Author: webrwanda

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo #rwanda #RwOT

    Umutwe w'iterabwoba wa FDLR ukomeje ibikorwa byawo byo guhungabanya umutekano no kwica abaturage mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu gihe Leta y'iki gihugu ikomeje kuvuga ko uyu mutwe utagifite ubushobozi kandi igafatanyanawo mu mirwano irwanya umutwe wa M23.

    Mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Ukuboza 2025, abarwanyi ba FDLR batwitse igiturage giherereye muri Teritwari ya Walikale, mu gace ka Busurungi ho muri Gurupoma ya Waloa Loanda, banica abaturage bane bari batuye muri ako gace.

    Abo barwanyi bayobowe n'uwitwa General Mudayongwa, bateye icyo giturage mu gihe abaturage bari bakiryamye, batwika amazu menshi, bituma benshi bahunga berekeza mu bice bya Kifuruka, Kaundju, Katambira na Busurungi.

    Urubuga Actualité.cd rwatangaje ko abo barwanyi ba FDLR, ugizwe ahanini n'abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, binjiye muri ako gace bafite intwaro, bagamije gutera ubwoba abaturage no kubirukana ku butaka bwabo.

    Abaturage bavuga ko General Mudayongwa amaze igihe asaba abaturage kwimuka, avuga ko ubwo butaka ari ubwe, akabukoresha mu korora no guhinga ku gahato, ibintu bikomeje guteza umutekano muke n'ihungabana mu baturage baho.

    Muri ibi bikorwa by'ubugizi bwa nabi, bivugwa ko hari n'abantu bo mu mitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo bahasize ubuzima, by'umwihariko abarwanyi ba Mai-Mai Kifuafua, ibintu byatumye imirwano ikomeye yubura hagati ya FDLR n'iyo mitwe ya Mai-Mai.

    Ibi bibaye mu gihe raporo zitandukanye z'Umuryango w'Abibumbye zagiye zerekana ko Leta ya Congo yakiriye, ikanakorana n'abarwanyi ba FDLR, nubwo uyu mutwe uri ku rutonde mpuzamahanga rw'imitwe y'iterabwoba. Izi raporo zigaragaza ko hari ubufatanye hagati ya FDLR n'ingabo za Leta ya Congo (FARDC) mu bikorwa bya gisirikare, ibintu bikomeje gushyira mu kaga umutekano w'abaturage b'abasivili.

    Ni mu gihe kandi ubutegetsi bwa Kinshasa bukomeje gutangaza ko FDLR itakiri ikibazo gikomeye, mu gihe ibikorwa byayo byo kwica abaturage, gutwika imidugudu no kwigarurira ubutaka bigenda byiyongera mu Ntara ya Kivu y'Amajyaruguru.

    Mu rwego rwo gushakira umuti urambye iki kibazo, amasezerano y'amahoro hagati y'u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yasinyiwe i Washington D.C ku buhuza bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ateganya ko impande zombi zigomba gufatanya mu gusenya no guhashya umutwe wa FDLR, ugambiriye guhungabanya umutekano w'u Rwanda n'akarere kose.

    Gusa uko iminsi igenda ishira, ibikorwa bya FDLR bikomeje kugaragaza ko uyu mutwe ugifite ubushobozi bwo kwica no guhungabanya umutekano, mu gihe abaturage b'abasivili bakomeje kuba igitambo cy'intambara n'imikino ya politiki mu Burasirazuba bwa Congo.

    Source : https://rushyashya.net/fdlr-ikomeje-kwica-abaturage-muri-walikale-mu-gihe-leta-ya-congo-ivuga-ko-itakiri-ikibazo/

  • Bruce Melodie yafunze imihanda Nyabugogo ahasiga inkuru nziza (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w’Umunyarwanda unavuga ko ari uwa mbere mu Rwanda, Bruce Melodie yagiye Nyabugongo abantu bahurura kuza kumureba bafunga imihanda bahamukura shishi itabona.

    Byabaye ejo hashize ku wa Mbere tariki ya 15 Ukuboza 2025 nyuma y’uko yari avuye mu kiganiro n’itangazamakuru na The Ben cyagarukaga ku gitaramo bazakorana cya The NU-Year Groove kizaba tariki ya 1 Mutarama 2026.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko yagiyeyo kubera ubusabe bw’umwe mu bafana be wamusabye kuzajyayo akamarayo umwanya ko yazahava yagize igitekerezo cy’indirimbo yahakora bitewe n’ubuzima azaba yahabonye.

    Ubwo yari akigerayo imodoka ye yahise yuzuraho abantu benshi, kugenda biragorana ubona buri umwe ashaka kumukoraho no ku musuhuza cyane yanavuye mu modoka akabapepera.

    Aha ni naho yabonye umubyeyi wari uhetse abana arimo acuruza imigati yumva bimukoze ku mutima maze aragenda aramwegera bagirana ikiganiro, amakuru avuga ko yamuremeye.

    Uko iminota yashiraga ni nako abantu bagendaga baba benshi n’imihanda itangira kwifunga kubera akavuyo k’abantu bari baje kumureba, byabaye ngombwa ko bahita bahamukura igihe yateguye kumahara kitarangiye.

    Nyabugogo umuhanda wari wafunzwe kubera akavuyo

    Yavuye mu modoka asuhuza abakunzi be

    Yaremeye umubyeyi uzunguza imigati

    Umutekano we abasore b’ibigango bawucungiraga hafi

    Byari ibyishimo ku bantu bari Nyabugogo kumubona

    Source : http://isimbi.rw/bruce-melodie-yafunze-imihanda-nyabugogo-ahasiga-inkuru-nziza-amafoto.html

  • Rayon Sports agahinda karashira akandi ari ibagara #rwanda #RwOT

    Nubwo yamaze kugarura abakinnyi bayo bari bamaze iminsi mu mvune, Ndikumana Asman na Fall Ngagne watangiye imyitozo, Rayon Sports yatakaje undi mukinnyi wari uyihetse, Aziz Bassane.

    Gikundiro nk’uko abakunzi bayo bakunda kuyita ntabwo yigeze igira amahirwe yo kubona abakinnyi bayo bose kandi ngenderwaho bitewe n’imvune zayugarije.

    Iyi kipe yari mu byishimo by’uko ba rutahizamu bayo Ndikumana Asman na Fall Ngagne bakirutse imvune ndetse Asman we akaba yaranatangiye gukina imikino itandukanye.

    Gusa yaje guhura n’ikindi kibazo kandi gikomeye cyo gutakaza rutahizamu wayo usatira unyuze ku Mpande, Aziz Bassane wagize ikibazo cy’imvune ikaba igiye kumubura igihe kirekire.

    Ni mvune yagiriye ku mukino wa Rayon Sports na Bugesera FC, ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 49 yaje kuva mu kibuga asimburwa na Ndikumana Asman.

    Uyu mukinnyi akaba yaragize ikibazo cy’imvune y’ukuboko izatuma amara iminsi hanze y’ikibiga adakina, yanatangiye kwitabwaho n’abaganga kugira ngo barebe niba yazagaruka vuba.

    Rayon Sports ubu ikaba yamaze kumvikana na rutahizamu w’Umugande wakiniraga Express FC y’iwabo kuba yaza mu Rwanda kuyikinira.

    Muhammad Ssenoga Kagawa amakuru akaba anavuga ko yamaze kugera mu Rwanda aho yaje kurangizanya na Rayon Sports ku buryo azatangira kuyikinira mu mikino yo kwishyura ya shampiyona ya 2025-26.

    Rayon Sports yamaze kwemeza Lomami Marcel nk’umutoza wungirije ikaba itegereje umutoza mukuru, Umufaransa Bruno Ferry, iri ku mwanya wa 5 n’amanota 17 mu gihe Police FC ya mbere ifite 26.

    Aziz Bassane yahise abasimbura aba ari we uvunika

    Fall Ngagne na Asman Ndikumana bakirutse imvune

    Ssenoga Kagawa yaje kurangizanya na Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/rayon-sports-agahinda-karashira-akandi-ari-ibagara.html

  • Jamal Musiala yagarutse mu myitozo, nyuma y'imvune yaramaranye igihe #rwanda #RwOT

    Rutahizamu Jamal Musiala yongeye kugaragara mu myitozo rusange y'ikipe ye ku nshuro ya mbere kuva yagira imvune yaramaranye igihe atagaragara mu kibuga. Iyi ni inkuru nziza cyane ku bafana, abatoza n'abakinnyi bagenzi be, kuko Musiala afatwa nk'umwe mu nkingi za mwamba mu busatirizi n'imikinire y'ikipe.

    Uyu musore w'imyaka 22 y'amavuko, uzwiho gucenga neza, kwihuta no gufata ibyemezo vuba, yari amaze ibyumweru atitoza n'abandi kubera imvune yagiriye mu mukino wabanje. Icyo gihe, abaganga b'ikipe bigiriye inama yo kumuha umwanya uhagije wo gukira neza, birinda ko yasubira mu kibuga atarakira neza, bikaba byamugiraho ingaruka zikomeye.

    Kugaruka mu myitozo rusange bisobanura intambwe ikomeye mu nzira yo gukira kwe. Nubwo ataratangira gukina imikino y'amarushanwa, gutangira kwitoza n'abandi bigaragaza ko ubuzima bwe bugenda busubira mu buryo kandi ko icyizere cyo kumubona mu kibuga mu byumweru biri imbere kiri hejuru.

    Abatoza batangaje ko bazakomeza kumukurikirana hafi, bakareba uko umubiri we wifata mu myitozo itandukanye, mbere yo gufata icyemezo cyo kumushyira mu mukino wemewe. Ku bafana, gutegereza Musiala bisobanura icyizere cyinshi, kuko ashobora kongera guha ikipe imbaraga, no gutanga ibyishimo mu mikino iri imbere.

    Jamal Musiala yagarutse mu myitozo, nyuma y'imvune yaramaranye igihe

    Source : https://kasukumedia.com/jamal-musiala-yagarutse-mu-myitozo-nyuma-yimvune-yaramaranye-igihe/

  • P-Fla yiyemeje kwifashisha inganzo ye mu kuvuga ibigwi bya RPF Inkotanyi #rwanda #RwOT

    Umuraperi P —Fla yemeje ko yafashe umwanzuro wo kuzasohora indirimbo ivuga ku bigwi by’umuryango FPR Inkotanyi kuri Album ye nshya nyuma yo gutemberezwa ibice bigize ingoro y’urugamba rwo kubohora igihugu.

    Ku munsi w’ejo tariki ya 15 Ukuboza ni bwo itsinda ry’abaraperi bitegura kuzasusurutsa abazaba bitabiriye igitaramo cyiswe ‘Icyumba cya Rap’ ryasuye ingoro y’Urugamba rwo kubohora igihugu iherereye ku Kimuhurura ahasanzwe hakorera inteko ishinga amategeko.

    Mu kiganiro n’abanyamakuru , P — Fla yatangaje ko uru rugendoshuri rugiye kumufasha ibintu byinshi mu rugendo rwe nk’umuhanzi by’umwihariko muri iki gihe ari gukora kuri album ye yitegura gushyira hanze mu mwaka utaha.

    Yagize ati “Uru rugendo ni ingenzi cyane kuko ruje ndimo no gukora kuri album yanjye igeze ahashimishije.'

    Uyu muraperi wamenyekanye cyane ubwo yari mu itsinda rya Tuff Gang yanerekanye ko nyuma yo gusura iyi ngoro ibumbatiye amateka y’igihugu byahise bimuha ikindi gitekerezo gishobora no kuzavamo indirimbo ivuga ku mateka y’u Rwanda kandi igasohoka kuri iyi album.

    Ati 'Yego birashoboka nyuma yaha mwazabona indirimbo yanjye ivuga ku mateka y’u Rwanda ndetse n’ibigwi bya RPF Inkotanyi.'

    Iki gitaramo giteganyijwe kuzaba ku wa 26 Ukuboza 2025, cyitezweho guhuriramo n’abaraperi batandukanye ndetse kugeza ubu bamaze gutangaza urutonde rw’abazakiririmbamo hafi ya bose.

    Mu bahanzi bategerejwe muri iki gitaramo harimo Bull Dogg, Green P, P Fla na Fireman bo muri Tuff Gangz, aba bakiyongeraho Riderman, Danny Nanone, Young Grace, Logan Joe, Kivumbi King, Bushali, Jay C, Bruce The 1st na Kenny K-Shot.

    Young Grace, Kenny K-Shot na Kivumbi King ni bo baraperi bongewe mu bazataramira abakunzi ba Hip Hop mu gihe kuri iyi nshuro K8 Kavuyo, B Threy na Ish Kevin batongeye kwiyambazwa.

    Iki gitaramo kizabera muri Zaria Court, kucyinjiramo birasaba kugura itike y’ibihumbi 10Frw ku muntu umwe, ibihumbi 17 Frw ku bantu babiri bari kumwe, ibihumbi 35Frw ku bantu bane bari kumwe, ibihumbi 50Frw ku bantu batandatu bari kumwe n’ibihumbi 150Frw ku meza y’abantu bicaye muri VIP.

    P Fla yavuze ko azakora indirimbo igaruka ku bigwi bya FPR

    Source : http://isimbi.rw/p-fla-yiyemeje-kwifashisha-inganzo-ye-mu-kuvuga-ibigwi-bya-rpf-inkotanyi.html

  • Umunyamakuru wakunzwe muri Siporo yahawe inshingano muri FERWAFA #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryahaye inshingano Mpamo Thierry Tigos wakunzwe mu itangazamakuru rya siporo aho yagiye mu rwego rw’Ubukemurampaka Rwigenga.

    Ni nyuma y’uko ejo hashize ku wa Mbere, tariki ya 15 Ukuboza 2025 iri shyirahamwe rishyizeho uru rwego kugira ngo rukemure imanza n’amakimbirane ajyanye n’umupira w’amaguru mu buryo bwigenga.

    Nk’uko bigaragara mu itangazo basohoye, uru rwego rwashyizweho hashingiwe ku Ngingo ya 53 y’amategeko shingiro ya FERWAFA, mu gika cyayo cya gatatu, aho ruzajya rukemura imanza n’amakimbirane ajyanye n’umupira w’amaguru mu buryo bwigenga kandi bunyuze mu mategeko.

    Iyi komite ikaba iyobowe na Me Kanamugire Eric, yungirijwe na Niwemfura Pelagie ni mu gihe umunyamakuru Mpamo Thierry Tigos, Me Alida Uwambayishema na Athanase Nkubito ari abanyamuryango.

    Iyi Komite ikaba yahawe Manda y’umwaka umwe aho bazaba bashinzwe gukemura amakimbirane n’ibirego bitandukanye ahanini harimo iby’amakipe arega abasifuzi baba basifuriye nabi.

    Mpamo Thierry yashyizwe mu rwego rushinzwe gukemura amakimbirane rwa FERWAFA

    Source : http://isimbi.rw/umunyamakuru-wakunzwe-muri-siporo-yahawe-inshingano-muri-ferwafa.html

  • Bill Nass yatunguye Nandy amuha impano za Noheli zifite agaciro karenga miliyoni 290 Frw #rwanda #RwOT

    Mu gihe iminsi mikuru ya Noheli itaratangira ku mugaragaro, umuhanzi w'icyamamare muri Tanzania, Bill Nass, yamaze kwerekana ko urukundo arufata nk'inkingi ikomeye mu rugo rwe, atungura umugore we Nandy amuha impano zihenze cyane.

    Uyu muraperi akaba n'umucuruzi w'imideli, yahisemo gutangira kwizihiza Noheli hakiri kare, agenera Nandy impano zirimo isaha yo mu rwego rwo hejuru ifite agaciro k'ibihumbi 20,000 by'amadorari ya Amerika. Iyi saha, ifatwa nk'ikimenyetso cy'icyubahiro n'ubwiza, yatumye benshi ku mbuga nkoranyambaga batangazwa n'uburyo Bill Nass yitwara ku mugore we.

    Nk'aho bitari bihagije, Bill Nass yanahaye Nandy isakoshi yo mu rwego rwo hejuru ifite agaciro k'ibihumbi 8,000 by'amadorari. Izi mpano zombi uzishyize hamwe zifite agaciro karenga miliyoni 290 z'amafaranga y'u Rwanda, ibintu byatumye abakurikiranira hafi aba bahanzi bavuga ko urukundo rwabo rukomeje kuba urugero ku bandi.

    Nyuma yo kwakira izi mpano, Nandy yagaragaje ibyishimo bikomeye, ashimira umugabo we ku rukundo akomeje kumuha. Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, yagaragaje ko atishimira gusa agaciro k'impano, ahubwo ko ashimira cyane umutima mwiza n'ubwitange Bill Nass amwereka.

    Ibi bikorwa byakomeje gukurura ibitekerezo bitandukanye, aho benshi babona ko aba bombi bakomeje kwerekana ko urukundo, iyo ruherekejwe n'icyubahiro n'ubwubahane, ruba umusingi ukomeye w'urugo ruhamye.

    Bill Nass yatunguye Nandy amuha impano za Noheli zifite agaciro karenga miliyoni 290 Frw

    Source : https://kasukumedia.com/bill-nass-yatunguye-nandy-amuha-impano-za-noheli-zifite-agaciro-karenga-miliyoni-290-frw/

  • Bruce Melodie yagize icyo asobanura ku ndirimbo 'Munyakazi' agiye gushyira hanze vuba aha #rwanda #RwOT

    Umuhanzi ukunzwe mu Rwanda no hanze yarwo, Bruce Melodie, yamaze gushyira hanze amashusho y'ukuntu indirimbo nshya yitwa 'Munyakazi' izaba imeze ayishyira ku mbuga nkoranyambaga ze mu buryo bw'amashusho kuri uyu wa kabiri. Iyi ndirimbo izaba ifite umwihariko ukomeye, kuko atari iyo kwishimira gusa, ahubwo ifite ubutumwa busesengura imvano n'igisobanuro cy'izina 'Munyakazi' rimaze igihe rimuherekeza mu rugendo rwe rwa muzika.

    Mu magambo ayigize, Bruce Melodie agaragaza icyizere n'icyerekezo afite mu buzima n'umwuga we. Ahamya ko adatinya, ko atagendera ku mibereho itagira icyerekezo, kandi ko yitandukanya n'abantu batagira intego. Agaragaza ko igihe cye cyo kwitwara nk'inkomere cyarangiye, ko ubu ageze ku rwego rwo kwihagararaho no kwigira inama, aho avuga ko ari 'igihe cye'.

    Iyi ndirimbo igaruka kandi ku rugendo rwe rwo gukura no kwiyubaka, agaragaza ko yize 'amayeri yo kureshya abafana', ashimangira ko atazongera gusubira inyuma, nyuma yo kugera ku isoko rya muzika. Mu mashusho yayo, hagaragaramo ishusho y'umuhanzi uhamye ku mahame ye kandi wizeye ejo hazaza.

    Bruce Melodie avuga ko 'Munyakazi' ari indirimbo arasohora vuba aha, kugira ngo abafana bazamushyigikire mu birori by'ihuriro byegereje ubunani, bazabe basobanukiwe neza icyo iri zina risobanuye n'icyo rimuhagarariye mu buzima bwe bwa buri munsi n'urugendo rwe rwa muzika. Iyi ndirimbo ikomeje kwakirwa neza n'abakunzi be, benshi bakayibonamo ubutumwa bwo kwigirira icyizere no kudacika intege.

    Source : https://kasukumedia.com/bruce-melodie-yagize-icyo-asobanura-ku-ndirimbo-munyakazi-agiye-gushyira-hanze-vuba-aha/

  • Ubushakashatsi bushya bugaragaza uko urukingo rwa COVID-19 rwa mRNA rushobora gutuma hagaragara Myocarditis ku bantu bake #rwanda #RwOT

    Abashakashatsi bo muri Stanford Medicine bashyize ahagaragara ubushakashatsi bushya busobanura impamvu, mu bihe bidasanzwe, urukingo rwa COVID-19 rwifashisha ikoranabuhanga rya mRNA rushobora gutuma hagaragara indwara izwi nka Myocarditis ni ukuvuga kubyimba cyangwa kugira uburibwe ku ruhu rw'umutima.

    Nk'uko ubu bushakashatsi bubigaragaza, iyi ndwara ikomeke kugaragara mu minsi mike nyuma yo guhabwa urukingo, ahanini hagati y'umunsi wa mbere n'uwa gatatu, cyane cyane ku basore n'urubyiruko rw'abahungu bari munsi y'imyaka 30. Abashakashatsi bagaragaje ko nubwo ibi bibaho, ari ingaruka idakunze kubaho cyane.

    Ubusesenguzi bwakozwe bwerekanye ko mu maraso y'abantu bamwe na bamwe hagaragaramo izindi proteyine ebyiri zizwi nka cytokines CXCL10 na IFN gamma zishobora gutuma umubiri winjira mu rwego rwo kwirwanaho rukabije, bigateza uburibwe bukabije mu mubiri, burimo n'ubw'umutima.

    Dr. Joseph Wu, wari uyoboye iri tsinda ry'abashakashatsi, yasobanuye ko urukingo rwa mRNA rugamije gufasha umubiri kwitegura kurwanya virusi, ariko ku bantu bake, uko kwitegura bishobora kugenda bikabije bigateza ikibazo cy'uruhu rw'umutima. Yongeyeho ko ibi bitagomba gufatwa nk'ingaruka rusange, kuko ku bantu benshi urukingo rukomeza kugaragara nk'urufite akamaro kanini mu kurinda ubuzima no kugabanya ingaruka zikomeye za COVID-19.

    Abashakashatsi basaba ko hakomeza gukorwa ubushakashatsi burambuye kugira ngo hasobanurwe neza uko iyi ndwara igaragara, hanashyirweho ingamba zo kuyirinda no kuyivura mu gihe yaba igaragaye.

    Ubushakashatsi bushya bugaragaza uko urukingo rwa COVID-19 rwa mRNA rushobora gutuma hagaragara Myocarditis ku bantu bake

    Source : https://kasukumedia.com/ubushakashatsi-bushya-bugaragaza-uko-urukingo-rwa-covid-19-rwa-mrna-rushobora-gutuma-hagaragara-myocarditis-ku-bantu-bake/

  • Musanze: Inkuba yishe umusore w'imyaka 24 n'inka ye #rwanda #RwOT

    Mu Karere ka Musanze, mu Murenge wa Busogo, haravugwa inkuru ibabaje y'umusore w'imyaka 24 witabye Imana nyuma yo gukubitwa n'inkuba, mu gihe yari ari kumwe n'inka ye nayo yahise ihasiga ubuzima.

    Amakuru aturuka mu baturage bo muri uwo Murenge avuga ko ibi byabaye mu masaha ya n'imugoroba, ubwo imvura nyinshi yari iherekejwe n'inkuba yari yiganjemo imirabyo myinshi. Uwo musore ngo yari ari mu bikorwa bye bya buri munsi byo kwita ku matungo, ari kumwe n'inka ye mu murima hafi y'urugo, nibwo inkuba yabakubise bombi icyarimwe.

    Abaturage bahise bihutira gutabara, ariko basanga uwo musore yamaze gupfa, inka ye nayo yapfuye. Iki gikorwa cyateye agahinda n'akababaro mu muryango we no mu baturage b'aho, bavuga ko yari umusore ukiri muto, ufite imbaraga kandi ugira uruhare mu iterambere ry'umuryango we.

    Ubuyobozi bw'inzego z'ibanze bwemeje iby'aya makuru, busaba abaturage kujya birinda ingaruka z'ibihe bibi by'ikirere, cyane cyane mu bihe by'imvura nyinshi irimo inkuba. Bwanibukije ko ari byiza kwirinda kujya mu mirima, mu misozi cyangwa hafi y'ibiti birebire igihe imvura irimo inkuba, ndetse n'amatungo akajya ashyirwa ahatekanye hashoboka.

    Ibi bibaye mu gihe mu bice bitandukanye by'igihugu hakomeje kugaragara imvura nyinshi, bikaba byongera impungenge ku mutekano w'abantu n'amatungo yabo, bityo inzego bireba zigakangurira buri wese gufata ingamba zo kwirinda.

    Musanze: Inkuba yishe umusore w'imyaka 24 n'inka ye

    Source : https://kasukumedia.com/musanze-inkuba-yishe-umusore-wimyaka-24-ninka-ye/