Author: webrwanda

  • Umunyamabanga wa Rayon Sports Namenye Patrick yamuritse ishusho ya Tekinike y'amakipe ya Rayon Sports yose uko ari ane(4) anahiga umuhigo w’iyi kipe ku ruhando rw’Africa – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga wa Rayon Sports Patrick NAMENYE yamuritse ishusho ya Tekinike y'amakipe ya Rayon Sports ane (Rayon Sports FC, Rayon Sports WFC, Rayon Sports FC U20, Rayon Sports WFC U20).

    Yahize kwegukana IGIKOMBE CYA SHAMPIYONA uyu mwaka no guhagararira u Rwanda muri CAF Champions Leagues umwaka utaha.

    Ibi yabitangarije abitabiriye Inama y'intekorusange y'umuryango wa Rayon Sports yatangijwe na Perezida Jean Fidele UWAYEZU.

    Source : https://yegob.rw/umunyamabanga-wa-rayon-sports-namenye-patrick-yamuritse-ishusho-ya-tekinike-yamakipe-ya-rayon-sports-yose-uko-ari-ane4-anahiga-umuhigo-wiyi-kipe-ku-ruhando-rwafrica-amafoto/

  • Soleil wo muri Bamenya yavuze ku mukunzi we #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gushyira hanze amafoto yakoze ubukwe na Kanimba bakinana muri filime y’uruhererekane ya Bamenya ariko akaba ari ubukwe bwo muri filime, Soleil yahamije ko nta n’urukundo ruri hagati ye na Kanimba ahubwo ko afite undi yihebeye.

    Mu ntariro z’uku kwezi ni bwo Delphine Ortha Uwase [Soleil] na Mazimpaka Wilson [Kanimba] bakinana ari umugore n’umugabo muri filime ya Bamenya, bashyize hanze integuza y’ubukwe bwa bo basaba abantu kuzabashyigikira.

    Ubu bukwe bwari buri ejo hashize tariki ya 17 Ugushyingo 2023, zarageze maze batangira gushyira hanze amafoto y’ubukwe bwa bo, imbuga nkoranyambaga zatangiye gutigita bamwe bati “babikuye muri filime babigize ibya nyabyo “, ni mu gihe abandi bavugaga ko ari filime barimo gukina.

    Bidaciye kabiri hahise hajya hanze igice cya 45 cya filime y’uruhererekane yitwa “Amarira y’Urukundo”, filime itegurwa na bo bombi, ari nacyo bagaragaramo bakoze ubukwe.

    Soleil yifashishije imbuga nkoranyambaga yahise yusegura ku bantu bari bagize ngo ni ubukwe bwa nyabwo yakoze ko atari bwo.

    Ati “Mfashe uyu mwanya rero kugira ngo mbisegureho, mbasobanurira ibijyanye na 'Save the Date’ mwabonye yanjye na Kanimba. Mu by’ukuri nta bukwe dufite mu buryo bwemewe (buri Official) ariko ubukwe turabufite muri filime […].'

    'Inshuti zanjye, abandakariye, abanyishimiye Imana ibahe umugisha. Ni iby’igiciro mwanyeretse ko munkunda, buriya no kugira abantu bagufuhira na byo ni umugisha, ariko mushonje muhishiwe.'

    Yakomeje avuga ko atanakundana na Kanimba ariko afite uwo yihebeye bari mu mishinga y’ubukwe.

    Ati 'Rero ningira gahunda nzabamenyesha gahunda y’ubukwe, kuko ni vuba ntabwo bitinze. Ntawucyeza abami babiri…arahari uwo nihebeye.'

    Muri filime ya Bamenya bombi bamenyekaniyemo, Kanimba akina ari umugabo w’amafuti menshi, ugira amanyanga, urya imyenda atazishyura, ucyura abagore bandi mu nzu ariko akihagararaho, ni mu gihe Soleil na we aba ari umugore w’igitsure utavugirwamo.

    Soleil yavuze ko afite uwo yihebeye

    Yakoze ubukwe na Kanimba muri filime ariko ubusanzwe ntibakundana

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/soleil-wo-muri-bamenya-yavuze-ku-mukunzi-we

  • Josh Ishimwe utegerejwe mu gitaramo cya Chora… – #rwanda #RwOT

    Yiyongereye ku bahanzi baririmba ku giti cy'abo barimo Israel Mbonyi bamaze kubona ko isoko ry'abakunzi b'umuziki bumva cyane Igiswahili ryagutse. Indirimbo ze nka 'Nina Siri' na 'Nitamani' zimaze guca uduhigo muri Kenya, aho ziganza cyane ku rutonde rw'indirimbo zikunzwe muri kiriya gihugu.

    Imyaka itanu irashize u Rwanda rwemeje Igiswahili nk'ururimi rwa Kane mu zemewe zikoreshwa. Igiswahili ni rumwe mu ndimi 10 zivugwa cyane ku Isi aho abarenga Miliyoni 200 barukoresha.

    Ibarura rusange ry'abaturage ryatangajwe muri Gashyantare 2023 ryerekanye ko Igiswahili mu Rwanda kivugwa n'abagera kuri 2,97%.

    Josh Ishimwe uri mu bakunzwe nyuma yo gusubiramo indirimbo z'abahanzi banyuranye, ari kwitegura kuririmba mu gitaramo 'I Bweranganzo' cya Chorale Christus Regnat kizabera muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, kuri iki Cyumweru tariki 19 Ugushyingo 2023.

    Yabwiye InyaRwanda ko yongeye ikibatsi mu rugendo rw'umuziki we, ahitamo gutangira kuririmba mu ndimi z'amahanga kugira ngo ubutumwa bugere kure.

    Uyu muhanzi anavuga ko yasohoye iyi ndirimbo mu murongo wo kwitegura kuririmba muri kiriya gitaramo, kubera ko ari indirimbo ihimbaza Imana.

    Yavuze ati “Ni indirimbo yo gushima Imana, navuga ko ari indirimbo ijyanye n’igikorwa cyo gushima no gusingiza Imana kuri iki Cyumweru tariki 19 Ugushyingo 2023.

    Josh Ishimwe avuga ko iyi ndirimbo yari ayimaranye igihe kinini, ariko ko atari yakabonye uko ayikora ngo ayigeze ku bakunzi be.

    Ati “Naravuze nti reka nyisohore tugerageza twagure natwe imbibi z’umuziki, kandi ni ukugira ngo n’abatumva Ikinyarwanda bamenye ko umuntu ashobora kuririmbira Imana, agatambira Imana muri iyi njyana y’Abanyarwanda y’umwihariko, ya gakondo. Kandi twizeye ko bizagenda neza.”

    Uyu muhanzi yinjiye mu muziki afite umwihariko! Kuko akora umuziki wa 'Gospel' ivanze na gakondo nyarwanda biri mu byatumye mu gihe cy'imyaka ibiri ishize yarakunzwe.

    Avuga ko mu mwaka wa 2000 ari bwo yatangiye urugendo rwo gukorera Imana binyuze mu kuririmba muri korali y'abana mu rusengero. Ariko icyo gihe ntiyari azi ko ari umwuga ushobora kuzamubeshaho mu buzima bwe bwose.

    Uyu musore w'imyaka 24 y'amavuko yanyuze mu matsinda atandukanye y'abaramyi ari nako akuza impano ye yatangiye kugaragaza kuva mu myaka ibiri ishize.

    Yanyuze mu itsinda Urugero Music, kandi yakoranye bya hafi n'abaramyi barimo Yvan Ngenzi na René Patrick bamufashije kwisanga mu muziki.

    Josh Ishimwe muri 2021 yabwiye TNT ko yabashije guhuza indirimbo zihimbaza Imana na gakondo 'mbifashijwemo n'abahanzi nka Yvan Ngenzi'.

    Yavuze ariko ko byanaturutse ku kuba akunda indirimbo za gakondo. Josh uzwi mu ndirimbo nka 'Amasezerano', avuga ko yibazaga ibijyanye n'aho azakura amafaranga yo kwishyura indirimbo ya mbere kugeza ubwo yabonye abamufasha atangira gukora umuziki.

    Uyu musore avuga ko nk'abandi bahanzi bose yari afite ubwoba bw'uburyo abakunzi b'umuziki bazamwakira.


    Josh Ishimwe yashyize hanze amashusho y'indirimbo 'Nakushukuru Ee Bwana' yagiye iririmbwa n'abahanzi bakomeye mu muziki wa Gospel


    Josh ishimwe avuga ko yahisemo gukora indirimbo mu rurimi rw'igiswahili mu rwego rwo kwagura imbago z'umuziki we


    Ishimwe yavuze ko yasohoye iyi ndirimbo yitegura kuririmba mu gitaramo cyo gusingiza Imana cya Chorale Christus Regnat 


    Chorale Christus Regnat iri kwitegura gukora igitaramo gikomeye kuri iki Cyumweru

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO YA JOSH ISHIMWE

    “> 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136650/josh-ishimwe-utegerejwe-mu-gitaramo-cya-chorale-christus-regnat-yaguye-imbago-zumukizi-vid-136650.html

  • Gutera Kongo imirwi (balkanisation) bizabazwe mbere na mbere Perezida Tshisekedi #rwanda #RwOT

    Iyo abategetsi ba Kongo bananiwe gusobanura amakimbirane adashira mu bice byinshi bigize icyo gihugu, babeshya ko hari 'abanyabubasha bo mu mahanga bifuza gutera Kongo imirwi (balkanisation), ngo kugirango bigarurire ubukungu bwayo.

    Nyamara abakurikiranira hafi ibya Kongo, bazi neza ko kuva iki gihugu cyabona 'ubwigenge', cyananiwe gushyiraho politiki ishingiye ku miyoborere myiza, ahubwo uko ingoma zagiye zisimburana, zimitse ruswa no kudaha agaciro inyungu za rubanda, ahubwo buri wese ufite uko yasahura, akabigira intego. Nguko uko igihugu cyaje guhinduka ikimoteri, aho imyanda yose yo ku isi irunze.

    Hari ubwo igihugu runaka gisumbirizwa, ibibazo bikaba ingutu, ariko hakazaboneka umutabazi ugikura mu kangaratete. Ni uko byagenze ku Rwanda, ubwo habaga Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse benshin bagatangira gutekereza ko uRwanda rusibanganye ku ikarita y'isi. Ya Mana yirirwa ahandi igataha i Rwanda yaratabaye, iruzanira FPR-Inkotanyi, maze izi ntwari zizira ubwiko zirukura mu manga.

    Amateka y'u Rwanda yashoboraga kubera isomo abategetsi ba Kongo. Nyamara aho kwirinda politiki nk'iyoretse u Rwanda, ahubwo niyo bimitse, abajenosideri bahekuye uRwanda bahabwa ijambo muri Kongo.
    N'ubu abo bajennosideri bibumbiye muri FDLR barica bagakiza muri icyo gihugu cyasabitswe n'ubwicanyi bushingiye ku Irondamoko. Kumwe n'abamubanjirije, Perezida Tshisekedi yabashyize ku ibere, yibeshya ko bazamufasha gutsinda umutwe wa M23, uharanira uburenganzira bw'Abanyekongo muri rusange, by'umwihariko abavuga ikinyarwanda.

    Abo bajenosideri ba FDLR bishyize hamwe n'indi mitwe y'abagizi ba nabi, maze babishyigikiwemo na Tshisekedi, bashinga ikiswe'WAZALENDO', cyica, kigasahura, kigasambanya abagore ku ngufu, mbese nta kibi amashitani ya Wazalendo yasize inyuma.

    Nubwo abashishozi ku rwego rw'isi, barimo n'Umunyamabanga Mukuru wa Loni, batahwemye kubwira Tshisekedi ko Wazalendo izasubiza ibintu irudubi mu burasirazuba bwa Kongo, yabimye amatwi, ahubwo agatangaza ku mugaragaro ko Wazalendo ari'intwari zahagurukiye kurinda ubusugire bwa Kongo'. Abajya kwisanga i La Haye mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha mbabona kare!

    Imiryango mpuzamahanga ndetse n'abategetsi b'ibihugu binyuranye, bakomeje kugira inama ubutegetsi bwa Kongo kuyoboka inzira y'ibiganiro n'abarwanyi ba M23, kuko bigaragarira buri wese ko ikibazo cya Kongo kitazigera kirangizwa b'intambara. Ibyo Tshisekedi yarabyabze, akomeza kunyanyagiza intwaro mu baturage ngo bararwanya M23, arunda imitwe yitwaje intwaro itabarika mu burasirazuba bwa Kongo, nyamara ntasiba gukubitwa incuro no kwamburwa uduce twinshi muri Kivu y'Amajyaruguru.

    Ko abategetsi ba Kongo se birirwa basakuza ngo hari umugambi wa 'balkanisation' wateguwe ku gihugu cyabo, ninde wundi waryozwa kuba hari uduce Leta idashobora gukandagiramo, uretse ubwo butegetsi bwanze kurangiza intambara binyuze mu nzira y'ibiganiro?

    Muri iki cyumweru dusoza, Perezida Tshisekedi yavugiye kuri televiziyo mpuzamahanga ya France24, ko Teritwari za Rutshuru na Masisi zitarebwa n'amatora rusange, arimo n'ay'umukuru w'igihugu, ateganyijwe mu kwezi gutaha k'Ukuboza. Ubwo indi' balkanizasion' itari iyo ni iyihe, niba uvukije abaturage bo mu turere tumwe uburenganzi bwo guhitamo abayobozi b'igihugu? Ubwo se uracyabafata nk'abandi benegihugu, cyangwa ni nko kubabwira uti:' Ntaho mugihuriye n'ubutegetsi bwa Kinshasa.Mbahaye rugari, muzishyirireho ubutegetsi bwanyu, aho mutuye muhayobore uko mubyumva'?!

    Nyamara nk'uko twabisobanuye, iyo Tshisekedi atishinga abahezanguni be, akemera imishyikirano na M23, intambara yari guhagarara, abaturage bo mu duce uwo mutwe ugenzura nabo bakazatora nk'abo mu zindi ntara za Kongo.

    'Ndigabo' idafite aho ishingiye niyo ikoze kuri Tshisekedi. Igihugu gicitsemo ibice kubera ubushishozi buke. Nyamara iyo yumva impanuro akicarana na M23, yari kuba agifite ijambo ku butaka bwose bwa Kongo, cyane cyane ko M23 ivuga ko idashishikajwe no kwigarurira uduce runaka, ko icyo ishaka ari ibiganiro bigamije guha Abanyekongo bose uburenganzira bungana mu gihugu cyabo.

    Tshisekedi yaguye mu mutego w'abatekereza giterahamwe, yanga inzira y'amahoro, ahitamo kuvugisha umuhoro, none dore ni we ubaye nyirabayazana wa'balkanisation' yaririmbaga. Bitinde bitebuke amateka azabimuryoza.

    The post Gutera Kongo imirwi (balkanisation) bizabazwe mbere na mbere Perezida Tshisekedi appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/gutera-kongo-imirwi-balkanisation-bizabazwe-mbere-na-mbere-perezida-tshisekedi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=gutera-kongo-imirwi-balkanisation-bizabazwe-mbere-na-mbere-perezida-tshisekedi

  • Umubiri wa rutahizamu Raphael uherutse kugwa mu kibuga, wagejejwe mu gihugu avukamo utwikirijwe ibendera y’igihugu cye [AMAFOTO] – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umubiri wa rutahizamu Raphael uherutse kugwa mu kibuga, wagejejwe mu gihugu avukamo utwikirijwe ibendera y'igihugu cye.

    Mu minsi yashize nibwo hamenyekanye inkuru y'inshamugongo ko rutahizamu wa Black Stars, Raphael Dawmen yitabye Imana.

    Uyu rutahizamu yaguye mu kibuga ubwo yari igiye gukina umukino wa shampiyona muri Albania aho yikinaga.

    Nyuma yo kwitaba Imana, umubiri we wamaze kugezwa muri Ghana aho avuka.

    Mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 17/11/2023 nibwo umubiri w'uyu rutahizamu yagejejwe mu gihugu avukamo.

    [AMAFOTO]

    Source : https://yegob.rw/umubiri-wa-rutahizamu-raphael-uherutse-kugwa-mu-kibuga-wagejejwe-mu-gihugu-avukamo-utwikirijwe-ibendera-yigihugu-cye-amafoto/

  • “Aba bakinnyi bakiri bato bakwiye kwiga kubaha bakuru babo” Lionel Messi yatangaje amagambo akakaye nyuma yo kuniga umukinnyi wa Uruguay – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kapiteni w'ikipe y'igihugu ya Argentine, Lionel Messi nyuma yo gufata mu ishingo umukinnyi wa Uruguay yavuze ko abakinnyi b'ubu batacyubaha.

    Hari mu mukino wabaye ku wa Gatanu tariki ya 17 Ugushyingo 2023 wahuje Urguay na Argentine mu ijonjora ryo muri Amerika y'Amagepfo mu gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2026.

    Muri uyu mukino haje kubamo gushyaramirana hagati ya Rodrigo De Paul wa Argentina na Manuel Ugarte wa Uruguay.

    Lionel Messi usanzwe ukinira Inter Miami yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yafotowe yitambitse hagati y'aba bakinnyi ndetse yanafashe Manuel Ugarte mu ishingo.

    Nyuma y'uyu mukino yavuze ko hari ibimenyetso atasubiramo ariko na none abakinnyi b'ubu bakwiye kubaha bakuru babo.

    Ati 'nahitamo kutagira icyo mvuga ku bimenyetso bimwe na bimwe (gesture). Ariko aba bakinnyi bakiri bato bakwiye kwiga kubaha bakuru babo. Uyu mukino wahoze urimo ishyaka unakomeye ariko buri gihe wabaga urimo icyubahiro cyinshi. Bakwiye kugira bike biga.'

    Uyu mukino n'ubwo Argentine yari yawakiriye byaje kurangira iwutakaje nyuma yo gutsindwa ibitego 2-0.

    Source : https://yegob.rw/aba-bakinnyi-bakiri-bato-bakwiye-kwiga-kubaha-bakuru-babo-lionel-messi-yatangaje-amagambo-akakaye-nyuma-yo-kuniga-umukinnyi-wa-uruguay/

  • Gicumbi! Umugore yatemye mugezi we akoresheje umuhoro amuzijije ibyo yaramubwiye ngo akorere umugabo we bitari byiza – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu ntara y'amajyaruguru mu murenge wa Byumba ho mu karere ka Gicumbi, umugore yatemye mugenzi we akoresheje umuhoro.

    Ni nyuma yaho na we yagerageza kwiyahura mu bwiherero, ngo kubera ko uwo yatemye yamusuzuguye ubwo yamuhaga inzaratsi ngo aroge umugabo we, undi akanga kuzikoresha.

    Source : https://yegob.rw/gicumbi-umugore-yatemye-mugezi-we-akoresheje-umuhoro-amuzijije-ibyo-yaramubwiye-ngo-akorere-umugabo-we-bitari-byiza/

  • Kicukiro: Umusore w’igisambo yarwanye n’umugabo ku manywa izuba ricanye nyuma yo kumwiba akamufata [videwo] – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kicukiro: Umusore w'igisambo yibye umugabo ku manywa izuba ricanye bituma bafatana abaturage barashungera.

    Mu mashusho ari kuri X, Umusore yafatanye n'umugabo yari yibye hafi y'isoko rya Miduha.

    Iyo mirwano yahuruje imbaga y'abaturage bari baje gukiza abo bari bari kurwana.

    Abaturage bavuga ko muri ako gace harimo umutekano muke kubera abasore biba abaturage ku manywa izuba ricanye.

    VIDEWO

    https://twitter.com/Rameshnkusi/status/1725796016627077176?t=NSqavp5ucZNHVkaxWjNBzQ&s=19

    Source : https://yegob.rw/kicukiro-umusore-wigisambo-yarwanye-numugabo-ku-manywa-izuba-ricanye-nyuma-yo-kumwiba-akamufata-videwo/

  • Soleil yavuze ku bukwe bwe na Kanimba bwaciye… – #rwanda #RwOT

    Soleil yifashishije konti ye ya Instagram, yasohoye iyi 'invitation' abwira buri wese umukurikira kuri ruriya rubuga ko atumiwe. Yunganiwe na Kanimba wanditse agira ati 'Kubana natwe ni inkunga ikomeye cyane tariki 17 Ugushyingo 2023'.

    Ibi byakomeje gushyira urujijo muri benshi, bituma bamwe batangira kwitegura gutaha ubukwe, ariko kandi abandi bakomeza gutegereza isaha nyirizina.

    Ubukwe bwabo bwari buteganyijwe kuri uyu wa Gatanu ushingiye kuri 'Invitation' basohoye. Soleil avuga kuri iyi ‘Invitation’, yari yabwiye inyaRwanda ko ari ubukwe nyabukwe atari filime.

    Kuri uyu wa Gatanu, aba bombi basohoye amafoto n'amashusho abagaragaza mu myambaro y'abageni bahamya isezerano ryabo, ariko basobanura ko ari kimwe mu bice bigize filime bahuriramo bise 'Ganza' bamaze igihe banyuza ku rubuga rwa Youtube.

    Ubukwe bwabo bugaragara mu gice cya 45 cy'iyi filime bise 'Ubukwe burabaye. Amarira y'urukundo (45) Part 2'.

    Mu mashusho yatambukije kuri konti ye ya Instagram, Soleil yiseguye ku bantu bose babonye integuza y'ubukwe bwe na Kanimba, avuga ko bitari ukuri.

    Yavuze ati 'Mfashe uyu mwanya rero kugirango mbisegureho, mbasobanurira ibijyanye na 'Save the Date' mwabonye yanjye na Kanimba. Mu by'ukuri nta bukwe dufite mu buryo bwemewe (buri Official) ariko ubukwe turabufite muri filime […].'

    Yakomeje ati 'Inshuti zanjye, abandakariye, abanyishimiye Imana ibahe umugisha. Ni iby'igiciro mwanyeretse ko munkunda, buriya no kugira abantu bagufuhira nabyo ni umugisha, ariko mushonje muhishiwe…'

    Soleil yavuze ko yiteguye gukora ubukwe, ahishura ko afite umukunzi utari Kanimba kandi igihe kizagera bahamye isezerano ryabo.

    Ati 'Rero ningira gahunda nzabamenyesha [Gahunda y'ubukwe, kuko ni vuba ntabwo bitinze. Ntawucyeza abami babiri…arahari uwo nihebeye.'

    Yavuze ko ubwo yashyiraga hanze iriya 'invitation' hari abamwandikiye bamusaba kubaha nimero yo koherezaho intwererano yabo ntiyabikora, kuko yari azi neza atari ubukwe bwa nyabwo ahubwo ari filime.

    Avuga ko ubwo azaba agiye gukora ubukwe n'umusore yihebeye, afite icyizere cy'uko abashakaga kumutwerera, bazamutwerera igihe nikigera.

    Muri filime 'Bamenya' yatumye bamenyekana, Soleil akina ari umugore wa Kanimba kuva itangiye kugeza aho igeze ubu. 

    Akina nk'umugore w'umunyamahane, kandi utorohera umugabo we bitewe n'uko mu bihe bitandukanye agaragaza ubushake bwo kumuca inyuma.

    Kanimba akina nk'umugabo uhagarara ku makosa ye! Mu bihe bitandukanye aca inyuma umugore we Soleil, akazana mu rugo Kecapu babyaranye, Keza bacuditse muri iki gihe kandi agenda amwereka ko ari we mugore mu rugo muri iki gihe.

    Mu bice bishya by'iyi filime, Kanimba aha rugari umukozi we Bamenya nawe agatangira kubaho nk'umunyamafaranga bituma nyirabuja Soleil atamwishimira.

    Muri filime, Soleil yigeze kumara imyaka ibiri atagaragaramo, ntiyigeze kandi abyarira Kanimba biri mu bituma umugabo we rimwe na rimwe amuhoza ku nkeke. Ni mu gihe Kecapu wazanwe mu rugo na Bamenya, yabyariye Kanimba.

    'Bamenya' iri muri filime zamenyekanye cyane mu gihe cya Covid-19. Benimana Ramadhan [Bamenya] wayihanze agaragaza ko yamuciriye inzira mu buzima bwe.

    Uyu musore avuga ko yashoye Miliyoni imwe muri filime ya 'Bamenya' nabwo yikandagira, ikagaruza ya mafaranga yose yari yarashoye muri filime zabanje.

    Yigeze kuvuga ati 'Mu myaka mike ishize ni bwo nagize igitekerezo cya Bamenya. Ni filime nashoyemo miliyoni imwe nabwo nikandagira kubera ibihombo byinshi nari naragiye mpura nabyo. Ariko mu cyumweru kimwe nari maze kugira abantu ibihumbi 100 bankurikira.''

     

    Soleil yatangaje ko nta bukwe yakoze na Kanimba, ahubwo ko ibyo bakinnye bigaragara muri filime bise 'Ganza' 

    Kanimba ari kumwe na Soleil bahamya isezerano ryabo nk'umugabo n'umugore- Bigaragara muri filime

    Integuza y'ubukwe bwabo yatumye benshi babahanga ijisho kugeza ubwo bamenye ko ari 'Prank' yateguzaga filime yabo 

    Amashusho y'iyi filime yafatiwe kuri Romantic Garden ku Gisozi 

    Kanimba ari kumwe n'abasore bamuherekeje mu muhango wo gusaba no gukwe-bigaragara muri iyi filime


    Soleil ari kumwe n'abakobwa bamuherekeje mu bukwe






    KANDA HANO UREBE AGACE GASHYA KA FILIME ‘GANZA’ KAGARAGAZA UBUKWE BW’ABA BOMBI


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136642/soleil-yavuze-ku-bukwe-bwe-na-kanimba-bwaciye-igikuba-ahishura-umukunzi-we-amafoto-136642.html