Author: webrwanda

  • Hafi gufatwa n’ikiniga! Amarangamutima ya Yannick Mukunzi watandukanye na Sandvikens IF nyuma y’imyaka 6 #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w’umunyarwanda ukina mu kibuga hagati, Yannick Mukunzi yatandukanye na Sandvikens IF yo muri Sweden nyuma y’imyaka 6 ayikinira.

    Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Yannick Mukunzi yashimiye iyi kipe mu gihe bamaranye ko atari ikipe ahubwo yari umuryango we.

    Ati “Ndashaka gufata uyu mwanya ngo mvuge uko niyumva kuri buri umwe muri iyi kipe. Kuva naza hano muri 2019 mwaranyakiriye, muranyizera mutuma uru rugendo rutazibagirana.”

    “Ntabwo binyoroheye kubasezeraho kubera ko imyaka maze muri Sandvikens IF yabaye umuryango wanjye. Urwibutso, imbaraga no guhuza twubatse hano bizaguma hafi mu mutima wanjye.”

    Yannick Mukunzi akaba yashimiye buri umwe wese babanye muri iyi myaka yose yari amaze muri iyi kipe ikina mu cyiciro cya kabiri muri Sweden.

    Yasoje ubutumwa bwe abifuriza guhirwa mu bihe biri imbere na we akaba yemeza ko ibyo yigiye muri iyi kipe bizamufasha ahandi azerekeza.

    Yannick Mukunzi yinjiye muri Sandvikens IF muri 2019 avuye muri Rayon Sports.

    Yannick wageze muri Sandvikens IF yitwara neza aba umukinnyi ngenderwaho muri iyi kipe gusa muri 2021 yaje kugira imvune yo mu ivi yatumye amara umwaka adakina, muri 2022 kubera icyizere bari bamufitiye yongerewe amasezerano y’imyaka 2.

    Muri 2023 Yannick yongeye kugira imvune yatumye adafasha ikipe kuzamuka mu cyiciro cya kabiri.

    Ubwo yari igeze mu cyiciro cya kabiri muri 2024 yasaga n’uwakize ndetse yizeye ko agiye kuyifasha, gusa nabwo yaje kugira indi mvune ikomeye yatumye atongera gukina.

    Mu Gushyingo 2024 ni bwo Yannick Mukunzi yongereye amasezerano y’umwaka umwe warangiye mu kwezi gushize bakaba batazakomezanya.

    Yannick Mukunzi yatandukanye na Sandvikens IF nyuma y’imyaka 6

    Yavuze ko atazigera yibagirwa ibihe byiza bagiranye

    Source : http://isimbi.rw/hafi-gufatwa-n-ikiniga-amarangamutima-ya-yannick-mukunzi-watandukanye-na.html

  • Icyajyanye Yampano n’umukunzi we mu Bubiligi #rwanda #RwOT

    Yampano ndetse n’umugore we bari mu gihugu cy’u Bubiligi aho yagiye kumvikana na Diaspora Nyarwanda uburyo yazahakorera ibitaramo mu mpera z’uyu mwaka.

    Ni nyuma y’inkuru zari zimaze iminsi zibavugwaho ahanini zakurikiye ishyirwa hanze ry’amashusho abagaragaza bari mu gikorwa cy’ibakuze (sex).

    Ku munsi w’ejo tariki ya 3 Ukuboza 2025, ni bwo Uworizagwira Florien wamamaye mu muziki nka Yampano yifashishije ahatambutswa ubutumwa bumara amasaha 24 ku rukuta rwe rwo ku rubuga rwa Instagram mu gushyira hanze amafoto amugaragaza ari mu ndege.

    Nyuma y’igihe gito yongeye gushyira hanze andi mafoto ari kumwe n’umugore we bageze ku mugabane w’i Burayi mu gihugu cy’u Bubiligi mu mujyi witwa Ostende uherereye mu ntara ya West Flanders.

    Amakuru ISIMBI yamenye iyakesha abantu bafi ndetse banasanzwe babarizwa mu itsinda rigari rireberera inyungu z’uyu muhanzi, ni uko Yampano yagiye muri iki gihugu mu bikorwa birimo ibijyanye no guhura n’abantu batandukanye by’umwihariko Diasipora Nyarwanda ibarizwa hariya mu rwego rwo kumvikana ibijyanye no kuba yazahakorera ibitaramo bisoza n’ibitangira umwaka.

    Binemezwa ko uyu muhanzi uherutse gushyira hanze umuzingo muto w’indirimbo [EP] yise 'Inkanda Vibe’ afite na gahunda yo kuzafatira amashusho y’indirimbo zimwe na zimwe ziri kuri EP muri iki gihugu.

    Usibye gushyira hanze Inkanda Vibe nka EP, anakubutse mu nkubiri y’impaka ndende zakuruwe n’ukwiyambazwa kw’inzira z’amategeko nyuma y’uko mu kwezi gushize hasohotse amashusho y’urukosazani amugaragaza we n’umukunzi we Uwineza Diane bari mu gikorwa cy’ibanga.

    Nkuko ISIMBI twari twabitangaje mu nkuru zacu ziheruka, ni uko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rukiri kumukoraho iperereza nyuma y’uko bagaragaye muri aya mashusho.

    Kugeza ubu hamaze gutabwa muri yombi abantu bagera kuri batanu bakurikiranyweho gusakaza aya mashusho.

    Aba batanu bamaze gutabwa muri yombi ni Cyprien Uzabakiriho wamenyekanye nka Djihad, Kwizera Nestor ukunda kwiyita Pappy Nesta, Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzo Man, Kalisa John uzwi nka K John na Ishimwe François Xavier.

    Yampano ari kubarizwa mu Bubiligi mu bikorwa birimo n’iby’umuziki

    Source : http://isimbi.rw/icyajyanye-yampano-n-umukunzi-we-mu-bubiligi.html

  • Rutahizamu w’Amavubi, Kwizera Jojea yongerewe amasezerano #rwanda #RwOT

    Rhode Island FC yo muri Leta Zunze Ubumwe za yatangaje ko yongereye amasezerano umukinnyi mpuzamahanga w’umunyarwanda, Jojea Kwizera azamugeza muri 2026.

    Ni inkuru yakiranywe ubwuzu n’abakunzi b’iyi kipe ibarizwa muri Ocean State, cyane ko uyu mukinnyi w’Umunyarwanda amaze kwigaragaza nk’umwe mu bakinnyi b’inkingi za mwamba z’iyi kipe kuva yayigeramo.

    Nk’uko iyi kipe yabitangaje ku mbuga nkoranyambaga zayo, Kwizera, ubu ufite imyaka 25, nk’umwe mu bakinnyi b’ingenzi batangiranye na Rhode Island kuva yazamuka, yamaze kwemeranywa n’ubuyobozi bw’iyi kipe kuzayikinira kugeza muri 2026.

    Umutoza akaba n’umuyobozi wa tekiniki w’iyi kipe, Khano Smith, yashimye uburyo Kwizera yakomeje gutera imbere.

    Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru k’iyi kipe yagize ati 'Jojea ni umwe mu bakinnyi twatangiranye kandi ugifite uruhare rukomeye mu ikipe. Aduha umuvuduko n’ubushake bwo kongera ubumenyi imbere mu ikpe. Twishimiye ko aguma muri gahunda zacu za 2026.'

    Kugeza ubu, Jojea ni uwa karindwi mu bakinnyi bamaze gukinira iyi kipe imikino myinshi mu mateka y’ikipe ikina icyiciro cya kabiri muri LetaZunzeUbumwezaAmerika, aho amaze gukina imikino 64 ndetse n’iminota 4,649 mu marushanwa atandukanye.

    Yatsinze ibitego bitanu kandi ashimirwa kuba ari mu ba mbere batanga imipira ivamo ibitego, aho amaze gutanga umunani.

    Mu mwaka ushize w’imikino, Kwizera yatsinze ibitego bibiri byose byaheshaga Rhode Island amanota atatu.

    Yafunguye amazamu mu mukino w’itsinzi RIFC yabonye kuri Pittsburgh Riverhounds SC tariki ya 17 Gicurasi mu irushanwa rya USL Jägermeister Cup, ari naryo tsinzi ya mbere iyi kipe yabonye kuri Riverhounds.

    Nyuma y’aho, ku wa 19 Nzeri, yaje gutsinda indi penaliti yatumye ikipe ye itsinda Miami FC igitego 1—0, itsinzi yabaye ingirakamaro mu rugendo rwo kugera mu mikino ya nyuma ku nshuro ya kabiri yikurikiranya.

    Ku rwego mpuzamahanga, Kwizera ni we mukinnyi wa Rhodes Island wahamagawe inshuro nyinshi mu ikipe y’igihugu mu myaka ibiri ishize, aho amaze gukinira Amavubi imikino 15 anayatsindira ibitego bibiri. Yagize uruhare mu gushakira Amavubi amanota mu gushaka itike ya CAN 2024 ndetse na World Cup 2026 nubwo bitakunze.

    Mbere yo kwerekeza muri Rhode Island FC, Kwizera yakiniye CF Montréal muri Major League Soccer mu myaka ibiri, aho yakinnye iminota 407 mu mikino 12.

    Yabanje kwigaragariza mu ikipe ya Utah State University Eastern na Utah Valley University, aho yatangiriye urugendo rwe rw’umupira w’amaguru muri Amerika.

    Jojea Kwizera yongereye amasezerano y’umwaka umwe

    Source : http://isimbi.rw/rutahizamu-w-amavubi-kwizera-jojea-yongerewe-amasezerano.html

  • Igishoro cy'Ibihumbi 450 cyahesheje Umunyamahirwe wa FORTEBET gutsindira hafi Miliyoni 2,5 y'u Rwanda #rwanda #RwOT

    Umunyamahirwe w'Umukire muri FORTEBET, yashoye Ibihumbi 450 by'Amafaranga y'u Rwanda ku bikubo byizewe, atsindira 2,452,412Frws.
    Uru sirwo rugero rw'Umunyamahirwe wiyizeye bihagije? Uyu munyamahirwe wa FORTEBET, yashoye Amafaranga y'u Rwanda 450,000Frws ku mikino yari yizeye ko izatsinda, kandi koko iratsinda.

    Ku itike ye ifite nimero 3533338735799999 (www.fortebet.rw), uyu munyamahirwe yakoresheje over za 0.5 hamwe na over 1.5 yongeraho imikino ibiri ahitamo ko ikipe itsinda yanakoze over ya 1.5 ku mikino ya Barcelona hamwe n'umukino wa Manchester City.

    Ibikubo bye byose byari munsi ya 1.40 nkuko yabishakaga. Gutsinda k'uyu Munyamahirwe wa FORTEBET byari ibishoboka cyane kubera ibikubo bye byari biri hasi cyane.

    Ibaze ibyishimo yagize nyuma yo kubona ibihumbi 450 by'Amafaranga y'u Rwanda, aho iki gishoro cyamuzaniye 2,452,412Frws.
    Turakwishimiye, komeza uryoherwe n'umwaka mushya muhire!
    intyoza.com

    The post Igishoro cy'Ibihumbi 450 cyahesheje Umunyamahirwe wa FORTEBET gutsindira hafi Miliyoni 2,5 y'u Rwanda first appeared on Intyoza.

    The post Igishoro cy'Ibihumbi 450 cyahesheje Umunyamahirwe wa FORTEBET gutsindira hafi Miliyoni 2,5 y'u Rwanda appeared first on Intyoza.

    Source : https://www.intyoza.com/2025/12/03/igishoro-cyibihumbi-450-cyahesheje-umunyamahirwe-wa-fortebet-gutsindira-hafi-miliyoni-25-yu-rwanda/

  • Miss Muheto yifurije se wari umupolisi mukuru ikiruhuko cy’izabukuru #rwanda #RwOT

    Nyampinga w’u Rwanda 2022, Nshuti Muheto Divine yifurije ikiruhuko cy’izabukuru se, ACP Muheto Francis.

    ACP Muheto Francis akaba se wa Miss Nshuti Muheto Divine ari mu bapolisi 74 bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru.

    Ku mugoroba w’ejo hashize ku wa Kabiri ni bwo Polisi y’u Rwanda yasohoye itangazo rivuga ko abapolisi 74 barimo ba komiseri ACP Sam Rumanzi na ACP Muheto Francis bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru.

    Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Miss Muheto Divine yifurije se kugira ikiruhuko cyiza.

    Ati “Ikiruhuko cyiza papa. Ishema ryanjye iteka ryose. Warakoze!”

    ACP Muheto Francis yayoboye Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Amajyaruguru, mu mpera za 2023 yahawe kuyobora ishami rishinzwe umutekano ku mupaka.

    Muri Kanama 2024 yaje koherezwa muri Mozambique mu Ntara ya Cabo Del Gado mu butumwa bwa Polisi y’u Rwanda bwo kurwanya iterabwoba.

    Yifurije se ikiruhuko cyiza cy’izabukuru

    Se wa Miss Muheto yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

    Source : http://isimbi.rw/miss-muheto-yifurije-se-wari-umupolisi-mukuru-ikiruhuko-cy-izabukuru.html

  • ADEPR yateye utwatsi ibyo kwanga gusezeranya Vestine na Idrissa #rwanda #RwOT

    Umushumba Mukuru w’Itorero rya ADEPR, Pasiteri Ndayizeye Isaïe, yanyomoje ibivugwa ko Itorero ayobora ryanze gusezeranya Idrissa Jean Luc Ouédraogo n’umuhanzi Ishimwe Vestine wamenyekanye aririmbana na murumuna we Kamikazi Dorcas.

    Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku munsi w’ejo tariki ya 2 Ukuboza 2025, ubwo yavugaga ku byari bimaze iminsi bivugwa ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru bimwe na bimwe.

    Pasiteri Ndayizeye yavuze ko ayo makuru ari ibinyoma byambaye ubusa, ahamya ko atigeze ahura na Vestine ndetse ko nta na rimwe yigeze agera mu biro bye amusaba gusezeranywa.

    Ati 'Vestine nta n’ubwo ndahura na we. Kuvuga ngo yaje mu biro byanjye byaba ari ukubeshya. Nta muntu twanga gusezeranya, ahubwo turabaganiriza kuko dufite inshingano zo kubaka umuryango.'

    Yakomeje agaragaza ko abahunze ukuri ari bo bakwirakwiza ibi bihuha, asaba abantu kwigengesera mu kwakira amakuru yose babonye acaracara.

    Yagize ati 'Murebe abavuga ibintu nk’ibi, nimwisuzumire niba hari ikindi kintu kizima baba basanzwe bavuga. Hari abavuga inkuru z’ibinyoma kuko natwe tuba tutabahaye inkuru z’ihumure.'

    Uyu mushumba kandi yanagarutse ku ngingo zateje impaka mu minsi ishize, zirimo izisaba abayobora amakorari n’amatsinda y’abaririmbyi kugira urwego runaka rw’amashuri.

    Yasobanuye ko kuba Perezida cyangwa Visi Perezida wa korali agomba kuba yararangije nibura amashuri atandatu yisumbuye ari uburyo bwo kurushaho kunoza imikorere.

    Ati 'Kuyobora ni impano, ariko inasaba ubumenyi. Hari raporo zitangwa, inama zitangwa, ibyo byose bisaba ubushobozi bwagutse.'

    Ku bijyanye no gusoma no kwandika, yasobanuye ko ADEPR ifite gahunda ihoraho yo gufasha abatarabimenya, bityo ko bidakwiye ko umuntu uyobora abandi mu murimo w’Imana atabizi.

    Yanavuze ko kutemerera abana bari munsi y’imyaka 18 kwifatanya n’abakuze muri korali bigamije kubarinda no kubafasha gukura neza mu byiciro bibakwiye.

    Umuhanzikazi Vestine na Idrissa basezeranye mu mpera za Nyakanga 2025, ariko icyo gihe byavuzwe ko ADEPR yamwanze, bigatuma asezeranirizwa mu idini rya Spirit Revival Church na Pasiteri Mugisha Jackson.

    ADEPR yateye utwasi ibyo kwanga gusezeranya Idrissa na Vestine

    Source : http://isimbi.rw/adepr-yateye-utwatsi-ibyo-kwanga-gusezeranya-vestine-na-idrissa.html

  • Isomo rikomeye Twagirayezu Thaddée yigiye muri Rayon, Paul Muvunyi malaria yamurembeje #rwanda #RwOT

    Ubwo hakorwaga ihererekanya bubasha hagati ya Komite y’Agateganyo ya Rayon Sports na Komite zaseshwe, Twagirayezu Thaddée yavuze ko umwaka yamaze ku buyobozi bw’iyi kipe wamusigiye isomo rikomeye rizamufasha no mu minsi iri imbere.

    Ejo hashize ku wa Kabiri tariki ya 2 Ukuboza 2025 ku biro by’ikipe ya Rayon Sports habaye ihererekanya bubasha hagati ya Komite y’Inzibacyuho ya Murenzi Abdallah igiye kuyobora Rayon Sports mu gihe cy’amezi 3 na Komite Nyobozi ya Twagirayezu Thaddée n’Inama y’Ubutegetsi ya Paul Muvunyi zaseshwe kubera imiyoborere mibi no kugongana kw’inzego.

    Ubwo iri hererekanya bubasha ryari rimaze kuba, Twagirayezu Thaddée yavuze ko umwaka umwe yari amaze muri Gikundiro ari umuyobozi wayo wamusigiye isomo rikomeye rizamufasha no mu minsi iri imbere.

    Ati 'Ni umwanya mwiza kuri njye, ubunararibonye nakuye muri Rayon Sports, mu byo nakoze, mu byo nabonye no mu byo ntari nzi muri Rayon Sports. Nakuyemo isomo ryiza rizamfasha no mu buzima bundi, ari mu buzima bw’ikipe ndetse no mu buzima busanzwe muri rusange.'

    'Ni igipimo cyiza kuri njye muri iki gihe maze, cyo kwirebaho ubwanjye, ubwihangane, kuzuza inshingano, gukora nabyo ni isomo mbonye mu buzima kugira ngo uyu munsi n’ibindi nzajyamo nzamenye ngo bikorwa gute.'

    Yavuze ko kandi atari azi byinshi ku mupira w’amaguru mu Rwanda ariko nyuma yo kugera muri Rayon Sports yaje kuwusobanukirwa birambuye, byinshi yajyaga yibeshyaho ariko amaze kugeramo yaje kubisobanukirwa byimbitse.

    Paul Muvunyi arwaye Malaria….

    Mu ijambo rye Dr Emile Rwagacondo wari visi perezida w’Inama y’Ubutegetsi wavuze mu mwanya perezida we, Paul Muvunyi kuko atabonetse, yagize ati 'Chairman Paul Muvunyi yifuje kuba hano ariko yagize ikibazo cy’indwara ya Malaria.'

    Yavuze ko igihe bamaze bagiye bahuye n’ibibazo atajyaho ngo abeshye ariko bikaba bibasigaiye isomo akeka ko rizanabafasha mu gihe kiri imbere.

    Ati 'Ibi bibazo twaciyemo ndagira ngo bizatwubake, bizatwubake bundi bushya twumve ko tugomba kurwanira umuryango wacu.'

    Paul Muvunyi ashobora kuba arwaye, gusa uku kutitabira ihererekanya bubasha kwa Paul Muvunyi nabyo byasize igihu ku bakunzi b’iyi kipe bibaza impamvu mu bikorwa byose bikomeye byagiye bibaho Paul Muvunyi atabonetse.

    Ngira ngo uretse mu muhango wo gutangiza umushinga w’akanyenyeri wabaye tariki ya 25 Kanama 2025 nta kindi gikorwa gikomeye cy’iyi kipe yagaragayemo kuva tariki ya 16 Ugushyingo 2024 kugeza tariki ya 25 Ugushyingo 2025 RGB isesa inzego zose zayoboraga Rayon Sports.

    Paul Muvunyi ntabwo yigeze yitabira umuhango werekanirwamo abakinnyi ba Rayon Sports mbere y’uko umwaka w’imikino utangira uzwi nka 'Rayon Day', ni igikorwa gifatwa nk’ingenzi cyane.

    Ntabwo kandi yigeze yitabira Inama y’Inteko Rusange idasanzwe yatumije yabaye muri Nzeri 2025 n’ibindi, benshi bakabifa nko kubikwepa nkana.

    Nyuma yo gusesa inzego zose zayoboraga Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere rukaba rwarashyizeho Komite y’Inzibacyuho iyobowe na Murenzi Abdallah aho yahawe amaezi 3 ikaba yamaze kuvugurura Amategeko Shingiro y’Umuryango wa Rayon Sports ari nayo azagena n’uko amatora azakorwa.

    Komite zari ziyobowe na Twagirayezu Thaddée na Paul Muvunyi zaseshwe

    Dr Emile Rwagacondo ni we wahagarariye Murenzi Abdallah

    Twagerayezu ahererekanya ububasha na Murenzi Abdallah

    Source : http://isimbi.rw/isomo-rikomeye-twagirayezu-thaddee-yigiye-muri-rayon-paul-muvunyi-malaria.html

  • Amarangamutima ya Bamenya nyuma yo kwegukana Imodoka #rwanda #RwOT

    Bamenya yashimye Imana ubwo yongeraga kugaragaza amarangamutima ye nyuma yo kwegukana Imodoka yo mu bwoko bwa Hyundai Sonata mu bihembo bya Mashariki nk’umukinnyi ukunzwe cyane mu baturage.

    Amashimwe ni yose kuri Benimana Ramadhan uzwi cyane nka Bamenya, wegukanye igihembo cy’imodoka mu marushanwa ya Mashariki African Film Festival 2025, ahigitse abarimo Aime Valens Tuyisenge wamenyekanye nka Boss Rukundo.

    Mu mashusho yatambukije ku rukuta rwe rwa Instagram agaragaza bimwe mu bihe by’ingenzi, Bamenya yahishuye urwego rw’ibyishimo yatewe no kuba ari we wegukaye igihembo cy’umukinnyi wa filime ukunzwe cyane mu baturage mu cyiswe 'People’s Choice’.

    Aya mashusho yaherekejwe n’amagambo agira ati 'Muri kano kanya ndagira ngo mbashimire mbikuye ku mutima mwe twabanye muri runo rugendo rwirushanwa. 'Team Bamenya Series’ ndabashimiye, ndabizi imbaraga n’ubushobozi bwacu ninjye ubuzi, rero bafana bacu mwarakoze ku bwo gukoresha umutungo wanyu mukuduhesha agaciro. Imihigo irakomeje.'

    Ku nshuro ya 11 haba Mashariki African Film Festival yaranzwe n’udushya twatangaje benshi, cyane cyane mu cyiciro cya People’s Choice Award ahanini cyagenwaga n’amatora abera kuri muri andasi.

    Ni ku nshuro ya mbere iryo serukiramuco ryo ku rwego mpuzamahanga riha abatsinze imodoka, ibintu byatumaga uyu mwaka urushaho kuryohera no gutera amatsiko abahatanaga n’abarikurikiye.

    Uretse Bamenya wagaragaje amarangamutima ye, mu bagore uwatsinze ni Mukayizeri Djalia, uzwi cyane nka Kecapu wegukanye intsinzi ku majwi 70,208, wahigitse abo bahatanaga barimo Uwamahoro Antoinette, wamamaye nka Intare y’Ingore, wagize amajwi 32,317.

    Abatsinze uko ari babiri bahawe imodoka ebyiri buri imwe ifite agaciro ka miliyoni 13 Frw bivuze ko zose zihagaze miliyoni 26 Frw.

    Bamenya ni we wegukanye igihembo cy’umukinnyi wa filime ukunzwe

    Imodoka zo abatsinze bahawe

    Source : http://isimbi.rw/amarangamutima-ya-bamenya-nyuma-yo-kwegukana-imodoka.html

  • Mamadou Sy yashyize umucyo kukwifuza gutandukana na APR FC, intego muri uyu mwaka #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa APR FC ukomoka muri Mauritania, Mamadou Sy yateye utwatsi ibyo kuba yifuza gutandukana n’iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu.

    Mamadou Sy uri ku mwaka we wa kabiri muri APR FC, ni umwe mu bakinnyi bafite igikundiro cyane muri iyi kipe by’umwihariko mu bafana.

    Mu minsi yashize hagiye habaho utubazo tumwe na tumwe hagati ye na APR FC aho yahagaritswe ashinjwa imyitwarire mibi ubwo bari bagiye gukina mu Misiri na Pyramids FC.

    Binavugwa ko yaba atarishimiye uko ikipe ye yamugaruye ari mu ikipe y’Igihugu bagiye gukina Igikombe cy’Abarabu kandi yari yamuhaye uruhushya.

    Amakuru yavugaga ko Mamadou Sy yaba yifuza kuba yatandukana na APR FC muri Mutarama 2026 ndetse akaba yaratangiye inzira zo kubisaba akaba yajya gushakishiriza ahandi.

    Mu kiganiro cy’umwihariko yahaye ikinyamakuru ISIMBI, Mamadou Sy yabiteye utwatsi avuga ko ntabyo ubu ikimuraje ishinga ari ugufasha ikipe ye ya APR FC.

    Ati “Oya, nkava muri APR FC nkajya he? Njye ndi hano nta kibazo, hari ibintu byinshi ngomba gukora. Ntabwo mbizi njye nkora akazi kanjye mu kibuga, ibisigaye byo hanze y’ikibuga ntabwo mbitindaho.”

    Yavuze ko intego nta yindi ari ugutsinda umukino ku mukino bakareba ko bakwegukana igikombe.

    Ati “Intego ni ugutsinda, hasigaye imikino myinshi, ntabwo byoroshye ariko ni ugukora cyane tugatsinda tukareba ko twakegukana igikombe Imana n’ibishaka.”

    Mamadou Sy waraye utowe nk’umukinnyi w’umukino ku mukino baraye batsinzemo Etincelles FC, amaze gutsinda ibitego bibiri muri shampiyona mu gihe ikipe ye iri ku mwanya wa 2 n’amanota 18.

    Mamadou Sy yavuze ko ibyo gutandukana na APR FC ari ibihuha

    Source : http://isimbi.rw/mamadou-sy-yashyize-umucyo-kukwifuza-gutandukana-na-apr-fc-intego-muri-uyu.html

  • Sindi umuswa, ubyihishe inyuma ndamuzi – Umutoza wa APR FC yiniguye #rwanda #RwOT

    Umutoza wa APR FC, Taleb Abderrahim yavuze ko umuntu wihishe inyuma y’inkuru zisebya APR FC amuzi ndetse n’ubuyobozi bumuzi.

    Ibi yabigarutseho nyuma y’umukino w’ikirarane cy’umunsi wa 3 yaraye atsinzemo Etincelles FC 2-1.

    Ni nyuma y’inkuru zimaze iminsi zimunenga ko akina nabi, adatsinda, ikipe yasubiye inyuma ndetse ko akwiye kuba yakwirukanwa.

    Taleb yavuze ko imyaka amaze atoza, ubunararibonye afite atari umuswa wo kubona ibintu ngo ayoberwe ubiri inyuma, rero n’urimo abikora akaba amuzi.

    Ati “Iyo nsomye ibyanditswe, menya ubiri inyuma n’uwabimutumye. Ubiri inyuma ndamuzi.”

    “Rwose ubiri inyuma ndamuzi, buri wese arabizi, itangazamakuru ryose rirabizi ndetse na APR irabizi.”

    Yakomeje avuga ko abifuriza APR FC gutsindwa bagomba kumenya ko afitanye imishinga na APR FC, rero batekereze kabiri.

    Ati “Njye na APR FC dufitanye imishinga itarangira aka kanya. Abifuza ko itsindwa nashakaga ko n’ibyo babimenya. Nta kindi narenza kuri ibyo.

    Taleb Abdelrahim yinjiye muri APR FC mbere y’uko umwaka w’imikino wa 2025-26 utangira, akaba yarasinye amasezerano y’imyaka 2 ashobora kongerwa.

    Mu mikino 9 ya shampiyona uyu mugabo ukomoka muri Maroc amaze gutoza, yatsinzemo 5 anganya 3 atsindwa 1 bikaba bishyira ikipe ya APR FC ku mwanya 2 n’amanota 18 mu gihe Police FC ya mbere ifite 22.

    Umutoza wa APR FC yavuze ko uri inyuma y’inkuru zimusebya amuzi

    Source : http://isimbi.rw/sindi-umuswa-ubyihishe-inyuma-ndamuzi-umutoza-wa-apr-fc-yiniguye.html