Author: webrwanda

  • Muhire Kevin avuze kuri Rayon na APR zasezerewe, kuba yarifujwe na Gitinyiro #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w’umunyarwanda ukina muri Sudani y’Epfo, Muhire Kevin yavuze ko nta kintu yavuga ku makuru yamwerekeje muri APR FC.

    Kevin Muhire yageze mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 7 Ukwakira 2025 aho yitabiriye ubutumire bw’ikipe y’igihugu Amavubi izakina imikino ibiri isoza itsinda C mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026 ya Bénin tariki ya 10 Ukwakira i Kigali na Afurika y’Epfo tariki ya 14 Ukwakira muri Afurika y’Epfo.

    Yari avuye muri Afurika y’Epfo mu ikipe ya Jamus yagiyemo mbere yo gusoza amasezerano muri Rayon Sports.

    Mbere y’uko ajyayo hari amakuru menshi yagiye hanze ko na APR FC yamwifuje ko yayisinyira.

    Ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru ISIMBI, abajijwe kuri aya makuru yaruciye ararumira ati “nta kintu nabivugaho.”

    Ku makipe abiri yari ahagarariye u Rwanda mu mikino Nyafurika, APR FC na Rayon Sports yakiniraga zavuyemo ku munota wa mbere, yavuze ko ayo makuru yayamenye.

    Ati “yego ayo makuru narayamenye.” Abajijwe icyo abona zabuze, yagize ati “reka tuvuge ku Mavubi, Rayon na APR tuzazigarukeho nyuma.”

    Yavuze ko muri Sudani y’Epfo ibintu bitagenze uko babishakaga kuko batagiye mu matsinda ariko Jamus ari ikipe nziza ubuyobozi burimo gukora ibishoboka byose ngo Jamus ibe ikipe ikomeye muri Afurika.

    Muhire Kevin yaruciye ararumira abajijwe kuri APR FC na Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12004

  • Rulindo: Polisi y'u Rwanda irihanangiriza abarwanya inzego z'umutekano #rwanda #RwOT

    Polisi y'u Rwanda iraburira abaturage bose kwirinda ibikorwa byo kwigomeka ku nzego z'umutekano, ikibutsa ko buri wese agomba kubahiriza amategeko mu gihe afashwe ashinjwa icyaha. Ni nyuma y'aho mu Ntara y'Amajyaruguru, Akarere ka Rulindo, Umurenge wa Masoro, Polisi yarashe mu cyico umwe mu itsinda ry'abantu bayirwanyaga ubwo yageragezaga kuyisagarira mu buryo bushobora guteza impanuka cyangwa gukomeretsa abashinzwe umutekano.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyaruguru yemeje iby'ayo makuru, avuga ko ubwo abapolisi bari mu gikorwa cyo gufata abantu bakekwaho ibikorwa by'ubujura n'iterabwoba, bahuye n'itsinda ry'abagabo batangiye kubarwanya bakoresheje intwaro gakondo, harimo imihoro n'amabuye.

    Abapolisi babanje kubasaba gushyira intwaro hasi, ariko umwe muri bo akomeza kubasatira, bituma barasa mu rwego rwo kwirwanaho.

    Polisi ivuga ko ibyabaye byari kuburizwamo iyo abo bantu bumvira amabwiriza y'abashinzwe umutekano, kuko intego nyamukuru atari ukubahutaza ahubwo ari ukugarura ituze mu baturage.

    Yongeye kwibutsa ko umuntu wese ukurikiranyweho icyaha agomba kwemera gufatwa neza, akaburanishwa mu buryo bwemewe n'amategeko, aho kwihitiramo inzira z'ubugome cyangwa urugomo.

    Yasoje isaba abaturage bose gukorana neza n'inzego z'umutekano, gutanga amakuru y'ahakekwa ibikorwa by'ubugizi bwa nabi no gukumira icyateza imvururu. Yibukije kandi ko kurwanya inzego z'umutekano ari icyaha gikomeye gihanwa n'amategeko kandi gishobora gutuma umuntu apfusha ubusa ubuzima bwe cyangwa agahungabanya umutekano w'abandi.

    Polisi y'u Rwanda iraburira abaturage bose kwirinda ibikorwa byo kwigomeka ku nzego z'umutekano, ikibutsa ko buri wese agomba kubahiriza amategeko mu gihe afashwe ashinjwa icyaha

     

    Source : https://kasukumedia.com/rulindo-polisi-yu-rwanda-irihanangiriza-abarwanya-inzego-zumutekano/

  • Umunyamahirwe muri FORTEBET yahembwe akayabo ka 4,874,958 FRW #rwanda #RwOT

    Umwe mu banyamahirwe ba FORTEBET nyuma yo gutega kwinjizanya(ibitego) no gutsinda ku makipe atandukanye akoresheje amafaranga 16,460Frws, atangiye icyumweru agize bimwe mu bibazo aherereza ku ruhande nyuma yo gutsindira akayabo ka 4,874,958 FRW.

    Uyu munyamahirwe, ubwo yakoraga Ipari( urutonde rw'amakipe uko yayahisemo), Ikipe imwe kwinjiza nibura igitego, over za 1.5, hamwe n'ikipe ya Manchester City gutsinda, nibyo yarakeneye ku itike ye kugirango atsindire aya mafaranga.

    Itike ye cyangwa se Ipari ye yari igizwe n'imikino myinshi ifite ibikubo bitoya, aho umukino wa Manchester City gutsinda Brentford ariwo warufite igikubo kinini cya 1.64. Iyi ntsinzi yari ku itike ifite Nomero 3526600122889999.
    Nk'ibisanzwe, amafaranga ye yose yarayahawe itike ye ikimara gutsinda.
    Turakwishimiye!.
    intyoza.com

    The post Umunyamahirwe muri FORTEBET yahembwe akayabo ka 4,874,958 FRW first appeared on Intyoza.

    The post Umunyamahirwe muri FORTEBET yahembwe akayabo ka 4,874,958 FRW appeared first on Intyoza.

    Source : https://www.intyoza.com/2025/10/07/umunyamahirwe-muri-fortebet-yahembwe-akayabo-ka-4874958-frw/

  • Killaman yahishuye uko umugore we yari agiye kwahukana kubera kwigira indakoreka kwe (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa Filime nyarwanda ukunzwe na benshi, Niyonshuti Yannick uzwi nka Killaman yavuze ko yigeze kwigira indakoreka mu rugo yumva ari mu kuri bituma n’umugore we Shemsa yenda kwahukana.

    Ni mu kiganiro yagiranye na ISIMBI aho yavuze ko hari abagabo benshi babayeho ubuzima umuryango wabo utazi bumva ko bari mu kuri, umugore atagomba kumenya ibyo bakora byose.

    Killaman yavuze ko uwo mugabo ari we yari we. Ati “nari wa mugabo niba mfashe icyemezo nta kintu Shemsa agomba kuvuga. Niba mvuze ngo ndashaka kugura imodoka Shemsa wowe nta kintu uri buvuge. Niba nshaka ubukwe burimo ibi n’ibi ntabwo biri buvemo bite amafaranga ni ayawe warayakoreye?”

    Yakomeje avuga ko inshuro nyinshi yagiye afata ibyemezo ku giti cye umugore atabizi. Ati “nari wa muntu ufata icyemezo nkahita ngenda nkagura ibibanza nta mugishije inama, nkamara n’amezi ntaramujyana aho ibyo bibanza biri, byamubabaza nti ubabazwa n’ubusa. Njye mu mutima wanjye nkumva ntaribi cyane ko ntacyari kibyihishe inyuma ariko iribi rirahari.”

    Yavuze ko yaje gusanga yarabangamiye umugore we bikomeye cyane ariko yamubereye imfura arihangana kuko atashakaga gusenga.

    Ati “naje kwisanga yego umugore ntabwo ashaka gusenya ariko naramubangamiye pe, urumva ntazi konti yanjye ngo mbitsa mu yihe banki, ntazi amafaranga ntunze ngo angana gute, we ari kubona ngo natanze miliyoni mu bantu aba n’aba, sinamugishije inama mubwire ngo nzajya gufasha abantu cyangwa na we ambwire ngo hari abo mfite wagafashije.”

    “Ngira umugore wihangana, ibyo bintu byose yabiciyemo, ari ubukwe nta mwanzuro yari abufiteho. Mfata umwanzuro wo kugura imodoka ntabyo yari azi yagiye kubona abona mfite imodoka, mfata umwanzuro wo kugura amasambu atabizi we ari umugore ugomba kuba ari mu rugo nkamutunga.”

    Killaman yavuze ko yaje kwisanga mu rugo rwe nta byishimo bikibaha kuko umugore we Shemsa yari yarahisemo kumwubaha nk’uko yabyifuzaga.

    Ati “naje kwisanga mu rugo nta byishimo bikihaba, uzi ikintu yankoreye? Yaranyubashye kuko nibyo nashakaga, nashakaga ko ibyo navuze bikurikizwa, nibyo yankoreye (…) Mbona nsigaye mvuga ikintu icyo ari cyo cyose akacyakira, urabona hari ukuntu umugore aba yarakaye, nta gusubiza agahita yigira mu cyumba.”

    “Nigize intare mu rugo. Hakaba hari igihe ambwira ngo chr wantije imodoka nkajya aha n’aha nti imodoka ifite ibyo iza kuba irimo, kuba nakwigomwa bwa rimwe nkamuha imodoka akazi kanjye nkakagira igitambo ku bw’umugore wanjye nkumva ntibibaho, akituriza.”

    Yavuze ko ikintu kizamutandukanya na we atakizi kuko banyuranye muri byinshi. Yageze aho aburira umuryango we umwanya neza neza, banamubwira ko bamukeneye akamubwira ko arimo kuzana ubwana.

    Byageze aho n’umwana mu rugo amutinya, umugore we na we asigaye akurikiza ibyo avuze nta kujya inama.

    Yaje gukanguka umunsi umugore amubwiye ati “hari igihe njya nkumbura ibihe bya kera tukiri abakene kuko nibwo twari dufite urukundo.”

    Yavuze ko yaje kwicara aratekereza yibaza niba icyo akeneye ari ukubahwa cyangwa ari ugutinywa, asanga ari ukubahwa yicara asaba umugore we imbabazi n’aho ubundi bari kuba baratandukanye.

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12002

  • Minisiteri ya Siporo yabateye igihombo cya Miliyari 3! Inzozi Lotto irasaba kurenganurwa #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko Urwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) rwambuye uruhushya Inzozi Lotto (Carousel Ltd) rwo gukoresha Tombola y’Igihugu (National Lottery), iyi Kampuni ivuga ko yo yubarije ibikubiye mu masezerano yagiranye na Minisiteri ya Siporo (MINISPORTS) ahubwo ari yo yananiwe binabashobora mu gihombo cya miliyari 3 Frw

    Tariki 2 Ukwakira 2025 RDB yatangaje ko yambuye uruhushya Inzozi Lotto (Carousel Ltd) rwo gukoresha Tombola y’Igihugu, ni nyuma yo gusanga itubahirije inshingano ziri mu masezerano, amategeko n’amabwiriza agenga imikino y’amahirwe.

    Itangazo RDB yashyize hanze, rigira riti: 'Urwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB), rubinyujije muri Komisiyo ishinzwe Tombola y’Igihugu n’imikino y’Amahirwe (NLGC), ruramenyesha abantu bose ko uruhushya rwari rwahawe Inzozi Lotto (Carousel Ltd) rwo gukoresha Tombola y’Igihugu rwahagaritswe kubera kutubahiriza inshingano zikubiye mu masezerano hamwe n’amategeko n’amabwiriza agenga imikino y’amahirwe. Guhera ubu, Inzozi Lotto ntiyemerewe gukoresha Tombola y’Igihugu mu Rwanda.”

    “Abatsinze Tombola bafite ibimenyetso bigaragaza ko batarishyurwa baramenyeshwa ko Inzozi Lotto igifite inshingano zo kubishyura.'

    RDB yavuze ko kandi iri gushaka undi mufatanyabikorwa mushya mu mikorere ya Tombola y’Igihugu, 'hakurikijwe amahame yo gukorera mu mucyo, kubahiriza inshingano no kurengera inyungu rusange.'

    Mu kiganiro bagiranye n’Itangazamakuru, uruhande rwa Inzozi Lotto rwasobanuye byinshi kuri uku guhagarikwa ndetse bakuraho urujijo ku cyateye iri yamburwa ry’uru ruhushya ibintu bo bafata nk’akarengane.

    Patrick Kaka, Ushinzwe Ubucuruzi muri Inzozi Lotto, yavuze ko basinyanye amasezerano na Leta y’u Rwanda yari ihagaririwe na Minisiteri ya Siporo bumvikana ko hari ijinisha bazajya batanga mu rwego rwo guteza imbere siporo, ibi bikiyongera ku bihembo bazajya batanga.

    Aya masezerano ariko akabaha uburenganzira bwo kuba ari bonyine bafite ubu burenganzira bwo gukoresha tombola y’igihugu.

    Ati “Inzozi Lotto kuva zatangira gukora zagerageje kubahiriza amasezerano ari yo gutanga ijanisha ringana 20% yumvikanyweho ari n’aho mu kwezi kwa Cumi 2023 amafaranga arenga miliyoni 600 Frw yatanzwe nk’amafaranga yo gusangira ibyinjiye kuva Inzozi Lotto zatangira, yatanzwe habazwe igihe Inzozi Lotto zatangiriye gukora kugeza igihe yatangwaga.”

    Yakomeje avuga ko nubwo batanze ayo mafaranga ariko n’ubundi hari izindi Kompanyi zakora nk’ibyo bakora kandi ari bo bonyine bafite ubwo burenganzira, icyo bise nko kurenga ku masezerano yasinywe hagati y’impande zombi. Yagarutse nko kuri Tsinda Pe, Tunga, Ikibire Lotto.

    Yavuze ko ubwo batangaga ayo mafaranga habayeho ibiganiro bitandukanye bizezwa ko ikibazo cyabo kigiye gukemurwa nta wundi muntu uzongera gukora nk’ibyo bakora kuko ari bo bonyine babifitiye uburenganzira.

    Gusa ngo ntibyakunze ahubwo bakomeje gukorera mu gihombo kuko amakampuni yandi akora nk’ibyabo yakomeje kuvuka, leta ngo yagerageje kuyahagrika ari na yo mpamvu yavukaga agakora igihe gito agafunga imiryango ejo hakavuka andi.

    Umubano wa Inzozi Lotto na Leta ku masezerano yasinywe na MINISPORTS, waje gushyirwaho akadomo ubwo bishyuzwaga miliyoni 680 Frw nka rya janisha rya 20%, aho banze kuyatanga kuko babonaga n’ubundi nta cyizere cy’uko nibayatanga abakora ibyo bakora bazakomeza gukora kuko na mbere bari babyijejwe ariko birananirana.

    Ati “nubwo twakoreraga mu kibuga kirimo abarenga ku masezerano leta yo yakomezaga kubara ya 20% nk’uko bikwiye, ni nayo ari mu ibaruwa RDB yaduhaye angana na miliyoni 680 Frw, twe tukavuga ko nta kibazo twayishyura ariko se ikibazo cy’abandi bantu bakomeza batandukira ku masezerano yacu cyo kirakemuka gute? Aho ni ho havuye kutumvikana bituma havaho guhagarika amasezerano no kwamburwa uruhushya.”

    Umuyobozi Ushinzwe Iyamamazabikorwa n’Ubucuruzi bwifashisha Ikoranabuhanga muri Inzozi Lotto, Kalisa Dylain Chris yavuze ko bagiye banagongana cyane n’abantu batsindiraga amafaranga muri izo kampuni zindi bakaza kwishyuza Inzozi Lotto.

    Kalisa yongeye gushimagira ko icyatumye batishyura aya mafaranga ari uko nta cyizere berekagwa cy’uko nibayishyura bazakorera ku isoko bisanzuye.

    Ati “Niba twarishyuye miliyoni 640 mu kwezi kwa 10/2023 bitarenze mu kwa 10 hakanyuramo violation y’amezi 6, umwaka ukurikiyeho hakanyuramo indi, ni iki cyemeza ko nitwishyura zitazongera kubaho?”

    “Kuva icyo gihe twatangira gukorana twagerageje gukurikiza amatekegeko, kwishyura abatsinze ndakeka nta muntu wagiye mu itangazamakuru avuga ko atishyuwe cyangwa ngo yishyuwe igice, kwishyura 20% twumvikanye na leta nk’uko biri mu masezerano.”

    Avuga ko icyananiranye ari ugukumira abandi bantu bakora nk’ibyabo, bagakorera ku isoko bisanzuye ibintu bavuga ko n’amafaranga leta yakinjije atari yo yinjiza bitewe n’abantu benshi ku isoko bakora Lottery.

    Kalisa Chris kandi yavuze ko RDB yabandikiye ibabwira ko nibatishyura ayo mafaranga bazamburwa uruhushya, bahise bandikira Minisiteri ya Siporo bagiranye amasezerano bayibwira ikibazo gihari ko bakicara bakagikemura cyangwa bakajya mu bakemurampaka na RDB barayimenyesha, MINISPORTS ntiyabasubije ahubwo bongeye kwakira ibaruwa ya RDB ibambura uru ruhushya. Ni ibintu byabatunguye cyane kuba MINISPORTS bafitanye amasezerano yaranze kubasubiza RDB igahita ibahagarika.

    Aya masezerano y’imyaka 10 bari basinye na MINISPORTS bavuga ko yabateye igihombo kigera kuri miliyari 3 z’amafaranga y’u Rwanda nk’uko umunyamategeko wabo, Niyibiza Remmy yabigarutseho.

    Icyo bifuza nta kindi ni ukurenganurwa amategeko n’amasezerano basinyanye agakurikizwa hatabayeho guhutazwa k’uruhande runaka.

    Muri 2018 nibwo Carousel Ltd yemerewe gukora ibikorwa by’Imikino y’Amahirwe itangira gukora muri Mutarama 2021, amasezerano yasinywe hagati yayo na Minisiteri ya Siporo yari ihagaririye Guverinoma avuga ko 20% y’amafaranga azajya aba yacurujwe azajya mu bikorwa byo guteza imbere siporo mu Rwanda, 70% akajya mu bihembo n’aho 10% ikaba inyungu yabo.

    Bamaze impungenge abantu batsindiye ibihembo byabo ko bazabibona nta kibazo na kimwe gihari aho abatarishyurwa batsindiye miliyoni ari 2, abatsindiye amafaranga ari munsi batarishyurwa ni 20.

    Mu gihe bamaze bakora, abantu bari hagati y’ibihumbi 30 na 40 batsindiye amafaranga make make atagera kuri miliyoni (buri umwe) ni mu gihe abandi ibihumbi bibiri buri umwe yatsindiye miliyoni.

    Itangazo rya RDB ribambura uruhushya

    Patrick Kaka, Ushinzwe Ubucuruzi (ubanza ibumoso) na Umuyobozi Ushinzwe Iyamamazabikorwa n’Ubucuruzi bwifashisha Ikoranabuhanga muri Inzozi Lotto, Kalisa Dylain Chris basobanuye byinshi ku ihagarikwa rya Inzozi Lotto

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12003

  • Nyabihu: Ruhurura yaciye inkangu hagati mu ngo z'abaturage #rwanda #RwOT

    Abatuye mu Kagari ka Gatagara, Umurenge wa Karago, mu Karere ka Nyabihu, baravuga ko bahangayikishijwe bikomeye n'inkangu yacitse hagati mu ngo zabo, igatandukanya abaturage ndetse igashyira mu manegeka ibiro by'Akagari ka Gatagara, Poste de Santé ya Gatagara ndetse n'amazu menshi y'abaturage batuye hafi aho. Iyi nkangu ivugwa ko yaturutse ku mvura nyinshi imaze iminsi igwa.

    Abaturage bavuga ko kuva iyi ruhurura yacikamo ibice, ubuzima bwabo bwahindutse kuko bamwe batagishobora kugerera ku baturanyi babo, abandi bakaba batinya ko amazu yabo azahirima igihe cyose imvura iguye.

    Hari n'abavuga ko abana babo batagishobora kwambuka bagiye ku ishuri kubera ubunini n'ubujyakuzimu bw'iyo ruhurura.

    Umwe mu baturage witwa Mukamana Claudine yagize ati: 'Iyo imvura iguye dutinya gusohoka, kuko ubutaka burasatura bigatuma dukeka ko amazu ashobora kugwa igihe icyo ari cyo cyose. Twabuze aho twerekeza n'iyo twitabaje ubuyobozi batubwira ko ikibazo kiri gusuzumwa.'

    Abaturage basaba ko hakorwa ibikorwa byo gusana iyo ruhurura cyangwa hakubakwa inkuta zifata ubutaka kugira ngo birinde impanuka zishobora gukurura ibihombo n'ibyago bikomeye. Ubuyobozi bw'Umurenge wa Karago bwo bwemeza ko ikibazo cyagejejwe ku rwego rw'Akarere, kandi harimo gushakwa ibisubizo birambye birimo gusana no gufata icyo gice cyangiritse kugira ngo ubuzima busubire mu buryo.

    Iyi nkangu ni imwe mu zagiye ziboneka mu bice bitandukanye by'Akarere ka Nyabihu mu gihe cy'imvura, aho abaturage basabwa kuba maso no kwirinda gutura mu bice bigaragara nk'iby'amanegeka.

    Ruhurura yaciye inkangu hagati mu ngo z'abaturage ikaba yashyize mu manegeka ibiro by'Akagari ka Gatagara na Poste de santé

     

    Source : https://kasukumedia.com/nyabihu-ruhurura-yaciye-inkangu-hagati-mu-ngo-zabaturage/

  • Nyuma yo gutandukana n’umunyarwandakazi, Sarpong wakiniye Rayon yateye ivi (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w’umunya-Ghana wakiniye Rayon Sports, Michael Sarpong yatereye ivi inkumi yibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Sarpong yagaragaje ko yambitse impeta Tierra Wright ndetse akemera kuzamubera umugore. Ni ibirori byitabiriwe n’inshuti n’abavandimwe.

    Yagize ati “amasengesho y’ibihe byose, ibyishimo, kudahinduka n’urukundo byangeje kuri ibi bihe na we. Ndashima impano y’urukundo, ubwiza bw’umwunganizi n’urugendo tugiye kugendana. Muri wowe ntabwo nabonye urukundo gusa, ahubwo umwunganizi, inshuti ndetse n’urugo rw’iteka ryose ku mutima wanjye.”

    Tierra na we yagize ati “ndacyasakuza kubera umukunzi wanjye, ku bagore beza b’inshuti zanjye niba umugabo atari mwiza kuri wowe, mureke umugabo wa nyawe ntatuma umuhiga.”

    Michael Sarpong wakiniye Rayon Sports hagati ya 2018 na 2020 ateye ivi nyuma y’uko muri 2020 yari yakoreye ibirori by’isabukuru umukobwa w’umunyarwandakazi, Djazilla ariko bakaza gutandukana.

    Ibyishimo byari byose

    Byitabiriwe n’inshuti n’abavandimwe

    Byari ibirori byiza cyane

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12001

  • Shampiyona ya Handball yagarutse #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry’Umukino wa Handball mu Rwanda (FERWAHAND) ryamaze kwemeza ko shampiyona ya Handball igomba gutangira mu mpera z’iki cyumweru.

    Hazatangira shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo aho n’ingengabihe y’umunsi wa mbere yahise itangazwa.

    Shampiyona ikaba izatangira tariki ya 12 Ukwakira 2025, ikaba izabera ku bibuga bitatu Musanze, Ruhango na Nyagatare.

    Aya makipe akaba agiye gutangira urugendo rutoroshye rwo guhatanira igikombe cya 2025-26 ni mu gihe icy’umwaka ushize cyegukanywe na Police HC itsinze APR HC mu mikino ya kamarampaka.

    Gahunda y’umunsi wa mbere wa Shampiyona ya Handball tariki ya 12 Ukwakira 2024

    Musanze

    Musanze HC 11:00′ UR Huye
    UR Huye 13:00′ Gicumbi HT
    Gicumbi HT 15:00′ Musanze HC

    Ruhango

    ES Kigoma 11:00′ UR Rukara
    Nyakabanda HC 13:00′ ES Kigoma
    UR Rukara 15:00′ Nyakabanda HC

    Nyagatare

    GS Tabagwe 11:00′ ADEGI Gituza
    AGEDI Gituza 13:00′ APR HC
    APR HC 15:00′ GS Tabagwe

    Shampiyona ya Handball izatangira ku Cyumweru

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11999

  • Niyonizera Judith watandukanye na Safi aritegura kwibaruka ubuheta #rwanda #RwOT

    Niyonizera Judith uzwi nka Judy Boss Lady n’umugabo we King Dustin barimo kwitegura kwibaruka ubuheta.

    Judith wamamaye cyane ubwo yakoraga ubukwe n’umuhanzi Safi ariko ntibigende neza bakaza gutandukana, yaje kubona umuhoza amarira.

    Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yasangije abamukurikira amashusho agaragaza ko atwite kandi akuriwe, ashimira Imana ku byo ikomeje gukorera umuryango wabo.

    Ati “Urakoze Mana ku bwa byose wadukoreye.”

    Baritegura kwibaruka ubuheta mu gihe muri Nzeri 2023 bari bibarutse imfura yabo.

    Judith Niyonizera na King Dust batangiye gukundana mu 2021, ndetse mu 2023 baza kwibaruka imfura yabo.

    Muri Gicurasi 2025 nibwo aba bombi baje gukora ubukwe, ni nyuma y’uko ubwo yakoze na Safi 2017 urugo rutamuhiriye

    Niyonizera na King Dust baritegura kwibaruka ubuheta

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12000

  • Titi Brown yarokotse impanuka ikomeye, uwo bari kumwe iramuhitana #rwanda #RwOT

    Amashimwe ni yose ku mubyinnyi Titi Brown, nyuma yo kurokoka impanuka ikomeye ya moto n’ikamyo yo mu bwoko bwa ‘Howo’ yahitanye umumotari wari umuhetse.

    Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 06 Ukwakira 2025, yasangije abamukurikira ubutumwa bw’amashimwe ku Mana agaragaza ko yakoze impanuka ya moto ku bw’amahirwe akayirokoka.

    Yavuze ko we n’umumotari wari umuhetse bahuye n’imodoka yo bwoko bwa ‘Howo’, uwari umutwaye ahita yitaba Imana, gusa we (Titi) nta n’igikomere yagize.

    Ati “Mwa bantu kurokoka impanuka ya Howo umumotari wari ugutwaye agapfa wowe ukabivamo nta n’igikomere, ni ubuntu bw’Imana.”

    Ishimwe Thierry wamamaye nka Titi Brown, ni umwe mu babyinnyi bakunzwe cyane mu Rwanda, igikundiro cye cyangwa ubwamamare bwe bwiyongereye kurushaho ubwo yari afunguwe agatangira kuvugwa mu nkuru z’urukundo n’umukinnyi wa filime, Nyambo Jesca.

    Titi Brown yarokotse impanuka ikomeye

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11998