Author: webrwanda

  • Ntabwo bisanzwe muri ruhago: Ikipe y’igihugu y’u Bufaransa yatsinze ibitego birenga 13 Mbappé na Olivier Giroud batsinda akavagari k’ibitego abantu barumirwa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ntabwo bisanzwe muri ruhago: Ikipe y'igihugu y'u Bufaransa yatsinze ibitego birenga 13 Mbappé na Olivier Giroud batsinda akavagari k'ibitego abantu barumirwa.

    Ikipe y'igihugu y'u Bufaransa yaraye yihanije ikipe y'igihugu ya Gibraltar mu mikino yo gushaka itike yo gukina Euro aho yayitsinze ibitego bigera kuri cumi na bine kubusa (14-0) harimo ibitego bitatu byatsinzwe na Mbappé mu gihe Giroud uyoboye abakinnyi bakuze mur'iyi kipe yatsinzemo ibitego bibiri ibintu byatumye bamwe mu bakunzi b'umupira bumirwa bagatangira kwibaza byinshi ku ikipe y'igihugu y'u Bufaransa iri gukubita itababarira.

    Abakinnyi batsindiye ikipe y'igihugu y'u Bufaransa ni:

    Santos ku munota wa 3, Thuram ku munota wa 4, Zaire Emery ku munota wa 16, Kylian Mbappé ku munota wa 30'73'74, Clauss ku munota wa 34, Coman ku munota wa 36'65, Fofana ku munota wa 37, Rabiot ku munota wa 63, Dembele ku munota wa 73, Olivier Giroud ku munota wa 89'90+1 w'umukino.

    Source : https://yegob.rw/ntabwo-bisanzwe-muri-ruhago-ikipe-yigihugu-yu-bufaransa-yatsinze-ibitego-birenga-13-mbappe-na-olivier-giroud-batsinda-akavagari-kibitego-abantu-barumirwa/

  • Ange Kagame na Mama we bifatanyije n'inshuti n'umuryango wa Amb. Venetia Sebudandi uherutse kwitaba Imana, mu muhango wo kumusezera bwa nyuma [AMAFOTO] – YEGOB #rwanda #RwOT

    Madamu Jeannette Kagame yifatanyije n'inshuti n'umuryango wa Amb. Venetia Sebudandi uherutse kwitaba Imana, mu muhango wo kumusezera bwa nyuma, mu gikorwa cyaranzwe n'ubuhamya bw'uburyo yakundaga abantu, umuryango ndetse akitangira igihugu.

    Amb. Sebudandi yasezereweho bwa nyuma mu rusengero rwa Paruwasi ya Remera mu Itorero ry'Abangilikani [EAR-Remera], kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Ugushyingo 2023. Ni umuhango witabiriwe n'abayobozi mu nzego nkuru z'igihugu z'u Rwanda na Uganda, abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda n'abandi.

    Umushumba Mukuru w'Itorero ry'Abangilikani mu Mujyi wa Kigali, Bishop Nathan Amooti Rusengo, ni we wayoboye isengesho ryo gusabira umugisha Amb. Sebudandi, aho yavuze ko ibikorwa byamuranze mu Isi bimuherekeje.

    Amb. Sebudandi yari umwe mu bagore b'Umwami wa Buganda, Kabaka Ronald Mutebi ndetse umuhango wo kumusezera bwa nyuma, wari witabiriwe n'Igikomangoma Jjunju Kiweewa, wari uherekejwe n'abo mu muryango w'ibwami.

    Abandi bitabiriye barimo Owekitibwa Robert Waggwa Nsabirwa, uri mu bakomeye mu Bwami bwa Buganda, Omulangira David Kintu Wasajja na Nnalinya Agnes Nabaloga bari bahagarariye Umuryango w'Umwami.

    Nyirarume wa Amb. Sebudandi, Rwigamba Cassien, yavuze ko yari umwana uteye imbabazi kandi yakundaga abantu mu buryo budasanzwe, akaba umuntu uhorana umunezero n'umwihariko wo kurangwa n'isuku yakomoraga ku babyeyi be.

    Ati 'Yakunze umuryango avukamo, Imana ikunda abantu beza. Ntabwo yari akwiye kugenda ariko kubera ko nta bubasha dufite, Imana yamuduhaye ni yo imwisubije.'

    Senateri Sindikubwabo Jean Népomuscène wari uhagarariye Umuryango FPR Inkotanyi, yavuze ko Amb. Sebudandi yabaye Intore Nziza y'Umuryango, aho yafatanyije n'abandi mu rugamba rwo kubohora u Rwanda ndetse yari mu bagize komite ya Komisiyo y'Ububanyi n'Amahanga.

    Ati 'Nyuma yaho yahawe inshingano zinyuranye n'Umuryango FPR Inkotanyi cyane cyane mu bijyanye n'ububanyi n'amahanga kandi yazitunganyije neza. Imirimo yose yashinzwe yayikoranye ubwitange, umurava nk'uko yari yarabitojwe. Yongeragaho umwihariko wo kugwa neza, gutega amatwi buri wese no kujya inama zubaka buri gihe.'

    Senateri Sindikubwabo yavuze ko Amb. Sebudandi yakoze inshingano zirimo izo yahawe muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'izo guhagararira u Rwanda mu bihugu bitandukanye.

    Edgar Rusagara wahagarariye abavukana n'Igikomangoma Jjunju, yavuze ko umunsi babura umubyeyi wabo wababereye mubi mu buzima.

    Ati 'Urukundo yadukundaga, urukundo yakundaga igihugu cye […] yari indashyikirwa mu byo yakoraga byose. Yari umuntu ushyigikira abantu bose, wifuza ko bose batera imbere kandi nshaka kuvuga ko yakundaga umuryango ku buryo yahoraga hafi yawo akanadutoza gukundana.'

    Igikomangoma Jjunju Kiweewa, yashimye u Rwanda rwahaye Mama we amahirwe yo kurukorera mu nshingano zitandukanye yagiye akora. Yavuze ko ibihe barimo bikomeye cyane ndetse bigoye kwihangana.

    Ubwo yari amaze kuvuga haririmbwe indirimbo yubahiriza Ubwami bwa Buganda.

    Minisitiri w'Intebe Wungirije w'Ubwami bwa Buganda [Katikkiro], Owekitibwa Robert Waggwa Nsabirwa, wasomye ubutumwa bw'Ubwami, yavuze ko babajwe no kubura umuntu w'ingenzi nka Amb. Sebudandi.

    Ati 'Mu izina ry'Umwami Kabaka, mu izina ry'Ubwami bwa Buganda, tubifurije kwihangana. Yari umubyeyi mwiza kandi wakoze neza inshingano ze nk'Umudipolomate mwiza wakundaga igihugu cye cy'u Rwanda. Yasize umurage ku gihugu cye, akarere ndetse n'urwego mpuzamahanga.'

    Rev. Canon Antoine Rutayisire yifashishije amagambo ari muri Zaburi ya 90, ahari umuromgo uvuga ngo 'utwigishe kubara iminsi yacu ku buryo butuma dutunga imitima y'ubwenge'.

    Ati 'Ni Zaburi itwibutsa ko ubuzima ari bugufi kuko uyu mwanditsi wa Zaburi nubwo yabayeho imyaka myinshi ariko na we aravuga ngo n'iyo imyaka yacu yaba myinshi […] ariko iyo umuntu agize imyaka 70 cyangwa 80, aba yararamye. Ariko Moses akavuga ngo uko yangana kose, ihita vuba.'

    Yavuze ibintu biranga umutima ufite ubwenge birimo kubaho wita ku iherezo, kwizera Imana no kwita ku murage umuntu asiga mu gihe azaba yavuye ku Isi.

    Umuhango wo guherekeza bwa nyuma no gusengera Amb. Sebundandi wakurikiwe no kujya kumushyingura mu irimbi rya Rusororo riri mu Karere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali.

    AMAFOTO

    Source : https://yegob.rw/ange-kagame-na-mama-we-bifatanyije-ninshuti-numuryango-wa-amb-venetia-sebudandi-uherutse-kwitaba-imana-mu-muhango-wo-kumusezera-bwa-nyuma-amafoto/

  • Babigaragaje no mu bukwe! Ikipe ya APR FC yifurije urugo ruhire Providence wasezeranye n’umugabo we bombi bakaba ari abafana bayo bakomeye cyane – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya APR FC yifurije urugo ruhire abafana bayo bakomeye, aribo David na Providence basezeranye kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Ugushyingo 2023.

    Ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, APR  FC yagize itu 'Twifurije urugo ruhire abafana ba APR bakomeye David ndetse na Providence. Muzahorane ibyishimo mu rugo rwanyu.'

    David asanzwe agaragara buri hantu hose APR FC yakinnye, aho agenda yisize amarangi y'iyi kipe yihebeye none yanabigaragaje mu bukwe bwe na Providence kuko bari bambaye agatambaro kanditsiho 'APR FC'.

    Source : https://yegob.rw/babigaragaje-no-mu-bukwe-ikipe-ya-apr-fc-yifurije-urugo-ruhire-providence-wasezeranye-numugabo-we-bombi-bakaba-ari-abafana-bayo-bakomeye-cyane-amafoto/

  • “Burya uburayi nabwo bufite Amavubi”! Nyuma y’umukino w’Ubufaransa Clapton Kibonge abonye ikipe y’iburayi agereranya n’Amavubi -IFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Burya uburayi nabwo bufite Amavubi Nyuma y'umukino w'Ubufaransa Clapton Kibonge abonye ikipe y'iburayi agereranya n'Amavubi.

    Ni mu mikino yo gushaka itike y'igikombe cyibera iburayi cyitwa Euro 2024 gikinwa n'amakipe y'iburayi aho ikipe y'ubufaransa inyagiye Gobralitar ibitego 14 kubusa.

    Source : https://yegob.rw/burya-uburayi-nabwo-bufite-amavubi-nyuma-yumukino-wubufaransa-clapton-kibonge-abonye-ikipe-yiburayi-agereranya-namavubi-ifoto/

  • Ndatabaye yateye ibuye rimwe ryica inyoni eby… – #rwanda #RwOT

    “Umeamua Kunipenda” ni indirimbo nshya ya Nice Ndatabaye ukorera umuziki muri Canada, akaba yarayikoranye na Dr. Ipyana ufatwa nka nimero ya mbere muri iyi minsi mu gihugu cya Tanzania mu bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana. 

    Aba bombi ni amazina akomeye mu muziki wa Gospel mu Karere. Nice Ndatabaye akunzwe muri “Umbereye Maso” imaze kurebwa na Miliyoni 6. Akunzwe mu ndirimbo zirimo “Imigambi yawe”, “Ayi Mana y’Ukuri”, “Iby’Imana ikora”, “Uri hejuru” n’izindi.

    Dr Ipyana akunzwe muri “Niseme Nini” imaze kurebwa na Miliyoni 14. Ni umuganga mu buzima busanzwe (Medical Doctor) kuva muri 2012, akaba yaratangiye kuririmba mu 2015. Akunzwe mu ndirimbo “Kama Si Mkono”, “Milele na Milele” na “Moyo wangu”.

    Indirimbo “Umeamua Kunipenda” aba bakoranye, ni imwe mu zaririmbwe mu gitaramo Nice Ndatabaye yakoze kuwa 29/09/2023 ari naho bafatiye amashusho yayo. Cyaririmbyemo Nice Ndatabaye, Dr Ipyana, Bosco Nshuti, Ben na Chance na Savant Ngira. 

    Nice Ndatabaye yateye ibuye rimwe ryica inyoni ebyiri kuko yatumiye Dr Ipyana mu gitaramo cye, birangira bakoranye indirimbo iri kwishimirwa cyane bitewe n’ubutumwa burimo no kuba iri mu rurimi rw’Igiswahili rwumvwa mu bhugu binyuranye. 

    Si benshi batumira ibyamamare mu bitaramo bakanakorana indirimbo, akenshi barabipanga bikanga kubera impamvu zirimo n’umwanya. Ni igitego kuri Ndatabaye wakoranye indirimbo na Dr.Ipyana ufatanya umuziki n’umwuga wo kuvura abantu.

    Mu kiganiro na inyaRwanda, Nice Ndatabaye yavuze ko Dr Ipyana ari umukozi w’Imana, “Imana ihagurukije cyane muri iyi minsi mu bihugu nka Tanzania na Kenya”. Ati “Ni inshuti yanjye, twamenyanye tuvugana bisanzwe, noneho tuza kuba inshuti”.

    Yavuze ko yamutumiye mu gitaramo arabyemera, ntiyamutenguha araza ndetse bakorana indirimbo. Yasobanuye inzira byanyuzemo kugira ngo bakorane indirimbo, ati “Twarayikoze turayimuha arayiga, aza mu gitaramo turayiririmbana”. 

    Uyu muramyi waririmbye “Umbereye Maso” avuga ko Ipyana yari umwe mu bashyitsi bari bafite muri icyo gitaramo baririmbanyemo bwa mbere indirimbo bakoranye “Umeamua Kunipenda”. Dr. Ipyana yaririmbye kandi indirimbo ye yitwa “Nisemenini”.

    Nice Ndatabaye avuga ko yakozwe ku mutima no kubana na Dr Ipyana mu gitaramo cye, ati “Byaduhesheje ishema, byaranatunejeje kubera ko ni umuntu Imana iri gukoresha muri iki gihe”.

    Nice Ndatabaye na Dr Ipyana bahuje imbaraga bakorana indirimbo yitezweho gutigisa East Africa

    Indirimbo bakoranye, ishoye imizi muri Bibiliya mu cyanditswe kivuga ko Imana “yadukunze tukiri babi, iradukunda”. Ndatabaye ati “Ni ukuvuga ngo Imana ntabwo idusaba kuba beza ngo ibone kudukunda, ahubwo Imana idukunda uko turi”.

    Yakomje avuga ko ari nayo mpamvu Imana isaba umuntu wese kuza kuri yo, ukaza uko uri, “mbese ngwino uko uri”. Ivuga ku rukundo rw’Imana. Ati “Uko uri kose Imana iragukunda. Imana yanga ibyaha ariko ikunda abanyabyaha, irashaka ko tuza itweze itubabarire”.

    Nice Ndatabaye avuga ko ari kwishimira uburyo umuziki nyarwanda wa Gospel uri gutera imbere kandi n’abahanzi bagakorana imbaraga nyinshi, ati “Abaririmbyi bari gukora ibihangano byiza birimo ubutumwa bwiza”. 

    “Wumvishije amagambo ari mu ndirimbo ziri gukorwa muri iki gihe, ni ubutumwa rwose bufasha abantu benshi, kandi buvuga kuri Kristo”. Yanabashimiye ko bari gukora indirimbo mu ndimi z’amahanga nk’Igiswahili n’Icyongereza.

    Mu gusoza ikiganiro twagiranye, yakomoje ku mishinga ateganya, ati “Ni ugukora indirimbo nyinshi, ni ugukora ibitaramo, tugasabana n’abakunzi bacu aho baherereye hose, icyongeyeho ni ugukora cyane tukamamaza ubutumwa bwa Yesu”.

    “Icyo ni cyo nshize imbere rwose, gukorana n’abahanzi benshi indirimbo”. Yavuze ko yakoze Album yose ubushize ubwo yari mu Rwanda, ubu hakurikiyeho gahunda yo kuzayimurikira abakunzi be, ati “Tuzagira n’igihe cyo kuza kuyimurika”.

    Nic Ndatabaye yashimye Dr. Ipyana bakoranye indirimbo “Umeamua Kunipenda” 

    REBA INDIRIMBO NSHYA YA NICE NDATABAYE FT DR. IPYANA

    REBA AMAFOTO Y’IGITARAMO NICE NDATABAYE YAHURIYEMO NA DR IPYANA I KIGALI

    Nice Ndatabaye na Dr. Ipyana ni inyenyeri mu muziki wa Gospel mu Karere

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136661/ndatabaye-yateye-ibuye-rimwe-ryica-inyoni-ebyiri-ahuza-inganzo-na-dr-ipyana-uyoboye-muri-t-136661.html

  • Abakinnyi b’ikipe y’igihugu batorokeye muri Croatia bafashwe bashyirwa muri Kasho – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abakinnyi 7 b'ikipe y'igihugu y'u,Burundi y'abatarengeje imyaka 19 mu mukino wa Handball bari batorekeye muri Croatia ubwo bari bitabiriye imikino y'igikombe cy'Isi batawe muri yombi.

    Guhera taliki 09 z'ukwezi kwa 08 2023 nibwo mu gihugu cya Croatia haberaga imikino y'igikombe cy'Isi cy'abatarengeje imyaka 19 muri Handball.

    UBurundi ni kimwe mu bihugu byari bitabiriye iyi mikino bukaba bwari bwajyanye abakinnyi 12 ariko bugiye gutaha bwatahanye abakinnyi 2 gusa abandi 10 baratoroka.

    Nyuma aba bakinnyi 10 bari batorotse bagiye gusaba ubuhungiro mu gihugu cy'u Bubiligi ariko 7 muribo batawe muri yombi ubwo bari bitabye abashinzwe abinjira n'abasohoka mu Bubiligi kugira ngo basobanure impamvu baka ubuhungiro.

    Abo bakinnyi 7 bafungiwe ku kibuga cyo mu murwa mukuru,i Buruseli ahasanzwe hangirwa abantu baba mu Bubiligi batabifitiye uburenganzira kugira ngo biregure cyangwa basubizwe iwabo.

    Uri kunganira aba bakinnyi bafunze mu mategeko, Gustave Niyonzima yavuze ko ari gusaba u Bubiligi ko butakora ikosa ngo babasubize mu Burundi bitewe n'ibibazo bihari.

    Source : https://yegob.rw/abakinnyi-bikipe-yigihugu-batorokeye-muri-croatia-bafashwe-bashyirwa-muri-kasho/

  • President wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidel yavuze ko bahaye Youssef na Mugadam ukwezi ko kwiyirukana – YEGOB #rwanda #RwOT

    President wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidel, yavuze ko iyi kipe yandikiye Youssef Rhab na Eid Mugdam, ibasaba gusesa amasezerano, ariko bagifite ukwezi ko kubitekerezaho .

    Mu mpera z'ugushyingo ndetse no mu ntangiriro z'ukwakira, nibwo inkuru zacicikanye, ko ikipe ya Rayon Sports yaba yamaze gutandukana n'umunya Morocco Youssef Rhab, n'umunya Sudan Eid Mugdam, izi nkuru zavugaga ko abatoza ba Rayon Sports, batishimiye umusaruro waba basore bombi, bityo bagasaba ko batandukana niyi kipe, aho gukomeza kuzuza umubare badakina.

    Gusa nubwo byavugwaga gutyo ikipe ya Rayon Sports, ntabwo yigeze igira icyo ibivugaho, ndetse naba bakinnyi bombi ntawagize icyo atangaza kuri iyi ngingo, mu kiganiro n'itangazamukuru, Perezida wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidel, yavuze ko bandikiye aba basore, ba basaba gusesa amasezerano kuko ntamusaruro bagitanga, Jean Fidel yavuze ko bagitegereje ko ukwezi ko gutekereza bahaye aba basore kurangira, ngo bamenye umwanzuro bafashe .

    Ati ' iyo wubaka ikipe ntabwo ugendera kuri santima ( amarangamutima ) uba ushaka umusaruro, contract iba ivuga ibyo ugomba gutanga nibyo uhabwa, rero twaricaye, raporo z'abatoza n'ubuyobozi dusanga abo bantu bombi nta musaruro batanga, tuganira nabo ndetse tubandikira dushingiye kuri contract, inzandiko zuko twatandukana, nkuko contact ibivuga, ariko harimo ukwezi kumwe ko kugirango nawe abitekerezeho, ubu rero ukwezi kuracyarimo nikurangira tuzongera tuvugane turebe icyakorwa. '

    President wa Rayon Sports, yavuze ko imiryango itarafungwa kuri aba basore, kuko mugihe abatoza bagaragaza ko hari icyahindutse ku musaruro wabo , Rayon Sports yakwisubiraho ikabagumana, Ati'ibyuko kwezi ku mpande zombi nuko gutekereza, kuko ari umukinnyi yitekerezaho, kuko aba agikora akazi ke, ashobora no kugaragaza imbaraga, agakosora ibitaragendaga, niyo mpamvu uko kwezi guhari ubwo tuzafata icyemezo dushingiye, kubiganiro, n'imikorere n'amategeko '.

    Taliki ya 10 Nyakanga 2023 nibwo Youssef Rhab yagarutse muri Rayon Sports, mugihe taliki 7 Kanama 2023 aribwo Eid Mugdam yasinyiye Rayon Sports, gaba basore bombi bari bazanywe ngo bafashe Rayon Sports mu marushanwa nya Africa, gusa byarangiye iyi kipe isezerewe n'ikipe ya Al Hilal Benghazi, amakuru avuga ko Youssef Rhab yifuzwa n'ikipe ya Gorilla FC.

    Source : https://yegob.rw/president-wa-rayon-sports-uwayezu-jean-fidel-yavuze-ko-bahaye-youssef-na-mugadam-ukwezi-ko-kwiyirukana/

  • Yabikoze gitore: Ikipe y’igihugu ya Tanzania yakoze ibintu byatumye irungurukaho igikombe cy’Isi cyibera – YEGOB #rwanda #RwOT

    Yabikoze gitore: Ikipe y'igihugu ya Tanzania yakoze ibintu byatumye irungurukaho igikombe cy'Isi cyibera

    Ikipe y'igihugu ya Tanzania yatangiye neza urugendo ruyerekeza mu gikombe cy'Isi kizaba muri 2026 itsinda ikipe y'igihugu ya Niger 1-0 byahise bituma iyi kipe yisanga ku mwanya wa kabiri mu itsinda E iherereyemo aho inganya amanota na Zambia iri ku mwanya wa mbere mwiri tsinda.

    Ikipe y'igihugu ya Tanzania igitego cyayo cyatsinzwe n'umukinnyi witwa Charles M'mombwa.

    Source : https://yegob.rw/yabikoze-gitore-ikipe-yigihugu-ya-tanzania-yarugurutse-mu-gikombe-cyisi/

  • Inkuru ibabaje: Umusore witwa Gatoya ugendera mu kagare yageze muri Gare saa munani imodoka zanga kumutwara bitwaje uko ari [AMAFOTO] – YEGOB #rwanda #RwOT

    Inkuru ibabaje: Umusore witwa Gatoya ugendera mu kagare yageze muri Gare saa munani imodoka zanga kumutwara bitwaje uko ari.

    Ikibazo cy'uyu musore cyatangajwe na Sam Kabera abinyujije ku rukuta rwe rwa X.

    Sam Kabera yagize ati: 'Ntababeshye ndaye mbabaye, uyu Gatoya afite ubumuga agendera mu igare, ark ambwiyeko abashoferi banga kumutwara ngo ntibabona aho bashyira igare, ambwiyeko yageze muri Gare ya Rwamagana saa 14:00 ark bigeze saa 18 hafi 30 ntakizere cyo kubona imodoka, so sad. Nta wahisemo uko ari.'

    AMAFOTO

    Source : https://yegob.rw/inkuru-ibabaje-umusore-witwa-gatoya-ugendera-mu-kagare-yageze-muri-gare-saa-munani-imodoka-zanga-kumutwara-bitwaje-uko-ari-amafoto/

  • Minisitiri Utumatwishima yahaye umugisha Ban… – #rwanda #RwOT

    Iyi ndirimbo kuva yasohoka yihariye abanyabirori mu bitaramo n'ibirori binyuranye. Yaracengeye kugeza ubwo n'abarushinze bayifashiha mu bukwe.

    Byasembuwe n'amagambo ayigize n'uburyo amashusho akozwemo utibagiwe n'umudiho wayo.

    Chriss Eazy na Shaffy n'abo bifashisha imbuga nkoranyambaga z'abo buri munsi bagaragaza ubutumwa bw'abantu bakunze iyi ndirimbo, ndetse n'abo bakifata amashusho anyuranye babyina kandi baririmba iyi ndirimbo.

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Ugushyingo 2023, Minisitiri Utumatwishima yanditse kuri konti ye ya Twitter agaragaza ko indirimbo 'Bana' imaze kuba idarapo ry'umuziki wa Shaffy na Chriss Eazy.

    Kuko ari indirimbo iri kumvikana mu nguni zose z'ubuzima, yaba mu bitangazamakuru bitandukanye nka Radio, aho gufatira icyaha, muri Salon zitandukanye n'ahandi atarondora.

    Uyu muyobozi yavuze ko n'ubwo atabasha kumva neza amagambo agize iyi ndirimbo, ariko yishimira kuba ari umwe mu barebye iyi ndirimbo.

    Yasabye abantu gushyigikira abahanzi buri gihe. Mu butumwa bwe yagize ati 'BANA (muri salon de coiffure, coffee shop, Radio,…). Nubwo lyrics ntazumva neza zose ariko indirimbo ni neza pe. Nanjye views zanjye nziteretseho. Dushyigikire abahanzi bacu buri gihe.'

    Julius Mugabo washinze umuryango Interact Rwanda, yanditse ubutumwa bwe ashima Minisitiri Utumatwishima ku bwo gushyigikira abahanzi, yumvikanisha ko umuziki uri mu buzima bwa buri wese kandi wifashishwa no mu buvuzi.

    Yavuze ati 'Urakoze Nyakubahwa! Umuziki ntukiri uwo kwidagadura gusa, uwihuguye, akegera abafite ubunararibonye umuteza imbere, we n' Umuryango ndetse n'Igihugu. Tutibagiwe ko umuziki ari ubuvuzi nk'uko ubushakashatsi bubivuga. Bityo gushyigikira umuziki w'abana b'u Rwanda ni ngombwa.'

    Ukoresha izina rya Mucyo yanditse kuri Twitter agaragaza ko indirimbo 'Bana' yaciye ibintu hanze aha, abaza Minisitiri niba nawe yarabayehi umuhanzi.

    Yavuze ati 'Bwana Minisiteri ibi ni wowe ubyanditse sinabyizera kweli burya ubona n'akanya k okumva imiziki Bana yabaye Bana, ahubwo akabazo k'amatsiko ko mba mbona usa n'uwabayeho umusitari wowe nta ndirimbo waba warakoze.'

    Shaffy ukorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aherutse kubwira InyaRwanda ko Producer Element n'umuhanzi Christopher ari bo babaye imvano yo kuba yarakoranye indirimbo 'Bana' n'umuhanzi mugenzi we Chriss Eazy.

    Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Akabanga', avuga ko yari amaze igihe akora kuri iyi ndirimbo, bitewe n'uko itandukanye n'izindi yakoze yumva akeneye undi muntu bahuza kandi usanzwe ukora umuziki mu buryo bwihariye.

    Yavuze ati 'Twashatse gukorana n'undi muntu nawe ufite ibindi bintu akora ariko byihariye. Babona (Element na Christopher) Chriss Eazy ariwe muntu rero byakundira.”

    “Ndamushimira cyane cyane n'umujyanama we Junior Giti, kuko ni abantu boroheje akazi, ntabwo bigeze babura, aho nabaga njyewe mbakeneye cyangwa hari igikenewe gukorwa ku ndirimbo babaga bahari cyane. Ni ikintu cyiza mu ruganda rwacu rw'umuziki.'

    Shaffy yavuze ko we na Chriss Eazzy batafashe igihe kinini cyo kwandika iyi ndirimbo, kuko bagiye mu nganzo y'ibyishimo. 

    Ati 'Nta butumwa twari tugambiriye, ahubwo twari tugambiriye indirimbo y'ibyishimo (Vibes). Ntabwo twibanze ku butumwa, (ahubwo) twibanze ku nganzo yanjye iratuyobora, ntabwo twigeze, twandika, twibanze ku magambo y'ibyishimo n'urukundo.'

    Asobanura 'Bana' nk'indirimbo y'inganzo yubakiye ku byishimo, kandi ayitezeho kuzafasha benshi cyane cyane abanyabirori.

    Mu banditse b'iyi ndirimbo hagaragaramo Shaffy, Chriss Eazy, Element, Junior Giti, Dylan Kabaka ndetse na Christopher.

    Minisitiri Utumatwishima yashimye indirimbo 'Bana' ya Chriss Eazy na Shaffy, asaba abantu gushyigikira abahanzi nyarwanda


    Chriss Eazy amaze iminsi afata amashusho yamamaza iyi ndirimbo 'Bana' 

    Shaffy avuga ko Christopher na Producer Element ari bo babaye imvano y'iyi ndirimbo 'Bana'

    KANDA HANO UREBEINDIRIMBO 'BANA' YA CHRISS EAZY NA SHAFFY


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136658/minisitiri-utumatwishima-yahaye-umugisha-bana-indirimbo-igezweho-136658.html