Author: webrwanda

  • Gakenke: Imvura y'ivanzemo umuyaga mwinshi yasize yangije byinshi #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw'Umurenge wa Karambo mu Karere ka Gakenke bwatangaje ko ku munsi wo ku wa kane, taliki ya 2 Ukwakira 2025 imvura nyinshi yari imaze iminsi ibiri iherekezwa n'umuyaga mwinshi yasize isenye amazu y'abaturage barenga 20, bamwe bakaba basigaye bari mu kababaro gakomeye nta nzu bafite zo kuraramo. Iyo mvura kandi yangije ibikoresho bitandukanye byo mu ngo, ikaba yasize abaturage benshi mu rungabangabo, aho bamwe batakaje byose.

    Uretse amazu y'abaturage, iyo mvura n'umuyaga byangije n'ibyumba by'amashuri 14, ibisenge byayo bikurwaho n'umuyaga, bikaba byateje ikibazo gikomeye cy'uko abana bazakomeza amasomo muri ubwo buryo.

    Abayobozi b'iyo Mirenge batangaje ko bari gukorana n'inzego z'umutekano n'iz'uburezi kugira ngo harebwe icyakorwa kugira abana bakomeza kwiga batabangamiwe n'ingaruka z'ibi biza.

    Umuyobozi w'Umurenge wa Karambo yabwiye Kasuku Media ko kugeza ubu bari gukora urutonde rw'abaturage bose basenyewe kugira ngo babone uko bafashwa mu buryo bwihuse, ndetse hakaba hanashakishwa uburyo bwo gukusanya inkunga y'ibikoresho n'ibiribwa byo kubashyigikira mu gihe bagisubiza ubuzima ku murongo.

    Yongeyeho ko abaturage bakwiye kujya bubahiriza inama bahabwa zijyanye no kwirinda ibiza, zirimo kwimuka ahantu hashobora guteza impanuka, ndetse no kubaka inzu zikomeye zishobora guhangana n'imvura n'umuyaga mwinshi. Ubuyobozi bw'Akarere ka Gakenke bwijeje ko buzakorana n'inzego zinyuranye kugira ngo abaturage n'abanyeshuri bagizweho ingaruka n'ibi biza babone ubufasha bwihuse.

     

    Ibyumba by'amashuru birenga 14 byarangiritse kubera umuyaga mwinshi uvanzemo imvura
    Inzu zirenga 20 z'abaturage baturiye Umurenge wa Karambo n'uko byabagendekeye

     

     

     

     

     

     

    Source : https://kasukumedia.com/gakenke-imvura-yivanzemo-umuyaga-mwinshi-yasize-yangije-byinshi/

  • Iyi nzira y'amahoro igomba gutanga umusaruro – U Rwanda nyuma y'ukwinangira kwa RDC – #rwanda #RwOT

    Intumwa z'u Rwanda n'iza RDC ziherutse guhurira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kugira ngo zigirane ibiganiro bya nyuma ku mushinga w'amasezerano y'ubufatanye mu bukungu wateguwe muri Nzeri. Ku wa 3 Ukwakira zari gusinya amasezerano ariko ntibyabaye.

    Makolo yavuze ko itsinda ry'u Rwanda ryari i Washington DC ryatunguwe ku munota wa nyuma n'icyemezo cya RDC cyo kudasinya.

    Ati 'Itsinda ry'u Rwanda ryari i Washington DC muri iki Cyumweru ryari ryiteguye gusinya amasezerano y'ubufatanye mu by'ubukungu, azagirira inyungu igihugu cyacu n'akarere.'

    'Twatunguwe n'icyemezo cyo ku munota wa nyuma cya RDC cyo kudasinya amasezerano, mu gihe hari umwuka mwiza mu gihe cy'ibiganiro ubwo ingingo zigize amasezerano zanozwaga, bigizwemo uruhare n'akazi gakomeye kakozwe n'umuhuza Massad Boulos ndetse na Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga ya Amerika.'

    Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga ya Amerika yagaragaje ko ayo masezerano mu by'ubukungu akubiyemo ubushake bwo gukorera hamwe hagati y'u Rwanda na RDC, ndetse ni igice cy'amasezerano y'amahoro y'ubuhuza bwa Amerika yasinywe ku wa 27 Kamena hagati y'ibihugu byombi.

    Mu mirongo migari yayo, harimo ko ibihugu byombi bifite ubushake n'umugambi wo gukurikiranira hamwe ubufatanye bugirira inyungu impande zombi, kongera ihuzabikorwa n'imishinga y'iterambere ry'ubukungu mpuzamahanga n'akarere, ndetse n'amahirwe yo gushora imari.

    Inzego zirebwa muri ubu bufatanye harimo ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, ibikorwa remezo, ingufu, iterambere ry'inganda, ubuhinzi n'ubworozi bugezweho, ubuzima rusange no gucunga pariki z'igihugu.

    Makolo yavuze ko usibye amasezerano y'ubukungu, RDC yongeye no kugenda biguru ntege mu ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano y'amahoro yasinywe n'impande zombi.

    Ati 'Ku bijyanye n'amasezerano y'amahoro, by'umwihariko gusenya umutwe wa FDLR ushyigikiwe na RDC, byagombaga gukurikirwa no gukuraho ingamba z'ubwirinzi ku ruhande rw'u Rwanda, RDC yanze iyo ngingo kugeza aho byizweho mu buryo bwihariye bikarangira byemejwe ku wa Gatatu mu nama ya Komite Ngenzuzi ihuriweho n'impande zombi.'

    The Rwandan delegation in Washington DC this week was ready to sign the Regional Economic Integration Framework (REIF), which benefits both our countries and the region. We are puzzled by the DRC’s last-minute decision not to sign the agreement, given the positive atmosphere of…

    — Yolande Makolo 🇷🇼 (@YolandeMakolo) October 4, 2025

    Amakuru avuga ko RDC yasabaga ko kugira ngo urugendo rwo gusenya FDLR rutangire, bigomba kujyana no gukuraho ingamba z'ubwirinzi z'u Rwanda, ibintu binyuranyije n'ibiri mu masezerano.

    Makolo yakomeje agira ati 'U Rwanda rwizeye aya masezerano y'amahoro ndetse n'uburyo bukoreshwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk'umuhuza kandi rwizeye ko bizashyira amasezerano mu by'ubukungu agashyirwaho umukono. Umugambi w'amahoro ugomba gutanga umusaruro. Ni bwo buryo bwiza bwo ku ituze n'iterambere ry'ubukungu mu karere.'

    Amasezerano mu by’ubukungu yitezweho gufasha impande zombi mu iterambere, gusa RDC yanze kuyashyiraho umukono ku munota wa nyuma


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iyi-nzira-y-amahoro-igomba-gutanga-umusaruro-u-rwanda-nyuma-y-ukwinangira-kwa

  • Urubyiruko rw'Abanyarwanda rutuye muri Afurika y'Epfo rwasuye u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ni ku nshuro ya mbere urubyiruko rw'abatuye, abavukiye n'abakorera muri Afurika y'Epfo rwabashije gukorera urugendo mu Rwanda.

    Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane mu Rwanda, isanzwe ifite gahunda yo gufasha Abanyarwanda baba mu mahanga gusura u Rwanda kugira ngo bizabafashe gusobanurira abandi ibyiza byarwo izwi nka 'Come and see, go and tell'

    Umuryango w'Abanyarwanda baba muri Afurika y'Epfo wakunze gutanga umusanzu mu kubaka igihugu ariko biza kugenda bihinduka nyuma y'uko icyo gihugu gitangiye guha icumbi abashakaga kurwanya ubutegetsi bw'u Rwanda ndetse n'umubano w'ibihugu byombi ukazamo agatotsi.

    Byatumye wa muryango udakomeza gukora nk'uko bikwiye, ari na byo byatumye bigorana ko urubyiruko rwahavukiye cyangwa urwajyanyweyo rukiri ruto rwakwemererwa gusura igihugu cy'amavuko.

    Ku nshuro ya mbere, uru rubyiruko rwatangiye urugendo rwarwo rw'iminsi 10, rusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, rusobanurirwa amateka yagejeje kuri Jenoside n'uburyo yahagaritswe ndetse rununamira abarushyinguwemo.

    Nyuma yo gusobanurirwa, rwasuye Ingoro y'Amateka y'Urugamba rwo guhagarika Jenoside, rwerekwa uko Inkotanyi zemeye guhara ubuzima kugira ngo zirokore Abatutsi bari mu kaga bazira uko bavutse.

    Kazenga Rukundo w'imyaka 16 yishimiye gusura u Rwanda nk'igihugu cye, ashimangira ko uru rugendo ruzamufasha kurumenyaho byinshi.

    Ati 'Aho turi muri Afurika y'Epfo ntabwo tuzi byinshi ku gihugu cyacu. Naje hano kwiga ngo nzasubirayo mfite ubumenyi bw'aho nkomoka. Ikintu nzabwira abandi ni uburyo u Rwanda rutekanye. Ikindi kintu nakunze ubwo twigaga amateka ni uburyo bababariye abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ku buryo numva ari isomo ibindi bihugu byakabaye byigira ku Rwanda.'

    Yashimangiye ko mbere yo kuza mu Rwanda nta makuru yari arufiteho ariko kuri ubu yishimiye kurusura n'uburyo ari igihugu gitekanye.

    Ati 'Aho nturuka ntabwo hatekanye kuri uru rwego.'

    Yankurije Faith Aisha yavuze ko gusura u Rwanda byamuteye kumva ko ashobora kuhakorera kuko yakunze imiterere y'igihugu kandi ko hari amahirwe menshi y'iterambere.

    Ati 'Nishimiye ko hari amahoro, nta rusaku ruhari, kandi umwuka warwo ni mwiza. Ni ahantu nakwishimira gukorera kuko numva hantera imbaraga, amahoro n'ituze n'ibindi.'

    Lehumo Ivan Umutoni yavuze ko Abanyarwanda bavukiye mu mahanga batararugeramo bari guhomba byinshi, bakwiye guharanira gusura u Rwanda.

    Ati 'Naje niteze ko ngomba kwiga byinshi birebana n'amateka n'umuco w'igihugu cyanjye ku buryo nazasubirayo ngasangiza abandi ubwo bumenyi. U Rwanda nabonye ari igihugu cyiza umuntu yaturamo. Ni igihugu gitekanye, abantu batararugeramo bose bakwiye kuza kurusura.'

    Uru rubyiruko kandi ruzafashwa no kubona ibyangomba biruranga nk'Abanyarwanda. Murekatete Husna yagaragaje ko kugira ibyangombwa by'u Rwanda ari ikintu gishimishije.

    Ati 'Ndi umunyarwanda, ndabyishimiye kandi ntewe ishema nabyo, ntewe ishema n'igihugu cyanjye.'

    Umuyobozi Ushinzwe Ishami ryita ku Banyarwanda baba mu mahanga muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Maziyateke Sandrine, yagaragaje ko iyi gahunda yatangijwe hagamijwe gufasha abana b'Abanyarwanda bavukira mu mahanga kumenya igihugu cyabo.

    Yagaragaje ko ari intambwe ishimishije Abanyarwanda baba muri Afurika y'Epfo bateye ndetse ko biteze umubare wisumbuyeho mu byiciro bizakurikiraho.

    Uru rugendo ruzamara iminsi 10, biteganyijwe ko bazasura ibice bitandukanye birimo ibibumbatiye amateka n'umuco by'igihugu.

    Lehumo Ivan Umutoni yavuze ko Abanyarwanda bavukiye mu mahanga batararugeramo bari guhomba byinshi

    Ubwo uru rubyiruko rwakirwaga ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

    Kazenga Rukundo w'imyaka 16 yishimiye gusura u Rwanda nk'igihugu cye, ashimangira ko uru rugendo ruzamufasha kurumenyaho byinshi

    Icyiciro cya mbere kitabiriwe n’abagera kuri 12

    Uru rubyiruko rwasobanuriwe amateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Nyuma yo gusura urwibutso, uyoboye uru rubyiruko yanditse ubutumwa rwamagana ko ibyabaye byakongera kuba ukundi

    Uru rubyiruko rwunamiye abashyinguwe muri uru rwibutso

    Hashyizweho indabo nk’ikimenyetso cyo guha icyubahiro abashyinguwe mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi

    Bafashe ifoto y’urwibutso ubwo bari barangije gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

    Ubwo bageraga ku ngoro y’urugamba rwo guhagarika Jenoside

    Aha bari bari gusobanurirwa amateka ubwo bari hejuru aho bitegeye Umujyi wa Kigali n’umusozi wa Rebero nk’ufite amateka akomeye mu guhagarika Jenoside

    Aba basore bishimiye uburyo Inkotanyi zaranzwe n’umutima ukomeye

    Bishimiye ubwiza Kigali ifite

    Uru rubyiruko rugaragaza ko kuza mu Rwanda byabafashije kumenya amateka

    Akanyamuneza ni kose kuri uru rubyiruko rwabashije kugera mu Rwanda

    Kazenga Rukundo w'imyaka 16 yishimiye uburyo u Rwanda rutekanye

    Lehumo Ivan Umutoni yashimangiye ko umutekano u Rwanda rufite nta handi wawusanga

    Murekatete Husna ubwo yitegerezaga Umujyi wa Kigali

    Uru rubyiruko kandi rwijejwe gushakirwa ibyangombwa by’u Rwanda

    Amafoto: Habyarimana Raoul


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urubyiruko-rw-abanyarwanda-rutuye-muri-afurika-y-epfo-rwasuye-u-rwanda-rushima

  • Karongi: RFI yasabwe kwifashisha 'drones' mu kazi kayo – #rwanda #RwOT

    Babisabye ku wa Gatanu, tariki ya 3 Ukwakira 2025, ubwo RFI yakoreraga ubukangurambaga bwa 'Sobanukirwa RFI 2025' mu Karere ka Karongi.

    Ni ubukangurambaga bwatumiwemo abayobozi mu nzego zitandukanye zikorera muri aka Karere hagamijwe kubasobanurira serivisi iki kigo gitanga.

    Umuyobozi w'Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Ntakirutimana Julienne, yavuze ko hari igihe ibimenyetso bifatirwa mu turere twa kure bakabiha imodoka ngo ibijyane ikaba yagerayo itinze, asaba ubuyobozi bwa RFI ko habonetse drone zajya zikura ibimenyetso kure byatuma hatangwa serivisi mu buryo bwihuse.

    Ati 'Twifuje ko bibaye ngombwa habaho drone yihutisha serivisi nk'uko hariho izihutisha amaraso, rero habaye hari drone ibimenyetso byajya bigera muri RFI bikiri bizima ku buryo byakoroshya mu gutanga serivisi ndetse no gufasha abaturage kubona ibimenyetso byabafasha mu butabera.''

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mubuga, Uwimana Phanuel, yavuze yungutse ibintu byinshi muri ubu bukangurambaga ku buryo agiye kubisangiza abaturage na bo bakarushaho kumenya ko iki kigo cyabafasha kubona ubutabera.

    Umunyambanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Gisiza mu Murenge wa Rugabano, Uzarama Diane, we yasabye RFI kongera ubukangurambaga kuko serivisi nyinshi ifite abaturage batari bazizi, yongeraho ko bagiye kuzisobanurira abaturage kuko na bo bazisobanukiwe neza.

    Ati ''Hari byinshi ntari nzi ko bakora nko gupima inyandiko n'uburozi, ni serivisi zizafasha abaturage bacu, rero natwe tugiye kugenda tuzisobanurire abaturage bazimenye.''

    Umuyobozi Mukuru ushinzwe serivisi zo gupima imibiri y'abitabye Imana muri RFI, Dr. Innocent Nkurunziza, yashimiye abayobozi ba Karongi ku bitekerezo byinshi batanze, abibutsa gusobanurira abaturage serivisi batanga kugira ngo barusheho kubagana.

    Ati 'RFI mu rwego rwo kugira ngo ibashe gufasha ubutabera neza ni uko ikimenyetso cyose kibungwabungwa, ubutabera buhera ahabereye icyaha. Turabasaba ko umuntu wese ugeze ahabereye icyaha abanza kuhabungabunga, icyo gihe bizatuma icyo kimenyetso kidufasha mu gutanga ubutabera.''

    Kugeza ubu RFI itanga serivisi zirimo gupima uturemangingo ndangasano, gupima uburozi n'ingano ya 'alcohol' mu maraso, gupima ibiyobyabwenge n'ibinyabutabire, gupima inyandiko zigibwaho impaka n'ibikumwe.

    Hari kandi gusuzuma ibimenyetso bishingiye ku ikoranabuhanga, gusuzuma inkomere n'imibiri y'abitabye Imana, gusuzuma ibyahumanyijwe na mikorobe ndetse no gupima ibimenyetso by'imbunda n'amasasu.

    Ku wa Gatanu, ubukangurambaga bwa 'Sobanukirwa RFI 2025' bwakomereje mu Karere ka Karongi

    Umuyobozi w'Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Ntakirutimana Juliennne, yasabye RFI kwifashisha drone mu kwihutisha ibimenyetso biba byafatiwe mu turere turi kure

    Umuyobozi muri RFI, Dr. Nkurunziza Innocent, yashimiye abayobozi ba Karongi abasaba gusobanurira abaturage serivisi zitangwa n’iki kigo

    Abitabiriye iyi nama y’ubukangurambaga batanze ibitekerezo bitandukanye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-basabye-rfi-kwifashisha-drone-mu-gutwara-ibimenyetso-byakwifashishwa-mu

  • Rubavu: Polisi yafunze babiri bakekwaho kwigana amafaranga no gutuburira abaturage – #rwanda #RwOT

    Byabaye ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 3 Ukwakira 2025, ku masaha ashyira saa Kumi n'Igice, mu Mudugudu wa Nyakabanda, Akagari ka Rwangara ho mu Murenge wa Cyanzarwe.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Iburengerazuba, SP Sylvestre Twajamahoro, mu kiganiro na IGIHE, yavuze ko bafashwe kubera amakuru bari bahawe n'abaturage.

    Ati 'Hagendewe ku makuru yatanzwe n'abaturage ko hari abantu bakora amafaranga y'amiganano bakayakwirakwiza, mu gukurikirana polisi yafashe abantu babiri bafatanwa inoti icyenda za 2000 Frw zikiri ku mpapuro zitarakatwamo, zingana n'ibihumbi 18.000 Frw.'

    Yongeyeho ati 'Bafatanwe kandi mudasobwa bakoresha na simukadi 12 za MTN bikekwa ko bazikoresha mu bujura bwo gutuburira abaturage. Bakimara gufatwa bavuze ko hari undi basanzwe bafatanya utabonetse.'

    SP Twajamahoro yasabye abaturage kwirinda kwishora mu bikorwa nk'ibi.

    Ati 'Turasaba abaturage kwirinda ibi bikorwa no kureka gushaka gukira vuba mu buryo butemewe n'amategeko, ahubwo bagashaka imirimo yabafasha gutera imbere kandi itabagiraho ingaruka. Turagira inama abakora n'abatanga amafaranga kuri za telefoni gushishoza no kugira amakenga ku mafaranga bakira, kuko bishoboka ko hari amiganano yaba ari mu yo bakira.'

    Nubwo amafaranga y'amiganano adakunze kugaragara mu Ntara y'Iburengrazuba, abatanga n'abakira amafaranga basabwe kuba maso kandi bagatungira agatoki polisi ahabonetse amafaranga y'amiganano.

    SP Twajamahoro yavuze ko ikwirakwizwa ry'amafaranga y'amahimbano rigira ingaruka mbi ku bukungu bw'igihugu ndetse n'igihombo ku muntu ku giti cye iyo asanze amafaranga yahawe ari amiganano.

    Ingingo ya 601 yo mu gitabo cy'amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese, ku bw'uburiganya wigana, uhindura cyangwa wonona amafaranga y'ibiceri akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, impapuro zifite agaciro k'amafaranga y'igihugu zisinywe na Leta, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, inoti zemewe cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, n'uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n'izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7).

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Iburengerazuba yavuze ko abafashwe bashyikirijwe Sitasiyo ya Polisi ya Busasamana mu gihe hagishakishwa mugenzi wabo bakorana.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-polisi-yafunze-babiri-bakekwaho-kwigana-amafaranga-no-gutuburira

  • Inyunda Sankara, umuhanzi wavuye i Kalemi akaza kwisanga i Dakota akomeje kwandika amateka #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Inyunda Sankara amazina ye nyakuri ni Damien Sankara, akomeje kwigaragaza nk'umwe mu bafite impano idasanzwe mu guhanga indirimbo zifite ubutumwa bwimbitse kandi buhishura ubuzima bw'abantu batandukanye. Uyu muhanzi, mu buryo bwe busanzwe burimo gutebya no gusetsa, ubwo yaganiraga na Kasuku Media yagize ati: 'N'ubwo hari ababona ko ndi kure, umutima wanjye uhorana n'abiwacu aho ndi ubu ndi kure yabo ariko umutima urikumwe nabo.'

    Inyunda Sankara kugeza ubu abarizwa mu Burasirazuba bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu mugi wa Dakota Bismarck, aho akomeje gushyira imbere ubuhanzi bwe n'ubundi buryo bwo gukoresha impano ze mu gutanga ubutumwa bunoze, doreko aheruka no gushyira hanze indirimbo yise 'Turaho'.

    N'ubwo ari kure y'inkomoko ye, indirimbo ze zikomeza kubaka isoko ry'ihumure mu mitima y'abizera ko Abanyamulienge bazabona ijambo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Mu bisanzwe ibihangano bye by'indirimbo biba byiganjemo amateka ye n'ukuntu ubuzima bwagiye bumutoza kurushaho kugira indoto nziza. Umwihariko kuri we n'uko afatikanya ubahanzi no kuba mu ngabo z'igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Inyunda Sankara yavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu Ntara ya Tanganyika mu mugi wa Kalemi, nyuma aza gukurira i Minembwe. Kubera intambara zidakunda gucogora mu gace k'iwabo, we n'umuryango we baje kwimukira mu gihugu cy'u Burundi, mu mugi wa Bujumbura, ari naho ubuhanzi bwe bwo kuririmba bwatangiriye gukura no gusakara.

    Uretse impano yo kuririmba, Inyunda Sankara avuga ko atekereza gukoresha ijwi rye nk'igikoresho cyo guhuza amahanga no gukomeza kwibutsa abantu iby'amahoro ndetse no kubibutsa ko umuziki ari ururimi rw'Isi yose rutagira imbibi. Indirimbo ze zishingiye ku buhamya, amateka n'ibibazo by'ubuzima bw'Abanyamulenge babaye kugeza ubu, ariko kandi zikagira umwihariko wo gutanga icyizere n'ihumure ku rubyiruko ndetse no ku bantu bose baba bari mu bihe bikomeye nkibyo.

    Inyunda Sankara, umwihariko kuri we n'uko afatikanya ubahanzi no kuba mu ngabo z'igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
    Inyunda Sankara, umuhanzi wavuye i Kalemi akaza kwisanga i Dakota akomeje kwandika amateka

     

    Source : https://kasukumedia.com/inyunda-sankara-umuhanzi-wavuye-i-kalemi-akaza-kwisanga-i-dakota-akomeje-kwandika-amateka/

  • Marines FC yafashe umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gutsinda Rutsiro FC ibitego 2-0, Marines FC yahise ifata umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona ya 2025-26.

    Guhera ejo hashize ku wa Gatanu shampiyona yari yakomeje hakinwa umunsi wa 3 wa shampiyona.

    Ejo habaye umukino umukino umwe gusa wo AS Kigali yanganyije na Gorilla FC 1-1.

    Uyu munsi nabwo yari yakomeje aho hakinwe imikino 3, uwo Mukura VS yananiwe gutsindira Kiyovu Sports i Huye amakipe yombi akanganya ubusa ku busa.

    Undi mukino ni uwo bigoranye Musanze FC yanganyirije mu rugo na Bugesera FC 1-1. Bugesera FC yatsindiwe na Byishimo Valua ku munota wa 87 mu gihe cyaje kwishyurwa na Sunday Inemesit ku munota wa 5 w’inyongera.

    Marines FC yari yakiriye Rutsiro FC maze inayitsinda 2-0 bya Nizeyimana Mubaraka ku munota wa 77 na Nkundimana Fabio ku munota wa 8 w’inyongera.

    Shampiyona izakomeza ejo Gasogi United yakira Rayon Sports, Amagaju yakira Gicumbi na Police FC yakira AS Muhanga.

    Kugeza ubu Marine FC ni yo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 6 inganya na Police FC. Rutsiro ni iya nyuma n’amanota zero.

    Marines FC ubu ni yo iyoboye urutonde rwa shampiyona

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11985

  • Muhanga: Batatu bafatanywe urumogi – #rwanda #RwOT

    Bafashwe mu mudugudu wa Rwinkuba, Akagari ka Kigarama, Umurenge wa Cyeza, ku mugoroba wo ku wa 03 Ukwakira 2025, bigizwemo uruhare n'abaturage.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, yabwiye IGIHE ko abafashwe bahise bafungwa.

    Ati ''Abafashwe bose ubu bafungiye kuri Polisi, Sitasiyo ya Nyamabuye, naho ubugenzacyaha bwatangiye iperereza kuri bo.'

    CIP Kamanzi yashimiye abaturage ku myumvire myiza bamaze kugira yo gutangira amakuru ku gihe, agaragaza ko bishimangira ko bamaze kugera ku rwego rwo kubona ko umutekano ari inshingano rusange mu muryango nyarwanda.

    Yanakomeje asaba buri wese ugikora ibinyuranyije n'amategeko by'umwihariko gucuruza, gukwirakwiza cyangwa kunywa ibiyobyabwenge kubicikaho kuko byangiza ubuzima bwabo n'ubw'abaturage by'umwihariko urubyiruko, bityo yibutsa ko uzajya abifatirwamo wese amategeko azajya abimuhanira.

    Ingingo ya 263 y'itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wese ufatanwa, urya, unywa, witera, uhumeka cyangwa wisiga mu buryo ubwo aribwo bwose ibiyobyabwenge bito cyangwa urusobe rw'imiti ikoreshwa nka byo, aba akoze icyaha.

    Iyo ahamijwe n'urukiko gukora ibikorwa bivugwa muri iyi ngingo, ahanishwa igifungo kitari munsi y'umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri cyangwa imirimo y'inyungu rusange.

    Iyi ngingo iteganya ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw'imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n'amategeko, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo cya burundu n'ihazabu ya 20.000.000 FRW ariko atarenze 30.000.000 FRW ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye, igifungo kitari munsi y'imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25 n'ihazabu ya 15.000.000 FRW ariko atarenze 20.000.000 FRW ku biyobyabwenge bikomeye.

    Ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje, iyi ngingo iteganya ko ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka 10 n'ihazabu ya 5.000.000 Frw ariko atageze kuri 10.000.000 Frw.

    Urumogi rwafashwe rupima ibilo bitandatu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/muhanga-batatu-bafatanywe-urumogi

  • Abayobozi b'amashuri ya TVET bahuguwe ku kwigisha ku buzima bw'imyororokere – #rwanda #RwOT

    Ni amahugurwa yakozwe mu ntara zose z'igihugu aho yasorejwe mu Mujyi wa Kigali ku wa 2 Ukwakira 2025.

    Yateguwe n'Imbuto Foundation ifatanyije n'Urwego rw'Igihugu rushinzwe amashuri y'imyuga, tekinike n'ubumenyingiro (RTB), ku bufatanye n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku mibereho y'abaturage (UNFPA), akaba yaratanzwe n'impuguke muri izo nyigisho zikora mu rwego rw'Igihugu rushinzwe guteza imbere uburezi bw'ibanze (REB).

    Aya mahugurwa ajyanye n'igikorwa cyo guhuza integanyanyigisho za TVET n'uburyo bwo gutanga ubumenyi bujyanye n'ubuzima bw'imyororokere ku banyeshuri.

    Mu gihe umubare w'abangavu baterwa inda ukomeje kwiyongera, ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA na bwo bukiyongera mu rubyiruko, hakomeje gutekerezwa icyakorwa ngo umuvuduko w'ingaruka zishingiye ku bumenyi buke ku bijyanye n'ubuzima bw'imyororokere mu rubyiruko ugabanuke.

    Nyuma yo kubona ko urubyiruko rwinshi rudafite amakuru ahagije ku buzima bw'imyororokere kandi ya nyayo, hatekerejwe gahunda yo kuyigisha mu mashuri kugira ngo bifashe umwana kugira ubumenyi kuri 'Comprehensive Sexuality Education' (CSE).

    Ni amasomo yatangiye gutangwa mu mashuri uhereye ku mashuri abanza ukagera no mu yisumbuye, aho umwana ahabwa ubumenyi bujyanye n'ikigero agezemo kandi bumufasha kumenya uko yitwara mu buzima bwe bwa buri munsi.

    Umwe mu bitabiriye aya mahugurwa, Umuyobozi w'Ishuri ryisumbuye rya Camp Kigali, Niyonsenga Jean de Dieu, yavuze ko ari amasomo azabafasha gutegura abana mu kugena ahazaza habo.

    Yagize ati 'Aya masomo ajyanye n'ubumenyi ku buzima bw'imyororokere azadufashiriza abanyeshuri kwiga bafite intego mu buzima. Mbere na mbere ni uburenganzira kumenya ibijyanye n'ubuzima bwabo, ariko nibamara no kugira ubwo bumenyi, bizajya bibafasha kunoza neza ibijyanye n'igenamigambi ryabo bahereye ku makuru y'ukuri atari ya yandi batoraguraga aho babonye.”

    Niyonsenga yakomeje ati “Bizanatuma kandi barushaho gutegura neza inzozi zabo kuko iyo uzi ubuzima bwawe, wiyizi, uzi ibishobora gutuma utera imbere, ibyo ushobora kwirinda, ibyatuma ubuzima bwawe burushaho kumera neza, bituma n'inzozi zawe uzitegura neza.'

    Ibarura rusange ry'abaturage ryo mu mwaka wa 2022 ryagaragaje ko hafi kimwe cya kabiri cy'abatuye mu Rwanda bari munsi y'imyaka 20, naho imibare ya Ministeri y'Uburezi igaragaza ko hafi miliyoni enye mu Rwanda ari abanyeshuri birirwa mu mashuri.

    Umukozi mu Ishami rishinzwe gutegura Integanyanyigisho n'Imfashanyigisho muri REB, Ntibizerwa Janvier, uri mu batanze aya mahugurwa, yavuze ko kwigisha ayo masomo bizafasha abana kugira amakuru yizewe ku buzima bw'imyororokere atanzwe n'abantu bafite ubumenyi nyabwo bw'ukuri (abarimu), dore ko byagaragaye ko ababyeyi benshi batinya kuganira n'abana ku birebana n'ubuzima bw'imyororokere.

    Ati 'Ubumenyi ku buzima bw'imyororokere ni igice cy'ingenzi umwana akura afite ariko ntakigireho amakuru ahagije, agena uko yitwara. Mu ishuri arabyiga, akiga uko umubiri we ukora, impinduka zigenda ziwubaho ariko imyitwarire nta muntu uyimwigisha. Aya makuru arebana n'imyitwarire rero azajya yiyongera ku byo baba barize, bige uko ubuzima bwabo bukora, babashe kububungabunga.'

    Uwimana Innocent na we watanze ikiganiro muri aya mahugurwa, yagaragaje ko ubumenyi ku buzima bw'imyororokere bwigishwa mu mashuri butanyuranya n'umuco n'imyemerere kuko igishyirwa imbere ari ukwigisha urubyiruko kumenya uko umubiri wabo ukora, kwifata bakareka kwishora mu busambanyi, ingaruka zo kwishora muri iyo mico mibi, bakanahabwa ubumenyi ku buryo bwo kwirinda kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, dore ko ubushakashatsi bwagaragaje ko hari urubyiruko rutangira gukora imibonano mpuzabitsina bakiri bato.

    UNFPA yemeza ko yahisemo gutera inkunga iki gikorwa kuko ari ingenzi ku bakiri bato kumenya amakuru yizewe yerekeranye n'ubuzima bwabo kugira ngo bibayobore mu kwifatira icyemezo, kugabanya umubare munini w'abishora mu bikorwa by'imibonano mpuzabitsina idakingiye no kugabanya umubare w'abatwara inda z'imburagihe.

    Haracyari gukorwa isuzuma n'ubugenzuzi bw'uburyo iryo somo rizashyirwa muri ayo mashuri, aho rishobora guhuzwa n'andi asanzwe yigishwa mu buryo buzwi nka 'cross cutting' cyangwa hagashyirwaho uburyo bwihariye bwo kwiga ibirebana n'ubuzima bw'imyororokere.

    Abayobozi batandukanye b’ibigo bya TVET bakomeje guhabwa amahugurwa

    Aba bayobozi b’ibigo by’amashuri bavuga ko kwigisha ubuzima bw’imyororokere ari ingenzi

    Abahugurwa bafashe umwanya wo kuganirira mu matsinda

    Abayobozi b’ibigo by’amashuri bagaragaje ko hakenewe kwigisha ubumenyi ku buzima bw’imyororokere ariko bijyane n’umuco

    Abayobozi b’ibigo by’amashuri bagaragaje ibyo biteguye gukora

    Umuyobozi w'Ishuri ryisumbuye rya Camp Kigali, Niyonsenga Jean de Dieu, yavuze ko ari amasomo azabafasha gutegura abana mu kugena ahazaza habo

    Ntibizerwa Janvier yerekanye ko abanyeshuri bakwiye kwigishwa ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere kuko bizabafasha

    Abayobozi b’ibigo by’amashuri bo mu Karere ka Gasabo na bo bari bitabiriye

    Abo mu Karere ka Kicukiro na bo bitabiriye aya mahugurwa

    Abahagarariye abandi mu bigo by’amashuri biri mu Karere ka Nyarugenge

    Amafoto: Habyarimana Raoul


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abayobozi-b-amashuri-ya-tvet-bahuguwe-ku-kwigisha-abanyeshuri-ku-buzima-bw

  • Muhanga-Cyeza: Abagabo babiri n'Umugore umwe bafatanywe ibiro bisaga 6 by'Ibiyobyabwenge #rwanda #RwOT

    Ku bufatanye n'Abaturage n'Inzego z'Ibanze, Polisi y'u Rwanda ikorera mu Karere ka Muhanga yafashe abantu 3 barimo; Abagabo 2 n'Umugore umwe, bose bakekwaho gucuruza, Gukwirakwiza ibiyobyabwenge. Abatawe muri yombi, bafatanywe ibiro birenga 6 by'Urumogi.

    Nk'uko CIP Hassan Kamanzi, Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyepfo yabitangarije intyoza.com, abafashwe uko ari babatu bafatiwe mu Karere ka Muhanga, Umurenge wa Cyeza, Akagari ka Kigarama ho mu Mudugudu wa Rwinkuba.

    Bagifatwa, bahise bajyanwa gufungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamabuye aho Ubugenzacyaha-RIB bwahise butangira iperereza ku byaha bose bakekwaho kugira ngo Dosiye yabo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Umuvugiziwa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyepfo, akomeza avuga ko Polisi ishimira Abaturage bakomeje kugira imyumvire myiza yo gutangira amakuru ku gihe kandi neza bagamije gukumira no kurwanya ibyaha bitaraba. Ahamya ko nta gushidikanya ko ibyo bakora bishimangira ko bumva neza inshingano zabo mu kurwanya ibyaha, ko kandi ibyo bimaze kuba ihame mu muryango nyarwanda.

    CIP Hassan Kamanzi, araburira buri wese kwirinda gukora ibinyuranyije n'Amategeko by'Umwihariko Gucuruza, Gukwirakwiza no Kunywa Urumogi kubireka kuko byangiza ubuzima bwa baturage by'umwihariko Urubyiruko. Abibutsa ko ibyo ari icyaha gihanwa n'Amategeko ndetse ko nta na rimwe Polisi y'u Rwanda izihanganira uwo ariwe wese uzabifatirwamo. Ati' Gufata abameze batyo kimwe n'undi wese byagaragaraho ni ihame ndakuka kuko bagomba gushyikirizwa Amategeko akabakanira urubakwiye'.
    intyoza.com

    The post Muhanga-Cyeza: Abagabo babiri n'Umugore umwe bafatanywe ibiro bisaga 6 by'Ibiyobyabwenge first appeared on Intyoza.

    The post Muhanga-Cyeza: Abagabo babiri n'Umugore umwe bafatanywe ibiro bisaga 6 by'Ibiyobyabwenge appeared first on Intyoza.

    Source : https://www.intyoza.com/2025/10/04/muhanga-cyeza-abagabo-babiri-numugore-umwe-bafatanywe-ibiro-bisaga-6-byibiyobyabwenge/