Author: webrwanda

  • Davido uri kugendana Miliyoni 600 Rwf mu gatu… – #rwanda #RwOT

    Umuhanzi David Adedeji Adeleke uzwi ku mazina ya Davido akaba yaravukiye muri Amerika agakurira mu gihugu cya Nigeria ndetse akaza no kuba icyamamare abikesha kuririmba, ari mu Rwanda aho yitegura gutaramira abanyawanda mu birori byo gusoza iserukiramuco rya  Giants of Africa riri kubera mu Rwanda hizihizwa isabukuru y’imyaka 20 ishize ribayeho.

    Kuba ari mu Rwanda ndetse no kuba yarishimiye kugaruka mu Rwanda si inkuru kuko ku munsi w’ejo ubwo yari akigera mu Rwanda yahise ajya ku rubuga rwa Twitter ye agaragaza ko yishimiye kuba ari mu Rwanda aho yaherukaga mu mwaka wa 2018 mu kwezi kwa Werurwe ubwo yari mu bitaramo by’uruhererekane byitwaga 30 Billion Africa Tour 2018.

    Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Forbes kizwiho kumenya akayabo ibyamamare bitunze, kivuga ko uyu muhanzi wavukiye Atlanta muri Leta Zunze ubumwe za Amerika atunze arenga Miliyoni 27$ mu mwaka wa 2022.

    Uyu muhanzi akoresha amafaranga ye mu kurimba ndetse no kwambara ibintu bihenze cyane ndetse agakunda kugaragara mu ruhame yambaye ibintu by’agaciro akunze kugura cyane nk’uko n’abandi bahanzi bagerageza gusa neza mu bushobozi bwabo.

    Ubwo Davido yageraga mu Rwanda kuri uyu wa Kane, yaje yambaye umukufi aheruka gutangaza ko yaguze Miliyoni 644,777,322 Frw  mu rwego rwo kwishimira ibyo yagezeho harimo na album ye nshya ‘Timeless ‘aherutse gushyira hanze.

    Aya mafaranga yaguzemo uyu mukufi, waguramo imodoka 8 zo mu bwoko bwa V8, inzu 3 zigeretse mu mujyi wa Kigali, havamo kandi moto zirenga 400, inzu zo guturamo zisanzwe zirenga 150, yatunga umuryango w’abantu batanu urya kabiri ku munsi mu gihe cy’imyaka 176 mu gihe baba barya amafranga ibihumbi 10 ku munsi.

    Turetse iby’imibereho y’ibntu byo mu buzima busanzwe, ku muntu ukunda agacupa yaguramo amakaziye 40,298 ya Petit Mutzing mu gihe ikaziye imwe yaba igura amafaranga 16,000 Rwf.

    Ku myaka 30 akaba arimo kwidagadura mu mafaranga bigeze aha, ubaye uri umunyarwanda ushaka gukorera ayo mafaranga yaguze uwo mukufi byagusaba gukora imyaka 100 buri mwaka ukorera miliyoni 6,447,773 Frw  ku kwezi ukorera arenga 537,300 Frw.

    Mu rwego rwo guhabwa agaciro akwiye, Davido ari kurara muri Hotel yishyura Miliyoni zirenga eshanu ku ijoro rimwe mu gihe ayo mafaranga umusore ubayeho mu buzima busanzwe ashobora kuyarya mu myaka igera muri itanu ku munsi arya amafaranga ibihumbi 2,700.

    Aya mafaranga arimo kwishyurwa Hotel Davido arimo kubamo, ijoro rimwe yagura ikibanza  i Gahanga aho bamwe mu baherwe barimo bitabira gutura cyane.

    Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Yourstrul, cyatangaje ko Davido ari ku mwanya wa Gatatu mu bahanzi bahenze, kumutumira mu gitaramo aho kugira ngo aririmbe mu gitaramo cyabereye muri Nigeria, yishyurwa 40,000,000 Naira.

    Mu gihe hari umuhanzi wakwifuza gukorana nawe indirimbo, iyo amwemereye amwishyura Miliyoni 100 z’amafaranga y’u Rwanda hanyuma bakabona gukorana indirimbo uko yaba imeze kose kandi hatabariwemo ibizakoreshwa mu gutunga iyo ndirimbo.(Ayo 100,000,000 Frw ni ayo kukwemerera gukorana nawe indirimbo gusa).

    Kuri  uyu wa Kane   nibwo Davido yageze i Kigali 

    Davido azaririmbira  muri BK Arena ,ejo ku wa Gatandatu tariki 18 Kanama 2023, hasozwa iserukiramuco rya Giants of Africa  ryahuriranye no kwizihiza isabukuru y'imyaka 20, rimaze ritangijwe  na Masai Ujiri, usanzwe ari Perezida w'Ikipe ya Toronto Raptors yo muri Canada, ikina muri Shampiyona ya Basketball ya Amerika (NBA).

    Umukufi Davido yazanye mu Rwanda ukozwe muri zahabu gusa.


    Uyu mukufi upima 1.5Kg


    Uyu mukufi ukoranye ubuhanga buhanitse ku buryo uko uyegera ugenda ubona ibindi bintu byinshi utapfa kubona utashishoje.





    Davido yambaye umukufi yaguze miliyoni zirenga magana atandatu.


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133327/davido-uri-kugendana-miliyoni-600-rwf-mu-gatuza-ari-kurara-mu-cyumba-cyishyurwa-ayagura-ik-133327.html

  • Abakinnyi 10 bo kwitega muri Shampiyona yu R… – #rwanda #RwOT

    Abakinnyi basaga 560 bagiye gukora urugendo rw’amezi 10 y’ibyishimo n’agahinda bizava mu musaruro w’amakipe yabo. Abakinnyi bangana uko, nka InyaRwanda yahisemo kurebera hamwe abakinnyi 10 bo kwitega bigendanye n’ubuhanga bagurwa bari bitezweho. Hari abakinnyi batari bugaragare kuri uru rutonde kubera ko basanzwe bazwi muri iyi Shampiyona Kandi bishoboka ko nta mpinduka bazakora ku mikinire yabo.

    Patient Ndikuriyo

    Ni umunyezamu wa mbere w’ikipe ya Amagaju FC. Uyu munyezamu, agurwa ntabwo byavuzwe cyane bigendanye n’abanyezamu bari binjiye mu gihugu.

    Patient Ndikuriyo ni umunyezamu ugiye gukina mu Rwanda ku nshuro ya kabiri, kuko mu 2019 yari umunyezamu wa Espoir FC. Yaje kuva mu Rwanda asubira iwabo mu Burundi mu ikipe ya Kayanza United ayivamo yerekeza muri Bumamuru FC ,aho umwaka ushize w’imikino yatowe nk’umunyezamu mwiza wa shampiyona. Ni umwe mu bakinnyi bo kwitega ndetse bari mu myaka yo gukina bitanga umusaruro.

    Franklin Onyeyabole Chukwuebuka

    Onyeabor Franklin Chukwuebuka w’imyaka 23 akomoka  muri Nigeria yasinyiye Sunrise FC imyaka ibiri avuye muri  Nigeria Air Force FC  y’iwabo.Akina mu mutima wa ba Myugariro. Bigendanye n’ubuhanga yagaragaje, uyu musore ashobora kuzakinana na Shyaka Clever inyuma.

    Aruna Moussa Majaliwa

    Nimero 6 wa Rayon Sports, akaba aherutse kubona ibyangombwa bimwemerera gukinira iyi kipe. Uyu musore  uvuka muri DR Congo agakinira ikipe y’igihugu y’u Burundi, ni umwe mu bakinnyi bo kwitega bigendanye n’uko yigaragaje. Aruna, yavuye mu ikipe ya Bumamuru FC amaze kuyihesha igikombe cya shampiyona, ndetse akaba abanza mu kibuga mu ikipe y’igihugu y’u Burundi.

    Gakwaya Leonard

    Ni umukinnyi mushya wa Bugesera FC wayisinyiye imyaka ibiri avuye mu Burundi. Uyu mukinnyi ukina nka nimero 10, niwe watsindiye Bugesera FC ibitego byinshi mu mikino ya gicuti itegura Shampiyona.

    Manishimwe Djabel

    Afatwa nk’umukinnyi mushya nyuma y’uko  atijwe mu ikipe ikipe ya Mukura Victory Sports. Uyu musore wagaragaje ubuhanga bwe mu ikipe ya Rayon Sports ndetse na APR FC yemeza ko uyu mwaka aribwo agiye gukina umupira w’amaguru ku kigero atigeze akinaho mbere. Azaba ari nimero 10 mu ikipe ya Mukura, akaba ariwe umaze gutanga imipira myinshi ivamo ibitego muri Shampiyona y’u Rwanda ku bakinnyi bazayikinamo uyu mwaka.

    Mudeyi Akbar

    Mudeyi Akbar ni rutahizamu wa Gasogi United. Ni umwe mu bakinnyi beza bavuye mu Burundi uyu mwaka baje mu Rwanda ndetse bagaragaza ubuhanga buri hejuru. Mudeyi Akbar wakiniraga ikipe ya Le Messager De Ngozi, yigaragaje mu mikino ya gicuti ndetse mu Burundi akaba yari umwe mu bakinnyi bagezweho.

    Youssef Rharb

    Ni umwe mubakinnyi batangiye umwaka w’imikino 2021-22 ndetse agaragaza ubuhanga buhambaye, gusa byarangiye avuye muri Rayon Sports ateretse abanyarwanda ibyo yari ashoboye byose.

    Uyu mwaka, Youssef Rharb yagarutse ashaka kwemeza ndetse yiteguye gukina bihabanye n’uko yari yaje mbere. Muri Rayon Sports, uyu musore anyuma ibumoso, ndetse akaba yaragize uruhare mu mikino ibiri iyi kipe iheruka gukina.

    Shaiboub

    Shaiboub ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya APR FC, niwe mukinnyi umaze kwemeza abafana b’iyi kipe mu bakinnyi bose baguzwe.

    Richard Kilongozi

    Rutahizamu w’u Burundi ukinira ikipe ya Kiyovu Sports. Richard ni umwe mu bakinnyi bahamagawe mu ikipe y’igihugu y’u Burundi, ndetse mu bakinnyi iyi kipe yaguze, akaba ari umwe mu bakinnyi bahagaze neza.

    Pavelh Ndzila

    Umunyezamu mukuru wa APR FC. Ni umwe mu bakinnyi bashya APR FC yinjije muri uyu mwaka w’imikino, akaba ari umwe mu banyamahanga baguzwe mbere. Pavelh Ndzila ni umwe mu bakinnyi bitezwe cyane muri uyu mwaka w’imikino.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133331/abakinnyi-10-bo-kwitega-muri-shampiyona-yu-rwanda-izatungura-benshi-133331.html

  • Myugariro Nsabimana Aimable wa Rayon Sports ntari mu bakinnyi bakoreshwa mu mukino ufungura shampiyona #rwanda #RwOT

    Myugariro Nsabimana Aimable wa Rayon Sports, ntabwo ari mu bakinnyi umutoza Zelfani Yamen akoresha ku mukino ufungura shampiyona kubera ikibazo cy’imvune.

    Uyu munsi nibwo shampiyona ya 2023-24 itangira, haraba umukino umwe gusa wo Rayon Sports iri busure Gasogi United kuri Kigali Pele Stadium saa moya z’ijoro.

    Ni umukino utari bugaragaremo myugariro mushya wa Rayon Sports, Nsabimana Aimable kubera imvune yagize y’akagombambari (Cheville).

    Uyu mukinnyi arimo gukurikiranwa n’abaganga aho nta gihindutse agomba gutangira imyitozo mu cyumweru gitaha yitegura umukino w’umunsi wa 2 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino 2023-24.

    Nsabimana Aimable yasinyiye Rayon Sports mu kwezi gushize kwa Nyakanga, akaba yari avuye mu ikipe ya Kiyovu Sports. Yakiniye kandi amakipe arimo APR FC na Police FC.

    Nsabimana Aimable ntakina umukino ufungura shampiyona

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/myugariro-nsabimana-aimable-wa-rayon-sports-ntari-mu-bakinnyi-bakoreshwa-mu-mukino-ufungura-shampiyona

  • Ariko abanyarwanda baratwika! Umuhanzi w’umunyarwanda yashimuse ikibuga cy’indege muri Amerika mu gihe cy’amasaha ubundi ahambikira impeta y’urukundo abagenzi bose bashungereye (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ariko abanyarwanda baratwika! Umuhanzi w'umunyarwanda yashimuse ikibuga cy'indege muri Amerika mu gihe cy'amasaha ubundi ahambikira impeta y'urukundo abagenzi bose bashungereye.

    Umuhanzi Young TG ubarizwa muri Leta zunze ubumwe za Amerika yapfukamye atera ivi yambika impeta y'urukundo umukunzi we, mu birori byishimiwe na benshi kubera uburyo byari biteguye.

    Young TG yambitse impeta Uwase bakunze kwita KB amusaba ko yamubera umugore.

    Ibi birori byabereye ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Louisville International Airport.

    Young TG aherekejwe n'inshuti ze ku kibuga cy'indege bagitatse indabo z'amabara y'umutuku nuko uyu musore apfukama aho abantu bose bamwitegeye, abagenzi bari bagiye gutega indege buriwese yari afite amatsiko y'ibigiye kuhabera.

    Ubwo Uwase yageraga ahabereye ibirori byo kumutungura yatunguwe cyane, mubineza neza byinshi araza ahobera umukunzi we, nuko uyu musore amwambika impeta y'urukundo.

    AMAFOTO

    Source : https://yegob.rw/ariko-abanyarwanda-baratwika-umuhanzi-wumunyarwanda-yashimuse-ikibuga-cyindege-muri-amerika-mu-gihe-cyamasaha-ubundi-ahambikira-impeta-yurukundo-abagenzi-bose-bashungereye-amafoto/

  • “Nawe yatangiye kubyerekana”: Umunyamakurukazi ukunzwe cyane hano mu Rwanda Gloria Mukamabano yerekanye ibintu bibonwa mu buryo bwimbitse n’umugabo we -AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    'Nawe yatangiye kubyerekana': Umunyamakurukazi ukunzwe cyane hano mu Rwanda Gloria Mukamabano yerekanye ibintu bibonwa mu buryo bwimbitse n'umugabo we.

    Gloria Mukamabano ukorera televiziyo y'Igihugu uzwiho kugira inseko ikundwa na benshi yifashishije imbuga nkoranyambaga ze yasangije abakunzi be amafoto meza cyane agaragaza ubwiza bwe ndetse n'inseko ye ishobora kuba ibonwa neza cyane n'umugabo we.

    Amafoto:

    Source : https://yegob.rw/nawe-yatangiye-kubyerekana-umunyamakurukazi-ukunzwe-cyane-hano-mu-rwanda-gloria-mukamabano-yerekanye-ibintu-bibonwa-mu-buryo-bwimbitse-numugabo-we-amafoto/

  • Bruce Melodie yihanije umuntu wamwibasiye avuga ko afite ubugabo nk’ubwimbeba  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Bruce Melodie yihanije umuntu wamwibasiye avuga ko afite ubugabo nk'ubwimbeba

    Ibi byabereye ku rukuta rwe rwa Twitter aho hari uwafashe video y'imbeba imanitse yarangiza akavuga ko ifite ubugabo bumeze nk'ubwa Bruce Melodie.

    Nyuma yo kubona uwagereranyije ubugabo bwe n'ubwimbeba mu buryo bw'urwenya na we yahise yisabira abantu kujya bareka gupfobya ibintu by'abantu.

    Ngo kuko nta kuntu umuntu w'umugabo yaba afite ubugabo bumeze nk'ubwimbeba.

    Nubwo we yamusubije mu buryo bw'urwenya abakunzi be byababaje ndetse bisabira Bruce Melodie gukomeza agakora atitaye ku bamusebya mu buryo ubwo ari bwo bwose.

    Source : https://yegob.rw/bruce-melodie-yihanije-umuntu-wamwibasiye-avuga-ko-afite-ubugabo-nkubwimbeba/

  • Ikipe ya Rayon Sports mu bakinnyi 12 b’abanyamahanga igiye gusigarana abakinnyi 9 gusa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports mu bakinnyi 12 b'abanyamahanga igiye gusigarana abakinnyi 9 gusa

    Ikipe ya Rayon Sports kugeza ubu yari ifite abakinnyi 12 b'abanyamahanga, byamaze kwemezwa ko izasigarana abakinnyi 9 gusa.

    Ikipe ya Rayon Sports umwaka ushize yatangije Shampiyona iri ku mwanya wa gatatu ikurikiye ikipe ya APR FC na Kiyovu Sports zasoje ziyoboye urutonde. Mu bakinnyi iyi kipe yasozanyije b'abanyamahanga yabongeyeho abandi ariko bamwe igiye gutandukana nabo kubera umubare wabaye munini cyane.

    Rayon Sports mu bakinnyi yongeyemo harimo Charles Bbaale, Simon Tamale, Mvuyekure Emmanuel, Aruna Moussa Madjaliwa, Mugadam Abakar Mugadam, Youseff Rharb ndetse na rutahizamu mushya wahageze mu gitondo. Aba biyongeye kuri Heritier Luvumbu, Joachiam Ojera bongerewe amasezerano hamwe na Moussa Essenu, Mbirizi Eric ndetse na Rafael Osaluwe Olise.

    Aba bakinnyi ikipe ya Rayon Sports ifite b'abanyamahanga, YEGOB twamenye ko igiye gusezerera abakinnyi kugeza isigaranye 9 muri 12. Abahabwa amahirwe yo gutandukana na Rayon Sports barimo Rafael Osaluwe, Mbirizi Eric ndetse na Moussa Essenu Simba.

    Aba bakinnyi batatu ikipe ya Rayon Sports izabongera ku bandi b'abanyarwanda barimo Pascal Iradukunda, Ishimwe Patrick ndetse na Mugisha Francois Masta batazakomezanya na Rayon Sports nyuma y'igihe bamwe bari bamarane n'iyi kipe kitari gito.

     

     

    Source : https://yegob.rw/ikipe-ya-rayon-sports-mu-bakinnyi-12-babanyamahanga-igiye-gusigarana-abakinnyi-9-gusa/

  • RDF ntibereyeho gushoza intambara -Perezida Kagame #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame, yavuze ko igisirikare cy'u Rwanda kitabereyeho gushoza intambara, ko ahubwo kibereyeho gukumira intambara no kubungabunga amahoro.

    Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki 17 Kanama 2023, ubwo yakurikiranaga imyitozo yo kumasha y'ingabo z'u Rwanda izwi nka Exercise Hard Punch 04/2023, yabereye mu kigo gitangirwamo amasomo ya gisirikare i Gabiro.

    Ati 'Ndabanza mpere ku myumvire y'umwuga, ntabwo turinda igihugu gusa twaracyubatse, turacyubaka, n'ubu turacyakomeza kucyubaka, ikinyabupfura ni urufunguzo rwo gutsinda mu kazi kacu. Discipline(Ikinyabupfura) ituma n'amikoro tudafite mu buryo buhagije ajya ha ngombwa ntiyangirike. Discipline rero nayo ntabwo ihagije ariko nicyo twubakiraho, hari ukumenya hari ukwiga bizmaura bwa bushobozi kuko ushobora kugira ikinyabupfura waba udafite ubumenyi, waba udafite kwiga, waba udafite amahugurwa, iyo discipline ubwayo gusa utubakiyeho ntaho ikugeza, ntabwo ujya kure.'

    Umukuru w'igihugu yashimangiye ko RDF itabereyeho gushoza intambara.

    Ati 'RDF ntabwo ibereyeho gushoza intambara ahubwo ibereyeho kwirinda, kurinda amahoro, hano iwacu n'ahandi mwagiye mujya byagaragaye mutabaye benshi dufite ibyo duhuriraho nk'abanyafurika cyangwa inshuti ziba zatwitabaje.'    

    The post RDF ntibereyeho gushoza intambara -Perezida Kagame appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/08/18/rdf-ntibereyeho-gushoza-intambara-perezida-kagame/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rdf-ntibereyeho-gushoza-intambara-perezida-kagame

  • Ukuri kwa Corneille Nangaaa kuba FDLR isigaye irinda Tshisekedi gushobora kumusiga inyuma y'igihome nkuko byatangajwe na Muyaya #rwanda #RwOT

    Izina Corneille Nangaa ni izina rikomeye mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kuko yayoboye Komisiyo ishinzwe amatora, Commission Electorale Nationale (CENI) mu minsi ishize akaba yaratangaje ko abarwanyi b'umutwe wa FDLR binjijwe mu mutwe udasanzwe ushinzwe kurinda Perezida Tshisekedi n'izindi nzego nkuru z'igihugu. Corneille Nangaa yavuze ko ibi ari ingaruka z'umusaruro muke w'ibihe bidasanzwe washyizweho mu burasirazuba bw'iki gihugu mu ntara ya Kivu y'Amajyaruguru niya Ituri.

    Nyuma y'ukuri kwa Corneille Nangaa, umuvugizi wa Guverinoma ya Kongo Patrick Muyaya urangwa no kwivuguruza gukabije yavuze ko Nangaa azakurikiranwa n'inkiko.

    Mu kumusubiza Nanga ntiyariye iminwa yamubwiye ko ibyo bavuga babifitiye amakuru n'ibimenyetso bihagije.

    Nangaa wemeje ko aziyamamariza kuyobora Congo-Kinshasa avuga ko atumva uko byagenze kugira ngo Kinshasa itsure umubano n'imitwe yitwaje intwaro ikorera muri ziriya ntara, kandi ku ikubitiro yari yariyemeje kuyirandura burundu.

    Nubwo Patrick Muyaya atangaza ko Tshisekedi yiyemeje kudakorana n'imitwe yitwaje intwaro, yibagiwe ko mu kwezi kwa  Kamena 2023 Ministiri w'Amashuri Makuru na Kaminuza Muhindo Nzangi yatangaje kumugaragaro ko icyifuzo cyo gushyira mu ngabo abazwi nka Wazalendo (Urubyiruko rukunda igihugu) cyaganiriwe mu nama y'abaminisitiri yari iyobowe na Tshisekedi.

    Bemeje ko bagomba guhembwa kandi bakambikwa nka FARDC. Wazalendo ihuza imitwe yose yitwara gisirikari yo muri Congo yanga urunuka abo mu bwoko bw'Abatutsi hiyongereyeho umutwe witwaje intwaro wa FDLR

    Nangaa yongeyemo ko umutwe wa CODECO umaze imyaka ukorera ubwicanyi abo mu bwoko bw'abahema mu ntara ya Ituri usigaye warahawe intwaro ndetse n'ibikoresho byo gucukura amabuye y'agaciro.

    Muyaya yigaramye FDLR, mu gihe raporo y'impuguke za Loni zakunze kugaragaza ko uyu mutwe urwanya ubutegetsi bw'u Rwanda ugizwe n'abasize bakoze Jenoside mu Rwanda ufitanye imikoranire n'Igisirikare cya Congo Kinshasa (FARDC).

    Mu mpera za Mata 2021 ni bwo Perezida Félix Antoine Tshisekedi yshyizeho ibihe bidasanzwe mu ntara za Kivu y'Amajyaruguru na Ituri, nyuma y'imyaka myinshi zarayogojwe n'imitwe yitwaje intwaro.

    Kuva icyo gihe Tshisekedi yahise akuraho ubutegetsi bwa gisivile bwayoboraga ziriya ntara ashyiraho ubwa gisirikare, mu rwego rwo kurandura burundu imitwe yitwaje intwaro nka FDLR, Mai-Mai, ADF na CODECO.

    Nyuma y'imyaka irenga ibiri ibihe bidasanzwe bishyizweho, abenshi bahuriza ku kuba nta musaruro byigeze bizana muri Kivu y'Amajyaruguru na Ituri. Inteko ishinga amategeko y'icyo gihugu yatoye yamagana kongera ibihe bidasanzwe mu ntara ya Kivu y'Amajyaruguru na Ituri mu gihe Muyaya yemeza ko byatanze umusaruro.

    The post Ukuri kwa Corneille Nangaaa kuba FDLR isigaye irinda Tshisekedi gushobora kumusiga inyuma y'igihome nkuko byatangajwe na Muyaya appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ukuri-kwa-corneille-nangaaa-kuba-fdlr-isigaye-irinda-tshisekedi-gushobora-kumusiga-inyuma-yigihome-nkuko-byatangajwe-na-muyaya/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ukuri-kwa-corneille-nangaaa-kuba-fdlr-isigaye-irinda-tshisekedi-gushobora-kumusiga-inyuma-yigihome-nkuko-byatangajwe-na-muyaya