Author: webrwanda

  • Umurizabageni Nadia yasohoye igisigo ‘Sinicuza’ kirimo ubutumwa bukomeye #rwanda #RwOT

    Umusizikazi Umurerwa Uwimbabazi Nadia, uzwi mu mwuga w’ubusizi nka Umurizabageni Nadia, yashyize hanze igisigo gishya yise 'Sinicuza', cyasohotse ku wa Mbere tariki ya 23 Gashyantare 2026.
    Ni igisigo gikora ku mitima ya benshi, cyane cyane abakobwa babyariye iwabo nyuma yo guterwa inda bakihakanwa n’abazibateye, ariko bakiyemeza kubyara no kurera abana babo batishinja icyaha.

    Muri iki gisigo, Nadia agaragaza ijwi ry’umukobwa watewe inda, agahindurwa indaya, agaterwa utwatsi n’uwayimuteye, ariko nyuma akabyara akumva ko aticuza kuba yarahisemo kubaha ubuzima nk’uko Imana ibyifuza.

    Avuga amagambo akomeye agaragaza ko umwana yamubereye icyuzuzo cy’ubuzima bwe, amahoro ye n’ishema rye. Nubwo yaciye mu bihe bitoroshye byo kwangwa, guteshwa amashuri no gusigara asabiriza, arashimangira ko kuba umubyeyi ari icyubahiro, atari igihombo.

    Iki gisigo kije gikurikira ikindi cyamamaye cyane cyitwa Nacumuye Iki?, cyibanze ku gahinda k’abakobwa batinze kubona abagabo, bibaza niba hari icyaha bakoze ngo batabona abo bashyingiranwa.

    Igisigo 'Nacumuye Iki?' cyatumye abantu benshi batekereza ko Nadia ari kuvuga ku buzima bwe bwite, ndetse abasore benshi batangira kumutereta bamubwira ko 'atagumiwe.' We yasobanuye ko ari ubusizi bushingiye ku bibazo biri muri sosiyete, atari inkuru y’ubuzima bwe.

    Ubu noneho 'Sinicuza' na cyo cyabyukije ibindi bitekerezo ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe mu bakurikirana babihuza n’igisigo cye cya mbere, bibaza niba atari ubutumwa buvuga ku nkuru ze bwite.

    Icyakora, nk’uko asanzwe abivuga, Nadia ashimangira ko ari umuhanzi uvuga inkuru z’abari mu buzima butandukanye, agamije kubahumuriza no kubabera ijwi.

    Mu butumwa bwe bushya, anenga abasore batera abakobwa inda bakazihakana, akabagira inama yo kudahakana amaraso yabo. Avuga ko nubwo waba utagikundana na nyina w’umwana, umwana nta cyaha aba afite, kandi kwihakana bigira ingaruka ku mwana no kuri se ubwe. Asaba urubyiruko kugira inshingano no kubaha ubuzima.

    Yagize ati: 'Basaza banjye murumve, ntimukihakane amaraso yanyu igihe mwisanze mwabyaye, kuko bigira ingaruka mbi kuri mwe no ku bana ubwabo. Wenda nyina ntumukunze, ariko umwana we nta cyaha aba afite. Hari igihe uzamwifuza na we atagukeneye. Niba warihakanye umwana wigaye, niba wabiteganyaga ubihunge.'

    Umurizabageni Nadia azwi cyane mu gusohora abageni no mu busizi bwubaka umuco nyarwanda. Mu bindi bihangano bye harimo 'Wisanza Ibyo Usanze,' 'Data Nzira Iki?', 'Unziza Iki Maa?', 'Macibiri,' 'Kibondo' na 'Icupa.'

    Akomeza gushimangira ko azakora ibihangano bitanga icyizere, bihumuriza, kandi byerekana ko nubwo umuntu yanyura mu bihe bikomeye, hari ejo heza hashoboka.

    'Sinicuza' ni igisigo gishyira imbere ubutwari bwo kwemera inshingano, gukunda umwana wavutse mu bihe bigoye, no kwanga kwiyanga kubera amakosa y’undi. Ni ijwi ry’umubyeyi uvuga ati: Ndi nyina w’umuntu, kandi ibyo ni ishema ryanjye, Sinicuza.

    Source : http://isimbi.rw/umurizabageni-nadia-yasohoye-igisigo-sinicuza-kirimo-ubutumwa-bukomeye.html

  • Gloria Mukamabano yasezeye RBA yerekeje muri Amerika #rwanda #RwOT

    Gloria Mukamabano, wamenyekanye ari Umunyamakuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA), yasezeye muri izi nshingano yari amazemo imyaka icyenda.

    Akaba yasomaga amakuru kuri Televiziyo y’u Rwanda ndetse yari akunzwe na benshi aho yari umuyobozi wa KC2, Televiziyo ya RBA y’imyidagaduro.

    Gloria Mukamabano akaba yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho asanze umugabo we kuko ni ho atuye.

    Mu 2015 ni bwo Mukamabano Gloria, yasoje amasomo y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu Ishuri ry’Itumanaho n’Itangazamakuru muri Kaminuza y’u Rwanda. Yanize icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu masomo ajyanye n’Iterambere 'Development Studies’.

    Yinjiye mu itangazamakuru akirangiza amashuri yisumbuye aho yakoze ku bitangazamakuru bitandukanye birimo Contact FM, Radio na TV10 ndetse na Royal TV.

    Mu mpera z’umwaka wa 2016, Gloria Mukamabano yerekeje kuri RBA.

    Gloria Mukamabano yasezeye kuri RBA

    Source : http://isimbi.rw/gloria-mukamabano-yasezeye-rba-yerekeje-muri-amerika.html

  • Umudage w’imyaka 20 yegukanye agace ko kuzenguruka Rubavu #rwanda #RwOT

    Umudage w’imyaka 20, Jermaine Zemke ukinira Ikipe ya Rembe|rad-net, ni we wegukanye Agace ka Gatanu ka Tour du Rwanda ko kuzenguruka Umujyi wa Rubavu ku ntera y’ibilometero 82.

    Ni agace kakinwe abakinnyi bazenguruka intera ya kilometero 9,1 inshuro icyenda, karangwa n’ihangana rikomeye kuva gatangiye kugeza ku murongo wa nyuma.

    Isiganwa ryatangiye ku isaha ya saa cyenda z’amanywa imbere y’Isoko rya Rubavu. Ku kilometero cya kabiri gusa, Ribeiro wa Soudal Quick-Step na Jurgen Zomermaand wa Picnic bahise bacomoka mu gikundi, bashyiramo amasegonda 15 hagati yabo n’igikundi rusange cyari kiyobowe n’Ikipe ya NSN, irimo Moritz Kretschy wambaye umwambaro w’umuhondo.

    Nyuma y’ibilometero 10, NSN yahise igarura abo bakinnyi, ariko isiganwa rikomeza kugenda rihindagurika.

    Erazem Valjavec yongeye kugerageza amahirwe ashyiramo amasegonda 10, na we aza gufatwa. Mu kuzenguruka inshuro eshatu za mbere, amakipe ya Movistar, Rembe na NSN ni yo yakomeje kuyobora igikundi.

    Ku kilometero cya 36, hatangiye Sprint ya Mbere, yegukanwe na Henok Mulubrhan, akurikirwa na Cuylits na Da Silva. Mulubrhan yungutse amasegonda atatu y’inyongera.

    Kapiteni wa Team Rwanda, Byukusenge Patrick, yagerageje guhungabanya igikundi azamuka ku Bitaro bya Gisenyi, ashyiramo amasegonda 10 hagati ye n’abandi.

    Icyakora, habura metero nke ngo bagere kuri Sprint ya Kabiri ku kilometero cya 63,8, igikundi cyamufashe ndetse iyi sprint yegukanywe na Miguel Heidemann, atsinda abarimo Mulubrhan.
    Mu bilometero 20 bya nyuma, Jurgen Zomermaand yongeye gusohoka mu gikundi, ashyiramo amasegonda 10, nyuma aza kuyongera agera kuri 15. Inzogera ivuze hasigaye kuzenguruka inshuro imwe, benshi bahise bamenya ko isiganwa rishobora kurangira muri sprint.

    Mu bilometero bya nyuma, amakipe akomeye yashyize imbaraga imbere, NSN igarura Zomermaand kugira ngo irinde umwambaro w’umuhondo wa Kretschy. Isiganwa ryasorejwe kuri sprint, aho Jermaine Zemke yihagazeho neza, asiga bagenzi be ku murongo wa nyuma yegukana intsinzi ye ya mbere muri iri rushanwa.

    Nubwo Zemke yatwaye aka gace, Moritz Kretschy we yagumanye umwambaro w’umuhondo, akomeza kuyobora urutonde rusange mbere y’uko isiganwa rikomereza mu tundi duce turimo no kwerekeza I Kigali.

    Umunyarwanda waje hafi ni Muhoza Eric wa Team Amani, Mugisha Moise wa 25, Tuyizere Etienne wa 33, Niyonkuru Samuel wa 35, Nkundabera Eric 36, Nkundabayo Jeremie wa 42 bose bakoresheje isaha n’iminota 44 n’amasegonda 27 kimwe n’uwabaye uwa mbere.

    Source : http://isimbi.rw/umudage-w-imyaka-20-yegukanye-agace-ko-kuzenguruka-rubavu.html

  • APR yisanze mu itsinda ririmo Al Ahly #rwanda #RwOT

    Mu gushaka itike ya nyuma y’imikino ya BAL izabera i Kigali, APR BBC yisanze mu itsinda ririmo Al Ahly rizakinira muri Afurika y’Epfo.

    BAL yamaze gutangaza amakipe 12 azakina ijonjora hashakwa amakipe 8 azakina imikino ya nyuma (guhera muri 1/4) ikazabera i Kigali muri BK Arena.

    APR BBC ikaba yisanze mu itsinda rya Karahari rizakinira i Pretoria muri Afurika y’Epfo tariki ya 27 Werurwe kugeza tariki ya 5 Mata 2026.

    Muri iri tsinda APR BBC iri kumwe na Al Ahly (Libya), Johannesburg Giants (Afurika y’Epfo), Dar City (Tanzania), Nairobi City Thunder (Kenya) na Petro de Luanda (Angola)

    Indi mikino y’iri rushanwa izabera mu Mujyi wa Rabat muri Maroc kuva tariki ya 24 Mata kugera ku ya 3 Gicurasi 2026, akazaba ari itsinda rya Sahara ririmo Fath Union Sport Rabat (Maroc), Al Ahly (Misiri), ASC Ville de Dakar (Senegal), Club Africain (Tunisia), JCA Kings (Côte d’Ivoire) na Maktown Flyers (Nigeria)

    Imikino ya nyuma ikaba izabera muri Kigali Arena tariki ya 22-31 Gicurasi 2026.

    APR BBC yisanze muri Karahari Conference

    Source : http://isimbi.rw/apr-yisanze-mu-itsinda-ririmo-al-ahly.html

  • Inzira itoroshye igiye kwerekeza Haruna Niyonzima na Itangishaka Blaise muri Spain #rwanda #RwOT

    Mu minsi yashize ni bwo byamenyekanye ko abatoza barimo Niyonzima Haruna na Itangishaka Blaise batoranyijwe mu bagomba kujya kongera ubumenyi muri Spain ku bufatanye u Rwanda rwagiranye na Atletico Madrid.

    Muri Rusange hakaba haratoranyijwe abatoza 13 ari bo bagomba kwerekeza ku mugabane w’u Burayi mu mahugurwa azabafasha mu kazi kabo ka buri munsi k’ubutoza.

    Abo ni; Haruna Niyonzima, Itangishaka Blaise, Sifa Gloria Nibagwire, Innocent Murwanashyaka, Iragena Oscarie, Joseph Junior Rutagengwa, Nadia Bugenimana, Nicolas Hakizimana, Darius Hirwa, Damascène Nsengiyumva, Emmanuel Coman Mugisha, Schadrack Nsengayire na Shema Bravo.

    Ni amahugurwa yateguwe na Minisiteri ya Siporo, Urwego rw’igihugu rw’Iterambere (RDB) binyuze muri Visit Rwanda n’ikipe ya Atletico Madrid yamamaza Visit Rwanda.

    Nubwo batoranyijwe ntabwo abantu benshi bamenye inzira byaciyemo kugira ngo aba 13 baboneke kuko ntabwo byari byoroshye.

    ISIMBI yamenye amakuru ko muri rusange abatoza biyandikishije bifuza gukora aya mahugurwa bagera kuri 400, muri bo 73 ni bo basanze bujuje ibisabwa.

    Aba basanze bujuje ibisabwa bahise binjira mu cyiciro cyo gukora ibizami aho bahereye kuri interview haza gusigara 41 ari nabo bakoze icyiciro cya nyuma cy’ikizami.

    Ikizami cya nyuma bakoze cyari 'practice’, byaje kurangira muri bo 28 basigaye 13 baba ari bo batsinda akaba ari nabo bagomba kuzajya gukora aya mahugurwa aho amakuru avuga ko bashobora kuzagenda muri Gicurasi 2026.

    Haruna Niyonzima wabaye kapiteni w’Amavubi ari mu batsinze kujya gukora amahugurwa muri Spain

    Blaise Itangishaka na we yatsindiye kuzajya gukora aya mahugurwa

    Source : http://isimbi.rw/inzira-itoroshye-igiye-kwerekeza-haruna-niyonzima-na-itangishaka-blaise-muri.html

  • Abantu baragoye – Likau Kitoko wa Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa Rayon Sports, Faustin Likau Kitoko mu mukino baraye banganyijemo na Al Hilal yagaragaye yambaye umwambaro wanditseho 'Abantu baragoye'.

    Wari umukino w’ikirarane cy’umunsi wa 19 waraye ubereye kuri Kigali Pele Stadium maze amakipe yombi anganya igitego kimwe kuri kimwe.

    Uyu mukinnyi ukomoka muri DR Congo akaba yinjiye mu kibuga ku munota wa 69 asimbura Tambwe Gloire utari wagize umukino mwiza.

    Ku munota wa 78, Rayon Sports yaje kubona igitego cyo kwishyura cyo myugariro wa Al Hilal Ahmed Mohammed yitsinze, mu kucyishimira Lakau Faustin akaba yazamuye jersey agaragaza agapira yambariyemo imbere.

    Aka gapira kakaba kari kanditseho amagambo yo mu Ilingala 'Yabatu Pasi.' Ubundi batu ni abantu n’aho pasi bikaba bisobanura uburibwe, ububabare, ugiye kubisobanura mu Kinyarwanda hari handitseho ngo 'Abantu barababaza', muri make 'Abantu baragora.'

    Ni ubutumwa ushobora kwibaza impamvu yabwo n’ikipe uyu mukinnyi yaba afite, gusa mu minsi yashize akaba yaragiye agarukwaho ko atari umukinnyi uri ku rwego rwa Rayon Sports nta kintu na kimwe azayifasha.

    Likau yavuze ko abantu bagoye cyane

    Source : http://isimbi.rw/abantu-baragoye-likau-kitoko-wa-rayon-sports.html

  • Lupita Nyong’o yongewe gusangwamo ibibyimba 50 muri nyababyeyi #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa filime wamamaye ku rwego mpuzamahanga, Lupita Nyong’o, yongeye gutangaza ko ibibyimba byo muri nyababyeyi (fibroids) yari yarigeze kuvurwa byongeye kugaruka.

    Mu mwaka wa 2025, Lupita yari yatangaje ku mugaragaro ko arwaye fibroids, ibibyimba bidatera kanseri bikurira muri nyababyeyi.

    Icyo gihe yavuze ko yabikoze mu rwego rwo gufasha abagore benshi gutinyuka kuvuga ibibazo byabo no gushishikariza ubushakashatsi bwimbitse kuri iyi ndwara.

    Mu kiganiro aherutse kugirana na Today Show, Lupita yavuze ko abaganga bamubwiye ko fibroids zongeye kugaruka ndetse zikaba ziyongereye mu mubare kugera kuri 50, nyuma y’uko mbere yari yarabazwe bakamukuramo izigera kuri 23.

    Yagaragaje ko ubu ahanganye n’amahitamo akomeye arimo kongera kubagwa cyangwa gukomeza kubana n’ubu bubabare.

    Yagize ati 'Hashize imyaka 12 muganga ambwiye ko mfite ibibyimba biri gukurira muri nyababyeyi. Kuba ari ibisanzwe ku bagore benshi ntibivuze ko ari ibintu byoroshye kubyakira.'

    Yifashije imbuga nkoranyambaga ze, Lupita yashyize hanze ifoto ateruye imbuto, asobanura ko ari ikigereranyo cy’uko abaganga bamubwiye ubunini bw’ibibyimba afite.

    Uyu mukinnyi wa filime yagaragaje ko ari nayo impamvu yahisemo kubivugaho ari ugutanga ubutumwa bwo gukangurira abagore kwita ku buzima bwabo no kudaceceka.

    Yongeyeho ko yafatanyije n’umuryango uharanira ubuzima bw’abagore gutangiza inkunga izafasha abashakashatsi kubona uburyo bushya kandi bworoshye bwo kuvura fibroids.

    Yifashishije imbuto mu karagaza ingano y’ibibyimba afite muri nyababyeyi

    Source : http://isimbi.rw/lupita-nyong-o-yongewe-gusangwamo-ibibyimba-50-muri-nyababyeyi.html

  • Eddy Kenzo akomeje guterwa imijugujugu #rwanda #RwOT

    Eddy Kenzo yongeye kwifatirwa ku gahanga ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gusangiza abamukurikira ubutumwa bwavugaga ko ari we munya-Uganda wamenyekanye cyane kurusha abandi barimo Perezida Museveni ku rwego mpuzamahanga.

    Aya makuru yaturutse ku rubuga rwa Africa First rusanzwe rutangaza amateka, imiterere n’amakuru ajyanye na Afurika.

    Mu butumwa bwari bufite umutwe ugira uti 'Umuntu uzwi cyane muri buri gihugu cya Afurika', uru rubuga rwashyize Eddy Kenzo ku mwanya wa mbere muri Uganda.

    Icyakora, aya makuru ntiyakiriwe kimwe na bose kuko benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bagaragaje ko uburyo bwakoreshejwe mu guhitamo aba bantu budasobanutse neza.

    Bamwe mu bagize icyo bavuga bagaragaje amazina arimo uwahoze ari Perezida wa Uganda wavuzweho gukandamiza rubanda, Idi Amin, Perezida uriho ubu Yoweri Museveni, ndetse n’umunyapolitiki akaba n’umuhanzi Bobi Wine ari bo bazwi cyane ku rwego mpuzamahanga kurusha Kenzo.

    Mu bindi bihugu byo mu karere, uru rubuga rwagaragaje ko muri Tanzania uzwi cyane ari Diamond Platnumz, mu Rwanda ruvuga Nyakubahwa Paul Kagame, naho muri Kenya rugaragaza Eliud Kipchoge.

    Africa First yavuze ko yifashishije imibare ishingiye ku bushakashatsi bwo kuri Google, ubwinshi bw’abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga n’uruhare umuntu afite ku rwego mpuzamahanga.

    Eddy Kenzo yatewe imijugujugu

    Source : http://isimbi.rw/eddy-kenzo-akomeje-guterwa-imijugujugu.html

  • Miss Uwase Raisa Vanessa yibarutse imfura ye #rwanda #RwOT

    Miss Uwase Raisa Vanessa wabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2015 n’umugabo we Ngenzi Dylan bari mu byishimo byo kwakira umwana wabo w’imfura.

    Ni nyuma y’amezi icyenda gusa bakoze ubukwe, bagahitamo kubana akaramata, inshuti, abavandimwe n’ababyeyi bakaba umugisha.

    Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga zs kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Gashyantare 2026, Miss Raisa Vanessa yagaragaje ibyishimo bidasanzwe batewe no kuba ababyeyi bwa mbere.

    Yavuze ko uyu mwana ari impano ikomeye Imana yabahaye, ikaba igihamya cy’urukundo rwabo ndetse n’igihe cyiza banyuzemo kuva bashyingiranwa.

    Yagize ati 'Nyuma y’amezi icyenda habaye ubukwe bwacu, Imana yaduhaye impano iruta izindi zose, umwana w’uruhinja. Ni igitangaza gikomeza gushimangira urukundo rwacu kandi kikerekana ko igihe cy’Imana gihora gitunganye.'

    Muri ubu butumwa yakomeje avuga ko urugendo rwabo rwatangiye ari amasezerano yoroshye yo gukundana no kubana, ariko ubu rukomeje kwaguka, aho kwibaruka imfura byabazaniye ibyishimo n’icyizere cy’ejo hazaza heza.

    Urukundo rwa Miss Raisa Vanessa na Dylan rwatangiye kumenyekana cyane mu 2025, aho ku wa 7 Kamena bakoze umuhango wo gusaba no gukwa, nyuma ku wa 12 Kamena basezerana imbere y’amategeko, maze ku wa 14 Kamena 2025 basezerana imbere y’Imana, bahamya isezerano ryo kubana akaramata.

    Aba bombi bemeza ko bamenyanye bwa mbere mu 2018, bakundana nyuma baza gutandukana, ariko bongera guhura mu mpera za 2022, bongera kubaka umubano waje kuvamo urugo.

    Bakoze ubukwe umwaka ushize

    Bibarutse imfura yabo

    Source : http://isimbi.rw/miss-uwase-raisa-vanessa-yibarutse-imfura-ye.html

  • Rayon Sports yaguye miswi na Al Hilal (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Rayon Sports na Al Hilal zagabanye amanota nyuma yo kumganya igitego kimwe kuri kimwe mu mukino Aziz Bassane wa Gikundiro yahawemo ikarita itukura.

    Rayon Sports kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Gashyantare 2026 yari yakiriye Al Hilal SC mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 19 wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2025-26.

    Umutoza wa Rayon Sports yari yahisemo kubabza hanze Lakau ahubwo akinisha mu kibuga hagati Yannick Bangala ni mu gihe na Al Hilal itari ifite Steven Ebuela kubera uburwayi.

    Hakiri kare ku munota wa 4, Al Hilal yatsinze igitego cya mbere cyatsinzwe na Abdelrazig Yagoub Omer Taha ku mupira yari ahawe na Girimugisha Jean Claude.

    Iyi kipe iba yabonye n’igitego cya kabiri ariko Adama Coulibali ntiyabyaza umusaruro amahirwe yabonye.

    Rayon Sports muri iki gice cya mbere binyuze kuri Aziz Bassane wari wagoye cyane Ernest Nsita yagiye igerageza kurema uburyo butandukanye ngo irebe ko yakwishyura iki gitego ariko kubona igitego mu izamu ryari ririnzwe na Soufiane Farid biragorana, amakipe yombi ajya kuruhuka ari 1-0.

    Mu ntangiriro z’igice cya kabiri ku munota wa 57, Al Hilal yakoze impinduka 4, Abdelrazig Yagoub Omer Taha wari watsinze igitego, Kamaradini Mamudu, Yousif Yagub na Petrus Aprocius bavuyemo baha umwanya Ahmed Salem, Yasir Awad, Sunday Damilare na Kindness Cole.

    Ku munota wa 61 Al Hilal iba yabonye igitego cya kabiri ku mupira Coulibali Adama yinjiranye mu rubuga rwa mahina ariko yawuhindura imbere y’izamu Kindness Cole ananirwa gushyira mu rushundura.

    Ku munota wa 68 Bigirimana Abedi yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu ashaka Ndikumana Asman ariko umunyezamu Farid arawumutanga.

    Rayon Sports yakoze impinduka za mbere ku munota wa 69 ubwo Likau Faustin Kitoko yinjiragamo asimbura Tambwe Gloire.

    Yannick Bangala yagerageje ishoti ritari rifite imbaraga ku munota wa 72 ariko rinyura hanze y’izamu.

    Rayon Sports yakoze impinduka za kabiri ku munota wa 75, Yannick Bangala yahaye umwanya Richard Ndayishimiye.

    Ku makosa y’umunyezamu Kwizera Olivier, Al Hilal ku munota wa 76 iba yatsinze igitego cya kabiri aho yatanze umupira nabi akawihera Ahmed Salem wahise ashaka kumutsinda ariko Kwizera ahita awukuramo.

    Al Hilal yahise ikora izindi mpinduka ari nazo za nyuma aho Coulibali Adama yahaye umwanya Abdel Youssouf.

    Impinduka Rayon Sports yakoze zayifashije cyane byaje no kubaha igitego ku munota wa 78 aho Ndayishimiye Richard yahinduye umupira imbere y’izamu maze Mohammed Ahmed Saed aritsinda.

    Nyuma y’umunota umwe, Rayon Sports iba yabonye igitego cya kabiri ku mupira Aziz Bassane yinjiranye mu rubuga rw’amahina ariko yatera mu izamu umunyezamu akawukuramo.

    Ku munota wa 89 Richard Ndayishimiye yagerageje ishoti rikomeye ariko umunyezamu awushyira muri koruneri imagine icyo itanga.

    Ku munota wa 90, Aziz Bassane yahawe ikarita y’umutuku, ni ku ikosa yakoreye Ahmed Salem bakamuha umuhondo usanga uwo yari yahawe mu gice cya mbere kubera kutishimira icyemezo cy’umusifuzi. Umukino warangiye ari 1-1.

    Undi mukino w’ikirarane, Police FC yakinaga na Rutsiro FC i Rubavu, warangiye ari ubusa ku busa.

    Kugeza ubu Al Hilal ni yo iyoboye urutonde rwa Shampiyona n’amanota 42, Al Merreikh ifite 40, APR FC 39, Police FC 36 inganya na Rayon Sports ya gatanu.

    Ndikumana Asman ahanganye n’umukinnyi wa Al Hilal

    Obed umwe mu bakinnyi bagize umukino mwiza

    Aziz Bassane yagoye Al Hilal SC

    Tambwe Gloire ntabwo yagize umukino mwiza

    Source : http://isimbi.rw/rayon-sports-yaguye-miswi-na-al-hilal-amafoto.html