Author: webrwanda

  • Shaggy yavuze urwibutso afite ku Rwanda nyuma… – #rwanda #RwOT

    Abikubira mu ijambo rimwe akavuga ko ari urwibutso afite ku mutima nyuma y'imyaka 15. Ni umwe mu bahanzi b'ibikomerezwa ku Isi, bagiye bashyira itafari ku rugendo rw'abandi bahanzi batandukanye, byanatumye yiyemeza gukorana na Bruce Melodie.

    Ibi byafashije uyu muhanzi wavukiye i Kanombe kwisanga ku nshuro ya mbere muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bitaramo bya 'iHeart Radio Jingle Ball' azakorana na Shaggy. Bataramanye mu ijoro ryo kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2023, bazongera guhurira ku rubyiniro tariki 16 Ukuboza 2023.

    Kuri Bruce Melodie gukorana na Shaggy indirimbo bise 'When She's Around' ni amata yabyaye amavuta.

    Mu kiganiro bagiranye na Kiss Fm yo muri Amerika binyuze mu Kid Nation mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri, Bruce Melodie yavuze ko afite urwibutso rudasaza kuri Shaggy, kuko mu 2018 yataramiye mu Rwanda mu gitaramo cya MTN nta bushobozi afite bwo kwitabira igitaramo cye'.

    Bruce Melodie yavuze ko yakuze ari umufana ukomeye wa Shaggy, ku buryo kuba atarabashije kwitabira igitaramo cya Shaggy Kigali abifata nk'igihombo gikomeye.

    Yavuze ati 'Byari mu 2008! Eehhh uribuka n’igihe byabereye [Shaggy abwira Bruce].  Nari umusore muto cyane ugerageza kwinjira mu muziki, nyuma numva ko Shaggy agiye kuza i Kigali nagombaga kujyayo ariko sinari mfite amafaranga yo kwishyura kugirango ninjire.”

    Akomeza ati “Ubu ndashimira Imana ko ndi kumwe na Shaggy. Ibi ni byiza cyane.”

    Umunyamakuru yabajije Bruce Melodie niba kwinjira mu gitaramo cya Shaggy byarasabaga nibura amadorali 33, atarasubiza Shaggy abiteramo urwenya amubwira ko amufitiye ideni [Abari muri studio basetse barihika].

    Bruce yanavuze ko yatangiye umuziki mu buryo bwo kugerageza, kuko yabanje kuba Producer w'indirimbo z'abahanzi, ubwo yari kumwe na Fazzo bajya inama yo gutangira kuririmba aho kugirango akomeze urugendo rwo gutunganya indirimbo.

     Ni ikiganiro kandi cyagarutse ku kuntu bombi bahuye kugeza ubwo bakoranye indirimbo, ariko kandi Shaggy yitsa ku rwibutso afite igihe yari mu Rwanda.

    Shaggy yavuze kuva yava mu Rwanda ahabwira buri wese nk’ahantu heza yageze mu buzima bwiza. Ati “Nageze mu Rwanda, kandi nzabikangurira buri wese kujyayo. Icyo nabwira buri wese mpazi nk’ahantu hasa neza cyane.”

    Uyu munyamuziki wamamaye mu ndirimbo zinyuranye zirimo 'Boombastic', yavuze ko yanyuzwe n’uburyo imihanda ya Kigali isa neza n’uburyo buri kimwe kiri ku murongo.

    Yavuze ko yagiye mu bihugu bitandukanye byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) ariko ko ‘nta gihugu yabonye cyaruta u Rwanda’.

    Orville Richard Burrell wamenyekanye nak Shaggy ari mu bahanzi bamaze igihe kinini mu muziki, kandi izina rye ryatangiye guhangwa amaso nyuma yo gusohora indirimbo 'It wasn't me' yabiciye bigacika mu bihugu bitandukanye ku Isi.

    Anazwi cyane mu ndirimbo ziirmo nka 'Bombastic', 'In the Summertime', 'Oh Carolina', 'Angel' n'izindi. Yari amaze igihe atumvikana cyane mu bitangazamakuru by'i Kigali.

    Mu 2008 uyu mugabo yarabiciye biracika, bituma sosiyete y'itumanaho ya MTN imutumira akorera igitaramo muri Parking ya Petit Sitade. Abo yataramiye baramwibuka!

    Shaggy yigeze kubwira Ikinyamakuru Blogowitz ko itangiriro y'urugendo rwe rwo gukora umuziki yamutunguye,kuko atigeze arota yavuyemo umuhanzi ukomeye ku Isi. Yavuze ko yatangiye aririmbira abasirikare babaga bari mu myitozo, nyuma asabwa ko abigira ibintu bya buri gihe, atangira kwitoza kuririmba kuva ubwo.

    Uyu munyamuziki yavuze ko byari ibihe bigoye kuri we, kuko atari azi ibijyanye no kwita ku ijwi no kuririmba. Kandi avuga ko yakoraga urugendo rurerure kugirango ahagere. Ati 'Byansabaga urugendo rwa 5 Km, kandi naririmbaga buri gihe.'

    Avuga ariko ko nyuma yahuye n'umunyamuziki Barrington Levy amutoza ibijyanye n'amajwi. Akomeza ati 'Nyuma y'aho nahuye n'umuhanzi Sting amfasha kwiga byinshi mu muziki bijyanye n'uburyo ukorwamo.'

    Tariki 18 Mutarama 2023, yabwiye kiriya kinyamakuru ko afite indirimbo zirenga 100 ari gukoraho, biturutse ku bitekerezo yagiye agira. Ati 'Ikigoye muri ibi byose ni uguhitamo indirimbo yo gushyira hanze. '


    Shaggy yatangaje ko kuva mu myaka 15 azi u Rwanda nk’ahantu heza yageze, kandi ashishikariza buri wese kuhasura


    Bruce Melodie yavuze ko kuba atabarashije kwitabira igitaramo cya Shaggy mu 2008, muri iki gihe bakaba barakoranye indirimbo ari amashimwe afite ku Mana


    Bruce Melodie na Shaggy bakoranye indirimbo bise ‘When she’s around’ iri mu zigezweho muri iki gihe

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO KIRAMBUYE SHAGGY NA BRUCE MELODIE BAHURIYEMO

     “>

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘WHEN SHE’S AROUND’ YA BRUCE NA SHAGGY

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137043/shaggy-yavuze-urwibutso-afite-ku-rwanda-nyuma-yimyaka-15-ahataramiye-137043.html

  • Yabujijwe kujya gukinira ikipe yo mu cyiciro cya mbere mu Bufaransa: Usengimana Danny yavuze amabi aba mu mupira w’amaguru mu Rwanda ashinja ikipe ikomeye mu Rwanda ibintu byatunguye benshi (Ukuri yashyize hanze) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Yabujijwe kujya gukinira ikipe yo mu cyiciro cya mbere mu Bufaransa: Usengimana Danny yavuze amabi aba mu mupira w'amaguru mu Rwanda ashinja ikipe ikomeye mu Rwanda ibintu byatunguye benshi

    Rutahizamu wabiciye bigacika mu makipe akomeye cyane hano mu Rwanda arimo APR FC na Police FC ndetse na Singida yo muri Tanzania Usengimana Danny uherutse guhagarika gukina ruhago nk'uwabigize umwuga nk'uko yabisezeranyije abantu yatangiye kuvuga ukuri ku bintu bibi biba mu mupira w'amaguru hano mu Rwanda.

    Danny yifashishije imbuga nkoranyambaga ze yasangije abakunzi be ubutumire yahawe n'ikipe ya FC Nantes yo mu cyiciro cya mbere mu gihugu cy'u Bufaransa 'Ligue 1' ariko bikarangira ikipe ya Police FC yakiniraga yanze kumuha Release Letter byanatumye afata umwanzuro wo kwisangira umugore we muri Canada.

    Ibyo Usengimana Danny yatangaje avuga ko ari episode ya mbere atangiye izindi mu minsi mike aratangira kuziha abanyarwanda:

    Source : https://yegob.rw/yabujijwe-kujya-gukinira-ikipe-yo-mu-cyiciro-cya-mbere-mu-bufaransa-usengimana-danny-yavuze-amabi-aba-mu-mupira-wamaguru-mu-rwanda-ashinja-ikipe-ikomeye-mu-rwanda-ibintu-byatunguye-benshi-uku/

  • “Sinzi niba ari umwiga wasifuye hano” Umutoza wa Rayon Sports Mohamed Wade yanenze umusifuzi aho yamugereranyije n’uwiga – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umutoza wa Rayon Sports w'Agateganyo, Mohamed Wade, yanenze urwego rw'imisifurire yaranze umukino ikipe ye yatsinzemo Police FC ibitego 2-1.

    Ku munsi w'ejo hashize nibwo ikipe ya Rayon Sports yatsindaga Police Fc mu mukino w'ikirarane.

    Nyuma y'uwo mukino, Umutoza wa Rayon Sports Mohamed Wade yanenze umusifuzi wabasifuriye.

    Yagize ati: 'Nk'uko nabikubwiye ubushize, ni ukuri natengushywe n'urwego rw'imisifurire hano, sinzi niba ari umwiga wasifuye hano. Nawe mwarebaga.'

    Source : https://yegob.rw/sinzi-niba-ari-umwiga-wasifuye-hano-umutoza-wa-rayon-sports-mohamed-wade-yanenze-umusifuzi-aho-yamugereranyije-nuwiga/

  • Hehe no kuyatwara mu ikofi! BNR yatangaje ko igiye gukoresha ifaranga ry'igihugu ry'ikoranabuhanga, CBDC ‘Central Bank Digital Currency’ – YEGOB #rwanda #RwOT

    Guverineri wa Banki Nkuru y'u Rwanda [BNR] John Rwangombwa yatangaje ko inyingo ya mbere igaragaza ko u Rwanda rukeneye gukoresha ifaranga ry'igihugu ry'ikoranabuhanga, CBDC [Central Bank Digital Currency], kandi imyiteguro yo gutangira gukoresha iri faranga igeze kure.

    Guverineri Rwangombwa yasubizaga abagize Inteko Rusange y'Inteko Ishinga Amategeko, imitwe yombi ku wa 27 Ugushyingo 2023, bari bamubajije aho umushinga wo gushyiraho ifaranga koranabuhanga ry'u Rwanda ugeze.

    Depite Nizeyimana Pie yagize ati 'Banki Nkuru y'u Rwanda yatangije inayobora inyigo y'uko ifaranga ry'ikoranabuhanga ry'u Rwanda ryakoreshwa, nifuzaga kumenya aho iyo nyigo igeze niba yaratangiye.'

    Depite Dr Habineza Frank we yagize ati 'Hari igihe twaganiriye ku bijyanye n'umushinga w'ifaranga ry'u Rwanda ry'ikoranabuhanga, nagira ngo numve aho byaba bigeze.'

    Depite Dr Habineza yabajije kandi ikijyanye n'amafaranga y'ikoranabuhanga azwi nka Cryptocurrency, icyo u Rwanda rutekereza ku kuba rwayaha ikaze.

    Guverineri Rwangombwa yavuze ko inyingo ya mbere igaragaza ko ari ngombwa ko hashyirwaho ifaranga koranabuhanga rya CBDC [Central Bank Digital Currency] yarangiye.

    Ati 'Iyo nyigo yagaragaza ko bifite ishingiro, bishobora gukorwa, kandi icyo twabonye birakenewe. Birasaba ko twabyiga neza.'

    Guverineri Rwangombwa yavuze ko nyuma yo gukora inyingo, BNR yagiranye ibiganiro n'abantu, ibigo n'inzego zitandukanye, babagezaho ibyagaragajwe n'iyo nyigo, ku buryo kuri ubu raporo yamaze gushyikirizwa Guverinoma y'u Rwanda.

    Ati 'Icyo twakurikijeho ni ukugirana ibiganiro n'ibigo by'imari, inzego za leta zitandukanye, ubu twatanze iyo raporo muri leta kugira ngo babiganireho mu Nama y'Abaminisitiri, noneho tubone kubiganiriza abantu muri rusange.'

    'Hanyuma y'icyo ngicyo tuzatangira gukora igerageza, kureba uko bikora, ikoranabuhanga twakoresha […] ni urugendo rushobora gufata nk'igihe cy'imyaka ibiri mbere yo kugira ngo tube twatanga CBDC ngo ibe yatangira gukoreshwa.'

    Ku rundi ruhande ariko agaragaza ko ari ibintu bishobora gutwara nk'imyaka ibiri. Ni ukuvuga ko mu 2025, u Rwanda rushobora kuzaba ruri gukoza imitwe y'intoki ku ifaranga ry'ikoranabuhanga rya CBDC [Central Bank Digital Currency].

    Ati 'Bitewe na buri cyiciro tugezemo icyo bitwereka ari nako dukomeza kureba bagenzi bacu ku ruhando mpuzamahanga inyigo bagenda bakora kubera ko tugenda tubigiraho, abari imbere yacu mu igerageza nabo turareba uko bigenda bigenda.'

    'Gahunda rero irimo gukorwa igendanye na CBDC, ntabwo ari ikintu twavuga ngo umwaka utaha kizatangira ariko urugendo rwo kukigeraho rwaratangiye.'

    Ku rundi ruhande ariko, Guverineri Rwangombwa yavuze ko ibijyanye n'amafaranga azwi nka 'Cryptocurrency', abantu basabwa gukomeza kuyitondera kubera ko BNR itari yayaha ikaze mu Rwanda.

    CBDC itandukaniye he na Cryptocurrency?

    Ifaranga rya CBDC ritandukanye n'andi mafaranga y'ikoranabuhanga azwi nka 'Cryptocurrency' ari n'aho ayo mu bwoko bwa Bitcoin abarizwa.

    Iri faranga ry'ikoranabuhanga u Rwanda ruzakoresha, rizaba riri mu cyiciro cy'agenzurwa na Banki Nkuru y'Igihugu (BNR) nk'uko bigenda no ku yandi asanzwe akoreshwa.

    Ibihugu byinshi birimo gusuzuma uko byatangiza ikoreshwa ry'iri faranga ndetse bimwe byateye intambwe bitangira kurikoresha. Ni ngombwa gusobanukirwa iri faranga icyo ari cyo n'icyo risobanuye kuri sosiyete.

    Bimwe mu bitandukanya Central Bank Digital Currency na Cryptocurrency harimo ko kimwe kiba kigenzurwa na Banki Nkuru y'Igihugu mu gihe ikindi gishobora kugenzurwa n'ubonetse wese.

    Ibi bituma ikoreshwa rya Central Bank Digital Currency ritagira ingaruka zikomeye ku bukungu nk'uko bigenda kuri Bitcoins kandi rikaba ryizewe nk'uko andi mafaranga bimeze.

    Iri ni ifaranga rikorwa n'ibihugu ariko imisusire yaryo itandukanye n'ayo dusanzwe tubona y'inoti cyangwa ibiceri bikozwe muri zahabu cyangwa umuringa 'silver'.

    Ni ifaranga ryemewe n'amategeko rikoreshwa mu kugura ibintu na serivisi ariko hifashishijwe ikoranabuhanga, kurihererekanya no kugaruza nabyo bigakorwa mu ikoranabuhanga.

    Ifaranga abantu bashobora gufata mu ntoki riracyafite agaciro ndetse ni ryo rikoreshwa henshi, icyakora bimwe mu bihugu byateye imbere birimo kugabanya ikoreshwa ryaryo ndetse umuvuduko wabyo wiyongereye mu bihe bya Covid-19.

    Umugishwanama akaba n'impuguke mu bukungu, Teddy Kaberuka, aherutse kubwira IGIHE ko ikoreshwa ry'ifaranga ry'ikoranabuhanga rigenzurwa na Banki Nkuru z'Ibihugu ririmo inyungu zitandukanye.

    Ati 'Byagaragaye ko ari ifaranga rishobora gukemura bimwe mu bibazo ifaranga rifatika rifite, urugero nk'iyo ugiye kugura ibintu hanze, niba ufite Amanyarwanda iyo ugiye mu Bushinwa si yo ujyana urabanza ukayavunjisha, akenshi usanga uvungisha inshuro ebyiri, ukavunjisha mu Madorali ukabona kuvunjija mu yo mu Bushinwa wagira n'asaguka bikagusaba kuyasubiza mu Manyarwanda, urumva bibamo ibihombo.'

    'Ariko iri faranga ry'ikoranabuhanga, aba ari ifaranga rimwe abantu bahuriraho, urumva ko ririmo inyungu. Ikindi hari n'ikiguzi kijyana no gucunga ifaranga, haba mu kuyakora ndetse no kuyacungira umutekano. Uzarebe nk'iyo Banki Nkuru y'Igihugu ivanye amafaranga mu ntara iyazanye i Kigali uba usanga aherekejwe kandi turabizi ko hari ibihugu byinshi amafaranga yibwa. Ibyo byose ni ibihombo biterwa no kuba ufite amafaranga afatika.'

    Teddy Kaberuka avuga ko kuba u Rwanda rwatangira gukoresha ifaranga ry'ikoranabuhanga bitavuze ko ruzahita ruhagarika ikoreshwa ry'amafaranga asanzwe.

    Ati 'Kubera ko ibihugu biri mu nzira y'amajyambere bifite, ibibazo byo kuba abantu bose bataragera ku iterambere, haracyari n'abantu batazi gusoma no kwandika.'

    'Navuga ko uburyo bwombi buzakomeza gukora ni nk'uko haje uburyo bw'ikarita ariko sheki zigakomeza gukora muri banki, ni nk'uko haje guhererekanya amafaranga kuri telefone ariko n'amafaranga abantu bagendana agakomeza gukoreshwa.'

    Yakomeje agira ati 'Icyo ibihugu bikora ni uguhuza ubwo buryo bwombi hatazagira umuturage ubura uko abaho kubera ko hari ibyaje atabasha. Uko igihe kigenda kimwe kigenda gisimbura ikindi nk'ubu nk'umubare w'amafaranga akorwa waragabanutse kubera ko abantu basigaye bakoresha ikoranabuhanga.'

    Muri rusange ifaranga ry'ikoranabuhanga 'Digital Currency' rikoreshwa mu kugura ibintu cyangwa serivisi kuri internet ariko rikaba ritahindurwa mu mafaranga afatika.

    Source : https://yegob.rw/hehe-no-kuyatwara-mu-ikofi-bnr-yatangaje-ko-igiye-gukoresha-ifaranga-ryigihugu-ryikoranabuhanga-cbdc-central-bank-digital-currency/

  • Akazuba kagarutse! Uko iteganyagihe ryo mu Rwanda riraba rimeze kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Ugushyingo 2023 kuva saa 6:00 – 12:00 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Tariki ya 29 Ugushyingo 2023 hagati ya saa 06:00 na saa 12:00 nta mvura iteganyijwe mu turere twose tw'Igihugu.

    Hateganyijwe umuyaga uringaniye ufite umuvuduko uri hagati ya 4m/s — 6m/s. Igipimo cy'ubushyuhe bwo hasi giteganyijwe muri iki gitondo ni 12℃ mu karere ka Nyabihu.

    Source : https://yegob.rw/akazuba-kagarutse-uko-iteganyagihe-ryo-mu-rwanda-riraba-rimeze-kuri-uyu-wa-gatatu-tariki-29-ugushyingo-2023-kuva-saa-600-1200/

  • Burya Bruce Melodie yakoze ikiyede i Kanombe ! Amagambo ya Irene Mulindahabi kuri Bruce Melodie yakoze benshi kumutima #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kuvuga icyongereza nk'umuzungu, Bruce Melodie wacikirije ishuri amaze kubura umubyeyi we yakoze ku mutima Mulindahabi Irene afata umwanya yandika amagambo akomeye kandi atanga isomo.

    Yifashije amashusho ya Bruce Melodie kuri iHeartRadio , yagize ati:

     

    'Naho utaba ukunda imiziki upfa kuba uriho reka nkubwire uyu, Bruce Melodie  mureba aha nta minsi myinshi ishize bamukwena ngo ntiyabasha no kwisabira ibyo kurya mu ruzungu ngo yacikirije amashuri.

    Ni ibintu nawe tuganira yanyemereye pe ambwira ko nyuma y'aho aburiye umubyeyi ubuzima bwabaye bubi cyane akava mu ishuri akajya imihanda guhiga ubuzima.

    Menya nibi rero : Iyi si ubwayo ni ishuri, iyo wemeye ugatera agasongabugari uriga kandi ugafata, ubu niwe muhanzi umwe rukumbi uvuye mu Rwanda agakorana na Shaggy ibirenze indirimbo ahubwo akomeje kubona inzira zishobora guturitsa isoko mpuzamahanga ry'umuziki we .

    Bikubere isomo wowe uvoma bimeneka, izirike ku buzima nibutaguheza umwuka uzabubyaza umwuka ntiwihebe biturike wongere udode Imana niyo nkuru yinambeho gusa .

    ibiguca intege ntibazabura ndabizi Ariko tekereza kuri Bruce wakoze ikiyede kanombe ashaka icyo umuryango urarira maze nawe weguke , umunsi Umwe bizakora Trust me Imana ikunda abakozi bahora bahagira nk'Impala 🐪 zishaka amazi kugeza ku mwuka wa nyuma'.

     

    Amagambo ya M Irene , agaragaza ko Bruce Melodie yabayeho mu buzima bubi gusa nyuma akaza kugaruka mu buzima.

    Bruce Melodie , akunda kwiyita Munyakazi , ibi bishatse kuvuga ko akazi ariko ashyira imbere muri byose ndetse akifuza ko ibyo umuntu wese akunda akora bigenda neza.

    The post Burya Bruce Melodie yakoze ikiyede i Kanombe ! Amagambo ya Irene Mulindahabi kuri Bruce Melodie yakoze benshi kumutima appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/burya-bruce-melodie-yakoze-ikiyede-i-kanombe-amagambo-ya-irene-mulindahabi-kuri-bruce-melodie-yakoze-benshi-kumutima/

  • Luvumbu yabahesheje iza bitanu! Rutahizamu wa Rayon Sport ukomoka muri Congo yatumye bagenzi be bagiye gutahana inoti 60 za bitanu kuri buri muntu – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa Rayon Sport ukomoka muri Congo yatumye bagenzi be bagiye gutahana inoti 60 za bitanu kuri buri muntu.

    Kuri uyu munsi nibwo Rayon Sports yatsindaga Police Fc ibitego bibiri kuri kimwe.

    Igitego cya Luvumbu, cyatumye uyu mukinnyi ahita ahesha iyi kipe amanota atatu ndetse n'agahimbazamusyi kangana na 300.000 kuri buri mukinnyi.

    Umuterankunga yari yabemereye 200,000 ndetse na Rayon Sports irabongereraho 100,000 bacyure 300,000 mu ngo zabo.

    Source : https://yegob.rw/luvumbu-yabahesheje-iza-bitanu-rutahizamu-wa-rayon-sport-ukomoka-muri-congo-yatumye-bagenzi-be-bagiye-gutahana-inoti-60-za-bitanu-kuri-buri-muntu/

  • Aba-Rayon bayamusukagaho nka ATM! Héritier Nzinga Luvumbu yahawe amafaranga n’abafana ba Rayon Sports nyuma yo kubahesha ibyishimo ku mukino wa shampiyona – YEGOB #rwanda #RwOT

    Aba-Rayon bayamusukagaho nka ATM! Hertier Nzinga Luvumbu yahawe amafaranga n'abafana ba Rayon Sports nyuma yo kubahesha ibyishimo ku mukino wa shampiyona.

    Ubwo umukino wahuzaga Rayon Sports na Police Fc warangiraga, abafana ba Rayon Sports bahaye Luvumbu amafaranga atagira ingano.

    Ni amafaranga bamuhaye nyuma yo gutsinda igitego cyabahesheje intsinzi imbere ya Police FC.

    VIDEWO

    Source : https://yegob.rw/aba-rayon-bayamusukagaho-nka-atm-hertier-nzinga-luvumbu-yahawe-amafaranga-nabafana-ba-rayon-sports-nyuma-yo-kubahesha-ibyishimo-ku-mukino-wa-shampiyona/

  • Nk’uko yabisezeranyije abanyarwanda yatangiye kumena imiceri: Umukinnyi w’Amavubi uherutse kureka umupira yavuze umwanda uba muri ruhago y’u Rwanda watumye ahagarika kuwivurugutamo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nk'uko yabisezeranyije abanyarwanda yatangiye kumena imiceri: Umukinnyi w'Amavubi uherutse kureka umupira yavuze umwanda uba muri ruhago y'u Rwanda watumye ahagarika kuwivurugutamo.

    Rutahizamu Usengimana Danny wakiniye amakipe akomeye cyane nka APR FC, Police FC, Singida yo muri Tanzania, Tersana SC yo muri Egypt ndetse n'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi yifashishije imbuga nkoranyambaga ze yatangiye kuvuga akaga yahuriye nako muri ruhago ubwo yabonaga amahirwe yo kuba yakinira ikipe ya FC Nantes yo mu Bufaransa ariko akangirwa n'ikipe yakiniraga muri icyo gihe.

    Byinshi mubyo Danny yatangaje ubwo yasangizaga abantu ubutumire yari yahawe n'ikipe ya FC Nantes ikina Ligue 1 ikipe yakiniraga ikamubera imbogamizi:

    Usengimana Danny biteganyijwe ko agiye gukomeza kuvuga ibintu bitari byiza biri mu mupira w'amaguru mu Rwanda.

    Source : https://yegob.rw/nkuko-yabiseseranyije-abanyarwanda-yatangiye-kumena-imiceri-umukinnyi-wamavubi-uherutse-kureka-umupira-yavuze-umwanda-uba-muri-ruhago-yu-rwanda-watumye-ahagarika-kuwivurugutamo/

  • Kuba tutavuga si uko imitwe irimo ubusa – Danny Usengimana yashinje Police FC kumuhemukira bikabije #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w’umunyarwanda uheruka kwimukira mu gihugu cya Canada, Usengimana Danny yashinje Police FC kumubuza amahirwe yo kujya gukora igeragezwa muri Nantes FC yo mu Bufaransa.

    Danny Usengimana yasinyiye Police FC amasezerano y’imyaka 2 muri 2021 avuye muri APR FC, imyaka 2 yarangiye mu mpeshyi y’uyu mwaka ntabwo Police FC yigeze imwongera amasezerano.

    Mu mpera za Nyakanga 2023 ni bwo Danny Usengimana yafashe rutemikirere yerekeza muri Canada asanze umugore we Nyangabire Francine bakoze ubukwe mu mpera za 2020.

    Uyu rutahizamu akaba yaragiye nyuma yo kuva gukora igeragezwa mu gihugu cy’u Bubiligi.

    Danny Usengimana yagaragaje ko muri Nzeri 2023 yaje kwakira ubutumire bwo kujya gukora igeragezwa mu cyiciro cya mbere mu Bufaransa mu ikipe ya Nantes ariko Police FC ikamwima urupapuro rumurekura kandi nta masezerano yari akiyifitiye.

    Ubu nk’uko bigaragara mu butumire Nantes yahaye Danny Usengimana bwanditswe tariki ya 18 Nzeri 2023 (yari yarageze muri Canada) akaba yarasabwaga kugera mu Bufaransa tariki ya 24 Ukwakira 2023 kugira ngo akurikirane amasomo bazatanga muri icyo gihe.

    Danny Usengimana akaba mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yavuze ko atumva uburyo Police FC yamwimye amahirwe kandi nta masezerano bafitanye.

    Ati “ibintu nk’ibi bikubayeho wakora iki? Kubona amahirwe nk’aya ntiwemererwe kuyakoresha.”

    Yakomeje yibaza ibibazo nka 4 ku bantu bafata imyanzuro mu makipe.

    Ati “ikipe nta masezerano mufitanye, nta gahunda yo kukongera amasezerano mufitanye, nta deni ufitiye ikipe, mu by’ukuri ntacyo mupfa.”

    Yashyizeho icyitonderwa agira ati “ikipe si uy’umuntu umwe kuko ubuzima bw’umupira w’amaguru bumeze nko gutega bisi iyo ugeze ku cyapa uviramo uvamo wa mwanya wari urimo hakajyamo undi bisi igakomeza.”

    Yasoje agira ati “kuba tutavuga si uko imitwe irimo ubusa.”

    Bivugwa ko Police FC yamwimye urupapuro rumurekura (release letter) kubera ko hari umwambaro w’iyi kipe wo hanze y’ikibuga (relaxed jersey) atatanze.

    Danny Usengimana yakiniye amakipe atandukanye arimo Isonga yakuriyemo ayivamo ajya muri Police FC 2015, 2017 yaje gusohoka ajya gukina hanze y’u Rwanda aho yikojeje muri Tanzania mu ikipe ya Singida United atatinze ahita ajya mu Misiri mu ikipe ya Tersana SC ari bwo muri 2018 yahitaga agaruka mu Rwanda muri APR FC yakiniye kugeza 2021 ajya muri Police FC.

    Ubutumwa bwa Danny Usengimana

    Danny yashinje Police FC kumuhemukira

    Yisangiye umugore muri Canada

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kuba-tutavuga-si-uko-imitwe-irimo-ubusa-danny-usengimana-yashinje-police-fc-kumuhemukira-bikabije