Author: webrwanda

  • Rutahizamu wa APR FC yakoze igikorwa cyakoze benshi ku mutima #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa APR FC ukomoka muri Côte d’Ivoire, William Togui Mel yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.

    Ni igikorwa kigaragazwa n’amashusho iyi kipe yashyize ku mbuga nkoranyambaga zayo. Togui Mel akaba yashyize indabo ku mva anunamira imibiri y’Abatutsi ihashyinguye.

    Togui akaba yaretswe ibice bigize uru Rwibutso ndetse anasobanurirwa amateka arugize, uko Jenoside yateguwe n’ubukana yakoranywe.

    Nyuma yo gusura uru Rwibutso, Togui yavuze ko ibyo yabonye yagenera ubutumwa abaturage ba Afurika bose ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.

    Ati “ubutumwa natanga kuri Afurika yose n’abaturage b’u Rwanda nyuma y’ibyo nabonye, ni uko ibyabaye bitazongera ukundi, twese turi umuryango.”

    Yashimiye kandi ubuyobozi bwa APR FC bwamuhaye amahirwe yo gusura Urwibutso akamenya amateka y’u Rwanda.

    Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi rushyinguwemo imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside basaga ibihumbi 259.000, bakuwe mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo.

    Togui yinjiye muri APR FC mu mpeshyi ya 2025 aho amaze gukinira APR imikino itandukanye

    Togui yasuye Urwibutso rwa Genocide rwa Kigali ku Gisozi

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12033

  • Kamonyi-Kayenzi/GIMI: Barishimira ikorwa ry'Umuhanda wari umaze guhinduka nk'inzira #rwanda #RwOT

    Abatuye Akagari ka Kirwa ndetse n'Abanyakayenzi muri rusange barashima Kampani y'Ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro 'Gisizi Mining Company Ltd/GIMI' ku kubakorera umuhanda wari utakiri nyabagendwa ahubwo warabaye nk'inzira nayo itagendwa cyane kuko hari ibinyabiziga byari bitakihanyura. Miliyoni zisaga 12 zashowe mu ikorwa ry'uyu muhanda.

    Vedaste Hakizimana, atuye mu Mudugudu wa Gitwa, Akagari ka Kirwa, Umurenge wa Kayenzi ho mu Karere ka Kamonyi. Ahamya ko ikorwa ry'uyu muhanda rije nk'Igisubizo cyiza ku banyakayenzi, by'umwihariko abagenda Kirwa barimo abakoresha Imodoka.

    Ati' Uyu muhanda wari uteje ibibazo kuko nta Modoka by'umwihariko inini zari zikigenda ino. Izabaga zije zipakiye ibikoresho byaba bizanywe ku mashuri n'ahandi, bimwe zabisigaga epfo iyo kubera umuhanda, uturaro twarangiritse. Ikorwa ryawo kuri twe rero ritumye aka gace kongera kuba Nyabagenda'.

    Agira kandi ati' Twagiriwe ubuntu kuko umukire uhagarariye ubucukuzi bw'amabuye y'Agaciro hirya aha yadushyiriyemo abakozi be n'imashine badukorera umuhanda biratunyura. Hari abantu benshi bajyaga baza ino kuko hari ibiro by'ubuyobozi(Akagari), hari ikigo cy'amashuri. Kuhagenda byari bimaze kuba ikibazo ariko ubu cyakemutse umuhanda ni Nyabagendwa yaba imidoka ntoya n'Inini ndetse na Moto hari abamotari bahakatiraga bagaca akandi kayira ka twirwaneho'.

    Solange Nishimwe, umuturage wa Kayenzi yabwiye intyoza.com ko ikorwa ry'uyu muhanda ridakemuye gusa ikibazo cy'abafite imodoka n'ibindi binyabiziga, ko ahubwo rinafashije mu gutuma ahantu hasa neza, hazana umutekano ku binyabiziga no ku bantu bahagenda n'amaguru.

    Ati' Si abafite amamodoka babyungukiyemo, ahubwo n'abanyamaguru batugiriye neza kuko umuhanda uragutse, urakoze ku buryo ahari habi bahakoze. Erega tutirengagije n'uko mbere hari hameze, n'umuntu yashoboraga kwikinga ahantu akagutega akakwambura, akakugirira nabi ariko ubu uko biri haracyeye'.

    Venuste Mporanzi, Ashima uko uyu muhanda wakozwe agereranije n'uko byahoze. Ati' Ubu barahanyura ukumva birimo neza nawe wahagenda ukabona impunduka. Bitandukanye na mbere kuko imodoka ntoya byari ibibazo kandi nyamara hano hagendwa cyane kuko hari Akagari, Amashuri ndetse yemwe n'Igihe cyo Kwibuka haragendwa cyane ni naho Twibukira kenshi. Ahubwo uwanashyiramo ka kaburimbo'.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kayenzi, Nsengiyumva Pierre Célestin ashima GIMI Ltd ku gikorwa cyo gukora uyu muhanda ahamya ko ufitiye Abaturage n'Ubuyobozi akamaro. Ati' Mu miyoborere, ikorwa y'uyu muhanda riragaragaza uruhare rw'Abafatanyabikorwa mu bikorerwa Abaturage. Abafatanyabikorwa bagomba kugira uruhare mu kubungabunga ibikorwaremezo bibafasha mu bikorwa bakora bikanagirira umumaro abaturage muri rusange'.

    Avuga ko agereranije na mbere hatarakorwa, yizeye impinduka. Ati' Impinduka zo zirahari kuko Umuhanda ni nyabagendwa, Ibikoresho byo kubaka kuri GS Kirwa biragezwayo neza, Urutindo rwari rwarangiritse rwarakozwe ku bufatanye bw'Ubuyobozi na Company ya GIMI. Impande zose yaba Abaturage, GIMI ndetse n'Ubuyobozi twese Umuhanda tuwufitemo inyungu'.

    Felix Niyigena, ashinzwe guhuza ibikorwa bya Company GIMI Ltd, Abaturage ndetse n'Ubuyobozi. Avuga ko uyu ari umuhanda bafashe icyemezo cyo gukora mu rwego rwo korohereza Abaturage Imihahiranire n'Imigenderanire muri Kayenzi, ariko kandi no gufasha abava imihanda yose baje muri iki gice ku mpamvu zitandukanye.

    Agira kandi ati' Wari umuhanda utameze neza, mutoya kandi uri ahantu hahanamye, wasangaga umunyamaguru ashobora ku hahurira n'imodoka ugasanga ubuze aho unyura kubera ubuto bwawo n'imiterere yawo. Mu bikorwa dukora nka Gisizi Mining harimo no guteza imbere Abatuturage no gukora ibikorwa bibagirira akamaro, bibahindurira ubuzima bukaba bwiza kurusha, ni muri urwo rwego twakoze uyu muhanda cyane ko hari n'igice kigera aho ibikorwa byacu biri'.

    Ahamya ko ikorwa ry'uyu muhanda bitari byoroshye kuko ngo hari igice gifite metero zigera muri 200 cyarimo ikintu cy'ikibuye byasabye ko hitabazwa imodoka kabuhariwe mu gukora aho amaboko y'abakozi ba GIMI batabashaga gukora. Ashima ubufatanye bw'ubuyobozi ndetse n'abaturage, agashimangira ko GIMI Ltd bazakomeza gukora ibikorwa biganisha ku gufasha abaturage kugira imibereho myiza biteza imbere.

    Iyi Company y'Ubucukuzi bw'Amabuye y'agaciro GIMI Ltd, uretse ibikorwa by'ubucukuzi bw'Amabuye y'Agaciri ikora, aho ikoresha abaturage basaga 250, inagira uruhare mu bikorwa bitandukanye bifasha guhindura ubuzima bw'Abatuye hafi y'aho ikorera kuko imaze koroza benshi Amatungo maremare(INKA) ndetse n'Amatungo magufi. Buri mwaka kandi igira abatishoboye mu murenge wa Kayenzi yishyurira Mituweli, igafasha n'ubuyobozi mu bikorwa bitandukanye bigamije iterambere n'imibereho myiza y'Umuturage.

    Munyaneza Théogène

    The post Kamonyi-Kayenzi/GIMI: Barishimira ikorwa ry'Umuhanda wari umaze guhinduka nk'inzira first appeared on Intyoza.

    The post Kamonyi-Kayenzi/GIMI: Barishimira ikorwa ry'Umuhanda wari umaze guhinduka nk'inzira appeared first on Intyoza.

    Source : https://www.intyoza.com/2025/10/13/kamonyi-kayenzi-gimi-barishimira-ikorwa-ryumuhanda-wari-umaze-guhinduka-nkinzira/

  • Rutahizamu mu Rwanda wamuzonze, umukino wamushimishije ni nawo wamubabaje, umuntu atazababarira – Byinshi kuri Kimenyi Yves #rwanda #RwOT

    Isabukuru Nziza Kimenyi Yves! Umunsi nk’uyu mu 1992 ni bwo umunyezamu w’umunyabigwi mu Rwanda wakiniye amakipe akomeye nka APR FC Rayon Sports, Kiyovu Sports. AS Kigali tutibagiwe n’Ikipe y’igihugu Amavubi, yavutse akaba yujuje imyaka 33.

    Kimenyi Yves wagize imvune ikomeye mu Kwakira 2023 isa n’aho yashyize iherezo ku rugendo rwe rwa ruhago, tugiye kugaruka kuri bimwe byaranze ubuzima bwe by’umwihariho mu mupira w’amaguru aho rutahizamu wamuzonze ari umunya-Ghana wakiniraga Rayon Sports ari muri APR FC, Michael Sarpong.

    Mu kiganiro cy’umwihariko uyu musore yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBi, Kimenyi akaba umugabo w’umugore umwe n’umwana umwe w’umuhungu, Kimenyi Yanis Miguel yahishuye byinshi bijyanye n’urugendo rwe rwa ruhago ndetse na bimwe mu buzima bwe bwite.

    Kimenyi Yves yavutse tariki 13 Ukwakira 1992, akaba avuka mu muryango w’abana batatu abahungu babiri n’umukobwa umwe, yavukiye mu Mujyi wa Kigali, ubu akaba nta kipe afite.

    Ntiyigeze agira amahirwe yo kubana na papa we umubyara kuko yitabye Imana undi akiri muto cyane, yakuze abona mama we ashugurika mu bintu byinshi kugira ngo abashe kubabonera ikibatunga we n’abavandimwe be.

    Yagize amahirwe yo kwiga aho amashuri abanza yayigiye mu ishuri ribanza rya APAPER kugeza mu mwaka wa 4 aho yahise ajya kwiga muri Ecole Primaire Kicukiro ari naho yayirangirije, amashuri yisumbuye akaba yarayatangiriye muri King David kugeza mu mwaka wa 2, yahise ajya kwiga muri Kabuga High School ari naho yarangirije amashuri yisumbuye, yize Computer Science ari nabyo yakomeje muri kamunuza ya ULK ariko kubera akazi aza kuba abihagaritse.

    Kimenyi Yves yakiniye amakipe akomeye mu Rwanda

    Urugendo rwe muri ruhago

    'Muri 2012 nibwo natangiye kumva ko umupira ari wo ugomba kuba umwuga wanjye, ariko uko abantu bose bakura njye nakundaga umupira ndetse na mama yakundaga kujya kuwureba ariko ntanjyane nkumva nanjye mfitemo umujinya ngo azaze kuwureba ari njye aje kureba.'

    Yakomeje agira ati 'muri 2011-2012 nibwo natangiye gusa n’ubigira umwuga nkina mu ikipe y’abana b’I Remera yatozwaga na Mateso yitwa Imena, nyuma yaho ngaho nibwo naje gutoranywa mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17, aho niho natangiriye urugendo rwanjye rwa ruhago.'

    Yakomeje avuga ko iyo bavaga mu ikipe y’igihugu bajyaga mu ikipe y’Isonga, aha yahakinnye imyaka 2 maze muri 2013-2014 ahita asinyira ikipe ya APR FC.

    Yinjiye muri APR FC intego ari ugushaka ubumenyi atari uguhita ajya mu izamu gukina

    Kwinjira muri APR FC avuga ko yari agiye gushaka ubumenyi kuruta gushaka umwanya wo gukina kuko yabonaga ko abariyo ari bo Kwizera Olivier na Ndoli Jean Claude wari mu mvune bamurushaga cyane.

    Yagize ati 'ntabwo nagiye mvuga ko ngiye gukina muri APR FC kuko harimo Olivier, Ndoli yari afite ikibazo cy’imvune, numvaga ko ngiye gushakayo ubumenyi, n’ubundi Olivier twarakinanaga mu Isonga ariko nari uwa 3 kuri we, nasanzeyo na Ndoli mfata amahugurwa, nyuma y’umwaka wa 2 Ndoli na Olivier baje kuvayo njye ngumamo ariko bazana Ntaribi Steven na Emery Mvuyekure, aho ngaho niho natangiye gutekereza ko noneho baramutse bampaye umwanya nagira icyo nywubyaza.'

    Kwinjira mu izamu rya APR FC nk’umunyezamu wa mbere avuga ko byamutwaye imbaraga nyinshi ariko na none ngo yabifashijwemo no kwihanga.

    APR FC ngo yamufashije kumenya icyo umupira wamarira umuntu, yagize ati 'nagiyemo ndi muto, nayigiriyemo ibihe byiza, barandeze, APR FC yamfashije kumenya icyo umupira wamarira umuntu, nahuriyemo n’ababyeyi, nahuriyemo n’abarimu, nagizemo ibihe byiza ntabasha kurondora kuko ari byinshi cyane.'

    Umukino wamushimishije mu ikipe ya APR FC ni umukino wa mbere yahuyemo na Rayon Sports muri 2017 nta muntu n’umwe umufitiye icyizere kuko yari akiri umwana ndetse ari nabwo atangiye gufatira iyi kipe, umukino waje kurangira ari 1-1 ndetse atorwa nk’umukinnyi w’umukino.

    Umukino wamubabaje ni umukino wa nyuma w’igikombe cy’Agaciro cya 2018 batsinzwemo na Rayon Sports igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Mugisha Francois Master ku munota wa nyuma.

    Umukino wa Rayon Sports na APR FC ni wo mukino wamushimishije ariko ni nawo wamubabaje

    Nyuma y’imyaka igera muri 5 ari muri APR FC, muri Kamena 2019 ngo yaje gutungurwa no kwisanga ku rutonde rw’abakinnyi 16 iyi kipe igomba gusezerera, ngo byaramubabaje kuko atabwiwe icyo azize gusa nk’umukozi yatekereje ko hari ikitaragenze neza mu kazi ke yaba mu kibuga no hanze yacyo.

    Yishimira kuba yaratwaranye ibikombe na APR FC birimo igikombe cya shampiyona icy’Amahoro, kuba umukinnyi w’umwaka mu mwaka w’imikino wa 2017-2018.

    Ibikombe yatwaranye na APR FC ntazabyibagirwa

    Kimenyi Yves muri Rayon Sports

    'Byamfashe nk’icyumweru n’igice kuko nabonaga iminsi irimo kunsiga, amakipe yarimo ampamagara ari menshi, muri icyo cyumweru n’igice nibwo nafashe umwanzuro wo kuba najya muri Rayon Sports kandi nyijyamo numva ngomba kuyijyamo kuko mu makipe yose twaganiriye niyo yampaga ibyo nufuzaga.'

    Akomeza agira ati 'ni ikipe nziza ku mpande zose, ni ikipe y’igitutu yaba ku buyobozi n’abafana, navuga ko ntaho iba itandukaniye cyane na APR FC kuko na APR FC haba harimo igitutu cy’abafana n’igitutu cyawe ku giti cyane, no muri Rayon Sports niko bimeze kuko abafana baba bagushyizeho igitutu kinshi, uba ugomba kubereka ko uri umukinnyi Rayon Sports ikeneye, ni ikipe yakugeza aho wifuza.'

    Ngo Rayon Sports nayo yasanze ari ikipe nziza cyane

    Yemeza ko itandukaniro riri kuri aya amakipe ari abafana bonyine, kuko abafana ba Rayon Sports bababashyiraho igitutu cyinshi cyane.

    Muri ba rutahizamu yahuye nabo mu Rwanda, uwamuteye ubwoba ni Sarpong kuko n’ubwo batahuye igihe kinini ariko iyo bajyaga guhura yabaga afite ubwoba bwinshi. Umukinnyi iyo yabonaga ari mu kibuga mu ikipe ya APR FC akizera intsinzi ni Hakizimana Muadjiri.

    Michael Sarpong ngo niwe rutahizamu wamuteye ubwoba

    Muhadjiri iyo yabaga ari mu kibuga ngo yabaga yizeye ko bari butsinde

    Ntabwo yahiriwe nk’uko yabyifuzaga kuko umwaka wa 2020 yifuzaga gusohoka akajya gukina hanze y’u Rwanda ariko akaba yaragize imvune muri 2023 atarajyayo ndetse nubwo atarasezera biragoye ko yazagaruka mu kibuga.

    Ibindi wamenya kuri Kimenyi Yves

    • Mu Rwanda abakinnyi afata nk’ikitegererezo ni Ndoli Jean Claude na Kwizera Olivier
    • Yakubitiwe kuzerera, kujya mu gasobanuye, kwanga kuryama ku manywa n’ibindi
    • Ikintu atazibagirwa ni ukuntu umukozi w’iwabo yari atwite agiye kwicara ku ntebe agahita ayikuraho undi akikubita hasi, ngo nabyo yarabikubitiwe.
    • Muri basketball afana ikipe ya Patriots mu Rwanda na Los Angeles Lakers hanze y’u Rwanda.
    • Ngo hari umuntu wamuhemukiye atifuza kongera guhura nawe, gusa yanze kumutangaza ariko we ngo yarabimubwiye

    Ndoli Jean Claude amufata nk’icyitegererezo

    Kwizera Olivier umwe mu banyezamu afata nk’icyitegererezo

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12034

  • Ufite umwanya wihariye mu mutima wanjye – Muyango Claudine abwira Kimenyi Yves #rwanda #RwOT

    Uwase Muyango Claudine, yafashe umwanya yifuriza umugabo we Kimenyi Yves isabukuru nziza y’amavuko amwibutsa ko agifite umwanya wihariye mu mutima we.

    Ni mu magambo yuje imitoma myinshi yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze kuri uyu wa wa Mbere tariki ya 13 Ukwakira 2025.

    Yagize ati 'Isabukuru nziza kuri wowe ugifite umwanya wihariye mu mutima wanjye. Uko ubuzima bwagenda kose uzahora wihariye kuri njye ku bwo kuba umubyeyi mwiza n’umutima mwiza, nta kindi nkwifuriza uretse urukundo n’umugisha ubuzima butanga. Wishimishe cheri.'

    Amwifurije isabukuru nziza mu magambo asize umunyu mu gihe hamaze iminsi amakuru hirya no hino ko aba bombi batandukanye batakibana.

    Kimenyi Yves na Muyango yabatangiye gukundana muri 2019 hagati, tariki ya 28 Gashyantare 2021 mu birori byiza byabereye Romantic Garden, nibwo yamwambitse impeta ya Fiançailles amusaba kuzamubera umugore undi arabyemera.

    Yves na Muyango babanaga nk’umugore n’umugabo, muri Kanama 2021 baje kwibaruka imfura yabo y’umuhungu, Kimenyi Yanis Miguel

    Tariki ya 4 Mutarama 2024 basezeranye imbere y’amategeko maze tariki ya 6 Mutarama 2024 nibwo umukinnyi w’umupira w’amaguru wabigize umwuga, Kimenyi Yves yakoze indi mihango y’ubukwe na Uwase Muyango Claudine wegukanye ikamba ry’umukobwa uberwa n’amafoto muri Miss Rwanda ya 2019, kuri uyu wa 6 Mutarama 2024.

    Amagambo ya Muyango yifuriza Kimenyi Isabukuru nziza

    Muyango yifurije umugabo we Kimenyi Yves isabukuru nziza

    Bafitanye umwana w’umuhungu Kimenyi Yanis Miguel

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12035

  • Rufonsina yakorewe ibirori bya ‘Baby Shower’ #rwanda #RwOT

    Rufonsina umaze kwandika izina muri Sinema Nyarwanda, yakorewe ibirori byo kwitegura umwana ‘Baby Shower’ w’ubuheta yitegura kwibaruka.

    Ni ibirori byabaye mu mpera z’icyumweru gishize aho inshuti ze zamukoreye ibirori byo kwitegura umwana we wa kabiri.

    Mu bitabiriye ibi birori harimo n’amazina azwi nk’umunyamakurukazi akaba n’umushyushyarugamba, Anita Pendo.

    Rufonsina wanditse izina muri filime zitandukanye zirimo na filime y’Uruhererekane y’Umuturanyi ari nayo yitwamo Rufonsina, yari asanzwe afite umwana w’imyaka 10.

    Mu Kwakira 2024 nibwo umugabo we babyaranye uyu mwana, bakaba bamaranye imyaka 12 yamwambitse impeta ya fiancailles, muri Nyakanga 2025 nibwo yahishuye ko yenda kwibaruka.

    Rufonsina yakorewe ibirori byo kwitegura umwana we w’ubuheta

    Anita Pendo ari mu baje kumushyigikira

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12030

  • Pitchou mu muryango winjira muri Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Mu gihe Rayon Sports irimo kurwana no gushaka uko yasezerera umutoza Afhamia Lotfi, amakuru avuga ko yamaze kumvikana na Nshimirimana Ismail Pitchou.

    Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati w’Umurundi, yari amaze iminsi adafite ikipe nyuma yo gusoza amasezerano muri APR FC.

    Picthou wakiniye amakipe arimo Kiyovu na APR FC mu Rwanda, nyuma y’umwaka w’imikino 2024-25 ubwo yari asoje amasezerano muri iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu ntabwo yamwongereye amasezerano.

    Muri icyo gihe ni nabwo Rayon Sports yatangiye kwegera uyu mukinnyi w’umurundi ngo aze kubafasha mu kibuga hagati ariko ibiganiro ntibyagenda neza cyane ko yanavugaga ko afite izindi kipe bari mu biganiro zo hanze y’u Rwanda.

    Gusa nk’aho bitagenze neza. Amakuru ISIMBI yamenye ni uko Rayon itacitse intege yakomeje kwegera uyu mukinnyi ndetse ibiganiro bikaba bimeze nk’aho byarangiye, isaha n’isaha yasinyira Gikundiro.

    Biramutse bikunze yaba aje asanzemo Bigirimana Abedi bakinanye muri Kiyovu ndetse n’abandi barundi bagenzi be nka Ndayishimiye Richard, Tambwe Gloire, Musore Prince na Ndikumana Asman.

    Picthou mu muryango winjira muri Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12031

  • Ibihugu bitanu by'Afurika byamaze kubona itike yo gukina Igikombe cy'Isi cya 2026 #rwanda #RwOT

    Mu gihe Isi yose ikomeje kwitegura Igikombe cy'Isi cya 2026 kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexique, ibihugu byo ku mugabane wa Afurika bikomeje guhatanira imyanya icyenda yagenwe na FIFA. Kugeza ubu, ibihugu bitanu ni byo byamaze kubona itike: Morocco, Tunisia, Egypt, Algeria, ndetse na Ghana.

    Uru rugendo rw'ubutwari rwatangiye mu kwezi kwa Werurwe 2023, aho amakipe yo muri Afurika yatangiye imikino y'amatsinda. Ibyo bihugu bitanu byabashije kugaragaza urwego rwo hejuru, byigarurira amanota yose, ndetse bigaragaza ko Afurika itazaba inyuma mu gikombe cy'Isi kizaba gikubiyemo ibihugu 48 ku nshuro ya mbere mu mateka.

    Morocco, nyuma yo gukina neza mu gikombe cy'Isi cya 2022, yongeye kugaragaza imbaraga mu itsinda rya kabiri, itsinda ibihugu nka Tanzania na Zambia.

    Tunisia yo yatsinze imikino yayo yose idatsinzwe, yerekana ko ifite ubunararibonye buhambaye mu mikino yo ku rwego mpuzamahanga.

    Ku ruhande rwa Egypt, ikipe ya Pharaohs yabonye itike nyuma yo gutsinda Djibouti ibitego 4—0, aho Mohamed Salah yatsinze ibitego bibiri mu buryo butangaje. Algeria nayo yakomeje kuba ikipe y'inyembaraga nyuma yo kunyagira Somalia ibitego 3—0, mu gihe Ghana yatsinze Comoros ibitego 2—1, bigahita biyihesha itike.

    Kugeza ubu, andi makipe nka Senegal, Nigeria, Cameroon, South Africa ndetse na Mali aracyahatanira imyanya ine isigaye, hamwe n'indi mikino y'inyongera (playoffs) izafasha gushyiraho igihugu cya cyenda kizaserukira Afurika.

    Abakunzi b'umupira w'amaguru kuri uyu mugabane bavuga ko ibi bihugu bitanu byamaze kubona itike bishobora kuzongera guhesha Afurika ishema, cyane cyane Morocco, yabaye igihugu cya mbere cy'Afurika kugera muri ½ cya World Cup mu 2022.

    Source : https://kasukumedia.com/ibihugu-bitanu-byafurika-byamaze-kubona-itike-yo-gukina-igikombe-cyisi-cya-2026/

  • Theo Bosebabireba yatabarije umugore we #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Theo Bosebabireba yasabye abantu kumufasha kuvuza umugore we urembye urwaye impyiko cyane ko we ubushobozi bumaze kumushirana.

    Mu mashusho yasangije abakunzi be yagize ati 'Abantu mwifuza ko naba ndi amahoro, bamwe mumbwira ngo ongera uririmbe indirimbo nshya, nimubanze mumenye ko mfite ikibazo cy’umugore urembye. Dusigaye tumara gatatu adasinzira, akava kuri 'Dialyse’ akarara areba akirirwa areba akongera agasubira areba. Hakagira ibindi bimenyetso ntavugira kuri 'camera’ binyereka ko ibintu bitameze neza. Hakiyongeraho ko njya kuri 'Dialyse’ ngomba kwishyura amafaranga y’indengakamere rimwe na rimwe nkajyamo amadeni.'

    Theo Bosebabireba yavuze ko ntako atagize, yakoze ibishoboka byose ndetse n’abantu bakamufasha ariko bikaba byaranze.

    Ati 'Mwa bantu mwe ntako ntagize, ntako mutagize mwaramfashije ariko na none bigeze aho mwongera mugahaguruka bikaba nk’uko ku munsi wa mbere mwabyumvise mukadufasha pe. Byaranze kubona miliyoni n’igice yo gutanga ku muntu ntacyo ukora niyo wasaba gute ntabwo ari kuboneka. Nje hano muri iki kiganiro ngo nkubwire ngo niba hari icyo wadufasha dufashe.'

    Umugore wa Theo Bosebabireba yafashwe mu Gushyingo 2024 aho impyiko ze zose zangiritse.

    Yagerageje kumuvuza ndetse n’abantu baramufasha ariko gukira bikaba byaranze neza kuko akeneye guhindurirwa impyiko.

    Umugore wa Theo Bosebabireba mu gihe atarahabwa impyiko, yivuza byibuza gatatu mu cyumweru aho inshuro imwe agiye gukoresha 'Dialyse’ bimusaba kwishyura ibihumbi 100Frw.

    Theo Bosebabireba yatabarije umugore we

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12028

  • Namucira inkoni nkamukubita – Vestine yihanangirije Dorcas #rwanda #RwOT

    Ishimwe Vestine uheruka gukora ubukwe, yihanangirije umuvandimwe Kamikazi Dorcas baririmbana indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ko atagomba gukora ubukwe akiri muto ko we byari umugambi w’Imana.

    Ni mu kiganiro bombi bagiranye na MIE Empire, aho bageze bakanakomoza ku rugo rwa Vestine.

    Ishimwe Vestine yabajijwe amakuru y’urugo avuga ko kwiyakira byamugoye kuko ari ibintu bishya atari amenyereye, aho yavuze ko ataramenya ibintu byinshi ku buryo yabwira abantu uko bimeze icyo gihe yaba agiye kwigira inzobere, gusa ngo urugo rumeze neza.

    Yakomeje abwira murumuna we Dorcas, aramwihangiriza amubuza kuzashaka akiri muto.

    Ati “Mwana wanjye [Dorcas] ntuzashake ukiri muto cyane, uzabe uretse. Aramutse ashatse akiri muto namucira inkoni nkamukubita. Njye byari umugambi w’Imana.”

    Kamikazi Dorcas yavuze ko nyuma y’uko umuvandimwe we ashatse, kwiyakira byaramunanite yibaza uko agiye kubaho batari kumwe biramunanira.

    Ngo ubukwe bukimara kuba yahise ajya ku ishuri kuko yari mu bandi yumvaga nta kibazo, byose byangiritse ubwo yari agarutse avuye ku ishuri, no kurya byaranze ngo ategereje Vestine.

    Ati 'Dore ngo mveyo! Mama ni we wabibabwira. Yageraga aho akavuga ngo 'sinjya ku meza utari waza. Kurya byari byananiye, ntabwo mwabyumva. Ni umuntu twakuranye kuva kera noneho yari ameze nka mama wanjye muto. Ni umuntu wanyitagaho, naba ntari kurya akambaza impamvu, akanantera imbaraga.'

    Yakomeje agira 'Nagize agahinda gakabije 'depression’ ku buryo namuhamagaye saa Cyenda z’Ijoro, Mama yaza kundaza nkamubwira ngo ahamagare Vestine ndamushaka. Byageze aho nkajya nanga no kujya iwe kuko ndishyiramo ko turi kumwe kandi tutari kumwe. Namaze nk’ukwezi ntishima, byaranze. Ubu ndi kurya kuko ndi iwe, kuko Mama yarambwiye ngo 'jya iwe kugira ngo ubashe kurya.’ Nakoresheje n’imiti ariko biranga.'

    Vestine na Dorcas bazataramira muri Canada hagati y’itariki ya 18 Ukwakira n’iya 15 Ukwakira 2025. Ni ibitaramo bine birimo icyo mu Mujyi wa Vancouver muri Sonset Church,
    Winnipeg muri Riverwood Church, Regina muri Parliament Community Church na Edmonton muri People’s Church.

    Vestine yihanangirije Dorcas amubuza gushaka akiri muto

    Ubukwe bwa Vestine bwateye ihungabana Dorcas

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12029

  • Jurgen Klopp yavuze ko Florian Wirtz ari nk'impano y'ikinyejana mu mupira w'amaguru #rwanda #RwOT

    Jürgen Klopp umutoza wahoze atoza ikipe ya Liverpool, yongeye kugaragaza uburyo afitiye icyizere gikomeye umusore Florian Wirtz, amuvuga nk'impano y'ikinyejana idasanzwe, kubera ubuhanga n'ubushobozi afite mu kibuga. Klopp yavuze ko abantu badakwiye kugira impungenge ku mikinire y'uyu musore kuko afite ubuhanga budasanzwe kandi buri wese abibona. Mu kiganiro yahaye televiziyo RTL, Klopp yagize ati: 'Ntimukwiye kugira impungenge kuri Florian Wirtz, kuko ubuziranenge bwe burigaragaza. Uburyo abantu bari kubivugaho ni nko kubyongereraho umunwa gusa. Ni impano y'ikinyejana, kandi vuba cyane azongera kubigaragaza muri buri mukino nk'uko yabikoraga ari muri Bayer Leverkusen.'

    Yakomeje avuga ko Wirtz ari mu buzima bwiza muri Liverpool kugeza ubu, aho afitiye abamushyigikira n'ikipe imufasha mu bihe byose.

    Uyu musore ukomoka mu Budage, Florian Wirtz, yakomeje kwigaragaza nk'umukinnyi ufite ubuhanga n'imbaraga zidasanzwe mu gusatira, mu gucenga ndetse no gutanga imipira ivamo ibitego. Mu myaka ye mike, yamaze kuba umwe mu bakinnyi bafite icyerekezo cy'ejo hazaza mu mupira w'amaguru w'i Burayi.

    Klopp, uzwiho kuba ari umutoza ushobora kubyutsa impano z'abakinnyi bakiri bato, yemeza ko Wirtz afite imico n'ubwitonzi buzatuma agera ku rwego rwo hejuru.

    Yongeyeho ati: 'Nk'uko nabibonye kuva mu mwiherero wa mbere, Wirtz afite umutima w'umukinnyi ukunda gukora cyane kandi udacogora. Ni umwana ufite icyerekezo gikomeye, kandi igihe kizagera azaba umwe mu bakinnyi bakomeye ku Isi.'

    Abasesenguzi mu by'umupira bo bemeza ko Wirtz ari umwe mu bakinnyi bazasimbura abamaze iminsi bafite inyenyeri zibamurikira mu mupira wa ruhago. Ku rundi ruhande, abakunzi ba Liverpool bakomeje kwishimira amagambo y'uwahoze ari umutoza wabo Klopp, bavuga ko ari ikimenyetso cy'uko ikipe ifite ejo heza, kuko kuba umutoza wahoze ayitoza ashyigikiye umukinnyi muto nk'uwo bitanga icyizere cyo kubaka ahazaza h'ikipe ku musingi ukomeye.

    Mu magambo make, Jürgen Klopp yagaragaje ko Florian Wirtz atari umukinnyi usanzwe, ahubwo ari impano idasanzwe y'ikinyejana, ishobora guhindura byinshi mu rugendo rwa Liverpool n'umupira w'i Burayi muri rusange.

    Jurgen Klopp yavuze ko Florian Wirtz ari nk'impano y'ikinyejana mu mupira w'amaguru

     

    Source : https://kasukumedia.com/jurgen-klopp-yavuze-ko-florian-wirtz-ari-nkimpano-yikinyejana-mu-mupira-wamaguru/