Author: webrwanda

  • Birababaje cyane – Umutoza Adel Amrouche w’Amavubi #rwanda #RwOT

    Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Adel Amrouche yavuze ko bibabaje cyane gutsindirwa mu maso ya Perezida Kagame wari waje kubashyigikira.

    Ni nyuma y’uko ejo hashize ku wa Gatanu tariki ya 10 Ukwakira 2025 Amavubi y’u Rwanda yatsindiwe na Benin 1-0 kuri Stade Amahoro maze inzozi zo kujya mu Gikombe cy’Isi zirangirira aho.

    Ni umukino Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yarebye aho yari yaje gushyigikira ikipe y’Igihugu.

    Nyuma y’uyu mukino Adel Amrouche yavuze ko ari ibintu bibabaje cyane gutsindirwa mu maso ya Perezida Kagame.

    Ati “Turababaye cyane kuko Perezida yari hano. Twese tuzi uburyo akunda umupira. Gutsindirwa imbere ye birababaza cyane, ariko abafana ntibakwiye gucika intege. Iyi ni ikipe yacu, tugomba gukomeza kubaka.”

    Uyu mutoza ukomoka muri Algeria yavuze ko kuba ikipe y’Igihugu idafite abakinnyi bakiri bato ngo ni bimwe mu byamukozeho.

    Ati “Tugomba gukora cyane, tugashora mu bato, tugateza imbere shampiyona yacu. Narababajije nti mumpe umukinnyi umwe w’imyaka 17 ukina mu ikipe nkuru, barambwira ngo ntawe. Iyo udafite urubyiruko rutegurirwa ejo hazaza, nta hazaza habaho.'

    U Rwanda rukaba ruri mu nzira rwerekeza muri Afurika y’Epfo aho rufite umukino n’iki gihugu tariki ya 14 Ukwakira 2025, akaba ari umukino usoza itsinda C mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada.

    Adel Amrouche yababajwe no gutsindirwa imbere ya Perezida Kagame

    Perezida Kagame yari yarebye uyu mukino

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12023

  • Hatanzwe amatike ibihumbi 30 ariko Stade ntiyuzura! Abanyarwanda ntibagikunda Amavubi? Habaye iki? #rwanda #RwOT

    Ni gute twisanze aha hantu? Aho bisigaye bimeze nk’aho kureba ikipe y’Igihugu ari nko kubyingingira abantu kandi atari ko byahoze.

    Bimaze kuba akamenyero ko ikipe y’Igihugu kuyireba byabaye ubuntu, mu minsi yashize bwo hatangwaga n’imodoka zibazana kuri Stade.

    Kuri ubu umuntu udafite amafaranga yo kwicara mu myaka y’icyubahiro iyo Amavubi ari bukine ntabwo yirushya agura itike ategereza umunsi w’umukino itangazo rivuga ko umukino ari ubuntu akajyayo, ku mbuga nkoranyambaga ho usanga banabazanya ngo “imodoka ziradukura he?”

    Ku mukino waraye uhuje Benin n’u Rwanda mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi, hashyizwemo imbaraga zishoboka zose mu gukora ubukangurambaga kuri uyu mukino kugira ngo abantu bazawitabire.

    Hakoreshejwe abavuga rikijyana ku mbuga nkoranyambaga (Influencers) n’abandi nubwo bamwe batatinye kunenga no kugaruka kubahawe izo nshingano niba koko ari bo bari babikwiye cyangwa ari bo babikora neza.

    Tukiri aha umuntu ataza no kubigarukaho, benshi bibaza impamvu iyo ikipe y’Igihugu igiye gukina abayikiniye (legends) bigizwayo bagashyirwa ku ruhande kandi ari bo bagatanze ubutumwa abakunzi b’umupira bakabwumva vuba.

    Bizagora kubona umunyabigwi w’ikipe y’igihugu mu bukangurambaga mu gihe Amavubi afite umukino, cyangwa barabegera bakabyanga? Reka ne kwivanga mu bya politiki.

    Tugarutse kuri uyu mukino Benin yaraye itsinzemo u Rwanda 1-0 kuri Stade Amahoro, ubukangurambaga bwarakozwa ndetse n’imibare yatangajwe mbere y’iminsi ibiri ngo umukino ube benshi bari bishimiye ko noneho nta muntu ushobora kwinjirira ubuntu.

    Bagaragaje ko Sky Box, Executive Seats, Business Suite na VVIP imyanya yashize, VIP igeze kuri 60%, ahasanzwe hasi ari 50% n’aho ahasanzwe hejuru ari 30%.

    Iyo mibare by’umwihariko ahari habaye Sold-out (aho imyanya yashize) niko byari bimeze cyane ko imyanya yo muri Sky Box, Executive Seats, Business Suite na VVIP amakuru avuga ko iyo uyiteranyije itagera ku gihumbi.

    Ubanza amatike kuva hashyirwa hanze amaze kugurwa ntawongeye kugura kuko hatangiye gusohoka amatangazo ko hari abaguriye abafana amatike ngo baze kureba umukino.

    Gusa amakuru ni uko ntawayaguze ari uburyo FERWAFA yakoresheje kugira ngo bitongera kugaragara ko abafana binjiriye ubuntu.

    Rayon Sports yashyize hanze itangazo ko yaguriye abakunzi bayo amatike ibihumbi 7, Rwanda Premier League nayo ivuga ko yaguriye abakunzi b’ubumupira w’amaguru amatike ibihumbi bibiri, FERWAFA nayo yavuze ko ifite amatike ibihumbi 10 ni mu gihe APR FC nayo ngo yari yaguriye abakunzi bayo amatike ibihumbi 11, ayo matike yose iyo uyateranyije angana n’amatike ibihumbi 30.

    Bivuze ko muri Stade ijyamo abantu ibihumbi 45 ushobora gusanga nta na 1/4 cyacurujwe. Hari n’abatebyaga ngo ushobora gusanga amafaranga y’amatike yacurujwe adashobora no kwishyura abakoreshejwe mu bukangurambaga ahubwo FERWAFA izakomaho.

    Nubwo byagenze gutyo ariko na Stade Amahoro ntabwo yuzuye, wabonaga igice cyo hejuru mu myanya isanzwe (regular upper) harimo imyanya myinshi cyane ndetse hashobora kuba hari harimo nka 1/4.

    Ese Amavubi ni ayo kureberwa ubuntu na Stade ntiyuzure?

    Sinzi uko uyu muco uzacika wo kurebera Amavubi ubuntu ariko ntibikwiye ko abantu bamenyera ko ikipe y’Igihugu ireberwa ubuntu.

    Ariko na none bigendana n’ibihe ikipe y’Igihugu irimo cyane ko nayo gutsinda ari Mana mfasha, ugasanga rero kumvisha umuntu ko aribwishyure amafaranga ye aje kureba ikipe abizi ko iri butsindwe, ni ibintu bitoroshye.

    Amavubi abaye atsinda nkeka ko nta muntu wahatirizwa kuza kuyareba.

    Ikindi cyagakozwe, ni umuti usharira ariko ukanyobwa, bakareka niba ari abantu 1000 baguze amatike bakaba ari bo bareba umukino n’aho bitaye ibyo no muri VIP bazisanga habaye ubuntu.

    Ntawakwirengagiza n’uburyo ubukangurambaga bukorwamo, hakwiye gushakwa n’uburyo hakoreshwa abanyamupira, bavuga ururimi rw’umupira nabyo byafasha.

    Nk’ubu wibaza nka Jimmy Gatete atanze ubutumwa ko azaba ari muri Stade Amahoro bugasakazwa hose nkeka bwakurura abafana kurusha ba ntuza (ntawe tuvuze izina rye).

    Igice cyo hejuru harimo abantu bake

    Abafana bari bagerageje kuza

    Benin yatsinze Amavubi

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12024

  • Butera Knowless yagiye nuri Tanzania gufatirayo amashusho y’indirimbo #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Butera Knowless ubu arabarizwa mu gihugu cya Tanzania aho yagiye gufatira amashusho y’indirimbo ye nshya yitegura gusohora.

    Ku mugoroba w’ejo nibwo abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yashyizeho amafoto ari ku kibuga cy’indege agaragaza ko yiteguye kugurukana na RwandAir.

    Knowless akaba yaherukaga gusohora indirimbo muri Gashyantare uyu mwaka yise “Umutima” izaba iri kuri Album ye ya gatandatu.

    Abakunzi be bakaba bibagazaga ibyo ahugiyemo bituma atabaha umuziki nk’uko byari bisanzwe, rero akaba agiye gufata amashusho y’iyi ndirimbo byitezwe ko izajya hanze mbere y’uko uyu mwaka w’imikino urangira.

    Ni umwe mu bahanzi bamaze igihe mu kibuga kandi bagikunzwe cyane bitewe n’uburyo indirimbo ze zinyura umutima n’amatwi w’abazumva.

    Knowless ubu ubarizwa mu nzu itunganya umuziki ya Kina Music, kuva yatangira kumenyekana muri 2011 amaze iyi myaka yose ari kugasongero kuko ntiyigeze asubira inyuma ahubwo umunsi ku munsi ibikorwa byagendaga bimutumbagiza.

    Butera Knowless yagiye muri Tanzania gufata amashusho y’indirimbo

    Ni umwe mu bahanzikazi bagezweho nubwo amaze imyaka myinshi mu muziki

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12022

  • Kavita yatoraguye amacupa muri Stade Amahoro bitungura benshi (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Myugariro wa Birmingham Legion muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Kavita Phanuel yananiwe kuva mu kibuga kubera agahinda nyuma yo gutsindwa na Benin 1-0.

    Uyu myugariro w’Amavubi yakinnye iminota 90 yose muri uyu mukino ubanziriza usoza itsinda C mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada.

    Uyu mukino wari urufunguzo ku Rwanda rwifuzaga kujya mu Gikombe cy’Isi aho rwasabwaga gutsinda imikino yarwo yari isigaje ya Benin na Afurika y’Epfo.

    Nubwo u Rwanda rwakinnye neza ntabwo byaje kuruhira kuko amahirwe amwe Benin yabonye yahise ibona igitego cyanasoje uyu mukino.

    Myugariro Kavita Phanuel ntabwo yabashije kwakira iyi ntsinzwi, ubwo abandi bari basubiye mu rwambariro umukino urangiye we yagumye mu kibuga.

    Mu rwego rwo kwimara agahinda akaba yafashe umwanya akora isuku kuri bench (intebe z’abasimbura) ya Benin n’u Rwanda.

    Yakusanyije amacupa yose banywereyemo amazi ubwo umukino wabaga.

    Kavita wabonaga yacitse intege cyane atumva ko batsinzwe cyane ko ari wo mukino wa mbere yari akiniye kuri Stade Amahoro, ayo macupa yayashyize ahagenewe kujugunya imyanda.

    Gutsindwa uyu mukino byashyize iherezo ku nzozi z’u Rwanda zo kujya mu Gikombe cy’Isi kuko mu gihe habura umukino umwe ni urwa kane n’amanota 11, Benin ifite amanota 17, Afurika y’Epfo 15, Nigeria 14, Lesotho 9, Zimbabwe 5.

    Kavita Phanuel yatunguye benshi

    Kwimara agahinda yatoraguye amacupa

    Yayatoraguye amacupa ayashyira ahabugenewe

    Ntabwo Kavita Phanuel yumvaga uko Amavubi atsinzwe

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12021

  • Perezida Kagame yari yaje kubashyigikira! Urugendo rw’Amavubi mu gikombe cy’Isi rurangiriye ku Mahoro (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Mu maso ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame wari waje kureba uyu mukino, Amavubi yatsinzwe na Benin 1-0 maze urugendo rugana mu Gikombe cy’Isi cya 2026 rurangirira muri Stade Amahoro.

    Amavubi yari yakiriye Benin mu mukino ubanziriza usoza itsinda C ruzakinamo na Afurika y’Epfo muri Afurika y’Epfo tariki ya 14 Ukwakira 2026 mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada.

    Amavubi y’u Rwanda akaba yasabwaga gutsinda iyi mikino ibiri kuko yaba ifite amahirwe yo gusoza ku mwanya wa mbere ubundi ikajya mu Gikombe cy’Isi.

    Abakinnyi b’Amavubi batangiye umukino bashyira igitutu kuri Bénin bashaka igitego hakiri kare.

    Nubwo wabonaga bakina neza kurusha Bénin, kwinjira mu rubuga rw’amahina rw’iyi kipe byari bigoye.

    Byatumye Ange Mutsinzi ku munota wa 17 agerageza ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina ariko umupira unyura hejuru y’izamu.

    Bakomeje gushakisha igitego, biba akarusho ubwo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame yinjiraga muri Stade ku munota wa 36 w’umukino.

    Ubanza abakinnyi bahise babimenyeshwa kuko bokeje igitutu Bénin ari n’aho havuye amahirwe akomeye umuntu yavuga yabonetse muri iki gice cya mbere aho Djihad Bizimana yateye ishoti rikomeye ariko umunyezamu akawukura.

    Muri iki gice cya mbere nta mahirwe Bénin yigeze ibona. Amakipe yagiye kuruhuka ari 0-0.

    Nk’igice cya mbere, Amavubi yatangiye igice cya kabiri ishaka igitego, amahirwe ya mbere afatika yayabonye ku munota wa 61 ubwo Mugisha Gilbert yacomekerwaga umupira akinjira mu rubuga rw’amahina ariko aho gutsinda agahita asubiza inyuma.

    Amavubi yakoze impinduka za mbere ku munota wa 76 aho Kwizera Jojea yahaye umwanya Ruboneka Bosco.

    Muri iyi minota Amavubi yari yisize insenda, Djihad Bizimana yongeye kugerageza ishoti rikomeye ariko abakinnyi ba Bénin bawushyira muri koruneri itagize icyo itanga.

    Kukutumvikana hagati y’ubwugarizi bw’Amavubi n’umunyezamu Ntwari Fiacre, Aiyegun Tosin yatsindiye Benin igitego cya mbere.

    Amavubi yashatse kwishyura iki gitego ariko biranga umukino urangira ari 1-0, inzozi zo kujya mu gikombe cy’Isi zirangirira ku Mahoro.

    Indi mikino yo mu itsinda C, Afurika y’Epfo yanganyije na Zimbabwe 0-0, Nigeria itsinda Lesotho 2-1. Bénin ni yo iyoboye itsinda n’amanota 17, Afurika y’Epfo 15, Nigeria 14, u Rwanda 11, Lesotho 9, Zimbabwe 5.

    Perezida Kagame yari yaje gushyigikira Amavubi, aha yari kumwe na Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire

    Amavubi yatsinzwe na Benin

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12020

  • Papa Cyangwe yerekanye umugore we n’umwana ku nshuro ya mbere (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umuraperi uri mu bagenzweho muri iyi minsi, Papa Cyangwe ku nshuro ya mbere yerekanye umugore we n’umwana.

    Ni mu mafoto yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze ari kumwe n’umugore we ndetse n’imfura yabo y’umuhungu.

    Papa Cyangwe akaba yayakurikije amagambo agira ati “ubuzima bwanjye, urukundo rwanjye, umuryango wa njye.”

    Umugore akaba yitwa Chrsta Tete, ni yo mazina akoresha ku mbuga nkoranyambaga, we na Papa Cyangwe bahisemo kubana nyuma y’igihe bakundana.

    Papa Cyangwe aheruka gushyira hanze Album ye ya kabiri yise 'Now or Never’ iriho indirimbo 12 , ni nyuma ya 'Live and die’ yashyize hanze muri 2024.

    Papa Cyangwe yamenyekanye mu ndirimbo zirimo l “Ngaho”, “Sana”, “Bambe”, “Sitaki” n’izindi.

    Papa Cyangwe yerekanye umugore we

    Papa Cyangwe na Tete bamaze igihe bakundana, bahisemo kwibanira

    Bafitanye umwana umwe w’umuhungu

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12018

  • Kamonyi-Rugalika: Mwahamagariwe gukora, kurera Abana Igihugu cyifuza-Visi Meya Marie Josée Uwiringira #rwanda #RwOT

    Mu buryo butunguranye, Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Marie Josée Uwiringira yasuye Abayobozi, Abarimu n'Abanyeshuri mu kigo cy'ishuri rya Kigese Technical Secondary School(TSS). Yibukije Abarimu n'Ubuyobozi bw'Ikigo ko icyo Igihugu cyabahamagariye kandi kibitezeho ari ugutanga Uburezi bufite ireme, buhindura Umwana akaba uw'Umumaro haba kuri we bwite, Umuryango n'Igihugu muri rusange.

    Visi Meya Marie Josée Uwiringira, yageze muri iki kigo mu masaha y'ikiruhuko aho Abayobozi, Abarimu n'Abanyeshuri bari bagiye kuringanira n'ameza(kurya). Yaganiriye na bamwe mu bana yasanze mu mashuri, abibutsa inshingano zabazanye ko ari ukwiga, abasaba gushyira imbaraga zabo mu gukora icyabazanye birinda kurangara.

    Aganira n'Ubuyobozi bw'Ishuri ndetse n'Abarimu, Visi Meya Marie Josée Uwiringira yabibukije ko bahamagariwe kwigisha, gutanga Uburere, Ubumenyi n'Uburezi bikwiye ku bana baje babasanga. Yabasabye kwita ku myigire y'abana bashinzwe, abibutsa ko gutsinda kwabo bibatera ishema ariko kandi bikaba n'ikimwaro kuri bo iyo batsinzwe.

    Aha, abarimu bari kumeza ariko kandi ubona buri wese afite Mashine imbere ye, bigaragara ko arya anakora.

    Yababwiye ati' Ni dukore, turere Abana Igihugu cyifuza. Icyerekezo cy'Igihugu ni ukubaka Uburezi bufite ireme, buganisha ku bukungu bushingiye ku bumenyi. Ni tuzajya tuvuga uburezi bufite ireme bye kuba kumva ko umwana yatsinze gusa, Oya! ahubwo ko wa muntu watsinze hano ari ku isoko ry'Umurimo kandi abashije kwigira kuko ni Uburezi bufite ireme tugiye mu nkingi z'Imibereho myiza, ariko tugiye mu nkingi z'Ubukungu tugahita tuvuga ngo ni Ubukungu bushingiye ku kumenya'.

    Visi Meya Marie Josée Uwiringira, yasabye Ubuyobozi bwa Kigese Technical Secondary School gushyira hamwe no gufatanya bagamije gushyira mu ngiro icyerekezo cy'Umukuru w'Igihugu. Yabibukije kuzirikana ko buri wese mu mwanya arimo yahamagawe n'Umukuru w'Igihugu kugira ngo amufashe gushyira mu bikorwa ibyo yemereye Abanyarwanda.

    Visi Meya Uwiringira Marie Josée/Kamonyi, aganira n'Ubuyobozi ndetse n'Abarimu ba Kigese Technical Secondary School. 

    Yabibukije ko ibyo Umukuru w'Igihugu yemeye atariwe ubwe uza kubishyira mu bikorwa, ko ahubwo abo yahamagaye buri wese mu mwanya arimo asabwa gukora no gutunganya neza inshingano yahamagariwe kuko ariko kumufasha kubishyira mu bikorwa nk'uko yabyemereye Abanyarwanda.

    Yababwiye kandi ati' Tuza twese mu nshingano twahamagariwe twiyemeje gufasha Umukuru w'Igihugu gushyira mu bikorwa ibyo yemereye Abanyarwanda. Hari byinshi mwashoboraga gukora ariko mwahisemo kuba Abarimu, kurerera u Rwanda. Ni mureke nti dutange Umusanzu ucagase, duharanire gutanga Umusanzu wuzuye'.

    Yageze mu Gikoni kureba ahatunganyirizwa ibyo kurya. Uri hagati ni Gitifu Nkurunziza Jean de Dieu wa Rugalika, agakurikirwa n'Umuyobozi w'Ikigo.

    Munyaneza Théogène

    The post Kamonyi-Rugalika: Mwahamagariwe gukora, kurera Abana Igihugu cyifuza-Visi Meya Marie Josée Uwiringira first appeared on Intyoza.

    The post Kamonyi-Rugalika: Mwahamagariwe gukora, kurera Abana Igihugu cyifuza-Visi Meya Marie Josée Uwiringira appeared first on Intyoza.

    Source : https://www.intyoza.com/2025/10/10/kamonyi-rugalika-mwahamagariwe-gukora-kurera-abana-igihugu-cyifuza-visi-meya-marie-josee-uwiringira/

  • APR FC yafashe umwanzuro wo guhagarika iminsi 30 Mamadou Sy na Daudda Youssuf kubera imyitwarire mibi bagaragarije mu Misiri #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw'ikipe bwahagaritse Mamadou Sy na Dauda Seidu Yussif iminsi 30 kubera imyitwarire idakwiye bagaragaje ubwo ikipe yiteguraga guhura na Pyramids mu mukino wo kwishyura wa Champions League.


    Mu itangazo ryagiye hanze, Ubuyobozi bwatangaje ko Sy Mamadou na Dauda Yussif—basuzuguye nkana amabwiriza n'amategeko yari yatanzwe n'Umutoza Mukuru hamwe n'Ubuyobozi bw'ikipe. Iyo myitwarire mibi bagaragaje yagize ingaruka mbi ku musaruro w'ikipe no gushyira hamwe bisanzwe bituranga.

    Nyuma yo kubiganiraho imbere mu ikipe, hakanakurikizwa amategeko agenga imyitwarire y'ikipe ndetse n'amasezerano y'abakinnyi, Ubuyobozi bwafashe icyemezo cyo guhagarika abo bakinnyi bombi mu gihe cy'iminsi mirongo itatu (30). Icyo gihano kizatanga umwanya wo gukora iperereza ryigenga kandi ryimbitse mbere y'uko ubuyobozi bufata izindi ngamba.


    APR FC izakomeza guhagarara no gushyira imbere ubunyamwuga, imyitwarire myiza, no kubahana mu ikipe. Nta muntu n'umwe uri hejuru y'indangagaciro zituranga , kandi buri mukinnyi asabwa kubahiriza amahame y'ubudahemuka, gukorera hamwe, n'imyitwarire myiza byaranze APR FC kuva kera.

    Ubuyobozi bukaba bwaboneyeho umwanya wo gushimira abafana ba APR FC, abafatanyabikorwa, n'abandi bose bafite aho bahurira n'ikipe ku bw'umutahe wabo n'ubufanye bakomeje kubagaragariza, mu gihe bakomeje kwita ku myitwarire, ubumwe, n'iterambere ry'ikipe.

    Source : https://rushyashya.net/apr-fc-yafashe-umwanzuro-wo-guhagarika-iminsi-30-mamadou-sy-na-daudda-youssuf-kubera-imyitwarire-mibi-bagaragarije-mu-misiri/

  • APR FC yahagaritse Mamadou Sy na Dauda kubera imyitwarire mibi #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bumaze gutanganza ko bwahagaritse Mamadou Sy na Seidu Yussif Dauda mu gihe cy’ukwezi mu gihe iperereza rigikomeje ku myitwarire mibi yabavuzweho.

    Aba bakinnyi bombi ntabwo bakinnye umukino wo kwishyura na Pyramids FC wabereye i Cairo mu Misiri aho mbere y’iminota mike ngo umukino ube byamenyekanye ko badakina kubera imyitwarire mibi, Pyramids yaje kubatsinda 3-0.

    Byavuzwe ko basohotse mu mwiherero w’ikipe aho yari icumbitse muri Hoteli nta ruhushya babiherewe.

    Nk’uko ISIMBI yabyanditse mu nkuru iheruka, umwe muri aba bakinnyi aganira n’inshuti ye, yemeje ko basohotse ari cyo bazize.

    Mu itangazo ryashyizweho umukono na Chairman wa APR FC, Brig Gen Deo Rusanganwa yavuze ko aba bakinnyi bahagaritswe ukwezi kubera kurenga kumabwiriza yashyizweho n’umutoza n’ubuyobozi bw’ikipe.

    Yagize ati “abakinnyi babiri Mamadou Sy na Dauda Yussif basuzuguye nkana amabwiriza n’amategeko yatanzwe n’umutoza mukuru n’ubuyobozi bw’ikipe. Iyo myitwarire mibi bagaragaje yagize ingaruka mbi ku musaruro w’ikipe no gushyira hamwe bisanzwe bituranga.”

    “Nyuma yo kubiganiraho imbere mu ikipe, hanakurikizwa amategeko agenga imyitwarire y’ikipe ndetse n’amasezerano y’abakinnyi, ubuyobozi bwafashe icyemezo cyo guhagarika abo bakinnyi bombi mu gihe cy’iminsi mirongo itatu (30). Icyo gihano kizatanga umwanya wo gukora iperereza ryigenga kandi ryimbitse mbere y’uko ubuyobozi bufata izindi ngamba.”

    Yakomeje avuga ko iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu izakomeza guhagarara no gushyira ubunyamwuga n’imyitwarire myiza imbere kandi ko nta muntu n’umwe uri hejuru y’indangagaciro ziranga ikipe, buri mukinnyi wese akaba asabwa kubahiriza amahame y’ubudahemuka, gukorera hamwe n’imyitwarire myiza byaranze APR FC kuva kera.

    Yashimiye kandi abakunzi b’iyi kipe ku muhate no kuba hafi ikipe bakomeza kugaragaza, abasaba kutazacika intege.

    Mamadou Sy yahagaritswe ukwezi

    Dauda na we yahagaritswe ukwezi

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12016

  • APR FC na Rayon Sports zaguriye abafana bazo amatike ibihumbi 18 #rwanda #RwOT

    Mu rwego rwo gufasha abakunzi bazo gushyigikira ikipe y’Igihugu Amavubi mu mukino wa Benin, Rayon Sports na APR FC zabaguruye amatike ibihumbi 18.

    Ni mu rwego rwo kugira ngo hataza kugira umukunzi w’aya makipe ucikanwa n’uyu mukino w’amateka uteganyijwe saa 18h00′ kuri Stade Amahoro.

    Ni umukino ubanziriza uwa nyuma w’itsinda C u Rwanda ruzasuramo Afurika y’Epfo mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada.

    Rayon Sports ikaba yaguriye abakunzi bayo bifuza kureba umukino wa Bénin n’u Rwanda amatike ibihumbi 7.

    Nk’uko itangazo iyi kipe yasohoye ribivuga, barinjirira ku muryango wo kuri Zigama aho bari busange umuntu wo muri Rayon Sports uri bubafashe.

    Si Rayon Sports gusa kuko na APR FC yaguriye abafana bayo bifuza kureba uyu mukino yabaguriye amatike ibihumbi 11 bo bakaba bari bwinjirire kuri BK Arena.

    Rwanda Premier League nayo ikaba yaguriye abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda amatike ibihumbi 2 bakaba bari buyasange ku muryango urebana na Controle Technique.

    Muri iri tsinda C, Afurika y’Epfo na Bénin zifite 14, Nigeria n’u Rwanda zifite 11, Lesotho 9 na Zimbabwe ikagira 4.

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12017