Ikipe y'Igihugu ya Cameroun, Les Lions Indomptables, ikomeje kunyura mu bihe bikomeye mbere y'uko hatangira Igikombe cya Afurika cya 2025, nyuma yo kwirukana umutoza mukuru Marc Brys no guhita ishyira hanze urutonde rushya rw'abakinnyi 28 bazayifasha muri iri rushanwa. Muri uru rutonde rwatangajwe mu ijoro ryo ku wa Mbere, tariki ya 1 Ukuboza 2025, hazamo impinduka zikomeye zirimo kutagaragaramo umunyezamu André Onana n'umukinnyi w'inkingi ya mwamba, rutahizamu Vincent Aboubakar.
Ukurikiranye ibi bikorwa byose ni uko kuri uwo munsi nyine ari bwo Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru muri Cameroun (FECAFOOT) ryatangaje ko ryirukanye Marc Brys. Uyu mutoza yashinjwaga byinshi birimo kwanga gukorana n'abakozi ba FECAFOOT, kutitabira inama, gutinda gutangaza urutonde rw'abakinnyi, kubangamira abaterankunga no kutavugana n'itangazamakuru. Nta bwo kandi FECAFOOT yari ikiyishimira umusaruro we, cyane cyane nyuma yo kubura itike yo kuzakina Igikombe cy'Isi cya 2026.
Nyuma yo kwirukanwa kwe, inshingano zahise zifatwa n'umutoza wungirije David Pagou wahise atangaza urutonde rushya rw'abakinnyi azajyana mu Gikombe cya Afurika. Uru rutonde rwatunguranye cyane kuko rutagaragaramo amazina akuze n'abafatiye runini ikipe barimo André Onana ukinira Trabzonspor yo muri Turikiya ndetse na rutahizamu Vincent Aboubakar umaze igihe ari umuyobozi w'itsinda ry'abasatira.
Abakinnyi bahamagawe mu myanya itandukanye: Abanyezamu, Devis Epassy, Simon Omossola, Simon Ngapandouetnbu, Edouard Sombang, Ab'inyuma: Samuel, Junior Kotto, Gerzino Nyamsi,.Jean-Charles Castelletto, Nouhou Tolo, Flavien Enzo Boyomo, Nagida Mahamadou,.Junior Tchamadeu,.Christopher Wooh, Darlin Yongwa,.Abakina hagati: Martin Atemengue Ndzie, Carlos Baleba, Arthur Avom,.Eric Junior Dina Ebimbe, Fidele Brice Ambina, Danny Namaso,.Jean Junior Onana, Olivier Kemen, Christian Bassogog, Bryan Mbeumo,.Georges-Kevin Nkoudou, Ba Rutahizamu: Christian Kofane, Frank Magri, Karl Etta Eyong, Patrick Soko
Cameroun izakina Igikombe cya Afurika cya 2025 kizabera muri Maroc guhera ku wa 21 Ukuboza 2025 kugeza ku wa 18 Mutarama 2026. Iri mu itsinda F hamwe na Gabon, Côte d'Ivoire na Mozambique. Ni itsinda rikomeye rikeneye ubunararibonye, gusa ibi byemezo bishya bishobora kwerekana icyerekezo gishya ikipe ishaka kwiyubakiraho.
Nubwo iyi kipe ikomeje gucikamo ibice, abakunzi b'umupira wa Cameroun baribaza niba aya mavugurura azazana imbaraga nshya cyangwa niba azatuma ikipe irushaho kugorwa muri iri rushanwa rikomeye kurusha ayandi ku mugabane wa Afurika.
AFCON 2025: Cameroun yirukanye umutoza, ihamagaza abakinnyi bashya idafite André Onana na Aboubakar
Mu Mudugudu wa Rebero, Akagali ka Gako, Polisi yafashe umusore ukekwaho kwiba moto y'umumotari nyuma yo kuyisunika ayivanye aho yari iparitse ku iguriro (Alimentation). Uyu mumotari ngo yari yinjiye kugura icyo kurya, maze agarutse asanga moto ye yaburiwe irengero.
Nsengiyumva, nyir'iyo moto, yahise atabaza inzego z'umutekano zitangira ibikorwa byo kuyishakisha. Uwo mujura, ubwo yabonaga inzego z'umutekano zimwegereye, yahise akubita moto hasi ariruka, ariko na none ntibyatinze kuko yahise akurikiranwa arafatwa. Akimara gufatwa, yemeye ko yari amaze kuyiba.
Iyo moto yahise isubizwa nyirayo, mu gihe ukekwa yahise afungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Masaka kugira ngo akurikiranwe n'amategeko.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yavuze ko Polisi ikomeje ibikorwa byo kurwanya ubujura bwibasiye cyane cyane abamotari, abasaba kwirinda gupfusha ubusa umutekano w'akazi kabo. Yabasabye kujya baparika ahantu hari umutekano kandi hagaragara, kuko hari abaparika moto aho babonye bakajya mu zindi gahunda, bikaba inzira yoroshye ku bajura.
CIP Gahonzire yongeye no gukangurira abamotari gukorana bya hafi n'inzego z'umutekano mu gutahura abajura, abaranguza ibiyobyabwenge, n'abandi bose bakora ibikorwa bihungabanya umutekano. Yasabye kandi abamotari kujya babanza kwitonda ku bo batwara kuko hari ababifashisha bashaka guhungabanya ituze, bagira amakenga bagahita bihutira gutabaza inzego z'umutekano.
Ubwo uyu muhanzikazi yavaga mu nzu ifasha abahanzi ya Swangz Avenue mu buryo butavuzweho rumwe, hari abahise bavuga ko yasimbuwe na Vinka, ndetse ko uwo muhanzi mushya yari amaze kwigarurira abayobozi b’iyi nzu ifasha abahanzi.
Hanakomeje gucicikana inkuru zavugaga ko Vinka yakoraga nk’umujyanama wa Ntale, agatunganya byose bijyanye n’ibiganiro yagiranaga n’itangazamakuru n’akazi k’ingenzi ka buri munsi ka Ntale.
Ariko mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Shalom Kaweesi, Ntale yavuze ko ayo makuru yagoretswe ku bushake ndetse anahamya ko ari ibihuha byakomeje gukwirakwizwa ariko bidafite ishingiro, ndetse ahubwo avuga ko ari we wagize uruhare mu gutahura impano ya Vinka mbere y’uko amenyekana.
Ati 'Ni inkuru bashyize hanze nyuma, bavuga ko umujyanama wanjye yansimbuye. Sinzi impamvu abantu bamwise umujyanama wanjye. Abajyanama banjye nyakuri ni ba nyiri Swangz Avenue, Kyazze na Benon. Vinka we yari umuntu usanzwe twakoranaga imirimo ya buri munsi nk’umuhanzi mugenzi wanjye ariko si umujyanama.'
Ntale anavuga ko ari mu ba mbere babonye impano idasanzwe ya Vinka mu muziki, avuga ko buri gihe mbere y’uko Vinka ajya gukora indirimbo, yamutumiraga muri studio bagakorana imyitozo y’ijwi, ndetse akamwereka uburyo bwo kwitwara mu muziki nk’umuntu wamubonagamo ubushobozi budasanzwe.
Ntale yanibukije ko nta na rimwe Vinka yahawe inshingano zo kuyobora ibikorwa bye bya muzika. ahubwo ngo bari bafitanye imikoranire isanzwe nk’abahanzi babanaga mu nzu imwe ibafasha, ariko nta nshingano z’ubujyanama Vinka yari amufiteho.
Ibi byatangajwe n’uyu muhanzikazi wakoranye indirimbo 'Guluma’ na Jules Sentore, bije bisobanura byinshi mu bihuha byo mu myaka yashize, aho abakunzi b’umuziki bakomeje kwemeza Vinka nk’umujyanama we.
Ntale yahakanye ko Vinka yigeze kuba umujyanama we
Nyuma y’ibaruwa ya RGB yagiye hanze isesa inzego zose za Rayon Sports zirimo n’Inteko Rusange, icyahise cyiza mu mitwe ya benshi ni ukwibaza ubu umunyamuryango wa Rayon Sports uwo ari we.
Tariki ya 25 Ugushyingo 2025 ni bwo nyuma y’ibibazo by’ubwumvikane buke bushingiye ku miyoborere, RGB yasheshe inzego zose za Rayon Sports hashyirwaho komite y’agateganyo iyobowe na Murenzi Abdallah mu gihe cy’amezi atatu.
Tariki ya 27 Ugushyingo 2025 RGB kandi yanditse ibaruwa imenyesha ko n’Urwego rukuru (Inteko Rusanze) narwo rwasheshwe ubu nta bushobozi rugifite.
Hari nyuma y’izindi nzego 4 zari zasheshwe ari zo Komite Nyobozi ya Rayon Sports iyobowe na Twagirayezu Thaddée, Inama y’Ubutegetsi iyobowe na Paul Muvunyi, Komite Ngenzuzi n’Akanama Gashinzwe gukemura amakimbirane.
Kugeza aka kanya ubu nta munyamuryango Rayon Sports wemerewe kwitabira Inteko Rusange ndetse Murenzi Abdallah nabo bafatanyije kuyobora inzibacyuho ni bo ba nyiri Rayon Sports.
Harakurikiraho iki?
Mu nshingabo bahawe gukora muri aya mezi atatu harimo kuvugurura amategeko nshingiro y’umuryango Rayon Sports ku buryo hatazongera kubaho ibimeze nko kugongana kw’inzego.
Harimo kandi gutoresha ubuyobozi bushya bwa Rayon Sports. Aha ni ho abantu bibariza uko ubuyobozi buzajyaho kandi Inteko Rusange yarakuweho.
Mu busanzwe Inteko Rusange ni rwo rwego rukuru runatorerwamo ubuyobozi bw’Umuryango.
Kuri ubu abitabiraga Inteko Rusange ni Fan Clubs, akaba ari nazo zatoraga ubuyobozi bwa Rayon Sports, kuba rero barukuyeho benshi baribaza abanyamuryango bazatora.
Muri aya mategeko ni nayo azagena abanyamuryango ba Rayon Sports bazajya bitabira Inama y’Inteko Rusange izajya inafata ibyemezo ikanatora abayobozi.
Amakuru avuga ko kuba ububasha bwari bwarahawe Fan Clubs (Abayobozi ba fan clubs ni bo bitabiraga bakanatora) hari abandi bantu bafite ubushobozi bafasha ikipe ariko nta Fan Club babarizwamo, abantu kandi bakwiye kwitabira Inteko Rusange, rero ayo mategeko azavugururwa azaba yarahuje izo Mpande zose maze agene abazajya bitabira Inteko Rusange.
Uyu munsi ni bwo hari bube ihererekanya bubasha hagati ya Komite y’Inzibacyuho na Komite Nyobozi n’iy’Inama y’Ubutegetsi zaseshwe.
Inzego za Rayon Sports zose zaraseshwe
Amategeko mashya ni yo azagena abanyamuryango bazajya bitabira Inteko Rusange
Umuraperi Ish Kevin ndetse na Miss Kalimpinya Queen, bategerejwe i Rwamagana ku munsi wa nyuma wa shampiyona yo gusiganwa mu Madoka (Rally des Mille Collines) aho bombi bafite amahirwe yo kuyegukana.
Uyu munsi wa nyuma wa Shampiyona y’Amamodoka (Rally des Mille Collines) uzakinwa ku wa Gatandatu tariki ya 6 Ukuboza 2025 ubere i Rwamagana mu Ntara y’Iurasirazuba, ni mu gihe uheruka wari wabereye i Huye.
Ni isiganwa ryari riteganyijwe kuzaba iminsi ibiri ariko bitewe n’impamvu zitandukanye rikaba rizaba umunsi, mu bakinnyi bazaryatabira harimo Miss kalimpinya Queen umaze kumenyerwa mu gusiganwa mu Madoka ndetse n’Umuraperi Ish Kevin.
Iyi shampiyona ikinwa mu byiciro bibiri hari icyiciro cy’imodoka zikururira hose zizwi nka 'Four by four cyangwa four-wheel drive (4WD)' ndetse n’izikururira imbere zizwi nka 'two-wheel drive (2WD)'.
Muri ibyo byiciro byose nta na kimwe shampiyona iragenda ariko mu zikururira hose, Miss Kalimpinya Queen ni we uri imbere mu manota ndetse akaba ahabwa amahirwe yo kuba yakwegukana irushanwa.
Mu cyiciro cy’imodoka zikururira imbere, Rutabingwa Gratien na Ish Kevin ni bo bari imbere mu manota ndetse uzaza imbere y’undi ni we uzegukana shampiyona.
Kugeza ubu abamaze kwiyandikisha kuzitabira umunsi wa nyuma wa Rally de Mille Collines ni 8 mu gihe hari n’abandi babiri bashobora kwiyongeraho.
Ish Kevin iki cyumweru gishobora gusiga atwaye Rally des Milles Collines
Miss Kalimpinya afite amahirwe yo kwegukana shampiyona mu cyiciro cy’imodoka zikururira hose
Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Bonnie Mugabe yasabye abakozi b’iri shyirahamwe kumenya ko amakuru aba afite uburyo asohokamo atanzwe n’urwego rubifitiye aburenganzira rero abajya kuyatanga mu tubari, ntabwo bazumvikana.
Bonnie Mugabe wagizwe umunyamabanga mushya wa FERWAFA aho yanatangiye inshingano kumugaragaro ejo hashize tariki ya 1 Ukuboza 2025, yabigaritseho ubwo hari hamaze kuba ihererekanya bubasha hagati ye na Mugisha Richard wari umunyamabanga w’agateganyo.
Yabwiye abakozi ba FERWAFA ko guhera ku muzamu (security) kugeza no kuri perezida buri wese aba afite inshingano ze kandi agomba kuzubahiriza.
Kugira ngo bagere ku cyerekezo bihaye bagomba guhindura uburyo bw’imikorere kandi ko nta bandi bakozi bahari uretse bo kugeza igihe babona ko bitagishoboka, yanabibukije ko bagomba kwitegura gukorera ku gitutu.
Ati 'Ni mwe bakozi muri hano kugeza igihe tuzagira kuri gahunda yindi (Plan B), ariko aho si ho nshaka ko tugana, muhindure imitekerereze, mutekereze byagutse, tugiye gukorera ku gitutu, niba mutiteguye gukorera ku gitutu ndababwiza ukuri ntabwo bizavamo.'
Yakomeje avuga ko bagomba kumenya ko ubu abantu bumvaga ko muri weekend batakora, abumvaga ko saa 17h baba bagashoje akazi kabo bitazakunda.
Ati 'Sinzi uko ubu bimeze ariko abantu batakoraga muri weekend, ku wa Mbere kugeza ku wa Gatanu ukumva ko inshingano za we zarangiye, saa 9h00′ kugeza saa 17h ukumva ko akazi ka we karangiye, ntabwo bizakunda, tugomba guhindira imitekerereze, muhindure kugira ngo twese dushobore kugera ku ntego twifuza kugeraho.'
Bonnie Mugabe kandi yahanangirije abatangaza amakuru y’ibibera muri FERWAFA mu tubari, avuga ko Ibiro by’Ubunyamabanga ari byo bifite mu nshingano gutanga amakuru ndetse n’abashinzwe Itangazamakuru n’Itumanaho mu gihe babiherewe uburenganzira.
Ati 'Amakuru agomba gusohoka bifitwe mu nshingano n’Ibiro by’Ubunyamabanga ndetse n’Ibiro by’Itangazamakuru n’Itumanaho mu gihe byabiherewe uburenganzira, mumenye ko mukorera ikigo kigomba kugendera ku murongo, nta wagutumye ngo ujye gutangaza ibibera muri FERWAFA muri utwo tubari mu biganiro.'
Yashimanagiye ko niba no mu masezerano yabo hatarimo ingingo igaruka ku kubika amabanga y’ikigo bakorera bigomba kongerwamo kuko buri kigo kigomba kugira uko gikora.
Bonnie Mugabe yasimbuye kuri uyu mwanya Mugisha Richard wari uwuriho by’agateganyo abifatanya no kuba Visi Perezida wa FERWAFA ushinzwe Tekinike.
Yize amasomo ajyanye n’Imiyoborere n’Imicungire y’Umupira w’Amaguru yakurikiraniye muri Kaminuza ya Leicester mu Bwongereza, akaba atangwa ku bufatanye bw’ikigo cya CIES n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA).
Nyuma yo guhererekanya ububasha na Mugisha Richard, Bonnie Mugabe yabwiye abakozi ba FERWAFA imirongo migari bagomba gukoreraho
Nyum yo kwegukana imodoka mu bihembo bya Mashariki, Kecapu yashimiye umugabo we umuhora hafi umunsi ku munsi akanamushyigikira mu rugendo rwe rwa sinema.
Mu kiganiro yagiranye na ISIMBI, Mukayizeri Djalia wamamaye muri sinema nyarwanda nka Kecapu yatangaje ko umugabo we, Mutabazi Jean Luc amufata nk’umuntu udasanzwe mu byo amaze kugeraho nk’umukinnyi wa filime kubera ko nubwo yasaga nk’uri ku ruhande rw’ubuzima bwo kwamamara, yamufashe akaboko akamutera imbaraga kugeza yisanze ageze ku byo atatekerezaga ko yageraho.
Ati 'Ubutwari bwa Mutabazi buturuka ku kuba ari umuntu wakuze atari umuntu wamamaye akaza kugira umugore ubibamo ariko ntavuge ngo njyewe ngire ubuzima bwanjye mbikomeze nawe agire ubwe gusa ntabwo ibyo yabikoze ahubwo yamfashe akaboko akomeza kunshyigikira.'
Kecapu yanavuze ko Mutabazi amugira inama akamurebera kure ibyo yakagezeho ndetse ko hari igihe yajyaga amwibutsa kwitabira ibifite aho bihuriye n’uyu mwuga wo gukina amafilime kandi nyuma bikaza kurangira bimubyariye umusaruro.
Ati 'Ntureba hari ibintu bimwe na bimwe ntari buvugire hano ariko hari nk’ibikorwa bimwe mba ntashaka kujyamo akambwira ngo 'oya bijyemo’ kandi nagerayo nkasanga bya bintu bingiriye umumaro cyangwa iyo ntabikora nkabona byari kuba bibi cyane andebera kure kurusha aho nareba.'
Usibye kuba imodoka nk’igihembo nyamukuru gihabwa abatsinze mu cyiciro cya 'People’s choice’ zarabaye ebyiri zikava kuri imwe yatangwaga mu myaka yashize Kecapu yashimiye abategura ibihembo bya Mashariki by’umwihariko abo mu gisata cy’abahize abandi muri sinema kubera ubutabera bagaragaje mu mitangire y’ibi bihembo.
Ati 'Ubutabera bwaratanzwe cyane rwose Kecapu ninjye wari ukwiye imodoka, ni nanjye wayibonye. Njyewe nka Nelly iyo nza kuba ndi mu batanga ibihembo nari buyihe Kecapu kuko ni we wari uyikwiye.'
Uyu mukinnyi wamenyekanye mu ruhererekane rwa filime 'Bemenya’ yanakomoje ku magambo yari amaze acicikana ku mbuga nkoranyambaga nyuma yuko we na Benimana Ramadhan uzwi nka Bamenya begukanye imodoka ebyiri nshya zo mu bwoko bwa Hyundai Sonata, nyuma yo guhigika bagenzi babo mu bihembo bya Mashariki.
Kecapu yerekanye ko nubwo hakomeje kuvugwa ko baba barakoresheje amafaranga y’umurengera mu kwitora kugira ngo bazamure umubare w’amajwi yabafashije guhigika bagenzi babo we na Bamenya bari bakwiriye iki gihembo bijyanye n’imbaraga n’umuhate babishoyemo kuva mu myaka yatambutse kugeza magingo aya.
Ati 'Bamenya yakinnye filime zikijya kuri za C.D, yagurishije ikibanza cye atangira gushora muri filimi, Bamenya hari filime yakinnyemo zikamuzanira ibibazo, azi imvune za sinema muri rusange iyo haza kuba harimo n’inzu nk’igihembo kirenze imodoka bakamuretse akayitwara.”
'Kuri njyewe simbona ko ntari nkwiriye imodoka kuko maze imyaka irenga 10 muri sinema, iyo myaka mazemo mfite ibyo nakoze kandi hari benshi byagiriye umumaro hari n’abantu benshi barengaho bakadukunda.”
Mu cyiciro cy’abagore, Kecapu yagize amajwi 70,208, akurikirwa na Intare y’Ingore wagize 32,317. Amajwi yose mu cyiciro cy’abagore yari 126,948, angana n’agaciro ka 25,389,600 Frw. Ku ruhande rw’abagabo, Bamenya yegukanye umwanya wa mbere ku majwi 80,748, mu gihe Boss Rukundo yabonye 14,320.
Kecapu yashimiye umugabo we umushyigikira umunsi ku munsi
Perezida Kagame yakoze impinduka muri Guverinoma, aho Dr. Telesphore Ndabamenye yagizwe Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, mu gihe Dr. Usta Kayitesi yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga, asimbuye Gen (Rtd) James Kabarebe wagizwe Umujyanama Mukuru mu by'umutekano muri Perezidansi ya Repubulika.
Ni ibyatangajwe mu itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w'Intebe kuri uyu wa 1 Ukuboza 2025, rigaragaza abayobozi batandukanye bashyizwe mu myanya na Perezida wa Repubulika.
Mu bandi bayobozi bashyizwe mu myanya harimo Solange Uwituze wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI, naho Dr. Muligande Charles yagizwe umusenateri asimbuye Dr. Kayitesi wajyanywe muri Minaffet.
Dr. Telesphore Ndabamenye wagizwe Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi yari asanzwe ari Umunyabanga wa Leta muri iyo Minisiteri, umwanya yagiyeho avuye ku kuba Umuyobozi Mukuru w'ikigo cy'igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi, RAB, kuva tariki ya 2 Werurwe 2023.
Dr. Ndabamenye yabaye umujyanama mukuru muri MINAGRI, anakora indi mirimo itandukanye muri RAB irimo kuyobora ishami rishinzwe umusaruro w'ibikomoka ku buhinzi no kwihaza mu biribwa.
Yabaye Perezida w'inama y'ubuyobozi y'ikigo cy'igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA), aba na Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere ka Nyamasheke.
Dr. Solange Uwituze yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'ubuhinzi n'Ubworozi
Dr. Solange Uwituze wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI asimbuye Dr. Ndabamenye, yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru w'agateganyo w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Guteza Imbere Ubuhinzi n'Ubworozi (RAB), umwanya yagiyeho n'ubundi asimbuye Dr. Ndabamenye wari ugiye muri Guverinoma, mu gihe we yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru wungirije.
Dr. Uwituze asanzwe ari mu Nama y'Ubuyobozi ya Gabiro AgriHub Business Ltd ndetse akaba ari n'Umuyobozi wungirije w'Inama y'Ubuyobozi ya Gako Meat Company Ltd. Ari mu nama y'Ubuyobozi ya RDB, ndetse akaba ari mu bashinze Rwanda Academy of Sciences (RAS)
Dr. Usta Kayitesi yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane
Dr. Usta Kayitesi wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minaffet, yari asanzwe ari Umusenateri anayoboye Komisiyo ya Politike n'Imiyoborere. Yasimbuye Gen (Rtd) James Kabarebe wagizwe Umujyanama Mukuru mu by'Umutekano muri Perezidansi ya Repubulika.
Dr. Kayitesi Usta yabaye Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere (RGB) kuva muri Nyakanga 2019 kugeza muri Kanama 2024 asimbuwe na Dr. Doris Uwicyeza Picard. Mbere yo kujya muri izo nshingano, Dr. Kayitesi yari Umuyobozi Mukuru wungirije w'urwo rwego.
Dr. Usta Kayitesi afite impamyabumenyi y'ikirenga mu mategeko. Yabaye umwarimu mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y'u Rwanda, NUR, aba Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y'u Rwanda, Koleji y'Ubugeni n'Ubumenyi rusange, CASS, ari naho yakoraga.
Yari umwe mu bakomiseri barindwi bari bagize Komisiyo Ishinzwe gufasha Inteko Ishinga Amategeko kuvugurura Itegeko Nshinga nk'uko byari byasabwe n'Inama y'Abaminisitiri yateranye kuwa 9 Nzeri 2015. Icyo gihe Visi Perezida w'iyo Komisiyo.
Gen (Rtd) James Kabarebe yagizwe Umujyanama Mukuru mu by'Umutekano muri Perezidansi ya Repubulika
Gen (Rtd) James Kabarebe wagizwe Umujyanama Mukuru mu by'Umutekano muri Perezidansi ya Repubulika, ni inararibonye muri politiki y'igihugu kuko yakoze imirimo itandukanye haba mu gisirikare ndetse no muri Guverinoma muri rusange.
Ku wa 27 Nzeri 2023, ni bwo Gen (Rtd) Kabarebe wari usanzwe ari Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by'Umutekano yagizwe Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw'Akarere muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga.
Gen (Rtd) James Kabarebe yamenyekanye cyane ubwo yari Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, umwanya yabayeho imyaka umunani (kuva mu 2002- 2010) ibintu byanatumye agira umwihariko wo kuba ari we wa mbere watinze muri uyu mwanya.
Yabonye izuba mu 1959, avukira muri Uganda kimwe n'abandi Banyarwanda benshi bari impunzi. Icyiciro cya kabiri cy'amashuri yisumbuye yacyize muri 'St. Henry's College Kitovu'. Amasomo ye yayakomereje muri Kaminuza ya Makerere aho yakuye Impamyabumenyi mu bijyanye n'Ubukungu na Politiki.
Gen (Rtd) James Kabarebe yagiye mu kiruhuko cy'izabukuru ari umwe mu basirikare bake bafite ipeti rya 'Four star General' u Rwanda rwari rufite
Dr. Charles Murigande yagizwe Umusenateri
Dr. Muligande Charles wagizwe Umusenateri asimbuye Dr. Usta Kayitesi wagiye muri Guverinoma, ni inararibonye muri Politiki y'u Rwanda, kuko yakoze muri Guverinoma mu myanya itandukanye, ndetse ahagararira igihugu mu mahanga, mbere yuko ajya mu kiruhuko cy'izabukuru mu 2020.
Murigande afite impamyabumenyi y'ikirenga (Ph.D) mu mibare yakuye muri Kaminuza Notre Dame de la Paix, muri Namur mu Bubiligi.
Yakoreye igihugu imirimo inyuranye, aho kuva mu mwaka wa 1994-1995 yari Umujyanama wa Perezida wa Repubulika ushinzwe Ububanyi n'Amahanga.
Mu mwaka wa 1995-1997 Dr Charles Murigande yabaye Minisitiri w'Itumanaho n'ubwikorezi, aho yavuye ajya kuba Umuyobozi wa Kaminuza y'u Rwanda.
Dr Charles Murigande kandi, yabaye Umunyamabanga mukuru w'umuryango wa FPR-Inkotanyi, aba na Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga n'Ubutwererane mu myaka ya 2002-2008, aho muri 2008-2009 yari Minisitiri ushinzwe Imirimo y'inama y'Abaminisitiri umwanya atatinzeho, kuko muri 2009-2011 yagizwe Minisitiri w'Uburezi, umwanya yavuyeho ajya guhagararira u Rwanda mu bihugu binyuranye.
Mu bihugu Dr. Charles Murigande yahagarariyemo u Rwanda kuva mu mwaka wa 2011 kugeza muri 2015 harimo u Buyapani, Australia, Philippines n'ibindi.
Muri Kamena 2016 nibwo Dr Charles Murigande yahawe inshingano z'Umuyobozi wungirije wa Kaminuza y'u Rwanda ushinzwe iterambere ari na ho yasoreje imirimo ye ajya mu kiruhuko cy'izabukuru.
Itsinda ry’abahanzikazi bo mu gihugu cya Uganda, Kataleya & Kandle ryaciye ururondogoro imbuga nkoranyambaga nyuma yo kwemeza ku mugaragaro ko Sheebah Karungi ari we muhanzikazi wicaye ku ntebe y’ubwamikazi mu muziki wa Uganda.
Ubwo aba bakobwa bari mu kiganiro bagiranye na radio ya Galaxy FM, ntabwo bigeze bita ku mpaka zari zimaze iminsi zivuga ku bahanzi barimo Cindy Sanyu na Ava Peace bari basanzwe biyita abamikazi mu muziki w’iki gihugu, bemeje ko babona Sheebah nk’umuhanzi wo gushima mu bababanjirije kandi ugifite imbaraga.
Muri iki kiganiro, Namakula Hadiijah uzwi nka Kataleya na Nabatuusa Rebecca Robins ukoresha amazina ya Kandle bagaragaje ko imyaka ine bamaze mu muziki yabahaye isomo rikomeye ku nzitizi zihari, bityo ikaba ibafasha kurushaho kubaha Sheebah nk’umuhanzikazi wamaze kuzamuka ku rwego rwo hejuru akanaguma ku gasongero mu myaka irenga icumi.
Bati 'Tumaze imyaka ine gusa, ariko ibyo twanyuzemo ni byinshi kandi birakomeye. None se niba Shebaah amaze imyaka irenga icumi ahangana ntitwagira icyo tumuvugaho? Kubona agihagaze mu muziki uyu munsi ni ikintu gikomeye cyane ndetse akwiye kubiherwa ikamba ry’ubwamikazi w’umuziki wa Uganda.'
Ibi bije bisubiza mu buryo bweruye impaka zari zimaze iminsi zishamikiye ku magambo y’uwitwa Ava Peace, uherutse kwiyita 'new generation Queen,' ibintu byahise biba imbarutso y’urukurikirane rw’amagambo menshi ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru.
Mu kubikomozaho, Kataleya & Kandle bavuze ko babona ko kwiyita 'Queen' atari byo bikwiye gushyirwaho imbaraga, ahubwo ko uwo mukoro wo kugena ugomba kubyitwa bigomba guharirwa abafana.
Bati 'Ni byiza kwiyemera no kwiyita umwamikazi w’umuziki, ariko tugomba kubirekera abafana bakaba ari bo babyemeza. Ni bo badutega amatwi, ni bo batugira abo turi bo. Sheebah ni umuhanzi w’umugore muri Uganda, ariko sinigeze numva yiyita ngo ni we Queen. Ni abafana babimushyiraho.'
Mu mwaka wa 2021 ni bwo aba bahanzikazi bakoze indirimbo zirimo 'Muzibe wa love', 'Tonafuya' na 'Do me' zakunzwe cyane byemezwa ko zatumye batangira gutekerezwa nk’ibyamamare by’ahazaza mu muziki wa Uganda.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ibishobora gutuma umuhanzi Yampano ndetse n’umugore we bashobora kwisanga batawe muri yombi nyuma y’uko bagaragaye mu mashusho y’urukozasoni amaze iminsi akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga.
Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa mbere tariki ya 1 Ukuboza 2025, Dr.Murangira B Thierry, Umuvugizi wa RIB yasobanuye ko urwego avugira ruri gukora iperereza ryimbitse ku ruhare rw’umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano ndetse n’umukunzi we Uwineza Diane mu ishyirwa hanze ry’aya mashusho.
Ati 'Kumva ko Yampano yatabwa muri yombi birashoboka kuko n’ubu turi gukora iperereza ku uruhare rwe mu ishyirwa hanze ry’aya mashusho y’urukozasoni, nibimuhama icyo gihe we n’uwo yagaragaye ari kumwe na we bazabihanirwa .'
Dr. Murangira yanashimangiye ko nk’urwego nyubahiriza tegeko bashyira mu bikorwa uko itegeko ryanditswe kandi rikemezwa na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika aho kuba byakubahirizwa hashingiwe ku myumvire y’umuntu ku giti cye, yanahamije ko iyo haza kuba haragendewe muri uwo mujyo, Yampano yagakwiye kuba yarafunzwe ku ikubitiro hagicicikana ariya mashusho.
Yanakomeje avuga ko hashingiwe ku ngingo ya 34 y’amategeko ateganya ibyo gukumira ibyaha bikorewe ku mbuga nkoranyambaga cyangwa se ku ikoranabuhanga ryitsa ku byo 'gushyira ahagaragara amashusho cyangwa amafoto agaragaza imikoreshereze y’ibitsina hakoreshwe telephone cyangwa mudasobwa' ari byo byatumye hihutirwa guta muri yombi abasakaje aya mashusho kuruta abayifashe cyangwa abayagaragayemo.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwatangaje ko kugeza ubu rumaze guta muri yombi abantu bagera kuri batanu rubakurikiranyweho gusakaza aya mashusho y’uyu muhanzi wamenyekanye mu ndirimbo nka 'Ngo’.
Aba batanu bamaze gutabwa muri yombi ni Cyprien Uzabakiriho wamenyekanye nka Djihad, Kwizera Nestor ukunda kwiyita Pappy Nesta, Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzo Man, Kalisa John uzwi nka K John na Ishimwe François Xavier.
RIB yibukije urubyiruko ko rukwiye kujya rwirinda kuba ba nyirabayazana b’igisebo, urubwa no gutakarizwa icyizere no kugaragara nk’ibyomanzi muri sosiyete bishobora kubabaho bishingiye ku mashusho y’urukozasoni bifata.
Yampano, RIB yavuze ko ashobora gufungwa iperereza riramutse rigaragaje uruhare rwe mu gusakaza amashusho ye y’urukozasoni