Author: webrwanda

  • Harry Maguire igitego yatsindiye Anfield Road ni kimwe mu cyamuhinduriye amateka #rwanda #RwOT

    Harry Maguire yashyize ubutumwa bwihariye kumbuga nkoranyambaga. Bishobora kumvikana nk'ibitandukanye bitewe n'uko ubusomye, ariko we yizera ko bikwiye kubw'abafana b'umupira w'amaguru n'abandi bose. Hashize iminsi micye atsinze igitego Anfield, aba intwari itunguranye ya Manchester United (kandi si ubwa mbere!). Ariko inkuru ya Maguire mu myaka yashize ikomeje kunyura abatari bake mu bakunzi b'umupira w'amaguru.

    Biroroshye cyane kwibagirwa ibyo yanyuzemo kuva yagera i Manchester mu kipe ya Manchester United mu 2019, ubwo yagurishwaga ku mafaranga menshi cyane.

    Ariko se, abakinnyi bo baba bafite aho bahurira n'amafaranga bishyurwa? Oya. Ibyo ni iby'amakipe. Abakinnyi si imashini ikoreshwa nyuma ntiyishyurwe; bakora uko bashoboye ngo bitware neza, ariko rimwe na rimwe ibintu ntibibahire.

    Harry Maguire ntiyari afite uruhare na ruto mu mafaranga yaguzwe, ariko mu rwego rw'ihohoterwa, gutukwa, gusekwa, gutoneshwa ku mbuga nkoranyambaga rwari urw'agahomamunwa.

    Tekereza umuntu buri cyumweru yakirwa n'ibitutsi bitandukanye gusa n'uko atitwaye neza mu kazi ke. Ibyo bishobora kuba ku muntu uwo ari we wese. Ariko kuri Harry, ibyo yahuye nabyo byari byinshi cyane, kandi ntari wenyine mu bakinnyi batitwaraga neza icyo gihe. Ariko we yabaye nk'intama y'ituro.

    Ikibabaje, abagera kuri 50% mu bamuvugaga nabi cyane cyane abo mu mahanga, nta n'umukino wa Manchester United barebaga. Byari ibintu byoroshye: gufungura konti yawe, ukandika useka Maguire. Umupira w'amaguru ni ishyamba ryiza ariko rimwe na rimwe iyo bigeze k'uvugwa biramurenga.

    Harry ntiyigeze ajya impaka. Ntiyigeze yitotombera ibitekerezo by'abamunenga k'ubijyanye n'imikinire ye. Yakoze cyane, akomeza gukora, atava ku ntego ye yo gukinira Manchester United ku rwego rushoboka.

    Yambuwe ubuyobozi mu kibuga( capitaine ) yakomeje kwita ku ikipe, gufasha bagenzi be, no gutanga ijambo mu myitozo no mu mikino muri rusange.

    Maguire ntabwo yari umukinnyi mubi icyo gihe ndetse na nubu gusa, niko siporo imeze. Ni isomo rikwiye buri mufana, buri mukinnyi, ndetse n'umuntu usanzwe. Nyuma y'igitego yatsindiye Anfield, yagize ati: 'Ndishimye cyane kuko nkunda cyane iyi kipe kandi kuko byibura uyu munsi abafana bacu bishimye. Reka abantu bavuge. Reka bagutuke. Ntuzacogore ku nzozi zawe. Kora cyane. Tanga byose ushoboye, hanyuma uzasange ibyiza bigugitetegereje.'

    Igitego yatsindiye Anfield Road ni kimwe mu cyamuhinduriye amateka

    Source : https://kasukumedia.com/harry-maguire-igitego-yatsindiye-anfield-road-ni-kimwe-mu-cyamuhinduriye-amateka/

  • Umusifuzi washatse kugoreka umukino nta kiguzi wabona! Ubundi bakora amakosa nkana? Cyangwa ni wa mwana murizi? #rwanda #RwOT

    Ibibazo ni byinshi, buri muntu wese yabaye umusesenguzi ku bijyanye n’imisifurire ya Shampiyona mu Rwanda, biragoye gutandukanya umusifuzi wakoze amakosa bimugwiririye n’uwayakoze kubushake. Ubundi twisanze aha hantu gute?

    Imyaka yo ibaye myinshi buri mukino wa shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu Rwanda (reka abe ari yo nibandaho) urangira yaba abafana, abayobozi b’amakipe bijundika imisifurire.

    Biragoye ko wabona umukino urangira abantu bahuriza ku byemezo byafashwe n’umusifurizi, abatsinzwe baba bavuga ko impamvu batsinzwe ari umusifuzi, rimwe na rimwe iyo basubiye mu mashusho usanga ibyo byemezo byari bikwiye. Hari ababitukiwe ariko nyuma bikagaragara ko ari abere.

    Gusa ntabwo umuntu yakwirengagiza ko hari n’abafata ibyo byemezo bigaragara ko bisa n’aho babikoze nkana babishaka.

    Byagenze gute ngo abagakemuye impaka abe ari bo baziteza

    Nibyo biragoye ko uwagusaba ibimenyetso byakugora ariko hari n’ibiboneka, umupira w’u Rwanda uvugwamo ruswa, amarozi, kuganira hagati y’amakipe yombi ngo bumvikane uko umukino uri bugende.

    Hari amakipe yafashwe nk’aho adafite ubushobozi bwo kwitsindira ikipe iyo ari yo yose ahubwo ngo abifashwamo n’abasifuzi (ni ibiba bivugwa ku muhanda).

    Hari ibivugwa ko hari abayobozi b’amakipe bisabira abasifuzi runaka ngo babasifurire umukino bitewe n’ibyo bifuza.

    Ubu hari abasifuzi basigaye bafatwa mu isura y’amakipe runaka, ngo runaka akunda ikipe iyi n’iyi ku buryo niyo akoze ikosa ryo kwibeshya mu kibuga hari abatabyemera ahubwo ngo biba byateguwe. Ibyo byose biba ari ukuri urumva ko nta butabera bwaboneka.

    Ese ni ikibazo cy’amafaranga make?

    Igisubizo ni Oya. Umusifuzi wateguye kukwiba ntacyo wakora ngo abireke kimwe n’uko n’uwaba atabishaka ntacyo wakora ngo umwumvishe ko agomba kubikora.

    Benshi bari bagize icyizere ko amakosa y’abasifuzi agiye kugabanuka kuko mu mwaka w’imikino 2025-26 amafaranga bahabwa yazamutse ava ku bihumbi 43 n’ibihumbi 45 ku basifuzi mpuzamahanga biba ibihumbi 100 ku mukino.

    Gusa bimeze nk’aho nta mpinduka kuko ku munsi wa 4 wa shampiyona ibirego byabaye byinshi cyane, kutishimira imisifurire nibyo biranga abayobozi b’amakipe.

    Nubwo FERWAFA yabihakanye ariko hari amakuru yavugaga ko abasifuzi babiri Patrick Ngaboyisonga wasifuye umukino wa Musanze na AS Kigali i Musanze, Nizeyimana Is’haq wasifuye umukino w’umunsi wa Kabiri wahuje Amagaju na Bugesera mu Magepfo bahagaritswe imikino 5 kubera amakosa bakoze muri iyo mikino.

    Hari kandi na Mukura VS yareze Ishimwe Claude na Mugabo Eric basifuye umukino wa APR FC na Mukura ku Cyumweru gishize, bashinjwa gukora amakosa nkana yanatumye Mukura itakaza amanota.

    Si ibyo gusa kuko na KNC nyiri Gasogi United na we ejo hashize mu kiganiro Rirarashe yagarutse ku musifuzi Aline wasifuye umukino wabo na Bugesera aho yavuze ko hari ukuntu ifirimbi itababaniye, yanagrutse kandi ku mukino wa Rayon Sports igitego cyabo banze.

    Ibi byose ni ibikwereka ko abasifuzi nta cyizere bagifitiwe n’abanyamupira bitewe n’ibigenda bibavugwaho.

    Ese abasifuzi ntibibeshya cyane ko nta na VAR ihari?

    Kwibeshya nta muntu utibeshya bibaho cyane, ari nabyo natangiye mvuga ko bisigaye bigoye kumenya umusifuzi wibeshye n’utibeshye kuko bose basigaye bafatwa mu gatebo kamwe.

    Hari abasifuzi bo bamaze gufata uruhande utapfa kwegera umubwira ubwo busa, icyo akora ari mu kibuga niyo yakora ikosa abantu bakavuga ko ari ikosa ari ukwibeshya, gusa abo ni mbarwa.

    Hakorwa iki?

    Mbere y’ibindi hakabanje kurebwa umuzi w’ikibazo, kuki bivugwa kandi bikagenda bigaruka ku bantu bamwe gusa? Kubahagarika cyangwa kubakura mu nshingano si igisubizo, icyatumye babikora ntikizatuma n’abasimbura babo babikora?

    Ikindi gishoboka ni uko baba abanyamwuga bakemera kwitandukanya n’izo mbaraga zibashora mu guca imanza zibera. Bitabaye ibyo nta ngano y’amafaranga waha umusifuzi washatse kukwiba ngo ye kubikora kimwe n’uko utabikozwa nta kiguzi wabona umuha.

    Twavuze abasifuzi gusa, ese abayobozi b’amakipe bo ni shyashya?

    Uwavuga ko hari n’abiriza ntiyaba abeshya cyane ko bamwe bavugwaho gukoresha abasifuzi, bivuze ko babishatse uyu mupira bagira uruhare mu kuwusukura kandi bigakunda.

    Niba bivugwa ko hari abisabira abasifuzi bakabahabwa, nundi azabasaba nimujya gukina bigende gutyo, ubwo bizarangirira he?

    Nta muntu ntunze agatoki ariko umupira w’u Rwanda uvugwamo 'match fixing’ (kugena uko umukino ugenda), aho ujya kuba bakakubwira uko uri burangire kandi bikagenda ko, bivuze ko haba habaye ibiganiro.

    Imisifurire ntivugwaho rumwe muri shampiyona y’u Rwanda

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12085

  • Umukinnyi w’umunyarwanda yahamagawe mu ikipe ya Canada #rwanda #RwOT

    Umunyarwanda Nteziryayo Josh-Duc usanzwe ukinira CF Montréal FC yahamagawe mu Ikipe y’Igihugu ya Canada y’abatarengereje imyaka 17 irimo yitegura kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2026.

    Uyu myugariro uvuka kuri nyina w’Umunyarwandakazi, Iradukunda Liliane, ejo hashize tariki ya 21 Ukwakira 2025, ni bwo yahamagawe.

    Josh akaba yisanze ku rutonde rw’abakinnyi 21 Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Canada bazayihagararira mu Gikombe cy’Isi kizabera muri Qatar.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Nyina yagize ati “Josh Duc Nteziryayo azakina Igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 17 muri Qatar. Ishema ryanjye, Ishema ry’igihugu cyacu nk’u Rwanda.”

    Nteziryaho w’imyaka 16 akinira CF Montréal FC y’abatarengeje imyaka 18, yanakinnye imikino yo gushaka iyi tike yabaye muri Gashyantare. Muri Kanama na Nzeri 2025 akaba yari mu mwiherero n’abandi yitegura Igikombe cy’Isi.

    Iki gikombe kizatangira tariki ya 3 kugeza 27 Ugushyingo 2025. Canada iri mu Itsinda K na Uganda, u Bufaransa, Chile.

    Nteziryayo azakina Igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 17 ari kumwe na Canada

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12086

  • Umusifuzikazi Umutoni Aline kubw'amagambo yamuvuzweho agiye kurega KNC #rwanda #RwOT

    Umusifuzikazi mpuzamahanga w'Umunyarwandakazi, Umutoni Aline, yatangaje ko agiye kurega mu nkiko Perezida w'ikipe ya Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles (KNC), nyuma y'amagambo aherutse kumuvugaho mu itangazamakuru amushinja imisifurira mibi.

    Ibi byabaye nyuma y'uko ku mu gitondo cyo kuwa kabiri, taliki 21 Ukwakira 2025 mu kiganiro cya Radio1 & TV1 cyitwa 'Rirarashe', KNC yavuze ko Gasogi United yasifuriwe nabi mu mukino warangiye inganyije na Bugesera FC ubusa k'ubundi. Muri icyo kiganiro, KNC yashyize hanze ubutumwa bw'umuntu uvuga ko yandikiranye n'umusifuzi, maze akemeza ko uwo musifuzi ashobora kuba ari Umutoni Aline, wari mu basifuye uwo mukino.

    Amakuru yizewe aturuka hafi kuri Umutoni Aline niko we yafashe icyemezo cyo kwitabaza ubutabera kugira ngo arengere izina rye n'icyubahiro cye nk'umukozi wabigize umwuga. Yavuze ko amagambo ya KNC yamusebeje imbere y'abanyarwanda ndetse anashobora kugira ingaruka ku kazi ke ka buri munsi mu mikino yo mu rwego mpuzamahanga.

    Umutoni Aline ni umwe mu basifuzikazi b'Abanyarwandakazi bafite izina rikomeye muri Afurika, akaba yaranasifuye amarushanwa akomeye arimo AFCON Women ndetse n'imikino ya CAF Women's Champions League.

    Abakurikirana iby'imikino bavuga ko ibi bibazo hagati ya KNC na Umutoni Aline byakagombye gukumirwa hakiri kare cyangwa hakitabazwa Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) mu rwego rwo kugira ngo rikumire amagambo asenya no gukuraho icyizere ku basifuzi b'abagore.

    Benshi basaba ko abayobozi b'amakipe bakwiye kwirinda gutangaza amakuru adafite gihamya, by'umwihariko iyo bijyanye n'abasifuzi, kuko bishobora kubangamira iterambere ry'umupira w'amaguru mu gihugu.

    Umutoni Aline agiye kurega KNC kubera kumusebya mu itangazamakuruUmutoni Aline agiye kurega KNC kubera kumusebya mu itangazamakuru.

    Umusifuzikazi mpuzamahanga Umutoni Aline kubw'amagambo yamuvuzweho agiye kurega KNC
    KNC asanzwe ari umuyobozi mukuru akaba n'anyiri radio1 na TV1
    KNC nyir'ikipe ya Gasogi United

     

    Source : https://kasukumedia.com/umusifuzikazi-umutoni-aline-kubwamagambo-yamuvuzweho-agiye-kurega-knc/

  • Dr Sosthène Munyemana ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yasabiwe gufungwa burundu #rwanda #RwOT

    Umunyarwanda Dr Sosthène Munyemana w'imyaka 70 y'amavuko ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, kuri uyu wa 21 Ukwakira 2025 mu rukiko rw'Ubujurire rw'I Paris mu Gihugu cy'u Bufaransa, yasabiwe n'Ubushinjacyaha igihano cy'igifungo cya burundu.

    Mbere yo kumusabira igihano cy'igifungo cya burundu, Umushinjacyaha yabanje gusobanurira Urukiko ko Amategeko y'u Bufaransa ategeka ko umuntu wishe umuntu umwe ahanishwa igihano cy'igifungo cy'imyaka 30. Yabwiye Urukuko ko kwica abantu benshi itegeko ry'u Bufaransa riteganya igihano cy'igifungo cya burundu.

    Imbere y'Abacamanza, Umushinjacyaha yavuze ko nta kindi gihano gikwiye guhabwa Dr. Sosthène Munyemana uretse igihano cy'Igifungo cya Burundu. Akimara gusaba iki gihano, umugore n'umwana muto ba Dr Munyemana bari mu rukiko bavugije induru.

    Biteganyijwe ko kuri uyu wa 22 Ukwakira 2025 aribwo uruhande rwa Dr. Sosthène Munyemana rugomba kugira icyo ruvuga nk'icyifuzo ku gihano cyasabiwe uwo bunganira mu mategeko. Nta gihindutse, biteganijwe ko umwanzuro kuri urubanza mu Bujurire uzatangazwa mu ijoro ryo ku wa 23 Ukwakira 2025.

    Ku wa 20 Ukuboza 2023, Urukiko rwa Rubanda I Paris rwari rwahanishije Dr. Sosthène Munyemana igihano cy'Igifungo cy'Imyaka 24 nyuma yo kumuhamya ibyaha bya Jenoside birimo; Kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Ibyaha byibasiye inyokomuntu hamwe n'icyaha cyo kugambirira gukora Jenoside.

    Ubwo muri 2023 urukiko rwa Rubanda rwamaraga kumuhamya ibyaha bya Jenoside no kumuhanisha Igihano cy'Igifungo cy'imyaka 24, rwamubwiye ko mu gihe yaba yitwaye neza agakora igihano cy'igifungo yakatiwe ashobora kuzasaba kugabanyirizwa cyangwa se koroherezwa igihano yahawe akaba yafungurwa, ariko ibyo akaba yabikora amaze nibura imyaka umunani akora iki gihano(afunze).

    Kuri uwo munsi wa Tariki 20 Ukuboza 2023 ubwo urubanza rwaganaga ku gupfundikirwa, Dr Sosthène Munyemana wari usanzwe aza mu rukiko kuburana yigenza agataha, ubwo abagize inteko iburanisha bajyaga kwiherera ngo bagaruke bamusomera ibyaha bimuhama n'igihano bamukatiye, basize bamubwiye ko atemerewe gusohoka mu rukiko nk'uko byari bisanzwe, ndetse Abajandarume bategekwa kuba bamurinze.

    Abacamanza ubwo basomaga Ibyaha ahamijwe n'Urukiko rwa Rubanda rw'I Paris ndetse n'Igihano ahawe, Daphrosa Gauthier, umwe mu bashinze ishyirahamwe riharanira ko abakoze Ibyaha bya Jenoside mu Rwanda baba mu Gihugu cy'u Bufaransa bafatwa bagashyikirizwa Ubutabera, yagaragaje kwishimira imyanzuro kuri uru rubanza by'umwihariko ku gihano gihawe Dr Munyemana Sosthène. Yagize kandi ati 'Abanye Tumba ni muruhuke, Ubutabera murabuhawe'.

    Dr. Munyemana Sosthène w'imyaka 70 y'amavuko, Iyahoze ari Komisiyo y'Igihugu ishinzwe kurwanya jenoside/CNLG, yagaragaje ko yavukiye i Mbare muri Komini Musambira( Kamonyi y'ubu) mu yahoze ari Perefegitura ya Gitarama tariki ya 9 Ukwakira 1955. Ibyaha akurikiranyweho yabikoreye mu Mujyi wa Butare, Segiteri ya Tumba cyane cyane mu bitaro bya Kaminuza aho yari Muganga w'Abagore.

    Munyaneza Théogène

    The post Dr Sosthène Munyemana ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yasabiwe gufungwa burundu first appeared on Intyoza.

    The post Dr Sosthène Munyemana ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yasabiwe gufungwa burundu appeared first on Intyoza.

    Source : https://www.intyoza.com/2025/10/22/dr-sosthene-munyemana-ukurikiranyweho-ibyaha-bya-jenoside-yasabiwe-gufungwa-burundu/

  • Madebeats na The Ben biyungiye mu Bwongereza nyuma y'imyaka barebana ay'ingwe #rwanda #RwOT

    Nyuma y'imyaka myinshi batavugana rumwe ndetse no kurebana ay'ingwe, abahanzi babiri b'Abanyarwanda bafite izina rikomeye muri muzika The Ben na Madebeats usanzwe anatunganya imiziki kanabifatikanya no kuririmba bongeye guhurira mu Bwongereza mu buryo bwashimishije abakunzi ba muzika nyarwanda.

    Byari ibyishimo bikomeye ubwo amashusho yagaragazaga aba bombi bishimanye yasakazwaga ku mbuga nkoranyambaga, ari nabyo byemeje ko aba bagabo babiri bari baratandukanye, none bongeye gusubirana.

    Madebeats, uzwi cyane mu gutunganya indirimbo zifite ubuhanga n'ubusanzwe wigeze gufasha The Ben mu ndirimbo zagiye zigarukwaho cyane mu myaka yashize, yagize ati: 'Byari iby'agaciro kongera guhura n'umuvandimwe nyuma y'igihe kinini. Twaherukanaga mbere y'induru zatuvugwagaho, ariko ubu byose ni amahoro. Uburyo twongeye kwiyunga burerekana ko urukundo n'ubuvandimwe biruta byose.'

    Ubu busabane bwabereye mu gitaramo gikomeye The Ben aherutse gukorera i Manchester, aho yanyuze abakunzi be mu ndirimbo zakunzwe nka Vazi, Fine Girl na This Is Love. Madebeats yari mu bitabiriye icyo gitaramo, maze nyuma yaho bagirana ibiganiro byimbitse byarangiye biyunze.

    Abakunzi ba muzika nyarwanda babyishimiye cyane, bamwe bandika ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko 'ibikomerezwa byacu byongeye kwiyunga.'

    Abasesenguzi mu bya muziki bo bavuga ko ubu buhuza bushobora kongera gutuma The Ben na Madebeats bakorana umushinga mushya, bikaba byasubizaho imbaraga z'ubuhanzi bwa muzika nyarwanda ku rwego mpuzamahanga.

    The Ben asanzwe ari umuhanzi w'indirimbo z'Isi
    Madebeats asanzwe atunganya indirimbo z'abahanzi

     

     

    Source : https://kasukumedia.com/madebeats-na-the-ben-biyungiye-mu-bwongereza-nyuma-yimyaka-barebana-ayingwe/

  • Ntabwo nshobora kumubabarira – Micky avuga kuri Regis (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa filime Nyarwanda, Micky yavuze ko adashobora kubabarira Captain Regis na we ukina filime kuko yamubabaje bikomeye.

    Aba bombi bazwi muri Sinema Nyarwanda, bakaba barahoze bakundana ariko baza gutandukana.

    Mu mpera za 2024 nibwo inkuru y’itandukana ryabo yasakaye.

    Hagiye habaho guterana amagambo hagati yabo bigera no mu itangazamakuru aho Regis yanavuze ko uyu mukobwa ari we wafungishije nyina kubera gucuruza urumogi.

    Mu minsi ishize Captain Regis (ni ko akina yitwa) yumvikanye asaba uyu mukobwa imbabazi.

    Micky usigaye ari mu rukundo AG Promoter yabwiye ISIMBI ko adashobora kumubabarira ngo ni yo yabikora ntibyaba mbere y’imyaka 20.

    Ati “Njyewe ku giti cyanjye Captain [Regis] niba urimo kundeba warampemukiye kuri rwa rwego ntakwicara ngo mbigusobanurire n’umunwa wawe ubyumve.”

    “Wavuze ibintu bitari byo urabeshya, warampemukiye pe rero imbabazi zanjye cyokora bizatwara nk’imyaka 20 ngo numve nabohoka nkubabarire.”

    Yakomeje avuga ko ibintu yavuze kuri nyina byamubabaje cyane kuko bitari byo.

    Ati “Yansebereje mama kandi ni we muntu nkunda, ntabwo nakubabarira.”

    Yavuze ko kimwe mu bintu byamubabaje ari uko yagiye gusura mama we na we agasanga izo nkuru zamugezeho.

    Ati “uraje uranyandagaje ahi nyuze ngo dore wa mwana wafungishije nyina, nta bitarangira ariko ntabwo bikuyeho ko uba warabivuze abantu bakabisigarana mu mitwe yabo.”

    “Uzi kuva hano ukajya gusura mama we kuri gereza ugasanga iyo nkuru arayizi? Abacunga gereza baramubajije ngo umwana wawe ni we wagufungishije?”

    Yunzemo ati “mu gitondo umuntu arabyutse kuko abona byarangiye, ngo Micky ndamusaba imbabazi, muba muhaze iki mwana? Ntabwo namubabariye nta nubwo nzamubabarira.”

    Micky yavuze ko ikintu gishoboka ari uko yaza akamuha amazina ya mama we akajya kuri gereza akaba ari we azisaba kuko niwe yakoreye amakosa, namubabarira ngo azumve ko na we yamubabariye.

    Micky yavuze ko yicaye akabwira umukunzi we AG Promoter ko ashaka gutanga ikirego arega Regis ariko akamubuza, yaje kumuca mu rihumye ajya gutanga ikirego AG Promoter abimenya yaramaze gutanga ikirego muri RIB, gusa yamwumvishije ko agomba kugikuramo undi aragihagarika.

    Yavuze ko adashobora kubabarira Regis

    Ubu ari mu rukundo na AG Promoter kandi ngo bamaranye neza

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12084

  • Safi Madiba na mubyara we Queen Cha biyambaje Imana, se uvura Rayon urembye #rwanda #RwOT

    Umubyeyi w’umuhanzi Queen Cha, Mugemana Charles usanzwe avura Rayon Sports, amaze iminsi arembye, umukobwa we akaba yamuragije Imana.

    Mu kwezi gushize kwa Nzeri 2025 nibwo inkuru y’uko uyu mubyeyi yarembye yamenyekanye, akaba arwariye mu bitaro bya CHUK.

    Umuhanzi Queen yifashishije imbuga nkoranyambaga ze, yaragije umubyeyi we Imana kugira ngo ikomeze kumworohereza imube hafi mu burwayi bwe.

    Yashyizeho ifoto ya papa we yumvikanamo indirimbo y’umuhanzi Victor Thompson yitwa ‘I Pray’.

    Iyo wumvise agace k’indirimbo yifashishije, ni aho uyu muhanzi aririmba ati “Ubuntu bw’Imana bubane na we. Buri bubabare, inkovu Imana izabihinduramo ibyiza. Buri hantu hose uhindukiriye uzaba ufite umugisha urenze ukenewe.”

    Ibi kandi ni nako byagenze kuri mubyara we Safi Madiba na we washyizeho ifoto ya Mugemana yifashishije iyi ndirimbo ‘I Pray’ ya Victor Thompson.

    Mugemana Charles yatangiye kuvura Rayon Sports mu 1995 bakaba barabatwaranye ibikombe bitandukanye.

    Muri Werurwe uyu mwaka wa 2025, ubwo APR FC yari yakiriye Rayon Sports, Gikundiro yashimiye Mugemana Charles ku myaka 30 amaze ayivura. Kurwara kwe kwahangayikishije benshi mu basiporutifu kuko ni umugabo utagira umuntu bagirana ikibazo, usabana kandi ukunda abantu akanabafasha.

    Queen Cha yasabye Imana gukomeza korohereza umubyeyi we

    Safi Madiba nawe ahangayikishijwe ‘uburwayi bwa Mugemana

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12083

  • Ibiceri 200 gusa byamuhesheje gutsindira asaga Miliyoni na magana atatu muri FORTEBET #rwanda #RwOT

    Umunyamahirwe utangaje muri FORTEBET yateze amafaranga magana abiri gusa( 200Frws) ku bikubo bya 2.00 na 3.00 atsindira 1,367,725Frws.

    Uyu munyamahirwe birashoboka ko umutima we wikanze akibona ko yatsindiye aka kayabo ka 1,367,725RWF, kuko ntibyumvikana ku muntu wateze 200Frws gusa yisanga ashyikirijwe akayabo k'amafaranga angana atya.

    Mu gutega kwe kandi, uyu munyamahirwe yahisemo ibikubo binini bingana na 2.03 ndetse na 3.65, aho yafashe imikino itandatu(6) ku makipe ari iwayo n'Imikino itatu(3) ku makipe ari hanze.

    Muri iyo mikino uyu munyamahirwe wa FORTEBET yaterekeyeho ibiceri magana abiri gusa(200Frws), harimo umukino umwe yateze ko ikipe zinganya maze amahirwe aramusekera biba uko yabitegeye atahana akayabo ka 1,367,725Frws mu masaha make gusa.

    Iyi ntsinzi y'uyu munyamahirwe iri ku ipari ifite nimero 25292260687354 ndetse amafaranga ye yose akiyatsindira yahise ayishyurwa uko angana, akomeza kugwiza Ubukire.
    Turakwishimiye!
    intyoza.com

    The post Ibiceri 200 gusa byamuhesheje gutsindira asaga Miliyoni na magana atatu muri FORTEBET first appeared on Intyoza.

    The post Ibiceri 200 gusa byamuhesheje gutsindira asaga Miliyoni na magana atatu muri FORTEBET appeared first on Intyoza.

    Source : https://www.intyoza.com/2025/10/21/ibiceri-200-gusa-byamuhesheje-gutsindira-asaga-miliyoni-na-magana-atatu-muri-fortebet/

  • Kamonyi-Mugina: Inteko rusange y'abahoze ari Abarobyi bakaza guhinduka abahinzi b'Umuceri yasojwe habura Ingumi #rwanda #RwOT

    Abagize Koperative COABAMARU, batangiye bitwa Aboganyanja(baroba amafi mu kanyaru), baza gusanga igishanga gishobora gukorerwamo ubuhinzi bw'Umuceri bukabungukira kurusha kuroba amafi mu ruzi rutemba cyangwa se ku gihe cy'umwuzuro warwo. Kuri uyu wa 20 Ukwakira 2025, bateraniye mu Nteko rusange mu Mudugudu wa Cyeru, Akagari ka Kabugondo, Umurenge wa Mugina, Akarere ka Kamonyi. Bari biteze gutora Ubuyobozi bwa Koperative birangira nta matora ahubwo habura gato ngo baterane amangumi kuko hajemo ukutumvikana.

    Munyakayanza Andereya, umwe mu bagabo wagaragaje igisa no kwigumura ku bwo kutishimira ubuyobozi buriho ndetse nta tinye kwereka abayobozi bo ku Karere n'Umurenge, amarangamutima ye mu mujinya mwinshi, yavugiye mu ruhame ko atemera Ubuyobozi bwa COABAMARU buriho, avuga ko we ahagarariye abaturage bashaka impinduka ariko hahita hazamuka urusaku rwinshi rw'abamwamagana.

    Munyakayanza Andereya, ntabwo yabyumvaga kimwe n'abayobozi bari imbere ye kugera ubwo abaturage basakabatse, bateye hejuru bagaragaza ko badashaka kumwumva.

    Mu gihe iyi Koperative y'Abahinzi b'Umuceri yavutse mu bahoze ari abarobyi b'Amafi mu gishanga cy'Akanyaru bakaza gusanga Umuceri ariwo wababera igisubizo cyo kwiteza imbere kurusha kuroba, Munyakayanza Andereya avuga ko atabashaka.

    Ati' Igishanga ni icya Leta, ntabwo tugishaka gufatanya n'Abarobyi kuko twamaze kubonako ibyabo bidasobanutse. Tugire Koperative y'Abahinzi kuko ni twebwe benshi, siko twese turi Abahinzi ngo tunarobe'.

    Théoneste Ndererimana/ Perezida wa COABAMARU

    Théoneste Ndererimana, Perezida wa Koperative COABAMARU ntabwo yemeranywa na Munyakayanza ku migendekere y'iyi nama y'Inteko rusange. Ati' Dushatse twavuga ko yagenze neza nubwo twari twiteze ko hari bukorwe amatora y'inzego za Koperative bikaba bitabaye'.

    Akomeza avuga ko kutaba kw'amatora byatewe n'amategeko ya RCA yabazitiye ariko ko ababishinzwe ku rwego rw'Akarere babitanzeho umurongo kandi bakaba babona ari byo bikwiye kugira ngo amatora azakorwe mu buryo Amategeko abiteganya.

    Nubwo ntawe yeruye ngo avuye amazina, ahamya ko mu baje mu nteko rusange hari abari bagamije gusopanya mu nyungu zabo bwite. Ati' Kuba Amatora atabaye hari ababyishimiye n'abatabyishimiye mu buryo bumwe cyangwa se ubundi. Hariya harimo abantu bafite inyungu zabo bwite bashaka ngo ibintu bigende nk'uko bo babishaka'.

    COABAMARU, Koperative ifite Abanyamuryango 317 babarizwa muri Zone 5.

    Ku bwa Ndererimana, ashima umurongo wo gusubika Amatora watanzwe n'Ubuyobozi bw'Akarere bufite mu nshingano Amakoperative. Yishimira kandi kuba Amatora atabaye kuko ngo byagaragaraga ko hajemo amashyaka ndetse hari abishyuwe ngo bayitabire.

    Ati' Nanjye ndebye neza, amatora ntabwo yari kugenda neza kuko byari kuba ari amashyaka, ariko buriya umuyobozi aradukoreye cyane, aduhaye Demokarasi. Iyo amatora aba hari gutorwa umuntu hatagendewe ku bunyangamugayo ahubwo hagendewe ku gicuruzwa cyari cyacurujwe mbere cy'uko bahawe ikiraka'.

    Laetitia Mukabucyana, Umukozi w'Akarere ka Kamonyi ushinzwe iterambere ry'Amakoperative, Ibigo bito n'ibiciriritse by'Ubucuruzi yabwiye intyoza.com ko COABAMARU bafite icyangombwa cy'Uburobyi bw'Amafi kuko batangiye ari abarobyi ariko nyuma bakaza gusanga igishanga bakoreramo ubwo burobyi bagihinzemo Umuceri ari byo byabaha umusaruro bakiteza imbere kuruta uko bakora uburobyi.

    Laetitia Mukabucyana.

    Avuga ko nubwo ibikorwa bakoraga(Uburobyi) babyaguriye mu guhinga Umuceri, ngo si byo bari barasabiye icyangombwa. Asanga inama bagiriwe na RCA yo gushaka icyangombwa cya Koperative ihinga Umuceri ariyo y'ukuri kuko Ubuhinzi bw'Umuceri aribwo bufite Imbaraga, bubinjiriza kuruta Uburobyi bakora bitari kinyamwuga.

    Laetitia, avuga ko Inteko rusange ya COABAMARU yabaye ariko mu byari ku murongo w'Ibyigwa hakaba hari ingingo imwe y'Amatora atabaye kuko yagonzwe n'itegeko. Ati' Uko batangiye ari Abarobyi, ntabwo bafi bafite umubare munini. Inteko rusange yabo yari yemewe ariko kwaguriramo Ubuhinzi bw'Umuceri bakazanamo abandi bahinzi byatumye umubare wiyongera ku buryo Inteko rusange itora itari yujuje ibisabwa. Ubundi inteko rusange ihagarariye abandi niyo itorwamo Komite Nyobozi, Komite Ngenzuzi..'. Akomeza avuga ko ariyo mpamvu nyamukuru yo gusubika Amatora.

    Nkuko Laetitia abivuga, hagiye gukurikiraho ko buri ZONE muri 5 zigize COABAMARU bagiye kwicara bakitoramo abanyamuryango bahagarariye abandi nkuko itegeko ribigena, abo bakaba aribo bazitabira inteko rusange igomba kuberamo Amatora.

    Ahamya kandi ko akavuyo kavutse yari akiteze kuko hari ibyatangiye mbere bya bamwe bagiye bandikira inzego zitandukanye bagira ibyo basaba. Ahamya ko nyuma y'Amatora RCA izinjira mu bugenzuzi kureba Imicungire y'Umutungo n'ibindi bibazo.

    Amakuru intyoza.com yamenye ni uko aba bahoze ari Abarobyi kubahuriza hamwe ngo babyaze umusaruro Igishanga cy'Akanyaru bagihingamo Umuceri ari inzira yabaye ndende kuko mu burobyi bakoraga bajyaga bambutsa ibintu birimo n'ibitemewe biva cyangwa bijya hakurya I Burundi. Nyuma, inzego z'Ubuyobozi zitandukanye zarabegereye baraganiriza birangira bakiriye ubutumwa bwiza bwo guhinga umuceri kuruta kuroba kuko ubwo burobyi ni ubwo mu ruzi rutemba rw'Akanyaru n'igihe kuzuye.

    Munyaneza Théogène

    The post Kamonyi-Mugina: Inteko rusange y'abahoze ari Abarobyi bakaza guhinduka abahinzi b'Umuceri yasojwe habura Ingumi first appeared on Intyoza.

    The post Kamonyi-Mugina: Inteko rusange y'abahoze ari Abarobyi bakaza guhinduka abahinzi b'Umuceri yasojwe habura Ingumi appeared first on Intyoza.

    Source : https://www.intyoza.com/2025/10/21/kamonyi-mugina-inteko-rusange-yabahoze-ari-abarobyi-bakaza-guhinduka-abahinzi-bumuceri-yasojwe-habura-ingumi/