Author: webrwanda

  • Abaturage ba Gasagara barataka igihombo gikomeye kubera imikondo y'inyana #rwanda #RwOT

    Abaturage bo mu Kagari ka Gasagara, Umurenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo, baravuga ko bahuye n'igihombo gikomeye nyuma y'uko bamaze ibihembwe bitatu bahinga ariko ntibasarure, kubera udukoko twitwa imikondo y'inyana twononnye imyaka yabo. Utu dukoko twibasiye cyane imyaka y'ibigori, ibishyimbo, ndetse n'imyumbati, bituma benshi basigara iheruheru no mu gihirahiro cy'uko bazabaho.

    Umwe mu baturage witwa Mukamana Speciose yavuze ko n'ubwo bakoze uko bashoboye mu guhinga neza no gukoresha ifumbire, imyaka yabo yagiye yangirika ku buryo buteye ubwoba. Ati: 'Twahinganye imbaraga nyinshi, dutera, duhingura, ariko igihe cyo gusarura kigeze dusanga byose byarangiritse'

    Undi muturage witwa Niyibizi Jean Bosco yavuze ko byabagizeho ingaruka ku mibereho yabo ya buri munsi, kuko ubusanzwe imyaka ariyo yabahaga ibyo kurya n'ayo kugurisha kugira ngo babone amafaranga yo kwishyura mituweli n'amashuri y'abana. Ati: 'Igihembwe kimwe twarabyihanganiye, ariko ubu imyaka itatu yose nta musaruro, byatumye dutekereza ko hatagize igihinduka twakomezanya n'ibi bihombo.'

    Ubuyobozi bw'Umurenge wa Rusororo bwemeza ko iki kibazo bukizi, kandi ko hari itsinda ry'abatekinisiye b'ubuhinzi ryatangiye gukora igenzura kugira ngo barebe icyateye utwo dukoko n'uburyo byakumirwa.

    Umuyobozi w'ishami ry'ubuhinzi muri uwo Murenge, Uwase Marie Claire, yagize ati: 'Turi gukorana n'inzego z'ibanze n'abahinzi ubwabo kugira ngo dutange imiti yica utu dukoko. Hari n'amahugurwa tugiye gutegura yo kubigisha uburyo bwo guhangana n'imikondo y'inyana hakiri kare.'

    Abahinzi basaba ko ubuyobozi bubafasha kubona imiti, imbuto nshya, ndetse n'inkunga y'ibiribwa mu gihe batarabona umusaruro, kuko ngo ubuzima bwabo buri mu kaga.

    Abaturage ba Gasagara barataka igihombo gikomeye kubera imikondo y'inyana

     

    Source : https://kasukumedia.com/abaturage-ba-gasagara-barataka-igihombo-gikomeye-kubera-imikondo-yinyana/

  • Kamonyi-Rugalika: Mwahamagariwe gukora abana Igihugu cyifuza-Visi Meya Marie Josée Uwiringira #rwanda #RwOT

    Mu buryo butunguranye, Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Marie Josée Uwiringira yasuye Abayobozi, Abarimu n'Abanyeshuri mu kigo cy'ishuri rya Kigese Technical Secondary School(TSS). Yibukije Abarimu n'Ubuyobozi bw'Ikigo ko icyo Igihugu cyabahamagariye kandi kibitezeho ari ugutanga Uburezi bufite ireme, buhindura Umwana akaba uw'Umumaro haba kuri we bwite, Umuryango n'Igihugu muri rusange.

    Visi Meya Marie Josée Uwiringira, yageze muri iki kigo mu masaha y'ikiruhuko aho Abayobozi, Abarimu n'Abanyeshuri bari bagiye kuringanira n'ameza(kurya). Yaganiriye na bamwe mu bana yasanze mu mashuri, abibutsa inshingano zabazanye ko ari ukwiga, abasaba gushyira imbaraga zabo mu gukora icyabazanye birinda kurangara.

    Aganira n'Ubuyobozi bw'Ishuri ndetse n'Abarimu, Visi Meya Marie Josée Uwiringira yabibukije ko bahamagariwe kwigisha, gutanga Uburere, Ubumenyi n'Uburezi bikwiye ku bana baje babasanga. Yabasabye kwita ku myigire y'abana bashinzwe, abibutsa ko gutsinda kwabo bibatera ishema ariko kandi bikaba n'ikimwaro kuri bo iyo batsinzwe.

    Aha, abarimu bari kumeza ariko kandi ubona buri wese afite Mashine imbere ye, bigaragara ko arya anakora.

    Yababwiye ati' Ni dukore Abana Igihugu cyifuza. Icyerekezo cy'Igihugu ni ukubaka Uburezi bufite ireme, buganisha ku bukungu bushingiye ku bumenyi. Ni tuzajya tuvuga uburezi bufite ireme bye kuba kumva ko umwana yatsinze gusa, Oya! ahubwo ko wa muntu watsinze hano ari ku isoko ry'Umurimo kandi abashije kwigira kuko ni Uburezi bufite ireme tugiye mu nkingi z'Imibereho myiza, ariko tugiye mu nkingi z'Ubukungu tugahita tuvuga ngo ni Ubukungu bushingiye ku kumenya'.

    Visi Meya Marie Josée Uwiringira, yasabye Ubuyobozi bwa Kigese Technical Secondary School gushyira hamwe no gufatanya bagamije gushyira mu ngiro icyerekezo cy'Umukuru w'Igihugu. Yabibukije kuzirikana ko buri wese mu mwanya arimo yahamagawe n'Umukuru w'Igihugu kugira ngo amufashe gushyira mu bikorwa ibyo yemereye Abanyarwanda.

    Visi Meya Uwiringira Marie Josée/Kamonyi, aganira n'Ubuyobozi ndetse n'Abarimu ba Kigese Technical Secondary School. 

    Yabibukije ko ibyo Umukuru w'Igihugu yemeye atariwe ubwe uza kubishyira mu bikorwa, ko ahubwo abo yahamagaye buri wese mu mwanya arimo asabwa gukora no gutunganya neza inshingano yahamagariwe kuko ariko kumufasha kubishyira mu bikorwa nk'uko yabyemereye Abanyarwanda.

    Yababwiye kandi ati' Tuza twese mu nshingano twahamagariwe twiyemeje gufasha Umukuru w'Igihugu gushyira mu bikorwa ibyo yemereye Abanyarwanda. Hari byinshi mwashoboraga gukora ariko mwahisemo kuba Abarimu, kurerera u Rwanda. Ni mureke nti dutange Umusanzu ucagase, duharanire gutanga Umusanzu wuzuye'.

    Yageze mu Gikoni kureba ahatunganyirizwa ibyo kurya. Uri hagati ni Gitifu Nkurunziza Jean de Dieu wa Rugalika, agakurikirwa n'Umuyobozi w'Ikigo.

    Munyaneza Théogène

    The post Kamonyi-Rugalika: Mwahamagariwe gukora abana Igihugu cyifuza-Visi Meya Marie Josée Uwiringira first appeared on Intyoza.

    The post Kamonyi-Rugalika: Mwahamagariwe gukora abana Igihugu cyifuza-Visi Meya Marie Josée Uwiringira appeared first on Intyoza.

    Source : https://www.intyoza.com/2025/10/10/kamonyi-rugalika-mwahamagariwe-gukora-abana-igihugu-cyifuza-visi-meya-marie-josee-uwiringira/

  • Kuri Tshisekedi amahoro ni amagambo gusa atagira ibikorwa #rwanda #RwOT

    Mu gihe yarimo ageza ijambo ku bitabiriye Global Gateway Forum 2025 i Bruxelles, Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yongeye kugaragaza isura y'umuyobozi wifuza amahoro n'ubufatanye mu karere. Ariko inyuma y'amagambo meza avugira muruhame hari ukuri gutandukanye cyane: ni we nyirabayazana w'umutekano muke n'imvururu zidashira muri Repubulika ya Congo no mu karere kose k'ibiyaga bigari.

    Kuva yajya ku butegetsi mu mwaka wa 2019, Tshisekedi yagiye agaragaza amagambo n'ibikorwa bihabanye. Yavuze ko yasuye ibihugu bituranyi byose agamije kubaka umubano n'amahoro, ariko kuva icyo gihe amasezerano arenga icumi yo kugarura ituze muri Congo yagiye asinywa hanyuma agapfa ntashyirwe mu bikorwa, kubera kubura ubushake bwa politiki bwa Kinshasa. Ahubwo agahitamo inzira y'intambara, n'ivangura rishingiye ku moko no kuturere moko, aho kugira ngo ashyire imbere ibiganiro n'ubwiyunge.

    Mu ijambo rye i Bruxelles, Tshisekedi yavuze ati: 'Nta na rimwe nigeze ngaragaza imico y'ubushotoranyi cyangwa ubwishongozi ku baturanyi banjye, cyane cyane u Rwanda.'

    Ariko ibyo ni ibinyoma. Mu mezi n'imyaka ishize, Tshisekedi yakoresheje amagambo yuzuyemo urwango n'ubushotoranyi ku Rwanda, kugeza n'aho yagereranyije Perezida Paul Kagame na Hitler, ndetse avuga ko azabohora Abanyarwanda 'bavanywe mu ngoyi'. Ibi yabivugiye mu ruhame mu gihe cy'amatora, yongeraho no kwivuga ibigwi byo gutunga indege za gisirikare ngo 'zizereka Kigali icyo zishoboye.'

    Aya magambo yatumye bamwe mu bayobozi bakuru be batinyuka gukwirakwiza urwango ku Batutsi bo muri Congo, bakabamenyesha nk'abanzi b'igihugu. Hari n'abayobozi benshi bafashwe bazira ruswa cyangwa ubusahuzi, maze bihimbira inkuru ko 'u Rwanda arirwo rubahiga.' No mu mashuri, abana bato bigishwa inkuru zibiba urwango ku Banyarwanda, bikaba bimaze kuba politiki y'igihugu yo gushakisha abo kwitwaza.

    Ibyo byose biri mu gihe ubutegetsi bwa Kinshasa bwafunze ikirere cyabwo ku ndege zivuye mu Rwanda, bukajya bufata abenegihugu b'u Rwanda bubashyira muri gereza zo muri Kinshasa aho bamwe bapfiriye, ndetse bukongera n'ibitero birenga makumyabiri byarenze umupaka kuva mu 2019, birimo n'icya mutarama 2025 cyaguyemo Abanyarwanda 16 i Rubavu.

    Tshisekedi akomeje kwitwaza intambara n'imitwe yitwaje intwaro nka M23 ngo yikure mu isoni z'ubutegetsi bwe bubi, nyamara ni we utera inkunga imitwe y'abicanyi nka FDLR n'indi ya Wazalendo, igenda ifatanya n'ingabo za Congo (FARDC) mu gutera inkambi z'impunzi no gusahura abaturage. N'aho kuba umuhuza w'amahoro, yahinduye igihugu cye urubuga rw'imitwe yitwaje intwaro, abacancuro b'abanyamahanga n'ingabo z'amahanga zirwanira ku butaka bwa Congo.

    Mu gihe avuga ko '98% by'amasezerano y'amahoro yari amaze kurangira,' yibagirwa ko u Rwanda rwanze kwitabira inama i Luanda kuko Kinshasa yanze gushyira mu bikorwa ibyo yemeye, birimo kugirana ibiganiro na M23 nk'uko byari biteganyijwe mu masezerano ya Doha. Tshisekedi yahisemo gushakisha abahuza bashya buri gihe, aho gushyira mu bikorwa ayo masezerano yasinyiye imbere y'abakuru b'ibihugu byo mu karere.

    Ku ruhande rwe, akomeza gushaka abo yitwaza ngo bamufashe gushinja u Rwanda, asaba ibihano mpuzamahanga aho gukora ibikwiriye. Ibi bikorwa by'ubwiyahuzi bwa politiki ntibizamugeza ku mahoro, ahubwo birushaho gutuma abaturage be bakomeza kubabara.

    Mu gihe avuga ko ashaka amahoro, mu by'ukuri Tshisekedi ashaka intambara — kuko ari yo imufasha kubona amajwi n'inkunga z'amahanga. Ariko abaturage bo mu Burasirazuba bwa Congo, aho imitwe yitwaje intwaro ikomeje kwica, gusahura no gufata abagore ku ngufu, bo bamaze kurambirwa.

    Ukuri ni uko amahoro atabaho mu magambo gusa. Amahoro asaba ibikorwa bifatika, ubutwari bwo kwemera amakosa no gushyira mu bikorwa ibyo wiyemeje. Tshisekedi yahisemo inzira yo gucunga inyungu ze bwite aho gushyira imbere ineza y'abaturage be.

    Mu gihe akomeje kubeshya amahanga ko ashaka amahoro, ibikorwa bye bigaragaza ibinyuranye: ni we ubyitambika imbere, ni we wubatse urukuta rw'urwango hagati y'abaturanyi, kandi ni we utinya ko amahoro nyayo yagarura ukuri atifuza kubona kumurangaza.

    Tshisekedi yifuza amafoto n'amagambo y'amahoro, ariko atifuza amahoro ubwayo. Iyo niyo mpamvu igihugu cye gikomeje kuba imbata y'intambara, urwango n'uburyarya bwa politiki, byose bituruka ku muyobozi uvuga amahoro ariko akayabangira kure.

     

     

    Source : https://rushyashya.net/kuri-tshisekedi-amahoro-ni-amagambo-gusa-atagira-ibikorwa/

  • Impinduka zishobora kuba muri 11 b’Amavubi bakina na Benin #rwanda #RwOT

    Umunsi w’ibirori wageze, umunsi Amavubi agomba kwerekaniraho ubuhangange bwayo niba ashaka kujya mu gikombe cy’Isi.

    Ni mu mukino Amavubi aribwakiremo Benin ubanziriza uwa nyuma usoza itsinda C azasuramo Afurika y’Epfo tariki ya 14 Ukwakira 2025.

    Umukino w’u Rwanda na Bénin uraba kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Ukwakira 2025 kuri Stade Amahoro saa 18h00′.

    U Rwanda rukaba rwugarijwe n’amakarita y’imihondo aho abakinnyi 9 bayafite, barebye nabi hari abatakina umukino wa Afurika y’Epfo.

    Mu bakinnyi umutoza Adel Amrouche ari buze gukinisha urebye nta mpinduka nini zishobora kubamo ugereranyije n’abakinnye na Zimbabwe uretse Biramahire Abeddy ushobora kuvamo hakajyamo Nshuti Innocent.

    11 ashobora kubanzamo

    Umunyezamu: Ntwari Fiacre

    Ba Myugariro: Kavita Phanuel, Niyomugabo Claude, Mutsinzi Ange na Manzi Thierry

    Abakina Hagati: Mugisha Bonheur Casemiro, Bizimana Djihad na Muhire Kevin

    Ba Rutahizamu: Mugisha Gilbert, Kwizera Jojea na Nshuti Innocent

    Amavubi arakira Bénin uyu munsi

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12014

  • Jangwani na Wasili bazahuza kuki? No mu muziki barahanganye, menya abahanzi bihebeye #rwanda #RwOT

    Abavugizi b’abafana mu makipe y’amakeba mu Rwanda, Wasili wa Rayon Sports na Jangwani wa APR FC no mu muziki bakunda abahanzi b’abakeba.

    Ibi byamenyekanye ubwo bari bitabiriye Igitaramo cy’Iseka rusange cya Gen-Z Comedy aho nyuma yacyo baganiriye n’itangazamakuru.

    Aba bavugizi bakunzwe cyane mu Rwanda by’umwihariko muri Siporo, byaje kugaragara ko bizagorana kugira ikintu bahurizaho uretse ikipey’IgihuguAmavubi.

    Ni nyuma y’uko itangazamakuru ryababajije abahanzi bakunda rigasanga n’aho ni abakeba.

    Abakunzi b’umuziki Nyarwanda bakubwira ko The Ben na Bruce Melodie ubu ari bo bahanzi ba mbere (bameze nka Rayon na APR), Wasili ubwo yari abajijwe uwo akunda hagati yabo yavuze ko yakuze akunda The Ben ariko ubu Bruce Melodie ni we wa mbere.

    Ati “Mu myaka yanjye mito nari umufana w’akazi ka The Ben ariko ubu ngubu mumbabarira kubivuga binaho kwimuka ndi ku rundi ruhande rwa Bruce Melodie. Kuko, njyewe ndi umuntu ukunda imiziki cyane, ndayumva cyane, kuko nanyujijemo nkora umuziki, uriya ni umusaruro wo gukunda umuziki, ntabwo nabikoze kuriya gusa, ariko ndi umuntu wumva indirimbo cyane. Iyo ndi mu rugo ku kigero cya 60% mba ndi kumva imiziki. Ariko umuntu utanga imiziki myiza, kandi iryoshye, nisanze ndi kuri Melodie cyane.'

    Jangwani yavuze ko hagati y’aba bahanzi akunda The Ben, ariko umuhanzi afata nk’uwa mbere ari Meddy

    Ati 'Ni The Ben. Gusa nyine n’uko mumpaye amahitamo y’abantu babiri napfa gutora The Ben ariko ntabwo ndi umufana wa The Ben […] Ngabo Medard [Meddy], nta muhanzi wigeze ubaho umeze nkawe mu muziki w’u Rwanda, njyewe mfata ko ari we mwami w’umuziki w’u Rwanda, njyewe ku giti cyanjye mufata nk’umuntu wa kabiri muri Afurika y’Iburasirazuba nyuma ya Gapfizi, Diamond.”

    Jangwani kandi yavuze ko impamvu akunda The Ben imbere ya Melodie ari ukubera ko uyu muhanzi The Ben hari ukuntu afitanye ubucuti na Meddy.

    Wasili we aherutse no ni gusohora indirimbo yise “11 n’Abazungu” yakoreye Rayon Sports ikipe avugira abakunzi bayo.

    Jangwani ngo Meddy ni we muhanzi wa mbere mu Rwanda ariko none Melodie ntiyaza imberr ya The Ben

    Wasili ngo Bruce Melodie ni we muhanzi yemera

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12015

  • Mu cyubahiro mbagomba, nahitamo Mangwende ufite akaguru kamwe mbere y’abandi – Umutoza Adel Amrouche #rwanda #RwOT

    Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Adel Amrouche yavuze ko Imanishimwe Emmanuel Mangwende ufite akaguru kamwe amurutira abandi bakinnyi afite kuri uyu mwanya bakina mu Rwanda.

    Ni nyuma y’uko abajijwe n’itangazamakuru niba uyu mukinnyi ameze neza 100% ku buryo yamuha ibyo ashaka cyane ko ari bwo agitangira gukina avuye mu mvune.

    Adel Amrouche yavuze ko yaba abeshye avuze ko ameze neza 100% ariko ba none Mangwende ufite ukuguru kumwe amurutira abandi bakina ku mwanya umwe bakina muri Shampiyona y’u Rwanda.

    Ati “naba mbabeshye mvuze ko ameze neza 100% ariko ni byiza kuba yagarutse mu ikipe njye ntabwo twigeze tunabonana mbere ariko ubu yatangiye gukina mu ikipe ye.”

    “Ntabwo ameze neza 100% ariko nta kibazo kuko iyo umugereranyije n’abandi bakinnyi bakina hano muri Shampiyona, mu cyubahiro mbagomba ariko nafata Emmanuel w’ukuguru kumwe kuru uyu mwanya.”

    Imanishimwe Emmanuel Mangwende wa AEL Limassol muri Cyprus, ukina ku ruhande rw’ibumoso yugarira ntabwo yari mu bakinnyi Adel Amrouche yahamagaye mbere.

    Yaje kumwongeraho nyuma ngo aze afatanye na Niyomugabo Claude umaze iminsi yifashishwa kuri uyu mwanya.

    Mangwende aheruka gukinira Amavubi mu Gushyingo 2024 mu mukino u Rwanda rwatsinzemo Nigeria 2-1 mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika.

    Ejo u Rwanda rurakira Benin kuri Stade Amahoro saa 18h00′, tariki ya 14 Ukwakira 2025 asure Afurika y’Epfo basoza imikino y’Itsinda C mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada.

    Mangwende yagarutse mu Mavubi

    Adel Amrouche yavuze ko Mangwende amurutira abandi bakinnyi bose

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12013

  • Abatuye Gashinya ntibumvikana n'ubuyobozi kubera kubima imfashanyo zatanzwe n'umuterankunga #rwanda #RwOT

    Abatuye mu Mudugudu w'abatishoboye wa Gashinya, uri mu Murenge wa Nduba mu Karere ka Gasabo, baravuga ko bamaze igihe kirekire bisa nk'aho ubuyobozi bw'Umurenge bwabafungiye byose nyuma y'uko banze kwakira ubufasha bwari bwatanzwe n'umuterankunga. Aba baturage bavuga ko icyo gihe ubuyobozi bw'Umurenge bwifuje ko ubufasha bubageraho binyuze mu muyoboro wabwo, ariko bo bakavuga ko babonaga ibyo babageneye bitandukanye n'ibyo uwo muterankunga yari yabasezeranyije.

    Bamwe muri bo bavuga ko kuva icyo gihe ubuyobozi bwahise bubafata nk'abigometse, bituma batongera kubona amahirwe nk'abandi baturage bo mu yindi Midugudu.

    Hari abemeza ko batakibona ubufasha bw'inkunga cyangwa gahunda za Leta, ndetse n'abagerageza kwaka ibyangombwa basabwa ko babanza 'gusaba imbabazi' ku byabaye.

    Umwe mu batuye muri uwo mudugudu witwa Mukansanga Emelyne we yagize ati: 'Twararenganye cyane, hari umuterankunga wifuzaga kudufasha kubaka inzu no kuduha ibyo kurya, ariko ubuyobozi bwanze ko tubyakira, ngo tutarasaba imbabazi ntakintu twavugana, none ubu tumeze nk'abari mu gihirahiro.'

    Ubuyobozi bw'Umurenge wa Nduba bwo buvuga ko ntawe bwahaye akato, ahubwo ko habayeho kutumvikana ku buryo ubufasha bwakagombye gutangwa, kandi ko gahunda zose za Leta zigenewe abaturage bose nta vangura ribamo. Gusa abaturage bo bavuga ko nanubu bagitegereje ko ubuyobozi bubasura kugira ngo bubumve, kuko ngo 'nta muntu wifuza gusuzugura Leta, ahubwo bifuza kubaho neza.'

    Ubu barasaba ko ubuyobozi bw'Akarere bwakwinjira muri iki kibazo kugira ngo umudugudu wabo wongere ugirirwe icyizere nk'abandi mu bikorwa byo guteza imbere abatishoboye.

    Abatuye Gashinya ntibumvikana n'ubuyobozi kubera kubima imfashanyo zatanzwe n'umuterankunga

     

    Source : https://kasukumedia.com/abatuye-gashinya-bavuga-ko-bahagarikiwe-ubufasha-kubera-kutumvikana-nubuyobozi/

  • Ababyeyi ba Tabagwe batunguwe n'ifungwa ry'ishuri ryigishirizwagaho abana babo #rwanda #RwOT

    Ababyeyi bo mu Murenge wa Tabagwe, mu Karere ka Nyagatare, baravuga ko batunguwe bikomeye n'ifatwa ry'icyemezo cyo gufunga ishuri ry'iwabo ryari rimaze imyaka myinshi ryigisha abana babo. Bavuga ko iri shuri ryafunzwe bitunguranye, kandi nta makuru bahawe mbere y'uko rihagarika imirimo yaryo, ibintu byabashyize mu rungabangabo rwo gushakisha aho abana babo bazakomereza amasomo yabo.

    Ababyeyi bavuga ko kuba ishuri ryafunzwe mu gihembwe cy'amasomo birimo kubagiraho ingaruka zikomeye, kuko bamwe mu bana babo bari bamaze gutangira gusubira ku ishuri.

    Umubyeyi witwa Mukandori Vestine yagize ati: 'Twabonye abana batashye bavuga ko ishuri rifunzwe, tubifata nk'ibitangaje. Ntabwo twigeze tubimenyeshwa mbere, kandi abana twari twamaze kubishyurira amafaranga y'ishuri, urumva ko nk'umubyeyi ni igihombo kubijyanye n'amikoro naho ku mwana ni igihombo kumyigire ye.'

    Hari n'abavuga ko iri shuri ryari rifite umusaruro mwiza mu myigishirize, bityo gufungwa kwaryo bikaba bibabangamiye cyane.

    Ubuyobozi bw'Akarere ka Nyagatare bwo buvuga ko gufunga iri shuri byatewe n'uko ritari ryujuje ibisabwa n'amategeko mu bijyanye n'inyubako n'ubuziranenge bw'abarimu, ariko bukizeza ko abana bazahita bashyirwa mu bindi bigo hafi aho kugira ngo amasomo yabo adahagarara.

    Ababyeyi basaba ko hajyaho uburyo buhamye bwo kubamenyesha ibibazo nk'ibi hakiri kare, kugira ngo bajye bitegura bihagije, aho kubahindurira gahunda bitunguranye.

    Ababyeyi ba Tabagwe batunguwe n'ifungwa ry'ishuri ryigishirizwagaho abana babo

     

    Source : https://kasukumedia.com/ababyeyi-ba-tabagwe-batunguwe-nigufungwa-ryishuri-ryigishagaho-abana-babo/

  • Tigers BBC Yegukanye Igikombe cya Rwanda Cup 2025 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku wa Gatanu tariki 3 Ukwakira 2025, Tigers BBC y'umutoza Henry Mwinuka yegukanye igikombe cya Rwanda Cup 2025 itsinze REG BBC amanota 83-77 mu mukino wa nyuma wabereye kuri Petit Stade i Remera.

    Tigers BBC yagaragaje ubukana hakiri kare, itsinda ibice byombi bya mbere ku manota 21-18 na 20-13, iruhukira ifite amanota 41-31. Nubwo REG BBC yaje gutsinda igice cya gatatu ku manota 32-24, Tigers yagaragaje imbaraga zidasanzwe mu gice cya nyuma itsinda 18-14, bityo yegukana igikombe.

    Herve wa Tigers niwe witwaye neza atsinda amanota 21, ahushya rebounds 7, anatanga imipira 8 yinjije amanota.

    Mbere y'umukino wa nyuma, Kepler BBC yegukanye umwanya wa gatatu itsinze APR BBC 74-62. Tigers BBC izahagararira u Rwanda mu mikino ya Zone V mu bagabo.

    Source : https://yegob.rw/tigers-bbc-yegukanye-igikombe-cya-rwanda-cup-2025/

  • Rayon Sports igomba kwishyura Lotfi miliyoni 15 Frw #rwanda #RwOT

    Kugira ngo Rayon Sports itandukane n’umutoza Afhamia Lotfi birayisaba kwishyura uyu mutoza miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Rayon Sports irimo gushaka gusesa amasezerano yayo n’umutoza mukuru wayo, Afhamia Lotfi kubera kutishimira umusaruro we.

    Amasezerano ya Lotfi na Rayon Sports avuga ko mu gihe baba bifuza gutandukana na we bagomba kwimwishyura miliyoni 3 Frw.

    Ejo habaye inama yahuje perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée ndetse n’abandi basanzwe bamufasha mu buzima bwa buri munsi biga kuri iki kibazo.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko perezida Twagirayezu Thaddée yababwiye ko byoroshye gutandukana na we mu gihe amafaranga ye y’amezi 3 yaboneka ni mu gihe yababwiye ko ikipe yo iyo ngego y’imari yo kumuha ntayo.

    Ibi byari bivuze ko aba bagabo basanzwe bamufasha gutegura imikino itandukanye bagomba kwishakamo ayo kumuha.

    Lotfi uhembwa ibihumbi 3500 by’amadorali bivuze ko mu mezi atatu agomba guhabwa ibihumbi 10 by’amadorali ni ukuvuga arenga gato miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Aya mafaranga bayateranyije araboneka ndetse biyemeza kuyatanga bitarenze uyu munsi na we agahabwa ibaruwa imusezerera.

    Uyu munsi kandi hateganyijwe inama ya Komite Nyobozi ya Rayon Sports ndetse na Staff Technique ya Rayon Sports binavygwa ko ari nayo bari bumubwiriremo ko bagomba gutandukana.

    Afhamia Lotfi mu mikino ine y’amarushanwa yatoje yatsinzwemo ibiri ya Singida Black Stars, anganya umwe wa Gasogi United atsinda umwe wa Kiyovu Sports.

    Afhamia Lotfi agomba kwishyurwa miliyoni 15 Frw

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12012