Author: webrwanda

  • Rusizi: Isuri iri kuva mu muhanda uri kubakwa nidakumirwa, irakomeza yangirize abaturage #rwanda #RwOT

    Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi baravuga ko basigajwe inyuma n'amateka dore ko n'isuri nayo ubwayo itaboroheye ku munsi wejo hashize ku wa gatatu taliki ya 8 Ukwakira 2025 ubwo imvura yagwaga nyinshi mu muhanda uri kubakwa muri aka gace, aho amazi y'isayo yamanutse agasenya imyaka yabo, agahitana ubutaka bwabo ndetse akanangiza amazu atari make.

    Aba baturage bavuga ko nubwo bishimira ibikorwa remezo biri gukorwa aho, imihanda irimo kubakwa igomba gukorwa hubahirizwa uburyo bwo kurinda ibidukikije, kuko bitabaye ibyo, ibyiza by'iterambere bishobora kubyara ibibazo.

    Umwe mu baturage utifuje gutangaza amazina ye, ubwo yaganiraga na Kasuku Media yagize ati: 'Iyo imvura iguye, amazi ava kuri uwo muhanda araza agacengera mu mirima yacu, akangiza imyaka n'inzu. Twamaze gucika intege kuko buri gihe tugira ibihombo bitari bike.'

    Aba baturage barasaba ubuyobozi gufata ingamba zo kubaka imiyoboro ikwiye y'amazi ndetse no gusibura ibinogo byose byagiye bitezwa n'iyo suri kugira ngo ubuzima bwabo busubire mu buryo.

    Ku ruhande rw'ubuyobozi bw'Akarere ka Rusizi, bwo bwatangaje ko ikibazo kizwi kandi kiri gukurikiranwa. Umuyobozi w'Akarere yatangaje ko bamaze kubarura ibikorwa byose byangijwe n'amazi ava kuri uwo muhanda, kandi ko abafite isoko ryo kuwukora bazasabwa gutanga indishyi ku byangijwe mbere y'uko imirimo ikomeza.

    Ubuyobozi bwanijeje abaturage ko hazashyirwaho ingamba z'igihe kirekire zo kurwanya isuri, harimo gutera ibiti n'ibyatsi bifata ubutaka, no gukorana n'abaturage kugira ngo birinde kongera gukora ibikorwa bishobora kongera kwangiza ibidukikije.

    Isuri iri kuva mu muhanda uri kubakwa nidakumirwa, irakomeza yangirize abaturage
    Imiyoboro y'amazi yazibye
    Abaturage bavuga ko nubwo bishimira ibikorwa remezo biri gukorwa aho, imihanda irimo kubakwa igomba gukorwa hubahirizwa uburyo bwo kurinda ibidukikije, kuko bitabaye ibyo, ibyiza by'iterambere bishobora kubyara ibibazo

     

    Source : https://kasukumedia.com/rusizi-isuri-iri-kuva-mu-muhanda-uri-kubakwa-nidakumirwa-irakomeza-yangirize-abaturage/

  • Ingabire Marie Immaculée yitabye Imana #rwanda #RwOT

    Ingabire Immaculée wari wari umuyobozi w’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane (Transparency International-Rwanda) yitabye Imana azize uburwayi.

    Yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 9 Ukwakira 2025 ku myaka 64 y’amavuko.

    Amakuru y’urupfu rwa Ingabire yemejwe n’abantu ba hafi b’umuryango we ndetse n’abo bakorana muri Transparency Rwanda.

    Mu itangazo Transparency International-Rwanda yashyize hanze yagize iti “Tubabajwe no kubamenyesha ko umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée yitabye Imana mu gitondo cyo ku wa 9 Ukwakira 2025 nyuma y’igihe arwaye. Umuryango wa Transparency International Rwanda wihanganishije umuryango we n’inshuti. Aruhukire mu mahoro. “

    💔We are deeply saddened to announce the passing of @TI_Rwanda Chairperson, Ingabire Marie Immaculée, who passed away on the morning of 9th October 2025 after a period of illness. @TI_Rwanda expresses heartfelt condolences to the family and friends. May she rest in peace. 🕊️ pic.twitter.com/vRoPkKWrUM

    — Transparency International Rwanda (@TI_Rwanda) October 9, 2025

    Ubuzima bwe

    Ingabire Immaculée mu biganiro yagiye atanga yavuze ko yakuriye mu buhungiro aho yabaye muri Kongo n’u Burundi akaza mu Rwanda ahungutse mu 1994, aho yari yaratandukanye n’umugabo bari bamaze imyaka 10 babana ndetse ntagire n’ubushake bwo gushaka undi mugabo.

    Yakundaga gutera urwenya, ntiyigeze ashyira amavuta na rimwe mu musatsi we, ndetse ko ntiyigeze adefiriza kuva yabaho, nubwo byongera ubwiza bw’abagore bagasa neza.

    Yakundaga gukora cyane ndetse akazi akagaharira umwanya munini ariko kandi agakunda gusohokana n’inshuti, akareba imbyino gakondo agakunda abantu batera urwenya bagasabana.

    Ingabire ni umwe mu bantu 20 bashinze Transparency International Rwanda mu 2004. Mu 2015, yatorewe kuyobora uyu muryango muri manda ye ya kabiri.

    Yakoze kandi muri ORINFOR igihe kirekire, akora mu bitangazamkuru byandika bitandukanye, yakoze muri Pro Femmes Twese Hamwe, IBUKA n’indi miryango y’abagore itegamiye kuri Leta.

    Mu mvugo ye umunsi ku munsi, yangaga ikibi, akacyamagana ku karubanda, ibintu byatumaga rimwe na rimwe abantu bavuga ko ari umunyamahane.

    Mu buzima bwe yagenderaga ku ntego eshatu arizo gusenga, kubaha no kudacika intege.

    Ingabire Marie Immaculée yitabye Imana

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12009

  • Bagiye imburagihe? Abakinnyi 10 b’abanyarwanda benshi bibaza irengero ryabo (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Hari ikiganiro cyabaga kuri Radio Rwanda ku wa Gatandatu nyuma ya saa sita cyitwa “Izasabwe”, aho abantu boherezaga intashyo kubo bakunda kandi bakumbuye bakabatura n’akaririmbo, hari abakinnyi benshi bibajije irengero ryabo, ubanza nabo bakohererejwe Intashyo binyuze muri iki kiganiro.

    Hagati y’umwaka wa 2009 na 2018 u Rwanda rwareze abakinnyi benshi kandi baje no gutanga umusaruro yaba mu makipe bakiniye ndetse n’ikipe y’igihugu.

    Ibyo byose bikeshwa amarero nk’iya FERWAFA yaje kuvamo Isonga ubu ikaba yarasenyutse, Irerero rya SEC ndetse n’irya APR FC n’andi make, gusa kuri ubu ubona ko abakinnyi bazamurwa ari hafi ya ntabo.

    Iyo ufashe umwanya ugatekereza hari abakinnyi benshi bagiye abantu batazi aho haba, wasanga ubu bamwe bakabaye bari no mu ikipe y’Igihugu irimo yitegura Benin Afurika y’Epfo cyane ko banayikiniye kandi n’ubwo bushobozi bakibufite.

    Ntabwo abo bakinnyi bose wabavuga ngo ubarangize, aha tugiye kugaruka ku mazina amwe azwi ariko abantu bakaba batazi iyo barengeye kandi bari bafite impano idashikanywaho.

    Muri aba bakinnyi bakaba bamwe batakiba no mu Rwanda barigendeye iby’umupira babishyize ku ruhande ni mu gihe hari abandi bagifite icyizere ko bazawugarukamo.

    Benshi bibaza impamvu abakinnyi b’abanyarwanda bahitamo kuva mu mupira bucece badasezeye ikibibatera, nubwo ntari bumugarukeho hari uzi irengero rya Rugwiro Herve ko amaze iminsi myinshi? Muzansubize.

    Ku rundi ruhande ariko na none iyo ugerageje kuganira n’aba bakinnyi bakubwira ko bamwe bahitamo kugenda ari bato bitewe n’ihungabana bakura mu mupira, aho ngo usanga baba mu ikipe badakina atari uko babuze ubushobozi ahubwo ari izindi mpamvu, kutumvikana n’abayobozi, abatoza, kutemera gukoresha juju n’ibindi.

    Gusa nidukoma urusyo dukome n’ingasire, hari n’abakinnyi baba badashobotse, ikinyabupfura cyabo kigerwa ku mashyi.

    Reka turebe kuri bamwe mu bakinnyi benshi bibaza irengero ryabo

    Kimenyi Yves

    Umwe mu banyezamu beza u Rwanda rwagize, yakiniye APR FC batwarana ibikombe, akinira Rayon Sports, Kiyovu Sports abantu bamuheruka muri AS Kigali muri 2023.

    Nta muntu ushidikanya ku buhanga bw’uyu munyezamu w’imyaka 32 kuko aho yakinnye hose yabugaragaje no mu ikipe y’Igihugu, nta gushidikanya iyo aba agika yari kuba ahamagarwa.

    Urugendo rwe rwashyizweho akadomo n’imvune yagize mu Kwakira 2023 ku mukino wa AS Kigali na Musanze aho yagize imvune y’igufa ry’Umurundi.

    Yarabazwe benshi bazi ko azagaruka ariko imyaka ibaye ibiri ndetse n’abegereye uyu munyezamu bakubwira ko kugaruka mu kibuga atabitekereza cyane n’ubwo bitaramuvamo.

    Ubu yarakize ameze neza cyane nta kibazo afite.

    Usengimana Faustin

    Usengimana Faustin ari mu bakinnyi bakinnyi bakiniye amakipe meza mu Rwanda, Rayon Sports, APR FC na Police FC. Ikipe y’Igihugu na yo yarayikiniye.

    Uyu mukinnyi ukina mu mutima w’ubwugarizi nta kipe afite ariko umupira ntarawureka, aheruka gutanukana na Masafi Al-Wasat SC muri Iraq.

    Uyu mukinnyi wagejeje Rayon mu matsinda ari mu Rwanda akaba yikorera imyitozo Kicukiro mu gihe akirimo gushakisha ikipe.

    Manishimwe Djabel

    Nta mwaka urashira ahamagawe mu ikipe y’Igihugu, Manishimwe Djabel wabaye kapiteni wa APR FC akaba ari no mu itsinda ry’abakinnyi bagejeje Rayon Sports mu matsinda benshi bibaza aho ari.

    Nta kipe afite ariko ntabwo yasezeye na none, uyu mukinnyi hari inkuru zamwerekeje muri Azam FC mbere y’uko uyu mwaka w’imikino utangira ariko ubanza zari ibihuha.

    Gusa mbere yo kuva muri Iraq aho yakinaga yari afite kwerekeza mu bihugu by’Abarabu nka Misiri na Algeria ariko ntibyakunda.

    Abakunda gutemberera ku Ruyenzi muzamubona kuko niho atuye anakorera imyitozo. Nta gihindutse muri Mutarama 2026 azagaruka mu kibuga.

    Rutanga Eric

    Myugariro wo ku ruhande rw’ibumoso wakiniye APR FC, Rayon Sports, Police FC akaba aheruka muri Gorilla FC mu mwaka w’imikino ushize.

    Rutanga yanakiniye ikipe y’Igihugu ni umwe mu bakinnyi benshi barimo kwibaza irengero rye.

    Uyu myugariro w’imyaka 32 ajya avuga ko iyo adakora amakosa yo kuva muri Rayon Sports yakabaye akiri mu kibuga.

    Ni umwe mu bakinnyi badafite ikipe bibereye mu rugo, nubwo abo babyirukanye bagikina na we ntarasezera ariko kuzabona ikipe yifuza biragoye.

    Sugira Ernest

    Niba hari umukinnyi abanyarwanda bakumbuye bakagera aho bakihanagura, ni rutahizamu w’abanyarwanda, Sugira Ernest.

    Uwavuga ko kuva 2016 ari we mukinnyi wakunzwe cyane ntiyaba abeshye bitewe n’ibikorwa bye, ibitego yatsinze byashimishije abanyarwanda.

    Kuva muri 2022 yajya muri Syria ntibikunda ntarongera gukandagira mu kibuga.

    Sugira Ernest wakiniye APR FC, Rayon Sports n’andi, umwaka ushize wa 2024 abakunzi be bari bishimye ko agarutse ubwo yasinyiraga Kiyovu Sports ariko ntiyayikiniye kubera ko itari yemerewe kugura abakinnyi.

    Ubu yibereye iwe mu Nyakabanda ubanza no kongera gukina agenda abivamo.

    Nshuti Dominique Savio

    Yagiye bucece, hari nyuma gato yo gukora ubukwe n’umukunzi we Tricia muri Gashyantare 2024.

    Yahise afata rutemikirere ajya gushakishiriza ubuzima mu Budage mu bitandukanye na ruhago.

    Savio yakiniye Rayon Sports, APR FC, AS Kigali na Police FC. Ni umwe mu bakinnyi bagiye imburagihe.

    Mugenzi Bienvenue

    Uyu rutahizamu na we benshi ibyo bari biteze sibyo babonye kuko yahise na we ibyo gukina abivamo.

    Ni umukinnyi watangaga icyizere mu makipe yakiniye arimo Kiyovu Sports na Police FC, gusa na we yajyanye na Savio mu Budage niho yibera.

    Ndayishimiye Thierry

    Umwe muri ba myugariro abantu babonaga azashyira igitutu kuri bakuru be akabona umwanya mu ikipe y’Igihugu, gusa siko byagenze kuko Ndayishimiye Thierry ushobora kuba ari na we muto muri aba bose twavuze, yakiniye Marines FC, Kiyovu Sports na AS Kigali na we ubu arabarizwa mu Budage, ruhago yayivuyemo.

    Nkinzingabo Fiston

    Ubuse tubyite ngo ibikundanye birajyana? Inshuti magaraga ya Kimenyi Yves, muri APR FC barabanaga batandukanye Kimenyi amaze gushaka, burya ngo hari n’igihe baguze imodoka bayifatanyije.

    Nkinzingabo w’imyaka 28 iyo uganiriye n’abakinnyi bakinanye bakubwira ko ari we mukinnyi ufite ubushobozi bwo gukoresha umupira icyo ashaka. Gusa ntiyahiriwe no kubyaza umusaruro impano ye.

    Mu ntangiriro za 2024 yavuye muri Mukura VS ajya gukora igeragezwa muri Afurika y’Epfo ntiyahirwa ahita agaruka mu Rwanda. Ubanza na we yarabivuyemo.

    Nsabimana Aimable

    Uyu we yabuze ahari, muri make ahari adahari.

    Ni myugariro wa Rayon Sports wakiniye Police FC, APR FC, Marines n’izindi zo hanze y’u Rwanda.

    Yagiranye ibibazo n’ubuyobozi bwa Rayon Sports mu mwaka w’imikino ushize bituma muri uyu mwaka nabwo bumuhima.

    Bwanze kumurekura nubwo yari yabonye ikipe, bwanze kumusabira license muri FERWAFA azajya yitoza, ahembwe ariko nta mukino muzamubonamo muri uyu mwaka w’imikino wa 2025-26. Ategereze umwaka utaha.

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12010

  • Uwari umunyamabanga wa Kibangu yatanze ingwate ya miliyoni 60, kugira ngo akurikiranwe adafunzwe mu byaha ashinjwa #rwanda #RwOT

    Uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kibangu, mu Karere ka Muhanga, Mukamutali Valerie, yashyikirije Urukiko rw'Ibanze rwa Nyamabuye ingwate y'amafaranga arenga miliyoni 60 Frw kugira ngo akurikiranwe adafunzwe mu byaha ashinjwa birimo kunyereza umutungo wa Leta n'andi ajyanye n'imicungire mibi y'imari rusange.

    Amakuru yemeza ko Mukamutali akurikiranyweho kuba yarakoresheje nabi umutungo wa Leta igihe yari akiri mu nshingano ze, aho bivugwa ko hari amafaranga y'imbunga yagombaga gufasha abaturage kwimurwa ku nyungu rusange yagiye ahagaragara mu buryo budasobanutse.

    Ibyo byatumye hakorwa iperereza ryimbitse n'inzego z'umutekano n'ubugenzacyaha, ibyo kandi byagaragaje ko hari ibikorwa by'amanyanga n'uburiganya mu micungire y'umutungo wa Leta.

    Urubanza rwe rwatangiye kuburanishwa mu mizi, aho ubushinjacyaha busaba ko akomeza gufungwa by'agateganyo kugira ngo adahungabanya iperereza, ariko we n'abamwunganira mu mategeko basaba ko akurikiranwa ari hanze kuko ngo ari inyangamugayo kandi afite aho abarizwa hazwi.

    Nyuma yo gusuzuma impande zombi, Urukiko rw'Ibanze rwa Nyamabuye rwemeye icyifuzo cye rumurekura by'agateganyo, ariko rumusaba gutanga ingwate y'amafaranga asaga miliyoni 60 Frw kugira ngo yizeze ko azitabira urubanza igihe cyose azaba abisabwe.

    Abaturage bo muri Kibangu batangaje ko bakurikiranira hafi uru rubanza, bamwe bavuga ko ari isomo rikomeye ku bayobozi bagenzi be bakwiye gucunga neza umutungo wa Leta bahawe, abandi bakavuga ko bagomba gutegereza umwanzuro w'urukiko kuko 'ubutabera ari bwo buzagaragaza ukuri kw'ibiri inyuma ya byose.'

    Uwari umunyamabanga wa Kibangu yatanze ingwate ya miliyoni 60, kugira ngo akurikiranwe adafunzwe mu byaha ashinjwa

    Source : https://kasukumedia.com/uwari-umunyamabanga-wa-kibangu-yatanze-ingwate-ya-miliyoni-60-kugira-ngo-akurikiranwe-adafunzwe-mu-byaha-ashinjwa/

  • Ingabire Immaculée yitabye Imana #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, taliki ya 9 Ukwakira 2025 nibwo hamenyeshejwe inkuru y'akababaro ko Ingabire Immaculée, wari Umuyobozi mukuru wa Transparency International Rwanda, yitabye Imana ku myaka 64 y'amavuko azize uburwayi.

    Ingabire Immaculée yari umuntu w'icyitegererezo mu guharanira ubunyangamugayo, kurwanya ruswa n'akarengane mu Rwanda. Yagize uruhare runini mu kumenyekanisha no gushyigikira ibikorwa by'ubushishozi mu micungire y'imari ya Leta no mu migirire y'abayobozi. Yari afite n'ijwi rikomeye mu guharanira uburenganzira bw'abagore, uburinganire, n'imibereho myiza y'abaturage.

    Mu buyobozi bwe, Transparency International Rwanda yashyize imbere gahunda zo gukangurira abaturage gutanga amakuru kuri ruswa, ubukangurambaga mu ngeri zinyuranye ndetse no gukorana n'inzego za leta mu guteza imbere imiyoborere myiza.

    Ku ruhande rw'umuryango w'abayobozi ba Leta y'u Rwanda , yabaye umwuganyirizaga mu kubaka ubushobozi bw'abaturage no guharanira ko amategeko yubahirizwa.

    Abantu batandukanye mu nzego za politiki, abikorera, imiryango itegamiye kuri leta n'abaturage basanze uru rupfu ari igihombo gikomeye mu rugamba rwo kurwanya ruswa no guteza imbere ubutabera mu Rwanda. Abo yasigiye impamba y'ubutumwa bwiza bazazirikana cyane umuhate n'inyigisho yasize, mu gushishikariza abandi gukomeza umurimo we mu kurwanya akarengane no guteza imbere imiyoborere itabogamye.

    Ingabire Immaculée yitabye Imana

     

     

    Source : https://kasukumedia.com/ingabire-immaculee-yitabye-imana/

  • Abakinnyi 9 b’Amavubi barasabwa gukina na Benin bigengesereye #rwanda #RwOT

    Harabura amasaha make Amavubi y’u Rwanda agacakirana na Benin mu mukino ubanziriza usoza itsinda C mu gusha itike y’igikombe cy’Isi cya 2026 aho hari abakinnyi basabwa gukina bitonze.

    Uyu mukino uzaba ejo ku wa Gatanu tariki ya 10 Ukwakira 2025 kuri Stade Amahoro saa 18h00′.

    U Rwanda rukaba rusigaje imikino 2 isoza itsinda C mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada.

    Amavubi azakina na Benin ejo asoreze muri Afurika y’Epfo akina na Afurika y’Epfo tariki ya 14 Ukwakira 2024. Mu mibare y’Amavubi biracyashoboka kuba aya mbere bakajya mu Gikombe cy’Isi, birasaba gutsinda iyi mikino yombi.

    Ubu Bénin na Nigeria zifite 14, Nigeria n’u Rwanda zikagura 11, Lesotho 9 na Zimbabwe 4.

    Uyu mukino wa Benin hari abakinnyi b’u Rwanda icyenda basabwa gukina bitonze kuko barebye nabi bazasiba umukino wa Afurika y’Epfo.

    Abo bakinnyi uko ari 9 bakaba bose bafite i
    ikarita y’umuhondo banonye iya kabiri bakaba batakina umukino wa Afurika y’Epfo.

    Abo ni umunyezamu Ntwari Fiacre, Manzi Thierry, Niyomugabo Claude, Imanishimwe Emmanuel Mangwende, Mugisha Bonheur Casemiro, Mugisha Gilbert na Kwizera Jojea abo bose baba bafite amahirwe yo kubanza mu kibuga.

    Abandi ni Ishimwe Anicet na Gitego Arthur inshuro nyinshi baba bari ku ntebe y’abasimbura. Undi mukinnyi ufite ikarita y’umuhondo ni Omborenga Fitina utarahamagawe.

    Amavubi azakina na Benin ifite ikibazo cya Junior Olaitan uri mu bakinnyi beza Bénin igenderaho, ntiyitabiriye ubutumire bw’igihugu cye kuko ikipe ye ya Götzepe yo muri Turikiya yamwimanye ivuga ko arwaye.

    Umunyezamu Ntwari Fiacre wa mbere w’ikipe y’igihugu Amavubi afite ikarita y’umuhondo, arasabwa Kwitonda

    Mangwende utaherukaga guhamagarwa afite ikarita y’umuhondo

    Niyomugabo Claude na we afite ikarita y’umuhondo

    Casemiro na we afite ikarita y’umuhondo

    Manzi Thierry umwe ushingiweho mu bwugarizi afite na we ikarita y’umuhondo

    Mugisha Gilbert witezwe kubanza mu kibuga arasabwa gukina yigengesereye

    Kwizera Jojea afite ikarita y’umuhondo

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12011

  • Kamonyi-Rugalika: Abageze mu zabukuru barashimira Perezida Paul Kagame wabarinze gusaza badasabiriza #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw'Akarere ka Kamonyi kuri uyu wa 07 Ukwakira 2025 bwifatanije n'Abageze mu zabukuru kwizihiza Umunsi mpuzamahanga wabahariwe. Ibirori byo kwizihiza uyu munsi byabereye mu Murenge wa Rugalika ku Gihango cy'Urungano. Bashimiye Umukuru w'Igihugu cy'u Rwanda, Paul Kagame we bavuga ko yabaciriye inzira nziza, abaha kubaho neza, abarinda gusaza basabiriza.

    Clothilde Mukamulisa, akuriye ihuriro ry'Abageze mu zabukuru bafata Pansiyo mu karere ka Kamonyi. Yabwiye intyoza.com ko Abageze mu zabukuru bari mu byiciro bibiri aribyo; Abageze mu zabukuru bafata Pansiyo, hakaba n'Abageze mu zabukuru batishoboye bahabwa inkunga y'Ingoboka mu buryo butandukanye.

    Mu izina rya bagenzi be, Mukamulisa Ashima Perezida Paul Kagame ko Ukuboko kwe kwabakingiye, Ko Imvugo ye ari nayo ngiro kandi ishimangira Ineza n'Urukundo abafitiye kuko byose bigaragazwa n'Ibikorwa bitandukanye bibakorerwa mu rwego rwo gukomeza kubasindagiza barindwa gusaza basabiriza.

    Ati' Perezida Kagame wacu yarebye kure, areba abantu bageze mu zabukuru aducira inzira y'Amasaziro meza, aradusindagiza mu buryo butandukanye baba Abafata Pansiyo n'abandi batishoboye bahabwa Inkunga mu buryo butandukanye. Murabizi ko nta kiguzi cy'Ubuzima wabona, ariko aha yadushyiriyeho Mituweli utishoboye akishyurirwa. Yashyizeho gahunda ya Ejo Heza, Yaduhaye Girinka aho uyifashe neza igukamirwa ikaguha ubukire ugahindura Ubuzima bukaba bwiza kurusha. Hari abahabwa Amafaranga y'Ingoboka n'Ibindi byinshi tumushimira'.

    Emmanuel Karahamuheto, umwe mu bageze mu zabukuru, ku myaka 68 y'amavuko ahamya ko urugendo rw'Imibereho myiza ku bageze mu zabukuru barushimira Perezida Paul Kagame we wabahaye agaciro akabarinda gusaza basabiriza.

    Ati' Ni Umubyeyi kandi ni Umukuru w'Igihugu, ni Perezida Kagame. Adutekerereza ibyiza kandi neza, adushakira iterambere rigera no mubakuze nkatwe ngo tubeho kandi neza. Uwakugabiye yakwima iki kindi ko aba ashaka ko ubuzima bwawe buba bwiza ndetse waba ugifite agatege ugakora ukiteza imbere. Ntacyo twamuburanye kuko yaduhaye Ubuzima, ntawe urwara ngo ahere mu nzu, bamwe ukwezi kurashira tugahembwa, haba abafata inkunga y'Ingoboka, yaba se abafata Pansiyo, Yatugabiye Amatungo magufi n'Amaremare, mbese yaduhaye Ubuzima kandi aracyatwitayeho'.

    Avuga kandi ko kuba uyu munsi mukuru w'Abageze mu zabukuru uhari, wizihizwa mu Rwanda ari ishema kuri bo kuko bibereka ko bazirikanwa, batibagiranye. Ati' Iyo habaye umunsi mukuru nk'uyu bituma abantu bakanguka bakumva ko icyo kiciro nacyo kizirikanwa n'Igihugu, ko kandi nawe hari icyo yakimarira'.

    Marie Josee Uwiringira, Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe Imibereho myiza y'Abaturage wari umushyitsi mukuru muri ibi birori , yababwiye ko Umukuru w'Igihugu abitayeho, yabahaye agaciro, ko kandi yatumye bumvwa. Yabibukije ko Igihugu kibitayeho ariko kandi ko nabo nubwo bari mu myaka y'izabukuru hari imbaraga ziri muri bo bagomba Igihugu.

    Yagize ati' Uwageze mu zabukuru, rimwe na rimwe niba yari afite imirimo ya Leta cyangwa y'Abikorera ntabwo bivuzeko Ubwonko bwe bwahagaze gutekereza. Hari umusanzu tumutezeho ku Gihugu ariko n'Umuryango we hari Umusanzu umutezeho. Mwanyuze muri byinshi, muzi byinshi, muri mwe mufite Inama ndetse n'Ibitekerezo byakubaka benshi, byahindura ubuzima bwa benshi bukaba bwiza kurusha, byose bigakorwa neza mu kubaka Igihugu'.

    Yagize kandi ati' Iyi myaka muyigeze mwaravunitse, muyigeze mwarabonye byinshi, mwaraturuhiye. Mu kwizihiza uyu munsi, twaje ngo tubibutse ko Igihugu kibatekereza kandi cyiteguye kubafasha mu gusubiza ibibazo bitandukanye'.

    Umunsi mukuru mpuzamahanga w'Abageze mu zabukuru, wemejwe n'Inteko rusange y'Umuryango w'Abibumbye yo ku wa 14 Ukuboza 1990 mu mwanzuro wayo No 45/106, aho yemeje Itariki ya 01 Ukwakira buri mwaka nk'Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Abageze mu zabukuru.

    Umuryango w'Abibumbye, usobanura ko ugeze mu zabukuru ari umuntu wese ufite imyaka y'amavuko kuva kuri 65 kuzamura. Mu Rwanda naho, ugeze mu zabukuru ni umuntu wese ugejeje cyangwa urengeje Imyaka 65 y'Amavuko. Ni umunsi kandi watangiye kwizihizwa mu Rwanda mu mwaka w'2000.

    Insanganyamatsiko y'uyu mwaka igira iti' TWITE KU BAGEZE MU ZABUKURU, DUTEGURA AHAZAZA HEZA H'ABAKIRI BATO, NI INKINGI MU ITERAMBERE RIRAMBYE'.

    Munyaneza Théogène

    The post Kamonyi-Rugalika: Abageze mu zabukuru barashimira Perezida Paul Kagame wabarinze gusaza badasabiriza first appeared on Intyoza.

    The post Kamonyi-Rugalika: Abageze mu zabukuru barashimira Perezida Paul Kagame wabarinze gusaza badasabiriza appeared first on Intyoza.

    Source : https://www.intyoza.com/2025/10/08/kamonyi-rugalika-abageze-mu-zabukuru-barashimira-perezida-paul-kagame-wabarinze-gusaza-badasabiriza/

  • Shema Ngoga Fabrice uyobora FERWAFA, yashyizwe mu kanama ka FIFA gashinzwe kurwanya irondaruhu n'ivangura #rwanda #RwOT

    Perezida w'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Shema Ngoga Fabrice, yagizwe umwe mu bagize Akanama k'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru ku Isi (FIFA) gashinzwe kurwanya irondaruhu n'ivangura.

    Muri komisiyo zitandukanye z'impuzamashyirahamwe y'umupira w'Amaguru ku Isi, harimo za komisiyo zitandukanye zigira uruhare mu guteza imbere no kurengera umupira w'amaguru ku Isi, Izi komisiyo zikaba zishyirwaho buri myaka ine.

    Nyuma y'aho Shema Ngoga Fabrice, watorewe kuyobora FERWAFA mu mpera za Kanama 2025, na we ari ku rutonde rw'Abantu 22 baturutse hirya no hino ku Isi bagize Akanama gashinzwe kurwanya irondaruhu n'ivangura, kayobowe n'Umunya-Ghana Kurt Okraku.

    FIFA kandi yemeje ko Kankindi Anne-Lise, usanzwe ari umunyamuryango wa AS Kigali yashyizwe mu kanama gashinzwe ikoranabuhanga mu mupira w'amaguru no kuwuteza imbere ku rwego rugezweho, kayobowe n'Umunya-Islande Thorvaldur Orlygsson.

    Si u Rwanda gusa rwagize abahagarariye muri komisiyo za FIFA kuko mu karere, Eng. Hersi Saidi, uyobora Yanga SC yo muri Tanzania, ari mu kanama gashinzwe gutegura amarushanwa y'abagabo.

    Perezida wa TFF, Wallace Karia, yahawe inshingano nka Visi Perezida wa komisiyo y'umupira wo ku mucanga, mu gihe Samuel Eto'o, uyobora Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru muri Cameroun, yagizwe Visi Perezida wa komisiyo ishinzwe amategeko muri FIFA.

    Aba baje muri izi nshingano basangamo undi munyarwanda Martin Ngoga we usanzwe ari Umuyobozi w'Akanama gashinzwe imyitwarire, yahawe izi nshingano mu nama ya 75 y'Inteko Rusange ya FIFA yabereye i Asunción, muri Paraguay muri Gicurasi 2025.

    Source : https://rushyashya.net/shema-ngoga-fabrice-uyobora-ferwafa-yashyizwe-mu-kanama-ka-fifa-gashinzwe-kurwanya-irondaruhu-nivangura/

  • Rutahizamu wa APR Djibril Ouattara yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa APR FC ukomoka muri Burkina Faso, Cheikh Djibril Ouattara yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.

    Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 8 Ukwakira 2025.

    Cheikh Djibril Ouattara akaba yashyize indabo ku mva anunamira imibiri y’Abatutsi ihashyinguye.

    Ouattara akaba yaretswe ibice bigize uru Rwibutso ndetse anasobanurirwa amateka arugize, uko Jenoside yateguwe n’ubukana yakoranywe.

    Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi rushyinguwemo imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside basaga ibihumbi 259.000, bakuwe mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo.

    Cheikh Djibril Ouattara akaba amaze iminsi adakina kubera uburwayi, afite igihe kigera ku mezi abiri ari hanze y’ikibuga.

    Ouattara yinjiye muri APR FC yinjiye mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2025 aho yafashije APR FC kwegukana Igikombe cya Shampiyona ndetse n’Igikombe cy’Amahoro.

    Cheikh Djibril Ouattara wa APR FC yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi

    Yashyize indabo ku mva anunamira imibiri y’Abatutsi bahashyinguye

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12008

  • APR FC yabonye umunyamabanga mushya #rwanda #RwOT

    Nyuma yo guhagarika uwari umunyamabanga w’agateganyo, Rtd Lt Col Alphonse Muyango biravugwa ko yamaze kubona umusimbura kuri uyu mwanya.

    Amakuru avuga ko Rtd Col Vincent Mugisha ari we munyamabanga mushya wa APR FC iheruka gusezererwa muri CAF Champions League itsinzwe na Pyramids FC ku giteranyo cy’ibitego 5-0.

    Rtd Col Vincent Mugisha wabaye umuyobozi mu Ngabo z’u Rwanda, RDF, ushinze guhuza abasivile n’abasirikare ni we munyamabanga w’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu zifite ibikombe 23 bya shampiyona.

    APR FC yaherukaga umunyamabanga mukuru, Masabo Michel wagiye kuri izi nshingano muri 2021 avaho muri 2023, gusa nubwo yari muri izi nshingano ntabwo yigeze akunda kugaragara cyane mu nshingano z’iyi kipe aho hari n’igihe yarwaye ajya kwivuza.

    Rtd Col Vincent Mugisha amakuru avuga ko ari we munyamabanga mushya wa APR FC

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12007