Author: webrwanda

  • Undi mukinnyi wafashije ikipe ya Rayon Sports umwaka ushize akajya atsinda ibitego byananiranye byamaze kwemezwa ko aratandukana n’iyi kipe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Undi mukinnyi wafashije ikipe ya Rayon Sports umwaka ushize akajya atsinda ibitego byananiranye byamaze kwemezwa ko aratandukana n'iyi kipe

    Bikomeje kuvugwa ko hari abakinnyi bagiye gutandukana n'ikipe ya Rayon Sports bijyanye ni uko ishaka kugabanya umubare w'abakinnyi cyane abatarimo gutanga umusaruro ndetse ni uko hari abagiye kongerwamo Kandi bakomeye.

    Amakuru YEGOB twamenye bijyanye ni uko dukomeza gushakisha amakuru uko bwije ni uko bucyeye, ikipe ya Rayon Sports ishobora gutandukana na Ndekwe Flex agasanga abandi byamaze kwemezwa ko batazakomezanya.

    Mu bandi bakinnyi bisa nkibyashyizweho akadomo ko bazatandukana na Rayon Sports harimo Youseff Rharb, Abakar Mugadam, Hategekimana Bonheur ndetse n'abandi bataramenyekana neza.

    Ikipe ya Rayon Sports iri ku kiruhuko kirarangira kuri iki cyumweru, bivuze ko ku munsi w'ejo kuwa mbere iyi kipe irasubukura imyitozo mu gihe abandi bari mu ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi irimo kwitegura umukino na Zimbabwe hamwe n'Afurika y'epfo.

     

    Source : https://yegob.rw/undi-mukinnyi-wafashije-ikipe-ya-rayon-sports-umwaka-ushize-akajya-atsinda-ibitego-byananiranye-byamaze-kwemezwa-ko-aratandukana-niyi-kipe/

  • Titi Brown yavuze ko ashimira cyane ubutabera bw'u Rwanda avuga koyarwaye ihungabana #rwanda #RwOT

    Titi Brown yemeje ko ashimira Imana yamutabaye akaba ari hanze ya gereza kugeza ubu ndetse ashimira n'Ubutabera bw'u Rwanda .Uyu musore kandi yavuze ko ashimira n'itangazamakuru ryamubaye hafi kuva urubanza rwe rwatangira kugeza rurangiye.

     

     

    Ubwo Titi Brown yavanwaga muri gereza ku wa Gatanu tariki 10 gushyingo 2023, yatangaje ko yishimye cyane ndetse ashimira ubutabera bw'u Rwanda n'abanyamakuru bari baje kumusanganira , abashimira kumuba hafi kuva urubanza rwe rwatangira kugeza ubwo yagizwe umwere ku byaha yashinjwaga.

     

    Uyu musore kandi yavuze ko asaba Abanyarwanda kumuba hafi bamuha amafaranga ndetse n'ibitekerezo ngo kubera ko yahuye n'ibihungabana.Yavuze ko yumva muri we meze nk'ufite ihungabana akaba ariyo mpamvu asaba buri wese kumuba hafi ndetse yemeza ko ngo yiteguye gukomeza gufasha uruganda rw'imyidagaduro mu Rwanda.

     

    Abinyujije kumbuga nkoranyambaga ze Titi Brown yashimiye abamubaye hafi ndetse ababwira ko nawe abakunda avuga ko agarutse ku mihanda ngo na cyane ko itariki yafungiweho arinayo yafunguriweho bityo ngo akaba atazayibagirwa.

     

    Ubusanzwe Titi Brown ni umubyinnyi wabigize umwuga , akaba arinabyo yakoraga mbere yo gufungwa kandi akaba ngo yiteguye gukomeza kubikora.

    The post Titi Brown yavuze ko ashimira cyane ubutabera bw'u Rwanda avuga koyarwaye ihungabana appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/titi-brown-yavuze-ko-ashimira-cyane-ubutabera-bwu-rwanda-avuga-koyarwaye-ihungabana/

  • Bushali yandikiye amateka i Bugande imbere y’… – #rwanda #RwOT

    Bushali yitabiriye iri serukiramuco ari uwa mbere ndetse aba umunyarwanda ukoze aya mateka kuko niwe ubashije kuririmbamo.

    Bushali wahagurutse i Kigali ku wa Gatatu w’iki cyumweru ari kumwe n'itsinda rigari rya KinyaTrap, yabwiye InyaRwanda.com ko ubu umuziki nyarwanda uri ku rwego rwiza kandi ko ari ibyo aharanira.

    Ati “Ni ibintu byo kwishimira kuba ari njye munyarwanda wa mbere ubashije kuririmba muri Nyege Nyege Festival muri Uganda. Wabonye urukundo banyeretse muri iki gitaramo, nagombaga gukora uko nshoboye nkahagararira neza igihugu cyanjye. Kinyatrap ku mugongo.”

    InyaRwanda.com iri muri Uganda gukurikirana byinshi kuri iri serukiramuco, yageze mu mujyi wa Jinja urenze Kampala.

    Bushali wagiye ku rubyiniro mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Ugushyingo 2023, yabanjirijwe ku rubyiniro n'abarimo A Pass, Eddy Kenzo na Sho Madjozi wo muri Afurika y’Epfo.

    Bushali wagiye ku rubyiniro ahagana saa kumi n’ebyiri n'igice, yahereye ku ndirimbo ‘Ubute’ izasohoka kuri Album ye yise “Full Moon” maze aririmba zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe zirimo nka ‘Ku Gasima’, ‘Mukwaha’, ‘KinyaTrap’, ‘Kamwe’, ‘Kurura’, ‘Nakumena Amaso’ ,250 n'izindi.

    Ubwo uyu muhanzi yari ari kuribyiniro imvura yaguye ariko abantu ntibakwanga nayo bakomeza kuririmbana ubona ko banyuzwe n'uyu muraperi.

    Hashize iminsi mike Leta ya Amerika n’u Bwongereza bakebuye abaturage babo kwigengesera mu gihe baba bitabiriye iserukiramuco rya ‘Nyege Nyege’ muri Uganda bitewe n’ibikorwa by’iterabwoba bikunze kuharangwa.

    Bavuze ko harangwa n’imitwe y’iterabwoba ikunze kwibasira no guhohotera abantu harimo kubambura utwabo, kubica ndetse bakaba batarebera n’irihumye abanyamahanga bityo ko bagomba kuhitondera.

    Nicolai ni umuturage wo mu gihugu cy’u Burusiya (Russia) waje kwitabira iri serukiramuco rya ‘Nyege Nyege’ ku nshuro yaryo ya 8 riri kubera mu mujyi wa Jinja ho muri Uganda.

    Uyu musore yavuze ko yagombaga guserukana n’umukunzi we wo muri Amerika ariko byarangiye amutengushye ntiyahagera.

    Yavuze ko umukobwa yatewe ubwoba n’ibyavuzwe na Leta ye ya Amerika by’uko muri iki gihugu cya Uganda harangwa n’imitwe y’iterabwoba iba igamije kugirira nabi abantu birimo no kubica.

    Bityo akimara kumva uwo muburo, byamuteye ubwoba bituma yumva ko atagomba kugera ahantu nk’aho cyane ko yumvaga ko Uko bizagenda kose ashobora kuzahaburira ubuzima.

    Yagize ati “Yahagaritse urugendo rw’indege yari afite ariko njyewe nari namaze kugera muri Uganda, icyo gihe nanjye mpagera numvise mfitemo akantu k’ubwoba ariko natangiye gusoma ku mbuga nkoranyambaga ko umutekano ari wose bituma ubwoba bushira ntangira kwisanzura.

    Ubu ndi guhamagara umukunzi wanjye ngo aze turyoshye muri iki kirori ariko yananiye avuga ko adashaka kwipfira”.

    Mu mujyi wa Jinja ahari kubera iri serukiramuco rya ‘Nyege Nyege’, hari hakubise huzuye, abazungu n’abandi banyamahanga benshi babukereye.

    Gusa nk’uko babigiriwemo inama na Leta zabo bagasabwa kwirinda, ubona  ko abanyamahanga ari bake ndetse ukabona ko bari kwirinda akavuyo k’abantu.

    Ugereranije n’umubare w’abanyamerika n’abanyaburayi bari bitezweho kwitabira iri serukiramuco, ubona ko bagabanutse cyane nyuma y’umuburo wa Leta ya Amerika n’u Bwongereza batanze kuri iri serukiramuco.

    Benshi batinye kuhagera kuko bavugaga ko bashobora kuhasiga ubuzima bitewe n’ibyihebe biherereye muri aka gace nk’uko byatangajwe.

    Umutekano wakajijwe muri Jinja ahari kubera iri serukiramuco, Polisi ya Uganda iherutse gutangaza ko ibyo Amerika n’u Bwongereza bavuze ari ibihuha kuko bo bafite umutekano uhagije kandi babyizeye neza bityo nta kintu kizakoma mu nkokora iri serukiramuco.

    Perezida Museveni nawe aherutse gutangaza ko abaturage bose bagomba kuba maso muri iki kirori kizahuruza amahanga, kabone nubwo inzego z’umutekano zikomeje kuwukaza.

    Umuraperi Bushali ku rubyiniro mu iserukiramuco rya ‘Nyege Nyege’ muri Uganda

    Bushali yaririmbiye abarenga ibihumbi 50 muri iri serukiramuco ribaye ku nshuro ya munani

    Bushali yitaye cyane ku kuririmba zimwe mu ndirimbo ziri kuri album ye nshya yise ‘Full Moon’

    Urubyiruko rwiganje cyane mu bitabiriye iri serukiramuco rikomeye muri Uganda 

    Bushali yavuze ko umuziki w’u Rwanda ugeze ku rwego rwiza nyuma yo gutanga ibyishimo muri Uganda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136421/uganda-bushali-yanditse-amateka-imbere-yabarenga-ibihumbi-50-bitabiriye-iserukiramuco-rya–136421.html

  • Biteye isoni! RIB yataye muri yombi umwarimu wasambanyije umwana w’imyaka 8 yigishaga mu mashuri abanza – YEGOB #rwanda #RwOT

    Biteye isoni! RIB yataye muri yombi umwarimu wasambanyije umwana w'imyaka 8 yigishaga mu mashuri abanza.

    Mu Karere ka Nyamasheke mu Murenge wa Gihombo mu Kagari ka Gitwa kuri sitasiyo ya RIB ya Gihombo hafungiye umwarimu witwa Nsanzineza Aaron ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w'imyaka 8 y'amavuko yari abereye umurezi mu kigo cy'amashuri cya GS Viro.

    Nsanzineza Aaron bicyekwako yasambanyije uyu mwana yigishaga wigaga mu mwaka wa kabiri w'amashuri abanza tariki 6 Ugushyingo akaba yarakoreye aya mabi mucyumba cy'ishuri ry'abana b'inshuke.

    Source : https://yegob.rw/biteye-isoni-rib-yataye-muri-yombi-umwarimu-wasambanyije-umwana-ufite-imyaka-8-yigishaga/

  • Imana iracyamufiteho imigambi myiza: Umukecuru witwa Mujawamariya w’imyaka 82 y’amavuko yari ahiriye mu nzu Imana iratabara – YEGOB #rwanda #RwOT

    Imana iracyamufiteho imigambi myiza: Umukecuru witwa Mujawamariya w'imyaka 82 y'amavuko yari ahiriye mu nzu yatwawe n'igitotsi Imana iratabara.

    Mu Karere ka Nyamasheke mu Murenge wa Bushenge mu Kagari ka Kagatamu mu Mudugudu wa Ruhinga ya kabiri haravugwa inkuru y'umukecuru witwa Mujawamariya Angélique ufite imyaka 82 y'amavuko warokotse impanuka y'inkongi y'umuriro yatwitse inzu ye yose kugeza ikongotse.

    Iyi nzu y'uyu mukecuru yahiriyemo ibintu byose uretse Mujawamariya wayisohotsemo ari muzima, iyi nzu yari ifite amabati agera kuri 72 ikaba yari yubakishijwe imbaho ikaba yarafashwe n'inkongi y'umuriro ku munsi w'ejo hashize tariki 11 Ugushyingo muma saa sita z'amanywa.

    Uyu mukecuru yatabawe n'abagore bacuruza isambaza mu ngo bamuhamagaye ubwo babonaga iyi nzu iri gushya.

     

     

    Source : https://yegob.rw/imana-iracyamufiteho-imigambi-myiza-umukecuru-witwa-mujawamariya-wimyaka-82-yarokotse-impanuka-yinkongi-yumuriro-yatwitse-inzu-ye-kugeza-ikongotse/

  • Ikoti rya Michael Jackson mu 1980 ryagurishijwe arenga Miliyoni 325 y'Amafaranga y'u Rwanda #rwanda #RwOT

    Ikoti ryambarwaga na nyakwigendera Michael Jackson , mu mwaka w' 1980 ryaguzwe amafaranga angana n'amayero 250,000 , amadorari 306,000 mu Mafaranga y'u Rwanda akaba angana na 328,199,959.50 RWF.

     

    Iri kote ryambagarwaga na Michael Jackson , byari byitezweko rigurishwaga hagati y'amadorari 200 na 400 muri cyamunara.Iri koti uyu muhanzi yaryambaye cyane  mu mwaka wo mu 1980 by'umwihariko ubwo yamamazaga Pepsi.

    Iri koti ni kimwe mu bikoresho bigera muri 200 bya muzika  bya M.J byagurishirijwe mu Bwongereza ku munsi wo ku wa Gatanu tariki 10 Ugushyingo.

     

    Iri koti rya Michael Jackoson ryamamaye cyane binyuze mu matangazo yamamaza nk'uko twabigarutseho haraguru.Iri koti nanone Jackson yaryambaye mu ndirimbo yakoranye na Aretha Frankline bayita , 'I knew You were you were waiting [For Me], yagurishijwe amafaranga asanga ibihumbi  93,750 by'Amayero.

    Ikindi cyagurishijwe amafaranga menshi , ni agakoresho yakoreshaga mu musatsi we muri 2007, Gitariye [Gibson Guitar].

    The post Ikoti rya Michael Jackson mu 1980 ryagurishijwe arenga Miliyoni 325 y'Amafaranga y'u Rwanda appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/ikoti-rya-michael-jackson-mu-1980-ryagurishijwe-arenga-miliyoni-325-yamafaranga-yu-rwanda/

  • Papa yirukanye Musenyeri Joseph Strickland warwanyaga ubutinganyi n'imiyoborere ye #rwanda #RwOT

    Joseph Strickland wari umushumba wa Diyosezeye ya Tyler  muri Leta ya Texas muri Amerika , yakuwe kuri uwo mwanya na Papa Francis nyuma y'igihe anenga Politike za Papa zirimo  korohera abaryamana bahuje ibitsina.

     

    Kiliziya Gatulika yatangaje ko uyu mushumba yasimbujwe uwitwa Joe Vasquez hirindwa gutangazwa icyatumye asimbuzwa  ariko muri Kamena uyu mwaka hari intumwa papa yoherejwe muri iyo Diyoseze, kureba uko byifashe.

     

    Amakuru avuga ko musenyeri Joseph Strickland , yasabwe kwegukura kumirimo ye kuko imikorere ye itari ihuye n'ibyifuzo bya papa Francis undi arabyanga.Nyuma yo kwanga kwegura Papa Francis uyobora Gaturika ku Isi, afata umwanzuro wo kumwirukana kumirimo ye.

     

    Mu bihe bitandukanye , Joseph Strickland yagiye yumvikana anenga Papa Francis , akagaragaza ko ibikorwa bye byo guha ikaze abarwamana bahuje ibitsina bihabanye n'inyigisho za Kiliziya.Mu ntangiriro z'uyu mwaka , Papa Francis yavuze ko kuba umuntu yaryamana n'uwo bahuje ibitsina atari icyaha [S.Igihe.com]. Ni amagambo atarashimishije abayoboke ba Kiliziya cyane cyane abagendera ku mahame yayo yakera.

    Muri Kamena , Papa Francis yanenze bamwe mu bihaye Imana avuga ko bafite imyumvire icuramye ishingiye kumarangamutima, aho gushingira kunyurabwenge no kugendana n'ibihe.

    The post Papa yirukanye Musenyeri Joseph Strickland warwanyaga ubutinganyi n'imiyoborere ye appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/papa-yirukanye-musenyeri-joseph-strickland-warwanyaga-ubutinganyi-nimiyoborere-ye/

  • Ifoto Kwizera Olivier umunyezamu w'Amavubi yashyize hanze ikomeje kuvugisha benshi bamunenga #rwanda #RwOT

    Umuzamu w'ikipe y'Igihugu Amavubi Kwizera Olivier yashyize hanze ifoto yatumye benshi bibaza niba hari ikindi kibazo afite cyangwa niba hari icyo ashaka kwerekana.

     

    Kwizera Olivier ni umwe mu banyezamu beza u Rwanda rufite gusa ntabwo aherutse guhamagarwa mu ikipe y'Igihugu Amavubi.

     

    Benshi ntabwo bishimiye ifoto Kwizera Olivier yashyize hanze asa n'ushaka kwerekana ubugabo .Gusa uyu musore ntabwo yigeze avuga niba ari ugaragara mu ifoto gus abitegereza neza babona ko ari we [Kwizera Olivier].

     

    Iso yaduhaye umuziki uyunguruye turaryoherwa none woe wabuze icyokuduha urikudutamo Sarupongo 🙆‍♂️🙆‍♂️🙆‍♂️ pic.twitter.com/xdBWBvN6Mm

    — UmwanaWaGatsata (@sylvain_sem) November 12, 2023

     

    Kwizera is HIM omg 🥹🔥❤❤❤❤ https://t.co/LgfojDX6vL pic.twitter.com/eleRDsSk5d

    — B I R A G O Y E 🌞 (@Biragoyee) November 11, 2023

    Source : Instagram — Kwizera Olivier [Kwizera Mado].

    The post Ifoto Kwizera Olivier umunyezamu w'Amavubi yashyize hanze ikomeje kuvugisha benshi bamunenga appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/ifoto-kwizera-olivier-umunyezamu-wamavubi-yashyize-hanze-ikomeje-kuvugisha-benshi-bamunenga/

  • Umukinnyi w'Umunya- Ghana Dwamena yaguye mu kibuga ahita apfa #rwanda #RwOT

    Umukinnyi ukomoka muri Ghana witwa Raphael Dwamena yaguye mu kibuga ahita apfa azize ikibazo cy'umutima yari asanganwe.

     

    Ibi byabaye ubwo ikipe ya FK Egnatia yakinaga na Partizani mu mukino wa Shampiyona ya Albania.Uyu mukinnyi w'imyaka 28 yari mu babanje mu kibuga maze bageze ku munota wa 27 yikubita hasi , abaganga binjira mu kibuga baramuvura gusa birangira ashizemo umwuka.

     

    Amakuru avuga ko ubwo ibi byamaraga kuba, umukino wahise uhagarikwa.Dwamena ngo yari asanganwe ikibazo cy'umutima kuko ngo atari ubwambere yari aguye mu kibuga. Bivugwa ko muri 2021 nabwo Raphael yaguye mu kibuga gusa akaza kuba muzima.

     

    Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Ghana ryatangaje ko ryihanganishije umuryango we bemeza ko yitangiye Igihugu.Raphael yagiye azitirwa cyane n'indwara ye y'umutima igatuma adasinyira amakipe akomeye.

     

    Uyu mugabo yari yarasabwe gusezera umutima w'amaguru ariko arabyanga.

    Isoko: Edition.cnn.com

    The post Umukinnyi w'Umunya- Ghana Dwamena yaguye mu kibuga ahita apfa appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/umukinnyi-wumunya-ghana-dwamena-yaguye-mu-kibuga-ahita-apfa/

  • Umunyamakuru Peter Kamasa yabonye ikipe nshya yo gutoza #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw’Ikipe ya East African University Rwanda, bwagize umunyamakuru Peter Kamasa umutoza mukuru w’iyi kipe mu gihe cy’imyaka ibiri ishobora kongerwa.

    Ni inkuru yamenyekanye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 ugushyingo 2023, aho uyu mutoza yasinyiye iyi kipe amasezerano yo gutoza iyi kipe izakina amarushanwa y’umwaka utaha muri volleyball ndetse ikaba yakinnye n’irushanwa rya Taxpayers

    Peter Kamasa, yavuze ko bamusaba guha amahirwe abakinnyi bakiri bato no kubafasha kuzamura urwego no kuzana ibyishimo muri iyi Kaminuza.

    Peter Kamasa, yatoje amakipe nka REG VC ubwo yari yungirije Mugisha Benon na RRA WVC ubwo yari yungirije Jean de Dieu Masumbuko wagiye muri UTB WVC.

    Kamasa kandi yanabaye umutoza mukuru wa RwandAir VC ndetse yegukana ibikombe bya shampiyona yo mu mikino y’abakozi itegurwa na ARPST. Yanatoje kandi ESSA Nyarugunga, na Kirehe Volleyball Club.

    Umutoza mukuru Peter Kamasa yatangiye gukina Volleyball mu mwaka wa 2001 mu mashuri abanza ya Kibungo aho yaje gukomereza mu ishuri rya Gahini Secondary School, ndetse yakiniye Akarere ka Ngoma District, Umubano Blue Tigers, Rukinzo VC (Burundi), Group Scolaire de Butare, UNATEK, ULK, na APR.

    Yatoje amakipe atandukanye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umunyamakuru-peter-kamasa-yabonye-ikipe-nshya-yo-gutoza