Author: webrwanda

  • Musore/Mugabo: Ngibi ibice 5 by’umubiri w’umukobwa bifite rukuruzi ku bugabo bwawe ku buryo ubireba bugahita bubura amahoro – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ibice 5 by'umubiri w'umukobwa bifite rukuruzi ku bugabo bwawe ku buryo ubireba bugahita bubura amahoro.

    1. Amabere

    Amabere akurura abagabo ku rwego rwo hejuru ku buryo n'iyo umugabo yifuje kugirana imishyikirano irenze n'umukobwa, uzasanga ahitira gukora ku mabere.

    2. Ikibuno

    Iyo umugabo abonye umugore ufite ikibuno giteye uku n'uko ashobora kugira ibyiyumviro bitandukanye muri we bitewe n'imiterere yacyo.

    3. Iminwa

    Bitewe n'uburyo iminwa y'umukobwa iteye, umugabo ashobora kumwiyumvamo ku rwego rwo hejuru ku buryo akenshi binarangira amusabye ko yamubera inshuti.

    4. Amaso

    Amaso y'umukobwa akurura abagabo ku rwego rukomeye, ku buryo abagabo benshi bifuza umukobwa ufite amaso runaka.

    5. Inseko

    Inseko y'umugore ikurura abagabo cyane cyane iyo ari ya nseko yoroheje benshi dukunze kwita 'Kumwenyura'.

    Source : https://yegob.rw/musore-mugabo-ngibi-ibice-5-byumubiri-wumukobwa-bifite-rukuruzi-ku-bugabo-bwawe-ku-buryo-ubireba-bugahita-bubura-amahoro/

  • El Classico Beach ihatanye mu bihembo bya Karisimbi Awards 2023 #rwanda #RwOT

    Bar and Restaurent 'El Classico Beach'  ihatanye mu bihembo bya Karisimbi Awards nka Bar ishyushya imyidagaduro mu Rwanda.

    Harangwa na Gahunda ya TAMIRA IFI MU NYARWANDA

     

    NYURA HANO UBASHE GUHA IJWI RYAWE EL CLASSICO BEACH KWA WEST [WATORA KENSHI GASHOBOKA].

     

    Aha ni hamwe ugera ugataha utabishaka ndetse ni hamwe usohokera wahagera abo mwasohokanye bakakwirahira.Kuri El Classico Beach kwa West ni hamwe mu hamaze gushimwa n'abatari bake by'umwihariko , abantu baba bashaka kuruhuka, koga amashyuza, koga mu kiyaga cya Kivu, kurya IFI nziza iharoberwa, Inkoko nziza, ibyo kunywa byiza ndetse no kumva umukizi uryoheye amatwi.

    Ni iwabo w'ubukerarugendo

    KANDA HANO UBASHE GUTORA EL CLASSICO BEACH

     

    'El Classico Beach' rero nayo iri mu bahataniye ibi bihembo nk'uko bigaragara kurubuga [Site] itorerwaho muri ibi bihembo.

    EL CLASSICO BEACH ihatanye  muri ibi bihembo mu gihe yashyize igorora abakiriya bayo , aho ubashije kuhasohokera muri WEEKEND n'indi minsi, abasha guhabwa gahunda ya Tamira IFI mu nyarwanda , yagura amacupa 5 y'ibyo kunywa agahabwa irya 6, baba barenze 10 gutemberezwa mu kiyaga cya Kivu bikaba ubuntu.N'ibindi byinshi.Kuri El Classico hagizwe iwabo w'ubukerarugendo mu Karere ka Rubavu , mu Ntara y'Iburengerazuba no mu Rwanda muri rusange.

    KANDA HANO UTORE EL CLASSICO BEACH KWA WEST

    The post El Classico Beach ihatanye mu bihembo bya Karisimbi Awards 2023 appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/el-classico-beach-ihatanye-mu-bihembo-bya-karisimbi-awards-2023/

  • Bugesera FC yabonye umutoza mushya – #rwanda #RwOT

    Ku munsi w’ejo ku wa Kabiri nibwo iyi kipe ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yatangaje ko yatandukanye n’uwari umutoza wayo Eric Nshimiyimana ,ku bwumvikane bw’impande zombi.

    Nyuma y’ibyo kuri uyu wa Gatatu yahise itangaza umutoza ukomoka mu Burundi, Francis Haringingo nk’umutoza mushya aho yamusinyishije amasezerano y’umwaka 1 n’igice akazungirizwa na Nduwimana Pablo.

    Uyu mutoza yaherukaga muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda mu mwaka ushize w’imikino atoza ikipe ya Rayon Sports yafashije gutwara igikombe cy’Amahoro atsinze APR FC ku mukino wa nyuma.

    Akiva muri Rayon Sports yahise ajya gutoza ikipe ya Sofapaka yo muri Kenya ariko ho ibintu ntabwo byagenze neza ahita atandukana nayo hadashize igihe.

    Usibye ayo makipe kandi mu Rwanda yatoje Mukura VS nayo ayiha igikombe cy’Amahoro muri 2018, Police FC ndetse na Kiyovu Sports.

    Kuri ubu Bugesera FC ku rutonde rwa shampiyona iri kumwanya wa 13 n’amanota 9 inganya na Sunrise FC iri kumwanya wa nyuma.

    Haringingo Francis niwe mutoza mushya wa Bugesera FC 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136531/bugesera-fc-yabonye-umutoza-mushya-136531.html

  • Abakinnyi 11 Amavubi ari bubanze mu kibuga ku… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Ugushyingo 2023, nibwo ikipe y’igihugu Amavubi iribukine umukino ufungura amajonjora yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026. Ni umukino uzabera kuri sitade Mpuzamahanga y’Akarere ka Huye, utangire ku isaha ya 15:00 PM.

    Iyi sitade, ni nayo ikipe y’igihugu yakoreyeho imyitozo ya nyuma kuri uyu wa Kabiri, aho iyi myitozo InyaRwanda yabashije kuyikurikirana rwihishwa. Ubwo imyitozo yari igeze rwagati, umutoza Torsten Spittler Frank yaje guhindura imyitozo ashyira abakinnyi 11 bazabanza mu kibuga ku ruhande rumwe, ndetse atangira kuberekera uko bazakina kina kuri uyu wa Gatatu.

    Abakinnyi 11 umutoza yahisemo ko bazabanza mu kibuga

    Ntwari Fiacre

    Omborenga Fitina

    Imanishimwe Emmanuel Mangwende

    Mutsinzi Ange

    Manzi Thierry

    Mugisha Bonheur

    Mugisha Gilbert

    Bizimana Djihad

    Nshuti Innocent

    Hakim Sahabo

    Byiringiro Lague

    Muri aba abakinnyi, batatu gusa nibo bakina mu Rwanda, akaba ari Omborenga Fitina, Mugisha Gilbert na Nshuti Innocent kandi bose bakaba bakinira ikipe ya APR FC. Aba bakinnyi bashobora guhinduka  isaha ni isaha bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo n’uburwayi.

    Amavubi yerekanye imyenda mishya azambara kuri uyu wa Gatatu 



    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136520/abakinnyi-11-amavubi-aribubanze-mu-kibuga-ku-mukino-wa-zimbabwe-video-136520.html

  • Nyuma yo guhunga kubera amadeni Samusure arat… – #rwanda #RwOT

    Mu kwezi kwa Gicurasi uyu mwaka nibwo Samusure yemeje ko asigaye atuye mu gihugu cya Mozambique mu mujyi wa Maputo aho yari amaze amezi atandatu atuye ariko byaragizwe ubwiru nta muntu uzi akanunu ke dore ko na film nshya yasohokaga yitwa “Makuta” yari imaze igihe idasohoka.

    Mu kwezi kwa Gicurasi nibwo abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Kalisa Ernest wamenyekanye muri Sinema nyarwanda yatangaje ko umuntu wese uherereye mu gihugu cya Mozambique wamukenera mu bukwe haba kubuyobora, kuvuga amazina y’inka yamubona igihe cyose ndetse anashyiraho nimero yo kumuhamagariraho muri icyo gihugu. 

    Abantu benshi batari bazi amakuru ye n’ikimugenza muri iki gihugu cya Mozambique, batangiye kuvuga ko yaba ari amayeri arimo akoresha kugira ngo abone uko azahita yerekeza mu bihugu byo ku Mugabane  w’u Burayi cyangwa  Amerika mu buryo bumworoheye nk’uko benshi bakunze kubigenza.

    Byaje gutungurana aho mu minsi ishize Samusure yakoze Group kuri WhatsApp asaba abantu kumufasha avuga ko abayeho ubuzima butari bwiza mu gihugu cya Mozambique ndetse akaba afite ipfunwe n’icyaha mu Rwanda bituma nawe atagaruka mu gihugu cyamubyaye.

    Mu kiganiro Samusure yagiranye na Max TV, yatangaje ko yavuye mu Rwanda ahunze amadeni y’abantu yari afite ndetse n’abakinnyi ba Filime bagaragaye muri Makuta atigze yishyura. Bamwe mubo yari afitiye amadeni avuga ko bari baramugejeje mu nkiko ajya mu gihugu cya Mozambique asa nk’utorotse.

    Ubwo yafataga umwanzuro wo kugenda bikaba ngombwa ko agurisha imitungo ye yari afite mu Rwanda ndetse na Filime  igahagarara, Samusure yari yamenye amakuru ko uwo afitiye ideni yafashe ajya gukina Filime Makuta ikamuhombera yari agiye kumurega hanyuma afata icyemezo cyo guhunga atari yatabwa muri yombi. 

    Samusure yahakanye ibyo kuzajya mu mahanga ya kure yitwaje ko ari impunzi iturutse muri Mozambique atari ukuri ahabaye nk’umunyarwanda kandi ibibazo nibikemuka azagaruka mu Rwanda agahigira ubuzima mu gihugu cyamubyaye cyane ko muri Mozambique atunzwe no gusenga kenshi agakora gake.

    Kugeza magingo aya, Samusure arasabwa kwishyura arenga Miliyoni esheshatu n’igice (6,500,000 Frw) kugira ngo agaruke mu Rwanda nta cyasha afite ndetse ntawe abereyemo ideni ngo amugeze mu nkiko afungwe kandi aribyo yagiye muri Mozambique ahunze.

    Ayo madeni yose yayafashe mu gihe cya COVID-19 ubwo yasohoraga Filime ya Makuta ikaza kumuhombera akabura ubwishyu bw’ayo madeni yari yafashe. 

    Kalisa Ernest wamenyakanye nka Samusure ndetse n’andi mazina muri Filime zitandukanye, ni umwe mu bafite ibigwi muri Sinema nyarwanda  ndetse akaba n’umuhanga mu bijyanye no kuyobora amakwe  ndetse no kuvuga amazina y’inka.

    Samusure yatangaje ko yagiye Mozambique ahunze abo afitiye amadeni.


    Samusure Makuta yatangaje ko ubuzima butoroshye asaba abagiraneza ko bamufasha kwishyura amadeni akagaruka mu gihugu.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136530/nyuma-yo-guhunga-kubera-amadeni-samusure-aratabaza-136530.html

  • Mu mafoto meza abereye ijisho Miss Mutesi Jolly yiyifurije isabukuru nziza y'amavuko #rwanda #RwOT

    Miss Rwanda 2016 Mutesi Jolly yashimiye buri umwe wese wagize uruhare mu iterambere rye ku munsi we w'amavuko.

     

    Mutesi Jolly abinyujije kumbuga nkoranyambaga ze yagaragaje ko yishimiye cyane intambwe yateye ashimira uwari we wese wamufashije kuzigeraho.

    Mu magambo y'icyongereza Miss Mutesi Jolly yagize ati:' Kwizihiza undi mwaka ndi iruhande rw'Izuba mu buzima bwiza ndetse n'ibitekerezo nzima.Yibaye nagahisemo kuzongera kubikora , nagahisemo kuzaba njye nanone. Ndikunda kandi ntawundi ukenewe.

     

    Ndashimira abajyanama banjye banyemereye gukora amakosa nkayakuriramo'. Miss Mutesi Jolly yakomeje ashimira , inshuti , indwanyikazi n'abandi bose bamubaye hafi mu buzima bwe bwa buri wese'.

    Mubamwifurije isabukuru nziza ku ikubitiro ni mugabo wa Knowless Ishimwe Clement wagize ati:' Isabukuru nziza Mwamikazi'.

    Celebrating another year around the sun in great health and a good sound of mind. In all humility, If I would do it again, I would still choose to be me! I love me and wouldn't want any other.

    Grateful for my mentors that have allowed me to make mistakes and grow through them… pic.twitter.com/tLz04IEJUM

    — Jolly Mutesi. #TeamPK (@JollyMutesi) November 15, 2023

    The post Mu mafoto meza abereye ijisho Miss Mutesi Jolly yiyifurije isabukuru nziza y'amavuko appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/mu-mafoto-meza-abereye-ijisho-miss-mutesi-jolly-yiyifurije-isabukuru-nziza-yamavuko/

  • 11 Amavubi ashobora kubanzamo imbere ya Zimbabwe #rwanda #RwOT

    Uyu munsi u Rwanda ruratangira urugendo rwo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026, rukaba ruri buhere kuri Zimbabwe.

    Ni umukino uri bube kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Ugushyingo 2023, ukaba uri bubere kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye.

    Uraba ari umukino wa mbere ku mutoza w’umudage Torsten Frank Spittler waje ntavugweho rumwe.

    Imyitozo amaze iminsi akoresha, ikaba yarasize igaragaje ishusho ya 11 ashobora kuza kubanzamo uyu munsi.

    11 ashobora kubanzamo

    Umunyezamu: Ntwari Fiacre

    Ba myugariro: Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Manzi Thierry na Mutsinzi Ange Jimmy

    Abakina hagati: Mugisha Bonheur, Bizimana Djihad na Hakim Sahabo

    Ba rutahizamu: Mugisha Gilbert, Byiringiro Lague na Nshuti Innocent

    Amavubi aracakirana na Zimbabwe uyu munsi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/11-amavubi-ashobora-kubanzamo-imbere-ya-zimbabwe

  • Mukunzi Yannick yavuze uko yakiriye kudahamagarwa mu Mavubi #rwanda #RwOT

    Yannick Mukunzi kuba ataragamagawe mu ikipe y’igihugu Amavubi avuga ko bitamuciye intege, yizeye ko azagarukamo ari ikibazo cy’igihe gusa.

    Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya Sandvikens IF muri Sweden, ntabwo yahamagawe mu bakinnyi 30 umutoza mushya w’Amavubi Torsten Frank Spittler yahamagaye azifashisha mu mukino ibiri y’ijonjora ryo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026.

    Iyo mikino ni uwo u Rwanda ruri bwakire Zimbabwe uyu munsi na Afurika y’Epfo tariki ya 21 Ugushyingo 2023, imikino yose ikazabera kuri Huye Stadium.

    Benshi bibajije ukuntu Yannick Mukunzi atahamagawe ariko Byiringiro Lague bakinana ari n’umusimbura agahgamagarwa, Yannick yabwiye ISIMBI ko bitamuciye intege ahubwo agomba gukora cyane kuko imiryango ihora ifunguye kuri buri wese mu ikipe y’igihugu.

    Ati “Kudahamagarwa mu ikipe y’igihugu, ni byo ikipe y’igihugu itandukanye n’ikipe ‘club’, kandi ikipe y’igihugu imiryango iba ifunguye ku muntu wese navuga ko ni igihe, ntekereza ko ari igihe kandi n’umutoza ni mushya ariko ntabwo byatumye wenda ncika intege nzakomeza nkore, mu gihe igihugu cyanjye kibona ko nkwiriye kuba nagifasha bakampamagara, nzamanuka nkine kandi nkifashe.”

    Yannick Mukunzi akaba yifurije bagenzi be intsinzi mu rugendo rutoroshye batangira uyu munsi.

    Yannick Mukunzi avuga ko kudahamagarwa bitamuciye intege

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mukunzi-yannick-yavuze-uko-yakiriye-kudahamagarwa-mu-mavubi

  • Niyo yahitanye Yvan Buravan ! Abarimo Juno Kizigenza, Ariel Wayz na Tim Close mubazitabira ubukangura bwo kurwanya Kanseri #rwanda #RwOT

    Tizzo na Olvis bagize itsinda Active, Jules Sentore, Juno Kizigenza, Ariel Wayz, Uncle Austin, Tom Close, DJ Pius, DJ Faba, DJ June, Ishami talents n'abandi ni bamwe mu bamaze kwemeza ko bazitabira ubukangurambaga bwo kurwanya kanseri bwateguwe na 'YB Foundation'.

     

    Ubu bukangurambaga buteganyijwe gutangirira mu Karere ka Bugesera ku wa Gatanu tariki 17 Ugushyingo 2023.

     

    Ubu bukangurambaga bwiswe 'Turi kumwe campaign' bugamije guhashya indwara ya kanseri ari nayo yatwaye umuhanzi Yvan Buravan witabye Imana ku wa 17 Kanama 2022.

     

    'YB Foundation' ni umuryango washinzwe nyuma y'uko iyi ndwara ihitanye Yvan Buravan, abavandimwe be n'abari inshuti ze bishyize hamwe bashinga uyu muryango mu rwego rwo gushyigikira ibikorwa yasize atangije.

    Isoko: Isimbi

    The post Niyo yahitanye Yvan Buravan ! Abarimo Juno Kizigenza, Ariel Wayz na Tim Close mubazitabira ubukangura bwo kurwanya Kanseri appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/niyo-yahitanye-yvan-buravan-abarimo-juno-kizigenza-ariel-wayz-na-tim-close-mubazitabira-ubukangura-bwo-kurwanya-kanseri/

  • Zuchu yandikiye amateka akomeye muri Wasafi ya Diamond Platnumz #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Zuchu umukobwa wa Khadija Kopa wamamaye muri muzika ya Tanzania mu njyana ya Taarab yakoze amateka yo kuba umuhanzikazi wa Mbere wujuje Miliyoni 3 kuri YouTube muri Wasafi.

     

    Umuziki wabaye inzira y'ubukire kuri benshi mu bahanzi nyuma y'aho banenyeye ko wakwinjiza amafaranga.

     

    Muri uko kuyashaka ninaho bamwe bamenye ubwenge bwo kwingizaho umubare w'ababakurikira kumbuga nkoranyambaga zabo, banyuzayo izo ndirimbo bakoze.

     

    Zuchu abifashijwemo na nyina umubyara nawe w'umuhanzi yinjiye muri Wasafi Lebal ya Diamond Platnumz, amuha ikaze atangira no kumukorera ibihangano bitandukanye.

     

    Uyu muhanzikazi yahise atangira kwigarurira imitima y'abafana ba Diamond na cyane ko ntagihe cyashize batavuzwe mu rukundo gusa Diamond Platnumz nka Boss we akabigendera kure akirinda kugira icyo abivugaho mu gihe Zuchu we atahwemye kuvuga kurukundo rwe n'uyu muyobozi wa Wasafi.

     

    Nyuma y'ibyo byose Zuchu yabaye umuhanzi wa Kabiri , ukurikirwa cyane kuri YouTube nyuma Diamond Platnumz. Kuri ubu Zuchu yujuje Miliyoni 3, arenga kuri Mbosso na Lavlav bamutanze muri Wasafi.

     

    Gufashwa na nyina Khadija Kopa no kurema inkuru z'ibihuha nibyo byatumye Zuchu aca kuri bagenzi be bakora umuziki bucece.

    Congs @officialzuchu from @Wcbwasafi_ @wasafifm for the achievement. 3Milion subscribers already pic.twitter.com/yPSMWwwD5t

    — UMUNSI.COM (@umunsiofficial) November 15, 2023

    The post Zuchu yandikiye amateka akomeye muri Wasafi ya Diamond Platnumz appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/zuchu-yandikiye-amateka-akomeye-muri-wasafi-ya-diamond-platnumz/