukino, kandi iyo ari mu rugendo azajya agenda mbere y'umunsi kugira ngo aruhuke neza. Yongeyeho ko abasifuzi bazahabwa amasezerano ya buri mwaka (part time), bahembwe buri kwezi, ndetse bagafatirwa ifatabuguzi muri gym kugira ngo bazamure imbaraga n'ubuzima bwiza.

    Yagize ati: 'Twifuza ko abasifuzi bacu baba abanyamwuga, inyangamugayo kandi batinywa.'

    Shema Fabrice asaba abasifuzi kuba abanyamwuga, inyangamugayo kandi batinywa mu mikino.

    Kugeza ubu, umusifuzi mpuzamahanga yahabwaga ibihumbi 45 Frw ku mukino, mu gihe utari mpuzamahanga yahabwaga ibihumbi 43 Frw. Shampiyona nshya izatangira ku wa 12 Nzeri 2025.

    Source : https://yegob.rw/ferwafa-yazamuye-umushahara-wabasifuzi/

  • Imanishimwe Emmanuel 'Mangwende' ukinira AEL Limasol muri Cyprus yongewe mu bakinnyi b'Amavubi bitegura Benin na SouthAfrica #rwanda #RwOT

    Umutoza w'ikipe y'igihugu Amavubi, Adel Amrouche, yatangaje urutonde rw'abakinnyi bazakina imikino ibiri yo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi cya 2026, aho u Rwanda ruzahura na Benin ndetse na Afurika y'Epfo mu kwezi k'Ukwakira.

    Nyuma yo gutangaza urutonde rwa mbere, hiyongereyemo Imanishimwe Emmanuel ukinira AEL Limassol FC yo muri Cyprus, akaba azafasha Amavubi mu bwugarizi cyane cyane ku ruhande rw'ibumoso.

    Uyu myugariro w'imyaka 31, ari mu bakinnyi bafite ubunararibonye mu ikipe y'igihugu, dore ko amaze igihe kinini ayikinira ndetse akaba yaranabaye umwe mu bayifashije mu mikino itandukanye mu marushanwa atandukanye.

    Urutonde rw'abakinnyi b'Amavubi

    Abanyezamu:

    • Ntwari Fiacre (Kaizer Chiefs)

    • Buhake Clément Twizere (Ullensaker/Kisa)

    • Ishimwe Pierre (APR FC)

    Abugarira

    • Mutsinzi Ange (Zira FC)

    • Manzi Thierry (Al Ahly Tripoli)

    • Kavita Phanuel Mabaya (Berminghan Legion FC)

    • Byiringiro Jean Gilbert (APR FC)

    • Nyomugabo Claude (APR FC)

    • Nkurikiyimana Darryl Ngaj (Standard de Liège)

    • Nshimiyimana Emmanuel (Rayon Sports FC)

    • Nshimiyimana Yunusu (APR FC)

    Imanishimwe Emmanuel (AEL Limassol FC)

    Abakina Hagati:

    • Bizimana Djihad (Al Ahly Tripoli)

    • Mugisha Bonheur (Al Masry)

    • Muhire Kevin (Jamus FC)

    • Ruboneka Jean Bosco (APR FC)

    • Hamon Aly-Enzo (Angoulême CFC)

    • Ishimwe Anicet (Olympique Béja)

    Abataha Izamu: 

    • Mugisha Gilbert (APR FC)

    • Kwizera Jojea (Rhode Island)

    • Nshuti Innocent (Espérance Sportive de Zarzis)

    • Biramahire Abedy (ES Sétif)

    • Gitego Arthur (FUS Rabat)

    • Joy-Lance Mickels (Sabah AFC)

    Amavubi azabanza gukina na Benin tariki ya 10 Ukwakira 2025 kuri Stade Amahoro, hanyuma izasure Afurika y'Epfo tariki ya 13 Ukwakira 2025.

    Source : https://rushyashya.net/imanishimwe-emmanuel-mangwende-ukinira-ael-limasol-muri-cyprus-yongewe-mu-bakinnyi-bamavubi-bitegura-benin-na-southafrica/

  • Hagati y'ikipe ya Chelsea na Liverpool haraca uwambaye #rwanda #RwOT

    Hagati y'ikipe ya Chelsea na Liverpool hitezwe umukino ukomeye cyane muri shampiyona y'u Bwongereza Premier League, uteganyijwe kuba ku isaha y'isaa 6:30 z'umugoroba kuri uyu wa gatandatu tariki ya 4 Ukwakira 2025. Ni umukino uza gukinirwa kuri Stamford Bridge, aho Chelsea irakira ikipe ya Liverpool, impande zombi ziteguye kugaragaza imbaraga n'uburyo bw'imikinire yabo.

    Chelsea iri gushaka gusubira mu nzira nziza nyuma y'ibihe byari bigoye mu mikino ishize. Abafana bayo bitezwe kubona abakinnyi bashya ikipe yaguze bakomeza guhindura ibintu mu kibuga, cyane cyane ab'imbere bategerejweho gutsinda ibitego.

    Umutoza w'iyi kipe Enzo Maresca yatangaje ko ari amahirwe akomeye yo kwerekana ko ikipe ye iri kurushaho gukura mu mikinire no kongera icyizere mu bafana.

    Ku rundi ruhande, Liverpool nayo igamije gukomeza urugendo rwayo rwo guhatanira igikombe cya Premier League. Abakinnyi bayo b'inkingi za mwamba nka Mohamed Salah na Ekitike bitezweho kugaragaza ubuhanga bwo gusatira izamu, mu gihe umukino wo hagati ugomba kuba umusingi ukomeye wo kurwanya Chelsea iraba ikinira imbere y'abafana bayo.

    Uyu mukino uraza gufatwa nk'uryoheye ijisho kubera uburyo aya makipe yombi akunda guhatana cyane igihe ahuye. Ni isuzuma rikomeye ku mpande zombi, kuko gutsinda uyu mukino bishobora kuzaha ikipe ishyaka n'imbaraga zo gukomeza guhatana ku rugero rwo hejuru.

    Biteganyijwe ko abafana benshi hirya no hino ku Isi baraza kuwakira, kuko Chelsea na Liverpool zifite amateka akomeye mu mupira w'u Bwongereza, kandi guhangana kwazo kenshi gashoboka zitanga ibyishimo k'ubakunzi b'umupira w'amaguru kuko ziba zifite abakinnyi b'inararibonye mu guconga ruhago.

    Hagati y'ikipe ya Chelsea na Liverpool haraca uwambaye

     

    Source : https://kasukumedia.com/hagati-yikipe-ya-chelsea-na-liverpool-haraca-uwambaye/