Author: webrwanda

  • Uzaba ari umunsi wo gupfa no gukira kuri Miss Kalimpinya na Ish Kevin #rwanda #RwOT

    Umuraperi Ish Kevin ndetse na Miss Kalimpinya Queen, bategerejwe i Rwamagana ku munsi wa nyuma wa shampiyona yo gusiganwa mu Madoka (Rally des Mille Collines) aho bombi bafite amahirwe yo kuyegukana.

    Uyu munsi wa nyuma wa Shampiyona y’Amamodoka (Rally des Mille Collines) uzakinwa ku wa Gatandatu tariki ya 6 Ukuboza 2025 ubere i Rwamagana mu Ntara y’Iurasirazuba, ni mu gihe uheruka wari wabereye i Huye.

    Uzitabirwa n’abakinnyi b’abanyarwanda gusa kuko abakinnyi bo muri Uganda bagombaga kuzaryitabira bagize ikibazo cy’amikoro, uwabemereye inkunga ntiyayibahaye.

    Ni isiganwa ryari riteganyijwe kuzaba iminsi ibiri ariko bitewe n’impamvu zitandukanye rikaba rizaba umunsi, mu bakinnyi bazaryatabira harimo Miss kalimpinya Queen umaze kumenyerwa mu gusiganwa mu Madoka ndetse n’Umuraperi Ish Kevin.

    Iyi shampiyona ikinwa mu byiciro bibiri hari icyiciro cy’imodoka zikururira hose zizwi nka 'Four by four cyangwa four-wheel drive (4WD)' ndetse n’izikururira imbere zizwi nka 'two-wheel drive (2WD)'.

    Muri ibyo byiciro byose nta na kimwe shampiyona iragenda ariko mu zikururira hose, Miss Kalimpinya Queen ni we uri imbere mu manota ndetse akaba ahabwa amahirwe yo kuba yakwegukana irushanwa.

    Mu cyiciro cy’imodoka zikururira imbere, Rutabingwa Gratien na Ish Kevin ni bo bari imbere mu manota ndetse uzaza imbere y’undi ni we uzegukana shampiyona.

    Kugeza ubu abamaze kwiyandikisha kuzitabira umunsi wa nyuma wa Rally de Mille Collines ni 8 mu gihe hari n’abandi babiri bashobora kwiyongeraho.

    Ish Kevin iki cyumweru gishobora gusiga atwaye Rally des Milles Collines

    Miss Kalimpinya afite amahirwe yo kwegukana shampiyona mu cyiciro cy’imodoka zikururira hose

    Source : http://isimbi.rw/uzaba-ari-umunsi-wo-gupfa-no-gukira-kuri-miss-kalimpinya-na-ish-kevin.html

  • Nta muntu wagutumye tugangaza ibibera muri FERWAFA mu tubari – Bonnie Mugabe yihanangirije abakozi ba FERWAFA #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Bonnie Mugabe yasabye abakozi b’iri shyirahamwe kumenya ko amakuru aba afite uburyo asohokamo atanzwe n’urwego rubifitiye aburenganzira rero abajya kuyatanga mu tubari, ntabwo bazumvikana.

    Bonnie Mugabe wagizwe umunyamabanga mushya wa FERWAFA aho yanatangiye inshingano kumugaragaro ejo hashize tariki ya 1 Ukuboza 2025, yabigaritseho ubwo hari hamaze kuba ihererekanya bubasha hagati ye na Mugisha Richard wari umunyamabanga w’agateganyo.

    Yabwiye abakozi ba FERWAFA ko guhera ku muzamu (security) kugeza no kuri perezida buri wese aba afite inshingano ze kandi agomba kuzubahiriza.

    Kugira ngo bagere ku cyerekezo bihaye bagomba guhindura uburyo bw’imikorere kandi ko nta bandi bakozi bahari uretse bo kugeza igihe babona ko bitagishoboka, yanabibukije ko bagomba kwitegura gukorera ku gitutu.

    Ati 'Ni mwe bakozi muri hano kugeza igihe tuzagira kuri gahunda yindi (Plan B), ariko aho si ho nshaka ko tugana, muhindure imitekerereze, mutekereze byagutse, tugiye gukorera ku gitutu, niba mutiteguye gukorera ku gitutu ndababwiza ukuri ntabwo bizavamo.'

    Yakomeje avuga ko bagomba kumenya ko ubu abantu bumvaga ko muri weekend batakora, abumvaga ko saa 17h baba bagashoje akazi kabo bitazakunda.

    Ati 'Sinzi uko ubu bimeze ariko abantu batakoraga muri weekend, ku wa Mbere kugeza ku wa Gatanu ukumva ko inshingano za we zarangiye, saa 9h00′ kugeza saa 17h ukumva ko akazi ka we karangiye, ntabwo bizakunda, tugomba guhindira imitekerereze, muhindure kugira ngo twese dushobore kugera ku ntego twifuza kugeraho.'

    Bonnie Mugabe kandi yahanangirije abatangaza amakuru y’ibibera muri FERWAFA mu tubari, avuga ko Ibiro by’Ubunyamabanga ari byo bifite mu nshingano gutanga amakuru ndetse n’abashinzwe Itangazamakuru n’Itumanaho mu gihe babiherewe uburenganzira.

    Ati 'Amakuru agomba gusohoka bifitwe mu nshingano n’Ibiro by’Ubunyamabanga ndetse n’Ibiro by’Itangazamakuru n’Itumanaho mu gihe byabiherewe uburenganzira, mumenye ko mukorera ikigo kigomba kugendera ku murongo, nta wagutumye ngo ujye gutangaza ibibera muri FERWAFA muri utwo tubari mu biganiro.'

    Yashimanagiye ko niba no mu masezerano yabo hatarimo ingingo igaruka ku kubika amabanga y’ikigo bakorera bigomba kongerwamo kuko buri kigo kigomba kugira uko gikora.

    Bonnie Mugabe yasimbuye kuri uyu mwanya Mugisha Richard wari uwuriho by’agateganyo abifatanya no kuba Visi Perezida wa FERWAFA ushinzwe Tekinike.

    Yize amasomo ajyanye n’Imiyoborere n’Imicungire y’Umupira w’Amaguru yakurikiraniye muri Kaminuza ya Leicester mu Bwongereza, akaba atangwa ku bufatanye bw’ikigo cya CIES n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA).

    Nyuma yo guhererekanya ububasha na Mugisha Richard, Bonnie Mugabe yabwiye abakozi ba FERWAFA imirongo migari bagomba gukoreraho

    Source : http://isimbi.rw/nta-muntu-wagutumye-tugangaza-ibibera-muri-ferwafa-mu-tubari-bonnie-mugabe.html

  • Kecapu wahawe imodoka yashimiye umugabo we (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Nyum yo kwegukana imodoka mu bihembo bya Mashariki, Kecapu yashimiye umugabo we umuhora hafi umunsi ku munsi akanamushyigikira mu rugendo rwe rwa sinema.

    Mu kiganiro yagiranye na ISIMBI, Mukayizeri Djalia wamamaye muri sinema nyarwanda nka Kecapu yatangaje ko umugabo we, Mutabazi Jean Luc amufata nk’umuntu udasanzwe mu byo amaze kugeraho nk’umukinnyi wa filime kubera ko nubwo yasaga nk’uri ku ruhande rw’ubuzima bwo kwamamara, yamufashe akaboko akamutera imbaraga kugeza yisanze ageze ku byo atatekerezaga ko yageraho.

    Ati 'Ubutwari bwa Mutabazi buturuka ku kuba ari umuntu wakuze atari umuntu wamamaye akaza kugira umugore ubibamo ariko ntavuge ngo njyewe ngire ubuzima bwanjye mbikomeze nawe agire ubwe gusa ntabwo ibyo yabikoze ahubwo yamfashe akaboko akomeza kunshyigikira.'

    Kecapu yanavuze ko Mutabazi amugira inama akamurebera kure ibyo yakagezeho ndetse ko hari igihe yajyaga amwibutsa kwitabira ibifite aho bihuriye n’uyu mwuga wo gukina amafilime kandi nyuma bikaza kurangira bimubyariye umusaruro.

    Ati 'Ntureba hari ibintu bimwe na bimwe ntari buvugire hano ariko hari nk’ibikorwa bimwe mba ntashaka kujyamo akambwira ngo 'oya bijyemo’ kandi nagerayo nkasanga bya bintu bingiriye umumaro cyangwa iyo ntabikora nkabona byari kuba bibi cyane andebera kure kurusha aho nareba.'

    Usibye kuba imodoka nk’igihembo nyamukuru gihabwa abatsinze mu cyiciro cya 'People’s choice’ zarabaye ebyiri zikava kuri imwe yatangwaga mu myaka yashize Kecapu yashimiye abategura ibihembo bya Mashariki by’umwihariko abo mu gisata cy’abahize abandi muri sinema kubera ubutabera bagaragaje mu mitangire y’ibi bihembo.

    Ati 'Ubutabera bwaratanzwe cyane rwose Kecapu ninjye wari ukwiye imodoka, ni nanjye wayibonye. Njyewe nka Nelly iyo nza kuba ndi mu batanga ibihembo nari buyihe Kecapu kuko ni we wari uyikwiye.'

    Uyu mukinnyi wamenyekanye mu ruhererekane rwa filime 'Bemenya’ yanakomoje ku magambo yari amaze acicikana ku mbuga nkoranyambaga nyuma yuko we na Benimana Ramadhan uzwi nka Bamenya begukanye imodoka ebyiri nshya zo mu bwoko bwa Hyundai Sonata, nyuma yo guhigika bagenzi babo mu bihembo bya Mashariki.

    Kecapu yerekanye ko nubwo hakomeje kuvugwa ko baba barakoresheje amafaranga y’umurengera mu kwitora kugira ngo bazamure umubare w’amajwi yabafashije guhigika bagenzi babo we na Bamenya bari bakwiriye iki gihembo bijyanye n’imbaraga n’umuhate babishoyemo kuva mu myaka yatambutse kugeza magingo aya.

    Ati 'Bamenya yakinnye filime zikijya kuri za C.D, yagurishije ikibanza cye atangira gushora muri filimi, Bamenya hari filime yakinnyemo zikamuzanira ibibazo, azi imvune za sinema muri rusange iyo haza kuba harimo n’inzu nk’igihembo kirenze imodoka bakamuretse akayitwara.”

    'Kuri njyewe simbona ko ntari nkwiriye imodoka kuko maze imyaka irenga 10 muri sinema, iyo myaka mazemo mfite ibyo nakoze kandi hari benshi byagiriye umumaro hari n’abantu benshi barengaho bakadukunda.”

    Mu cyiciro cy’abagore, Kecapu yagize amajwi 70,208, akurikirwa na Intare y’Ingore wagize 32,317. Amajwi yose mu cyiciro cy’abagore yari 126,948, angana n’agaciro ka 25,389,600 Frw. Ku ruhande rw’abagabo, Bamenya yegukanye umwanya wa mbere ku majwi 80,748, mu gihe Boss Rukundo yabonye 14,320.

    Kecapu yashimiye umugabo we umushyigikira umunsi ku munsi

    Yavuze ko iyi modoka yahawe yari ayikwiye

    Source : http://isimbi.rw/kecapu-wahawe-imodoka-yashimiye-umugabo-we-video.html

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y'inama y'Abaminisitiri #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yakoze impinduka muri Guverinoma, aho Dr. Telesphore Ndabamenye yagizwe Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, mu gihe Dr. Usta Kayitesi yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga, asimbuye Gen (Rtd) James Kabarebe wagizwe Umujyanama Mukuru mu by'umutekano muri Perezidansi ya Repubulika.

    Ni ibyatangajwe mu itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w'Intebe kuri uyu wa 1 Ukuboza 2025, rigaragaza abayobozi batandukanye bashyizwe mu myanya na Perezida wa Repubulika.

    Mu bandi bayobozi bashyizwe mu myanya harimo Solange Uwituze wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI, naho Dr. Muligande Charles yagizwe umusenateri asimbuye Dr. Kayitesi wajyanywe muri Minaffet.

    Dr. Telesphore Ndabamenye wagizwe Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi yari asanzwe ari Umunyabanga wa Leta muri iyo Minisiteri, umwanya yagiyeho avuye ku kuba Umuyobozi Mukuru w'ikigo cy'igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi, RAB, kuva tariki ya 2 Werurwe 2023.

    Dr. Ndabamenye yabaye umujyanama mukuru muri MINAGRI, anakora indi mirimo itandukanye muri RAB irimo kuyobora ishami rishinzwe umusaruro w'ibikomoka ku buhinzi no kwihaza mu biribwa.

    Yabaye Perezida w'inama y'ubuyobozi y'ikigo cy'igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA), aba na Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere ka Nyamasheke.

    Afite impamyabumenyi y'ikirenga n'iy'icyiciro gatatu cya kaminuza mu bijyanye n'ubumenyi bw'ubutaka.

    Dr. Solange Uwituze yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'ubuhinzi n'Ubworozi

    Dr. Solange Uwituze wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI asimbuye Dr. Ndabamenye, yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru w'agateganyo w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Guteza Imbere Ubuhinzi n'Ubworozi (RAB), umwanya yagiyeho n'ubundi asimbuye Dr. Ndabamenye wari ugiye muri Guverinoma, mu gihe we yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru wungirije.

    Dr. Uwituze asanzwe ari mu Nama y'Ubuyobozi ya Gabiro AgriHub Business Ltd ndetse akaba ari n'Umuyobozi wungirije w'Inama y'Ubuyobozi ya Gako Meat Company Ltd. Ari mu nama y'Ubuyobozi ya RDB, ndetse akaba ari mu bashinze Rwanda Academy of Sciences (RAS)

    Dr. Usta Kayitesi yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane

    Dr. Usta Kayitesi wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minaffet, yari asanzwe ari Umusenateri anayoboye Komisiyo ya Politike n'Imiyoborere. Yasimbuye Gen (Rtd) James Kabarebe wagizwe Umujyanama Mukuru mu by'Umutekano muri Perezidansi ya Repubulika.

    Dr. Kayitesi Usta yabaye Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere (RGB) kuva muri Nyakanga 2019 kugeza muri Kanama 2024 asimbuwe na Dr. Doris Uwicyeza Picard. Mbere yo kujya muri izo nshingano, Dr. Kayitesi yari Umuyobozi Mukuru wungirije w'urwo rwego.

    Dr. Usta Kayitesi afite impamyabumenyi y'ikirenga mu mategeko. Yabaye umwarimu mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y'u Rwanda, NUR, aba Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y'u Rwanda, Koleji y'Ubugeni n'Ubumenyi rusange, CASS, ari naho yakoraga.

    Yari umwe mu bakomiseri barindwi bari bagize Komisiyo Ishinzwe gufasha Inteko Ishinga Amategeko kuvugurura Itegeko Nshinga nk'uko byari byasabwe n'Inama y'Abaminisitiri yateranye kuwa 9 Nzeri 2015. Icyo gihe Visi Perezida w'iyo Komisiyo.

    Gen (Rtd) James Kabarebe yagizwe Umujyanama Mukuru mu by'Umutekano muri Perezidansi ya Repubulika

    Gen (Rtd) James Kabarebe wagizwe Umujyanama Mukuru mu by'Umutekano muri Perezidansi ya Repubulika, ni inararibonye muri politiki y'igihugu kuko yakoze imirimo itandukanye haba mu gisirikare ndetse no muri Guverinoma muri rusange.

    Ku wa 27 Nzeri 2023, ni bwo Gen (Rtd) Kabarebe wari usanzwe ari Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by'Umutekano yagizwe Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw'Akarere muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga.

    Gen (Rtd) James Kabarebe yamenyekanye cyane ubwo yari Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, umwanya yabayeho imyaka umunani (kuva mu 2002- 2010) ibintu byanatumye agira umwihariko wo kuba ari we wa mbere watinze muri uyu mwanya.

    Yabonye izuba mu 1959, avukira muri Uganda kimwe n'abandi Banyarwanda benshi bari impunzi. Icyiciro cya kabiri cy'amashuri yisumbuye yacyize muri 'St. Henry's College Kitovu'. Amasomo ye yayakomereje muri Kaminuza ya Makerere aho yakuye Impamyabumenyi mu bijyanye n'Ubukungu na Politiki.

    Gen (Rtd) James Kabarebe yagiye mu kiruhuko cy'izabukuru ari umwe mu basirikare bake bafite ipeti rya 'Four star General' u Rwanda rwari rufite

    Dr. Charles Murigande yagizwe Umusenateri

    Dr. Muligande Charles wagizwe Umusenateri asimbuye Dr. Usta Kayitesi wagiye muri Guverinoma, ni inararibonye muri Politiki y'u Rwanda, kuko yakoze muri Guverinoma mu myanya itandukanye, ndetse ahagararira igihugu mu mahanga, mbere yuko ajya mu kiruhuko cy'izabukuru mu 2020.

    Murigande afite impamyabumenyi y'ikirenga (Ph.D) mu mibare yakuye muri Kaminuza Notre Dame de la Paix, muri Namur mu Bubiligi.

    Yakoreye igihugu imirimo inyuranye, aho kuva mu mwaka wa 1994-1995 yari Umujyanama wa Perezida wa Repubulika ushinzwe Ububanyi n'Amahanga.

    Mu mwaka wa 1995-1997 Dr Charles Murigande yabaye Minisitiri w'Itumanaho n'ubwikorezi, aho yavuye ajya kuba Umuyobozi wa Kaminuza y'u Rwanda.

    Dr Charles Murigande kandi, yabaye Umunyamabanga mukuru w'umuryango wa FPR-Inkotanyi, aba na Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga n'Ubutwererane mu myaka ya 2002-2008, aho muri 2008-2009 yari Minisitiri ushinzwe Imirimo y'inama y'Abaminisitiri umwanya atatinzeho, kuko muri 2009-2011 yagizwe Minisitiri w'Uburezi, umwanya yavuyeho ajya guhagararira u Rwanda mu bihugu binyuranye.

    Mu bihugu Dr. Charles Murigande yahagarariyemo u Rwanda kuva mu mwaka wa 2011 kugeza muri 2015 harimo u Buyapani, Australia, Philippines n'ibindi.

    Muri Kamena 2016 nibwo Dr Charles Murigande yahawe inshingano z'Umuyobozi wungirije wa Kaminuza y'u Rwanda ushinzwe iterambere ari na ho yasoreje imirimo ye ajya mu kiruhuko cy'izabukuru.

    Source : https://rushyashya.net/dr-usta-kayitesi-yasimbuye-gen-rtd-kabarebe-muri-minaffet-imyanzuro-yinama-yabaminisitiri/

  • Kataleya&Kandle baciye impaka zari hagati ya Sheebah na Cindy Sanyu #rwanda #RwOT

    Itsinda ry’abahanzikazi bo mu gihugu cya Uganda, Kataleya & Kandle ryaciye ururondogoro imbuga nkoranyambaga nyuma yo kwemeza ku mugaragaro ko Sheebah Karungi ari we muhanzikazi wicaye ku ntebe y’ubwamikazi mu muziki wa Uganda.

    Ubwo aba bakobwa bari mu kiganiro bagiranye na radio ya Galaxy FM, ntabwo bigeze bita ku mpaka zari zimaze iminsi zivuga ku bahanzi barimo Cindy Sanyu na Ava Peace bari basanzwe biyita abamikazi mu muziki w’iki gihugu, bemeje ko babona Sheebah nk’umuhanzi wo gushima mu bababanjirije kandi ugifite imbaraga.

    Muri iki kiganiro, Namakula Hadiijah uzwi nka Kataleya na Nabatuusa Rebecca Robins ukoresha amazina ya Kandle bagaragaje ko imyaka ine bamaze mu muziki yabahaye isomo rikomeye ku nzitizi zihari, bityo ikaba ibafasha kurushaho kubaha Sheebah nk’umuhanzikazi wamaze kuzamuka ku rwego rwo hejuru akanaguma ku gasongero mu myaka irenga icumi.

    Bati 'Tumaze imyaka ine gusa, ariko ibyo twanyuzemo ni byinshi kandi birakomeye. None se niba Shebaah amaze imyaka irenga icumi ahangana ntitwagira icyo tumuvugaho? Kubona agihagaze mu muziki uyu munsi ni ikintu gikomeye cyane ndetse akwiye kubiherwa ikamba ry’ubwamikazi w’umuziki wa Uganda.'

    Ibi bije bisubiza mu buryo bweruye impaka zari zimaze iminsi zishamikiye ku magambo y’uwitwa Ava Peace, uherutse kwiyita 'new generation Queen,' ibintu byahise biba imbarutso y’urukurikirane rw’amagambo menshi ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru.

    Mu kubikomozaho, Kataleya & Kandle bavuze ko babona ko kwiyita 'Queen' atari byo bikwiye gushyirwaho imbaraga, ahubwo ko uwo mukoro wo kugena ugomba kubyitwa bigomba guharirwa abafana.

    Bati 'Ni byiza kwiyemera no kwiyita umwamikazi w’umuziki, ariko tugomba kubirekera abafana bakaba ari bo babyemeza. Ni bo badutega amatwi, ni bo batugira abo turi bo. Sheebah ni umuhanzi w’umugore muri Uganda, ariko sinigeze numva yiyita ngo ni we Queen. Ni abafana babimushyiraho.'

    Mu mwaka wa 2021 ni bwo aba bahanzikazi bakoze indirimbo zirimo 'Muzibe wa love', 'Tonafuya' na 'Do me' zakunzwe cyane byemezwa ko zatumye batangira gutekerezwa nk’ibyamamare by’ahazaza mu muziki wa Uganda.

    Iri tsinda ribona Sheebah Karungi akiwye icyubahiro kirenze bitewe n’ibyo yakoze

    Sheebah Karungi bamufata nk’umwamikazi w’umuziki wa Uganda

    Babona Cindy Sanyu atari ku rwego rwa Sheebah Karungi

    Source : http://isimbi.rw/kataleya-kandle-baciye-impaka-zari-hagati-ya-sheebah-na-cindy-sanyu.html

  • RIB yaciye amarenga yo guta muri yombi Yampano n’umukunzi we #rwanda #RwOT

    Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ibishobora gutuma umuhanzi Yampano ndetse n’umugore we bashobora kwisanga batawe muri yombi nyuma y’uko bagaragaye mu mashusho y’urukozasoni amaze iminsi akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga.

    Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa mbere tariki ya 1 Ukuboza 2025, Dr.Murangira B Thierry, Umuvugizi wa RIB yasobanuye ko urwego avugira ruri gukora iperereza ryimbitse ku ruhare rw’umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano ndetse n’umukunzi we Uwineza Diane mu ishyirwa hanze ry’aya mashusho.

    Ati 'Kumva ko Yampano yatabwa muri yombi birashoboka kuko n’ubu turi gukora iperereza ku uruhare rwe mu ishyirwa hanze ry’aya mashusho y’urukozasoni, nibimuhama icyo gihe we n’uwo yagaragaye ari kumwe na we bazabihanirwa .'

    Dr. Murangira yanashimangiye ko nk’urwego nyubahiriza tegeko bashyira mu bikorwa uko itegeko ryanditswe kandi rikemezwa na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika aho kuba byakubahirizwa hashingiwe ku myumvire y’umuntu ku giti cye, yanahamije ko iyo haza kuba haragendewe muri uwo mujyo, Yampano yagakwiye kuba yarafunzwe ku ikubitiro hagicicikana ariya mashusho.

    Yanakomeje avuga ko hashingiwe ku ngingo ya 34 y’amategeko ateganya ibyo gukumira ibyaha bikorewe ku mbuga nkoranyambaga cyangwa se ku ikoranabuhanga ryitsa ku byo 'gushyira ahagaragara amashusho cyangwa amafoto agaragaza imikoreshereze y’ibitsina hakoreshwe telephone cyangwa mudasobwa' ari byo byatumye hihutirwa guta muri yombi abasakaje aya mashusho kuruta abayifashe cyangwa abayagaragayemo.

    Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwatangaje ko kugeza ubu rumaze guta muri yombi abantu bagera kuri batanu rubakurikiranyweho gusakaza aya mashusho y’uyu muhanzi wamenyekanye mu ndirimbo nka 'Ngo’.

    Aba batanu bamaze gutabwa muri yombi ni Cyprien Uzabakiriho wamenyekanye nka Djihad, Kwizera Nestor ukunda kwiyita Pappy Nesta, Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzo Man, Kalisa John uzwi nka K John na Ishimwe François Xavier.

    RIB yibukije urubyiruko ko rukwiye kujya rwirinda kuba ba nyirabayazana b’igisebo, urubwa no gutakarizwa icyizere no kugaragara nk’ibyomanzi muri sosiyete bishobora kubabaho bishingiye ku mashusho y’urukozasoni bifata.

    Yampano, RIB yavuze ko ashobora gufungwa iperereza riramutse rigaragaje uruhare rwe mu gusakaza amashusho ye y’urukozasoni

    Source : http://isimbi.rw/rib-yaciye-amarenga-yo-guta-muri-yombi-yampano-n-umukunzi-we.html

  • Djihad akurikiranyweho ibyaha 9, RIB yemeza ko 6 muri byo byamaze kugera mu bushinjacyaha #rwanda #RwOT

    Uzabakiriho Cyprien, uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga ku izina rya Djihad, akomeje gukurikiranwaho ibyaha bitandukanye bijyanye n'imikoreshereze mibi y'imbuga nkoranyambaga n'imvugo ze zagiye zigaragara mu myidagaduro. Ku wa 1 Ukuboza 2025, Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko ibirego bijyanye n'uyu musore byiyongereye, aho kugeza ubu ibyamaze kwakirwa ari 6 n'ubwo akurikiranyweho ibyaha bigera ku 9.

    Amakuru ya RIB agaragaza ko mu byaha ashinjwa harimo gukangisha no gusebanya, kubuza amahwemo, gukoresha imvugo zishyamiranya abantu mu myidagaduro, ndetse no gukwirakwiza amashusho y'urukozasoni. Bimwe muri ibi birego byamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha kugira ngo hakomeze inzira y'ubugenzacyaha, mu gihe ibindi bikiri gutunganywa no kubikoraho iperereza ryimbitse.

    RIB ivuga ko muri ibyo birego byose, bitatu byagaragaye nk'ibirego by'ubumwe n'ubwiyunge (Mbonezamubano), aho ababirega bagirwa inama yo kubijyana mu nkiko babishaka, mu gihe ibindi bitandatu byemejwe nk'ibyaha bishobora gukurikiranwa mu rwego rw'ubushinjacyaha.

    Djihad yatawe muri yombi ku wa 26 Ugushyingo 2025, nyuma y'uko ibirego bye bikomeje kwiyongera.

    Djihad akurikiranyweho ibyaha 9, RIB yemeza ko 6 muri byo byamaze kugera mu bushinjacyaha

    Source : https://kasukumedia.com/djihad-akurikiranyweho-ibyaha-9-rib-yemeza-ko-6-muri-byo-byamaze-kugera-mu-bushinjacyaha/

  • Byiringiro Lague yageneye ubutumwa bukomeye APR FC yamureze #rwanda #RwOT

    Mu gihe umukino wa[[ shampiyona uzakurikiraho Police FC izasura APR FC, Byiringiro Lague yavuze ko nta kujenjeka kuri uyu mukino na wo bagomba kuwutsinda kuko intego ari igikombe cya shampiyona.

    Ibi uyu rutahizamu umwe mu bahagaze neza muri shampiyona, yabitangaje nyuma yo kunganya na Musanze FC 1-1 mu mukino waraye ubereye kuri Kigali Pele Stadium.

    Byiringiro Laguye wanatowe nk’umukinnyi w’umukino, yavuze ko bifuzaga kuba batsinda uyu mukino ariko biranga.

    Umukino utaha bazakina na APR FC, yavuze ko azaba ari umukino utoroshye rero ko nubwo yayikuriyemo atazigera ayorohera kuko kuyitsinda bizabaha urufunguzo ku nzira igana ku gikombe.

    Ati “Ni umukino ukomeye kandi ndakeka APR FC tuyirusha amanota 7. Ni umukino tugomba gushyiramo imbaraga kugira ngo tuzabashe kubatsinda dushyiremo andi manota kuko turashaka igikombe, ntabwo tuzayorohera.”

    Byiringiro Lague wakuriye muri iyi kipe aho yayivuyemo agiye gukina muri Sweden, avuga ko intego ye ari ukuba umukinnyi mwiza wa shampiyona no kuba rutahizamu watsinze ibitego byinshi.

    Kugeza ubu Police FC ni yo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 22, APR FC ya kane n’amanota 15, Gasogi ya kabiri ifite 18 mu gihe Musanze FC ya gatatu ifite 13.

    Lague yavuze ko APR FC bagomba kuyitsinda

    Source : http://isimbi.rw/byiringiro-lague-yageneye-ubutumwa-bukomeye-apr-fc-yamureze.html

  • Gutsinda Rayon Sports si amahitamo ni itegeko – Umunyezamu wa Musanze FC #rwanda #RwOT

    Nsabimana Jean de Dieu [Chaolin], umunyezamu w’ikipe ya Musanze FC, yavuze ko gutsinda Rayon Sports atari amahitamo ahubwo ari nk’itegeko kuko nta mpamvu n’imwe babona yababuza.

    Ibi uyu munyezamu uheruka gutorwa nk’umukinnyi mwiza w’icyumweru ahize abandi ku mikino y’umunsi wa 9 ya shampiyona y’u Rwanda umwaka w’imikino wa 2025-26, yabitangaje nyuma yo kunganya na Police FC kimwe kuri kimwe.

    Musanze FC ikaba izakurikizaho Rayon Sports i Kigali ku wa Gatanu tariki ya 5 Ukuboza 2025, hazaba ari mu mukino w’umunsi wa 10 wa shampiyona.

    Chaolin akaba yavuze ko nta mpamvu n’imwe abona yababuza gutsinda Rayon Sports, ngo bazayitsinda kandi bayitsindire ku itara.

    Ati 'Tuzayitsinda, Rayon Sports kuyitsinda ni ngombwa kandi tuzayitsindira hano kuri ya saha ya saa 18h30′. Icyo dusaba abakunzi bacu ni ukutuba hafi natwe tuzabaha ibyishimo.'

    'Uko byagenda kose turi beza kurusha Rayon Sports, turibeza kurusha bo kuko n’urutonde rurabigaragaza kuko tubari imbere.'

    Kugeza ubu Musanze FC iri ku mwanya wa gatatu ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona aho ifite amanota 16 mu gihe Rayon Sports ari ya gatandatu n’amanota 14 ku rutonde ruyobowe na Police FC n’amanota 22.

    Chaolin yavuze ko bagomba gutsinda Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/gutsinda-rayon-sports-si-amahitamo-ni-itegeko-umunyezamu-wa-musanze-fc.html

  • Ubutumwa Miss Kayibanda Aurore yageneye musaza we Henry wo muri KGB umaze imyaka 13 yitabye Imana #rwanda #RwOT

    Tariki ya 1 Ukuboza 2012 ni bwo inkuru mbi yatashye mu muryango mugari w’umuziki Nyarwanda ko Hirwa Henry wo mu itsinda KGB akaba na musaza wa Miss Kayibanda Aurore Mutesi, Nyampinga w’u Rwanda 2012, yitabye Imana aguye mu kiyaga cya Muhazi.

    Henry waririmbaga muri KGB izwiho cyane kuzamura umuziki nyarwanda ugezweho, aho bakunzwe mu ndirimbo nka Arasharamye, Abakobwa b’i Kigali n’izindi, yari yasohokanye n’inshuti ze bagiye kurira ubuzima(Picnic) ku kiyaga cya Muhazi i Burasirazuba.

    Uyu muririmbyi yaje kurohoma muri iki kiyaga ahita yitaba Imana ku myaka 27 y’amavuko.

    Kuri uyu munsi amaze imyaka 13 yitabye Imana, mushiki we Miss Kayibanda Aurore Mutesi, yagaragaje ko agishengurwa n’urupfu rwe, amubwira ko iteka azamuhora ku mutima.

    Mu butumwa yanyujije kuri Instagram yagize ati “Uzahora iteka mu mitama yacu muvandimwe wanjye.'

    Henry yavutse tariki ya 7 Kamena 1985, avukira i Bujumbura mu Burundi, ni umwana wa kabiri mu muryango w’abana 4 bavukanaga, akaba ari we wari umuhungu wenyine.

    Amashuri abanza yayatangiriye i Burundi aza kuyakomereza i Gikondo ari na ho yayarangirije. Ayisumbuye yayize kuri Groupe Scolaire Kabuga (APERWA), aza gukomereza i Gikondo ayasoreza kuri APAPE.

    Kaminuza yize umwaka umwe muri Kigali Institute of Management (KIM). Yitabye Imana yateganyaga gukomeza amashuri ye muri Mutarama 2013.

    Auarore Kayibanda yamubwiye ko atazigera ava mu mitima y’abamukundaga

    Ubwo yatorerwaga kuba Nyampinga, Henry yari ahari

    Source : http://isimbi.rw/ubutumwa-miss-kayibanda-aurore-yageneye-musaza-we-henry-wo-muri-kgb-umaze.html