Author: webrwanda

  • Kwizera Olivier yagarutse mu Mavubi, Rayon Sports hahamagawe umwe #rwanda #RwOT

    Nyuma y’imyaka irenga itatu, Kwizera Olivier yongeye guhamagarwa mu ikipe y’Igihugu Amavubi igiye gukora umwiherero hashakwamo abakinnyi bashoboye.

    Ni ku rutonde rw’abakinnyi 25 umutoza Adel Amrouche yahamagaye bagomba gukora umwihorero w’iminsi 4.

    Ni nyuma y’uko muri uku kwezi kwa 11 nta mukino wa gicuti Amavubi azakina kuko utateguwe ahubwo hategurwa umwihero wo gukoresha abakinnyi bakina imbere muri shampiyona y’u Rwanda umwiherero aho bazakoreshwa igeragezwa kugira ngo barebe uko bahagaze mu buryo bwa tekinike ndetse no mu buryo bw’imbaraga (Technical&Fitness tests).

    Mu bakinnnyi bahamagawe gutungurana kwabayemo ni umunyezamu Kwizera Olivier udafite ikipe kuri ubu waherukaga mu Mavubi 2022.

    Rayon Sports ikaba ifitemo umukinnyi umwe rukumbi ari we Sindi Paul Jesus. Abandi bahamagawe bwa mbere barimo Niyo David, Uwineza Rene, Ntwari Assuman ba Kiyovu Sports, Mutijima Gilbert wa Rutsiro FC.

    Uyu mwiherero uteganyijwe guhera tariki ya 13 Ugushyingo kugeza tariki ya 16 Ugushyingo 2025.

    Abakinnyi bahamagawe mu Mavubi

    Kwizera Olivier yagarutse mu Mavubi

    Sindi Paul Jesus ni we mukinnyi wa Rayon Sports wahamagawe mu Mavubi

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12192

  • Amaherezo ashaririye ya bamwe mubasize bahekuye u Rwanda #rwanda #RwOT

    Mu mateka y'Isi, Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ni kimwe mu byaha bikomeye ndengakamere kurusha ibindi mu byagwiriye u Rwanda. Yateguwe, ishyirwa mu bikorwa, inashyigikirwa n'abantu bari bafite ububasha n'amapeti aremereye mu gihugu. Ariko imyaka yakurikiye, yagaragajeko nta gukomera kubaho kwahangara ingaruka zúbugome.
    Bamwe mubateguye bakanayobora umugambi wa Jenoside, barimo abasirikare, abayobozi n'abacuruzi bakomeye, bose bagize amaherezo ashaririye kugera nubwo bamwe mubapfuye ubutaka bwo kuri ino si bwambanze bagatwikwa ivu rikajugunywa munyanja zo mubihugu bya kure. Muri iyi nkuru tugiye kugaruka kuri bamwe mubari bakomeye, bagize iherezo ribi bagwa ishyanga kubwo guhemukira no guhekura u Rwanda.

    Théoneste Bagosora

    Habyarimana amaze gufata ubutegetsi, yashinze agatsiko kiswe 'Akazu' kari kagizwe n'abo mu muryango we ndetse n'abandi bahezanguni b'Abahutu bo mu bice by'Amajyaruguru bafatwaga nk'inkoramutima z'ibukuru. Niko kafatirwagamo ibyemezo bikomeye birebana na politiki y'igihugu, ubukungu, umutekano, uwo kwikiza n'ibindi. Bagosora ni we wamenyekanye nkuwateguye akanagena uko jenoside yagombaga gukorwa, kubera uruhare rukomeye yagize mu kuyitegura no kuyishyira mu bikorwa. Yakatiwe n'Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) igifungo cy'imyaka 35. Yaguye muri gereza yo muri Mali mu 2021. Yashyinguwe rwihiswa ndetse nimva ye ntawamenya aho iherereye, kubera ubuhemu bwe.

    Protais Zigiranyirazo

    Zigiranyirazo yabaye Perefe wa Ruhengeri kuva mu 1974 kugeza mu 1989. Mu gihe yayoboraga iyi Perefegitura, yari yarayigize nk'akarima ke kuko yavugwaga mu bikorwa bitemewe n'amategeko byakorerwaga muri Pariki y'Ibirunga. Kugeza ubwo yanivuganye Diana Fossey bitaga Nyiramacibiri, wari warihebeye kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima harimo no kwita kubana b'ingagi. Zigiranyirazo rero bitaga Mr Z, yamwivuganye amuziza ko amubungamira mubikorwa byo gucuruza abana b'ingagi muburyo bwa magendu.

    Zigiranyirazo, muramu wa Habyarimana, yabaye umwe mu bakomeye cyane mu Rwanda mbere no mu gihe cya Jenoside. Uyu musaza w'Agathe Kanziga, yakoranye ubugome bukabije mugutegura genocide no kuyishyira mubikorwa. Yapfiriye mu mujyi wa Niamey tariki ya 3 Kanama 2025. Icyo gihe yabaga mu icumbi ry'Umuryango w'Abibumbye muri Niger, Zigiranyirazo yabuze igihugu kimwakira bitewe n'ibyaha bikomeye yakurikiranyweho n'urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa Arusha, yewe n'umugi wa Orleans wo mu Bufaransa umuryango we washakaga kumushyinguramo ubutaka bwaho bwaramwanze maze baramutwika bajugunya ivu munyanja y'Atlantika.

    Protais Mpiranya

    Mpiranya wari umwe mu bari bayoboye Abasirikare barindaga umukuru w'igihugu (Presidential Guard), yashakishwaga cyane n'Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICTR) kubera uruhare rwe muri Jenoside. Yapfiriye muri Zimbabwe mu 2006, ahahambwa rwihishwa ku mazina ya Ndume Sambao. Urupfu rwe rwemejwe n'amatohoza ya Loni mu 2022, nyuma y'imyaka myinshi ahigwa.

    Charles Sikubwabo na Charles Ryandikayo

    Aba bombi bari abayobozi mu cyahoze ari Komini Gishyita muri Kibuye. Bayoboye ubwicanyi ndengakamere ku musozi wa Bisesero no mu nsengero. amakuru avuga ko bombi bapfiriye mu mashyamba ya Kongo mu 1998. Amazina yabo yibukwa mu mateka nk'ibigwari byahemukiye abaturanyi n'abavandimwe bakabica abatabarwanije ariko bagwa ishyanga mu rubungero.

    Phénéas Munyarugarama

    Uyu yari mu ngabo za kera za FAR, akaba yarateguye ndetse akanokora ubwicanyi mu Bugesera. Nawe yapfiriye i Kankwala muri Katanga muri 2002, akaba ari naho yashyinguwe nk'uko Loni yabyemeje. Yaguye mu buhungiro, adasize ikintu na kimwe cyiza usibye ikimwaro no komongana.

    Augustin Bizimana

    Bizimana yari Minisitiri w'Ingabo muri guverinoma ya Jenoside. Yahunze igihugu, akomeza kwihisha imyaka myinshi. Mu 2020, Loni yatangaje ko yapfuye mu 2000 i Pointe-Noire muri Congo-Brazzaville akaza no kuhashyingurwa nk'ikigwari cyarimbuye abo yarashinzwe kurinda.
    Iyo urebye uko abo bayobozi bakomeye mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi ; ubuzima bwabo bwarangije urugendo rwabo hano ku isi mu kimwaro , ndetse ubutaka bw'u Rwanda bahekuye ntibwigeze basamira imibiri yizo nkoramaraso.

    Source : https://rushyashya.net/amaherezo-ashaririye-ya-bamwe-mubasize-bahekuye-u-rwanda/

  • Wishwin: come un casinò online può trasformare la tua esperienza di gioco #rwanda #RwOT

    In questo articolo, esploreremo come Wishwin, un casinò online emergente, può rivoluzionare il tuo modo di giocare. Analizzeremo le caratteristiche chiave che rendono questa piattaforma unica, dai bonus e promozioni ai giochi offerti. Condividerò anche esperienze personali e consigli pratici per massimizzare il divertimento e le vincite. Se sei un appassionato di giochi d'azzardo o un neofita, troverai sicuramente spunti utili per migliorare la tua esperienza di gioco.

    Perché scegliere un casinò online come Wishwin per il tuo intrattenimento?

    Quando si tratta di scommettere online, la scelta di un casinò come Wishwin può essere un vero game changer. La comodità di poter giocare da casa o ovunque tu sia non ha paragoni. Non hai bisogno di vestirti o di affrontare il traffico per raggiungere un casinò fisico. Con Wishwin, hai accesso a una vasta gamma di giochi a portata di clic, il che rende l'esperienza di gioco molto più piacevole e accessibile.

    Inoltre, Wishwin offre un'interfaccia utente intuitiva che facilita la navigazione. Anche i principianti possono trovare facilmente i loro giochi preferiti senza sentirsi sopraffatti. Ogni sezione è ben organizzata e permette di esplorare le diverse opzioni senza perdere tempo. Questo è un aspetto fondamentale che migliora l'esperienza complessiva di gioco.

    Le migliori promozioni e bonus su Wishwin per i nuovi giocatori

    Una delle cose che mi ha colpito di Wishwin sono le promozioni incredibili per i nuovi giocatori. Quando ti registri, puoi beneficiare di un bonus di benvenuto che aumenta il tuo bankroll iniziale. Questo è un ottimo modo per iniziare, poiché ti permette di esplorare la piattaforma e provare diversi giochi senza dover investire troppo del tuo denaro.

    Ma non è solo il bonus di benvenuto a rendere Wishwin interessante. Ci sono anche promozioni settimanali e mensili che offrono giri gratuiti e cashback. Ad esempio, puoi ottenere giri gratuiti su determinati giochi ogni venerdì, il che ti dà l'opportunità di vincere senza rischiare il tuo denaro. Consiglio vivamente di tenere d'occhio la sezione promozioni per non perdere queste occasioni.

    Tipo di Promozione Descrizione Scadenza
    Bonus di Benvenuto Fino al 100% sul primo deposito 30 giorni dalla registrazione
    Giri Gratuiti 30 giri su giochi selezionati Ogni venerdì
    Cashback 10% di cashback su perdite settimanali Fine della settimana

    La varietà di giochi offerti da Wishwin: cosa aspettarsi

    Quando parliamo di giochi, Wishwin non delude affatto. Troverai una vasta selezione che include slot, giochi da tavolo e perfino giochi dal vivo. Le slot sono particolarmente popolari e ci sono titoli di tutti i tipi, dalle classiche alle più moderne con grafica fantastica e funzionalità innovative. Personalmente, mi piace provare nuove slot ogni volta che visito il sito, e ci sono sempre novità da scoprire.

    In aggiunta alle slot, Wishwin ha un'ottima selezione di giochi da tavolo come blackjack, roulette e baccarat. Questi giochi offrono un'esperienza più tradizionale e ti permettono di testare le tue abilità contro il banco. La possibilità di giocare a blackjack in tempo reale con un croupier dal vivo è un'altra esperienza che non puoi perdere. È come essere in un casinò reale, ma senza dover uscire di casa.

    Come gestire il tuo bankroll mentre giochi su Wishwin

    Gestire il tuo bankroll è fondamentale quando giochi online. La tentazione di scommettere tutto in una sola volta può essere forte, ma è cruciale avere una strategia di gestione del denaro. Prima di iniziare a giocare su Wishwin, ti consiglio di stabilire un budget e di attenerti a esso. Decidi quanto sei disposto a spendere e non oltrepassare mai quella soglia. Questo ti aiuterà a goderti il gioco senza stressarti troppo per le perdite.

    Inoltre, puoi utilizzare strategie di scommessa, come la strategia del martingala, per massimizzare le tue vincite. Questa strategia prevede di raddoppiare la scommessa dopo ogni perdita, in modo da recuperare le perdite precedenti. Tuttavia, fai attenzione a non esagerare, poiché questo metodo richiede un bankroll solido e può portare a rischi maggiori. Ricorda, l'obiettivo principale è divertirsi, non solo vincere.

    La sicurezza e l'affidabilità di Wishwin: un aspetto fondamentale

    Scegliere un casinò online implica fidarsi della sua sicurezza e affidabilità. In questo senso, Wishwin ha fatto un ottimo lavoro. La piattaforma utilizza la crittografia SSL per proteggere le tue informazioni personali e finanziarie. Questo significa che puoi giocare e depositare denaro senza preoccupazioni. Inoltre, Wishwin è autorizzato e regolamentato, il che aggiunge un ulteriore livello di sicurezza.

    Un altro aspetto che mi ha colpito è il supporto clienti. In caso di domande o problemi, puoi contattare il servizio clienti tramite chat dal vivo o email. Sono disponibili 24 ore su 24, 7 giorni su 7, e sono sempre pronti ad aiutarti. La loro reattività è un segno di un casinò serio e affidabile, e questo è un fattore importante da considerare quando scegli dove giocare.

    Conclusioni: perché Wishwin è la scelta giusta per te

    In conclusione, Wishwin è un casinò online che offre una combinazione vincente di giochi, promozioni e sicurezza. Se stai cercando un modo per migliorare la tua esperienza di gioco, questa piattaforma potrebbe essere proprio ciò di cui hai bisogno. Con la facilità di accesso, un'ampia selezione di giochi e un servizio clienti eccellente, non c'è da stupirsi che sempre più giocatori stiano scegliendo Wishwin. Non dimenticare di approfittare delle promozioni e di gestire il tuo bankroll in modo saggio per massimizzare il divertimento.

    Se vuoi scoprire di più, visita il sito https://wishwincasino.it e inizia la tua avventura di gioco oggi stesso!

    The post Wishwin: come un casinò online può trasformare la tua esperienza di gioco first appeared on Intyoza.

    The post Wishwin: come un casinò online può trasformare la tua esperienza di gioco appeared first on Intyoza.

    Source : https://www.intyoza.com/2025/11/10/wishwin-come-un-casin-online-pu-trasformare-la-tua-esperienza-di-gioco/

  • Lamine Yamal yasuye umuganga ukomoka mu gihugu cy'Ububiligi kubera imvune #rwanda #RwOT

    Rutahizamu ukiri muto wa FC Barcelona, Lamine Yamal, yasuye umuganga w'inzobere ukomoka mu gihugu cy'Ububiligi nyuma yo kugira ikibazo cy'imvune mu gice cy'inda (pubic inflammation) kuva muri Nzeri 2025, nk'uko bitangazwa na Mundo Deportivo.

    Amakuru aturuka muri icyo kinyamakuru avuga ko nyuma yo gusuzumwa, raporo y'ubuvuzi yagaragaje ko ikibazo cya Lamine kitaragera kure, ahubwo kiri mu ntangiriro kandi gishobora gukira vuba bitewe ikipe ye yabimenye byihuse.

    Uwo muganga w'inzobere yasobanuye ko Barcelona yabashije kumenya ikibazo cya Yamal hakiri kare, bituma abaganga b'iyo kipe bafata ingamba zo kugabanya ibyago byo gukomereka bikomeye cyangwa gukomeza kuribwa.

    Nubwo afite ubu burwayi butamworoheye, Yamal yakomeje kugaragaza urwego rwo hejuru mu mikino iheruka, aho amaze gutsinda ibitego bitatu mu mikino itatu yakurikiranye. Ibyo byagaragaje ko ari kongera kugaruka ku isura ye nyayo, ariko kandi akiri mu rugendo rwo guhangana n'iyo mvune.

    Abatoza ba Barcelona ndetse n'abaganga b'ikipe, barimo gukurikiranira hafi uko ameze, kugira ngo bamufashe gukomeza kwitwara neza batamuteye utwatsi kuko imvune afite kugeza ubu ishobora kumusubiza inyuma.

    Lamine Yamal yasuye umuganga ukomoka mu gihugu cy'Ububilig kubera imvune

    Source : https://kasukumedia.com/lamine-yamal-yasuye-umuganga-ukomoka-mu-gihugu-cyububilig-kubera-imvune/

  • AFC/M23 yamaganye ibitero by'indege zitagira abapiloto za Leta ya Kinshasa #rwanda #RwOT

    Umutwe wa AFC/M23 watangaje ko wamaganye bikomeye ibitero by'indege nto zitagira abapilote (drones) bikomeje kugabwa n'ingabo zishyize hamwe zishamikiye kuri Leta ya Kinshasa. Muri iri tangazo, AFC/M23 yavuze ko ibyo bitero bifite gahunda yo gukuraho amasezerano yo guhagarika imirwano, ndetse ko byongeye kwibasira abaturage b'inzirakarengane mu ijoro ryo ku wa Mbere rishyira ku wa Kabiri, tariki ya 11 Ugushyingo 2025, mu gace ka Luki, mu Karere ka Masisi.

    AFC/M23 ivuga ko ibyo bikorwa by'ubugizi bwa nabi bigamije gukomeza urugomo no gutera ubwoba abaturage basanzwe badafite aho bahurira n'intambara. Uyu mutwe washinje Leta ya Kinshasa kurenga ku masezerano mpuzamahanga agamije kugarura ituze, aho aho kwubahiriza ibyumvikanyweho, ikomeje kwibasira abaturage bayo.

    Mu butumwa yashyize ahagaragara, AFC/M23 yavuze ko itazahagarika umuhate wayo wo kurengera no kubungabunga ubuzima bw'abaturage, cyane cyane abahohoterwa n'ibitero bya hato na hato. Yemeje kandi ko izakomeza gukorera mu mucyo, igaharanira amahoro arambye n'umutekano w'abaturage bose bo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

    AFC/M23 yasabye imiryango mpuzamahanga kudaceceka ngo irebere ibiri kuba, ahubwo irasaba Leta ya Kinshasa guhagarika ibi bikorwa by'ubugizi bwa nabi bigamije gusenya ituze ry'abaturage.

    AFC/M23 yamaganye ibitero by'indege zitagira abapiloto za Leta ya Kinshasa

    Source : https://kasukumedia.com/afc-m23-yamaganye-ibitero-byindege-zitagira-abapiloto-za-leta-ya-kinshasa/

  • Amafoto – Al Hilal SC yitegura imikino y'Amatsinda ya CAF Championa League yatsinze AS Kigali ibitego 2-0 #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa mbere kuri Kigaki Pele Stadium, habere umukino wa Gishuti wasize ikipe ya AS Kigali yo mu Rwanda itsinzwe ibitego bibiri kubusa na AL Hilal SC yo mu gihugu cya Sudan.


    Muri uyu mukino Mohamed Abdel Rahman ni we wafunguye amazamu ku ruhande rwa Al Hilal SC, atsinda igitego cya mbere nyuma y'aho umupira yateye wananiwe gukurwamo n'umunyezamu wa AS Kigali, Kanuma Pascal.


    AS Kigali itozwa na
    Mbarushimana Shabani afatanyije n'umwungiriza we Umwungeri Patrick bagowe n'ikipe ya Al Hilal SC yo itozwa n'Umunya-Romania Laurențiu Reghecampf.


    AS Kigali yakiriye uyu mukino yatsinzwe Igitego cya kabiri cyatsinzwe na
    Al Haji Madiki, ni nyuma yaho yatsinze igitego ku mupira wari utewe neza uvuye muri koruneri bityo igitego cya kabiri kiboneka utyo.


    Ibyo bitego byombi byatsinzwe mu gice cya mbere byatumye iyi kipe ya Al Hilal SC isoza iyoboye intsinzi y'ibitego
    2-0

    Iyi kipe yo muri Sudani, imwe mu zikomeye ku Mugabane wa Afurika yakinaga uyu mukino yitegura imikino Mpuzamahanga ya ya CAF Champions League.


    Al Hilal iri mu
    Itsinda C aho iri kumwe na Mamelodi Sundowns (Afurika y'Epfo), MC Alger (Algeria) na FC St. Eloi Lupopo (DRC).

    Ku rundi ruhande, AS Kigali iri gukina Shampiyona y'u Rwanda uyu mwaka, aho iri ku mwanya wa 14n'amanota 5 mu mikino irindwi imaze gukina.


    Uyu mukino wa gicuti wari mu rwego rwo gutegura imikino y'amatsinda ya
    CAF Champions League ku ruhande rwa Al Hilal SC, ndetse abafana bayo bari baje ari benshi bashyigikira ikipe yabo mu buryo bugaragara.

    Source : https://rushyashya.net/amafoto-al-hilal-sc-yitegura-imikino-yamatsinda-ya-caf-championa-league-yatsinze-as-kigali-ibitego-2-0/

  • Yampano bwa mbere yavuze nyuma y’amashusho ye y’urukozasoni yagiye hanze #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko hagiye hanze amashusho ye y’urukozasoni, umuhanzi Yampano yaciye amarenga ko ashobora kuba ari mu bihe bigoye cyane.

    Kuva mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo byatangiye kuvugwa ko hari amashusho ya Yampano ariko benshi bakabifata nk’ibihuha ahubwo ari ugutwika kugira ngo akomeze avugwe cyane, gusa yaje kujya hanze mu ijoro ryo ku Cyumweru.

    Aya mashusho akijya hanze benshi batunguwe n’ibyo uyu muhanzi yakoze.

    Ni amashusho y’iminota 10 aho Yampano yari kumwe n’umukobwa aho bari mu gikorwa cyo gukora imibonano mpuzabitsina (gutera akabariro).

    Wabonaga bishimye kandi bigaragara ko ari amashusho bafashe babishaka buri umwe abizi.

    Yampano akaba abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yagaragaje ko yababajwe bikomeye n’ibyamubayeho.

    Ati 'Ibuye ryanzwe n’abubatsi ni ryo ryakomeje imfuruka, ariko uwo rizagwira wese rizamugira ifu. Nta mbaraga zishobora gusenya icyo Imana yubatse cyangwa gutandukanya abo yahuje.'

    Ni amagambo benshi bahise bahuza no kuba yashakaga kubwira uwamutengushye agashyira hanze amashusho ye cyane ko amakuru avuga ko uwabikoze yari umuntu we wa hafi ariko bashwanye cyane ko batagikorana rero ahitamo kwihimura.

    Aya mashusho benshi bagiye bayavugaho bitandukanye, bamwe basaba Imana gukomeza uyu muhanzi abandi bamucyaha bavuga ko ibyo yakoze bitari bikwiye.

    Yampano kandi bivugwa ko yamaze gutanga ikirego mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugezacyaha (RIB) ngo hakorwe iperereza hamenyekane uko ayo mashusho yagiye hanze.

    Yampano yababajwe n’amashusho ye n’umukunzi we yagiye hanze

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12187

  • Kivumbi King yahakanye ibyo gusinya muri 1: 55 AM #rwanda #RwOT

    Umuraperi Kivumbi King yanyomoje ibihuha byari bimaze iminsi bivugwa ko yaba yaramaze kugirana amasezerano y’imikoranire n’inzu itunganya umuziki ya 1:55AM y’umushoramari Karomba Gael wamamaye nka Coach Gael.

    Ibi uyu muraperi usanzwe unakora izindi njyana zirimo na Afrobeat yabitangaje ubwo yari mu kiganiro 'Versus’ cyo kuri Televiziyo y’Igihugu , aho yavuze ko nawe yakunze kubazwa icyo kibazo inshuro nyinshi mu minsi itambutse ariko ntamenye aho ibintu bituruka.

    Ati 'Iki ni cyo kibazo mbajijwe inshuro nyinshi muri iki cyumweru gishize pe … Ariko reka tugisubirize hamwe, ntabwo nigeze nsinyishwa muri 1:55 AM kubera ko ntekereza ko iyo biza kuba byarabaye nagombaga kuba naramurikiwe itangazamakuru n’ibindi bikorwa byo kumenyekanisha ayo masezerano.'

    Kivumbi ariko yanahishuye ko nubwo atari yamara gushyira umukono ku masezerano nyir’izina ariko ko hari umupangu afitanye n’abarimo Kenny Mugarura n’Umuyobozi Mukuru wa Kompanyi ya Kigali Universe igenzura iyo nzu y’umuziki, Coach Gael.

    Ati ' Yego … Ntekereza ko hagati yange na Kenny ndetse na Coach hari imikoranire ntemerewe gutangaza ariko kugeza ubu nta masezerano ari hagati yange na 1:55AM … Ndacyari Kivumbi King ugikorana n’abamufashaga kugeza igihe indi ntambwe tuzayiterera.'

    Ku rundi ruhande nubwo uyu wamenyekanye mu ndirimbo nka 'Away’ atangaje aya magambo, ku wa 1 Ugushyingo 2025, mu birori bya The Silver Gala by’umubyinnyi Mpuzamahanga Sherrie Silver, Kivumbi King yagaragaye atambuka ku itapi itukura (Red Carpet) ari kumwe na Coach Gael na Kenny Mugarura.
    Uretse gutambuka nabo, uyu muraperi yari yicaye ku meza amwe n’aba bagabo bombi mu gihe cy’ibi birori, ibintu byatangiye guca amarenga ku mubano mushya ushobora kuba uri gutegurwa hagati ye n’iyi sosiyete.

    Kivumbi King uheruka gusohora indirimbo yise 'Macarena’ aramutse yinjiye muri 1:55 AM iyobowe na Kenny Mugarura ibarizwamo Bruce Melodie uyisigayemo wenyine nyuma yo kugenda kw’abarimo Ross Kana na Kenny Sol na Element.

    Kivumbi King yahakanye ibyo gusinya muri 1:55AM

    Jimmy GATETE / ISIMBI.RW

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12188

  • Uko Kanye West yatumye Kim Kardashian yangirwa kuzakandagira mu bukwe bwa Taylor Swift #rwanda #RwOT

    Taylor Swift uri mu myiteguro yo gukorana ubukwe n’umukinnyi wa NFL, Travis Kelce biravugwa ko yamaze kwemeza kutazatumira Kim Kardashian kubera inzigo y’igihe kirekire iri hagati ye n’umuraperi Kanye West.

    Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Radar Online, umuntu wa hafi ya Taylor yavuze ko umubare w’abazatumirwa uri kugenzurwa cyane, kandi ko hari bamwe mu bafite izina rinini mu ruganda rw’imyidagaduro basigajwe ku ruhande kubera impamvu zo gushaka umutuzo muri ibi birori.

    Uwo muntu yabwiye iki kinyamakuru ati 'Ubukwe bwa Taylor buzaba ari igitangaza ku isi yose. Ariko hari abantu batagomba kuhandagira, kandi Kim ni umwe muri bo.'

    Amakuru avuga ko icyemezo cyo kutamutumira gifitanye isano n’amateka maremare y’intonganya hagati ya Taylor Swift n’umuraperi Kanye West, wahoze ari umugabo wa Kim Kardashian.

    Ibyo byatangiye mu mwaka wa 2009, ubwo Kanye West yajyaga ku rubyiniro rw’ahatangirwaga ibihembo bya MTV Video Music, akavugira imbere y’imbaga ko Beyoncé ari we wari ukwiye igihembo Taylor yari yatsindiye. Icyo gihe byabaye isoko y’amakimbirane akomeye hagati yabo bombi.

    Mu mwaka wa 2016, Kanye yasohoye indirimbo yise ' Famous’, irimo amagambo yavugishije benshi aho yavuze ko we ubwe ari we wagize Taylor Swift icyamamare.

    Nyuma kandi, Kim Kardashian yanashyize hanze amajwi y’ikiganiro hagati y’umugabo we na Taylor, ibintu byaje guteza impaka zikomeye mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.

    Taylor Swift yahise asohora itangazo avuga ko ayo majwi yahinduwe hifashishijwe ubwenge buhangano kugira ngo bamusebye, anongeraho ko ibyo byamugizeho ingaruka zikomeye mu buzima bwe bwite no mu mwuga we.

    Nubwo hashize imyaka myinshi ibyo bibaye, inshuti za hafi za Taylor zivuga ko ashaka gukora ubukwe buri mu mahoro, adakeneye ikintu na kimwe cyamwibutsa ibikomere by’ahahise.

    Umwe mu begereye umuryango wa Swift yongeyeho ati 'Taylor arashaka ubukwe bwuje umunezero gusa. Ntashaka ikintu na kimwe cyatuma asubira mu bihe by’amakimbirane, ndetse no kubona Kim aho ni ikintu cyamutera intimba.'

    Ikinyamakuru Dail Mail cyatangaje ko ubukwe bwa Taylor na Travis buzabera mu gace gaherereye hagati ya leta Tennessee na Rhode Island, aho bombi basanzwe bafite amazu.

    Kanye West yatumye Kim Kardashian atazitabira ubukwe bwa Taylor Swift

    Jimmy GATETE / ISIMBI.RW

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12189

  • Abakinnyi b’Amavubi bagiye gukoreshwa igeragezwa ry’iminsi 4 #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryemeje ko hagiye kuba umwiherero w’iminsi 4 w’Ikipe y’Igihugu Amavubi uzakorwa n’abakinnyi bakina imbere mu gihe mu rwego rwo kureba urwego bariho.

    Ibi ISIMBI yabihamirijwe na Visi Perezida wa FERWAFA akaba n’Umunyamabanga mukuru w’Agateganyo, Mugisha Richard ko ari icyifuzo cy’umutoza mukuru Adel Amrouche n’abo bafatanyije (Staff Technique).

    Intego y’uyu mwiherero w’iminsi ine ni ukugerageza abakinnyi yaba mu buryo bwa tekinike n’imbaraga kugira ngo barebe urwego rwabo.

    Ati “Hari abakinnyi bakina imbere mu gihugu umutoza yifuza gukoresha igeragezwa mu buryo bwa tekinike (technical test) ndetse no kureba uko bahagaze mu bigajye n’imbaraga (fitness test) mu gihe cy’iminsi 4, ni mu rwego rwo kureba neza abafite ubushobozi.”

    Uyu mwiherero uteganyijwe tariki ya 13 kugeza 16 Ugushyingo 2025.

    Uyu mwiherero uje nyuma y’uko mu karuhuko ka FIFA nta mikino ya gicuti u Rwanda ruzakina bitewe n’uko itigeze iteganywa no kubona amafaranga yo kuwutegura bitari muri gahunda za Minisiteri ya Siporo bikaba bigoye.

    Amavubi agiye gukora imwiherero urimo igeragezwa

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12190