Uyu mugore umwe mu bafite agatubutse, yavuze ko buri gihe mu gitondo iyo abyutse asanga ku mbuga nkoranyambaga ze abagabo bamwoherereje ubutumwa bwinshi cyane.
Zari Hassan washakanye na Shakib Lutaaya, yagaragaje ko ababajwe cyane n’aba bagabo baba bamusuzugura kandi babizi neza ko yubatse afite umugore.
Rutahizamu wa APR FC, William Togui Mel yasabye abakunzi b’iyi kipe gukomeza kuza kubashyigikira kuko iyo bahari babatera ingabo mu bitugu.
Ni amagambo yatangaje mbere y’uko ku munsi w’ejo ku wa Gatandatu tariki ya 25 Ukwakira 2025 ikina na Kiyovu Sports mu mukino w’umunsi wa 5 wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere umwaka w’imikino wa 2025-26.
Togui yavuze abafana b’iyi kipe kuva na mbere hose bahora babashyigikira rero no ku munsi w’ejo babakeneye cyane.
Ati “Abafana barahabaye kuva mu ntangiriro, rero n’ubu turabakeneye kuri uyu mukino wo ku wa Gatandatu ndetse n’indi mikino iri imbere.”
William Togu Mel, ni rutahizamu ukomoka muri Côte d’Ivoire uri ku mwaka we wa mbere muri APR FC kuko yinjiye muri iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu muri Nyakanga 2025.
APR FC yatangiye shampiyona itsinda imikino yayo ya Gicumbi na Rutsiro ni mu gihe imikino ya Marines FC na Etincelles yabaye ibirarane.
'Ntugire byinshi utekereza cyane, ubundi izatsindwa ku Cyumweru irazwi', aya ni amagambo Lamine Yamal yabwiye Ibai Llanos, umunyamakuru w'Umunya-Espaigne uzwi cyane ukunda ikipe ya Real Madrid. Ibai yamubwiye ati: 'Urabona koko i Santiago Bernabeu Stadium uzahaca uri umwere?' ubwo bari mu kiganiro cya Kings League cyabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu, taliki ya 22 Ukwakira 2025.
Lamine Yamal umukinnyi w'ikipe ya Barcelona yamusubiza yisanzuye ati: 'Uretse kuba uri kumbaza nk'umunyamakuru wabigize umwuga nawe ubwawe uzi ukuri!'
Ibai arongera ati: 'Ariko i Santiago Bernabeu Stadium biragoye cyane ko wahakuru amanota, wizere ibyo nkubwira.'
Lamine Yamal araseka cyane, aramusubiza ati: 'Oya se? Sinamenye ibyo uri kunganiriza nizere ko ibyo ndigutekereza aribyo uri kuvuga, nonese utekereza ko Real Madrid nubwo izaba iriwayo izaducika, ubwo duheruka gukina nayo twayitsinze ibitego 4-3!, ubwose uretse kumbaza ibibazo byo gutebya ntitwakora ikiganiro cyiza?, Njye nkubwije ukuri tuzatsinda Real Madrid ibitego bine k'ubusa!'
Mu kiganiro bagiranye bose basoje batebyako burya bwose agapira karidunda. Doreko hasigaye iminsi ibiri gusa ngo El Clásico ibe hagati y'amakipe yombi ubwayo atajya yumvikana habe n'agato yaba FC Barcelona na Real Madrid.
Lamine Yamal yahishuye amagambo akomeye mbere y'umukino wa El Clásico
Ku wa 8 Ukwakira 2019, ku rukuta rwe rwa Instagram, rutazwiho kuvugirwaho ibintu byinshi, Sadio Mané icyo gihe yakiniraga ikipe ya Liverpool FC yatangaje ikintu cyatunguye benshi. Uyu mukinnyi mpuzamahanga ukomoka muri Sénégal yagaragaje ko ari umukunzi ukomeye w'umuhanzi Meddy, uwo benshi bafata nk'umwe mu bahanzi bakomeye cyane u Rwanda rwagize mu muziki wa Secular, ati: 'Nubwo mba ndi mu by'imikino, hari umuhanzi numva arampumuriza iyo ndambiwe cyangwa ndi mu modoka ni Meddy. Umuziki we uranyubaka.'
Ibi byahise bikwira hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga, benshi batangara uko umuziki wa Meddy wageze no mu mitima y'ibyamamare ku rwego rwa Premier League, icyo gihe Mane agikina muri Liverpool, doreko ubu akina mu Barabu mu ikipe ya Al Nassr.
'Nubwo mba ndi mu by'imikino, hari umuhanzi numva arampumuriza iyo ndambiwe cyangwa ndi mu modoka ni Meddy. Umuziki we uranyubaka.'
Taliki ya 6 Nzeri 2025, undi munyabigwi mu mupira w'amaguru Bacary Sagna, wahoze akinira Arsenal na Équipe de France, nawe yatunguye abantu ubwo yemezaga ko ari umufana ukomeye wa Meddy. Yagize ati: 'Nkunda umuziki cyane, ariko Meddy afite ikintu cyihariye. Indirimbo ye 'Burinde Bucya' niyo ncuranga cyane mu modoka yanjye, indi nkunda ni 'Downtown', 'Blessed', n'izindi nyinshi ariko iy'ingenzi ni Burinde Bucya.'Â
'Nkunda umuziki cyane, ariko Meddy afite ikintu cyihariye. Indirimbo ye 'Burinde Bucya' niyo ncuranga cyane mu modoka yanjye, indi nkunda ni 'Downtown', 'Blessed', n'izindi nyinshi ariko iy'ingenzi ni Burinde Bucya.'
Ndetse n'umwe mu basore barindwi bagize itsinda rya BTS, rimwe mu matsinda akunzwe cyane ku Isi, Park Jimin, nawe yagaragaje ko akunda indirimbo ya Meddy yitwa 'Slowly'.
Uyu muhanzi w'Umunyakoreya yigeze gukora post kuri TikTok ye ifite miliyoni nyinshi z'abamukurikira, akoresha iyi ndirimbo nka soundtrack y'iyo video. Icyo gihe, Abanyarwanda benshi bari bafite amarangamutima menshi, bibaza bati: 'Ese koko Jimin wa BTS yifashishije indirimbo ya Meddy?'
Uyu muhanzi w'Umunyakoreya yigeze gukora post kuri TikTok ye ifite miliyoni nyinshi z'abamukurikira, akoresha iyi ndirimbo nka soundtrack y'iyo video
Meddy yakoresheje ubuhanga mu miririmbire, amagambo afite ubutumwa, n'ijwi ryuje amarangamutima kugeza ubwo umuziki we utagisaba kumva Ikinyarwanda kugira ngo uwishimire. Aba bantu bose kuva kuri Sadio Mané wo kumugabane w'Afurika, Bacary Sagna wo ku mugabane w'IBurayi, kugeza kuri Park Jimin wa Aziya bose bahuriye ku kintu kimwe: gukundira Meddy uburyo atambutsa amarangamutima mu ndirimbo ze.
Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryemeje ko amakipe atatu akomeye yo muri Sudani agiye kwitabira Shampiyona y'Icyiciro cya Mbere mu Rwanda (Rwanda Premier League) mu mwaka w'imikino wa 2025.
Ni icyemezo cyafashwe ku bufatanye na Rwanda Premier League Board, mu rwego rwo gushimangira ubufatanye n'ubusabane mu mupira w'amaguru w'akarere ndetse no guteza imbere amarushanwa ku rwego mpuzamahanga.
FERWAFA yagize iti 'Iyi gahunda igamije gukomeza guteza imbere ubufatanye mu karere, kurushaho kongera urwego rw'amarushanwa ndetse no guteza imbere umupira w'amaguru binyuze mu mikoranire mpuzamahanga.'
Iyi gahunda ije mu gihe umupira w'amaguru muri Sudani wari uhungabanyijwe n'ibibazo by'imbere mu gihugu birimo iby'umutekano, bikaba byaranahagaritse amarushanwa menshi y'imbere mu gihugu.
Kwinjizwa kw'aya makipe mu Shampiyona y'u Rwanda bizafasha abakinnyi gukomeza guhatana ku rwego rwo hejuru, ndetse binongere imbaraga n'ubunararibonye mu mupira w'u Rwanda.
FERWAFA yatangaje ko ibiganiro bigikomeje n'impuzamashyirahamwe y'umupira w'Amaguru muri Afurika, CAF kugira ngo haboneke uburenganzira bwemewe ku rwego mpuzamahanga.
Ibijyanye n'ingengabihe nshya ya shampiyona ndetse n'amabwiriza y'andi makipe yitabiraazatangazwa mu minsi iri imbere n'ubuyobozi bwa Rwanda Premier League.
Nyuma yo guhagarika Lotfi, biravugwa ko Rayon Sports iri mu biganiro bya nyuma n’umutoza ukomoka muri Senegal, Serigne Saliou Dia ngo abe yaza kuyitoza.
Uyu wegukanye igikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 17 cya 2023 ari umutoza mukuru wa Senegal.
Serigne Saliou Dia w’imyaka 55 yatoje amakipe atandukanye iwabo muri Senegal aho afite ubunararibonye mu mitoreze.
Amakuru avuga ko ubu Rayon Sports ibiganiro bisa n’ibyarangiye ari we ugiye kuza gukomeza gutoza iyi kipe yambara ubururu n’umweru muri shampiyona.
Tariki ya 13 Ukwakira 2025 ni bwo Lotfi yahagaritswe ku nshingano zo gutoza iyi kipe kubera umusaruro mubi aho mu mikino 5 yatsinzemo umwe, anganya umwe atsindwa 3.
Serigne Saliou mu muryango winjira muri Rayon Sports
Umunya-Ghana ukina mu kibuga hagati muri APR FC, nyuma yo guhagarikwa muri iyi kipe, yavuze ko nta kintu na kimwe cyamuhagarika gukora imyitozo.
Tariki ya 10 Ukwakira nibwo hasohotse itangazo rya APR FC rihagarika iminsi 30 Seidu Yussif Dauda na Mamadou Sy kubera imyitwarire mibi bagaragaje ubwo ikipe yari mu Misiri gukina na Pyramids FC umukino wo kwishyura wa CAF Champions League bituma batawukina.
Nyuma yo guhagarikwa, Dauda akaba yifashishije imbuga nkoranyambaga ze ashyiraho ifoto yambaye umwambaro wa APR FC.
Yarimo akora imyitozo ahantu hamaze nko mu cyaro, iyi foto yaherekejwe n’amagambo agira ati “nta kintu cyakaguhagarika gukora imyitozo. Ntagucika intege. “
Iyo usomye byinshi mu bitekerezo byatanzweho, abakunzi ba APR FC bibukije uyu mukinnyi ko ntacyo yageraho mu gihe adafite ikinyabupfura cyiza.
Bamubwiye ko ari umukinnyi mwiza bakunda ariko na none APR FC ari ikipe igendera ku kinyabufura.
Gusa hari n’abamubwiye ko bamuzi neza, imyitwarire ye bayizi n’icyo amariye APR rero adakwiye gucibwa intege n’inyugu z’abantu ku giti cyabo.
Seidu Yussif Dauda yinjiye muri APR FC 2024 avuye iwabo muri Ghana amaze gutwarana igikombe na Smartex, ubu ari ku mwaka we wa kabiri muri APR FC.
Rutahizamu wa Kiyovu Sports, Rukundo Abdul Rahman Paplay, yavuze ko icyemezo cyo kuva muri Rayon Sports ku giti cye cyari cyiza.
Ni nyuma y’umwaka umwe yakiniye Rayon Sports ariko ntagiriremo ibihe byiza.
Mbere y’uko uyu mwaka w’imikino wa 2025-26 utangira yahise yerekeza muri Kiyovu Sports.
Paplay akaba yavuze ko aticuza kuva muri iyi kipe yambara ubururu n’umweru ko abona ari umwanzuro mwiza.
Ati “Kuri njye navuga ko ari umwanzuro mwiza. Kuri njye navuga ko nta kibazo bigendanye n’umwanzuro wafashwe.”
Yavuze ko yiteguye gukora cyane akongera akagaruka mu bihe bye byiza abantu bamumenyemo.
Rukundo Abdul Rahman ni umukinnyi ukomoka mu Burundi yamenyekanye mu Rwanda ubwo yari mu Magaju FC, aza kuyavamo muri 2024 ajya muri Rayon Sports yamazemo umwaka umwe muri ibiri yari yayisinyiye ahita ajya muri Kiyovu arimo uyu munsi.
Paplay avuga ko kuva muri Rayon Sports ari umwanzuro mwiza
Ukwakira 2025 ni ukwezi kwagiye kwandikwa mu mateka y'imibereho n'iterambere ry'abanyarwandakazi batandukanye mu myidagaduro. Ni ukwezi kwabaye nk'ikiraro cyerekanye uburyo abagore b'Abanyarwanda bakomeje kugaragaza imbaraga, ubushobozi n'ubudahangarwa mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Mu gihe gito cyane, abagore bane b'ibyamamare mu Rwanda berekanye imodoka nshya zihenze cyane, ibintu byashimishije benshi kandi bigatera abandi kwiyumvamo icyizere cy'uko 'kuba umugore' bitagomba kuba inzitizi mu rugendo rwo kugera ku nzozi ze.
Isimbi Model ku itariki ya 2 Ukwakira, Isimbi Model yatunguwe n'impano y'imodoka yo mu bwoko bwa Range Rover Velar yahawe n'umugabo we Shaul Hatzir. Iyi modoka ifatwa nk'imwe mu zo mu rwego rwo hejuru, igura nibura $62,000 (asaga miliyoni 89 Frw). Ku mbuga nkoranyambaga, abantu benshi bayivuzeho nk'ikimenyetso cy'urukundo rw'ukuri ndetse n'intsinzi y'umugore uzi icyo ashaka mu buzima.
Iyi modoka yo mu bwoko bwa Range Rover Velar, iyi modoka ifatwa nk'imwe mu zo mu rwego rwo hejuru, igura nibura $62,000 (asaga miliyoni 89 Frw)
Ku wa 15 Ukwakira, Alliah Cool yifatanije n'abandi b'ibyamamare mu kwishimira intambwe nshya, ubwo yerekanye imodoka ye nshya yo mu bwoko bwa Mercedes-Benz G-Class (G-Wagen). Iyi modoka y'icyubahiro igura amafaranga arenga miliyoni 200 Frw, ikaba imenyerewe cyane mu byamamare byo ku isi nka Kim Kardashian, Cardi B n'abandi. Alliah yabaye urugero rw'umugore uharanira iterambere, uhuza impano, ubucuruzi n'imibereho y'umuryango we.
Iyi modoka yo mu bwoko bwa Mercedes-Benz G-Class (G-Wagen), igura amafaranga arenga miliyoni 200 Frw
Tariki ya 18 Ukwakira, ni bwo Mutesi Jolly, wabaye Miss Rwanda 2016, yerekanye imodoka ye nshya yo mu bwoko bwa Mercedes-Benz G-Class (G-Wagon 63, model ya 2025). Ugenzuye ku masoko mpuzamahanga, iyi modoka igura miliyoni zisaga 359 Frw. Mutesi Jolly akomeje kwerekana urugero rw'umunyarwandakazi wiyubakiye izina ku rwego rw'igihugu n'uruhando mpuzamahanga, abinyujije mu bikorwa bye by'ubuyobozi, ubuvugizi no gukunda igihugu.
Iyi modoka yo mu bwoko bwa Mercedes-Benz G-Class (G-Wagon 63, model ya 2025), igura miliyoni zisaga 359 Frw
Naho kuri 22 Ukwakira, umunyamideli Gloria Bugie nawe yaraye yerekanye imodoka ye nshya yo mu bwoko bwa Mercedes-Benz Bluetec. Iyi modoka igura miliyoni 100 z'amashilingi ya Uganda (asaga miliyoni 28 Frw). Ni intambwe nshya mu rugendo rwe rwo gukomeza kwigaragaza nk'umwe mu bakobwa bafite umurava wo kugera ku bintu bikomeye.
Iyi modoka yo mu bwoko bwa Mercedes-Benz Bluete, igura miliyoni 100 z'amashilingi ya Uganda (asaga miliyoni 28 Frw)
Ukwakira 2025 rero wagaragaje ko Abanyarwandakazi bari mu rugendo rwiza. Si abanyamideli gusa cyangwa abahanzikazi, ahubwo ni abanyarwandakazi bahagaze bemye, bazi icyo bashaka kandi bashobora kukigeraho. Aba bagore berekanye ko igihe kigeze ngo abagore b'u Rwanda babe mu murongo w'iterambere rihuriweho nabandi b'ibihugu bitandukanye, aho ibikorwa byivugira kurusha amagambo.
H.E Perezida Paul Kagame yujuje imyaka 68 y'amavuko isabukuru nziza k'umugabo w'intwari wiyemeje guharanira amahoro, ubumwe n'iterambere ry'u Rwanda, nyuma yo kuyobora urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 muri Mata.
Mu mwaka wa 1959, umuryango wa Paul Kagame wahunze igihugu ujya kuba mu Majyaruguru y'Uburasirazuba bw'u Rwanda. Nyuma y'imyaka ibiri, bagiye kuba mu gihugu cya Uganda, mu nkambi ya Nshungerezi, ari naho umwana Paul Kagame yakuriye mu buzima bw'ubuhunzi.
Mu 1962, afite imyaka 5 gusa, nibwo yahuriye bwa mbere na Fred Gisa Rwigema, inshuti ye magara, ari nawe waje kuba umwe mu bayobozi b'Inkotanyi mu rugamba rwo kubohora igihugu.
Mu kwezi k'Ukwakira 1990, ingabo zirenga 4000 za RPF-Inkotanyi zari ziyobowe na Fred Gisa Rwigema zinjiye mu gihugu banyuze i Kagitumba, zerekeza mu majyaruguru hafi y'ibirometero 60 uvuye i Gabiro.
Nyamara, ku munsi wa gatatu w'igitero, Fred Rwigema yararashwe yitaba Imana, bituma ingabo zari ziyoboye zicika intege ndetse zitatana. Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye na Financial Times, yavuze uko mu gihe urugamba rwatangiraga yari mu kigo cya gisirikare i Kansas, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, agafata icyemezo cyo gusubira muri Afurika kugira ngo yifatanye n'abavandimwe mu rugamba rwo kubohora igihugu, nubwo abayobozi b'icyo kigo batabyumvaga neza.
Agarutse mu rugamba, Paul Kagame yarikumwe n'abasirikare bake basigaye batarenze 2000, ariko abahuza, abatoza umwuka wo gutsinda, kandi basaba ubufasha mu mpunzi z'Abanyarwanda bari mu bihugu bitandukanye.
Mu Mutarama 1991, yateguye igitero, ubwo Inkotanyi zasubiranye imbaraga, zongera kwinjira mu Rwanda banyuze mu Majyaruguru, zibikora mu buryo butunguranye kuko zari zarisuganyirije mu Birunga.
Urugamba rwarakomeje, ariko hanatangira imishyikirano y'amahoro i Arusha muri Tanzania. Icyo gihe mu Rwanda ubwicanyi bw'abatutsi bwari butangiye gufata indi ntera.
Byarangiye indege ya Perezida Juvénal Habyarimana ihanuwe mu 1994, amasezerano y'amahoro atarashyirwa mu bikorwa. Ni bwo General Major Paul Kagame n'ingabo ze bafashe icyemezo gikomeye cyo guhagarika Jenoside.
Urwo rugamba rwarangiye mu kwezi kwa Nyakanga 1994, u Rwanda rubohowe burundu, abicanyi batsindwa, maze igihugu gitangira inzira nshya y'amahoro, ubumwe, n'iterambere.