Author: webrwanda

  • Ku myaka 29 y'amavuko umukobwa w'uburanga yapfuye azize kwibagisha umubiri #rwanda #RwOT

    Umukobwa wamamaye kumbuga nkoranyambaga yapfuye azize gushaka kwigira maneke.Inkuru y'urupfu rwa Luana Andrade wo muri Brazil rwatangajwe n'umukunzi we.

    Umukunzi we abinyujije kurukuta rwe rwa Instagram, yatangaje ko uyu mukobwa yapfuye ubwo yarimo kubagwa ngo bamugabanyirize umubiri.

    Uyu mukobwa yaje kurwara Pulmonary embolism ku wa 7 Kanama 2023 aho yari mu Mujyi wa São Paulo nk'uko raporo y'ibitaro ibitangaza.Umuganga wamuvuraga, yavuze ko uyu mukobwa yamaze amasaha 2 n'igice ari aho babagira, nyuma aza kwerekwa aho kuruhukira gusa ngo aza kugaragaza ibimenyetso by'uko amaraso ye yatemberaga nabi mu mitsi yihutishwa ahazwi nko muri ICU.

     

    Uyu mukobwa yaje gupfa saa 5:30.

    Ubuyobozi bw'Ibitaro bwemeza ko yishwe na Pulmonary embolism yakomotse ku kubagwa yakorewe kuko ngo amaraso ye yari yahagaze bityo ntagere mu bindi bice by'umubiri we.E News , ntabwo yabashije kubona amakuru ava mu Bitaro.

     

    Umukunzi we João Hadad , yavuze ko yabuze igice kimwe cye.Ati:' Nacitsemo ibice kandi ndimo kubaho ubuzima bubi.Igice kimwe cyajye cyagiye.Ni Igihombo gikomeye kuri njye kandi nasezeye umukunzi wanjye Launa , umwiza wanjye , Umwamikazi wanjye'.

     

    Yakomeje agira ati:' Yari imyaka 2 iruhande rwawe, sinabasha gusobanura uko niyumvaga. Twanditse inkuru nziza tubaho ubuzima bwacu.Uzabora uri umukunzi wanjye na nyuma y'ubuzima rukundo rwanjye'.

     

    Uyu musore yakomeje agira ati:' Ni wowe mucyo wanjye mwamikazi , ndagusabye ukomeze utureberere , kuko nzahora nkukunda kuva ubu kugeza ku iherezo.Ndagushimiye , Kandi uzahora unkurikira na nyuma'.

    The post Ku myaka 29 y'amavuko umukobwa w'uburanga yapfuye azize kwibagisha umubiri appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/ku-myaka-29-yamavuko-umukobwa-wuburanga-yapfuye-azize-kwibagisha-umubiri/

  • Australia: Umugore w'imyaka 56 yanyoye imiti ya Diabetes. ashaka kugabanya ibiro ihita imwica #rwanda #RwOT

    Umugore wo muri Australia wari mu myiteguro y'ubukwe bw'umukobwa we yifuje kunanuka maze anywa imiti igabanya ibiro ahita apfa.

    Trish Webster yishwe n'uburwayi bwa Gastrointestinal nyuma yo gufata imiti ya Diabetes yo mu bwoko bwa 2 irimo iyitwa Ozempic agamije kugabanya ibiro nk'uko umuryango we wabitangaje.

     

    Uyu mugore yapfuye azize gufata iyi miti izwiho kugabanya ibiro kugira ngo yitegure ubukwe bw'umukobwa we.

    Umugabo we witwa Roy Webster yabwiye Per 60 Minutes Australia, ko umugore we nta Diabetes yari arwaye ngo yayifashe agira ngo agabanye ibiro.Ati:' Umukobwa we yari afite ubukwe.Uyu nawe rero yari yaravuze ikanzu yifuza kuzambara. Ubwo rero yahangayikishijwe n'uko angana'.

     

    Roy yemeza ko umugore yabanje gufata Ozempic nyuma agafata Sexanda nabyo bizwiho kugabanya ibiro.Uyu mugabo yemeza ko , umugore we yatangiye kuruka, kurwara Impiswi ,..

     

    Ati:' Ryari ijoro ribi cyane kuva ubwo.Naje kumenya ko atarimo guhumeka nkora iyo bwabaga ariko apfa hagati mu ijoro.Ati:' Ntabwo nabashije kumutabara.Iyo nza kumenya ko ariko bigenda , ntiyari kubifata.Nari kumenya neza ko ntabyo yafashe'.

     

    Urukingo rwa Ozempic rwemejwe nk'urukingo rwa Diabetes n'ikigo cyitwa 'Australia 's Department of Health and Aged Care'. Nk'uko bigaragara kuri Website yabo ngo urukingo rwatangiye gukoreshwa.

     

    Ikinyamakuru E!News gitangaza ko cyagerageje kwegera abakozi uyu muti wa Ozempic na Sexanda gusa ntibabasha kuvugana.

    The post Australia: Umugore w'imyaka 56 yanyoye imiti ya Diabetes. ashaka kugabanya ibiro ihita imwica appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/australia-umugore-wimyaka-56-yanyoye-imiti-ya-diabetes-ashaka-kugabanya-ibiro-ihita-imwica/

  • “Cyakora u Rwanda rumaze guciririka ubone ngo dutsindwe na Somalia”: Abantu bumiwe nyuma y’uko Amavubi akubiswe agakoni ku nda n’ikipe y’igihugu ya Somalia isanzwe iciriritse muri ruhago – YEGOB #rwanda #RwOT

    'Cyakora u Rwanda rumaze guciririka ubone ngo dutsindwe na Somalia': Abantu bumiwe nyuma y'uko Amavubi akubiswe agakoni ku nda n'ikipe y'igihugu ya Somalia isanzwe iciriritse muri ruhago.

    Abanyarwanda bacitse ururondogoro nyuma yo kubona ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi y'abana batarengeje imyaka 15 itsinzwe n'ikipe y'igihugu ya Somalia 1-0 kandi ariyo kipe basanzwe baziko itajya itsinda u Rwanda ni mu gihe Amavubi ari yo mahirwe yo nyine yo kwikura mu isoni yari asigaranye ariko birangira ayatereye inyoni.

    Ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi itashye amara masa mu mikino ya Cecafa y'abana batarengeje imyaka 15 y'amavuko aho imikino itatu yose bakinnye nta nota na rimwe bigeze babona.

    Bimwe mu byo bamwe mu bakunzi b'umupira w'amaguru bagiye batangaza nyuma yo kumenya ko Amavubi yatsinzwe na Somalia:

     

    Source : https://yegob.rw/cyakora-u-rwanda-rumaze-guciririka-ubone-ngo-dutsindwe-na-somalia-abantu-bumiwe-nyuma-yuko-amavubi-akubiswe-agakoni-ku-nda-nikipe-yigihugu-ya-somalia-isanzwe-iciriritse-muri-ruhago/

  • Agezweho muri Siporo: Tottenham Hotspur yari iyoboye Premier League yajombwe igikwasi mu gisebe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Agezweho muri Siporo: Tottenham Hotspur yari iyoboye Premier League yajombwe igikwasi mu gisebe.

    Ikipe ya Tottenham Hotspur yatangiye shampiyona ya Premier League neza gusa ubu isosi yayo ikomeje kugwamo inshishi ubutitsa ari nako biyigiraho ingaruka mbi zo gutakaza umwanya wa mbere yari imaze iminsi yarakabye.

    Tottenham Hotspur nyuma yo kugarikwa n'ikipe ya Chelsea iyitsinze ibitego 4-1 yongeye gukandwa ahababaza n'ikipe ya Wolves aho yayitsinze ibitego 2-1 byose byatsinzwe iminota 90 y'umukino yarangiye.

    Abakinnyi batsindiye ikipe ya Wolves ni:

    1. Sarabia wagiteretsemo ku munota wa 90+1 w'umukino

    2. Lemina wagiteretsemo ku munota wa 90+7 w'umukino ni mu gihe igitego kimwe rukumbi cy'ikipe ya Tottenham Hotspur cyatsinzwe na Johnson ku munota wa 3 w'umukino.

    Source : https://yegob.rw/agezweho-muri-siporo-tottenham-hotspur-yari-iyoboye-premier-league-yajombwe-igikwasi-mu-gisebe/

  • Akomeje kwandika amateka muri ruhago: Kylian Mbappé yatsinze ibitego birenze bibiri afasha ikipe ye gucyura amanota atatu – YEGOB #rwanda #RwOT

    Akomeje kwandika amateka muri ruhago: Kylian Mbappé yatsinze ibitego birenze bibiri afasha ikipe ye gucyura amanota atatu.

    Rutahizamu w'ikipe y'igihugu y'u Bufaransa Kylian Mbappé yafashije ikipe ye ya Paris Saint Germain gutsinda ikipe ya Stade de Reims ibitego 3-0 ibi bitego byose uko ari bitatu byatsinzwe na rutahizamu Kylian Mbappé.

    Mbappé mur'uyu mwaka w'imikino amaze gukina imikino 15 akaba amaze gutsindamo ibitego 15.

    Uyu rutahizamu utanga icyizere muri ruhago y'Isi ibi bitego bitatu yatsinze nibyo bya mbere atsinze kuva uyu mwaka w'imikino watangira.

    Uko ibitego byagiye byinjira mu izamu: igitego cya 1 yagitsinze ku munota wa 3 w'umukino icya kabiri ni ku munota wa 59 w'umukino mu gihe icya gatatu yagitsinze ku munota wa 82 w'umukino.

    Source : https://yegob.rw/akomeje-kwandika-amateka-muri-ruhago-kylian-mbappe-yatsinze-ibitego-birenze-bibiri-afasha-ikipe-ye-gucyura-amanota-atatu/

  • Umukinnyi yaguye mu kibuga ahita apfa – #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye kuri uyu wa Gatandatu ubwo ikipe ye ya FK Egnatia yakinaga na Partizani mu mikino ya shampiyona yo mu gihugu cya Albania. 

    Raphael Dwamena wari ufite imyaka 28 yari ari mu bakinnyi 11 ikipe ye yabanje mu kibuga maze umukino ugeze ku munota wa 27 yikubita hasi. Abaganga binjira mu kibuga baramuvura, birangira ashizemo umwuka. Uyu mukino wahise uhagarikwa.

    Uyu mukinnyi wakinaga nka rutahizamu yari asanganywe ikibazo cy’umutima ndetse nta nubwo bwari ubwa mbere aguye mu kibuga.

    Muri 2021 ubwo yakinaga mu ikipe yo muri Australia ya BW Linz, nabwo byamubayeho ariko nyuma ajyanwa kwa muganga aba muzima.

    Mu itangazo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Ghana ryashyize hanze bihanganishe umuryango wa Raphael Dwamena bavuga ko yitangiye ikipe y’igihugu n’umutima we wose ndetse banamwifuriza iruhuko ridashira. 

    Uyu mukinnyi yagiye yitwara neza ndetse binashoboka ko yakina mu ikipe ikomeye ariko bikarangira azitiwe n’ikibazo cy’uburwayi bw’umutima nk’aho muri 2017 yari agiye gusinyira Brighton yo mu Bwongereza ariko agatsindwa ikizamini cy’ubuzima gusa. 

    Mu ikipe ye y’igihugu ya Ghana yari yarakiniye umwaka hagati ya 2017-2018 aza gusezera kubera n’ubundi iki kibazo cy’umutima ndetse yari yaranabwiwe kureka ruhago ariko arabyanga.

    Raphael Dwamena waguye mu kibuga agahita apfa ndetse umukino ugahita uhagarikwa

    Raphael Dwamena yakiniye ikipe y’igihugu ya Ghana umwaka umwe aza kubireka n’ubundi kubera ikibazo cy’umutima 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136418/umukinnyi-yaguye-mu-kibuga-ahita-apfa-136418.html

  • Twabasuye! Chorale Christus Regnat igeze kuri… – #rwanda #RwOT

    Kizabera muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali guhera saa kumi n'ebyiri z'umugoroba, aho bazifatanya na Josh Ishimwe wamamaye mu ndirimbo zitsa kuri Kristu asubiramo cyane cyane izo muri Kiliziya ya Nyagasani.

    Ni igitaramo bagiye gukora nyuma y'imyaka itatu yari ishize kubera icyorezo cya Covid-19 cyibasiye Isi mu mwaka wa 2020, kigahitana ubuzima bw'abantu benshi. Baherukaga gukora igitaramo nk'iki cyagutse mu 2019.

    InyaRwanda yasuye abaririmbyi b'iyi korali mu gihe bitegura iki gitaramo cyabo muri uyu mwaka. Bamaze iminsi bakorera imyitozo hafi ya Kiliziya Saint Famille.

    Umuyobozi wungirije ushinzwe ibya tekiniki n'imyitwarire, Bizimana Jérémie yavuze ko iki gitaramo bacyise 'I Bweranganzo' mu rwego rwo kumvikanisha ahantu '”inganzo yeze ikarumbuka, ndetse igasaguka n’abandi bakayibonaho.” Ati “Kucyita rero “I Bweranganzo” ni ukugira ngo nyine bibumbe icyo twifuza cyose kibe cyaba kiri muri icyo gitaramo. '

    Bizimana avuga ko bageze kuri 97% bitegura iki gitaramo, ko ibisigaye bifite 3% bari kubikoraho mbere y'uko umunsi w'igitaramo ugera. Ati 'Abaririmbyi bafite imbaduko, bafite imbaraga, bafite n’ubushake bwo kuzatanga igitaramo kinoze kandi ziryoshye.”

    Uyu muyobozi avuga ko zimwe mu ndirimbo nka 'Igipimo cy'urukundo' zakunzwe ari zimwe mu byo abantu bakitega muri iki gitaramo. Iyi ndirimbo yahimbwe na Rugamba Sipiriyani, asiga ayigishije abo baririmbanaga ariko ntiyashyirwa mu majwi.

    Bizimana avuga ko bavugishije umuryango we ubaha uburenganzira bwo kuyikora mu majwi afite uburyohe, kandi bayandika mu manota y'umuziki.

    Agaseke gapfundikiye

    Iyi korali igiye gukora iki gitaramo mu gihe bafite indirimbo nka 'Mama Shenge' bakoranye na Rugamba Yverry ndetse na Andy Bumuntu. Imaze kurebwa n'abantu barenga Miliyoni 3 kuri shene yabo ya Youtube.

    Bizimana avuga ko atahita atangaza ko bariya bahanzi bazifatanya n'abo muri iki gitaramo, kuko ari agaseke gapfundikiye. Yavuze ati 'Haracyari agaseke karimo ibintu byinshi gapfundikiye, ni byiza rero kuzagapfundura kuri uwo munsi.”

    Uyu muyobozi yavuze ko batorohewe no guhitamo indirimbo bazaririmba muri iki gitaramo mu zo bakoze, kandi zizaba zikora ku bice byinshi by'ubuvanganzo, yaba iziririmbwa ku muco, izigaruka kuri Kiliziya, izivuga ku Rwanda n'izindi.

    Yavuze ko bazaririmba indirimbo ziri mu ndimi eshatu muri iki gitaramo. Ati: “Bizatuma n’abandi banyamahanga bazaza mu gitaramo bisanga. Ubundi umuziki bavuga ko utagira ururimi, ariyo mpamvu wumva indirimbo iri mu rurimi rw’igishwinwa ikakuryohera kandi utari kumva ibyo bavuga.

    Twebwe twifuje ko abazaza mu gitaramo bavuga Igifaransa, Icyongereza, bavuga Igiswahili, Ikiratini, bavuga Igitaliyani, hari n’ururimi rwo muri Cameroon… Mbese buri wese akagira icyo atahana.”

    Bagiye gukora igitaramo bizihiza imyaka 17 ishize bari mu muziki

    Visi-Perezida wa Chorale Christus Regnat, Alice La Douce Nyaruhirira yabwiye InyaRwanda ko bagiye gukora iki gitaramo bari mu bihe bidasanzwe, kuko bazaba bizihiza imyaka 17 ishize babonye izuba, kandi bafite na Album z'indirimbo eshanu.

    Yavuze ko muri iyi myaka ishize bagutse cyane mu bikorwa yaba iby’umuziki n’iby’urukundo. La Douce asobanura ko habayeho gucika intege nka korali, ariko ko hamwe no kwiyambaza isengesho urugendo rw’ivugabutumwa biyemeje barukomeje.

    Ati “Kuba muri korali ni ikintu kigoye, bisabe ubwitange, bisaba umwanya munini, hari igihe rero mucika intege cyangwa se abaririmbyi bakagira imirimo myinshi bakabura, ariko igituma tukiriho, tugihagaze ni isengesho…Ikintu kidusubizamo imbaraga ni isengesho! Dufata umwanya tugakora umwiherero.'

    Makuza Irene uri mu baririmbyi b'iyi korali, avuga ko imyaka umunani ishize aririmba muri Chorale Christus Regnat kandi 'ni urugendo rwamfashije kwitagatifuza'.

    Yavuze ko urugendo rw'imyaka umunani rwabaye rwiza, ariko kandi kuririmba muri korali bisabe ubwitange no kubikunda, kugirango ubashe gukorera Imana.

    Uyu muririmbyi avuga ko yisanze muri iyi korali, kubera abavandimwe be babarizwa muri iyi korali, no kuba ari ibintu yakuze akunda.

    Christus Regnat Choir igiye gukora iki gitaramo yatangiye umurimo w'Imana mu 2006, itangijwe n’abantu barimo abari basanzwe ari abaririmbyi.

    Iyi korali yavukiye muri Christus Center. Byarakomeje biva ku kuririmba indirimbo zo mu gitabo zitanditse ku manota, bagenda babigisha n’izifite amanota bakuraga hirya no hino mu y'andi makorali cyane cyane ayaririmbaga mu rurimi rw’igifaransa.

    Abaririmbyi batari bacye bakomeje kugenda bagana Chorale Christus Regnat bakurikiranye kuririmba neza baririmbira Imana.

    Muri iki gihe, Chorale Christus Regnat irizihiza imyaka 17 ishize ishinzwe, bakaba bafite imishinga itandukanye mu rwego rwo kwishimira ibyo Imana yabashoboje kugeraho muri iyi myaka bamaze basingiza Imana binyuze mu ndirimbo.

    Muri ibyo bikorwa twavugamo Album 5 z'amajwi ndetse n'iya 6 iri hafi gusohoka, ibitaramo binyuranye birimo n'icyo batumiyemo umuririmbyi w'umufaransa Jean Claude Gianadda cyabaye mu 2019, n'ibindi bikorwa byinshi by'indashyikirwa birimo ibikorwa byo gufasha.

    Iyi korali yamamaye mu ndirimbo zirimo nka 'Kuzwa Iteka', 'Twarakuyobotse', 'Igipimo cy'Urukundo', 'Mama Shenge' n'izindi igiye gukora iki gitaramo nyuma y'ibindi bitaramo bagiye bakora byahurije hamwe abakristu mu ngeri zinyuranye.

    Kwinjira muri iki gitaramo ni ukwishyura 5,000 Frw mu myanya isanzwe, 10,000 Frw mu gice cya VIP, 20,000 Frw mu gice cya VVIP ni mu gihe ku meza y'abantu batandatu 'table' ari ukwishyura 150,000 Fw. Amatike ari kuboneka kuri www.christusregnat.rw

          

    Visi-Perezida wa Chorale Christus Regnat, Alice La Douce Nyaruhirira yavuze ko imyaka 17 ishize isize ibikorwa bifatika mu muziki n'iby'urukundo bakora

     

    Umuyobozi wungirije ushinzwe ibya tekiniki n'imyitwarire, Bizimana Jérémie, yavuze ko bageze kuri 97% bategura iki gitaramo cyo guhimbaza Imana



    Abaririmbyi b'iyi korali biteguye gususurutsa abakunzi bayo mu gitaramo bazakora ku wa 19 Ugushyingo 2023 muri Camp Kigali


    Iyi korali yaherukaga gukora igitaramo gikomeye mu 2019, aho bafashije Abakristu guhimbaza Imana


    Chorale Christus ivuga ko izaririmba indirimbo ziri mu ndimi esheshatu

     

    Umuhanzikazi Monique uri mu babarizwa muri Chorale Christus Regnat




    Chorale Christus Regnat izahurira mu gitaramo na Josh Ishimwe wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Rumuri Rutazima’

    KANDA HANO UREBE INDIRIMBO ‘MAMA SHENGE’ YA CHORALE CHRISTUS REGNAT

    “>

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE N'ABARIRIMBYI BACHORALE CHRISTUS REGNAT

    “>

    Kanda hano urebe amafoto y’imyiteguro ya Chorale Christus Regnat

    AMAFOTO&VIDEO: Dox Visual-InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136415/twabasuye-chorale-christus-regnat-igeze-kuri-97-itegura-igitaramo-na-josh-ishimwe-amafotov-136415.html

  • Inkuru y’akababaro! Raphael yitabye Imana aguye mu kibuga umukino watangiye -AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu munsi, umukinnyi ukomoka muri Ghanian, Raphael Dwamena, yaguye mu kibuga mu mukino wa Shampiyona ya Alubaniya Egnatia-Partizani.

    Ni ku nshuro ya gatatu mu mwuga we. Basanze arwaye umutima, yiyemeza gukuramo defibrillator kuko yatekerezaga ko ari yo itera ikibazo

    Amakuru aheruka gusohoka mu bitangazamakuru avuga ko Raphael Dwamena yitabye Imana.

    Uyu ni umwanya ubabaje cyane kandi twese turi kumwe n'umuryango wa Dwamena.

    Amakuru avuga ko umukino udakomeza.

    Source : https://yegob.rw/inkuru-yakababaro-raphael-yitabye-imana-aguye-mu-kibuga-umukino-watangiye-amafoto/

  • Yayihannye idakoresheje agatoki! APR FC yatsinze murumuna wayo nta miyaga ishyizemo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Yayihannye idakoresheje agatoki! APR FC yatsinze murumuna wayo nta miyaga ishyizemo.

    Ikipe ya APR FC yakinnye umukino wa gicuti n'ikipe y'Intare FC maze iyi kubita itababariye bimwe abakunzi b'umupira bita guha ikipe isomo rya ruhago dore ko yayitsinze ibitego 6-0.

    Ibitego by'ikipe ya APR FC uko ari bitandatu byatsinzwe n'abakinnyi babiri aribo rutahizamu Bizimana Yannick watsinze ibitego 4 na Ndikumana Danny watsinze ibitego 2.

    Uyu mukino wabereye ku Ikirenga Stadium aho ikipe ya APR FC isanzwe ikorera imyitozo.

    Source : https://yegob.rw/yayihannye-idakoresheje-agatoki-apr-fc-yatsinze-murumuna-wayo-nta-miyaga-ishyizemo/

  • Reba videwo y’uburyo wamukinnyi witwa Raphael yaguye mu kibuga agahita apfa – videwo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hagaragaye videwo y'uburyo wamukinnyi witwa Raphael yaguye mu kibuga agahita apfa — videwo

    Uyu munsi, umukinnyi ukomoka muri Ghana, Raphael Dwamena, yaguye mu kibuga mu mukino wa Shampiyona ya Alubaniya Egnatia-Partizani.

    Biravugwa ko uyu mukinnyi yari arwaye umutima. Videwo yuko byagenze.

    Source : https://yegob.rw/reba-videwo-yuburyo-wamukinnyi-witwa-raphael-yaguye-mu-kibuga-agahita-apfa-videwo/