Author: webrwanda

  • Ancelotti yasobanuye uko Neymar ashobora gukina Mundial ya 2026 #rwanda #RwOT

    Umutoza w'Ikipe y'Igihugu ya Brazil, Carlo Ancelotti, yongeye gusobanura byinshi ku bibazo abakunzi b'umupira bakomeje kwibaza ku cyerekezo cya Neymar Jr, cyane cyane ku hazaza he mu Ikipe y'Igihugu mu gihe hasigaye amezi make ngo Igikombe cy'Isi cya 2026 gitangire.

    Ancelotti yavuze ko kuri we nta nzira irimo urujijo cyangwa urwikekwe mu guhitamo abakinnyi bazahagararira Brazil, ahubwo byose bizashingira ku rwego bariho, ubuzima bwabo bw'imikino ndetse n'icyo babasha gutanga ku ikipe muri icyo gihe. Mu magambo ye yagize ati: 'Ndumva ko mwese mwifuza kumenya byinshi kuri Neymar. Ndashaka kubasobanurira neza Igikombe cy'Isi kizatangira muri Kamena. Nzatangaza abakinnyi muri Gicurasi. Niba Neymar yagarutse neza, ari ku rwego rwiza, cyangwa anganya  n'abandi, azajya mu Gikombe cy'Isi'

    Aya magambo ye yatumye benshi bumva ko urufunguzo rwo kongera kubona Neymar mu ikipe ari we ubwe n'uburyo azaba ameze imbere y'iri rushanwa rikomeye. Kugeza ubu, uyu mukinnyi ukomeye aracyavurwa nyuma y'imvune zikomeye yahuye nazo mu mwaka ushize, ariko Ancelotti yahamije ko nta kabuza Perezida w'iyi kipe azasigasira amahirwe ya buri mukinnyi wese uhatanira umwanya.

    Abasesenguzi bavuga ko aya magambo agaragaza icyizere n'ubunyangamugayo mu mitegurire ya Brazil, aho nta mukinnyi uzahabwa umwanya ku izina, ahubwo ku musaruro n'urwego ruzagaragarira mu gihe cyo gutoranya ikipe.

    Source : https://kasukumedia.com/ancelotti-asobanuye-uko-neymar-ashobora-gukina-mundial-ya-2026/

  • Aline Uwera wamamaye muri Faradja Choir, yumviye umugabo we azana imbaraga zidasanzwe #rwanda #RwOT

    Umuririmbyi w’Indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Uwera wamenyekanye cyane muri Faradja Choir, yatangiye kuririmba ku giti cye, aho yashyize hanze indirimbo “Wicogora”.

    Aline Uwera usanzwe ubarizwa muri ADEPR abarizwa i Nyamata Nyamata mu Karere ka Bugesera, bwa mbere yashyize hanze indirimbo ye bwite.

    Urugendo rwe rwo gukora umuziki ku giti cye yarutangiriye ku ndirimbo yise “Wicogora”.

    Aline yavuze ko umugabo we ari we wamugiriye inama ko yatangira gukora umuziki ku giti cye.

    Ati “Nk’umuntu wabikuriyemo kandi n’umukristo, najyaga nicara nkaririmba none umutware wanjye arambwira ngo ndirimba neza ampa igitekerezo cy’uko nabikora ku giti cyanjye (muri macye nabitewe n’umuryango).”

    Iyi ndirimbo 'Wicogora' yavuze ko yayihawe na Mwuka Wera muri Gashyantare 2025, mu biganiro yagiranaga n’inshuti ze, ari na bwo ijwi ry’Imana ryongeye kumwibutsa ko abamamaza Kristo badacogora.

    Ati: “Nari ndi kuganira n’inshuti zanjye icyo gihe mu biganiro twarimo ni ho havuyemo icyo gitekerezo cyo gukora iyo ndirimbo.”

    Mu gusobanura impamvu yo kwitwa 'Zahabu y’Uwiteka', Aline Uwera yabwiye inyaRwanda ko yaguzwe igiciro cyinshi. Yifashishije icyanditswe cyo mu 1 Abakorinto 6:20 havuga ngo “kuko mwaguzwe igiciro. Nuko rero mutume imibiri yanyu ihimbaza Imana”.

    Yunzemo ko kubaho kwe ari umugambi w’Imana, bityo akaba ari Zahabu y’Imana. Yagize ati: 'Ndi Zahabu y’Uwiteka kuko igiciro naguzwe ntacyo nakigereranya nacyo. Kubaho kwanjye ni umugambi we, ni yo mpamvu nzamamaza izina rye.'

    Aline yatangiye umuziki ku giti cye ku bw’igitekerezo cy’umugabo we

    Aline yamenyekanye cyane muri Faradja Choir

    Source : http://isimbi.rw/aline-uwera-wamamaye-muri-faradja-choir-yumviye-umugabo-we-azana-imbaraga.html

  • Uko kugereranywa na Alex Dusabe byari bigiye gutuma Theo Bosebabireba yiyahura (VIDEO) #rwanda #RwOT

    )

    Theo Bosebabireba yagaragaje agahinda yatewe n’umukozi w’Imana wamuciye intege akumva ageze ku rwego rwo kwiyambura ubuzima nyuma yo kumucira iteka ko ntaho yagera ubwo yarimo akora indirimbo ye yise 'ikiza urubwa’.

    Mu kiganiro na ISIMBI Uwiringiyimana Theogene wamamaye nka Theo Bosebabireba yasobanuye uburyo ku wa 15 Nzeri 2006 ubwo yajyaga mu studio ku nshuro ye ya kabiri agiye kumva aho imirimo gutanganya indirimbo ye igeze ;yahuye n’umuntu akamubwira atazigera akora igihangano gishobora kuba cyatambutswa kuri radiyo.

    Ati 'Icyo gihe nasaga nabi cyane ntaho mvuye, benshi mu bari banyegereye banavugaga ko nasaze, umukozi w’Imana umwe araza turanapinga arambwira ati 'wowe ntabwo waririmba indirimbo ngo ice kuri radiyo.’'

    Bosebabireba yakomeje avuga ko uwo mugabo wari n’umuyobozi muri chorale mu idini rya ADEPR yabanje agaca intege uwitwa Jules Bagaramba wari urimo gutunganya mu buryo bw’amajwi indirimbo yitwa ‘Ikiza urubwa’, icyo gihe wari unafite inshingano mu kigo cy’igihugu cy’itangazamakuru [RBA].

    Ati 'Uwo mugabo yaraje abaza Jules ati ‘kuki muri abagome’, ubuse n’uyu mwamuciye amafaranga koko? Ahita yongeraho ngo 'uyu we birutwa niyo afata aya mafaranga ari guta muri ibi akayajugunya muri ruhurura ikayatembana.’'

    Uyu muhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yasobanuye ko icyakomeje kumutera intimba cyane ari uburyo uyu mukozi w’Imana yakomeje gupfobya ibihangano bye agereranya umwimerere n’ubuhanga bikoranye n’indirimbo zari zikunzwe icyo gihe z’abahanzi barimo Alex Dusabe, Richard Nick Ngendahayo ndetse na Mani Martin.

    Ati 'Uwo muntu yari yagize indirimbo zanjye ibintu biraho, atangira kuzigereranya n’iza Richard Nick Ngendahayo, Alex Dusabe na Mani Martin kandi nanjye nakumva uburyo izo ndirimbo zari zimeze mu buryo bw’amajwi nkumva zari nziza pe! Ntangira gucika intege.'

    Theo yavuze ko icyamuteye intimba idasanzwe kugeza naho yigira inama yo kwiyambura ubuzima ari uko uwo mukozi w’Imana yavugaga ibyo kandi n’amafaranga yo kwishyura uwazimutunganirizaga yari ayo yafashemo imwenda andi ari ayo yahawe nk’impano.

    Usibye indirimbo nka 'Bosebabireba’ yanitiriwe, Theo Bosebabireba yanamamaye mu ndirimbo nka ' 'Kubita utababarira’, 'Baramaze’ n’izindi nyinshi.

    Theo Bosebabireba yavuze ko atangira umuziki yaciwe intege

    Kugereranywa na Alex Dusabe byari bitumen yiyahura

    Source : http://isimbi.rw/uko-kugereranywa-na-alex-dusabe-byari-bigiye-gutuma-theo-bosebabireba-yiyahura.html

  • Chryso Ndasingwa na Sharon Gatete batumiwe mu gitaramo kidasanzwe #rwanda #RwOT

    Abaramyi Chryso Ndasingwa na Sharon Gatete n’Itsinda rya True Promises Ministries batumiwe mu gitaramo cyo kurushaho kwegera no komatana n’Imana, cyiswe 'Seek Conference Rwanda 2025'.

    Iki gitaramo kizabera mu rusengero rwa Bethesda Holy Church, tariki ya 14 Ukuboza 2025. Cyateguwe n’Umuvugabutumwa akaba n’Umuhanuzi Vincent Mackay ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Seek Conference Rwanda 2025 igereranywa n’ijoro ryo guhindurwa, guhishurirwa no kwegera Imana mu rugero rushya. Iki gitaramo kizatangira saa Cyenda ndetse kucyinjiramo ni ubuntu.

    Ni igitaramo kizahuriza hamwe abantu b’ingeri zose barimo abaramyi, urubyiruko, imiryango, n’abashaka Imana bazahurira hamwe kugira ngo bahimbaze Imana n’umutima wabo wose, babone ubwiza bwayo bwimbitse ndetse n’imbaraga zayo zibasesekareho.

    Prophet Vincent Mackay, uzabwiriza abazitabira Seek Conference 2025, yavuze ko umunsi kizaberaho watoranyijwe n’Imana kugira ngo abantu bayo bakire gukira, ubuhanuzi, imbaraga nshya no guhindurwa mu buryo bw’umwuka no mu mibereho.

    Ati 'Iki ni igihe cyo gusubira ku Mana, gusubizwa no kwinjira mu mwaka mushya ufite umurongo n’inyigisho ziturutse ku Mana ubwayo.'

    Ijambo 'Seek' risobanuye gushaka Imana, kuyegera no kuyizera n’umutima wose nk’uko Yeremiya 29:13 habivuga, hati 'Nimunshaka n’umutima wanyu wose, muzambona.'

    Iki giterane kigamije gukiza imitima no kuyisubiza mu murongo, guhishurirwa icyerekezo cy’ubuzima, gukangura impano z’umwuka, kuzamura urubyiruko no kurusubiza ku Mana, gusakaza umuriro w’ububyutse no gutangiza umwaka mushya ufite imbuto n’umurongo uhamye wo gukoreramo.

    Prophet Vincent Mackay asanzwe Umuvugabutumwa ufite amavuta ndetse aho abwiriza atanga ubutumwa bushyira abantu mu murongo w’Imana, kubafasha gusubira mu ntego zabo, gukangura impano zari zarasinziriye no kwakira gukira ku mutima no ku mubiri.

    Afite Umuryango w’Ivugabutumwa yise 'Prayer Warriors Global”, umaze imyaka irenga itanu uvuga ubutumwa bwiza aho ukorera muri Leta zitandukanye muri Amerika, Afurika, u Burayi na Amerika y’Amajyaruguru.

    Igitaramo 'Seek Conference' yatumiwemo n’abaramyi bafite amavuta adasanzwe, bashobora gufungura ijuru no kwegereza abantu hafi y’Imana.

    Barimo True Promises, itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana rikunzwe cyane mu Rwanda, Gatete Sharon & Chryso Ndasingwa baherutse kurushinga no gutangira kuririmbana nka couple. Aba baheruka no gutaramira ku Mugabane w’u Burayi mu bihugu birimo u Bubiligi.

    Abazitabira iki gitaramo kandi bazataramirwa na Boanerges Gospel Group yo muri Bethesda Holy Church.

    Prophet Vincent Mackay yavuze ko umunsi kizaberaho watoranyijwe n’Imana kugira ngo abantu bayo bakire

    Chryso na Sharon batumiwe muri Seek Conference Rwanda

    True Promises nabo batumiwe muri iki gitaramo

    Source : http://isimbi.rw/chryso-ndasingwa-na-sharon-gatete-batumiwe-mu-gitaramo-kidasanzwe.html

  • Davido yageze i Kigali aho agiye kumurikira album nshya yise '5ive' #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w'icyamamare ukomoka muri Nigeria, David Adedeji Adeleke uzwi cyane nka Davido, yageze i Kigali mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Ugushyingo 2025, aho aje mu gitaramo gikomeye cyari kimaze iminsi gitegerejwe n'abatari bacye. Ni igitaramo kibera muri BK Arena, kimwe mu by'imbonekarimwe byateguwe mu mpera z'uyu mwaka, kikaba cyaraguzwe kare ku buryo amatike yose yamaze gushira ku isoko.

    Uyu muhanzi ufatwa nk'umwe mu bateje imbere Afrobeat akeneye kwerekana ubundi bufatanye n'abafana be bo mu Rwanda, aho azamurikira ku mugaragaro alubumu ye nshya ya gatanu yise 5ive. Kigali ni imwe mu mijyi yo ku Mugabane w'Afurika iri ku rutonde rw'ahantu Davido ari gutaramira mu rwego rwo kumenyekanisha no kumurika iyi alubumu ku rwego mpuzamahanga.

    Igitaramo cy'uyu mugoroba kizaba kirimo umwihariko w'ubufatanye n'abahanzi bakomeye bo mu Rwanda. Ni igitaramo cyitezweho ko gukurura imbaga, cyane ko Davido asanzwe afite abafana benshi mu Rwanda.

    Davido yageze i Kigali aho agiye kumurikira album nshya yise '5ive'

    Abakunzi ba muzika biteze ijoro ryuzuye umudiho n'urusaku rw'ibyishimo, mu gihe Kigali ikomeje kwiyubaka nk'imwe mu nkingi z'imyidagaduro itangiza ikerekezo gishya muri Afurika.

    Source : https://kasukumedia.com/davido-yageze-i-kigali-aho-agiye-kumurikira-album-nshya-yise-5ive/

  • APR FC Irabareka bagende? kubagumana bamwe batabishaka biroroha? Inkingi za mwamba zisoje amasezerano (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Niba hari ikintu gishobora kugora kikanahenda APR FC ni ukubaka ikipe izifashisha mu mwaka utaha w’imikino wa 2026-27.

    Uzatinye umunyarwanda, yagiye avuga ibintu byinshi kandi by’ubwenge, isomere iyi mvugo, “Umuhanga wo kurya arara akarabye!”

    Nubwo umwaka w’imikino wa 2025-26 ukiri mu ntangiriro ariko APR FC yakabaye yaratangiye gutekereza umwaka utaha kugira ngo bitazayigora cyane ko ifite abakinnyi benshi kandi b’inkingi za mwamba bazaba basoje amasezerano.

    Ikibazo si ukuba basoje amasezerano ahubwo ni uko muri bo kandi ngenderwaho badashaka kongera amasezerano muri iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu.

    Ibi bikaba bishobora kuzagora ndetse bikanahenda APR FC mu gushaka kubongerera mu gihe batabishaka cyangwa kubasimbuza mu gihe byakorwa ku munota wa nyuma.

    Reba bamwe mu bakinnyi basoje amasezerano

    Ishimwe Pierre

    Umunyezamu wa mbere w’ikipe ya APR FC, Ishimwe Pierre ari mu bakinnyi basoje amasezerano.

    Yakuriye mu ishuri ryigisha umupira rya APR FC, 2019 yazamuwe mu ikipe nkuru ari umunyezamu wa 3 aza gufata umwanya wa mbere.

    Muri 2022 yongereye amasezerano y’imyaka 4 azarangira muri 2026. Gusa abamwegereye bakubwira ko we nta kibazo afite mu gihe ikipe yakwifuza gukomezanya na we yiteguye.

    Niyomugabo Claude

    Uyu ni kapiteni wa APR FC akaba myugariro wo ku ruhande rw’ibumoso ndetse muri iyi minsi kuri uyu mwanya ni we wa mbere mu ikipe y’Igihugu.

    Claude yageze muri APR FC 2019 avuye muri AS Kigali asinya imyaka 2 yarangiye 2021 yongera indi ibiri yarangiye 2023 ari bwo yasinyaga imyaka 3 izarangirana n’uyu mwaka w’imikino.

    Amakuru aturuka hafi ya Claude ni uko yumva kuri we igihe kigeze ngo abe yasohoka ajye gukina hanze y’u Rwanda.

    Mbere y’uko uyu mwaka w’imikino utangira byavuzwe ko amakipe arimo Azam FC na Simba SC zo muri Tanzania zamwifuje.

    Niyigena Clement

    Inkingi ya mwamba mu bwugarizi bwa APR FC ariko utishimye ku buryo byanagora iyi kipe kumugumana.

    Niyigena Clement yababajwe cyane n’uko APR FC itigeze imureka ngo ajye gukina hanze y’u Rwanda mu gihe hari amakipe amwifuza mbere y’uko uyu mwaka w’imikino utangira.

    Ibi bikaba byaramukozeho ku buryo n’imikinire asa n’uwasubiye inyuma kubera kunanirwa kubyakira, arimo kugenda arwana no kugaruka mu bihe bye.

    Niyigena Clement wakuriye muri APR FC, yamuzamuye 2019 ariko ihita imutiza muri Marines, yavuyeyo ajya muri Rayon Sports batandukanye 2022 ajya muri APR FC asinya imyaka 2 yarangiye 2024 ari nabwo yongeraga amasezerano y’indi myaka 2 yamugize umunyarwanda uhembwa menshi, azarangirana n’uyu mwaka w’imikino.

    Nshimiyimana Yunusu

    Umwe mu bakinnyi bakiri bato ukina mu mutima w’ubwugarizi. Yakuriye mu irerero rya APR FC yaje kuzamurwa mu ikipe nkuru 2022, muri 2024 ni bwo yongereye amasezerano na we azarangirana n’uyu mwaka w’imikino. Nubwo yifuza gusohoka ariko mu gihe APR FC yamwereka ko ikimukeneye nta kibazo abifiteho.

    Ruboneka Bosco

    Umwe mu bakinnyi beza bakina mu kibuga hagati APR FC igenderaho.

    Ruboneka yinjiye muri APR FC 2020 avuye muri AS Muhanga, yari yasinye imyaka 2 irangiye yongera amasezerano y’imyaka 4 na we azarangirana n’uyu mwaka w’imikino.

    Uyu mukinnyi nubwo inkuru nyinshi zimusohora muri APR FC zivuga ko atifuza kongera amasezerano, andi makuru akamwerekeza muri Rayon Sports, gusa ISIMBI yamenye ko we ategereje ko ubuyobozi bwazamuvugisha, nibamuha ibyo ashaka azahaguma.

    Mugisha Gilbert

    Rutahizamu usatira anyuze ku mpande, Mugisha Gilbert na we ari mu bakinnyi bari ku mpera z’amasezerano.

    Gilbert Mugisha yageze muri APR FC 2021 avuye muri Rayon Sports icyo gihe yasinye imyaka 2.

    Muri 2023 yongereye amasezerano azarangirana n’uyu mwaka w’imikino.

    Ku ruhande rwe nyuma yo kubona ko agenda atakaza umwanya wo kubanza mu kibuga, abamwegereye bakubwira ko atiteguye kongera amasezerano ashaka guhindura akajya aho akina hato atazabura n’umwanya mu ikipe y’Igihugu.

    Cheikh Djibril Ouatara

    Rutahizamu w’Umunya-Burkina Faso, yageze muri APR mu mikino yo kwishyura ya shampiyona ya 2024-25, mu ntangiriro z’uyu mwaka, yasinye umwaka n’igice, amasezerano ye akaba arangira muri 2026, shampiyona irangiye.

    Ouatara ni umwe mu bakinnyi ngenderwaho muri iyi kipe, kugaragaza ubuhanga bwe ntibyatinze, gusa kumugumana bishobora kutaborohera cyane ko we yifuza kuba yajya muri shampiyona irenze iyi, muri make agumye muri APR FC byaba ari igitangaza.

    Source : http://isimbi.rw/apr-fc-irabareka-bagende-kubagumana-bamwe-batabishaka-biroroha-inkingi-za.html

  • Rayon Sports ifite imyenda ya miliyoni 260 Frw, ikeneye miliyoni 200 Frw yo kugura abakinnyi #rwanda #RwOT

    Perezida w'Inzibacyuho wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah, yatangaje ko iyi kipe ikeneye miliyoni 200 Frw kugira ngo igure abakinnyi bashya, mu gihe inafite amadeni ya miliyoni 260 Frw.

    Ibi ni bimwe mu byo yatangarije mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Kane, tariki ya 4 Ukuboza 2025, kivuga ku miyoborere y'iyi kipe mu gihe cy'amazi atatu ari imbere.

    Kimwe mu byo Murenzi yagarutseho ni ugushakira intsinzi Rayon Sports, dore ko kugeza ubu ifite abakinnyi batari kuyifasha cyane ndetse nta n'umutoza ifite nyuma yo gutandukana na Afahmia Lotfi.

    Yavuze ko mu bikenewe cyane ari amafaranga yo kwifashisha muri iki gikorwa, aho abanyamuryango bayo n'abafatanyabikorwa ari bo bazabigiramo uruhare.

    Ati 'Hari ibikorwa byihuse ariko hari n'ibikenewe. Ikibazo gikomeye Rayon Sports ifite ni ukumara igihe nta ntsinzi tubona, n'izo twabonye mbere wabonaga zitaryoheye abakunzi bacu. Turifuza abatoza bashya n'abakinnyi bashya biyongera ku bahari.'

    'Turashaka kongera imbaraga mu bikorwa bitwinjiriza amafaranga. Iyo dukoze imibare dusanga kwinjizamo abakinnyi dukeneye byonyine, bifata hagati ya miliyoni 150 Frw na miliyoni 200 Frw. Ayo mafaranga azaturuka mu banyamuryango no mu bafatanyabikorwa.'

    Murenzi yongeyeho ko Rayon Sports igiye gushaka uko yongera abafatanyabikorwa ifite, bakiyongera ku mushinga wa Gikundiro *702#, nk'umuyoboro uzahuza ikipe n'abanyamuryango bayo.

    Umushinga wa Gikundiro *702# umaze kwitabirwa n'abanyamuryango barenga ibihumbi 25, bagejejemo miliyoni 20 Frw, mu gihe iyi Komite y'Inzibacyuho yasanze ikipe ifite amadeni ya miliyoni 260 Frw.

    Rayon Sports iri ku mwanya wa 14 wa Shampiyona y'u Rwanda, iri kwitegura gukina na Musanze FC, ku wa Gatanu, tariki ya 5 Ukuboza 2025, kuri Kigali Pelé Stadium.

    IGIHE

    Source : https://rushyashya.net/rayon-sports-ifite-imyenda-ya-miliyoni-260-frw-ikeneye-miliyoni-200-frw-yo-kugura-abakinnyi/

  • Mu mvugo ikakaye Pavelh Ndzila yifatiye ku gahanga abanyamakuru bo mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Umunyezamu wa Rayon Sports, Pavelh Ndzila yifatiye ku gahanga abanyamakuru bo mu Rwanda batangaza amakuru y’ibihuha nkana kugira ngo babone ababakurikira cyangwa abareba ibyo bakora.

    Ni mu butumwa uyu munyezamu ukomoka muri Congo Brazzaville yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram aho yavuze ko mu Rwanda umunyamakuru yemera ko umukinnyi w’i Burayi yakora ikosa ariko inaha byaba akaba yariye ruswa.

    Ati “Mu Rwanda ni ho honyine umunyamakuru avuga ngo ‘Nuer (umunyezamu wa Bayern) yakoze ikosa ryatumye Bayern itsindwa, ariko byaba mu Rwanda akavuga ngo ‘oya, yariye amafaranga y’uwo bahanganye kugira ngo yitsindishe.’”

    “Ntekereza ko umunyamakuru w’umwuga yakabaye yarize mbere yo kujya gutangaza amakuru y’ibihuha kugira ngo akurure abamukurikira.”

    Yasoje asa n’ugaragaza ko ibi bikorerwa abakinnyi b’abanyamahanga. Ati “Ivangura ririmo kwica imikino ku Isi yose.”

    Pavelh Ndzila atangaje ibi mu gihe yatakaje umwanya ubanzamo muri Rayon Sports aho na we yagiye ashinjwa kutitwara neza mu mikino imwe n’imwe yakinnye yatumye ikipe ye itakaza amanota ndetse na we ibyo byo kurya ruswa yabivuzweho.

    Ndzila yinjiye muri Rayon Sports muri Kanama 2025 ubwo yari avuye muri APR FC yari asojemo amasezerano y’imyaka 2. Yasize ahesheje iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu ibikombe bibiri bya shampiyona ndetse n’Igikombe cy’Amahoro.

    Pavelh Ndzila yifatiye ku gahanga abanyamakuru bo mu Rwanda

    Source : http://isimbi.rw/mu-mvugo-ikakaye-pavelh-ndzila-yifatiye-ku-gahanga-abanyamakuru-bo-mu-rwanda.html

  • Rayon Sports yabonye umuvugizi mushya wasimbuye Ngabo Roben #rwanda #RwOT

    Olivier Gakwaya wigeze kuba umunyamabanga mukuru wa Rayon Sports, ni we wagizwe umuvugizi mushya wa Rayon Sports aho yasimbuye Ngabo Roben.

    Ni nyuma y’uko inzego zose za Rayon Sports zaseshwe maze hakajyaho Komite y’Inzibacyuho iyobowe na Murenzi Abdallah mu gihe cy’amezi atatu aho yahise anashyiraho komisiyo zizamufasha kuyobora.

    Komisiyo yashyizeho zizamufasha kuyobora ikipe ni; Komisiyo y’Imiyoborere, Komisiyo ya Tekinike, Komisiyo y’Umutungo na Komisiyo y’Amategeko.

    Akaba kandi yanakoze impinduka, Gakwaya Olivier wabaye umunyamabanga wa Rayon Sports muri 2017 ni we wagizwe umuvugizi w’iyi kipe yambara ubururu n’umweru.

    Agiye kuri izi nshingano asimbura Ngabo Roben wari uzimaze imyaka irenga ibiri ari umuvugizi wa Rayon Sports aho yafashe izi nshingano muri 2023 asimbuye Nkurunziza Jean Paul.

    Ngabo Roben ubu ni umunyamakuru wa Radio&TV10, yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo Isango Star, Radio One, Umuseke ndetse n’IGIHE.

    Gakwaya Olivier ni we muvugizi mushya wa Rayon Sports

    Ngabo Roben ntabwo akiri umuvugizi wa Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/rayon-sports-yabonye-umuvugizi-mushya-wasimbuye-ngabo-roben.html

  • Inkindi Aisha yahakanye ibyo kujya gusambanira ubutunzi i Dubai (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Inkindi Aisha yahakanye ibyo kujya gusambanira amafaranga mu mahanga ndetse anasaba abakoresha imbuga nkoranyambaga kwivanamo imyumvire yo gufata buri mukobwa wese ugaragaye yasuye umujyi wa Dubai wo muri Leta Zunze z’Abarabu nk’uba wagiye kwigurisha.

    Mu kiganiro yagiranye na ISIMBI, Inkindi Nadine wamenyekanye nka Aisha muri Sinema, yavuze ko nubwo muri uyu mwaka amaze gusura uyu mujyi inshuro ebyiri ariko ko nta rimwe yigeze ajyanwa no gusambanira ubutunzi.

    Yagize ati 'Ku nshuro ya mbere nari nagiye gutembera, kureba ahandi ukuntu biba bimeze. Ku nshuro ya kabiri bwo najyanywe no kugera ahantu ntari nabashije kugera ku nshuro ya mbere.'

    Akomoza ku bijyanye n’amakenga y’uko hari benshi mu bakobwa bajya Dubai bagakora ubusambanyi buguranwa amafaranga y’umurengera, Aisha yirinze guca iteka ko ibyo bikorwa bidahari ariko yitsa cyane ku ngingo y’uko ubwamamare bwe budashobora gutuma yakora ibyo bikorwa ntihagire umuntu n’umwe umubona.

    Ati 'Birashoboka gusa ntabyo nzi. Njyewe kubera n’izina rinini mba nanafite ndamutse ngiye nko kubikora nkinjira nko muri hoteli runaka ntabwo habura umuntu wambona akamfata ifoto akayishyira ku mbuga nkoranyambaga namwe mukabibona.'

    Nubwo uyu mukinnyi w’amafilime avuga ibi mu gihe muri Nzeri uyu mwaka ikinyamakuru BBC cyashyize hanze raporo yerekana uburyo umujyi wa Dubai uzwi cyane ku isi kubera inyubako ndende, ubutunzi n’ubutwari mu ikoranabuhanga, hari indi sura itagaragarira buri wese.

    Ni isura y’agahinda, imiborogo n’amarira y’abakobwa baturuka muri Afurika, cyane cyane abo muri Uganda, bashorwa mu bikorwa by’ubusambanyi biteye ubwoba.

    Usibye ko hari n’abijyana bagasambanyirizwa amafaranga bemeranijwe bakagaruka, iyi raporo yerekana ko hari n’abandi babwirwa ko bagiye kubona akazi mu mahoteli, mu masoko cyangwa mu bikorwa by’ubucuruzi, ariko bagera i Dubai, basanga ibyo babwiwe ari ibinyoma. Bahita bashyirwa mu macumbi yuzuye abandi bakobwa benshi, maze bakabwirwa ko bafite amadeni akomeye, amafaranga y’itike y’indege, visa, icumbi n’ibiryo.

    Abo bakobwa basabwa kubyishyura mu buryo bumwe gusa, kwemerera abakiriya b’abaherwe imibonano mpuzabitsina idasanzwe, rimwe na rimwe irimo ibikorwa biteye isoni birenze urugero, nk’uko bamwe babitangarije iki kinyamakuru.

    Aisha yateye utwatsi ibyo kujya gusambanira Dubai

    Source : http://isimbi.rw/inkindi-aisha-yahakanye-ibyo-kujya-gusambanira-ubutunzi-i-dubai-video.html