Author: webrwanda

  • Gatsibo: Umugabo waketswe ko yibye inka, yishwe atewe imisumari mu mutwe #rwanda #RwOT

    Mu karere ka Gatsibo, mu Murenge wa Remera, mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere taliki 20 Ukwakira 2025 nibwo hakomeje kuvugwa urupfu rw'umugabo waketsweho ubujura bw'inka, wishwe n'abantu bataramenyekana bamuteze bakamukubita ibyuma mu mutwe. Amakuru atangwa n'abaturage bo muri ako gace avuga ko uwo mugabo ari umwe mu bantu batatu bari bamaze kwiba inka y'umuturage, ndetse ngo bari banamaze kuyigurisha ku muntu utaramenyekana, mbere y'uko ayo mahano aba.

    Nk'uko bamwe mu baturage babihamirije Kasuku Media, ngo aba bagabo bari bamaze iminsi bakora ibikorwa by'ubujura mu bice bitandukanye bya Gatsibo, ariko kuri iyo nshuro ntibahiriwe. 'Nyuma yo kugurisha inka yari yibwe, nibwo hari abandi bantu bababonye batangiye kubirukankana, maze bafatamo umwe baramwica bamukubise imisumari mu mutwe,' nk'uko umwe mu baturage utifuje gutangaza amazina ye yabivuze.

    Uwo mugabo yahise apfa ageze ku kigonderabuzima cya Remera, aho yari yajyanywe kugira ngo ahabwe ubufasha bw'ibanze. Polisi yahise ihagera itangira iperereza kugira ngo hamenyekane ababigizemo uruhare n'icyo bapfaga nyirizina.

    Umuvugizi wa Polisi mu ntara y'Iburasirazuba, yavuze ko iperereza ririmo gukorwa kandi rigamije gufata abakekwaho uruhare muri ubwo bwicanyi. Yibukije abaturage kwirinda gufata amategeko mu biganza byabo, ahubwo bakamenyesha inzego z'umutekano igihe cyose babonye ukekwaho icyaha.

    Abaturage basaba ko inzego z'umutekano zakaza irondo kugira ngo hirindwe ibikorwa by'ubujura bimaze gufata indi ntera muri ako gace, kuko ngo bimaze igihe bibahangayikishije cyane.

    Uwo mugabo yahise apfa ageze ku kigonderabuzima cya Remera, aho yari yajyanywe kugira ngo ahabwe ubufasha bw'ibanze

    Source : https://kasukumedia.com/gatsibo-umugabo-waketswe-ko-yibye-inka-yishwe-atewe-imisumari-mu-mutwe/

  • Rutsiro: Abacukuzi batatu barimo umwana w'imyaka 16 bagwiriwe n'ikirombe #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa mbere, taliki 20 Ukwakira 2025, mu Karere ka Rutsiro, mu Murenge wa Mukura, haravugwa inkuru ibabaje y'abantu batatu barimo umwana w'imyaka 16 bagwiriwe n'ikirombe bacukuragamo amabuye y'agaciro, bose bahita bahasiga ubuzima. Ni inkuru yababaje cyane abaturage bo muri ako gace, cyane ko ngo ikirombe cyari kimaze igihe kirekire gifunzwe n'inzego z'ibanze kubera impungenge z'umutekano muke wacyo.

    Abaturage babwiye Kasuku Media ko aba bantu bagiye muri icyo kirombe mu buryo bw'amayobera, nyuma yo kugerageza gucukura ku mpande zitaragerwaho n'abashinzwe kurinda. Uwitwa Mukamana Esperance, utuye hafi aho, yagize ati: 'Twumvise amajwi avugira munsi y'ubutaka, turiruka tugeze aho dusanga ubutaka bwagutse, ariko ntitwabasha kubakuramo vuba kuko byari byatengamye cyane.'

    Abashinzwe ubutabazi bageze aho byabereye nyuma y'amasaha make, babasha gukura imirambo yabo. Umuyobozi w'Akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe imibereho myiza, yavuze ko icyabaye ari isomo rikomeye ku baturage bose bakomeje kwinjira mu birombe bifunzwe mu buryo bunyuranyije n'amategeko.
    'Turasaba abaturage kubahiriza amabwiriza ajyanye n'umutekano w'ahacukurwa amabuye y'agaciro. Ibirombe bifunzwe ntibigomba kwinjirwamo kuko biba byateza akaga.' 

    Amakuru avuga ko iki kirombe cyari cyarafunzwe mu mezi ane ashize, nyuma y'uko cyari kimaze kugaragaramo ibimenyetso by'ubucukuzi butizewe n'ubutaka butagifite imbaraga zo gufata inkingi.

    Inzego z'umutekano zahise zitangiza iperereza rigamije kumenya abari inyuma yo gufungura ikirombe mu buryo butemewe, ndetse no gucunga ko ibindi birombe bifunzwe bitazongera gutera ibyago nk'ibi.

    Abaturage basaba ko hashyirwaho uburinzi buhoraho ku birombe bifunzwe kugira ngo ntihagire ubuzima bukomeza kubarirwa mu mabuye y'agaciro.

    Abaturage babwiye Kasuku Media ko aba bantu bagiye muri icyo kirombe mu buryo bw'amayobera, nyuma yo kugerageza gucukura ku mpande zitaragerwaho n'abashinzwe kurinda

    Source : https://kasukumedia.com/rutsiro-abacukuzi-batatu-barimo-umwana-wimyaka-16-bagwiriwe-nikirombe/

  • Iby'umubano wabo bikomeje kuba agatereranzamba #rwanda #RwOT

    Byiringiro Lague, rutahizamu w'ikipe ya Police FC, yongeye kugaragara mu ruhame ari kumwe na Deejay Crush, ubwo bari kumwe mu gitaramo 'Let's Celebrate' cyabaye mu ijoro ryakeye. Ibi byatumye abantu benshi bongera kuvuga ku mubano wabo udasanzwe, nyuma y'amezi menshi byavugwaga ko baba bafitanye ibirenze ubucuti busanzwe.

    Muri Werurwe uyu mwaka nibwo inkuru zavugwaga ku mbuga nkoranyambaga zateje impagarara, bamwe bavuga ko Byiringiro yaba agiye kubyarana na Dj Crush. Icyo gihe, amafoto n'amashusho yabo bombi byari byakwirakwijwe ku mbuga zitandukanye, abantu benshi bibaza niba koko ibivugwa niba bifite ishingiro.

    Nubwo Byiringiro Lague ubwe atigeze agira icyo atangaza kuri ayo makuru, Dj Crush we yahise abihakana yivuye inyuma mu kiganiro yanyujije kuri YouTube channel ye, avuga ko atwite inda y'uyu mukinnyi ari ibihuha kandi ko bidafite n'ishingiro.

    Mu magambo ye, Dj Crush yagize ati: 'Sinamwihakana, Byiringiro ni inshuti yanjye! Ariko ibyo bavuga ntabwo ari byo, nta nda mfite, baramubeshyera. Ahubwo uriya mubyeyi w'abana babiri ndamukomeje pe.'

    Nyuma y'igihe gito ibyahwihwiswaga byaracecetse, ariko kongera kugaragara bari kumwe mu ruhame byahise bisubiza ibibazo byari bifitwe n'abafana babo muri rusange. Amashusho yafashwe mu gitaramo 'Let's Celebrate' agaragaza aba bombi bari hamwe, baseka cyane bisa nkaho baribahuje urugwiro, ndetse baganira mu buryo butangarira benshi.

    Nubwo nta wigeze atangaza ibyerekeye uko umubano wabo uhagaze muri iki gihe, abafana batandukanye ku mbuga nkoranyambaga bongeye kwibaza niba koko ibyo bahakana mbere byari ukuri cyangwa se niba ari ubucuti bwihariye.

    Uretse ibyo, abegereye Byiringiro bavuga ko uyu mukinnyi asanzwe afitanye ubucuti busanzwe na Dj Crush, ariko ntibibuza abantu gukomeza kwibaza byinshi. Mu gihe gitandukanye, Byiringiro Lague yakunze kwirinda kuvuga ku buzima bwe bwite, ahitamo gushyira imbere ruhago ye, mu gihe na Deejay Crush akomeje gukora ibikorwa bye bya muzika no gususurutsa abakunzi be ku mbuga nkoranyambaga.

    Uko byagenda kose, kongera kugaragara bari kumwe mu ruhame byongeye guhwihwisa ibihuha, abantu bibaza niba ari amahirwe y'ubucuti bukomeye cyangwa se urukundo ruri kwiyubaka mu ibanga.

    Deejay Crush usanzwe avanga imiziki arikuvugwaho urukundo hagati ye na Byiringiro Lague
    Byiringiro Lague, rutahizamu w'ikipe ya Police FC, yongeye kugaragara mu ruhame ari kumwe na Deejay Crush

     

    Source : https://kasukumedia.com/ibyumubano-wabo-bikomeje-kuba-agatereranzamba/

  • Uko Bamenya yatewe agahinda gakabije n’ubwamamare afite (VIDEO ) #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa filime uri mu bagezweho muri iyi minsi, Benimana Ramadhan uzwi nka Bamenya, yavuze ko ikintu kimutera ubwoba mu buzima ari ubwamamare afite.

    Bamenya akaba nyiri filime y’uruhererekane ya Bamenya akinamo ari ko yitwa, yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI aho yibukije ibyamamare bigenzi bye kumenya ko nta gahora gahanze, ibyo bafite uyu munsi ngo bagire ngo bazabihorana ahubwo bashake n’ikindi cyabinjiriza.

    Aha niho yahise avuga ko ikintu kimutera ubwoba mu buzima bwe ari ubwamamare afite kuko yigeze kuburwarana agahinda gakabije.

    Ati “njyewe ikintu kintera ubwoba mu buzima bwanjye ni ubwamamare mfite. Bwigeze gutuma ndwara agahinda gakabije ndimo mbona ibihumbi 500 ku munsi by’abarebye ibyo nkora (views).”

    “Nibwo bwa mbere nari ngize agahinda gakabije, naribajije nti ko ndi kuri kano gasongero k’agasozi, hazakurikiraho iki ku kandi gasozi nzahagararaho? Kugira ngo nzajye ku kandi gasozi biransaba guca mu kabande kugira ngo njye ku kandi gasongero.”

    Bamenya ngo yatekerezaga ko ashobora kumanuka yagera hasi mu kabande kurira undi musozi bikanga akaremba kurushaho, byatumye arwara icyumweru cyose agahinda gakabije.

    Bamenya yavuze uko ubwamamare bwamuteye agahinda gakabije

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12078

  • Tuzabaha imbabazi – Umutoza wa APR FC yavuze ukuri ku cyo Sy na Dauda bazize #rwanda #RwOT

    Umutoza wa APR FC, Taleb Abderrahim yavuze ko Mamadou Sy na Seidu Yussif Dauda impamvu bahanwe ari imyitwarire itari myiza yo gusohoka mu mwiherero bari mu Misiri, gusa ngo bazabaha imbabazi nubwo bagomba kwihanangirizwa.

    Tariki ya 10 Ukwakira 2025, APR FC nibwo yasohoye itangazo rihagarika abakinnyi bayo, Mamadou Sy na Dauda Yussif kubera imyitwarire mibi bagaragaje ubwo bari mu Misiri muri CAF Champions League. Ubuyobozi bwavuze ko barenze ku mabwiriza y’umutoza n’ubuyobozi, bikaba byatumye bananirwa gukina umukino wo kwishyura wahuje APR FC na Pyramids FC.

    Umutoza Adel aganira n’itangazamakuru yavuze aba bakinnyi bagombaga guhanwa kuko barenze ku mabwiriza agenga ikipe.

    Ati 'Murabizi, hari amategeko yo mu ikipe buri wese aba agomba kubaha. Birashoboka ko hari bamwe batazi ko APR FC ikora nk’igisirikare. Basohotse hanze mbere y’umukino, rero bagombaga guhanwa. Nanjye nshyigikira imyitwarire myiza.”

    Yavuze ko bazabaha imbaba ariko bakaba bagomba kwihanangirizwa.

    Ati “Twakemuye ikibazo, tuzabaha imbabazi ariko bagomba kwihanangirizwa.”

    “Sy ntabwo ahari, ari mu Ikipe y’Igihugu aho yanitabira Coupe Arabe, rero azaza mu byumweru bibiri biri imbere.”

    “Dauda agomba kumenya ko utakina muri APR utitwara neza.”

    Yakomeje avuga ko bagomba kumenya ko gukina muri APR FC ugomba kuba ufite ikinyabupfura cya gisirikare.

    “Gusohoka mu mwiherero mbere bituma utita ku mukino cyane nk’uko bikwiye, kandi ntabwo nabyihanganira. Tuzababarira. Ubutaha tuzaganira na bo nubwo batabyumva. Ntibazi ko muri APR ugomba kugira ikinyabupfura cya gisirikare.”

    Mamadou Sy na Dauda bahagaritswe muri APR FC iminsi 30 mu gihe barimo gukora iperereza kugira ngo hafatwe ikindi cyemezo.

    Dauda ari mu bihano

    Sy ntabwo aragera mu Rwanda azaza mu byumweru bibiri, na we ari mu bihano

    Taleb Abderrahim yavuze ko bazahabwa imbabazi ariki bakihanangirizwa

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12077

  • Moïse Katumbi yiteguye kugira uruhare mu biganiro by'amahoro muri DRC #rwanda #RwOT

    Umunyapolitiki utavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi, Moïse Katumbi Chapwe, yatangaje ko afite ubushake bukomeye bwo kugira uruhare mu biganiro bigamije kugarura amahoro arambye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Katumbi, wahoze ari Guverineri w'Intara ya Katanga, yavuze ko igihugu cye kitagomba gukomeza kuba mu mwijima w'intambara, amarira n'ubuhunzi, ahubwo kigomba kuganisha ku nzira y'ubwiyunge, umutekano n'iterambere.

    Mu ijambo rye, Katumbi yagaragaje ko abaturage bo mu Burasirazuba bwa Congo, cyane cyane mu Ntara za Nord-Kivu, Ituri na Sud-Kivu, bamaze imyaka irenga makumyabiri baba mu bibazo by'intambara, kandi ko igihe kigeze ngo abayobozi bose b'igihugu bashyire imbere inyungu rusange aho kugendera ku nyungu za politiki z'ibyiciro. Yavuze ati: 'Amahoro si impano, ni igikorwa cy'ubwitange. Niteguye kugira uruhare mu biganiro byose bigamije kubonera umuti w'ibibazo by'igihugu cyacu.'

    Katumbi yasabye kandi imiryango mpuzamahanga, cyane cyane Afurika yunze Ubumwe n'Umuryango w'Abibumbye (ONU), gukomeza gushyigikira Congo mu rugendo rwo gushaka amahoro arambye.

    Yibukije ko amahoro ari bwo buryo bwonyine bushobora gutuma abaturage bongera kwizera ejo hazaza, bagasubira mu mirimo, ubucuruzi n'ubuhinzi.

    Yasoje asaba n'abaturage bagenzi be kudacogora mu gusaba ubuyobozi gufata ingamba zikomeye zo guhagarika imitwe yitwaje intwaro, kuko amahoro atazazanwa n'abanyamahanga ahubwo azubakwa n'abanye-Congo ubwabo.

    Moïse Katumbi yiteguye kugira uruhare mu biganiro by'amahoro muri DRC

    Source : https://kasukumedia.com/moise-katumbi-yiteguye-kugira-uruhare-mu-biganiro-byamahoro-muri-drc/

  • Twari dukumbuye intsinzi – Abedi na Richard, Pavelh Ndzila yavuze ikinyarwanda, ibyishimo by’abakinnnyi ba Rayon #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gutsinda Rutsiro FC 3-1, abakinnyi ba Rayon Sports bagaragaje ibyishimo bidasanzwe, PavelhNdzila we avuga n’ikinyarwanda.

    Ni nyuma y’uko bari bamaze iminsi batitwara neza muri Shampiyona y’uyu mwaka.

    Ibitego bya Bigirimana Abedi, Tambwe Gloire na Aziz Basane byafashije Rayon Sports gutsinda ibitego 3-1 mu mukino w’umunsi wa 4 wa shampiyona.

    Nyuma y’uyu mukino, Bigirimana Abedi na Ndayishimiye Richard babwiye ISIMBI ko bari bakumbuye intsinzi.

    Richard yagize ati “ndishimye cyane ibintu bimeze neza.”

    Bigirimana Abedi yavuze ko bitari byoroshye. Ati “ntabwo byari byoroshye ariko amanota atatu arabonetse.”

    Yakomeje agira ati “twari dukumbuye intsinzi cyane.” Ndayishimiye Richard na we yahise yungamo ati “twari dukumbuye intsinzi.”

    Mu byishimo byinshi, umunyezamu Pavelh Ndzila yavuze mu Kinyarwanda ko yishimye.

    Ati “meze neza, amakuru ni meza, amanota 3 arabonetse.”

    Tambwe Gloire yafunguye amazamu yavuze ko icyabafashije ari ukumva no gushyira mu bikora ibyo umutoza yababwiye.

    Ati “nta kindi ni ugukuriza amabwiriza y’umutoza, tukumva ibyo yadusabye nicyo cyadufashije.”

    Abakinnyi ba Rayon Sports bakaba basabye abakunzi b’iyi kipe gukomeza kuza ari benshi gushyigikira ikipe ko nabo bazakora ibishoboka byose bakabashimisha.

    Bigirimana Abedi ngo amanota 3 yabashimishije cyane

    Tambwe watsinze igitego cya mbere yavuze ko bakurikije inama z’umutoza

    Richard yavuze ko bari bakumbuye intsinzi

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12075

  • Turashaka gutwara Shampiyona tudatsinzwe – Byiringiro Lague #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa Police FC, Byiringiro Lague yavuze ko bafite intego yo gutwara igikombe cya shampiyona badatsinzwe.

    Ni nyuma yo gutsinda Amagaju bigoranye 1-0 cya Ndayishimiye Dieudonne Nzotanga mu mukino w’umunsi wa 4 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2025-26.

    Byiringiro Lague mu magambo make akaba yabwiye ISIMBI ko intego ari ugutwara shampiyona kandi badatsinzwe.

    Ati “Shampiyona turayishaka, turifuza kuyitwara kandi tudatsinzwe.”

    Mbere y’uko uyu mwaka w’imikino wa 2025-26 utangira, Police FC yazanye umutoza Ben Moussa watwaye igikombe muri APR FC, yavuze ko intego bafite ari ukwegukana shampiyona.

    Kugeza ubu nyuma y’umunsi wa 4 wa shampiyona, Police FC ni iya mbere n’amanota 12, nta mukino iratsindwa cyangwa ngo inganye, yose yarayitsinze.

    Byiringiro Lague avuga ko bifuza gutwara Shampiyona badatsinzwe

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12073

  • Ni bamwe baba batifuriza umuntu ineza kandi si bo Mana – Rwatubyaye Abdul #rwanda #RwOT

    Myugariro Mpuzamahanga w’u munyarwanda, Rwatubyaye Abdul uheruka gusinyira Al Suqoor yavuze ko abakekaga ko ibyo gukina yabivuyemo nta makuru baba bafite ahubwo ari bamwe baba batifuriza umuntu ineza.

    Ku gicamunsi cy’ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 19 Ukwakira 2025 nibwo Rwatubyaye Abdul yemejwe nk’umukinnyi mushya wa Al Suqoor ikina mu cyiciro cya mbere muri Libya.

    Mu kiganiro cy’umwihariko yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, Rwatubyaye Abdul yavuze ko yishimiye kujya gukina muri iyi shampiyona ikinamo abandi bakinnyi b’abanyarwanda babyirukanye Manzi Thierry, Mutsinzi Ange Jimmy na Nsabimana Aimable.

    Ati “Birashimishije cyane kubona abana b’iwacu turi muri Shampiyona imwe, kumva ko bahari kandi muri Shampiyona irimo guhatana kwinshi birashimishije cyane binatuma izindi shampiyona zigira icyizere cyo kuzana izindi mpano ziri iwacu mu Rwanda.”

    Ni umukinnyi usinyiye Al Suqoor benshi bari basigaye bamufata nk’umukinnyi utazongera gukina muri Shampiyona zikomeye nk’uwabigize umwuga cyane ko yari amaze igihe nta kipe hari n’abavugaga ko yaba arimo ashaka kubivamo.

    Yavuze ko utabuza abantu kuvuga ibyo bashaka kandi ko abakwirakwizaga ayo makuru ari ababa badashakira umuntu ibyiza, ngo abashatse kumenya impamvu yamaze igihe nta kipe barayimenye.

    Ati “abantu ariko batekereza ibyo bashaka pe kandi ntabwo wababuza, abo ngabo babifata nk’umukinnyi ugiye kubivamo ni bamwe baba batifutiriza ineza umuntu kandi si bo mana, abari bahagayitse barabimbajije ntabwo bigeze bibwira ibindi.”

    Yakomeje asobanura uko byagenze ngo amare igihe nta kipe.

    Ati “nkimara gutandukana na Brera Strumica yo muri Macedonia nisanze ndi muri case y’uko ntashobora kongera gukinira ikipe zirenze ebyiri mu mwaka umwe w’imikino bituma rero ntegereza ko irindi soko rifungura.”

    Yabwiye abakunzi be ko bagiye kongera kubona Rwatubyaye bahoze babona abaha ibyishimo.

    Ati “Ubutumwa naha abakunzi banjye ni uko mbemera cyane kandi bagiye kongera kubona Rwatubyaye bahoze bemera kuva kera, kwitanga gushira umutima ku kazi no kongera kuba umukinnyi wo guhagararira igihugu mu gihe hari amahirwe.”

    Rwatubyaye Abdul ni myugariro wo mu mutima w’ubwugarizi wakuriye mu ishuri ryigisha umupira rya APR FC, yaje kuzamurwa muri APR FC nkuru ayikinira kugeza 2016 ubwo yerekezaga muri Rayon.

    Hanze y’u Rwanda yakiniye amakipe ariko Kansas na Colorado Rapids zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, FC Shkupi na Brera Strumica zo muri Macedonia n’izindi.

    Rwatubyaye Abdul yavuze ko abamuteze iminsi bavuga ko agiye kubivamo si bo mana

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12076

  • Rayon bayindekeye nayitoza – Haruna Ferouz wageneye ubutumwa abafana ba Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Umutoza wungirije wa Rayon Sports urimo kuyitoza nk’umutoza mukuru w’agateganyo, Haruna Ferouz yavuze ko bamugiriye icyizere yayitoza kandi agatanga umusaruro.

    Ni nyuma y’uko guhagarika umutoza mukuru Afhamia Lotfi akaba atazanagaruka muri izi nshingano, umukino we wa mbere yaraye atsinze Rutsiro FC 3-1 mu mukino w’umunsi wa 4 wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2025-26.

    Haruna Ferouz abajijwe niba abona afite ubushobozi bwo kuba yagumana Rayon Sports nk’umutoza mukuru yavuze ko bitaba ari ubwa mbere abaye umutoza mukuru.

    Ati “njyewe nayitoza nta kibazo kuko ntabwo byaba ari ubwa mbere ntoje ikipe ndi umutoza mukuru mu ikipe nkuru kuko natoje ndi umutoza mukuru muri Vital’o, Flambeau du Centre, Flambeau del’Est, ayo yose ni amakipe afite ibikombe mu Burundi kandi ahagararira igihugu. “

    Agaruka ku bakinnyi afite niba abona bahatanira igikombe bakakegukana, yavuze ko bashoboye.

    Ati “abakinnyi barashoboye. Ariko na none abakinnyi biterwa n’umutoza hari igihe waba ufite abakinnyi beza ariko buri kipe ikagutsinda, rero abakinnyi barasanzwe si bakuru cyane tuzagerageza guhatana kandi tuzatsinda.”

    Yasabye abakunzi b’iyi kipe gukomeza kuza gushyigikira ikipe yabo kuko ari kimwe mu bibatera imbaraga.

    Haruna Ferouz yavuze ko gutoza Rayon Sports bitamunanira bayimurekeye

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12074