Author: webrwanda

  • Kamonyi-Mugina: Ubuzima bw'abakozi bamaze amezi 4 badahembwa bukomeje kuba bubi, baratabaza #rwanda #RwOT

    Bamwe mu bakozi bakora isuku n'isukura mu kigo Nderabuzima cya Mugina, Akarere ka Kamonyi, bavuga ko bagurishije amatungo yabo ngo baramire ubuzima bwabo n'imiryango yabo. Akazi kakorwaga n'abakozi umunani karakorwa na bane, abandi bahisemo guhunga bajya gushakira ubuzima ahandi. Abasigaye, bavuga ko uretse no kuba ubukene n'inzara bibageze habi, ngo no gukora akazi kakorwaga n'abakozi umunani bibagoye, hapfa byinshi.

    Umwe muri aba bakozi, yabwiye intyoza.com ko ariwe Mugabo akaba n'Umugore mu rugo kuko abazwa byose mu mibereho y'urugo n'abarurimo. Avuga ko afite abana batanu ashakira imibereho barimo n'abiga, bose bareba we gusa.

    Uyu mukozi, avuga ko amezi ashize ari ane ndetse ukwa Gatanu ku kaba kugiye kwikubitamo atazi niba ari umukozi uhembwa, yibaza niba hari uwumva akababaro ke. Asaba Ubuyobozi bwaba ubw'ikigo Nderabuzima, Umurenge ndetse n'Akarere kugira impuhwe bakibuka ko babayeho nabi kandi bakora.

    Yagize ati' Ni Njyewe Mugabo nkaba n'Umugore mu rugo, ni njye wiPapa nkiMama. Ndarera abana batanu. Nari mfite udutungo mbere bakiduhemba ariko narongeye mbisubiza ku isoko. Kudusubiza yo ni ukugira ngo umwana asubire ku ishuri natwe tubone ko bwacya kabiri ariko ni ibibazo'.

    Akomeza avuga ko muri iki gihe ubuzima bwarushijeho kuba bubi ndetse burahenda bitewe n'uko mbere ngo nibura bezaga imyumbati ikabatunga ariko ubu ntayo. Ati' Ubu nyine kurya ni ugupfundikanya. N'ubu umbona si nagiye kurya kubera ko ntabyo nabona( twavuganaga ahagana i saa kumi n'ebyiri z'umugoroba, yageze mu kazi saa moya z'igitondo), ndarya nijoro nabwo mbibonye ni ntabibona ndaryama ntuze'.

    Undi mukozi mugenzi we mu kazi, yabwiye umunyamakuru ati' Tubayeho nabi. Ibyo napangaga byose byarapfuye. Tuza gukora ariko mu by'ukuri turiho tutariho. N'aba bacuruzi twegeranye ntawe ukidukopa kubera umwenda. Turifuza ko Ubuyobozi budufasha tukishyurwa'.

    Uyu mukozi, avuga ko mu gihe bakoraga ari umunani ubu akazi k'abo bose bagakora ari bane gusa, ibyo ahamya ko nabyo ubwabyo bigoye kuko hari byinshi bipfa kuko imbaraga zabikoraga zitakiri zose.

    Ati' Ahantu henshi twakagombye gukora turi umunani, kubera tuhakora turi bane hararaye, ibindi birangirika kuko ntabwo nzajya gupfura ibyatsi nkora amasuku, Materinite bampamagare….., ubwo se urumva wakora iki ahantu usanga turi babiri gusa ku manywa twarahakoraga turi bane?'.

    Mutuyimana Vestine, Umuyobozi w'Ikigo Nderabuzima cya Mugina aganira n'umunyamakuru wa intyoza.com ku kibazo cy'iyi mibereho y'aba bakozi, yemera ko amezi abaye ane koko badahembwa ariko ikibazo agishyira kuri Rwiyemezamirimo watsindiye isoko ry'isuku n'isukura.

    Uyu muyobozi, avuga ko Rwiyemezamirimo ubusanzwe ariwe wishyurwa n'ikigo Nderabuzima ku mirimo ikorwa, nawe akishyura abakozi bayikora. Nk'umuyobozi, avuga ko basabye Rwiyemezamirimo kuza kugira ibyo akemura, akishyuza amafaranga aberewemo akabona akishyura aba bakozi, ariko ngo baracyamutegereje.

    Soma hano inkuru yabanje kuri iki kibazo:Kamonyi-Mugina: Inzara iranuma mu bakozi b'ikigo nderabuzima bamaze amezi 4 badahembwa

    Uretse kuba aba bakozi babangamiwe n'iyo mibereho bavuga ko ari mibi ituruka ku kuba batishyurwa ngo bikenure, banavuga ko baba bahari cyangwa se haje abandi hakwiriwe no gutekerezwa ku kongera umushahara bagenerwa kuko bavuga ko ibihumbi makumyabiri na Bitanu( 25,000Frws) bahembwa ku kwezi ari make cyane bagereranije n'aho ibintu bigeze. Banavuga kandi ko hari bumwe mu burenganzira badahabwa nk'abakozi, hakaba n'amafaranga bakatwa ariko nti bamenye ibyayo.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2023/11/19/kamonyi-mugina-ubuzima-bwabakozi-bamaze-amezi-4-badahembwa-bukomeje-kuba-bubi-baratabaza/

  • Umugabo wanjye yahoraga ankubita buri gihe, bakobwa mwitondere abagabo muhitamo ngo mubane #rwanda #RwOT

    Umugore yagize ati nitwa Rose, ndagira mbasangize inkuru y'ubuzima bubi nabayemo, umugabo wanjye yampozaga ku nkeke ankubita hahandi n'abantu duturanye bari barananiwe kunkiza. Umugabo wanjye yari wa mugabo ugira ifuhe rikabije muri we no gutegeka bihoraho ndetse arinabyo byatumye ajya ahora ankubita buri gihe.

     

    Twemeranyije kubana ubwo nigaga muri kaminuza nawe yiga, nza kumukunda ntakintu nitayeho Kandi narabibonaga ko harimo ikibazo, ikintu cyose nakoraga kikamubabaza cyangwa icyo navugaga ntacyumve neza, yarankubitaga. Naje kwiga kubaho nkubitwa kuko sinarinzi icyo nakora aho najya icyo naba ndamutse nta mufite.

     

    Mu mwaka wanyuma wa kaminuza turi kwiga, yaje kuntera inda mbere Yuko turangiza tugakora Graduation. Nubwo icyo gihe nari ntwite inda ye nabwo yarankubitaga atitaye ko ntwite kuko yari umugabo ugira igitugu muri we ndetse ntakintu nari kubikoraho.

     

    Tukirangiza kwiga, twahise twimukira mu mujyi wa Nairobi mu gihugu cya Kenya, ariho twagiye gushakira ubuzima. Umugabo wanjye yaje kugira amahirwe abona akazi ko kuba manager muri company ikomeye ndetse yahembwaga umushahara mwiza.

     

    Yatahaga saa mbiri buri gihe agomba gutaha asanga ibiryo bihiye, iyo yazaga agasanga bitarashya ubwo nahitaga nkubitwa, atitaye ko mfite umwana nirirwaga ndera, nibwo naje kurambirwa nigira inama yo gushaka icyo gukora.

     

    Naje gushaka imwe mu nshuti Magara yanjye maze nyiganiza ubuzima bubi mbayemo maze ingira inama yo guhunga umugabo wanjye, nkajyana n'umwana wanjye kuko iyo mpaguma inkoni zarizigiye kuzanyica, kuko nanjye nari narize kaminuza naje gushaka akazi ntangira ubuzima bushya mpunze umugabo wampondaguraga buri munsi.

     

    Inama nagira abakobwa batarashaka, mukorere uko mushoboye mugire gushishoza mu guhitamo abagabo banyu, ikindi mwige kwigira kuburyo umugabo wawe ubonye akubangamira wabona uburyo wo kugenda umeze neza utavuga ko ntakundi wakora.

     

    Source: News Hub Creator

    The post Umugabo wanjye yahoraga ankubita buri gihe, bakobwa mwitondere abagabo muhitamo ngo mubane appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/umugabo-wanjye-yahoraga-ankubita-buri-gihe-bakobwa-mwitondere-abagabo-muhitamo-ngo-mubane/

  • Nibwo bwoko bw'abasore abakobwa benshi bakunda ! Dore ubwoko 3 bw'abasore abakobwa benshi bakunda cyane #rwanda #RwOT

    Umukobwa kimwe n'umusore Bose bagira ibyo bagenderaho bakunda ndetse akenshi Hari ababyerura bakavuga ko bakunda umuntu umeze gutyo ariko Hari n'abatabivuga bakabigumana muri bo.

     

    Abakobwa benshi bisanga muri izi ngeri 3 z'abasore, udakunze umwe ukunda undi bitewe n'ibyo wowe mukobwa wishimira. Muri iyi nyandiko twifashishije inyandiko zitandukanye zizewe mukubategurira ndetse no mu kubaha amakuru yizewe ku bwoko 3 bw'abasore abakobwa benshi bakunda kurusha abandi.

     

    Dore ubwoko bw'abasore abakobwa benshi bakunda;

    1.Umusore ufite amafaranga: Ni ukuvuga ngo Hari abakobwa benshi bakunda abasore batunze amafaranga kuko baba bumva ko uwo musore ntacyo wamuburana, ikindi ku musore ufite amafaranga ye yakoreye akundwa n'abakobwa benshi kuko baba baziko Ari umuhanga azi gushaka amafaranga ikindi ko Akora cyane bityo umukobwa cyangwa abakobwa bakamukundira iryo shyaka rye agira mu gushaka amafaranga.

    Icyakora abakobwa bamwe bemeza ko akenshi Umusore ugira amafaranga atita ku mukunzi we cyane kuko ngo umwanya we munini awumara ashaka amafaranga bityo akaburira umukunzi we umwanya.

     

    2.Umusore usetsa: Ubu ni ubundi bwoko bw'abasore abakobwa benshi bakunda, wa musore usetsa akundwa n'abakobwa benshi kuko bizera ko mu gihe cyose bazaba barikumwe batazigera barira cyangwa ngo bagire irungu kuko uwo musore aba afite utuntu akora dutuma umukobwa yishima.

     

    3.Umusore uri romantic: Aha ho abakobwa benshi bakunda kugwa kubera aba basore, Umusore Uzi kuba romantic cyane wawundi wita ku mukunzi we mu buryo bwose bwatuma umukunzi we anezerwa uwo musore nawe akundwa n'abakobwa benshi kuko baba bashaka guhabwa care.

     

    Umusore udasanzwe kurusha abo Bose mvuze haruguru, ni Umusore ubifite byose, akaba afite amafaranga azi gusetsa ndetse akaba azi kuba romantic, uwo musore nta mukobwa n'umwe ushobora kumwanga kuko ibyo nibyo abakobwa Bose bakunda ku musore.Ese wowe mukobwa ukunda Umusore umeze Ute;?????

    Source: News Hub Creator

    The post Nibwo bwoko bw'abasore abakobwa benshi bakunda ! Dore ubwoko 3 bw'abasore abakobwa benshi bakunda cyane appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/nibwo-bwoko-bwabasore-abakobwa-benshi-bakunda-dore-ubwoko-3-bwabasore-abakobwa-benshi-bakunda-cyane/

  • Harmonize wavuzwe mu makimbirane na Rayvanny, yamweretse urukundo ubwo yamuzaniraga igihembo yatwaye muri America #rwanda #RwOT

    Ni Kenshi ku mbugankoranyambaga bakomeje gutangazwa nk'abasore babiri bahora mu makimbirane, ibyo bikaba byararangiye kuzamuka ubwo umuhanzi Harmonize yavaga muri Wasafi agasigamo mugenzi we Rayvanny nawe waje kuvamo nyuma yigihe gito Harmonize avuyemo.

     

    Kuri ubu uyu mugabo Harmonize yeretse urukundo Rayvanny maze bitungura benshi.Mu bihembo byatangiwe mu gihugu cya America, bizwi nka African Entertainment Awards USA, uyu muhanzi Rayvanny ntabwo yabashije kubona uko yitabira ibyo bihembo Kandi nawe yari umwe mubari barahabwa ibihembo.

     

    Naho umuhanzi Rajah Abdul Kahali wamamaye nka Harmonize we yari asanzwe Ari muri Leta Zunze Ubumwe za America aho yari Ari gutunganya amashusho y'indirimbo yakoranye n'umwe mu bahanzi bakomeye muri America witwa Robby Shmurda, urumva ko we kujya muri iryo tangwa ry'ibihembo byari kumworohera.

     

    Uyu muhanzi Rayvanny rero yari yegukanye igihembo cya Best Collaboration aho yari yagitwaye mu ndirimbo yakoranye na Rurangirwa Maluma mu ndirimbo yitwa 'Mamatetema'.

     

    Uyu muhanzi kuko Atari yabashije kujya muri ibyo bihembo Harmonize wari iri muri America yamufatiye igihembo cye nk'umuhanzi mugenzi we.Nyuma yo kumufatira igihembo cye, Harmonize abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yabajije mugenzi we Rayvanny Niba yaza gufata igihembo cye ku kibuga kindege ageze muri Tanzania cyangwa Niba yazaza kugifata aho uyu muhanzi asanzwe aba mu gihugu cya Tanzania.

     

     

    Abantu benshi bakomeje gushimira Harmonize urukundo yeretse mugenzi we ndetse bibera isomo abandi ko burya amakimbirane ntaho yageza abantu.

     

    Source: News Hub Creator

    The post Harmonize wavuzwe mu makimbirane na Rayvanny, yamweretse urukundo ubwo yamuzaniraga igihembo yatwaye muri America appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/harmonize-wavuzwe-mu-makimbirane-na-rayvanny-yamweretse-urukundo-ubwo-yamuzaniraga-igihembo-yatwaye-muri-america/

  • Fridah Kajala wahoze akundana na Harmonize yavuze ko abagabo bo muri Kenya batari ku rwego rwe #rwanda #RwOT

    Fridah Kajala wamamaye cyane muri Tanzania, akaba azwiho gukina filime ndetse akaba yarahoze mu rukundo na rurangirwa muri Muzika ya Tanzania Rajah Abdul Kahali wamamaye nka Harmonize cyangwa Konde Boy yavuze ko abagabo bo muri Kenya Atari ubwoko bw'abagabo akunda.

     

    Ubusanzwe uyu mugore ni umugore ufite abana b'ibyamamare nabo ndetse ni umwe mu bagore badafite abagabo ariko babayeho mu buzima buhenze cyane ko uyu mugore ari umwe mu bagore batunze agatubutse mu gihugu cya Tanzania.

     

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yavuze amagambo yatunguye abantu benshi ndetse aca intege abagabo benshi bari bafite gahunda yo kumutereta cyane ko yavuze nta mukunzi afite ariko Hari abagabo yaheje bityo abo bagabo basigara bimyoza kubera bo batari mu bagabo bakwiye kumurwanira.

     

    Uyu mugore yavuze ko ari single mbese nta mukunzi afite ariko ko abagabo bo muri Kenya Atari abagabo akunda. Ibyo byateye urujije mu bantu bibaza impamvu mu gihugu cya Kenya abona nta mugabo ukwiye kumutera ubayo. Ayo ni amagambo we yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram.

     

    Ni Kenshi uyu mugore yavuzwe mu rukundo ndetse bizwi ko afite umukunzi mushya nyuma Yuko yari amaze gutandukana na Harmonize, ariko amagambo yanditse ku rubuga rwa Instagram yatumye abamukurikira Bose bibaza niba koko aribyo cyane ko yavuze ko nta mukunzi afite.

    Source: Instagram

    The post Fridah Kajala wahoze akundana na Harmonize yavuze ko abagabo bo muri Kenya batari ku rwego rwe appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/fridah-kajala-wahoze-akundana-na-harmonize-yavuze-ko-abagabo-bo-muri-kenya-batari-ku-rwego-rwe/

  • Zimbabwe na Nigeria banganyirije i Huye 1-1 mu mukino wo gushaka itike y'igikombe cy'Isi 2026 #rwanda #RwOT

    Kuri iki cyumweru mu karere ka Huye nibwo habaye umukino wa Kabiri wo mu itsinda rya C wahuje ikipe ya Zimbabwe na Nigeria urangira amakipe yombi anganyije 1-1.

    Uyu mukino watangiye amakipe yombi yigana ngo harebwe ko hari amakosa yaba ku ruhande rumwe urundo rutabyaze umusaruro.

    Gusa amakosa y'ikipe y'igihugu ya Nigeria yatanze amahirwe kuri Zimbabwe yari yakiriye umukino ibona igitego ku munota wa 26 w'umukino.

    Ni igitego cyatsinzwe na Rutahizamu uca ku ruhande rw'ibumoso Walter Musonda, uyu asanzwe akinira ikipe ya Polokwane United yo muri Afurika y'Epfo.

    Iki gitego kimwe cyaherekeje amakipe yombi, ajya kuruhuka ari igitego kimwe cya Zimbabwe ku busa bwa Afurika y'Epfo.

    Bavuye ku ruhuka mu gice cya kabiri, ikipe ya Nigeria niyo yacyitwayemo neza kugeza ubwo hari ku munota wa 67, rutahizamu wa Leicester City Kelechi Iheanacho yayiboneye igitego cyo kwishyura.

    Igitego kimwe kuri kimwe cyatandukanyijei impande zombi bituma ayobora itsinda rya Gatatu aho yombi anganya amanota abiri kuri abiri.

    Uyu mukino wabereye mu Rwanda kuko mu gihugu cya Zimbabwe nta kibuga cyemewe na FIFA cyagombaga kuberaho uyu mukino.

    Ibi bigahura n'uko kandi iyi kipe y'igihugu ya Zimbabwe iheruka gukinira umukino wayo n'u Rwanda i Huye muri iki cyumweru, umukino ukaba wararangiye amakipe yombi anganyije 0-0.

    The post Zimbabwe na Nigeria banganyirije i Huye 1-1 mu mukino wo gushaka itike y'igikombe cy'Isi 2026 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/zimbabwe-na-nigeria-banganyirije-i-huye-1-1-mu-mukino-wo-gushaka-itike-yigikombe-cyisi-2026/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=zimbabwe-na-nigeria-banganyirije-i-huye-1-1-mu-mukino-wo-gushaka-itike-yigikombe-cyisi-2026

  • Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle yavuze aho iyi kipe igeze yishyura ideni rya miliyoni 860 ryasizwe na Sadate Munyakazi yasimbuye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Perezida w'Umuryango Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yavuze ko bagabanyije amadeni akabije basanze mu ikipe ubwo bageraga ku buyobozi.

    Yagize ati 'Mu madeni angana na miliyoni 860 twasanze mu ikipe (muri 2021) twagiye tuyishyura buhoro buhoro, ubu dusigaranye ideni ringana na Miliyoni magana abiri na mirongo… ndetse turifuza ko ku mpera z'uyu mwaka tuzaba twishyuye 25% ry'aya.'

    Rayon Sports yagiye muri aya madeni ikiyoborwa na Munyakazi Sadate wasimbuwe na Uwayezu Jean Fidèle uriho ubu.

    Ibi Jean Fidèle yabitangarije abanyamuryango ba Rayon Sports mu nama bagiranye kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Ugushyingo 2023.

    Source : https://yegob.rw/perezida-wa-rayon-sports-uwayezu-jean-fidele-yavuze-aho-iyi-kipe-igeze-yishyura-ideni-rya-miliyoni-860-ryasizwe-na-sadate-munyakazi-yasimbuye/

  • 90″ Umusifuzi yongeyeho iminota 6 y’inyongera kugirango umukino urangire

    Ku munota wa 85, ikipe y’igihugu ya Nigeria yakoze impinduka Bruno Inyemaechi ava mu kibuga asimbuwe na Janilu Collins

    88″ Kufura itewe nabi na Marishall umupira ugwa mu rukuta

    86″ Kufura y’ikipe y’igihugu ya Zimbabwe ku ikosa rikorewe rutahizamu Tino, wari usugaranye n’umunyezamu.

    Kuva Nigeria yakora impinduka igice cya kabiri gitangiye, ikipe ya Zimbabwe iri mu buzima bugoye, kuko bayihejeje imbere y’izamu ryo mpaka.

    75″ Ikipe y’igihgu ya Nigeria ikoze izindi mpinduka, Terem Igobor Moffo avuye mu kibuga, asimburwa na Sadiq Umar

    75″ Koroneri y’ikipe y’igihugu ya Nigeria itewe na Iheanacho umupira ukorwaho na Aribo ujya hanze

    70″ Zimbabwe ikoze impinduka Knowledge Musona asimbuwe na Obriel Chirinda, naho Prince Dube asimburwa na Munashe Garananga.

    Ikipe y’igihugu cya Nigeria, utwenda twambarwa n’abakinnyi benda gusimbura turiho ibirango bya MTN

    Cyerakabye InyaRwanda iguye ku mufana na Nigeria

    67″ Igitego cya Nigeria: Nigeria ibonye igitego cyo kwishyura gitsinzwe na Kelechi Iheanacho ku mupira warimo ucara cara imbere y’izamu rya zimbabwe ahita atereka mu izamu atazuyaje.

    Umunyamakuru wa B&B FM Jean Luc Imfurayacu, ari kihera ijisho umukino, ariko bigaragara ko ari ku ruhande rwa Zimbabwe

    57″ abakinnyi ba zimbabwe bagiye mu izamu umupira Nigeria iwuteye Zimbabwe iwukuramo

    54″ Ikipe y’igihugu ya Nigeria ibonye kufura yo murubuga rw’amahina kubera umupira bahaye umunyezamu wa zimbabwe ahita awufata n’intoki.

    Victor Okoh Boniface ugiyemo asimbuye, ni umwe mu bakinnyi beza Nigeria ifite, kuko uyu musore kuva yagera mu ikipe ya Bayern Leverkusen, amaze kuyikinira imikino 10 atsindamo ibitego 7 uyu ni umukino wa kane uyu musore w’imyaka 22 ari gukinira ikipe y’igihugu ya Nigeria.

    45″ Ikipe y’igihigu ya Nigeria ikoze impinduka eshatu, Olufisayo Olaoula Aina Temitayo asimbuwe na Bright Osayi Samuel, Nathan Adewale Temitayo Tellaasimbuwe na Kelechi Promisi Iheanacho, Frank Onyeka Ogichukwu asimburwa na Victor Boniface Okoh

    45″ Igice cya kabiri kiratangiye

    45+2″ Igice cya mbere kirarangiye

    45″ Umusifuzi Mohamed yongeyeho iminota ibiri kugirango igicya mbere kirangire

    Iheranacho Promise yabanje ku ntebe y’abasimbura n’ubwo ari umwe mu bakinnyi bakunze muri Nigeria

    Knowledge Musona watsinze igitego ni umusore w’imyaka 33 akaba akinira ikipe ya Al-Riyadh yo mu Barabu. Uyu musore ukina aciye mu mpande, akunze kuba kapiteni w’ikipe ya Zimbabwe akaba yarayikiniye kuva mu 2010.

    abakinnyi 11 Zimbabwe yakoresheje

    Abakinnyi 11 Nigeria yakoresheje

    Ikipe y’igihugu ya Zimbabwe iri gukoresha imipira yihita igana mu izamu, ikareka Nigeria igakina ariko itagera imbere y’izamu

    25″ Igitego cya Zimbabwe: ku mupira uturutse kuri kufura, Zimbabwe ibonye igitego cya mbere gitsinzwe na Knowledge Musona uteye kufura nziza cyane y’amatela.

    Nathan Adewale Temitayo Tella, wambaye nimero 11 mu ikipe y’igihugu ya Nigeria, ni ubwa mbere ari gukinira ikipe y’igihugu ya Nigeria, kuko yavukiye mu Bwongereza, atinda guhamagarwa. tariki 10 Ugushyingo nibwo umutoza w’ikipe y’igihugu ya Nigeria Jose yafashe umwanzuro wo kumuhamagara akaba akinira ikipe ya Bayern LeverKusen yo mu Budage.

    15″ Ikipe y’igihugu ya Nigeria ihushije igitego ku mupira uzamukanwe na Nathan Adewale Tella umupira awukase imbere y’izamu ashaka Bruno myugariro wa Zimbabwe umupira awushyira muri Koroneri.

    Ikipe y’igihugu ya Nigeria irimo kuganza Zimbabwe, ndetse iri kugerageza kugera imbere y’izamu n’ubwo nta buryo bukanganye irabona.

    • 05″ Moses Simon azamukanye umupira yinjira mu rubuga rw’amahina, ahereje umupira Bruno, uramurengana. Mases Simon Kapiteni wa Nigeria ni umukinnyi ukina aca ku ruhande mu ikipe ya Nantes mu bufaransa akaba yarayigezemo mu 2020. uyu mukino ari gukina ni uwa 61 akinira ikipe y’igihugu, akaba amaze kuyitsindira ibitego 9.
    • ikipe y’igihugu ya Zimbabwe yambaye imyenda y’umuhondo kuva ku masogisi kugera ku mipira yo hejuru, mu gihe inimero zandikishijwe ibara ry’icyatsi. Ikipe ya Nigeria yambaye amakabutura n’amasokisi y’icyatsi kijimye, mu gihe imipira ari icyatsi cyererutse, inimero zandikishije umweru.
    • 15:00″ Umukino uratangiye, ukabatangijwe na Nigeria nk’ikipe yakiriye
    • 14:58″ Amakipe yombi arimo gusuhuzanya,
    • 14:55″ Hatangiye kuririmbwa indirimbo zubahiriza igihugu, Nigeria ikaba ariyo imbanje, hakurikiraho Zimbabwe iri murugo
    • 14:53″ Amakipe yombi asohotse mu Rwambariro
    • Abasifuzi bagiye kuyobora uyu mukino ni Souleiman Ahmed Djama, Rachid Waiss Bouraleh na Liban Abdoulrazack Ahmed
    • Abakinnyi 11 Nigeria yabanje mu kibuga
    • 23. Uzoho Francis Odinaka
    • 2. Aina Temitayo Olaoluwa
    • 6. Ajayi Oluwasemilogo Adesewo
    • 8. Onyeka Ogochukwu Frank
    • 9. Moffi Terem Igobor
    • 10. Ayodele Aribo Joseph
    • 11 Tella Nathan Adewele
    • 15. Simon Moses Daddy
    • 17. Ughelumba Calvin
    • 18. Iwobi Alexander Chuka
    • 21. Onyemaechi Bruno
    • Ikipe y’igihugu ya Zambiya yakoze impinduka 3 mu bakinnyi babanje mu kibuga bakina n’u Rwanda, aho Divine Lunga, Bian Banda na Admiral Muskwe basimbuwe na Tinotende Kadewere, Jordan Zemura na Andrew Riomhota
    • Akazuba gatangiye kuva ndetse ikirere kirera de
    • Abakinnyi 11 Zimbabwe yabanje mu kibuga
    • 1. Bernard Donovan Fungai
    • 23. Mbeba Andrew Kabila
    • 15. Hadebe Teenage Lingani
    • 2. Takwara John Gerald
    • 3. Zemura Jordan
    • 18. Nakamba Marvelous
    • 10. Rinomhota Andrew Farai
    • 8. Munetsi Marshall Nyasha
    • 14. Dube Prince Mpumelelo
    • 12. MUsona Walter Tinotenda
    • 11. Kadewere Philana Tinotenda
    • 14:38″ Amakipe yombi asubiye mu Rwambariro

    Ntabwo ari iyi mikino iteganyijwe gusa, kuko mu itsinda A Sierra Leone iribukine na Misiri, saa 18:00 pm, mu itsinda B Sudan irakina na DR Congo, Saa 18:00 pm. Indi mikino 2 iribubere kimwe n’ uwa zimbabwe na Nigeria, ni umukino w’uburundi na Gabon ndetse na Mozambique yakira Aligeria

    14:33″ ikigaragara cyo ni uko umukino utari bwitabirwe n’abafana benshi kuko aho iminota igeze, nta gice na kimwe cya sitade kiruzira.

    14:15″ Ikipe ya Zimbabwe nayo yinjiye mu kibuga aho ihawe amashyi n’abafana bayo batari benshi.

    14:10″ ikipe ya Nigeria niyo yinjiye mu kibuga bwa mbere, aho abakinnyi

    14:00″ Imvura yarimo kugwa mu karere imaze guhita ubu noneho abantu bagenda

    Aya makipe yombi, ari mu itsinda rya gatatu riherereyemo n’u Rwanda. Zimbabwe, kubera ikibazo cy’ibibuga bitameze neza iwabo, yahisemo kwarira imikino yayo mu Rwanda, ariyo mpamvu yakiriye Nigeria kuri iki cyumweru tariki 19 Ugushyingo 2023, umukino ukaba uri butangire ku isaha ya saa 15:00 PM za Kigali, zikaba 14:00 PM zo muri Nigeria.

    Aya makipe yombi yanganyije imikino ifungura urugendo, aho Zimbabwe yanganyije n’u Rwanda ubusa ku busa, naho Nigeria inganya na Lesotho igitego 1-1 mu mukino wabereye muri Nigeria.

    Aya makipe ahangana ate hagati yayo?

    Aya makipe amaze guhura inshuro 7 mu mateka yayo, aho Nigeria yatsinzemo inshuro 4 banganya 2. Zimbabwe imaze gutsinda Nigeria inshuro imwe gusa, byabaye mu 1981 mu mukino wa gicuti, imyaka 40 ikaba yirenze.

    Abakinnyi bo kwitegereza

    Ku ruhande rwa Nigeria, abakinnyi nka Kelechi Iheanacho ushobora kuba Kapiteni kuri uyu mukino ni umwe mu bo guhanga amaso, kongeraho Moses Simon na Victor Boniface. Zimbabwe, turaza guhanga amaso Knowledge Musona, Tino Kadewere na Marvelous Nakamba.




    Ikipe ya Zimbabwe nk’ikipe iri murugo, iri kurusha abafana Nigeria

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136678/live-zimbabwe-yakiriye-nigeria-imaze-imyaka-40-idatsinda-136678.html

  • Umuriro wari watse: Amafoto y’uburyo byari bimeze ubwo ikipe y’igihugu y’u Bufaransa yatsindaga ibitego 14 -AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuriro wari watse: Amafoto y'uburyo byari bimeze ubwo ikipe y'igihugu y'u Bufaransa yatsindaga ibitego 14.

    Mu ijoro rya cyeye ikipe y'igihugu y'u Bufaransa yafashe ikipe y'igihugu ya Gibraltar iyi tsinda ibitego 14 ku busa aho rutahizamu w'ikipe ya Paris Saint Germain Kylian Mbappé yatsinzemo ibitego bitatu akanatanga imipira itatu yavuyemo ibitego.

    Amafoto y'uburyo byari byifashe mu mukino ikipe y'igihugu y'u Bufaransa yatsinzemo ibitego 14:

    Source : https://yegob.rw/umuriro-wari-watse-amafoto-yuburyo-byari-bimeze-ubwo-ikipe-yigihugu-yu-bufaransa-yatsindaga-ibitego-14-amafoto/

  • Mugiraneza Jean Baptiste Migi yakuriye inzira ku murima APR FC yakiniye nyuma y’ibyo abafana bari bamaze iminsi bavuga we abona nk’ibidashoboka – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mugiraneza Jean Baptiste Migi yakuriye inzira ku murima APR FC yakiniye nyuma y'ibyo abafana bari bamaze iminsi bavuga we abona nk'ibidashoboka

    Umutoza wungirije w'ikipe ya Musanze FC, Mugiraneza Jean Baptiste wamenyekanye mu mupira nka Migi yatangaje ko bishimiye kuba ikipe arimo iyoboye urutonde rwa Shampiyona kugeza ubu mu mwaka we wa mbere yinjiye mu mwuga w'ubutoza.

    Uyu mugabo wakiniye ikipe ya APR FC, yanavuze ko ibyo abafana bamaze iminsi bavuga ko ikipe ya Musanze FC izava ku mwanya wa mbere bahigitswe na APR FC batiteguye kuba bawuvaho ahubwo bazahatana mu buryo bukomeye kugirango bakomeze bayobore urutonde rwa Shampiyona.

    Ku munsi w'ejo hashize ikipe ya APR FC yakinnye umukino wa gishuti n'ikipe iyoboye urutonde yitwa Musanze FC umukino urangira, APR FC itsinze ibitego 3-0 umukino wabereye Ishyorongi.

    Source : https://yegob.rw/mugiraneza-jean-baptiste-migi-yakuriye-inzira-ku-murima-apr-fc-yakiniye-nyuma-yibyo-abafana-bari-bamaze-iminsi-bavuga-we-abona-nkibidashoboka/