Author: webrwanda

  • Carine, Egide, Sicha na Egide begukanye Music… – #rwanda #RwOT

    Ku nshuro yaryo ya mbere ryegukanwe na Kenny Kennedy wegukanye umwanya wa mbere. Umwanya wa Kabiri watwawe na Egide Nkubito naho uwa Gatatu wegukanwa na Sicha. Mu gihe umukobwa waje mu begukanye ibihembo ari Umutoni Carine. Mu bihe bya vuba nk’uko Genius On This One yabitangaje bakaba batangira kubatunganyiriza indirimbo umwe ku wundi.

     

    Ati:”Twishimiye uko igikorwa cyagenze birumvikana bwa mbere biravuna ariko muri rusange byagenze neza. Mu bihe bitari ibya kure turatangira gutunganya indirimbo z’abatsinze.”

     

    Musi Up Competition ikaba kandi byitezwe ko izongera kuba kuko kuzamura impano nshya aribyo Genius Records ishyize imbere.


    Umutoni Carine uri mu batsinze yagize ati:”Ni amahirwe akomeye kubona aho ugaragariza impano yawe twizeye kuzagera kure kubera iri rushanwa twegukanye.”


    Yashimiye kandi ko abari n’abategarugori bakomeje gushyigikirwa mu byo bashoboye. Abahanzi bitabiriye Music Up Competition bakaba basanzwe bafite indirimbo bakoze nubwo usanga bavuga ko biba bitoroshye ariko bikaba byiza iyo ubonye ugusunika.


    REBA UKO BYARI BIMEZE

    “>

    REBA AMAFOTO YA FINALI YA MUSIC UP COMPETITION

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136447/carine-egide-sicha-na-egide-begukanye-music-up-competition-amafotovideo-136447.html

  • Taylor Swift yasomaniye muruhame n'umukinnyi wa Basketball Travis Kelce #rwanda #RwOT

    Urukundo rwa Travis Kelce na Taylor Swift rukomeje kwiharira impapuro z'imbere z'ibinyamakuru nyuma y'aho basomaniye muruhame mu gitaramo cya Taylor Swift.

     

    Taylor Swift wari mu bitaramo bye bizenguruka Isi, ubwo yari ku rubyiniro umukunzi we Travis Kelce yamusanzeyo maze Taylor Swift areka indirimbo agenda yiruka ajya kumusanganira.

    Uyu mugore watandukanye n'umugabo we nyuma y'amezi 14 gusa , yahise afata Travis aramusoma , aramwurira mu buryo byagaragaye ko yari amukumbuye cyane.Abari mu gitaramo bavuze ko uyu muhanzi yarangije igitaramo kitarangiye kubera Kelce.

     

    Benshi babonye Travis Kelce arimo kuririmba indirimbo za Taylor arimo kumufasha ari mubafana , bavuze ko aba bombi baberanye nkuko byanyujijwe kuri Twitter.

     

    Kurangiza igitaramo n'agasomyo k'umunzi bavuze ko ari kimwe mu birikumufasha kumvikana mu itangazamkuru cyane ndetse n'ibitaramo bye bikamenyekana.

    The post Taylor Swift yasomaniye muruhame n'umukinnyi wa Basketball Travis Kelce appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/taylor-swift-yasomaniye-muruhame-numukinnyi-wa-basketball-travis-kelce/

  • Umukinnyi w’umunyamahanga wa Rayon Sports wari wahamagawe mu ikipe y’igihugu yakuwe mu mwiherero w’abandi kubera urwego ruri hasi nubwo hano mu Rwanda yamaze amakipe ayatsinda agafatwa nk’igitangaza – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w'umunyamahanga wa Rayon Sports wari wahamagawe mu ikipe y'igihugu yakuwe mu mwiherero w'abandi kubera urwego ruri hasi nubwo hano mu Rwanda yamaze amakipe ayatsinda agafatwa nk'igitangaza

    Rutahizamu w'ikipe ya Rayon Sports, Joachim Ojera ni umwe mu bakinnyi basezerewe mu mwiherero w'ikipe y'igihugu ya Uganda nyuma yaho umutoza Paul put abonye ko ataragera ku rwego rwafasha Uganda.

    Uyu rutahizamu wa Rayon Sports hano mu Rwanda benshi bamufata nk'umukinnyi w'umuhanga cyane ndetse ubona ko iyo ari muri Rayon Sports irakina ikanatsinda Kandi ari we wabigizemo uruhare ruri hejuru cyane.

    Ntabwo Joachim Ojera ari we gusa wasezerewe mu bakinnyi Uganda izakoresha mu mikino yo gushaka itike yo gukina imikino ya nyuma y'igikombe cy'isi ahubwo harimo umuzamu Nafian Alionzi, Joel Mutakubwa, Mustafa Kizza, Benjamin Nyakoojo wagize imvune, Isma Mugulusi, Hamza Kawooya hamwe na Joachim Ojera.

    Source : https://yegob.rw/umukinnyi-wumunyamahanga-wa-rayon-sports-wari-wahamagawe-mu-ikipe-yigihugu-yakuwe-mu-mwiherero-wabandi-kubera-urwego-ruri-hasi-nubwo-hano-mu-rwanda-yamaze-amakipe-ayatsinda-agafatwa-nkigitanga/

  • Bamwe banditse amateka abandi biranga! Uko A… – #rwanda #RwOT

    Duhereye muri Kenya ikipe ya Gormahia FC ku wa Gatandatu yanganyaga na Murang’a SEAL FC 0-0 muri shampiyona. Abakinnyi 2 b’Abanyarwanda bakina muri iyi kipe, Sibomana Patrick yabanje mu kibuga naho Emery Bayisenge we ntabwo yari mu bakinnyi bakoreshejwe kuri uyu mukino.

    Kugeza ubu Gormahia FC iri kumwanya wa 2 muri Shampiyona ikaba irushwa inota rimwe n’ikipe ya mbere.

    Muri Libya mu  Cyumweru  gishize ikipe ya Al Ahli Tripoli ikinamo Manzi Thierry yo yabonaga intsinzi ya kabiri muri shampiyona itsinze Asswehly Misrata SC igitego 1-0 . Uyu myugariro w’Amavubi yabanje mu kibuga ndetse arangiza n’umukino.

    Dukomereje muri Sweden mu ikipe ya Sandkven IF yakinaga mu cyiciro cya 3 ikaba inakinamo Abanyarwanda 2 ku munsi w’ejo ku Cyumweru yari mu byishimo bikomeye nyuma y’uko itsinze Umea ibitego 3-2. 

    Iyi kipe yahise izamuka mu cyiciro cya 2 nyuma y’uko irangije shampiyona ariyo iyoboye n’amanota 65 irusha iyayikurikiraga amanota 3,muri uyu mukino Byiringiro Lague yari yabanje mu kibuga aza kuvamo ku munota wa 56 naho Yannick Mukunzi we yinjiyemo asimbuye ku munota wa 73.

    Muri Norway ku munsi w’ejo ku Cyumweru ho muri FK Jerv ikinamo Mutsinzi Ange ntabwo ibintu byari bimeze neza kuko  yatsinzwe na Fredrikstad FK igitego 1-0 ihita imanuka mu Cyiciro cya 2. Uyu myugariro w’Amavubi yari yabanje mu kibuga ndetse ntiyasimbuzwa.

    Ku munsi w’ejo ku cyumweru kandi ikipe ya FC Kryvbas Kryvyi Rih yo mu cyiciro cya Mbere muri Ukraine ikaba inakinamo Bizimana Djihad yatsindwaga na Dynamo Kyiv ibitego 2-0. Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi yabanje mu kibuga ndetse arangiza n’umukino.

    Ku wa Gatanu SL16 Football Campus yo my cyiciro cya kabiri mu Bubiligi ikinamo Hakim Sahabo yatsindaga Jong KRC Genk ibitego 3-1. Uyu mukinnyi ukiri muto ukinira Amavubi yabanje mu kibuga ndetse ntiyasimbuzwa.

    Ku bakinnyi batakandigiye mu kibuga ubwo amakipe yabo yakinaga ni Imanishimwe Emmanuel Manguende ukina muri AS Far Rabat yo muri Morroco aho ikipe ye ku wa Gatandatu yatsindwaga na Olympic Saf, Noam Emeran ubwo ikipe ye ya FC Groningen yo mu cyiciro cya kabiri mu Buholandi ubwo ku munsi w’ejo ku Cyumweru yanganyaga na Roday 0-0 muri shampiyona ndetse na Rafael York ukina muri Gefle IF yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Sweden wavunitse.

    Kuri ubu biteganyijwe ko muri aba bakinnyi bakina hanze,abahamagawe n’Amavubi nyuma yo gukina iyi mikino bagomba gufata indege baza mu Rwanda ndetse bamwe bamaze kuhagera nka Ntwari Fiacre, Manzi Thierry ndetse na Hakim Sahabo.

    Byiringiro Lague uri mu bakinnyi 11 bari babanje mu kibuga ubwo ikipe ye ya Sandkven IF yakoraga amateka izamuka mu cyiciro cya kabiri

    Nyuma yo gukora amateka ibyishimo byari byose ku bakinnyi ba Sandkven IF 

    Bizimana Djihad n’abagenzi be bakomera amashyi abafana nyuma yo gutsindwa

    Hakim Sahabo ku mupira mu mukino Ikipe ye ya SL16 Football Campus yatsindagamo ibitego 3-1

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136434/bamwe-banditse-amateka-abandi-baramanuka-uko-abakinnyi-babanyarwanda-bakina-hanze-bitwaye–136434.html

  • APR VC na Police WVC zegukanye irushanwa rya… – #rwanda #RwOT

    Iyi mikino yatangiye ku wa Gatandatu, yitabirwa n’amakipe 9, Abagabo hakaba haritabiriye amakipe 4, ariyo POLICE, APR, EAUR ndetse na KEPLER.

    Mu bagore iri rushanwa ryitabiriwe n'amakipe ya RUHANGO, IPRC KIGALI, APR, POLICE ndetse na RRA.

    Mu cyiciro cy'abagabo ikipe ya APR VC niyo yegukanye iki gikombe itsinze ikipe ya KEPLER amaseti 3-2. Iseti ya mbere yarangiye ari amanota 36 kuri 34, 16-25, 21-25, 25-23 na 15-13. 

    Mu cyiciro cy'abagore, ikipe ya POLICE WVC niyo yegukanye igikombe itsinze ikipe ya RRA amaseti 3-1. Iseti ya mbere yarangiye ari amanota 25-19, 21-25, 25-19, 27-25

    Ikipe ya APR VC niyo yegukanye igikombe ya 2023 

    Muri iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya 3, ikipe yabaye iya mbere muri buri cyiciro, yahawe Miliyoni 2 z'amafaranga y'u Rwanda, ikipe ya kabiri ihabwa miliyoni imwe n’igice, ikipe ya gatatu ihabwa miliyoni imwe.

    Mu bagabo ikipe ya APR VC yabaye iya mbere, ikurikirwa na Kepler VC, Police VC iya gatatu, naho EAUR iza kumwanya wa kane.

    Mu bagore, ikipe ya Police WVC niyo yabaye iya mbere, ikurikirwa na RRA WVC yabaye iya kabiri APR WVC iza ku mwanya wa gatatu naho Ruhango iza ku mwanya wa kane.

    Ikipe ya APR VC yambuye igikombe ikipe ya Gisagara VC yari igifite umwaka ushize, ariko ikaba itarabashije kwitabira irushanwa ry’uyu mwaka, mu gihe mu bagore ikipe ya Police WVC yambuye igikombe APR WVC yari ibitse icy’umwaka ushize.

    Irushanwa ngarukamwaka ryo gushimira abasora TaxPayers Appreciation volleyball tournament, ni irushanwa ritegurwa n'ikigo cy'igihugu cy'imiso n'amahoro Rwanda Revenue Authority kubufatanye na Federasiyo y'umukino wa volleyball mu Rwanda (FRVB). 



    Ikipe ya APR VC yageze ku mukino wa nyuma itsinze Police VC 

    Ikipe ya Kepler yageze ku mukino wa nyuma itsinze ikipe ya EAUR

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136441/apr-vc-na-police-wvc-zegukanye-irushanwa-rya-volleyball-ryo-gushimira-abasora-neza-136441.html

  • 'Umusore dukundana ndagirango mubwire ko azatanga inkwano ya Miliyari yuzuye'! Umuhanzikazi Ssaru yagaragaje ko afite agaciro #rwanda #RwOT

    Sylivia Saru wamamaye nka Ssaru umuhanzikazi ukomeye wo mu gihugu cya Kenya , yatangaje ko umusore urimo kumutereta ubu agomba kumenya ko inkwano ye ari Miliyari itavaho n'amafaranga make.Uyu muhanzikazi yatangaje ibi nyuma kubazwa kuri muzika ye.

     

    Ku munsi wo ku wa Gatandatu tariki 11 Ugushyingo uyu muhanzi wo munjyana ya Hip Hop , yataramiye abakunzi be mu gihugu cya Kenya , bamushimira imbaraga akoresha n'uburyo yabashimishije.Abinyujije mu ndirimbo ye yise 'Summer Bunny' benshi barishimye ndetse banamusaba ko yazagaruka kubataramira.

     

    Nyuma yo kuririmba, uyu muhanzikazi , yaganirijwe n'itangazamakuru ritandukanye, rimubaza neza kuby'umuziki we ndetse n'ubuzima bwe busanzwe nk'umuhanzikazi ubikunda.Nk'uko byashyizwe kuri Plug Tv, uyu muhanzikazi , yavuze ko mu gutangira umuziki kwe byamugoye cyane kugeza ubu zimwe mu ndirimbo ze zishyizwe mu kato.Yagize ati:'Nubwo byagenze gutyo , burya amaherezo nifuzaga kugera kuri iyi ntego yanjye'.

     

    Agaruka ku nkwano yagize ati :' Rero mureke mbwire umukunzi wanjye turikumwe kuri ubu [Current bea], nibyo ntabwo nshaka gushyingirwa ubu, kuko ndashaka gutegereza byibura imyaka 2 uturutse ubu , gusa uko iminsi itambuka niko inkwano ziyongera.Kugeza ni Miliyari yuzuye y'amafaranga y'amashilingi'.

    Uyu mukobwa ngo yafashe uyu mwanzuro nyuma yo kumva inkuru ya Kaligraph Jones, watakaje arenze Miliyari kunzuye.Yagize ati:'Niba watakaza amafaranga menshi kunzu , ubwo ku muntu byagenda bite?'.Yakomeje agira ati:'Erega njye ntabwo nzana amafunguro ahubwo njye ndi amafunguro'. Uyu muhanzikazi ubwe yigeze gutangaza ko akunda cyane umuhanzi Otile Brown umaze kubaka izina muri muzika.

     

    The post 'Umusore dukundana ndagirango mubwire ko azatanga inkwano ya Miliyari yuzuye'! Umuhanzikazi Ssaru yagaragaje ko afite agaciro appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/umusore-dukundana-ndagirango-mubwire-ko-azatanga-inkwano-ya-miliyari-yuzuye-umuhanzikazi-ssaru-yagaragaje-ko-afite-agaciro/

  • Irushanwa ryo gushimira abasora ryatashye mu makipe y’abashinzwe umutekano (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ikipe z’abashinzwe umutekano mu mukino wa Volleyball, APR VC na Police WVC ni zo zahize andi makipe zegukana irushanwa ry’umusoreshwa “Taxpayers Appreciation Volleyball Tournament” ryabaye mu mpera z’icyumweru gishize.

    Ku wa Gatandatu no ku Cyumweru ni bwo iri rushanwa ryabaye aho ryitabiriwe n’amakipe 5 mu bagore; RRA WVC, APR WVC, Police WVC, IPRC Kigali na Ruhango ni mu gihe mu bagabo ari 4 kuko Gisagara yavuyemo ku munota wa nyuma; APR VC, Police VC Kepler VC na East Africa University.

    Mu bagabo APR yisanze mu itsinda rya yo na East Africa University yaje no gutsinda amaseti 3-0, mu gihe irindi tsinda ryari ririmo Kepler VC yaje gutsinda Police VC amaseti 3-2.

    Byari bivuze ko muri 1/2 APR ya mbere mu itsinda A ihura na Police VC ya kabiri mu itsinda B n’aho Kepler VC ya mbere mu itsinda B igahura na East Africa University ya kabiri mu itsinda A.

    APR VC yaje kugera ku mukino wa nyuma nyuma yo gutsinda Police VC amaseti 3-1 n’aho Kepler VC isezerera East Africa University ku maseti 3-0.

    Umukino wa nyuma wahuje APR VC na Kepler ntabwo wari woroshye, wagaragayemo guhatana ku rwego rwo hejuru cyane ariko birangira APR VC yegukanye igikombe ku maseti 3-2.

    Iseti ya mbere APR yayegukanye ku manota 36-34, Kepler yahise itsinda amaseti 2 akurikiyeho kuri 25-16 na 25-21. Abasore ba APR bahise bakanguka batsinda iseti ya 4 kuri 25-23 biba ngombwa ko hitabazwa iseti ya kamarampaka, APR yaje kuyitsinda 15-13 ihita yegukana irushanwa ry’umusoreshwa 2023.

    Umukino wa APR na Kepler ntiwari woroshye

    Mu bagore ikipe ya Police WVC yageze ku mukino wa nyuma itsinze APR WVC muri 1/2 amaseti 3-2, nyamara APR ni yo yari yabanje gutsinda amaseti 2 ya mbere, barayigarukana barayisezerera.

    Mu buryo bworoshye cyane, RRA yasanze Police WVC ku mukino wa nyuma, nyuma yo gutsinda Ruhango amaseti 3-0.

    RRA yaherukaga kwegukana igikombe cya shampiyona, byari byitezwe ko ishobora no guterura icy’umusoreshwa ariko si ko byagenze kuko Police yabatsinze amaseti 3-1.

    Iseti ya mbere Police yayitsinze ku manota 25-19, RRA yahise itsinda iya kabiri ku manota 25-21, Police ihita itsinda 2 zari zisigaye kuri 25-19 na 27-25.

    Mu bagore kandi APR yegukanye umwanya wa 3 mu gihe mu bagabo watwawe na Police. Ikipe ya mbere muri buri cyiciro yahembwe miliyoni 2, iya kabiri miliyoni n’igice mu gihe iya 3 ari miliyoni imwe.

    Irushanwa riheruka kuba rya 2022 mu bagore ryari ryegukanywe na APR WVC yatsinze RRA ku mukino wa nyuma ni mu gihe mu bagabo ryegukanywe na REG VC yatsinze Gisagara VC ku mukino wa nyuma zombi zitigeze zitabira uyu mwaka.

    Byari ibyishimo kuri Police WVC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/irushanwa-ryo-gushimira-abasora-ryatashye-mu-makipe-y-abashinzwe-umutekano-amafoto

  • Kate Thuku wari urembejwe n'abamubaza imyaka yatangaje benshi nyuma yo kuvuga ko afite imyaka 20 y'amavuko #rwanda #RwOT

    Kate Thuku , Umunya-Kenya wamamaye mu kubyina no gukora inkuru zitandukanye, yatangaje ko afite imyaka 20 benshi bifata kumunwa bamuhindura umubeshyi kubera uburyo agaragara.

     

    Uyu mukobwa yagaragaje ko yari arembejwe n'abantu bamubazaga umubare w'imyaka ye ndetse bakamwandikira basa n'abakekako yaba ashaje bigandanye n'ibyo akora umunsi ku munsi.Kate , yahise afata ubutumwa yandikiwe n'abantu batandukanye [ Screenshot ], arenzaho ifoto y'indangamuntu ye igaragaza ko yavutse tariki 13 Nzeri 2003 bituma agira imyaka 20 y'amavuko.

     

    Kate Thuku , Umunya-Kenya kazi, umaze kwigarurira imitima y'abatari bake kumbuga nkoranyambaga ze nka TikTok, n'ahandi.Yagiye atwara ibihembo binyuranye byose byavuye mu mpano ye yo kubyina.

     

    Kate Thuku, yagiye akorana n'ibigo bitandukanye abifasha kwamamaza ndetse no gukorana n'abahanzi mu kubyina mu ndirimbo zabo yamamara no mu nkuru akora umunsi ku munsi.Uyu mukobwa yemeza ko impano yo kubyina yayikuranye kuko ngo, yatangiye abyinira umuryango we byaje no gutuma ku myaka mike , yegukana igihembo 'Next Generation Influencer of the Year', mu bihembo bitangwa na Pulse.

     

    Uyu mukobwa yatangaje ko kugeza ubu anezezwa no kuba ari we boss we yihemba.Yavuze ko ubwiza bwe , n'impano ye byakuruye abagabo bo muri Kenya cyane , yemeza ko byibura ku munsi yakira ubutumwa 100.

    The post Kate Thuku wari urembejwe n'abamubaza imyaka yatangaje benshi nyuma yo kuvuga ko afite imyaka 20 y'amavuko appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/kate-thuku-wari-urembejwe-nabamubaza-imyaka-yatangaje-benshi-nyuma-yo-kuvuga-ko-afite-imyaka-20-yamavuko/

  • Byose abishyize ahagaragara! Umuhanzi Uncle Austin yavuze impamvu nyakuri yatumye The Ben adatanga igihembo muri TRACE Awards iheruka kubera i Kigali – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uncle Austin usanzwe ari umuhanzi akaba n'umunyamakuru ndetse akaba n'umwe mu bari imbere mu ikipe y'ibihembo bya TRACE Awards biherutse gutangirwa i Kigali, yavuze ko impamvu The Ben atatanze igihembo muri TRACE Awards ari uko yari umuhanzi uri mu bari buririmbye.

    Yabivugiye mu kiganiro Sunday Choice Live cyo ku Isibo TV, ati 'The Ben ntago yatanze igihembo muri TRACE Awards kubera gukererwa.'

    Ndetse kandi Uncle Austin yavuze ko babonye ari buririmbe, bituma bahitamo ko adatanga igihembo.

    Source : https://yegob.rw/byose-abishyize-ahagaragara-umuhanzi-uncle-austin-yavuze-impamvu-nyakuri-yatumye-the-ben-adatanga-igihembo-muri-trace-awards-iheruka-kubera-i-kigali/

  • Noneho barayikizwa niki? Rayon Sports yatangaje inkuru iryoheye amatwi y’abakunzi bayo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Noneho barayikizwa niki? Rayon Sports yatangaje inkuru iryoheye amatwi y'abakunzi bayo.

    Ubuyobozi bw'ikipe ya Rayon Sports bwifashishije imbuga nkoranyambaga z'iyi kipe bwatangaje ko myugariro w'iyi kipe Nsabimana Aimable wari amaze iminsi mu mvune yakize ndetse ko uyu munsi tariki 13 Ugushyingo arakorana imyitozo na bagenzi be.

    Iyi n'inkuru nziza ku bakunzi ba Rayon Sports bakomeje urugamba rwo guhatanira igikombe cya shampiyona y'u Rwanda n'igikombe cy'Amahoro.

    Amafoto ya Nsabimana Aimable wari amaze iminsi mu mvune:

    Source : https://yegob.rw/noneho-barayikizwa-niki-rayon-sports-yatangaje-inkuru-iryoheye-amatwi-yabakunzi-bayo/