Author: webrwanda

  • Kenya : Wanjiru yongeye kugezwa imbere y'ubutabera ashinjwa kwiba umuceri ufite agaciro ka Miliyoni 14 #rwanda #RwOT

    Umugore wo muri Kenya witwa Marry Wanjiru,yagejejwe imbere y'urukiko rwa Kiambu, ashinjwa kwiba umuceri ungana na 50Kg.Uyu mugore wari ufatanyije n'undi utaramenyekana ngo si umuceri gusa yibye.

     

    Ku munsi wo ku wa Gatatu nibwo kuri Kiambu Law Court hagejejwe uyu mugore witwa Marry WANJIRU wo mu gihugu cya Kenya , aburanywa kubyaha birimo no kuba yaribye umuceri ufite agaciro ka Miliyoni 14 Ksh.

     

    Urukiko rwahuje ibirego Wanjiru ngo yashinjwaga mu 2021 na 2022 byo kwiba ibikapu bigera ku 1680 n'ibiro by'umuceri  50  byose bifite agaciro k'amafaranga sh14,784,000 bya Muhamed Abrahim.

    Nubwo bashinjwa ari babiri gusa ngo inshuro nyinshi uyu mugore Wanjiru yagiye yitaba wenyine.Urukiko rwavuzeko Wanjiru , afite ibirego byinshi aregwa ndetse ngo byose bikaba bigaragaza ko wabikoze.

    Src: Mpasho

    The post Kenya : Wanjiru yongeye kugezwa imbere y'ubutabera ashinjwa kwiba umuceri ufite agaciro ka Miliyoni 14 appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/kenya-wanjiru-yongeye-kugezwa-imbere-yubutabera-ashinjwa-kwiba-umuceri-ufite-agaciro-ka-miliyoni-14/

  • Ni ubunyamaswa pe ! Miss Mutesi Jolly yababajwe cyane n'urupfu rw'umugabo watwikiwe muri Congo abantu barebera #rwanda #RwOT

    Miss Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w'u Rwanda muri 2016 yababajwe cyane n'urupfu rw'umugabo watwikiwe muri Congo ari muzima , aho kumuzimya bakamwongeraho imyenda ifatisha umuriro.

     

    Mu magambo ateye agahinda Miss Mutesi Jolly yagize ati:'Ibibintu ntabwo byemewe ndetse biteye agahinda.Ni ikimwaro kubona za Leta z'Ibihugu n'Imyiryango mpuzamahanga ihumiriza ntibone ibiri kuba ikarebera bagasubira inyuma kuri ibi byo guhanagura ubwoko bw'Abatutsi muri Congo [DRC]'.

     

     

    Miss Mutesi Jolly yakomeje agira ati:'Gufata bugwate ingufu za Jenoside , no kunanirwa kubazwa ibi bikorwa ndetse no kurushaho kubungabunga ibikorwa bifitiye akamaro ubuzima bw'inzirakarengane.Ibigaragara,Isi ikomeje gutenguha Abatutsi'.

     

    Ubusanzwe Miss Mutesi Jolly ntabwo akunda kuripfana iyo bigeze kuburenganzira bw'Ikiremwamuntu.Ni umunyarwandakazi , akaba Inkotanyi iharanira uburenganzira bwa muntu.

     

    Mu gihugu cya DRC hakunze kubera ibikorwa by'ubwicanyi ariko Amahanga n'imiryango mpuzamahanga bikarebera nk'uko yabyanditse.Iki kigihugu cya Congo cyugarijwe n'intambara ndetse n'imitwe itabarika.Muri iki gihugu cya Congo kandi habarizwa Wazalendo, ukunze kuregwa guhohotera abaturage by'umwihariko abavuga Ikinyarwanda.

    This is unacceptable and very heartbreaking. It is shame to see national governments and international institutions turning a blind eye and backing away from this catastrophic Tutsi ethnic cleansing in the DRC

    Taking hostage of genocidal forces,failure to ensure accountability… pic.twitter.com/Zv9Q9fR2Db

    — Jolly Mutesi. #TeamPK (@JollyMutesi) November 12, 2023

    The post Ni ubunyamaswa pe ! Miss Mutesi Jolly yababajwe cyane n'urupfu rw'umugabo watwikiwe muri Congo abantu barebera appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/ni-ubunyamaswa-pe-miss-mutesi-jolly-yababajwe-cyane-nurupfu-rwumugabo-watwikiwe-muri-congo-abantu-barebera/

  • Dore igisobanuro cyo kwambara utunigi ku maguru kubakobwa  #rwanda #RwOT



    Ntabwo ari buri wese uzambara iyi mitako ku maguru kuko bigedana n'umuco ndetse n'imyemerere cyangwa imirimbo.

    Benshi bahitamo kwambara urunigi rumwe ku kaguru cyangwa bagafatanya amasaro menshi bakayakuramo uwo mutako.

    Kugeza ubu igisobanuro cy'iyi mitako ntabwo ari nk'icyo yahoranye na mbere hose.Ese koko bisobanuye ko washatse ?.

    Henshi mu bihugu , nk'uko kwambara impeta bisobanuye urushako , ninako muri ibi bihugu kwambara iyi mirimbo bisobanuye kuba warashatse nk'impeta [ Aho ni hamwe ]. Mu mateka y'ibihugu byinshi , umugeni yambaraga uyu murimbo kukaguru nk'ikimenyetso cy'uko yamaze gushaka.

    N'ubwo bimeze bityo , mu Isi yanone , bavuga ko kwamabara uyu murimbo ku kaguru k'iburyo ari ikimentso cy'uko uwo ari mu rukundo kandi adahishira.Igituma byitwa ibihuha , ni uko hari abayambara kumaguru yombi.

    Mu Isi yanone , ntabwo wabasha kumenya icyo bisobanuye kuko nujya mu bitaramo bitandukanye uzasanga ibyamamare bitandukanye bizambaye batambuka kuri 'Red Carpet' , aha ntabwo uzabasha kumenya igisobanuro.

    MENYA AHO UDAKWIRIYE KWAMBARIRA UYU MURIMBO.

    1. Ntuzawambarire kumazi [ Beach ] cyangwa mu bitaramo bya Pool Party.
    2.Sibyiza kwambarira iyi mirimbo aho bari gushyingura cyangwa mu yindi mugenzo runaka.
    3.Ntuzapakire imirimbo yawe yose ugiye kurugendo.
    4.Ntukajye wambara iyi mirimbo ngo urenzeho ipantalo y'ikoboyi.

    Twifashishije ikinyamakuru Pulse , ibi ni bimwe mu by'ingenzi ukwiriye kwitaho.

    The post Dore igisobanuro cyo kwambara utunigi ku maguru kubakobwa  appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/dore-igisobanuro-cyo-kwambara-utunigi-ku-maguru-kubakobwa/

  • Yannick Mukunzi mu byishimo bikomeye nyuma y’imyaka 4 itoroshye, Ange Mutsinzi we byanze #rwanda #RwOT

    Nyuma y’imyaka 4 arwana no kuzamura Sandvikens IF mu cyiciro cya kabiri muri Sweden, Yannick Mukunzi n’ikipe ye babigezeho nyuma yo gutsinda Umeå mu mukino usoza shampiyona y’icyiciro cya gatatu muri Sweden.

    Yannick Mukunzi yinjiye muri Sandvikens IF muri 2019 aho yayisanze mu cyiciro cya gatatu, barwana no kuyizamura biranga kugeza umwaka ushize ubwo bagarukiraga ku muryango, ni n’umwaka atakinnye kubera imvune.

    Muri uyu mwaka iyi kipe ikinamo abanyarwanda babiri, Yannick Mukunzi na Byiringiro Lague wagiyemo muri Mutarama 2023, bagize umwaka w’imikino mwiza.

    Uyu munsi ni bwo shampiyona y’icyiciro cya gatatu muri Sweden yashyizweho akadomo aho Sandvikens IF yari yakiriye Umeå isabwa kunganya gusa kugira ngo izamuke mu cyiciro cya kabiri.

    Uyu mukino wagaragayemo aba bakinnyi bombi b’Abanyarwanda, Sandvikens IF yawutsinze ibitego 3-2. Ibitego bya Sandvikens IF byatsinzwe na Igbarumah ku munota wa 31 kuri penaliti, Vikgren ku munota wa 41 na Söderberg ku munota wa 55.

    Sandvikens IF ikaba izamutse nyuma yo kuba iya mbere n’amanota 62 mu gihe United Nordic yabaye iya kabiri n’amanota 59.

    N’ubwo aba bakinnyi Lague na Yannick bari mu byishimo, ntabwo Mutsinzi Ange Jimmy we muri Norway mu ikipe ya FK Jerv bimeze neza kuko nyuma yo gutsindwa na Fredrikstad FK 1-0 kuri iki Cyumweru mu mukino usoza shampiyona bahise bamanuka mu cyiciro cya 3.

    Uyu munsi wari umunsi wa nyuma wa shampiyona y’icyiciro cya kabiri muri Norway, FK Jerv ya Mutsinzi Ange Jimmy yagiye gukina uyu mukino isabwa gutsinda ubundi igategereza ko Ill Hødd yari ibari imbere itsindwa.

    Mutsinzi Ange Jimmy wanakinnye uyu mukino ntabwo byaje kugenda neza kuko baje kuwutsindwa 1-0.

    Byari bivuze ko isoje shampiyona ku mwanya 15 mu makipe 16 n’amanota 31, iyi kipe ikaba yamanukanye na Skeid yasoje ari iya nyuma ifite amanota 14. Fredrikstad FK ni yo yegukanye igikombe.

    Muri Werurwe 2023 ni bwo Mutsinzi Ange Jimmy yasinyiye iyi kipe yari ivuye mu cyiciro cya mbere igiye mu cya kabiri amasezerano y’imyaka ibiri, akaba atabashije kuyigumisha mu cyiciro cya kabiri ahubwo imanutse mu cyiciro cya gatatu.

    Yannick Mukunzi na Lague bazamuye ikipe mu cyiciro cya kabiri

    Mustinzi Ange Jimmy na FK Jerv bamanutse mu cyiciro cya 3

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/yannick-mukunzi-mu-byishimo-bikomeye-nyuma-y-imyaka-4-itoroshye-ange-mutsinzi-we-byanze

  • Hagowe umugore wawe! Kwizera Olivier yashyize hanze ifoto yambaye akenda k’imbere gusa bituma akanga abagore bitewe n’ingano y’icyo babonaga – ifoto – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hagowe umugore wawe! Kwizera Olivier yashyize hanze ifoto yambaye akenda k'imbere gusa bituma akanga abagore bitewe n'ingano y'icyo babonaga — ifoto

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram Kwizera Olivier yasangije ifoto itangaje cyane, aho yari yambaye umwenda twakwita nk'uwo bambarira imbere y'indi.

    Benshi cyane batunguwe n'iyi foto bitewe nuko batari biteze ko yakwambara umwenda ugaragaza bimwe mu bice by'ibanga bye ubundi ngo yifotote. Ifoto.

    Source : https://yegob.rw/hagowe-umugore-wawe-kwizera-olivier-yashyize-hanze-ifoto-yambaye-akenda-kimbere-gusa-bituma-akanga-abagore-bitewe-ningano-yicyo-babonaga-ifoto/

  • Mvukiyehe Juvenal yamunutse mu kibuga ajya guhobera abakinnyi be batari guhwema kumunezeza [videwo] – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mvukiyehe Juvenal yamunutse mu kibuga ajya guhobera abakinnyi be batari guhwema kumunezeza.

    Ikipe ya Addax FC ya Mvukiyehe Juvenal yatsinze Kamonyi FC ibitego bibiri ku busa.

    Ibyishimo byari byose ku bakinnyi n'umuyobozi wabo Juvenal Mvukiyehe.

    Nyuma y'umukino, Perezida Juvénal yamanutse mu kibuga ahoberana n'abakinnyi be.

    VIDEWO

    Addax FC yatsinze Kamonyi FC ibitego 2-0

    Ibyishimo byari byose ku bakinnyi n’umuyobozi wabo Juvenal Mvukiyehe!

    Nyirinkindi Saleh yatsinze ku mukino we wa mbere! pic.twitter.com/95iUlqIp9E

    — B&B FM-Umwezi (@bbfmumwezi) November 11, 2023

    Source : https://yegob.rw/mvukiyehe-juvenal-yamunutse-mu-kibuga-ajya-guhobera-abakinnyi-be-batari-guhwema-kumunezeza-videwo/

  • Abakinnyi b’ikipe ya Kiyovu Sports bemeje ikintu gikomeye batazakora mu gihe ubuyobozi butabahaye umushahara umaze kugera mu mezi menshi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abakinnyi b'ikipe ya Kiyovu Sports bemeje ikintu gikomeye batazakora mu gihe ubuyobozi butabahaye umushahara umaze kugera mu mezi menshi

    Hashize iminsi bitangajwe ko bamwe mu bakinnyi ba Kiyovu Sports bamenyesheje bagenzi babo ko bamaze kumenyesha ubuyobozi bw'iyi kipe ko butazakomezanya nabo ndetse ko biteguye no gusaba amafaranga y'amezi macye kugirango babone uko basohoka.

    Nyuma y'iki cyabaye twamenye ko Kandi abakinnyi benshi ba Kiyovu Sports biganjemo ababanza mu kibuga ngo ntibiteguye gutangira imyitozo uko byagenda kose ubuyobozi butagize icyo bubahereza kuko igihe ngo kibaye kinini ntamafaranga babona kandi ntahandi bakura.

    Abakinnyi ba Kiyovu Sports bamaze igihe ngo kigera ku mezi 3 ntamafaranga babona y'umushahara usibye uduhimbazamusyi Perezida Ndorimana Jean Francois Regis uzwi nka General yabahaga mu gihe babaga batsinze imikino imwe n'imwe ya Shampiyona.

     

    Source : https://yegob.rw/abakinnyi-bikipe-ya-kiyovu-sports-bemeje-ikintu-gikomeye-batazakora-mu-gihe-ubuyobozi-butabahaye-umushahara-umaze-kugera-mu-mezi-menshi/

  • Umuhanzi Harrysong yaciye agahigo kari gafitwe na Fela Kuti ko ashaka abagore 30 ku munsi umwe #rwanda #RwOT

    Harrysong wamamaye nka Harryson Tare Okiri muri Nigeria yakuyeho agahigo ka Fela Kuti washatse abagore 27 umunsi umwe we ashaka 30.

     

    Uyu muhanzi yakuyeho agahigo ka Fela Anikulapo Kuti washatse abagore 27 ku munsi umwe.

    Aka gahigo kahamijwe nuko uyu mugabo yagaragaye ahagararanye n'abagore 30 bose bambaye imyambaro isa , igaragaza umuco w'iwabo ndetse akaba ariyo abagore bambara mu gihe cyo gushakana.

    Ibi byatabgaje benshi na cyane ko atigeze avuga impamvu yamuteye kubikora gutyo.Uretse umuryango we kandi ngo n'abafana be ntabwo bumva impamvu yatumye Harryson ashaka abagore benshi icyarimwe.

    Ubusanzwe Harrysong ni umuhanzi ukomeye wo mu njyana ya Afrobeat.

    Mu mwaka wa 2021 , Harrysong yabyaranye na Alex umugore we gusa nyuma aza gutangaza ko nta mwanya yabona wo kujya kureba umugore we arikubyara ndetse ahishura ko batandukanye kandi ko kubyara ataribyo byatuma basubirana.

     

    Icyo gihe yagize ati:' Yego nibyo umugore wanjye yabyaye ariko njye narindi Lagos mfite akazi ngo mba kwitaho'.Uyu muhanzi yahishuye ko akunda umwana we ndetse ko yamuhimbiye indirimbo yitwa She Knows fatanyije na FireBoy na Olamide.

    The post Umuhanzi Harrysong yaciye agahigo kari gafitwe na Fela Kuti ko ashaka abagore 30 ku munsi umwe appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/umuhanzi-harrysong-yaciye-agahigo-kari-gafitwe-na-fela-kuti-ko-ashaka-abagore-30-ku-munsi-umwe/

  • J.P Bimenyi yaserukanye idarapo ryu Burundi… – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo yatanze ibyishimo mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Ugushyingo 2023, mu gitaramo yakoreye mu busitani bwa Century Park Hotel i Nyarutarama, aho yataramiye imbaga y'abantu yiganjemo cyane abarundi.

    'Live Music for Good People' ni kimwe mu bitaramo byari bimaze igihe bitegerejwe mu Mujyi wa Kigali, ahanini biturutse ku kuba J.P Bimeni ari ubwa mbere yari ataramiye mu Rwanda.

    Ibi byatumye ibinyamakuru cyane cyane ibyo mu Burundi bihanga ijisho iki gitaramo cye, bagenda bagaragaza urugendo rwe umunsi ku munsi.

    Yitaye cyane ku kuririmba nyinshi mu ndirimbo ze ziri kuri Album ze ebyiri, harimo iyo yasohoye mu 2020 n'indi yasohoye mu 2022.

    Ageze ku ndirimbo zirimo nka 'Iwacu Haryoha' ndetse na 'Wagiye he' ibintu byahindutse, abantu bafatanya nawe kuzirimba ari nako bamushimira.

    Byageze aho ahamagara ku rubyiniro abamufashije gutegura iki gitaramo barimo Dj Paulin, ndetse na Samantha wamufashije kwandika indirimbo zigize Album ye ya mbere n'abanyamuziki barimo Kiki Touré na Nicolas bamusanganiye ku rubyiniro.

    Nicolas wamamaye mu ndirimbo 'Kugasozi' ndetse na Kiki Toure banataramye mu gitaramo J.P Bimenyi yigeze gukorera muBurundi.

    Mu minota 30' ya mbere y'iki gitaramo, uyu muhanzi yaririmbye indirimbo zabiciye bigacika nka “Agahengwe”, “wagiye he”, “Nzosubira Iwacu” n'izindi zubakiye ku muziki wa Classic Soul asanzwe akora.

    Byageze aho ahamagara ku rubyiniro umunyamuziki Kiki Touré yari yatumiye muri iki gitaramo baririmbana indirimbo 'Wagiye ye' ya Canco Haminis, umunyamuziki wagize izina rikomeye mu gihugu cy'u Burundi.

    Yanaririmbye indirimbo zirimo nka Free me, Hold me, Better place, Honesty is Luxury, Satisfaction, Slow me, Yarantumye, Garukiraho n'izindi.

    Muri iki gitaramo yari kumwe n'itsinda ry'abacuranzi, ryamufashije kuririmba zimwe mu ndirimbo z'abanyabwigi mu muziki nka Canco Amissi, Africa Nova n'izindi.

    Asoje iki gitaramo, Bimenyi yavuze ko yashimishijwe no gutaramira mu Rwanda, avuga ko ari inzozi zabaye impamo.

    P Bimeni yavukiye i Burundi mu 1976. Nyuma, kubera intambara yabaye muri iki gihugu mu 1993 yaje guhungira muri Kenya akomereza mu Bwongereza ari naho abarizwa muri iki gihe.

    Avuga ko ubuzima bwo guhunga bwamwigishije gushikama ku Mana, kuko yabayeho ubuzima bwiza n'ububi, ariko yakomeje gushikama ku Mana yamenye.

    Agira inama n'abandi bari mu buzima nk'ubwe gukomera. Yavuze ati 'Ni ukwemera Imana, kutanyeganyega mu kwemeza. Mu buzima urazamuka cyangwa ukamunaka, ibintu birahinduka, ntugire umutima uhangayitse, ahubwo wumve ko Imana ikora, ukomeze gusenga, ugire inshuti, urangwe n'urukundo byose ubicamo.'

    Bimeni avuga ko hari imyaka yabayemo ku buryo yumvaga ubuzima bugiye kwanga, ariko ko yakomeje umutsi bitewe n'uko hari ibindi bihe yanyuzemo bikomeye. 

    Uyu mugabo avuga ko iyo ari kunyura mu bihe 'bikomeye' yisunga gitari, agacuranga indirimbo zinyuranye. Ati 'Kenshi usanga umuziki umvuye ntagiye gutesha umwanya umuntu, ndabishima ko Imana yanshyize umuziki mu buzima bwanjye.'

    Bimeni avuga ko n'ubwo ariwe wamenyekanye mu muryango we mu bakora umuziki, afite abavandimwe n'abandi bakora umuziki ariko impano z'abo zitamenyekanye nk'uko impano ye yamenyekanye. Ati 'Hari ibyo byinshi dukora bihurira n'urukundo rw'umuziki.'

    Asobanura ko gukunda umuziki byatumye 'nyura mu buzima bukomeye'. Ati 'Ni ukwisuzuma ukumva ko ibikomere byashize. Gitari n'umuziki ni umuti ukomeye, kandi uwufate neza, uwufashe neza urakuvura, uwufashe nabi urakwica.'

    Bimeni avuga ko igitaramo cye yakoreye i Kigali ari igisobanuro cy'urukundo hagati y'Abanyarwanda n'Abarundi, kandi cyahuje abavandimwe benshi bafite 'indoto nyinshi muri aka kare tuvukamo'.


    Bimenyi yakoreye igitaramo cya mbere i Kigali, avuga ko ari inzozi yabashije kurotora



    Bimenyi yaririmbye yitaye cyane ku ndirimbo z'abanyabigwi bakomeye mu Burundi


    Dj Paulin wateguye igitaramo Bimenyi yakoreye i Kigali, yamushimiye umuhate we





    Iki gitaramo kitabiriwe n'abantu biganjemo cyane abarundi babarizwa mu Mujyi wa Kigali


    Kiki Toure uri mu bahanzi bakomeye mu Burundi yataramanye na Bimenyi i Kigali



    'Tatoo' yashyize mu mugongo, no ku maboko yashyizeho


    Umunyamuziki Nicolas wamamaye mu ndirimbo 'Kugasozi' yashyigikiye mugenzi we Bimenyi wakoreye igitaramo i Kigali























    Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze iki gitaramo cya J.P Bimenyi i Kigali

    AMAFOTO: Freddy Rwigema-InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136426/jp-bimenyi-yaserukanye-idarapo-ryu-burundi-mu-gitaramo-yifashishijemo-kiki-toure-na-nicola-136426.html

  • Umunyamakuru ukunzwe mu Rwanda yagizwe umutoza mu ikipe ikomeye cyane – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru ukunzwe mu Rwanda yagizwe umutoza mu ikipe ikomeye cyane.

    Peter Kamasa yagizwe umutoza wa East Africa University, ikipe nshya muri Volleyball y'u Rwanda aho yasinye amasezerano y'imyaka ibiri.

    Muri aya masezerano, uyu mutoza yahawe intego yo kuzamura impano z'abakiri bato ndetse no gutanga ibyishimo muri iyi kaminuza, aho yahise atangirira imirimo mu irushanwa ryo gushimira Abasora neza 'Taxpayers Appreciations Tournament'.

    Kamasa usanzwe ari umunyamakuru w'imikino kuri The NewTimes yatangiye gukina Volleyball mu 2001 ubwo yigaga mu mashuri abanza.

    Yakomereje muri Gahini Secondary School, Umubano Blue Tigers, Rukinzo VC y'i Burundi, Group Scolaire de Butare, UNATEK, ULK, na APR VC.

    Nk'umutoza Kamasa yatoje Rwanda Revenue Authority, Group Scolaire de Butare, REG VC nk'umutoza wungirije, Rwandair VC, ESSA Nyarugunga na Kirehe VC yaherukagamo.

    Source : https://yegob.rw/umunyamakuru-ukunzwe-mu-rwanda-yagizwe-umutoza-mu-ikipe-ikomeye-cyane/