Author: webrwanda

  • Uko Kanye West yatumye Kim Kardashian yangirwa kuzakandagira mu bukwe bwa Taylor Swift #rwanda #RwOT

    Taylor Swift uri mu myiteguro yo gukorana ubukwe n’umukinnyi wa NFL, Travis Kelce biravugwa ko yamaze kwemeza kutazatumira Kim Kardashian kubera inzigo y’igihe kirekire iri hagati ye n’umuraperi Kanye West.

    Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Radar Online, umuntu wa hafi ya Taylor yavuze ko umubare w’abazatumirwa uri kugenzurwa cyane, kandi ko hari bamwe mu bafite izina rinini mu ruganda rw’imyidagaduro basigajwe ku ruhande kubera impamvu zo gushaka umutuzo muri ibi birori.

    Uwo muntu yabwiye iki kinyamakuru ati 'Ubukwe bwa Taylor buzaba ari igitangaza ku isi yose. Ariko hari abantu batagomba kuhandagira, kandi Kim ni umwe muri bo.'

    Amakuru avuga ko icyemezo cyo kutamutumira gifitanye isano n’amateka maremare y’intonganya hagati ya Taylor Swift n’umuraperi Kanye West, wahoze ari umugabo wa Kim Kardashian.

    Ibyo byatangiye mu mwaka wa 2009, ubwo Kanye West yajyaga ku rubyiniro rw’ahatangirwaga ibihembo bya MTV Video Music, akavugira imbere y’imbaga ko Beyoncé ari we wari ukwiye igihembo Taylor yari yatsindiye. Icyo gihe byabaye isoko y’amakimbirane akomeye hagati yabo bombi.

    Mu mwaka wa 2016, Kanye yasohoye indirimbo yise ' Famous’, irimo amagambo yavugishije benshi aho yavuze ko we ubwe ari we wagize Taylor Swift icyamamare.

    Nyuma kandi, Kim Kardashian yanashyize hanze amajwi y’ikiganiro hagati y’umugabo we na Taylor, ibintu byaje guteza impaka zikomeye mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.

    Taylor Swift yahise asohora itangazo avuga ko ayo majwi yahinduwe hifashishijwe ubwenge buhangano kugira ngo bamusebye, anongeraho ko ibyo byamugizeho ingaruka zikomeye mu buzima bwe bwite no mu mwuga we.

    Nubwo hashize imyaka myinshi ibyo bibaye, inshuti za hafi za Taylor zivuga ko ashaka gukora ubukwe buri mu mahoro, adakeneye ikintu na kimwe cyamwibutsa ibikomere by’ahahise.

    Umwe mu begereye umuryango wa Swift yongeyeho ati 'Taylor arashaka ubukwe bwuje umunezero gusa. Ntashaka ikintu na kimwe cyatuma asubira mu bihe by’amakimbirane, ndetse no kubona Kim aho ni ikintu cyamutera intimba.'

    Ikinyamakuru Dail Mail cyatangaje ko ubukwe bwa Taylor na Travis buzabera mu gace gaherereye hagati ya leta Tennessee na Rhode Island, aho bombi basanzwe bafite amazu.

    Kanye West yatumye Kim Kardashian atazitabira ubukwe bwa Taylor Swift

    Jimmy GATETE / ISIMBI.RW

    Source : http://isimbi.rw/Uko-Kanye-West-yatumye-Kim-Kardashian-yangirwa-kuzakandagira-mu-bukwe-bwa.html

  • Abakinnyi b’Amavubi bagiye gukoreshwa igeragezwa ry’iminsi 4 #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryemeje ko hagiye kuba umwiherero w’iminsi 4 w’Ikipe y’Igihugu Amavubi uzakorwa n’abakinnyi bakina imbere mu gihe mu rwego rwo kureba urwego bariho.

    Ibi ISIMBI yabihamirijwe na Visi Perezida wa FERWAFA akaba n’Umunyamabanga mukuru w’Agateganyo, Mugisha Richard ko ari icyifuzo cy’umutoza mukuru Adel Amrouche n’abo bafatanyije (Staff Technique).

    Intego y’uyu mwiherero w’iminsi ine ni ukugerageza abakinnyi yaba mu buryo bwa tekinike n’imbaraga kugira ngo barebe urwego rwabo.

    Ati “Hari abakinnyi bakina imbere mu gihugu umutoza yifuza gukoresha igeragezwa mu buryo bwa tekinike (technical test) ndetse no kureba uko bahagaze mu bigajye n’imbaraga (fitness test) mu gihe cy’iminsi 4, ni mu rwego rwo kureba neza abafite ubushobozi.”

    Uyu mwiherero uteganyijwe tariki ya 13 kugeza 16 Ugushyingo 2025.

    Uyu mwiherero uje nyuma y’uko mu karuhuko ka FIFA nta mikino ya gicuti u Rwanda ruzakina bitewe n’uko itigeze iteganywa no kubona amafaranga yo kuwutegura bitari muri gahunda za Minisiteri ya Siporo bikaba bigoye.

    Amavubi agiye gukora imwiherero urimo igeragezwa

    Source : http://isimbi.rw/Abakinnyi-b-Amavubi-bagiye-gukoreshwa-igeragezwa-ry-iminsi-4.html

  • Kwizera Olivier yagarutse mu Mavubi, Rayon Sports hahamagawe umwe #rwanda #RwOT

    Nyuma y’imyaka irenga itatu, Kwizera Olivier yongeye guhamagarwa mu ikipe y’Igihugu Amavubi igiye gukora umwiherero hashakwamo abakinnyi bashoboye.

    Ni ku rutonde rw’abakinnyi 25 umutoza Adel Amrouche yahamagaye bagomba gukora umwihorero w’iminsi 4.

    Ni nyuma y’uko muri uku kwezi kwa 11 nta mukino wa gicuti Amavubi azakina kuko utateguwe ahubwo hategurwa umwihero wo gukoresha abakinnyi bakina imbere muri shampiyona y’u Rwanda umwiherero aho bazakoreshwa igeragezwa kugira ngo barebe uko bahagaze mu buryo bwa tekinike ndetse no mu buryo bw’imbaraga (Technical&Fitness tests).

    Mu bakinnnyi bahamagawe gutungurana kwabayemo ni umunyezamu Kwizera Olivier udafite ikipe kuri ubu waherukaga mu Mavubi 2022.

    Rayon Sports ikaba ifitemo umukinnyi umwe rukumbi ari we Sindi Paul Jesus. Abandi bahamagawe bwa mbere barimo Niyo David, Uwineza Rene, Ntwari Assuman ba Kiyovu Sports, Mutijima Gilbert wa Rutsiro FC.

    Uyu mwiherero uteganyijwe guhera tariki ya 13 Ugushyingo kugeza tariki ya 16 Ugushyingo 2025.

    Abakinnyi bahamagawe mu Mavubi

    Kwizera Olivier yagarutse mu Mavubi

    Sindi Paul Jesus ni we mukinnyi wa Rayon Sports wahamagawe mu Mavubi

    Source : http://isimbi.rw/Kwizera-Olivier-yagarutse-mu-Mavubi-Rayon-Sports-hahamagawe-umwe.html

  • Byatunguye benshi uko batandukanye! Ikipe y’abakinnyi 11 beza batandukanye na APR FC na Rayon nabi (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ese uzibukirwa iki? Nta kintu gishimisha umuntu nko kubona ahantu yabaye ahavuye neza bakamusezera ku buryo n’igihe yazagaruka yazakiranwa yombi, gusa si bose hari n’abava ahantu nabi. Munyemerere tugaruke ku bakinnyi batandukanye na Rayon Sports na APR FC nabi kandi bari inkingi za mwamba.

    Muri iyi nkuru twasubiye inyuma mu myaka 10 (20152025) tubategurira ikipe y’abakinnyi 11 bari beza icyo gihe batandukanye nabi n’amakipe abiri akunzwe mu Rwanda, Rayon Sports na APR FC kandi bari abakinnyi ngenderwaho.

    Iyi kipe ikaba ari ikipe y’abakinnyi b’Abanyarwanda gusa, hari abo usanga baravuye nabi mu ikipe imwe n’aho bagiye bikaba uko, n’aho bakahava nabi.

    Impamvu twahisemo kureba APR FC na Rayon Sports ni uko ari yo makipe akunzwe ikindi aba afite abakinnyi beza, gusa ntibivuze ko no mu yandi batarimo, benshi bibuka Ntwari Evode ajya kuva muri Mukura VS ajya muri Police FC uko byagenze, yarasunitse ngo asohoke ashinja ikipe kwanga kumurekura inamufitiye amafaranga itamuha, byateje ikibazo ariko birangira asohotse.

    Dore ikipe ya 11 beza b’abanyarwanda batandukanye na APR FC na Rayon Sports nabi

    Umunyezamu: Kimenyi Yves

    Ni umunyezamu w’umunyarwanda wanakuriye mu ishuri ryigisha umupira rya APR FC nyuma aza kuzamurwa mu ikipe nkuru, uyu munyezamu uko yatandukanye na APR FC ntabwo ari byiza kuko yatandukanye nayo imwirukanye muri 2019, yari ku rutonde rw’abakinnyi 16 ikipe yasezereye icyo gihe.

    Yahise yerekeza muri Rayon Sports ayisinyira imyaka 2, gusa nayo batandukanye nabi benshi bibuka uburyo yayivuyemo ajya muri Kiyovu ko byabaye nko guhatiriza. Ikipe yari yaramwemereye miliyoni 8 Frw ariko bamuha 2 bamuha igihe cyo kuzayamuhera bakirenza akaba afite uburenganzira bwo kwigira ahandi. Iyi niyo ngingo yakoresheje asohoka muri Rayon Sports ibintu byababaje abakunzi b’iyi kipe.

    Rusheshangoga Michel: Umwe mu bakinnyi beza u Rwanda rwagize wakinaga ku ruhande rw’iburyo yugarira. Ni umukinnyi wavuye mu Isonga 2012 ajya muri APR FC ayavamo 2017 ajya muri Singida United yamazemo umwaka umwe ahita agaruka muri APR FC, gusa iyi myaka yayikiniye yose yaje kuba impfabusa ubwo na we muri 2019 yirukanwaga mu gihe bamwe bumvaga ko yari gushimirwa, niba ikipe itari ikimukeneye ikamusezeraho neza aho kumwirukana. Akubwira ko ari cyo kintu cyamubabaje mu rugendo rwe rwa ruhago.

    Rutanga Eric: Myugariro ukina ku ruhande rw’ibumoso yugarira, yemeza ko ikintu yicuza ari ukuva muri Rayon Sports kuko yayivuyemo nabi.

    Rutanga Eric yageze muri Rayon Sports 2017 avuye muri APR FC, yaje gusoza amasezerano 2019 ahita yongera andi y’imyaka 2 ariko muri 2020 yahise ahatiriza gusohoka kuko ikipe itubahirije iby bumvikanye, byatumye ashwana n’iyi kipe ndetse n’abakunzi bayo mu buryo bushoboka bwose, bamwita umugambanyi.

    Nsabimana Aimable: Ni myugariro mwiza wo mu mutima w’ubwugarizi, ushatse we wanamwambika igitambaro cya kapiteni w’iyi kipe kuko muri iyi myaka nta kipe avamo neza, hose agenda ameze nk’aho bamurambiwe.

    Nyuma yo kuva muri APR FC yaje kuyigarukamo 2021 avuye muri Police FC nayo bitameze neza. APR FC yayimazemo umwaka umwe muri ibiri yayisinyiye maze umutoza Adil avuga ko atakimukeneye. Yaje kujya muri Rayon Sports 2023 ariko niyo batandukanye nabi kuko yamaze igihe adakina aho ubuyobozi bwamushinje kugumura abandi, ruswa binatuma abafana bamwanga cyane aho bamurekuye mu kwezi k’Ukwakira 2025 baramaze guhagana nta n’umwe ugikeneye undi, yashinjaga ikipe kumwambura.

    Manzi Thierry: Ni umukinnyi ukinira Al Ahli Tripoli muri Libya, azwiho kwitonda ndetse biranagoye kumwumva mu bibazo runaka, gusa uburyo yavuye muri Rayon 2019 ntabwo ari bwiza kuko iminsi ye ya nyuma yari yarahagaritswe imikino ya nyuma ntiyayikinnye. Abakunzi b’iyi kipe bacyumva ko yasinyiye APR FC bahise bamwanga urunuka ndetse banahamya ko yari imitwe kugira ngo abone uko ayijyamo, ni umukinnyi byari bigoye ko yanayisubiramo.

    Mugiraneza Jean Baptiste Migi: Yasoje gukina asigaye ari umutoza nubwo ari mu bihano. Gusa iyo uvuze Migi benshi bumva APR FC kuko yayikiniye imyaka myinshi cyane, nta gikombe APR yatwaye batatwaranye mu myaka 9 yayikiniye. Gusa yayisohotsemo nabi yirukanywe aho yakabaye yarashimiwe nk’umunyabigwi w’ikipe.

    Niyonzima Olivier Sefu: Nubwo akinira Rayon Sports gusa muri 2019 yayivuyemo nabi na we yahagaritswe ahita ajya muri APR FC. Muri APR FC n’aho yaje kuhava nabi kuko nyuma y’imyaka ibiri yaje kongererwa amasezerano ariko nta nubwo yigeze atangira imyitozo kuko ikipe yahisemo gutandukana na we. Icyo gihe havugwaga imyitwarire itari myiza.

    Manishimwe Djabel: Uyu munsi akinira Police FC, yamenyekanye cyane muri Rayon Sports ariko avuga ko bigoye kuba yayisubiramo impamvu ni uburyo yayivuyemo.

    Niba hari umukinnyi abakunzi ba Rayon Sports banze, ni Manishimwe Djabel ubwo muri 2019 yayivagamo kuko yavuyemo bazi ko agiye muri Gor Mahia yo muri Kenya ari ho bamugurishije cyane ko n’umunyamabanga wayo yari yaje, gusa batunguwe no kubona nyuma y’iminsi mike APR FC imutangaza. Ni gahunda yipangiye kugira ngo asohoke muri Rayon Sports kuko yari akiyifitiye amasezerano. Abakunzi ba Rayon Sports barabimwangiye cyane aho banamwise umugambanyi.

    Sugira Ernest: Rutahizamu Sugira Ernest ni umwe mu bakinnyi batandukanye na APR FC nabi kandi yari umukinnyi ngenderwaho, ni nyuma yo gushwana n’umutoza Adil Erradi muri 2019. Sugira ngo yazize ko yavuze ko mu ikipe y’igihugu ari ho yisanga, kuba barimo gukina akajya kuganira n’abo bahanganye ibi byatumye ahagarikwa muri APR FC anoherezwa gukorera imyitozo mu bato b’iyi kipe.

    Ibi byaje kurangira atandukanye n’iyi kipe atizwa muri Rayon Sports ariko ntiyagarurwa muri APR FC. Abamwegereye bakubwira ko ari kimwe mu bintu byamubabaje.

    Jacques Tuyisenge: Ni rutahizamu ushobora kuba yicuza igihe gito yakiniye APR FC. Yayigezemo mu mpera za 2020 avuye muri Petro de Luanda yo muri Angola, bidatinze yahise agirana ibibazo n’umutoza Adil ntiyongera kugaragara mu kibuga aho yahise yigira mu rugo no gukina arabireka, kuva icyo gihe nta kipe yindi arakinira ndetse binavugwa yamaze gusezera umupira w’amaguru.

    Ishimwe Kevin: Ni umukinnyi ukina asatira anyuze ku Mpande mu ikipe ya Marines, muri 2019 yagiye muri APR FC avuye muri AS Kigali ariko ntiyatinzemo kuko muri 2020 yahise atandukana nayo nyuma yo gushinjwa imyitwarire mibi aho yagiranye ibibazo n’abatoza, yahagaritswe kugeza igihe kitazwi ariko ahita anirukanwa.

    Source : http://isimbi.rw/Byatunguye-benshi-uko-batandukanye-Ikipe-y-abakinnyi-11-beza-batandukanye-na.html

  • Ntwari Fiacre ari mu bitaro, azamara amezi abiri hanze y’ikibuga #rwanda #RwOT

    Umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda n’Ikipe ya Kaizer Chiefs yo muri Afurika y’Epfo, Ntwari Fiacre, yamaze kubagwa imvune y’urutugu aho azamara amezi 2 adakina.

    Ntwari Fiacre usanzwe ari umunyezamu wa mbere w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, yavunikiye mu mukino ikipe ye ya Kaizer Chiefs yakinnye mu mpera z’ukwezi gushize, bituma atongera kugaragara mu mikino iyi kipe iheruka gukina.

    Ntwari w’imyaka 26 akaba agomba kumara hanze y’ikibuga amezi abiri kugira ngo yongere gukandagira mu kibuga, bivuze ko azagaruka umwaka utaha.

    Akaba arimo kwitabwaho n’abaganga b’ikipe ya Kaizer Chiefs kugira ngo azagaruke ameze neza cyane ko yari yatangiye kugirirwa icyizere n’abatoza.

    Ntwari Fiacre wageze muri Kaizer Chiefs mu mpeshyi ya 2024 avuye muri TS Galaxy aheruka gukinira Amavubi umukino aheruka gutsindwa na Afurika y’Epfo 3-0 mu mukino wasozaga itsinda C mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.

    Ntwari Fiacre yabazwe urutugu

    Source : http://isimbi.rw/Ntwari-Fiacre-ari-mu-bitaro-azamara-amezi-abiri-hanze-y-ikibuga.html

  • Niyo Bosco yahishuye igihe azakorera ubukwe #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Niyo Bosco usigaye wariyeguriye indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yatangaje igihe cyo gukoreraho ubukwe bwe nyuma y’uko hari hashize amezi abiri yambitse umukunzi we impeta.

    Ubwo yari mu kiganiro 'One on One’, umuhanzi Niyokwizerwa Bosco wamamaye nka Niyo Bosco yahishuye ko nubwo atari yabona ubushobozi buhagije bwo gukora ibi birori ariko bitazarenga muri Mutarama 2026 atarabikora.

    Ati 'Iby’ubukwe rero … Ariko ntabwo bishobora kurenga ukwezi kwa mbere k’umwaka utaha. Reka mbe ntangaje ibyo gusa Imana iramutse ibigiyemo ntabwo byazarenga ukwa Mbere ntaberetse ibirori. '

    Mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki ya 17 Nzeri 2025 ni bwo Niyo Bosco yambitse impeta y’urukundo umukunzi we Umukamisha Irene bari bamaze igihe bakundana.

    Ubwo yamwambikaga impeta, Niyo Bosco yanamuririmbiye indirimbo yubakiye ku izina rye Irene, ndetse anavuga amagambo akomeye, hari agira ati 'Kugukunda ni indahiro idasaza, nshaka kugukunda cyane. Nshaka kubibwira Isi yose ikamenya ko ari wowe naburaga.'

    Uyu muhango wabereye ahitwa La Palisse Hotel Gashora wabaye nyuma y’uko tariki 9 Nzeri 2025, Uyu muhanzi wamenyekanye mu ndirimbo nka 'Urugi’ afashe icyemezo cyo guhishurira abakunzi be ko uwo mukobwa yamutwaye uruhu n’uruhande ubwo yamwifurizaga kugira isabukuru nziza.

    Niyo uherutse gufata umwanzuro wo guhagarika gukora indirimbo zisanzwe akayoboka izitiriwe kuramya Imana anaheruka gushyira hanze indirimbo yakunzwe yise 'Daddy God’, ari na yo ya mbere yashyize hanze kuva yafata uyu mwanzuro.

    Niyo Bosco yavuze igihe azakorera ubukwe

    Jimmy GATETE / ISIMBI.RW

    Source : http://isimbi.rw/Niyo-Bosco-yahishuye-igihe-azakorera-ubukwe.html

  • Davis D yakubise akanyafu Element EleéeH #rwanda #RwOT

    Davis D yiyongeye mu bakomeje guhwitura umuhanzi Element EleéeH nyuma yo kugaragaraza icyo benshi bise 'ubwenebwe no kudaha ibintu agaciro’ ku rubyiniro ubwo yarimo asusurutsa abari bitariye igitaramo cy’umuhanzi Ray- G cyabereye muri Uganda.

    Element EleéeH yari umwe mu bahanzi bari batangajwe na Ray-G bazamufasha mu gitaramo yakoreye muri Stade ya Kakyeka iherereye mu gace ka Mbarara ku wa 1 Ugushyingo 2025.

    Nyuma y’iki gitaramo benshi mu bantu bo mu ruganda rw’umuziki nyarwanda bakomeje kwerekana uburyo batewe impungenge n’imyitwarire yo ku rubyiniro ya Fred Robinson Mugisha wamamaye nka Element.

    Ku ikubitiro ibi byabanje kugarukwaho na mugenzi we bahuje umwuga w’ubuhanzi no gutunganya umuziki, Prince Kiiz wanenze cyane uburyo uyu muhanzi yerekana ubunebwe no guca amazi abafana baba bamutegereje ari benshi ngo abataramire.

    Mu butumwa yacishije ahacishwa ubutumwa bumara amasaha makumyabiri n’ane ku rukuta rwe rwa Instagram, Kiiz yagize ati 'Abahanzi bamwe muri gukora ibidakwiye rwose mu gihe muri ku rubyiniro, mwitoze cyane, mushyiremo imbaraga mwibuka ko abafana bagomba kubahwa.'

    Ibi byaje gufata indi ntera ubwo Davis D yaganiraga na The Choice Live nawe agashimangira ko Element ari gukora amakosa yo gusuzugura imbaga y’abakunzi b’ibihangano bye iba imutegereje ngo ayihe ibyishimo.

    Ati 'Ni ikosa … Kumwereka ibyo adakora neza ni nko kumuhwitura kuko aba agomba kugenda yiteguye. Bijyanye n’uko yari agiye gususurutsa abarenga ibihumbi mirongo ine na mirongo itanu gutyo… Aho rero ni ahantu ugomba kwitondera cyane usibye ko niyo baba ari abantu 10 utagomba kubasondeka uko wiboneye.'

    Nubwo Davis D atangaje ibi, mu minsi ishize hari amakuru yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga yavugaga ko umubano w’aba bombi wajemo agatotsi nyuma yuko Element yahawe ikiraka cyo gukora indirimbo ya Davis D yafatanije n’abarimo Bushali na Bulldogg yitwa 'Berimuda’ ngo gusa akaza kubacisha amafaranga y’umurengera bitewe n’uko yari yiyambaje abatunganyamuziki bo muri Nigeria mu gutunganya iki gihangano mu buryo butari mu masezerano kandi yari yamaze kwishyurwa.

    Element EleéeH aheruka gusohora indirimbo nshya yise 'Maaso’ mu minsi ya vuba, amakuru avuga ko azagira amahirwe yo gutangirira mu gihugu cya Tanzania ibijyanye no kuyimenyekanisha.

    Element ashinjwa ubunebwe ku rubyiniro

    Davis D yamusabye kujya aha agaciro abakunzi b’umuziki we

    Jimmy GATETE / ISIMBI.RW

    Source : http://isimbi.rw/Davis-D-yakubise-akanyafu-Element-EleeeH.html

  • Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi yitabiriye urubanza rwa Camarade #rwanda #RwOT

    Kalisa Adolphe Camarade wahoze ari umunyamabanga wa FERWAFA, yaburanye mu bujurire ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo ku byaha akurikiranyweho birimo kunyereza umutungo no gukoresha impapuro mpimbano.

    Camarade akaba yarajuririye Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, ni nyuma y’uko Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo tariki 29 Nzeri 2025 rwategetse ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo.

    Uyu munsi ku wa Gatatu tariki ya 12 Ugushyingo 2025 yaburanye mu bujurire ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo, akaba azasomerwa ku wa Kane tariki ya 20 Ugushyingo 2025.

    Muri uru rubanza rukaba rwari rwitabiriwe n’umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu Amavubi, Adel Amrouche usanzwe ari n’inshuti ye magara.

    Uko iburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agatenganyo ryagenze mu buryo burambuye

    Tariki ya 25 Nzeri 2025 nibwo Kalisa Adolphe Camarade yatangiye kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agatenganyo ku byaha bibiri akurikiranyweho birimo; kunyereza umutungo no gukoresha impapuro mpimbano yakoze hagati ya 2024 na 2025.

    Aba yaraburanye tariki ya 19 Nzeri 2025 ariko byimurirwa uyu munsi tariki ya 25 Nzeri 2025 kuko we n’umwunganira Me Bizimana Emmanuel bavuze ko batiteguye kuburana kuko batabonye umwanya wo gusoma dosiye ikubiyemo ibyaha byose Camarade aregwa.

    Gusa yari yavuze ko ibyo aregwa byose atabyemera, yagize ati “ntabwo mbyemera”.

    Mbere yo gutangira kuburana, Me Bizimana Emmanuel wunganira Camarade, yahawe umwanya wo kugaragaza inzitizi, aho yavuze ko Urukiko rwaregewe nta bubasha rufite bwo kuruburanisha, aho yagize ati “birumvikana ko harimo iburabubasha”.

    Yakomeje avuga ko impamvu avuga ko Umucamanza n’Urukiko rwaregewe nta bubasha rufite kuko aho yakoreye icyaha muri FERWAFA iherereye mu Murenge wa Remera nubwo iri mu Karere ka Gasabo ariko uwo murenge ubarazwa mu Ifasi y’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ari narwo bumva rufite ububasha bwo kuruburanisha.

    Ubushinjacyaha bwafashe umwanya buvuga ko ibyo bitahabwa ishingiro kuko Kalisa Adolphe Camarade mu mwirondoro yasomewe yemera ko ari uwe akaba atuye Gasabo muri Kibagabaga ari mu Ifasi y’Urukiko rwa Gasabo.

    Ikindi yavuze ni uko nubwo yakoreraga muri FERWAFA ariko iperereza aho rigeze ritagaragaza ko ibyo byaha akurikiranyweho yaba kunyereza umutungo n’impapuro mpimbano yabikoreye muri FERWAFA.

    Me Bizimana Emmanuel yavuze ko iyo umuntu afashwe akisanga aho akorera, aho yakoreye icyahs n’aho atuye bitari mu Ifasi imwe y’Urukiko , iyo habayeho impaka ku Rukiko rufite ububasha, itegeko rigena ko icyo gihe Urukiko ruhabwa urubanza ni Urukiko ruri mu Ifasi akoreramo.

    Yakomeje avuga ko ibyo Ubushinjacyaha buvuga ko nta kimenyetso kigaragaza ko yakoreye icyaha muri FERWAFA, yavuze ko ku mpapuro mpimbano akurikiranyweho ari facture (Proforma) yatanze muri FERWAFA kugira ngo ahabwe amafaranga akayahabwa bivuze ko icyaha yagikoreye muri FERWAFA.

    Umushinjacyaha yavuze ko iyo ngingo irebwaho mu gihe Urubanza rw’Inshinjabyaha ruri mu Rukiko rurenze rumwe kandi akaba yemeza ko uru ruri mu Rukiko rumwe.

    Me Bizimana Emmanuel yavuze ko iyo ngingo urebwaho mu gihe havutse impaka ku Rukiko rufite ububasha mu kuburanisha urubanza kandi ariko kuri.

    Perezida w’Urukiko yasabye umwanditsi impungenge z’ababurana.

    Ubushinjacyaha bwahawe umwanya

    Ubushinjacyaha bwavuze ko akurikiranyweho icyaha cyo kunyereza umutungo ungana n’amadorali 21387 ndetse n’impapuro mpimbano akaba ari facture Ibom Hotel muri Nigeria na Radisson muri Afurika y’Epfo.

    Yavuze ko amafaranga yose yahawe yaba ari ukwishyura Hotel, kurya kw’abakinnyi, itike n’ibindi angana n’ibihumbi 43 by’amadorali.

    Yavuze ko yagaragaje ko ayo mafaranga yose yakoreshejwe ariko nyamara iyi Hotel yo muri Nigeria ivuga ko yishyuwe ibihumbi 21304.

    Impapuro mpimbano z’izo nyemezabwishyu zo muri Nigeria na Afurika y’Epfo mu Gushyingo 2024 ariko hakiyongeraho na proforma yari yakoze ikipe y’Igihugu Amavubi ejobundi yenda gusubira muri Nigeria na Afurika y’Epfo, izo hoteli zavuze ko ibyo biciro atari ibyazo.

    Ubushinjacyaha yakomeje buvuga ko Ibom hakoreshejwe 21304 mu gihe Camarade yavuze ko hakoreshejwe amadorali 40130.

    Agaruka ku mpapuro mpimbano yavuze ko hari proforma Camarade yavuze ko Ibom Hotel yasabye ibihumbi 35 by’amadorali ariko yarayihakanye ivuga ko yasabye ibihumbi 26 by’amadorali.

    Ejobundi muri Kanama 2025 ubwo Amavubi yari agiye gusubira muri Nigeria na Afurika y’Epfo, Camarade yongeye kugaragaza Proforma y’amadorali 56320 ya Ibom Hotel, iyi hotel yarayihakanye ivuga ko yari yohereje iy’ibihumbi 26 by’amadorali.

    Yari yanagaragaje ko Radisson yasabye ibihumbi 35 ariko na yo yarabihakanye, ubushinjacyaha buvuga ko atagera.

    Camarade yireguye avuga ko ayo mafaranga atagaragara yishyuwe mu ntoki anishyurwa na ‘FIFA Agent’ witwa Kenan ukomoka muri Tunisia kubafasha.

    Aha bagaragaza ko nubwo Ubushinjacyaha budashaka kubyumva ariko mu mupira w’amaguru cyane mu mikino Mpuzamahanga habamo ‘FIFA Match Agent’ kandi uwo Kenan yaranasabiwe Visa binyuze muri Ambasade.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko uyu Camarade yivugiye ko ari we wamuhaye akazi kandi ko n’ibaruwa imusabira Visa ari we wayanditse.

    Ikindi Ubushinjacyaha butumva ni ukuntu ari we wajyaga kwishyura kandi na we yageze muri Nigeria.

    Ku kunyereza umutungo kandi yavuze ko iwe bahafatiye imipira yo gukina, laptop ya FERWAFA, impapuro za FERWAFA.

    Akaba yasabye ko yafungwa by’agateganyo kuko hari impamvu zikomeye mu gihe yaba afunguwe zabangamira iperereza.

    Camarade yireguye

    Yavuze ko habayeho kutumva ibintu neza kuko ‘FIFA Match Agent’ afite ibyangombwa bya FIFA ufasha amakipe yaba kuyashakira amahoteli rimwe na rimwe akaba ari we wishyura bitewe n’ibyo bumvikanye, we ngo inshingano ze ni ukumenya neza ko umukino wanyu wageze neza.

    Yavuze ko hari ikintu birengagiza ubwo bari kuri Hotel yamutwaraga muri ‘finance’ ngo yishyure ariko hari aho byanze, birangira hari igice kimwe cy’amafaranga cyemewe kikishyurwa ubundi aramubwira ngo ibindi arabikora bazayamwishyura bageze aho amafaranga agomba kuvaho.

    Urugendo rugenze neza, ibintu birangiye agarutse mu Rwanda nibwo yamusabye facture kugira ngo yishyurwe na we arazohereza.

    Yavuze ko Ubushinjacyaha burimo kumushinja impapuro mpimbano kandi izo facture bavuga yahimbye hari uwazimwoherereje badashaka kuvuga kandi barabibonye ko ari ‘FIFA Match Agent’ wazimwoherereje kugira ngo yishyurwe kandi ngo ntabwo yari kumenya ko ari impapuro mpimbano cyangwa se niba hari ubufatanye yaba afitanye n’iyo hoteli.

    Yakomeje avuga ko ‘FIFA Match Agent’ atanasabiwe Visa muri Ambasade y’u Rwanda ahubwo bayimusabiye muri Ambasade ya Nigeria bagaragaza icyo agiye gukora n’inshingano afite kuko ni umuntu uhabwa ikiraka ku mukino warangira bakamuha ikindi bitewe n’umukino.

    Yavuze ko atari kujya muri Nigeria muri Leta Uyo yumvise bwa mbere bamubwira ko haba Hotel imwe indi ikaba ibamo ikipe ya Nigeria, rero ngo yagombaga gushaka umufasha kandi ngo biri mu nshingano ze nka SG, ngo hari igihe aba agomba gutanga akazi nta muntu n’umwe abajije kuko abifitiye uburenganzira.

    Yavuze ku mipira yo gukina yasanzwe iwe, Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi, FIFA, ijya itanga imipira yo guha amarerero, rero iyo bamaze gusinyira umuntu ko abyemerewe bayimuha, ni muri urwo rwego bayihasanze.

    Kuri Laptop yavuze ko yari yamaze no kuyitanga ayiha uwamusimbuye by’agateganyo ndetse anavuga ko document ze zari ho yababwiye ko azaza kuzifata.

    Ni muri urwo rwego yavuze ko yaburana ari hanze kandi ko yazerekana ibintu byinshi batazi kuko abona buri wese abyuka akivigira ibye bimeze nko kumuherekaho urusyo.

    Me Bizimana Emmanuel wunganira Camarade, yavuze ko umukiriya we yarekurwa akaburana ari hanze kuko asanzwe ari inyangamugayo kandi akaba ari no mu za bukuru ikintu avuga ko n’itegeko riteganya ko iyo haburanwa ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo umucamanza abirebaho.

    Ikindi yavuze ko baniteguye kuba batanga ingwate ariko akaburana ari hanze.

    Yanagaragaje ko afite umwishingizi wemera kumwishingira ari we umuvandimwe we Jules Kalisa, urukiko rwamubajije niba koko abyemera avuga ko abyemera.

    Ikindi Me Bizimana Emmanuel yavuze ni uko ubwo yabazwaga asoje bamubujije icyo yongeraho avuga ko bigaragara ko Kenan ari we ‘FIFA Match Agent’ ari we wakoze ibyo byaha bamurekuye yakwishyura ayo mafaranga we akamwiyishyuriza kuko atanamwishyuye yakwandikira FIFA ikaba yanahagarika ibyangombwa bye.

    Camarade yaburanye ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo mu Bujurire

    Source : http://isimbi.rw/Umutoza-w-ikipe-y-igihugu-Amavubi-yitabiriye-urubanza-rwa-Camarade.html

  • Umunyarwenya Patrick Salvador ararembye #rwanda #RwOT

    Umunyarwenya wo mu cya Uganda, Patrick 'Salvador’ Idringi, yajyanwe mu bitaro bya Nakasero i Kampala ikubagaho nyuma yo gufatwa n’indwara y’urwagashya.

    Salvador wamamaye mu gusetsa abantu mu bitaramo bitandukanye byo muri Afurika y’Uburasirazuba, yifashishije imbuga nkoranyambaga ze kugira ngo amenyeshe abafana be uko amerewe.

    Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yavuze ko yongeye kugira ububabare bukabije.

    Ati 'Oya noneho… Ubu buribwe ntibushobora kwihanganirwa, ariko mbifitemo ikosa. Nari nkwiye kuba narize neza uko nitwara kugira ngo bitongera kumbaho.'

    Nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru byo muri Uganda, iyi ndwara imaze igihe imuhangayikishije.

    Ku mbuga nkoranyambaga abafana be benshi bamugaragarije impuhwe no kumwifuriza gukira vuba, gusa ariko hari n’abakomeje kumunenga bavuga ko indwara ye ishobora kuba ifitanye isano no kunywa inzoga.

    Salvador, wakunze kwiyita 'umugabo uturuka i Ombokolo’, akunze kugaragaza ubuzima bwe bwite ku mbuga nkoranyambaga.

    Mu minsi ishize yigeze gutangaza ko agabanya 30% by’amafaranga akorera mu bitaramo akayaha umugore we, Frankstock Idringi, usanzwe ari umujyanama we.

    Ati 'Iyo umugore anyuzwe, urugo ruba rumeze neza, n’umuziki cyangwa ubucuruzi bikagenda neza.'

    Uyu muryango ufite abana batatu, kandi umaze imyaka irenga cumi uhamye kuva barushinga mu mwaka wo muri 2010. Aba babanje gushyingiranwa mu buryo bwa gakondo muri 2019, hanyuma basezerana mu rusengero muri 2020.

    Kugeza ubu, abaganga ba Nakasero Hospital barimo kumwitaho kandi amakuru avuga ko arimo gutangira koroherwa.

    Urwagashya ni urugingo ruba inyuma y’igifu, rukora imisemburo ifasha mu igogorwa ry’ibiryo ndetse n’isukari y’amaraso. Iyo rurwaye, rutangira kwiyangiza, bigatera ububabare bukomeye mu gice cy’inda.

    Patrick Salvador ararembye

    Jimmy GATETE / ISIMBI.RW

    Source : http://isimbi.rw/Umunyarwenya-Patrick-Salvador-ararembye.html

  • U Rwanda rwisanze mu gakangara ka 3 muri tombola y’Igikombe cy’Afurika #rwanda #RwOT

    U Rwanda rwisanze mu gakangara ka gatatu muri tombola y’Igikombe cy’Afurika cya 2026 cya Handball kizabera mu Rwanda mu ntangiriro z’umwaka utaha.

    Iki gikombe cy’Afurika giteganyijwe kubera mu Rwanda muri Kigali Arena na Petit Stade tariki ya 21-31 Mutarama 2026. Igikombe giheruka cyabereye mu Misiri 2024 maze iki gihugu kiba ari nacyo kicyegukana.

    Nk’ibisanzwe kizakinwa n’ibihugu 16 bizaba bigabanyije mu matsinda 4 aho buri tsinda rizaba rigizwe n’amakipe ane.

    Mbere ya tombola y’uko ibihugu bizaba bihagaze mu matsinda izaba ku wa Gatanu tariki ya 14 Ugushyingo 2025, ibihugu byose bizakina iki gikombe byamenye udukangara (pots) birimo, bivuze ko nta gihugu kiri kumwe n’ikindi mu gakangara byakwisanga mu itsinda rimwe.

    U Rwanda ruri mu gakangara ka gatatu kumwe na Cameroun, Gabon na Congo Brazaville. Agakangara ka mbere karimo Misiri, Tunisia, Algeria na Cape Verde.

    Agakangara ka kabiri karimo Guinea, Angola, Maroc na Nigeria ni mu gihe agakangara ka nyuma karimo Benin, Kenya, Uganda na Zambia.

    Uko ibihugu bigabanyije mu dukangara

    U Rwanda rukomeje kwitegura Igikombe cy’Afurika ruzakira

    Source : http://isimbi.rw/U-Rwanda-rwisanze-mu-gakangara-ka-3-muri-tombola-y-Igikombe-cy-Afurika.html