Mu maso hakeye, ibyishimo ari byose, akamwenyu ari kose, ni byo byaranze rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Biramahire Abeddy asezerana imbere y’amategeko na Kagame Vanessa.
Ku wa Mbere w’iki cyumweru tariki ya 6 Ukwakira 2025 nibwo Biramahire Abeddy n’umugore we Kagame Vanessa basezeranye imbere y’amategeko biyemeza kubana akaramata, mu bibi no mu byiza bakazatandukanywa n’urupfu.
Hari nyuma y’amasaha make uyu rutahizamu wa ES Sétif muri Algérie avuye mu ndege kuko yari yageze mu Rwanda saa sita z’ijoro anitabiriye ubutumire bw’ikipe y’igihugu Amavubi azakina na Benin ku wa Gatanu na Afurika y’Epfo tariki ya 14 Ukwakira mu mikino isoza itsinda C mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi.
Abeddy na Vanessa bakaba bamaze imyaka irenga itanu mu rukundo ndetse uru rukundo rwabo rukaba rwarashibutseho ishami, aho bafitanye umwana umwe w’umuhungu, Biramahire Ayman Janis.
Urukundo rwabo rwamenyekanye 2021 aho buri umwe atahwemaga kugaragariza mugenzi we ko amukunda binyuze mu mitoma bateranaga ku mbuga nkoranyambaga.
Nyuma yo kugira imvune igatuma atazitabira ubutumire bw’ikipe y’igihugu Amavubi, rutahizamu Joy-Lance Mickels yashyize amarangamutima ye hanze.
Uyu rutahizamu ukina asatira anyuze ku mpande mu ikipe ya Sabah FK yo muri Azerbaijan mu cyiciro cya mbere yari yahamagawe bwa mbere mu Mavubi none imvune itumye atitabira ubutumire.
Ni imvune y’imbavu yagize ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 5 Ukwakira 2025 mu mukino batsinzemo Karvan 2-0 aho yanatsinze igitego cya mbere.
Nyuma yo kubona atazitabira ubu butumire yagize ati “bakundwa muryango w’Amavubi, mbabajwe no kubamenyesha ko nyuma yo guhamagarwa bwa mbere mu ikipe y’Igihugu, nagize imvune ikomeye y’urubavu ku munota wa 92, umunsi umwe gusa mbere y’uko mpaguruka ngo nze.”
“Nari nishimye cyane ko bwa nyuma nk’umwana ngiye kunyura muri ibi bihe, by’umwihariko kuba ndi mubazakina imikino y’ingenzi yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi ya Benin na Afurika y’Epfo.”
“Nzaba ari njye mufana wa mbere, nishimira intsinzi ndetse mbashyigikira aho ndi.”
Joy-Lance Mickels yari yahamagawe gukina imikino ibiri isoza itsinda C mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026 Amavubi azakinamo na Benin tariki ya 10 Ukwakira i Kigali na Afurika y’Epfo tariki ya 14 Ukwakira muri Afurika y’Epfo.
Joy-Lance Mickels yababajwe no kuba atazitabira ubutumire bw’ikipe y’igihugu Amavubi
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi, yakiriye inkuru mbi mbere gato yo gukina na Benin na Afurika y’Epfo ni nyuma y’uko rutahizamu yari yahamagaye bwa mbere, Joy-Lance Mickels yagize imvune ikomeye.
Uyu rutahizamu usatira anyuze ku mpande muri Sabah FK muri Azerbaijan, yaraye agiriye imvune mu mukino ikipe ye yatsinzemo Karvan 2-0.
Joy-Lance Mickels wari watsinze igitego cya mbere ku munota wa 31 kuri penaliti yaje kugongana n’umunyezamu Karvan, Kamran Ibrahimov ku munota wa 11 w’inyongera biba ngombwa ko akurwa mu kibuga na Ambulance yihutanwa kwa muganga.
Ntabwo haramenyekana imvune ye uko imeze, akaba atazagaragara ubwo Amavubi azaba yakira Bénin tariki ya 10 Ukwakira kuri Stade Amahoro, no gusura Afurika y’Epfo tariki ya 14 Ukwakira 2025.
Ni uko yakuwe mu kibuga
Joy-Lance Mickels yari yahamagawe mu ikipe y’igihugu Amavubi
Lotfi ukomoka muri Tunisia yagizwe umutoza wa Rayon Sports muri Gicurasi 2025 avuye mu ikipe ya Mukura VS nyuma yo kuyigeza muri 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro.
Gusa yasinye perezida Twagirayezu Thaddee atamwemera nyuma yavuze ko yumviye visi perezida we, Muhirwa Prosper.
Kuva yagera muri iyi kipe ntabwo yemeje abakunzi b’iyi kipe bitewe n’imikinire ye batemera ndetse na perezida wa Rayon Sports yigeze kuvuga ko atabona akaboko k’umutoza.
Nyuma yo gutangira shampiyona atsinda Kiyovu Sports 2-0, akaza gusezererwa na Singida Black Stars muri CAF Confederation Cup ibatsinze imikino yombi, agatsindwa na Police FC muri shampiyona akaba yaraye anganyije na Gasogi United, biravugwa ko ashobora kwirukanwa n’iyi kipe.
Bivugwa ko perezida wa Rayon Sports yamaze gufata umwanzuro wo gusezerera Afhamia Lotfi maze ikipe igakomeza gutozwa n’umutoza wungirije Haruna Feruz waje n’ubundi asa n’utegurirwa kuzaba umutoza mukuru.
Afhamia Lotfi ashobora kwirukanwa muri Rayon Sports
Abenshi mu bantu batekereza ko Fanta Orange na Citron ari ibinyobwa cyangwa ibintu bikorerwa mu nganda gusa, ariko si ko bimeze. Fanta Orange ikozwe ahanini mu mbuto z'orange, mu gihe Fanta Citron iba ikomoka ku mbuto z'indimu. Ibi bituma izi soda ziba zifite uburyohe karemano bw'imbuto, zituma abantu bazikunda kandi bazikoresha nk'inzoga yoroheje itagira alcool, ihumura neza kandi ifite ibara ryiza.
Amateka ya Fanta atangira mu gihe cy'intambara ya kabiri y'Isi, ubwo uruganda nka Coca-Cola mu Budage rutashoboraga kubona ibikoresho bisanzwe byo gukora Coca-Cola. Ku bw'ibyo, bakoraga soda nshya yitwa Fanta, bakoresheje ibikoresho bibonetse mu gihugu, birimo imbuto n'imboga.
Orange ni rumwe mu rubuto rw'ingenzi rwakoreshwaga icyo gihe, bituma habaho Fanta Orange, naho Citron cyangwa indimu ikaba yarakoreshwaga mu gukora Fanta ya Citron.
Imva n'imano by'izi soda biri mu buryohe bwazo bwa kamere. Uburyohe bw'imbuto, butuma umuntu wese unywa Fanta yumva aryohewe n'uburyohe budasanzwe. Ubu buryohe butuma no ku ruhande rw'amarangamutima humva hatekanye, kunywa Fanta bitanga ibyishimo, gukangura amarangamutima meza no kwishima.
Fanta Orange na Citron si ibyo kunywa gusa, ahubwo zifite n'amateka yihariye mu gukundwa n'abantu kubera uburyo zagiye zihuza abantu, zigakoreshwa mu birori, iminsi mikuru, ndetse no mu biganiro by'abantu. Kubimenya byongera agaciro ku buryo umuntu ahora yishimira igihe anyweye Fanta, kuko buri kinyobwa gifite inkuru yacyo, kandi iyi nkuru yerekana ko n'imbuto ziri mu buzima bwacu zishobora guhinduka ikinyobwa abantu bakunda.
Ubu, buri wese ashobora kumenya ko kunywa Fanta atari ukunywa gusa, ahubwo ari nko gusogongera umuco n'amateka y'imbuto z'Isi, akagera ku byishimo by'umwimerere bivuye mu bimera karemano. Ibi ni byo bituma Fanta ikomeje gukundwa ku Isi yose, ikaba idasanzwe mu buryohe n'amateka yayo.
Fanta ya Orange yaciye ibintu mu myaka yashize ndetse na nubu!Fanta ya Citron bitewe n'amateka yayo ndetse n'umwimerere ikoranwe, nibyo bituma igira igikundiro cyinshi kubayinywa
Mu buryo butunguranye Mamadou Sy na Seidu Yussif Dauda ba APR FC ntabwo baraye bakinnye umukino wo kwishyura w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League iyi kipe yatsinzwemo na Pyramids FC 3-0 inayisezerera ku giteranyo cy’ibitego 5-0.
Amakuru yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga ni uko aba bakinnyi bazize imyitwarire mibi itasobanurwaga.
ISIMBI yagerageje gushaka amakuru nubwo ba nyir’ubwite nta n’umwe wigeze ushaka kugira icyo abivugaho, gusa yamenye ko mbere y’umukino aba bakinnyi basohotse mu mwiherero w’ikipe nta ruhushya.
Aba bakinnyi bombi bakaba babaga mu cyumba kimwe cya hoteli bari babagamo, nyuma y’imyitozo ya nyuma yabaye ku wa Gatandatu bamaze gufata amafunguro nibwo basohotse.
ISIMBI yamenye ko nyuma yo kumenya ko batari mu cyumba cyabo baketse ko bari mu byumba by’abandi bakinnyi bagenda bakomanga icyumba ku cyumba ariko basanga ntabarimo ariko guhita bemeza ko batorotse.
Umwe muri aba bakinnyi nimugoroba bimaze kumenyekana ko batari bukine aganira n’umwe mu nshuti ze akaba yamwemereye ko icyo bazize ari uko bari basohotse nta ruhushya mu ijoro ribanziriza umukino, gusa ntabwo yamubwiye icyo yari bagiye gukora.
Aba bombi bakaba barabwiye Team Manager, Afande Kavuna ko bari bagiye kugura imiti ibintu atemeye ndetse binababaza umutoza ahitamo kubakura mu bakinnyi bakina uyu mukino.
Babwiwe ko n’uwavuga ko bari bagiye kubonana n’abantu bo muri Pyramids FC ntaho bahera bahakana cyane ko ngo ku mashusho ya hoteli.
APR FC ikaba yababajwe n’iki gikorwa cy’aba bakinnyi ku buryo bashobora gufatirwa ibindi bihano byisumbuyeho nibagera i Kigali.
'Martin ari kugenzurwa no kuvurwa n'itsinda ryacu ryita ku buzima bw'abakinnyi kuri Sobha Realty Training Centre mu gihe cy'ikiruhuko cy'imikino mpuzamahanga UEFA Champions League, intego ikaba ari uko yasubira mu kibuga vuba bishobotse', itangazo rya Arsenal ribihamya.
Uyu mukinnyi ukomoka mu gihugu cya Norvège, akaba na kapiteni w'ikipe ya Arsenal, amaze igihe ari umwe mu nkingi za mwamba mu mikino y'iyi kipe yo mu mujyi wa London.
Kuba yagize imvune mu ivi ry'ibumoso byatumye abafana benshi b'Arsenal ndetse n'Igihugu cya Norvège bibaza igihe azamara atagaragara mu kibuga.
Nubwo Arsenal yatangaje igihe azamara hanze, bamwe mu bagenzura ubuzima bw'abakinnyi bavuga ko imvune z'urutugu cyangwa ivi zikunze gufata igihe kirekire kugira ngo umukinnyi yongere agaruke mu buryo busanzwe. Ibi bishobora kuba ari ikibazo gikomeye cyane ku ikipe ya Arsenal, kuko Ødegaard akunze kuba mu bafasha hagati b'ingenzi cyane kandi agira uruhare runini mu migendekere myiza y'imipira itangwa imbere.
Mu mikino ishize ya Premier League ndetse no mu mikino ya Champions League, Ødegaard yagaragaje ubuhanga n'ubushishozi mu gutanga imipira yagezaga ku bakinnyi nka Bukayo Saka, Gabriel Jesus ndetse na Leandro Trossard.
Kuba atari buze kuboneka mu gihe runaka bishobora guha umutoza Mikel Arteta ikibazo gikomeye cyo gushaka uburyo yasimbura uyu mukinnyi mu buryo bushobora kutagaragaza icyuho.
Arsenal iri mu rugamba rukomeye rwo guhatanira igikombe cya Premier League ndetse no kugera kure mu mikino ya UEFA Champions League. Kubura umukinnyi nka Ødegaard muri ibi bihe by'ingenzi, ni ikibazo gishobora kugira ingaruka ku mikino ikomeye izakurikira. Gusa abafana bo bakomeje kugira icyizere ko itsinda ryita ku buzima bw'abakinnyi rizamufasha kugaruka vuba.
Umwe mu bafana b'Arsenal yagize ati: 'Ødegaard ni umutima w'ikipe yacu. Kuba avunitse biratubabaje cyane, ariko turizera ko azagaruka vuba kandi akomeze kudufasha mu rugendo rwo guhatanira ibikombe.'
Martin Ødegaard yagize imvune y'imitsi ifasha ivi ry'ibumoso gukora
Mu gihe byari byitezwe ko Minisitiri w'Intebe w'u Bufaransa, Sébastien Lecornu ayobora inama y'Abaminisitiri ku mugoroba wo kuri uyu wa 06 Ukwakira 2025, yatunguranye muri iki gitondo ubwo Ibiro bya Perezida Emmanuel Macron byatangazaga ko Lecornu yeguye ku mwanya wa Minisitiri w'Intebe. Â
Perezidanse y'u Bufaransa, mu biro bya Perezida Emmanuel Macron nibo batangaje ko uwari Minisitiri w'Intebe w'u Bufaransa, Sébastien Lecornu yamaze gutanga ubwegure bwe muri iki gitondo. Ni mu gihe hari hitezwe ko kuri uyu mugoroba aza gukoresha inama ye ya mbere y'Abaminisitiri,
Nk'uko bitangazwa n'ibiro ntaramakuru by'Ubufaransa/AFP, kwegura kwa Minisitiri w'Intebe Sébastien Lecornu gutewe n'uko abatavuga rumwe n'Ubutegetsi bo mu ishyaka ry'aba Républicains bayobowe na Bruno Retailleau bamwamaganye.
Sébastien Lecornu, yeguye kuri uyu mwanya abura gusa iminsi itatu ngo ukwezi kuzure kuko yagiye kuri uyu mwanya ku wa 09 Nzeri 2025. Yashyizweho igitutu n'abamushinja ko benshi mu bagaruwe muri Guverinoma ye ari abayihozemo kandi bafite ibyo banengwa. intyoza
Mbere yo kwitabira ubutumire bw’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Umunyezamu Ntwari Fiacre, yasuzuguye umutoza we muri Kaizer Chiefs yanga gusimbuzwa.
Wari wo mukino we wa mbere agiriwe amahirwe yo gukina, wabaye ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 5 Ukwakira 2025 mu mukino wa 1/8 cya Carling Cup bakinnyemo na Stellenbosch kuri Cape Town Stadium.
Ntwari Fiacre akaba yitwaye neza muri uyu mukino nta gitego na kimwe yinjijwe mu minota 90 y’umukino kongeraho n’iminota 30 y’inyongera.
Ubwo umutoza yari abajijwe kuri iyi myitwarire yagize ati “Ni ibintu tugiye gukemura imbere mu ikipe. Yavuze ko yari afite icyizere cyinshi ariko ntabwo ari ibintu byo kureka gutyo.”
Ntwari Fiacre akaba yari atarakina umukino n’umwe kuva uyu mwaka w’imikino wa 2025-26 watangira aho hakinaga Brandon Peterson.
Ntwari Fiacre aragera mu Rwanda uyu munsi saa 20h40′ aho aje ari bube bitabiriye ubutumire bw’ikipe y’igihugu Amavubi ku mikino 2 isoza itsinda C mu gushaka itike y’igikombe cy’Igikombe cy’Isi cya 2026 aho u Rwanda ruzakina na Benin na Afurika y’Epfo.
Marcus Rashford yagize imvune ubwo Barcelona yatsindwaga na Sevilla ibitego bine kuri kimwe cya Barcelona mu mukino wa La Liga ku munsi wejo hashize ku Cyumweru, taliki ya 5 Ukwakira 2025, nk'uko byatangajwe n'ikinyamakuru Diario Sport. Uyu mukinnyi w'ikipe ya Barcelona FC, nyuma yo kugira imvune, byahise bitera impungenge abakunzi b'umupira w'amaguru n'abafana be ku Isi hose.
Amakuru avuga ko nubwo imvune yamugaragayeho, nta bimenyetso bigaragaza ko ari ikibazo gikomeye cyangwa kizamubuza gukomeza kugaragara mu mikino iri imbere.
Abashinzwe ubuzima bw'abakinnyi ba FC Barcelona ni bo bazakora isuzuma ryimbitse kugira ngo harebwe neza uko amerewe, bityo hamenyekane niba akeneye iminsi myinshi yo kuruhuka cyangwa niba yakomeza imyitozo isanzwe kugira abone kugaruka mu kibuga.
Mu mupira w'amaguru, imvune ziba nk'ibisanzwe, ariko iyo bijyanye n'abakinnyi bakomeye kandi mu makipe akomeye, bituma amakuru akwirakwira cyane kandi bigatuma habaho kwibaza byinshi ku hazaza h'uwo mukinnyi mu mikino ikurikira.
Kuri ubu, amakuru ahari aragaragaza ko iyi mvune idakomeye, bityo abakunzi be bakaba bashobora gutuza, bakizera ko azagaruka vuba ku rwego rwe rwo hejuru.
Rashford amaze imyaka myinshi ari umwe mu nkingi za mwamba za Barcelona, kuri ubu iyo agize ikibazo cy'ubuzima bitera impungenge nyinshi kuko akenshi ahindura umukino mu kanya gato. Abafana bitezweho kumushyigikira muri ibi bihe, mu gihe abaganga n'abatoza bakomeje kumwitaho, kugira ngo agaruke afite imbaraga.
Imvune ya Marcus Rashford yateje impungenge ku bafana ba FC Barcelona