Author: webrwanda

  • Muri Rayon mbona nkwiye kubanzamo – Rivaldo wageneye ubutumwa abakunzi ba Gikundiro #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa Rayon Sports, Harerimana Abdelaziz Rivaldo yasabye abakunzi b’iyi kipe kudacika intege ko iminsi myiza barimo kugenda bayisatira.

    Ni nyuma yo kunganya na Gasogi United ibitego 2-2 mu mukino wa shampiyona aho Rivaldo ari we waraye utsindiye Rayon igitego cya kabiri cyatumye ibona inota.

    Yavuze ko nta kidasanzwe ari uko ikipe iri mu bihe bibi.

    Ati “ni ikipe iri mu bihe bibi, iyo ikipe iri mu bihe bibi uba ugomba kwakira umusaruro ubonye wose ariko turakora uko dushoboye tubone intsinzi.”

    Yakomeje avuga ko ubu bagiye gukora cyane kandi akaba yizeye ko vuba cyane bazabisohokamo.

    Rivaldo kandi akaba yasabye abakunzi ba Rayon Sports kudacika intege ahubwo bagume ikipe ya bo hafi.

    Ati “nta gucika intege natwe ntabwo twazicitse, bagumye batube hafi tuzitwara neza bishime.”

    Uyu mukinnyi ukina asatira anyuze ku ruhande, yavuze ko we abona ari umukinnyi wakabaye abanza mu kibuga ariko umutoza ari we uba ufite amahitamo ye.

    Ati “ni amahitamo y’umutoza niba abona ko ndi umukinnyi w’umusimbura nkajyamo nsimbuye, nimfatisha nzafatisha. Ubushobozi bwanjye uko niyumva mbona nkwiriye kubanzamo, njyewe ndi umukinnyi wiyumva n’umutoza afite uko abibona umuntu ukwiriye kubanzamo.”

    Harerimana Abdelaziz akaba yarakuriye mu ikipe ya Gasogi United, batandukanye muri uyu mwaka ari bwo yahitaga asinyira Rayon Sports ubu akaba ari ku mwaka we wa mbere.

    Rivaldo yavuze ko abona akwiye kuba abanzamo muri Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11990

  • Dodoma Jiji yaciwe miliyoni 15 kubera Mashami Vincent #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Dodoma Jiji yo muri Tanzania yaciwe amande ya miliyoni 15 z’amashilingi ya Tanzania kubera umutoza wayo Mashami Vincent utujuje ibisabwa bimwemerera kuba umutoza mukuru muri iyi shampiyona.

    Mashami Vincent yinjiye muri iyi kipe mbere y’uko umwaka w’imikino wa 2025-26 utangira ndetse akaba amaze kuyitoza imikino 3.

    Ikinyamakuru Mwanaspoti cyanditse ko Komite y’Inama y’Ubutegetsi ya Shampiyona ya Tanzania (TPLB) yahannye Dodoma Jiji kubera ko yakinnye imikino 3 idafite umutoza mukuru kuko Mashami Vincent we atujuje ibisabwa bimwemerera kuba umutoza mukuru.

    Gikomeza kivuga ko Mashami hari amasomo mashya agomba gufata kugira ngo license ye ibe ijyanye n’igihe (refresher courses) kuko License A afite ntimwemerera kuba umutoza mukuru Tanzania, cyangwa akaba afite UEFA Pro.

    Ubuyobozi bwa Dodoma Jiji bukaba bugomba kwicara kubareba uburyo iki kibazo cyakemuka ariko ibyo gutandukana nawe byo ngo ntabwo biri muri gahunda.

    Uwatanze amakuru yagize ati “impamvu yo guhura ni ukureba niba ibi byumweru bibiri ashobora gufatamo amasomo kubera ko amande tumaze gucibwa ni menshi arimo kudusubiza inyuma, turamwizera ibyo gutandukana nawe ntibirimo.”

    Iyi kipe ikaba imaze gucibwa amande angana na miliyoni 15 z’amashilingi ya Tanzania, ni ukuvuga miliyoni 9 z’amafaranga y’u Rwanda mu mikino 3 imaze gukina.

    Mu mikino itatu ya shampiyona amaze gukina ari umutoza wa Dodoma Jiji, Mashami Vincent yatsinzwemo umwe, anganya umwe, atsinda umwe.

    Yatsinzwe na KMC 1-0, anganya na TRA United 2-2 mu gihe yatsinze Coastal Union 2-0.

    Mashami Vincent agomba gufata amasomo mashya kugira ngo akomeze kuba umutoza wo mu cyiciro cya mbere

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11991

  • Gisagara: Icyanya cy'inganda kimaze guha akazi abasaga 400 – #rwanda #RwOT

    Hamwe mu hashakirwa akazi ku baturage, harimo n'inganda zirimo izitunganya umusaruro w'ibikomoka ku buhinzi.

    Mu Karere ka Gisagara by'umwihariko, hagaragara icy'inganda giherere mu Kagari ka Muyira, mu Murenge wa Kibilizi, muri kilometero ebyiri uvuye mu Mujyi wa Huye.

    Aha hamaze kubakwa inganda esheshatu, zirimo urutunganya umusaruro w'ibitoki, urutunganya inyama, urukora ibyo gupfunyikamo ibintu bitandukanye, uruganda rutunganya umusaruro w'ibigori n'uruganda rutunganya umuceri.

    Umuyobozi w'Akarere ka Gisagara wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Habineza Jean Paul, yavuze ko nk'Akarere ko mu cyaro gafite intego yo gukomeza kubyaza umusaruro ibikomoka ku buhinzi, kuko ari byo bikorwa byiganje muri aka karere.

    Ati 'Dushyize imbere guteza imbere uruhererekane nyongeragaciro rw'ibihingwa tweza, kugira ngo ibivuye mu murima mu musaruro w'abaturage cyangwa ku matungo tukabishora bikava mu karere kacu duhita tubona amafaranga.'

    Uyu muyobozi akomeza avuga ko iki cyanya cy'inganda cyubatswe muri ako Karere cyahaye akazi abantu 439 barimo 187 bakora bihoraho, n'abandi 252 bakora nyakabyizi byose bakabona amafaranga abateza imbere.

    Yakomeje avuga ko hari abandi bashoramari bagera kuri batanu bamaze kugura ibibanza mu cyanya cy'inganda, ibisobanuye ko mu gihe kiri imbere nabo bazaba bazubatse, bityo zikazagira uruhare mu bukungu nazo.

    Kugeza ubu, uretse uruganda rw'inyama rugitegereje ibyangombwa ngo rutangire gukora, izindi nganda zose zirakora kandi zifasha abaturage cyane kuko babona isoko ry'umusaruro n'akazi bahabwamo.

    Kuri izi nganda kandi hiyongeraho uruganda rw'umuceri rwa Gikonko ruri mu Murenge wa Gikonko rutunganya umuceri, uruganda rutunganya amashanyarazi muri nyiramugengeri rwubatse mu Murenge wa Mamba n'izindi nganda ziciriritse mu Mirenge zikusanya kandi zigatunganya umusaruro w'ubuhinzi, cyane cyane ibigori n'ibitoki.

    Icyanya cy’inganda cya Gisagara kimaze gukura

    Uruganda rw’inyama rwa Gisagara, rwamaze kuzura na rwo, rutegereje kuzafungura aho rwitezweho gutunganya ingurube

    Inganda zikomeje kugenda zitanga akazi

    Uruganda rukora ibikomoka ku bitoki rwa Save muri Gisagara na rwo rufite abo rwahaye akazi

    Inganda zitunganya ibitoki ziri mu zatanze akazi muri Gisagara


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gisagara-icyanya-cy-inganda-kimaze-guha-akazi-abasaga-400

  • Tujyane muri Sitasiyo ya RAB ya Songa itunganyirizwamo intanga zitanga icyororo cy'inka mu gihugu hose – #rwanda #RwOT

    Ibyo ni byo bikorerwa muri Sitasiyo y'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n'Ubworozi (RAB) ahari inka z'ibimasa zatoranyijwe kandi zitabwaho uko bikwiye bigatanga intanga nziza.

    Ni Sitasiyo iri mu Karere ka Huye mu Murenge wa Kinazi, ikorerwamo abashakashatsi butandukanye ku nka. Uretse ibimasa bitanga icyororo, habarizwa inka nyinshi z'amoko atandukanye n'urwuri rugari zirishaho.

    Ahorororerwa ibimasa bitanga intanga zivaho icyororo ndetse n'aho izo ntanga zifatirwa zikabikwa hari mu hateye byihariye mu rwego rwo kurinda ubuziranenge bw'icyororo ziba zigiye gutanga.

    Umukozi ushinzwe kwita ku buzima bw'ibyo bimasa, Ndayambaje Abdul Karim, yabwiye IGIHE ko hari igice izo nka zibamo cyubatse nk'ibindi biraro ariko hakaba n'ahandi habugenewe intanga z'izo nka zifatirwa ariko ko kuzorora biba byihariye.

    Ati 'Ni imfizi zirindwa indwara n'imirire mibi kandi zigaburirwa neza. Zigaburirwa ubwatsi busanzwe ariko twongeramo n'izindi ntungamubiri zose ubuzima bwazo bukenera.'

    Yasobanuye ko hari ibimasa by'amoko atatu y'ingenzi birimo ibitanga icyororo kivaho inka zitanga umukamo mwinshi, ibitanga inyama nyinshi n'ibitanga byombi.

    Ati 'Hari ibimasa byo mu bwoko bwa 'Frison' na 'Jersey' bitanga inka zitanga amata menshi nka litiro 25 ku munsi. 'Jersey' ariko yo yihariye kugira amata meza kuko aba arimo amavuta menshi kurusha iza 'Frison'. Hari n'ubundi bwoko butanga byombi bwitwa 'Fleckvieh' ivamo inka zitanga amata n'inyama. Ni ukuvuga ko itanga amata mu rugero atari menshi cyane ariko ikagira n'imikaya ikura vuba igatanga inyama.'

    Ndayambaje yavuze ko ayo moko atatu ari yo akunze gutangwaho icyororo ariko ko hari n'izindi nka z'inyarwanda zirimo inyambo, inkuku n'inkungu.

    Izo na zo hari ibimasa byazo bitanga icyororo kugira ngo zikomeze zororwe mu rwego rwo gusigara umuco ngo zitazacika ariko ntizihabwa aborozi kuko zidatanga umusaruro wifuzwa, uretse ko hari abazihabwa ngo bazorore mu buryo bw'umuco.

    Yakomeje agaragaza ko gufata intanga z'ibyo bimasa bikorwa buri wa Kabiri na buri wa Gatanu kandi inshuro ebyiri ku munsi, imwe mu gitondo indi nimugoroba. Ibyo ngo ni byo bipimo byiza bituma zitanga intanga zujuje ubuziranenge.

    Kugira ngo ibyo bimasa bifatwe intanga bijyanwa ahantu habugenewe hari ibintu bikoze mu ishusho y'ishashi noneho ikimasa kikayurira ariko hasi hari umuntu uhita atega icyo izo ntanga zigwamo zikajya kubikwa muri laboratwari.

    Intanga imfizi itanga umunsi umwe Ndayambaje yavuze ko zishobora kugera kuri 500 kandi zujuje ubuziranenge ku buryo ziterwa ishashi 500.

    Abajijwe niba ishashi zitewe izo ntanga zose zifata, yavuze ko biterwa n'uburyo umworozi yitaye ku nka ye ndetse n'umuterera intanga uko yabikoze.

    RAB igaragaza ko muri Sitasiyo yayo ya Songa hari imfizi 10 zitanga intanga z'icyororo ibihumbi 120 ku mwaka ariko ko bitarenze uyu mwaka bazaba bafite imfizi 30 zizajya zitanga intanga ibihumbi 900 ku mwaka mu rwego rwo kongera umusaruro ukomoka ku nka.

    Muri iki kigo habarizwa inyambo nyinshi mu rwego rwo gusigasira umuco

    Hari urwuri ruhagije inka zirishamo

    Ndayambaje Abdul Karim yavuze ko imfizi zitanga icyororo zitabwaho byihariye

    Inka itanga intanga nziza igomba kuba yitabwho uko bikwiye

    Aha ni ho imfizi zifatirwa intanga zitanga icyororo

    Iki ni ikiraro cya kijyambere cyororerwamo imfizi zitanga icyororo

    Sitasiyo ya RAB ya Songa ni yo ikorerwamo ubushakashatsi ku nka

    Ibimasa by’inka z’inyarwanda na byo bitanga icyororo kugira ngo izo nka zitazacika


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/tujyane-muri-sitasiyo-ya-rab-ya-songa-itunganyirizwamo-intanga-zitanga-icyororo

  • Nyanza: Umusore wigaga muri kaminuza yasanzwe mu bwiherero yapfuye afite ishuka mu ijosi – #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa 5 Ukwakira 2025, ni bwo yasanzwe aho yari acumbitse ku Mugonzi, mu Mujyi wa Nyanza, yapfuye afite n'ishuka mu ijosi.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, yabwiye IGIHE ko nyuma yo guhabwa amakuru n'abaturage ndetse n'inzego z'ibanze, bahise batabarana n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), bagezeyo basanga umurambo w'umusore uri mu bwogero n'ishuka byagaragaraga ko yari yayihambiriye mu ijosi.

    Ati 'Umurambo we wahise uhakurwa ujyanwa ku Bitaro by'Akarere bya Nyanza, kugira ngo ukorerwe isuzuma.'

    CIP Kamanzi, yakomeje avuga iperereza nyakuri rishingiye ku bimenyetso ari ryo rizahamya icyo yazize, anavuga ko umuryango wa Nyakwigendera wakomokaga mu Karere ka Musanze wamenyeshwejwe iby'ibyo byago, ubu ukaba waje kureba umuntu wabo.

    Inzego z’umutekano n’iz’iperereza, zahise zitabara zikimara kumva iby’iyi nkuru


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyanza-umusore-wigaga-muri-kaminuza-yasanzwe-mu-bwiherero-yapfuye-afite-ishuka

  • APR FC yanyagiriwe mu Misiri (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    APR FC yanyagiriwe na Pyramids FC 3-0 ihita inayisezerera mu ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League ku giteranyo cy’ibitego 5-0.

    Hagize umukunzi wa APR FC wari kwihandagaza akavuga ko yari gusezerera Pyramids FC yari kuba abeshye icya semuhanuka bitewe n’uko umukino wabereye i Kigali yabatsinze 2-0.

    Icyizere cyayoyotse burundu ku mbere y’amasaha make ngo umukino ube ubwo hajyaga hanze amakuru y’uko Seidu Yussif Dauda umwe mu bakinnyi ngenderwaho mu kibuga hagati na Mamadou Sy badakina kubera imyitwarire mibi.

    APR FC wabonaga ishaka igitego ndetse mu mbaraga nke igerageza gusatira ndetse iba yanabonye igitego ku mupira Togui yateye ariko unyura hanze gato y’izamu.

    Nta mahirwe menshi APR FC yigeze irema nubwo hari inshuro nke yagiye igera imbere y’izamu.

    Pyramids FC yagiye icara cara inshuro nyinshi imbere y’izamu rya APR FC ariko Ishimwe Pierre n’ubwugarizi babaza kwihagararaho.

    Akagozi kaje gucima ku munota wa 43 ubwo Mostafa Ziko ubwo yatsindiraga Pyramids FC igitego cya mbere maze bajya kuruhuka ari 1-0.

    Ahmed Atef yake gutsindira Pyramids FC igitego cya kabiri ku munota wa 61 mu gihe Mohamed Hamdi yayitsindiye icya gatatu ku munota wa 63.

    Umukino warangiye ari bitatu ku busa maze APR FC isezererwa itarenze umutaru ku giteranyo cy’ibitego 5-0.

    APR FC yasezerewe itsinzwe ibitego 5-0

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11989

  • Rubavu: Umugabo yasanzwe muri Lodge amanitse mu mugozi yapfuye – #rwanda #RwOT

    Amakuru y'urupfu rwe yamenyekanye kuri uyu wa gatandatu, tariki 4 Ukwakira 2025, mu Murenge wa Gisenyi, Akagari ka Bugoyi ho mu Mudugudu wa Nyakabungo ku isaha ya saa 10h20' z'amanywa.

    Ubwo umunyamakuru wa IGIHE yageraga kuri Lodge yitwa Iwacu SunSet land umukozi uhakora yavuze ko atavugisha itangazamakuru.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gisenyi, Uwineza Francine, yahamirije IGIHE aya makuru, avuga ko ba nyiri Lodge bakoze amakosa akomeye cyane kuko umuntu bamwakiriye ntibamwandike mu bitabo ntibanamutange muri raporo.

    Ati 'Uyu muntu utaramenyekana imyirondoro wasanwe yapfuye twabwiwe ko yageze muri iyi maison de passage mu ijoro rya tariki 3 Ukwakira 2025 bakora amakosa yo kutamwandika mu bitabo ndetse ntibanamutanga muri raporo.'

    Avuga ko inzego z'ubuyobozi zahageze ziri kumwe na RIB, ndetse iperereza rigikomeje.

    Akomeza asaba abantu bose bafite inzu zicumbikira abantu kwirinda amakosa yo kutandika mu bitabo imyirondoro y'ababagana, aboneraho no kubibutsa kujya babatanga muri raporo.

    Amakuru IGIHE yamenye ni uko iyi Logde yahise ifungwa n'Ubuyobozi bw'Umurenge.

    Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu buruhukiro bw'Ibitaro bya Gisenyi.

    Umurambo wa Nyakwigendera wasanzwe amanitse mu cyumba cy’inyuma aho yari yaraye

    Lodge yasanzwemo umuntu amanitse mu mugozi bikekwa ko yiyahuye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-umugabo-yasanzwe-muri-lodge-amanitse-mu-mugozi-yapfuye

  • OIF yohereje mu Rwanda abarimu 50 b'Igifaransa – #rwanda #RwOT

    Ni abarimu bo mu bihugu 15 bitandukanye birimo ibyo muri Afurika n'ahandi ndetse abenshi ni ubwa mbere bari bakandagiye mu Rwanda.

    Mu 2020 ni bwo gahunda yo kohereza abarimu b'Igifaransa mu bihugu binyamuryango bya OIF yatangiye ihera mu Rwanda.

    Umuyobozi muri OIF ushinzwe ibijyanye no kwigisha no kumenyekanisha Igifaransa, Dr. Rennie Yotova, yabwiye RBA ko bashima umusaruro iyo gahunda imaze gutanga mu burezi bw'ururimi rw'Ifaransa mu Rwanda.

    Ati 'Dushima cyane umusaruro uva muri iyi gahunda dufatanya haba twe, Minisiteri y'Uburezi n'ikigo REB dufatanya. Amakuru ava mu bayobozi, b'ibigo by'amashuri abarimu bakorana n'abakorerabushake bacu hamwe n'abanyeshuri atwereka umusaruro mwiza kandi ufatika.'

    Dr. Rennie kandi yavuze ko kuba u Rwanda rufite indimi enye zemewe n'amategeko ari amahirwe y'iterambere by'umwihariko ku rubyiruko.

    Ati 'Ndatekereza ko Igifaransa kigenda gitera imbere mu Rwanda kandi nanavuga ko u Rwanda ari urugero rwiza ku ikoreshwa ry'indimi nyinshi. Igifaransa ntigikwiye gusa kuba ururimi rwo mu ishuri kigomba kuba ururimi rufungura ejo hazaza mu rubyiruko. Gikwiye kuba kandi ururimi ruzabafasha guhanga udushya, gutangiza amishinga no kubona amahirwe mu Karere kandi u Rwanda rushobora kubikora.'

    Pelphide Tokpo ukomoka muri Bénin yavuze ko yasanze uko u Rwanda baruvugaga nta makabyankuru arimo.

    Ati 'Mu minsi ya mbere hano mu Rwanda navuga ko ibintu byose ari byiza. Nkomoka muri Bénin ariko nkiriyo ibyo numvaga bavuga ku Rwanda byose ni ko nabisanze. Bavugaga ko ari igihugu kikiyubaka, gikorana umuhate kandi kiri gutera imbere kandi ni ko nabibonye. Umujyi wa Kigali uracyeye cyane kandi n'abantu barubahana; ibintu utabona nko mu gihugu cyanjye.'

    Anne Vergnes Lepogam ukomoka mu Bufaransa, na we wari ugeze mu Rwanda bwa mbere yavuze ko yasanze ari ahantu heza ho gukorera by'umwihariko ashima isuku ndetse n'uburyo Abanyarwanda bakira abantu neza n'urugwiro.

    Guhunda ya OIF yo kohereza abalimu b'Igifaransa mu bihugu binyamuryango imaze kugezwa mu Rwanda, Ghana no muri Seychelles ndetse n'ibindi bihugu byatangiye kwandika gusaba kugezwemo iyo gahunda.

    OIF yohereje mu Rwanda abarimu 50 b'Igifaransa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/oif-yohereje-mu-rwanda-abarimu-50-b-igifaransa

  • Isesengura: Umuvuduko tubyaraho ujyana n'ibikorwaremezo abana bazakenera? – #rwanda #RwOT

    Raporo y'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare izwi nka 'Rwanda Vital Statistics Report' igaragaza ko mu 2024 havutse abana 417.972 na ho mu 2023 bari 373.260.

    Imibare igaragaza ko Umunyarwandakazi abyara abana 3,6, ku rwego mpuzamahanga bakaba benshi ugereranyije n'impuzandengo mpuzamahanga ya 2,3.

    Imibare y'ibarura rusange igaragaza ko abana umugore abyara mu Rwanda bagabanyutse mu myaka myinshi ishize kuko bari 4,0 mu 2012, bakaba 5,9 mu 2002, bavuye kuri 6,9 mu 1991 na 8,6 mu 1978.

    Bimwe mu bihugu byo mu Karere nka Uganda aho umubyeyi abarirwa abana 4,2 na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo abarirwa 6,0 kimwe n'u Rwanda bituma urubyiruko ruba rwinshi ariko n'ababeshejweho n'abandi bakaba benshi kurushaho.

    Urubyiruko rufite munsi y'imyaka 30 mu Rwanda ni 65,3% ndetse imibare y'abakeneye serivisi z'ubuvuzi, uburezi, akazi n'ibindi by'ibanze ikomeje kwiyongera.

    Ingingo ishimishije ni uko abana benshi batangiye kwitabira amashuri kuva ku y'incuke kugeza mu yisumbuye. Minisiteri y'Uburezi igaragaza ko mu 2023/24 abana bigaga mu mashuri y'inshuke (bafite hagati y'imyaka itatu n'itanu) bageze kuri 44,7% bavuye kuri 24,2% mu 2021/22.

    Habariwemo abarengeje imyaka yo kwiga muri iki cyiciro, abana biga mu mashuri y'incuke bahita baba 59,5% bavuye kuri 53,1%.

    Mu mashuri abanza abafite imyaka 6-11 bigamo ni 95,0% bavuye kuri 87,3% mu 2021/22 na ho habariwemo n'abayirengeje biga muri iki cyiciro bahita bagera kuri 148,2% bavuye kuri 141,5% mu 2021/22.

    Icyiciro cy'amashuri abanza ni cyo kigaragaramo ubucucike ku rwego rwo hejuru kuko hari n'aho abanyeshuri barenga ku 110 mu ishuri rimwe. Ibi bituma hasubizwaho gahunda yo kwiga ingunga ebyiri ngo mwarimu ashobore gukurikirana abanyeshuri.

    Bigaragazwa ko mu mashuri yose harimo intebe miliyoni 1,8 mu gihe abanyeshuri barenga miliyoni 4. Impuzandengo y'abicara ku ntebe imwe mu mashuri ya Leta kimwe n'afatanya na Leta binyuze mu masezerano ni batatu, mu gihe mu yigenga bibarwa ko bicara ari babiri.

    Ibyumba by'amashuri bikomeje kuba bike…

    Mu Karere ka Rubavu baherutse gutangaza ko hakenewe ibyumba by'amashuri bishya 1360 byafasha kugabanya ubucucike mu mashuri.

    Ni ikibazo cyugarije uturere twose tw'igihugu nubwo Minisiteri y'Uburezi igira ibyo yubaka buri mwaka ariko bikaba agatonyanga mu nyanja.

    Mu 2021/22 hari ibyumba by'amashuri 77.629 byigirwagamo bigera mu mwaka w'amashuri wa 2023/24 bigeze kuri 86.780. Impuzandengo y'abanyeshuri bicara mu cyumba cy'amashuri ni 52.

    Magingo aya 29% by'abiga mu mashuri abanza bayasibiramo hakiyongeraho abarenga ibihumbi 350 bashya binjira mu mashuri buri mwaka bituma ibyumba by'amashuri biba bike, n'abarimu bakaba bake.

    Kuri ubu hariho gahunda yo kubaka amashuri ageretse nibura gatatu kuko ari yo ashobora gutuma ku kibanza hajya ibyumba byinshi by'amashuri.

    Amashuri ageretse yaba kimwe mu bisubizo ku buso buto u Rwanda rufite

    Abakeneye amacumbi biyongera ku bwinshi…

    Icyerekezo 2050 kigaragaza ko u Rwanda rukeneye amacumbi ahendutse ibihumbi 150 buri mwaka kuva mu 2020 kugira ngo abarenga miliyoni 22 bazaba barutuye bazabone aho kuba.

    Magingo aya abatunze inzu zabo batuyemo mu Rwanda ni 72,4%, abarenga 21,3% barakodesha mu gihe 5,6% bacumbikiwe mu nzu z'abandi ku buntu.

    Mu 2024, Minisiteri y'Ibikorwaremezo yatangaje ko hakenewe miliyari 150$ kugira ngo haboneke amacumbi ahendutse Abanyarwanda bakeneye kugeza mu 2050.

    U Rwanda rugaragaza ko hamaze kubakwa inzu zigurishwa kandi zihendutse binyuze mu bufasha bwa Leta zigera kuri 7.884 mu gihe mu myaka itanu iri imbere hazubakwa 1.405 muri icyo cyiciro.

    Kugeza mu 2024, inzu 20.643 zubakiwe abantu bari batuye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga, mu gihe mu myaka itanu iri imbere hazubakwa 6.089.

    Biteganyijwe ko mu 2050 u Rwanda ruzaba rutuwe mu buryo bucucitse ku buryo abagera kuri 903 bazaba bari kuri kilometero kare imwe bavuye kuri 503 mu 2022.

    Abafite inzu zabo mu Rwanda ni 72,4%, muri Kigali ho ni 34,2%

    Amavuriro arushaho kwiyongera

    Gahunda ya Leta yo kunoza ubuvuzi kuva mu myaka mike ishize yagezweho kuko ubu ibigo nderabuzima bigera mu mirenge hose mu gihugu kuko birenga 520, mu gihe ibitaro bigeze kuri 57 mu gihugu, na ho amavuriro y'ibanze akaba 1280.

    Ikibazo gisigara ku mubare w'abaganga bagomba gutanga serivisi z'ubuvuzi kuko ubu mu Rwanda hari umuganga umwe ku baturage 1000.

    U Rwanda rwatangiye gahunda ya 4×4 (Kane Gukuba Kane) igamije gukuba kane umubare w'abaganga igihugu gifite kugeza mu 2028 ku buryo abaturage 1000 bazaba bitabwaho n'abaganga bane. Iyi gahunda izashorwamo arenga miliyoni 395$.

    Amavuriro akomeje kwiyongera mu Rwanda, ubu igisigaye ni ugukemura ikibazo cy’ubuke bw’abaganga

    Ubuhinzi n'ingendo mu kaga…

    Ubwiyongere bw'abaturage ku ruhande rumwe ni bwiza kuko igihugu kiba kibona abagikorera uko ibihe bizajya biha ibindi.

    Imibare y'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare igaragaza ko mu 2050, umubare w'Abanyarwanda uzava kuri miliyoni zirenga gato 14,1 uriho ubu ukagera ku barenga miliyoni 22 nyamara ubuso bw'igihugu bwo buzakomeza kuba bwabundi.

    Muri iki gihe ahantu hubatse inzu nyinshi zo guturamo ni ahahoze hera ibihingwa bitandukanye birimo amasaka, ibijumba, ibishyimbo n'ibigori, bamwe bakabigenderaho bavuga ko ari yo mpamvu buri wese arya ahashye byinshi mu biribwa by'ibanze.

    Imibare igaragaza ko nk'akawunga abaturarwanda bakenera kari hagati ya toni ibihumbi 600 na toni ibihumbi 800, ariko iyo batunganya ntirenga toni ibihumbi 500. Ibi bivuze ko hari indi iva hanze kugira ngo Abanyarwanda babashe kubona ingano y'akawunga ibahaza.

    Bimeze bityo kandi ku isukari, amavuta yo guteka, umuceri n'ibindi biribwa bitumizwa hanze ku bwinshi.

    Muri rusange imibare ya Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi igaragaza ko kwihaza mu biribwa mu Rwanda bigeze kuri 83%, kandi hakenewe nibura miliyari 1,3$ kugira ngo bigere kuri 100%, na bwo mu gihe abaturage batakomeza kwiyongera cyane.

    Binajyana n'urwego rw'ubwikorezi rusange kuko umuvundo w'imodoka ugaragara mu mihanda y'i Kigali no mu nkengero zayo ugaragaza ko ubwiyongere bw'abantu busaba igihugu guhora cyagura imihanda, gare no gukoresha bisi rusange nini kurushaho.

    Hari abasanga gisubizo kiri mu kubyara abo bashobora kurera, no guteza imbere ibyatuma umusaruro umuturage yinjiza wiyongera kugira ngo mu myaka iri imbere igihugu kitazamera nk'u Buyapani, aho abarenga 30% barengeje imyaka 65.

    Ubwiyongere bw’abaturage busaba ko ibikorwaremezo nk’imihanda byongerwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umuvuduko-tubyaraho-ujyana-n-ibikorwaremezo-abana-bazakenera

  • Mu Rwanda hamuritswe ishuri rigendanwa ryiswe 'DigiTruck' – #rwanda #RwOT

    'DigiTruck', izajya izenguruka mu mashuri yo mu turere 30 tw'u Rwanda ataragerwaho n'amashanyarazi, ikazifashishwa mu kwigisha no guteza imbere ubumenyi mu ikoranabuhanga.

    Iri shuri rigenda ryifashishwa ingufu z'amashanyarazi. Yashyizwemo za mudasobwa, internet yihuta n'ibindi bikoresho by'ikoranabuhanga bigezweho bifasha abana kunguka ubumenyi mu by'ikoranabuhanga rigezweho.

    Uretse abanyeshuri 'DigiTruck' izajya inafasha mu guha ubumenyi mu by'ikoranabuhanga abandi baturage basanzwe nk'urubyiruko rutagize amahirwe yo kwiga, abana b'abakobwa abahinzi n'abandi.

    Gusoza igice cya mbere cya 'Rwanda Smart Education', byabereye kuri Kagarama Secondary School iherereye mu Karere ka Kicukiro.

    Ni umushinga u Rwanda rwafatanyijemo n'u Bushinwa by'umwihariko Banki y'u Bushinwa itera inkunga ubucuruzi mpuzamahanga, Export-Import Bank of China, yatanze miliyoni 30$.

    Ibigo by'amashuri byahawe internet muri uyu mushinga ni iby'abanza, ayisumbuye na kaminuza, igafasha abarimu n'abanyeshuri kwigisha no kwiga neza.

    Uyu mushinga wanafashije u Rwanda mu gushyiraho ibigo by'amakuru bibiri bikomeye bifata amakuru (data centers), ndetse ufasha mu kubaka umurongo udasanzwe w'itumanaho ugenewe abo mu burezi, hagamijwe guteza imbere imyigishirize n'imyigire hifashishijwe ikoranabuhanga mu gihugu hose.

    Bamwe mu banyeshuri biga muri Kagarama Secondary School bavuga ko umushinga wa Smart Education ubwabo wabafashije gusobanukirwa neza imikoreshereze y'ikoranabuhanga, bikaba biri kubafasha cyane mu kunoza amasomo yabo no gutegura neza ahazaza habo hubakiye ku ikoranabuhanga rigezweho.

    Umwe muri bo ati 'Muri iki gihe twiga ibintu byinshi mu gihe kihuse, mu gihe kera bitabaga ariko bimeze.''

    Mugenzi we agaragaza ko iri koranabuhanga ribafasha ku kugera ku bumenyi buhambaye haba mu Mibare, Ubutabire, Ibinyabuzima n'ibindi, kuko internet ibageza ku isoko y'amakuru menshi, bikanatuma bakora ubushakashatsi bwimbitse.

    Minisitiri w'Uburezi, Nsengimana Joseph yashimiye bafatanyabikorwa b'u Rwanda by'umwihariko Huawei Technologies n'Ikigo cy'u Bushinwa gishinzwe iterambere Mpuzamahanga byagize uruhare ngo uyu mushinga ushoboke.

    Ati 'Ibi bigira uruhare mu cyerekezo cy'u Rwanda cya 2050 ndetse na gahunda ya kabiri yo kwihutisha Iterambere (NST2). Binyuze mu kubakira abari mu burezi ubushobozi no kugeza kuri bose uburezi bwisunga ikoranabuhanga, turi gushyira igihugu cyacu ku rwego rw'Isi nk'igihugu kirajwe ishinga no kwimakaza ubukungu bushingiye ku bumenyi.'

    Minisitiri Nsengiyumva yavuze ko mu cyiciro cya kabiri cya Rwanda Smart Education, hazibandwa ku kugeza internet yihuta ku bigo 2500 ndetse hashyizweho ibyumba by'amashuri agezweho (smart classrooms) 100.

    Muri iki cyiciro kandi no gutangiza urubuga (cloud platform) rushinzwe ikoranabuhanga mu burezi, mu rwego rwo kongera umusingi uhamye w'uburezi bushingiye ku ikoranabuhanga.

    Minisitiri Nsengimana yagaragaje ko u Rwanda rwishimira ishuri rigenda rya DigiTruck', ko iri mu murongo w'intego y'u Rwanda yo guha abangana na miliyoni ubumenyi mu by'ikoranabuhanga.

    Ati 'Mu myaka itatu, abarenga 5000 bazungukira muri uyu mushinga, hamagijwe gufasha abatagerwaho n'ibikoresho by'ikoranabuhanga na bo bahabwe ubumenyi bugezweho.'

    Ambasaderi w'u Bushinwa mu Rwanda, Gao Wenqi, yagaragaje ko igihugu cye kizakomeza ubufatanye n'u Rwanda mu mishinga itandukanye, cyane cyane mu ikoranabuhanga ryifashishwa mu burezi.

    Ati 'Ubufatanye bw'u Bushinwa n'u Rwanda, bugamije gukomeza gushyigikira uburezi bufite ireme. Twatanze uyu musanzu kugira ngo abana bose bagerweho n'ikoranabuhanga, kandi twiteguye gukomeza gufatanya n'u Rwanda muri byinshi.''

    ‘DigiTruck', izubakira abanyeshuri bo mu bigo bitagerwaho n’ibikoresho by’ikoranabuhanga bihagije ubumenyi mu by’ikonabuhanga bugezweho

    ‘DigiTruck', yashyizwemo musabobwa zifite internet yihuta

    Mudasobwa zashyizwe muri ‘DigiTruck', zakozwe n’Uruganda rwa Huawei

    Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango FPR Inkotanyi, Gasamagera Wellars, na Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph bitabiriye isozwa ry’igice cya mbere cya Rwanda Smart Education

    Igice cya mbere cya Rwanda Smart Education cyasojwe, hishimirwa ibigo 1500 byegejejwemo internet yihuta

    U Rwanda rwamuritse ‘DigiTruck' ikamyo izajya yifashishwa mu gutanga amasomo y’ikoranabuhanga ku bigo bitagerwaho n’ibikorwaremezo by’ikoranabuhanga

    Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph yavuze ko ‘DigiTruck' izafasha abantu 5000 mu myaka itatu iri imbere

    Amashuri agezweho (smart classrooms) yatangijwe mu Rwanda akomeje gufasha abanyeshuri kunguka ubumenyi mu bijyanye n’ikotanabuhanga rigezweho

    Abayobozi beretswe uburyo abana b’u Rwanda bahabwa ubumenyi mu by’ikoranabuhanga hisunzwe ibyumba by’amashuri bigezweho

    Ambasaderi w'u Bushinwa mu Rwanda, Gao Wenqi, yatangaje ko igihugu cye kizakomeza gufatanya n’u Rwanda mu mishinga itandukanye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amashuri-1500-yahawe-internet-yihuta-n-ishuri-rigendanwa-umusaruro-wa-rwanda