Author: webrwanda

  • Umubiligi yegukanye agace ka Karongi -Rubavu #rwanda #RwOT

    Umubiligi w’imyaka 23, Mathjis De Clercq ukinira Soudal Quick-Step Devo Team ni we wegukanye agace ka Kane ka Tour du Rwanda 2026, kahagurukiye i Karongi kagasorezwa i Rubavu ku ntera y’ibilometero 127,2.

    Ni agace yegukanye nyuma yo yo gutsindira ku murongo Kretschy Moritz bari bahanganye cyane.

    De Clercq yageze ku murongo wa nyuma ari kumwe n’Umudage Moritz Kretschy, bombi bari bamaze gusiga igikundi cy’abakinnyi mu bilometero bya nyuma. Aba bombi bakoresheje amasaha 3 iminota 5 n’amasegonda 55.

    Aba bakinnyi bombi bageze i Rubavu bahanganye bikomeye, ariko De Clercq abasha gukoresha imbaraga ze neza mu metero za nyuma, yegukana intsinzi y’aka gace kari gakomeye kubera imisozi myinshi kari karimo.

    Isiganwa ryatangiye abakinnyi babanza gukora intera itabarwa ya kilometero 1,7 mbere yo gutangira ku mugaragaro. Aka gace kari karimo imisozi ine ikomeye irimo uwa Gisaze, uwa Rutsiro, uwa Nyundo n’uwa Rambo, yose yatumye abakinnyi bagorwa cyane, cyane cyane ku misozi miremire irimo uwa Rutsiro uzamuka hafi kilometero icyenda.

    Mu bice byo hagati mu isiganwa, Umunyarwanda Manizabayo Eric uzwi nka 'Karadiyo', ukinira Benediction Banafrica Team, yagaragaje imbaraga zikomeye aho yigeze kujya imbere wenyine ndetse yegukana amanota ku musozi umwe.

    Gusa nyuma y’igihe gito ariko, yaje gufatwa n’igikundi cyari kimukurikiye kirimo na Team Rwanda, bituma isiganwa risubira mu buryo bwo guhatana mu matsinda.

    Amanota ya sprint yatangiwe i Rubengera no mu bice bya Rubavu, aho abakinnyi bakomeje guhatana bashaka amanota y’ingenzi yashoboraga kugira uruhare rukomeye mu guhindura uko urutonde rusange ruhagaze.

    Umudage Moritz Kretschy w’imyaka 23, ukinira Ikipe ya NSN Devo Team, ni we wambaye umwambaro w’umuhondo bimugira umukinnyi wa kane ufashe uyu mwambaro mu minsi ine iri siganwa rizenguruka u Rwanda rikinwe. Akaba yabaye umukinnyi wa kane uwambaye kuva Tour du Rwanda 2026 yatangira.

    Ni ku nshuro ya 12 Tour du Rwanda isorejwe i Rubavu kuva mu 2012, aho mu mwaka ushize aka gace kegukanywe na Brady Gilmore, mu gihe mu 2024 kegukanywe na William Lecerf Junior.

    Umunyarwanda waje hafi ni Byukusenge Patrick wabaye uwa 12 aho yasizwe iminota ibiri n’amasegonda 21.

    Uko agace k’uyu munsi karangiye

    Mathjis De Clercq ni we wegukanye agace k’uyu munsi

    Source : http://isimbi.rw/umubiligi-yegukanye-agace-ka-karongi-rubavu.html

  • Lionel Messi yavuze ikosa rikomeye yakoze yicuza #rwanda #RwOT

    Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ya Argentine na Inter Miami muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Lionel Messi yavuze ko ikosa rimwe yakoze kandi yicuza ari ukuba atarize icyongereza kandi yari afite amahirwe.

    Uyu rutahizamu w’imyaka 38, akaba yarakiniye FC Barcelona imyaka 17 kuva 2004-2021 ahita ajya muri PSG mu Bufaransa yakiniye kugeza 2023 ari nabwo yahitaga yerekeza muri Inter Miami akinira kugeza ubu.

    Mu kiganiro yagiranye na Miro de Atrás, Lionel Messi ni ho yavugiye ko yicuza kuba atarize icyongereza kandi nyamara yari afite aya mahirwe.

    Ati “Nasoje amasomo yanjye muri Spain. Nyuma njya muri Barcelona, mpiga imyaka 4 y’amashuri yisumbuye nk’undi munyeshuri wese muri La Masia.”

    “Icyo nicuza cyane muri icyo gihe ni ukutiga Icyongereza kandi nari mfite amahirwe.”

    Yakomeje avuga ko ubu ari cyo ashishikariza abana be kuko bikunda kumugaruka iyo ahuye n’abantu akaba atabasha kumvikana nabo.

    Ati “Nabwiye abana banjye gufatirana aya mahirwe, kubera ko ndabyicuza cyane. Byambayeho inshuro nyinshi. Iyo uhuye n’abantu uravuga ngo ‘mbega ikosa, ni gute natakaje igihe cyanjye?’ Ariko iyo uri umwana ntabwo ubimenya.”

    Lionel Messi watwaye Ballon d’Or 8, yemeza ko uwamusuza aya mahirwe yakwiga icyongereza kuko ari ikintu kikimukurikirana ubuzima bwe bwose.

    Lionel Messi yicuza kuba atarize icyongereza

    Source : http://isimbi.rw/lionel-messi-yavuze-ikosa-rikomeye-yakoze-yicuza.html

  • Bwiza agiye gutaramira muri Sweden #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Bwiza yamaze kwemeza ko azataramira mu Mujyi wa Stockholm mu gihugu cya Sweden, mu gitaramo giteganyijwe ku wa 7 Werurwe 2026, kibanziriza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore wizihizwa buri mwaka ku wa 8 Werurwe.

    Iki gitaramo kizabera ahazwi nka Boulebar Haga, kikaba cyateguwe mu rwego rwo kwizihiza no guha agaciro uruhare rw’abagore mu muryango no mu iterambere. Bwiza azaba ari umwe mu bahanzi b’imena bazasusurutsa abazacyitabira, afatanyije n’aba-DJ barimo DJ LVLV na DJ Sister Justice.

    Abateguye iki gitaramo bagaragaje ko kigamije guhuriza hamwe abakunzi b’umuziki mu ijoro ryihariye ryo kwizihiza abagore n’ibyo bagezeho. Bagize bati 'Ni igitaramo cyo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore, aho tuzahuriza hamwe abantu mu ijoro ridasanzwe ry’umuziki n’ibyishimo.'

    Ibi bije nyuma y’uko uyu muhanzikazi muri Mutarama yatangaje ko ari mu myiteguro yo guhura n’abakunzi be batuye mu bihugu bitandukanye biri mu rugendo rw’ibitaramo yise 'Home World Tour 2026′.

    Biteganyijwe ko uru rugendo ruzamugeza mu bihugu byo ku migabane itandukanye irimo u Burayi, Afurika, Canada na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. ISIMBI yabwiwe ko uru rugendo rw’ibitaramo rugamije gutegura abakunzi ba Bwiza kwakira album nshya yitwa 'Home’ iri gutunganywa.

    Iyi album nshya izaba ikurikiye iyo yise '25 Shades’, yasohotse mu mwaka ushize igakundwa n’abatari bake.

    Bwiza ategerejwe muri Sweden

    Source : http://isimbi.rw/bwiza-agiye-gutaramira-muri-sweden.html

  • RBA na Star Times bashwanye abakunzi ba ruhago nyarwanda babigenderamo #rwanda #RwOT

    Ubwumvikane buke hagati y’Ikigo cy’igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) na Star Times byatumye imikino ya Shampiyona y’u Rwanda itongera gutambuka kuri Magic Sports TV.

    Ku bufatanye na RBA na Star Times ni bo basinye amasezerano yo kwerekana Shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu Rwanda mu mupira w’amaguru binyuze kuri Magic Sports Tv ya RBA.

    Hakaba hashize iminsi 10 imikino ya Shampiyona itanyura kuri Magic Sports TV aho iheruka gutambutsa umukino wahuje APR FC na Kiyovu Sports wabaye tariki ya 14 Gashyantare 2026.

    Rwanda Premier League ikaba yasohoye itangazo yisegura kubaguze ifatabuguzi ariko bakaba batarimo kubona imikino, ivuga ko impamvu iyi mikino itarimo kugaragara ari ubwumvikane buke hagati ya RBA na Star Times.

    “Rwanda Premier League irisegura ku bakunzi b’umupira w’amaguru baguze ifatabuguzi ryo kureba Shampiyona ariko ntibabashe kureba imikino y’umunsi wa 20 na 21.”

    Iri tangazo rikomeza rigira riti “Iki kibazo cyaturutse ku bwumvikane buke bushingiye ku mikoranire hagati y’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA na Star Times nk’ibigo RPL ifitanye amasezerano nabyo byo mu kwerekana imikino ya Shampiyona.”

    RPL ikaba iri kuganira n’impande zose bireba kugira ngo ibikubiye mu masezerano byubahirizwe uko bikwiye, mu gihe bitarakemuka imikino ikazajya itambuka kuri www.rwandapremierleague.rw

    Amakuru aturuka muri Star Times avuga ko ari ukubera ibibazo tekinike, gusa ISIMBI yamenye amakuru ko impamvu nyamukuru ari amafaranga Star Times ibereyemo RBA itarishyura nayo ifata umwanzuro ko iyi mikino itazongera kunyura kuri Magic Sports TV mu gihe cyose batarishyurwa.

    ITANGAZO pic.twitter.com/0Sc71iCou9

    — Rwanda Premier League (@RwandaLeague) February 24, 2026

    Imikino ya Shampiyona ntabwo irimo gutambuka kuri Magic Sports TV

    Source : http://isimbi.rw/rba-na-star-times-bashwanye-abakunzi-ba-ruhago-nyarwanda-babigenderamo.html

  • Inzira Bad Rama yanyuzemo akaba umukire akaba asoje ari umusazi #rwanda #RwOT

    Baca umugani mu Kinyarwanda ngo gukira byibagiza gukinga. Uyu mugani umuntu yawucira Mupende Ramadhan uzwi nka Bad Rama wabaye umushoferi w'umwe mu bahanzi nyarwanda mu myaka ya 2009.
    Uyu muhanzi ni na we waje kumuhuza n'umwe mu basore bakora akazi ko gutwara ba mukerarugendo, rimwe na rimwe yaba atakoze agaha Bad Rama akazi ko kumutwarira abashyitsi. Aha ni ho uyu mugabo yaje guhurira n'Umunyamerikakazi yakomoyeho ubutunzi bwose.
    Nyuma yo kumutwara nk'umukerarugendo, Bad Rama yaje gutereta uyu mukecuru wari ufite agatubutse, ndetse bakundana igihe kitari gito. Barasezerany ariko agamije kumurya imitungo. Ni we wamuhaye amafaranga yakoresheje imishinga itandukanye, arimo n'ayo yakoresheje atangiza The Mane.
    Bad Rama wakuriye mu buzima bubi, yananiwe kuba inyangamugayo kuri uyu mukecuru wamukuye ahakomeye, atangira kumutekera imitwe, icyo bagiye gushoramo cyose akamubwira ibiciro bihanitse. Byageze aho uyu mukecuru asaba Bad Rama kureka umururumba, kuko amafaranga afite atayamara.
    Bad Rama yaje kumenya ko wa mukecuru bakundanaga yitabye Imana, afata icyemezo cyo gusubira mu Rwanda, agurisha imitungo yose uyu Munyamerikakazi yari yarahaguze, ariko imwe n'imwe ayimwandikaho. Mu mitungo yagurishije harimo n'ikibanza cyari hafi y'ikiyaga cya Ruhondo.
    Nyuma yo kugurisha iyi mitungo, yasubiye muri Amerika, ariko ya mafaranga arayabyinira, ku buryo ubu nta n'urwara rwo kwishima afite, ari byo byatumye benshi bakeka ko byamubereye intandaro yo guhinduka mpemuke ndamuke.
    Bad Rama wiyemerera ko anywa urumogi yumvikanye asaba ko Leta y'u Rwanda yatanga uburenganzira bwo kurunywa no kurucuruza. Uyu niwe ibigarasha byitezeho amakiriro.

    Source : https://rushyashya.net/inzira-bad-rama-yanyuzemo-akaba-umukire-akaba-asoje-ari-umusazi/

  • Kongera serivisi bahabwa no gukuba kabiri imiti: Impamvu imisanzu ya Mituweli yongerewe #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'Ubuzima ifatanyije n'Ikigo cy'Igihugu cy'ubwiteganyirize, RSSB, byasobanuye ko kuzamura imisanzu ya Mituweli byaturutse kuri serivisi nyinshi z'ubuvuzi zongerewe kuri ubu bwisungane ndetse no kuba imiti yatangwaga igiye kwikuba hafi kabiri.

    Ibi byatangajwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Gashyantare 2026, ubwo mu Kagari ka Rusera mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza hizihirizwaga imyaka 25 y'ubwisungane mu kwivuza mu Rwanda no gutangiza amavugurura yo gushyigikira serivisi za Mituweli.

    Mituweli ni imwe muri gahunda Leta y'u Rwanda yashyizeho hagamijwe guteza imbere ubuzima bw'Abanyarwanda hashingiwe ku ihame rya magirirane.

    Ni gahunda igaragaza icyerekezo cy'Igihugu cyita ku buzima bw'umuturage no kumushyira ku isonga.

    Iyi gahunda yatangiye buri muturage asabwa gutanga 1000 Frw, mu 2011 aza kuzamurwa ashyirwa ku 3000 Frw ariko inkuru igezweho ni uko yongeye kuzamurwa aho abishyurirwa na Leta 100% izajya ibishyurira 4000 Frw, abo ku rwego rwa kabiri bazajya bishyura 3000 Frw Leta ibatangire 1000 Frw.

    Umuturage wo ku rwego rwa gatatu azajya yiyishyurira 5000 Frw, ku rwego rwa kane umuturage yishyure 8000 Frw naho urwego rwa gatanu umuntu umwe azajya yishyura ibihumbi 20 Frw.

    RSSB igaragaza ko abaturage benshi bagera kuri 90% bazajya bishyura hagati 4000 Frw kugeza ku 8000 Frw.

    Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro, yasobanuye ko ubusanzwe amafaranga abaturage batangaga yagiraga uruhare rwa 67% mu kwivuza ariko kubera ikiguzi cy'ubuvuzi rwagiye rugabanuka kuri ubu rukaba rwari rugeze kuri 34%.

    Yavuze ko mu myaka icumi ishize amafaranga yakoreshejwe muri Mituweli yikubye inshuro ebyiri zirenga ava kuri miliyari 39 Frw mu 2015/2016 agera kuri miliyari 98 Frw mu mwaka wa 2024/2025.

    Ibi byatewe ahanini n'ikiguzi cy'ubuvuzi ndetse na serivisi zihenze zongerewe mu zishingirwa na mituweli.

    Muri izo serivisi ziyongereye kuri Mituweli hari nk'indwara zimaze imyaka ibiri zishyurirwa abaturage nko kuvura kanseri, kuvura impyiko, gusimbuza ingingo, kubaga amagufwa n'umugongo, gutanga ibikoresho bifasha abafite ubumuga bw'ingingo nk'ubumuga bwo kumva ndetse n'uburwayi bw'amaso.

    Rugemanshuro ati 'Nubwo serivisi zongerewe, umusanzu w'umunyamuryango ntabwo wigeze wiyongera kuva mu 2011, abenshi mu banyamuryango bishyura 3000 Frw ku muntu umwe ku mwaka. Leta yakomeje gushaka andi masoko y'amafaranga kugira ngo irengere abaturage, urugero nko mu mwaka ushize Mituweli yakoresheje miliyari 98 Frw ariko abanyamuryango batanze miliyari 31 Frw bingana na 34% by'amafaranga yose yinjiye muri iyi gahunda.''

    Rugemanshuro yavuze ko urwo ruhare ruke rw'umuturage rwatumye Leta ijya gushaka ahandi yakura ubwo bushobozi bushyirwa mu Kigega cya Mituweli harimo imisoro iva ku itumanaho, imisoro iva kuri peteroli ndetse n'ahandi.

    Rugemanshuro yavuze ko nubwo umusanzu wa Mituweli wiyongereye n'ubundi amafaranga abaturage bazatanga azaba angana na 42% by'amafaranga yose akenewe aho andi azakomeza gutangwa na Leta.

    Yavuze ko Abanyarwanda benshi bagera nko kuri 70% batazarenza umusanzu 5000 Frw kuko sisiteme Imibereho yagaragaje ko ari cyo cyiciro babarizwamo, abazishyura agera ku bihumbi 20 Frw ni 8%.

    Imiti itangirwa kuri Mituweli igiye kwikuba hafi kabiri

    Minisitiri w'Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yagaragaje ko izamurwa ry'imisanzu ya Mituweli rijyana no kuzamura imiti abaturage bahabwa kuko izava ku miti 845 igere ku miti 1450.

    Yagaragaje ko ugereranyije n'uburyo serivisi zitangwa na Mituweli zazamuwe cyane ubundi buri wese yari akwiye kwishyura hejuru y'ibihumbi 50 Frw ariko ko Leta izakomeza kunganira uru rwego ishyiramo amafaranga menshi.

    Ati 'Ubu ushobora kwivuza za ndwara zagutwara miliyoni 10 Frw cyangwa miliyoni 20 Frw ukazivurirwa kuri Mituweli, nk'umutima, impyiko kubagwa amagufwa zose wazivuza. Niba wishyuraga 3000 Frw urasabwa kwishyura 5000 Frw ku muntu uyafite.''

    Minisitiri Dr. Nsanzimana yavuze ko abantu barwaye kanseri bagiye kujya bavurirwa kuri Mituweli yaba kubapima, guca mu byuma, imiti n'ibindi nkenerwa byose.

    Yagaragaje ko kuyungurura impyiko bitarenzaga inshuro umunani kuri Mituweli ariko ko ubu bizajya bikorwa igihe cyose.

    Ati 'Urwaye umutima ubundi kumubaga ntibijya munsi ya miliyoni 10 Frw igiciro gito, ubu rero bizajya bikorwa kuri Mituweli wowe wishyure bya 4000 Frw, 5000 Frw n'andi yose, ayo mafaranga yose rero tuzakusanya azaba agize 40% by'amafaranga akenewe mu Kigo cya Mituweli andi asigaye Leta izakomeza kuyashaka.''

    Minisitiri Nsanzimana yavuze ko nyuma yo kuzamura umusanzu wa Mituweli Leta yanafashe icyemezo cyo kujya yishyura mbere ibigo nderabuzima amafaranga yo kugura imiti kugira ngo bayigure abaturage bajye bayihasanga.

    Yavuze ko iyi gahunda na yo igamije guca ikibazo cy'ibura ry'imiti ryagaragaraga ku bigo nderabuzima n'ibitaro kubera gutinda kwishyurwa na RSSB.
    Imbamutima z'abaturage

    Liziki Anitha utuye mu Mudugudu wa Rutagara mu Kagari ka Cyabajwa mu Murenge wa Kabarondo, yavuze ko afite umugabo ukora akazi k'ubukarani, na we akaba asanzwe afurira abantu akanabakorera amasuku mu Isantere ya Kabarondo.

    Yavuze ko yasanze azajya yishyura ibihumbi 20 Frw kongeraho umugabo we n'abana babiri bikaba ibihumbi 80 Frw.

    Ati 'Kuva ku 3000 Frw usanzwe ukodesha ukishyura ibihumbi 80 Frw ni ibintu bigoye cyane, mudukorere ubuvugizi bongere babisubiremo neza hatagira abarengana.''

    Niyonsaba Celestin w'imyaka 75 we yavuze ko Mituweli ari nziza cyane kuko mu 2018 yarwaye mu nda bituma ajya kubagirwa mu bitaro bya CHUK bamuca miliyoni 3 Frw ariko kuko yari afite Mituweli bituma yishyura ibihumbi 52 Frw.

    Ati 'Rero kuva icyo gihe Mituweli ntabwo njya ntinda kuyishyura kuko yangiriye akamaro, nasanze nzishyura 4000 Frw ariko nta kibazo bitewe n'akamaro yangiriye, nari kugurisha inzu cyangwa umurima ariko nagurishije agahene ndavurwa ndakira, mituweli irakabaho.''

    Barakagwira Josephine utuye mu Kagari ka Rusera we yavuze ko ibiciro bishya bya Mituweli yabyakiriye neza bitewe n'uburyo yatanze 3000 Frw akavurirwa kuri Mituweli, akadodwa umura mu gihe iyo atayigira byari kumutwara arenga miliyoni.

    Ati 'Ni uko turi abakene ariko ubundi bavuze ibihumbi 50 Frw umuntu ayafite yanayatanga kuko Mituweli idufitiye akamaro.''

    Kuri ubu ibi biciro bishya abaturage basabwe gutangira kubyishyura kugira ngo tariki ya 1 Nyakanga 2026 bazatangire kuvurwa nta zindi nzitizi.

     

    Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro, yavuze ko nubwo umusanzu wa Mituweli wiyongereye n'ubundi amafaranga abaturage bazatanga azaba angana na 42% by'amafaranga yose akenewe

     

    Minisitiri w'Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yagaragaje ko imiti abaturage bahabwa izava kuri 845 igere ku miti 1450

     

     

    Abaturage bamwe bishimiye ibyiciro bishya bya Mituweli bagaragaza ko bishimiye ko imiti yiyongereye

     

    Source : https://rushyashya.net/kongera-serivisi-bahabwa-no-gukuba-kabiri-imiti-impamvu-imisanzu-ya-mituweli-yongerewe/

  • Nishimiye gukorera umuziki mu Rwanda – Umurundi Billy Believe wasohoye indirimbo nshya #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Billy Believe (The trumpet) ukora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana wavuye mu gihugu cy’abaturanyi i Burundi akaza gukorera umuziki mu Rwanda nyuma yo gushyira hanze indirimbo nshya avuga ko gukorera umuziki mu Rwanda ari byiza ariko bisaba imbaraga nyinshi.

    Irakoze Billy uzwi ku izina rya Billy Believe, cyane i Burundi agiye kumara imyaka irenga itatu ari kubarizwa mu Rwanda aho yaje kuhakomereza ubuzima harimo n’akazi ko kuririmba.

    Ni umusore ukora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, akaba yaravukiye Bujumbura, mu muryango w’abana batanu. Yakuriye mu muryango ukijijwe akaba ari nayo mpamvu yahisemo gukora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana – Ibintu yatangiye gukora afite imyaka 13.

    Avuga ko umuziki wamuhaye abantu “Umuziki ni ikintu cyatumye ngira umugisha, uretse nibyo nawukuyemo abantu bambera inshutibitewe no gukunda ibyo nkora.”

    Kuva yagera mu Rwanda yabanje kureba niba byamushobokera kuhakorera umuziki nk’umuntu wari uvuye i Burundi akunzwe.

    Ati “Byabanje kunsaba kwitonda kuko gukorera aha ntabwo ari ibintu byoroshye mugihe utaziranye n’abantu, bisaba imbaraga nyinshi gusa aho bigeze ubu ni byiza kuko ndimo no gutegura Album.”

    Indirimbo ye nshya yayise “Gitare” ikaba ivuga ko Yesu ariwe rutare rwo kubakaho mu bihe byose bikomeye mu buzima.

    Intego ye mu muziki ni ukugeza ubutumwa bw’Imana ahantu hose no guhuza abantu binyuze mu muziki.

    Billy yasohoye indirimbo nshya Gitare

    Gukorera umuziki mu Rwanda ngo ni byiza ariko biragoye

    Source : http://isimbi.rw/nishimiye-gukorera-umuziki-mu-rwanda-umurundi-billy-believe-wasohoye-indirimbo.html

  • APR FC yemeje ko Ishimwe Pierre azamara amezi abiri hanze y’ikibuga #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bwa APR FC, bwavuze ko umunyezamu wabo Ishimwe Pierre ashobora kumara hanze y’ikibuga hagati y’amezi 2 na 3 kubera imvune.

    Ni mu itangazo bwasohoye buvuga ku buzima bw’uyu munyezamu umaze iminsi atagaragara mu mikino barimo gukina.

    Chairman wa APR FC, Brig Gen Deo Rusanganwa, yavuze ko mu isuzuma ryakozwe mu minsi ya vuba basanze Ishimwe Pierre afite imvune kandi akwiye gukurikiranwa akavurwa bihagije.

    Ati “Mu isuzuma rya vuba ry’ubuvuzi, umukinnyi wacu Ishimwe Pierre yasanzwemo imvune ikeneye kuvurwa no gukurikiranwa bihagije.”

    “Dukurikije inama z’abaganga azamara hafi amezi abiri atari mu kibuga kugira ngo abashe gukira neza.”

    Yakomeje avuga ko ari icyemezo cyafashwe hashyizwe imbere ubuzima bw’umukinnyi bw’igihe kirekire kandi abaganga b’ikipe barimo kumukurikirana ku buryo azagaruka ameze neza ku buryo azafasha ikipe n’ubwitange.

    Pierre aheruka mu kibuga ku mukino wa Bugesera FC banganyijemo 2-2, nyuma yabanje koherezwa gukorera imyitozo mu Ntare FC, haciyeho iminsi ni bwo haje amakuru ko yavunitse.

    Ishimwe Pierre azamara hanze y’ikibuga amezi abiri

    Source : http://isimbi.rw/apr-fc-yemeje-ko-ishimwe-pierre-azamara-amezi-abiri-hanze-y-ikibuga.html

  • Umuholandi yafashe umwambaro w’umuhondo, umunyarwanda aza mu 10 ba mbere #rwanda #RwOT

    Umuholandi Jurgen Zomermaand ukinira ikipe ya Development Team Picnic PostNL yitwaye neza yegukana Agace ka Gatatu ka Tour du Rwanda 2026 ka Huye – Rusizi ku ntera y’ibilometero 145, ahita anafata umwambaro w’umuhondo uhabwa uyoboye urutonde rusange.

    Iri siganwa ryagaragayemo ihangana rikomeye kuva mu bilometero bya nyuma, aho hasigayemo itsinda ry’abakinnyi 12 bakomeye barimo abari bafite amahirwe yo kwegukana iri rushanwa, nk’umunya-Ethipia Henok Mulubrhan, Umunya-Espagne Pau Martí, ndetse na Henrique Ribeiro. Aba bakinnyi bari bashoboye gushyiramo intera y’amasegonda 50 imbere y’itsinda rinini ryari ribakurikiye.

    Hasigaye ibilometero bitatu gusa ngo basoze, Zomermaand yafashe icyemezo cyo gusiga bagenzi be, agenda wenyine ashyiramo amasegonda 25. Uko yagendaga yegereza umurongo wa nyuma, yakomeje kongera ikinyuranyo kigera ku masegonda 35, ndetse hasigaye kilometero imwe yari amaze gushyiramo amasegonda 45, ibintu byamworoheye gukomeza ku mwanya wa mbere ntawe umwegereye.

    Zomermaand yasoje iri siganwa akoresheje amasaha 3, iminota 44 n’amasegonda 53, asiga Lucas Van Gils wa Lotto Groupe Wanty wamukurikiye arushwa amasegonda 20, mu gihe mugenzi we bakinana Matteo Vanhuffel yabaye uwa gatatu. Umunyarwanda Samuel Niyonkuru wa Team Amani yabaye uwa 10 asizwe amasegonda 43.

    Nubwo nta gace baregukana ariko abakinnyi b’Abanyarwanda bakomeje kwitwara neza muri iri rushanwa mpuzamahanga. Muhoza Eric na we wa Team Amani yabaye uwa 20 asizwe umunota n’amasegonda 26, Mugisha Moise wa Benediction aba uwa 21 asizwe umunota n’amasegonda 49, Masengesho Vainquer yasizwe iminota 4 n’amasegonda 37 aba uwa 27.

    Iyi ntsinzi yahise ihindura byinshi ku rutonde rusange, kuko Jurgen Zomermaand yahise yambara umwambaro w’umuhondo, awambuye Pau Martí wari wawambaye nyuma yo gutsinda agace ka kabiri.

    Agace ka Huye—Rusizi gafite amateka akomeye muri Tour du Rwanda, kuko ari ku nshuro ya kane gasorejwe i Rusizi. Mu 2024 kegukanywe n’Umunya-Colombia Johnatan Restrepo Valencia, umwe mu bakinnyi bafite amateka akomeye muri iri rushanwa aho amaze kwegukana uduce turindwi mu bihe bitandukanye.

    Source : http://isimbi.rw/umuholandi-yafashe-umwambaro-w-umuhondo-umunyarwanda-aza-mu-10-ba-mbere.html

  • Tour du Rwanda: UCI yafashe mu mugongo abiburiye ababo mu impanuka y’i Gabiro #rwanda #RwOT

    Perezida w’impuzamashyirahamwe y’umukino w’amagare ku isi [UCI], David Lappartient, yihanganishije imiryango yaburiye ababo mu mpanuka y’imodoka ya caravan yabaye ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda.

    Iyi mpanuka yabereye mu Murenge wa Ryabega, Akarere ka Gatsibo, ku Cyumweru tariki ya 22 Gashyantare, ubwo imodoka ya caravan yariho ibirango byamamazaga isiganwa yatakarizaga ubushobozi bwo gukata ubwo yari igeze i Gabiro hagwaga imvura nyinshi.

    Iyi mpanuka yabaye ubwo hakinwaga agace ka mbere kari kagizwe n’ibilometero 173.6 ,aho abasiganwa bahagurukiye i Rukomo mu Karere ka Gicumbi berekeza mu mirambi y’i Rwamagana.

    Nyuma yaho, Tour du Rwanda na Polisi y’igihugu baje kwemeza ko iyo modoka yagonze abari baje kureba irushanwa, abantu babiri bahasiga ubuzima, abandi batandatu barakomereka.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa X, Lappartient yagaragaje akababaro yatewe n’iyo mpanuka, yifatanya n’umuryango mugari w’umukino w’amagare ku Isi mu kwihanganisha ababuze ababo.

    Yagize ati 'Twababajwe cyane no kumva inkuru y’iyi mpanuka ibabaje yabereye muri Tour du Rwanda. UCI yihanganishije inshuti n’imiryango yabuze ababo, kandi yifurije abakomeretse gukira vuba.'

    Mu rwego rwo kuzirikana abitabye Imana, habayeho umunota wo kwibuka mu muhango wo gutanga ibihembo by’agace ka mbere wabereye i Rwamagana.

    Agace ka mbere k’iri siganwa kegukanywe n’Umuyisilayeri Itamar Einhorn ukinira NSN Development Team, wakoresheje amasaha ane n’amasegonda atanu.Abakomerekeye muri iyo mpanuka bari gukurikiranwa n’abaganga mu bitaro bitandukanye, mu gihe Polisi y’u Rwanda yatangiye iperereza rigamije kumenya icyateye iyo mpanuka nk’uko ISIMBI twabitangaje mu nkuru zabanjirije iyi.

    Kuri uyu wa kabiri , abasiganwa barahaguruka mu karere ka Huye baraye basoreje agace ka kabiri berekereza i Kamembe mu karere ka Rusizi mu ntara y’i Burengerazuba.

    UCI yihanganishije imiryango y’ababuriye ababo mu mpanuka yabaye muri Tour du Rwanda ku Cyumweru

    Source : http://isimbi.rw/tour-du-rwanda-uci-yafashe-mu-mugongo-abiburiye-ababo-mu-impanuka-y-i-gabiro.html