Array
Source : http://isimbi.rw/isimbi-tv/article/ndababaye-cyane-pe
Hafi miliyari! Hatangajwe umutwaro w'amafaranga umuntu ushaka kwitirirwa shampiyona y'ikiciro cya mbere mu Rwanda agomba kuza yitwaje.
Perezida wa Rwanda Premier League, Mudaheranwa Yussuf, yavuze ko Shampiyona y'u Rwanda yatangiye kuvugana n'abashoramari bashobora kuyitera inkunga, agaragaza ko ikiguzi kizatangwa n'ushaka kuyitirirwa cyavuye kuri miliyoni 160 Frw kigera kuri miliyoni 700 Frw.
Mu minsi ishize ni bwo Star Times yatangaje ko izerekana Shampiyona y'u Rwanda binyuze kuri Magic Sports TV, Shene ya Televiziyo Rwanda yerekana imikino.
Kuri uyu wa Kane, tariki ya 17 Kanama 2023, Perezida wa Rwanda Premier League, Mudaheranwa Yussuf, yasobanuye aho imyiteguro ya shampiyona igeze n'ibiri gukorwa kugira ngo ibyo ubuyobozi bwiyemeje bigerweho.
Mudaheranwa yavuze ko kugeza ubu batarasinya amasezerano n'umufatanyabikorwa uzerekana shampiyona
Kwitirirwa Shampiyona y'u Rwanda ntabwo bizajya munsi y'ibihumbi 600$ [miliyoni 709 Frw].
Nyamwanga kumva ntiyanze no kubona! Abamotari n'abashoferi barenga 250 bongeye gufatwa birengagije ibyo basabwe.
Polisi y'u Rwanda yafashe ibindi binyabiziga 258 birimo imodoka n'amapikipiki bitari bicanye amatara, mu bikorwa byakorewe mu mihanda itandukanye yo mu Mujyi wa Kigali.
Byafashwe mu ijoro ryo ku wa Kabiri, tariki 15 no ku wa Gatatu tariki 16 Kanama 2023.
Harimo moto 160 n'imodoka 98 zafatiwe muri ibyo bikorwa, ba nyirabyo bategekwa kwishyura amande.
Amatara magufi y'amapikipiki na velomoteri bigenda mu nzira nyabagendwa agomba gukoreshwa igihe cyose no mu buryo bwose.
Imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange na zo zigomba gucana amatara y'imbere mu binyabiziga kuva ku isaha ya saa 6h00 z'umugoroba.
Izindi modoka zafashwe ni izakoreshaga inzira nyabagendwa nijoro zidacanye amatara.

Umunyamakuru wa RBA, Ingabire Egidie Bibio yamaganiye kure abo kuri Twitter bari bagize igitaramo Vestine na Dorcas bavuga ko aribo bakobwa b'amasugi basigaye mu Rwanda.
Uwiyita Mayonnaise ku rubuga rwa Twitter, yifashe atangaza ko Vestine na Dorcas aribo bakobwa b'amasugi basigaye mu Rwanda.
Iyo post ye yatanzweho ibitekerezo bigiye bitandukanye kugeza aho umunyamakuru wa RBA, Ingabire Egidie Bibio yanditse yamagana ibyo.
Ibyo Ingabire Egidie Bibio yanditse

Perezida Paul Kagame akaba n'Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda, yakurikiranye imyitozo yo kumasha y'ingabo z'u Rwanda, kuri uyu wa Kane tariki 17 Kanama 2023.
Ni imyitozo yabereye mu kigo gitangirwamo amasomo ya gisirikare i Gabiro, izwi nka Exercise Hard Punch 04/2023.
Iyi myitozo irangwa no kwerekana uko ibikoresho bya gisirikare bikoreshwa mu bikorwa bya gisirikare. Igamije gukarishya ubushobozi bw'abasirikare, kubereka uko bitwara ku rugamba, uko ibyiciro by'ingabo bifatanya mu gihe cy'urugamba n'ibindi.
Ibiro by'Umukuru w'Igihugu (Village Urugwiro) bibinyujije ku rubuga rwa 'X' rwahoze ari Twitter, byatangaje ko ari imyitozo ikomatanyirije hamwe, ni ukuvuga ko ihuza imitwe itandukanye y'ingabo zaba izirwanira mu kirere no ku butaka.
Iyi myitozo yari yitabiriwe n'abandi bayobozi bakuru nk'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Lieutenant General Mubarakh Muganga, Minisitiri w'Ingabo Juvenal Marizamunda n'abandi bagize Guverinoma.
Nyuma y'iyi myitozo, Perezida Kagame yaboneyeho umwanya wo kuganiriza ingabo zaba izikiri ku rugerero n'izavuye ku rugerero.
Ni ku nshuro ya Kane ingabo z'u Rwanda zitegura imyitozo nk'iyi, aho iheruka yabaye mu Ukuboza 2018.






The post Perezida Kagame yakurikiranye  imyitozo idasanzwe ya RDF yo kumasha appeared first on FLASH RADIO&TV.
Umusimbura wa Jean Paul agiye kuboneka! Rayon Sports yatekereje ku munyamakuru unywera igikoma muri situdiyo kugira ngo aze kuziba icyuho cyasizwe na Jean Paul Nkurunziza.
Ikipe ya Rayon Sports iri gutekereza kuzana umunyamakuru Faustin Mugenzi kuza kuziba icyuho cyasizwe na Jean Paul Nkurunziza wari Umuvugizi wa Rayon Sports.
Mu minsi yashize nibwo Jean Paul yerekeje mu gihugu cya Canada.
Nyuma yo kugenda, ikipe ya Rayon Sports yatangiye gutekereza kuzana Faustin Mugenzi nk'umunyamakuru wo kuri YouTube ni uko maze bagahita bazamura Robin Ngabo ku mwanya w'umuvugizi.
Umunyamakuru w'imikino ukomeye wa Radio Rwanda yakoresheje Jersey ya Rayon Sports anandikaho amazina ye yose [Ifoto]
Umunyamakuru w'imikino kuri Radio Rwanda Rugangura axel yakoresheje jersey ya Rayon Sports ahita yandikaho amazina ye yose.
Ikipe ya Rayon Sports ifite abafana benshi hano mu Rwanda, biragoye ko ushobora kujya mu ngeri zose ukaburamo umufana w'iyi kipe.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu nibwo ifoto ya Jersey yanditseho amazina ya Axel yasakaye ku mbuga nkoranyambaga zose hibazwa niba nawe aje mu muryango wa Rayon Sports Kandi benshi bari baziko afana ikipe ya Kiyovu Sports cyane.

Nta shene idacika! Ab Godwin wari ufunzwe azira kugurutsa Drone nta ruhushya afite, agiye kuva muri gereza.
Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarungege rwagabanyirije ibihano Mutimura Abed wamamaye nka AB Godwin, rumuhanisha igihano cy'igifungo cy'umwaka umwe usubitse mu gihe cy'umwaka umwe.
Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarungege Kandi rwamugabanyirije ihazabu yari yategetswe mu Rukiko rw'Ibanze rwa Nyarungege igirwa miliyoni 2 Frw aho kuba miliyoni 5 Frw.
Yategetswe kandi kwishyura amagarama y'urubanza angana n'ibihumbi 20 Frw.