Author: webrwanda

  • Ruti Joël yahishuye uko album 'Rutakisha’ yavuye ku bushuti #rwanda #RwOT

    Ruti Joël yagaragaje uko ubushuti n’ubuhanga budasanzwe biri mu byamusunikiye kwisanga yakoranye album na Clement The Guitarist wari usanzwe umucurangira inanga ku rubyiniro.

    Mu kwezi gushize ni bwo Ruti Joël na Clement Guitarist bashyize hanze album bakoranye bise 'Rutakisha’.

    Mu kiganiro yagiranye na ISIMBI nyuma gususurutsa abari bitabiriye igitaramo cya Minuza Festival, Ruti Joël yavuze ko umubano wihariye yari afitanye na Clement uri mu mpamvu nyamukuru zatumye akorana nawe.

    Yagize ati 'Clement ni inshuti yanjye, ni umuntu wanjye Kandi turumvikana cyane, ibintu byanjye yamaze kubimenya haba ubutore, imihamirizo kandi akaba imfura cyane.'

    Ruti yanakomeje avuga ko ubu bufatanye bwabo mu nganzo bwakomotse ku gitekerezo yazanye ariko kikanonosorwa na Clement The Guitarist ari nabyo byatumye kuri iyi alubumu hasohokaho indirimbo ziri mu zindi ndimi.

    Ati 'Usibye kuba ari umuntu nkunda cyane, ni nawe wavuguruye uburyo natekerezaga gukoramo Rutakisha. Yashyizemo amanota agezweho tuvangamo n’izindi ndimi ari nabyo byavuyemo indirimbo nka Dore na Rutakisha.'

    Ruti Joël yongeyeho ko iyi Album itandukanye cyane n’iya mbere yise 'Musomandera’, kuko 'Rutakisha’ yibanda ku kugaragaza ubushobozi bwe nk’umuhanzi ushaka kugera ku rwego mpuzamahanga.

    Rutakisha yaje ikurikira iyo yise 'Musomandera’ yashyize ahagaragara muri Mutarama 2023.

    Ruti Joel yavuze ko album yakoranye na Clement The Guitarist yavuye ku bushuti bafitanye

    Source : http://isimbi.rw/ruti-joel-yahishuye-uko-album-rutakisha-yavuye-ku-bushuti.html

  • Nyabihu: RIB yataye muri yombi umuyobozi ukekwaho kwigwizaho umutungo #rwanda #RwOT

    Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Twagirayezu Jean Paul, Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Nyabihu, akekwaho ibyaha birimo kwigwizaho umutungo no kudatangaza imitungo ye ku Rwego rw'Umuvunyi nk'uko biteganywa n'amategeko.

    Amakuru y'ifatwa rye yatangajwe na RIB mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, tariki ya 7 Ukuboza 2025, anyujijwe ku mbuga nkoranyambaga z'uru rwego.

    RIB yagize iti: 'RIB yafunze Twagirayezu Jean Paul, Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Nyabihu ukurikiranyweho ibyaha byo kwigwizaho umutungo no kutawumenyekanisha ku Rwego rw'Umuvunyi nk'uko biteganywa n'amategeko.'

    Kuri ubu, Twagirayezu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Rwezamenyo, mu gihe hakomeje gutunganywa dosiye kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha bukurikireho iperereza ryimbitse ndetse n'izindi ngamba ziteganywa n'amategeko.

    RIB ikomeje kwibutsa ko umuntu wese ukekwaho ruswa cyangwa ibindi byaha bihutaza imiyoborere myiza azakurikiranwa, kandi ko gukoresha neza umutungo wa Leta ari inshingano n'intego ntakuka mu gukumira ibyaha bihungabanya iterambere.

    Nyabihu: RIB yataye muri yombi umuyobozi ukekwaho kwigwizaho umutungo

    Source : https://kasukumedia.com/nyabihu-rib-yataye-muri-yombi-umuyobozi-ukekwaho-kwigwizaho-umutungo/

  • Mukarujanga, nyuma yo kurya zingalo za Wamipango yahise avugishwa #rwanda #RwOT

    Mukarujanga, umwe mu bakinnyi bakunzwe mu ruganda rwa filime nyarwanda, yongeye gusetsa no gutanga isomo mu mvugo yo kwerura akavuga ko 'no mu bisanzwe akunda inyama cyane.' Ibi yabivuze nyuma yo gusangira inyama na Wamipango', aho byatumye avugishwa kubera uburyo yahuje urwenya n'ubuzima bwe busanzwe.

    Nyuma yo gutera abaraho akanyamuneza, Mukarujanga yahise akomoza ku kibazo yarabajijwe na Wamipango ku kijyanye n'uko umunyamakuru wa Isibo Radio, Djihad, yagize ibibazo byo kuba yatabw muri yombi. Mu ijambo rye, Mukarujanga yavuze ko kubana neza n'Abanyarwanda bisaba kuba umuntu wisanisha nabo, ukamenya uburyo bavuga, uko batekereza n'uko babaho. Yagize ati: 'Icyo tubura ni ukumva ko ubuzima twese tubusangiye. Ariko nanone, mu mvugo yose ukoresha ugomba kwirinda guhungabanya undi.'

    Uyu mukinnyi wa filime nyarwanda kandi ubimazemo igihe yongeye kwibutsa ko ururimi n'imvugo bifite ingaruka nini ku bantu batandukanye, bityo abahanzi, abanyamakuru n'abanyabigwi bakwiye kuba intangarugero mu gukoresha amagambo arimo ubwubahane. Yashishikarije urubyiruko n'abakora mu itangazamakuru kumenya imbibi z'urwenya n'izo gutanga ibitekerezo, kugira ngo hatagira ubihutarizwamo cyangwa ngo haboneke ibyo abavuga batatekerejeho ibihungabanya abandi.

    Ku ruhande rwe, Mukarujanga yakomeje gushimira Abanyarwanda bamushyigikira, abasaba gukomeza kuganira no gukunda ibyabo, ariko buri wese akibuka ko amagambo avuga ashobora kubaka cyangwa gusenya.

    Mukarujanga, nyuma yo kurya zingalo za Wamipango yahise avugishwa

    Source : https://kasukumedia.com/mukarujanga-nyuma-yo-kurya-zingalo-za-wamipango-yavugishijwe/

  • Riderman yahaye impanuro abaraperi bakizamuka #rwanda #RwOT

    Umuraperi Gatsinzi Emery wamenyekanye nka Riderman yagiriye inama bagenzi be bakizamuka mu njyana ya HipHop yo gukomeza amasomo yabo ubwo yagarazaga inzitane ahura nazo mu rugendo rwe rwa Muzika.

    Mu kiganiro yagiranye na ISIMBI nyuma yo kuva ku rubyiniro rw’igitaramo cyiswe ‘Minuza Festival’ cyaberaga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, Riderman yahishuye ingorane abaraperi batanyuze mu ishuri bahura nazo.

    Ati 'Iyo uri umuraperi utarize biroroha cyane ko umuntu yagusomera amasezerano yari bukugirire inyungu yayagoretse kugira ngo akwibe, nk’iyo ugiye mu bihugu byo hanze y’u Rwanda nabwo utarize birakugora cyane by’umwihariko iyo utazi gusoma no kwandika.'

    Uyu muraperi unaherutse gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Inyundo ya Nyamunsi’ yavuze ko usibye kuba ari ingenzi ku ba ari ingenzi kuri bagenzi be bakizamuka muri iyi njyana, kwiga ari ikintu k’ingirakamaro kuri buri wese bijyanye n’aho isi igeze mu iterambere.

    Ati ' Ku muhanzi we ni akarusho kuko ntekereza binamwagurira imbibi z’inganzo ye akaba yanabigeza mu mahanga, ariko na buri muntu wese akwiye kwihatira kwiga cyane bijyanye n’aho isi igeze mu iterambere.'

    Ku wa gatandatu tariki ya 6 Ukuboza 2025 nibwo BRD, NIDA, HEC na UR byahuye ngo bikemure ibibazo by’abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye ndetse iki gikorwa gikurikirwa no gutaramira abanyeshuri babifashijwemo n’abahanzi benshi barangazwe imbere na Ruti Joel, Miss Muyango Claudine, MC Buryohe na Dj Brianne .

    Bimwe mu byashimishije abanyeshuri baganiriye na ISIMBI nyuma y’ibi birori nI uko bari bateganyirijwe nibyo kunywa byari byatanzwe na skol yari umwe mu baterankunga b’imena muri iki gitaramo.

    Riderman yagiriye inama abaraperi bakizamuka guha umwanya amasomo kuko bizabafasha mu minsi iri imbere

    Source : http://isimbi.rw/riderman-yahaye-impanuro-abaraperi-bakizamuka.html

  • Minisitiri w'Urubyiruko n'Ubuhanzi Utumatwishima Abdallah yakomoje ku magambo Kasuku abwira ibigarasha #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'Urubyiruko n'Ubuhanzi mu Rwanda Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yihanangirije abatuka u Rwanda n'ubuyobozo bwarwo ati: 'Amategeko nta nshuti agira'. Utumatwishina yongeye kugaragaza ubutumwa bukomeye bwerekana ko gushyira imbere inyungu z'u Rwanda ari ngombwa kurusha ibindi byose, anashimira Wamipango ariko anamwihanangiriza kudakora ikintu cyagira icyo gihungabanya amategeko y'igihugu.

    Mu magambo ye, Nepo yifashishije ubutumwa bugufi abunyuza ku rukuta rwe rwa x yahoze yitwa Twitter, ubwo butumwa bwagiraga buti: 'Wamipango waramutse. Wowe ntuzakore ikintu gituma wica amategeko y'u Rwanda, kuko amategeko nta nshuti agira, boroo (brother).'

    Nepo yakomeje kumusaba kudakomeza kwisobanura ku mbuga nkoranyambaga, kuko ibyo byongera amahirwe yo guha 'content' abantu bamwanga cyangwa abashaka gufata izina rye mu cyimbo cyo kubaka imishinga yo kumusebya ku mugaragaro. Yibukije ko abantu bamwe bagira ingeso yo kubaka izina binyuze mu guharabika abandi, bityo kumva ko kunyarukira kuri buri kintu bavuga atari ingenzi.

    Mu butumwa bwe, Nepo nk'umwe mu bari imbere mu kurwanya abakomeje gutuka u Rwanda n'abayobozi barwo, yashimangiye ko ku bigarasha n'abanzi b'igihugu ntaho ahindukira, anavuga ko abatakambaho cyangwa basuzugura Perezida Paul Kagame na Repubulika batagomba guhabwa urwinyoni. Ati: 'Ku bigarasha, abanzi b'u Rwanda, abatuka His Excellency Paul Kagame wacu, ukomeze ubakubite accordingly.'

    Ubu butumwa bwe bwakiriwe n'abantu benshi nka kimwe mu bihamiriza ko hari abakomeje guharanira ko igihugu gihabwa agaciro, bakanasaba ko amategeko yubahirizwa.

    Minisitiri w'Urubyiruko n'Ubuhanzi Utumatwishima Abdallah yakomoje ku magambo Kasuku abwira ibigarasha

     

    Source : https://kasukumedia.com/minisitiri-wurubyiruko-nubuhanzi-utumatwishima-abdallah-yakomoje-ku-magambo-kasuku-abwira-ibigarasha/

  • Mohamed Salah ahamya Ko umubano we na Arne Slot wamaze kuzamo agatotsi #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w'ikipe ya Liverpool, Mohamed Salah, yongeye gushyira ahabona amakuru atari yitezwe n'abakunzi b'iyi kipe, avuga ko umubano we n'umutoza Arne Slot wamaze gucikamo kabiri. Salah yatangaje ko ibintu byahindutse mu buryo butunguranye, kandi ko atabasha gusobanukirwa icyabiteye.

    Mu kiganiro yahaye Viaplay Fotboll, Salah yavuze ko mbere Umutoza Slot yamukundaga kandi bakagira ubushuti bushingiye ku kazi, ariko ngo uko iminsi yagiye ishira byaje guhinduka mu buryo budasobanutse. Ati: 'Nari mfite umubano mwiza n'umutoza none ubu nta mubano n'umwe tugifitanye. Sinzi icyabiteye, sinumva impamvu byahindutse.'

    Salah yakomeje avuga ko yumva hari umuntu ushaka ko atakibarizwa muri Liverpool. Ati: 'Ndumva hari umuntu udashaka ko nguma muri iyi kipe. Ibyo sinabishobora kwemera na gato.'

    Aya magambo ya Salah yazamuye impaka mu bakunzi ba Liverpool, bamwe bibaza niba koko uyu mukinnyi w'icyamamare yaba ageze ku mpera y'igihe cye muri Anfield, mu gihe abandi bumva ari ikibazo gishobora gukemuka hagati y'impande zombi. Ku rundi ruhande, ubuyobozi bwa Liverpool ntacyo buratangaza ku byavuzwe na Salah, ibyo bikaba birushaho kongera urujijo ku hazaza h'uyu rutahizamu ukomeje kuba inkomoko y'ibitego byinshi muri iyi kipe.

    Mohamed Salah ahamya Ko umubano we na Arne Slot wamaze kuzamo agatotsi

    Source : https://kasukumedia.com/mohamed-salah-ahamya-ko-umubano-we-na-arne-slot-wamaze-kuzamo-agatotsi/

  • Impaka ni zose! Ukuri ku gitego cya Lague yatsinze APR cyanzwe, ubundi hari kuba iki? (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Impaka zabaye zose, bibaza ikibaye ubwo umusifuzi yangaga igitego Byiringiro Lague yatsinze APR FC kuri kufura.

    Ni mu mukino w’umunsi wa 11 wa shampiyona ya 2025-26 APR FC yari yakiriyemo Police FC kuri Kigali Pele Stadium.

    Ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 40 Police FC yabonye kufura ku ikosa Niyomugabo Claude yakoze maze Byiringiro Lague arayitera ijya mu izamu ariko umusifuzi wo hagati Nshimiyimana Remy Victor n’uwo ku ruhande Ishimwe Didier berekana ko ari ugutereka imbere y’izamu.

    Byagenze bite? Habaye iki kugira ngo igitego cyangwe?

    Iki gitego bakicyanga, ISIMBI yahise igerageza kumenya ikibaye maze yitabaza bamwe mu basifuzi n’abatoza.

    Bavuze ko umusifuzi wo hagati Nshimiyimana Remy Victor yasifuye ‘Indirect free kick’ (bisobanuye ko mbere yo gutera mu izamu byasabaga ko hari undi mukinnyi uwukoraho).

    Si ko byagenze kuko yahise awutera mu izamu na wo uboneza mu rushundura.

    Hari ikigaragaza ko umusifuzi yasifuye Indirect Free Kick?

    Ibimenyetso bikorwa n’umusifuzi bigaragaza icyo aba asifuye, iyo basifuye Indirect free kick umusifuzi azamura ikiganza (ari nabyo yakoze) ndetse barinze bajya gutera ukuboko kwe kukizamuye.

    Ni mu gihe andi makosa yo umukinnyi aba yemerewe guhita atera mu izamu umusifuzi atambika akaboko yerekeza aho batera.

    Ni ayahe makosa abakinnyi bakora umusifuzi agatanga ‘Indirect Free Kick?’

    Umusifuzi yabwiye ISIMBI ko ikosa ryose umukinnyi akose atarikoreye uwo bahanganye icyo gihe umusifuzi ari yo atanga.

    Yatanze urugero aho hari igihe umukinnyi ashobora gukora ikosa nko kuryamira umupira akabuza umukino gukomeza.

    Ese ikosa Niyomugabo Claude yakoze rimeze rite?

    Iyo urebye ikosa Niyomugabo Claude yakoze ntabwo ritandukanye n’ibyo uyu musifuzi yavuze kuko yafashe umupira yitura hasi ahita awuryamira ariko ntiyawukora gusa n’abakinnyi ba Police FC babuze uko bawumukuraho (bivuze ko yabujije umukino gukomeza). Umusifuzi yahise amusifura iryo kosa, muri make yari asifuye ko ari nko gutangiza umukino.

    Byari kugenda gute ngo iki gitego cyemerwe?

    Kuko bisaba ko uyu mupira wagombaga gukorwaho n’abantu barenze umwe, nk’uko uyu musifuzi yabisoniye ubwo Lague yateraga uyu mupira iyo hagara umukinnyi ukoraho ku rukuta (yaba uwa APR FC cyangwa Police FC), cyangwa ubwo Ishimwe Pierre yageragezaga kuwukuramo iyo awukoraho ukajyamo nabwo byari kuba ari igitego. Gusa byose nta na kimwe cyabaye, nta muntu n’umwe wigeze awukoraho.

    Umukino warangiye nta kipe n’imwe ibashije kureba mu izamu ari ubusa ku busa.

    Igitego cya Lague cyanzwe, umusifuzi yasifuye Indirect Free Kick we ahita atera mu izamu. Byasabaga ko hari undi muntu ubanza kuwukoraho. pic.twitter.com/r3mwT4H1ug

    — Canisius Kagabo (@Canisius1kagabo) December 6, 2025

    Ikosa Niyomugabo Claude bamusifuye

    Igitego Lague yatsinze cyanzwe

    Byateje impaka zikomeye

    Source : http://isimbi.rw/impaka-ni-zose-ukuri-ku-gitego-cya-lague-yatsinze-apr-cyanzwe-ubundi-hari-kuba.html

  • Perezida Kagame yitabiriye ibirori bya tombola y'Igikombe cy'Isi byaherewemo Perezida Trump ishimwe #rwanda #RwOT

    Ni umuhango witabiriwe n'abantu batandukanye, barimo Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika n'uw'Impuzamashyirahamwe y'Umupira w'Amaguru ku Isi (FIFA), Gianni Infantino.

    Ku wa 11 Kamena 2026 ni bwo ririya rushanwa rizakinirwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexique rizatangira, risozwe ku wa 19 Nyakanga 2026.

    Tombola yaraye ibaye yerekanye uko amakipe y'ibihugu 64 agomba kuba agabanyije mu matsinda 12.

    Nk'itsinda rya mbere rizaba ririmo ikipe y'Igihugu ya Mexique, Koreya y'Epfo, Afurika y'Epfo n'ikipe D izarokoka imikino ya kamarampaka.

    Itsinda rya kabiri ririmo Canada, ikipe izarokoka imikino ya kamarampaka A, Qatar n'u Busuwisi.

    Itsinda rya kane ririmo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Paraguay, Australia n'ikipe izarokoka imikino ya kamarampaka C.

    Ibihangange nka Brazil yisanze mu tsinda rya gatatu isangiye n'ibibugu birimo Maroc na Ecosse, Argentine ifite Igikombe cy'Isi giheruka yisanga mu rya 10 isangiye na Algérie, Autriche na Jordan; mu gihe u Bufaransa bahuriye ku mukino wa nyuma buri mu rya cyenda hamwe n'amakipe y'ibihugu ya Sénégal, ikipe izarokoka imikino ya kamarampaka na Norvège.

    Espagne ifite Igikombe cy'Isi cya 2010 yo iri mu tsinda rya munani ririmo Cap-Vert, Arabie Saoudite na Uruguay; u Bwongereza buri mu rya nyuma buhuriyemo na Croatie, Ghana na Panama, mu gihe Portugal ya Cristiano Ronaldo uzaba ukina Igikombe cy'Isi cye cya nyuma iri mu tsinda 11 isangiye n'amakipe ya Colombie, Uzbekistan n'ikipe imwe izarokoka imikino ya kamarampaka.

    Uko tombola yose y'Igikombe cy'Isi cya 2026 iteye:

    Source : https://rushyashya.net/perezida-kagame-yitabiriye-ibirori-bya-tombola-yigikombe-cyisi-byaherewemo-perezida-trump-ishimwe/

  • Juno Kizigenza na Ariel Wayz batunguranye basomanira ku rubyiniro #rwanda #RwOT

    Juno Kizigenza yazanye Ariel Wayz ku rubyiniro aramusoma bitungura benshi, avuga ko nta kindi cyari kibyihishe inyuma.

    Yabikoz ubwo yasusurutsaga imbaga y’abari bitabiriye igitaramo cy’Umuhanzi Davido cyabereye mu nyubako ya BK Arena.

    Mu gitaramo cyari cyanitabiriwe na Madame Jeanette Kagame, Juno Kizigenza yongeye kwibutsa abakunzi b’umuziki amavuta y’urukundo rwavuzwe hagati ye na Ariel Wayz, ubwo basomaniraga ku rubyiniro.

    Ibi byabaye mu gihe barimo baririmba indirimbo yabo 'Away', kimwe mu bihangano byabo byubatse amateka yabo mu muziki no mu rukundo rwabo rwatangiye kuzamo agatotsi mu mpera za 2021.

    Icyo gikorwa cyahise kivugisha benshi, bamwe bibaza niba hari isura nshya y’umubano w’aba bahanzi bari barigeze kubana mu rukundo rugikura.

    Juno wari umaze kwerekana ko ari mu bihe by’umunezero udasanzwe, yageze ku rubyiniro ahita asezeranya abafana ko agiye gutangira umwaka wa 2026 abaha album nshya, ikurikiye iyo yise Yaraje.

    Ubwo yari amaze kuririmba indirimbo zakunzwe nka Jaja, Birenze, Shenge, Igitangaza, Yaraje na Kurura yahise ahamagara Ariel Wayz ngo bafatanye kuririmba Away.

    Ariel akigera ku rubyiniro, byahise biba nk’aho ibihe byabo byiza bisubiye, abafana babyakirana n’urusaku, baririmbana amagambo y’indirimbo.

    Byarangiye barenze kuri uru rwego,bahita basomana, BK Arena isakara urusaku, abandi babibonamo igitutu cy’amarangamutima, abandi bakabifata nk’imikino y’urubyiniro.

    Nyuma y’igitaramo Juno yasobanuye ko gusomana na Ariel Wayz nta kindi cyari kibyihishe inyuma uretse ibyishimo by’uwo mwanya.

    Ati 'Bivuze ko nishimye, nta kindi. Tuba tugomba kwemeza.'

    Yongeyeho ko ari igikorwa cyaje gutyo, kidateguwe, ahubwo giturutse ku buryo yari yishimiye uko abafana bamwakiriye.

    Abari muri BK Arena bongeye guhura n’uruhererekane rw’amarangamutima y’aba bahanzi babiri bafatiye runini uruganda rw’umuziki w’u Rwanda.

    Urukundo rwa Juno Kizigenza na Ariel Wayz rwatangiye kuvugwa cyane mu mpeshyi ya 2021 bihagarara mu Kuboza kwa 2021 nyuma y’amezi atandatu bari bamaze bakangaranya imbuga nkoranyambaga.

    Juno Kizigenza yasomaniye na Ariel Wayz ku rubyiniro

    Source : http://isimbi.rw/juno-kizigenza-na-ariel-wayz-batunguranye-basomanira-ku-rubyiniro.html

  • Ariel Wayz na Juno Kizigenza batunguye abafana ubwo basomanaga ku rubyiniro muri BK Arena #rwanda #RwOT

    Mu gitaramo cy'imbaturamugabo cya Davido cyabereye muri BK Arena mu ijoro ryo ku wa 5 Ukuboza 2025, hagaragayemo ikintu cyatunguranye cyatumye abafana bavuza induru: Juno Kizigenza yasomye ku munwa Ariel Wayz ubwo bari bari kumwe ku rubyiniro.

    Byari nyuma y'uko aba bahanzi bombi bari basangiye urubyiniro baririmbana indirimbo 'Away' bahuriyemo, bituma abakunzi babo barushaho kuryoherwa n'igitaramo. Ariel Wayz, wari umaze gutaramira abafana mu buryo bubereye ijisho, yagarutse ku rubyiniro maze afatanya na Juno Kizigenza gususurutsa imbaga yari yuzuye BK Arena. Mu minota ya nyuma y'iyi ndirimbo, byarushijeho kuryoha ubwo batangiraga kubyinana mu buryo bugaragaza ikw'ishima, mbere y'uko Juno amwegera agahita amusoma.

    Nyuma y'igikorwa cyavugishije benshi, Juno Kizigenza yabwiye abanyamakuru ko atari igikorwa cyari giteguye, ahubwo cyaturutse ku byishimo byari byabarenze. Yagize ati: 'Ni uko twari twishimye.'

    Na ho Ariel Wayz, aganira na The New Times, yavuze ko atari ibintu bihambaye nk'uko benshi babibonye, ashimangira ko inshuti za hafi zishobora gusomana ntacyo bitwaye.

    Ibi byabaye kimwe mu bintu byaranze iki gitaramo cy'umuhanzi w'icyamamare Davido, cyaranzwe n'uruhurirane rw'imbyino, urukundo n'udushya twasigiye benshi ibyo bazibukira igihe nkiki.

    Source : https://kasukumedia.com/ariel-wayz-na-juno-kizigenza-batunguye-abafana-ubwo-basomanaga-ku-rubyiniro-muri-bk-arena/