Author: webrwanda

  • Bruce Melodie yagobotse Samusure udakomeje kubanirwa n’ubuzima #rwanda #RwOT

    Bruce Melodie yemereye Samusure itike imugarura mu Rwanda nyuma y’uko uyu mukinnyi wa sinema nyarwanda amugaragarije ko atahiriwe n’ubuzima mu gihugu cya Mozambique.

    Mu kiganiro cy’imbona nkubone Bruce Melodie yakoreye ku mbuga nkoranyambaga ze ku cyumweru tariki ya 28 Ugushyingo 2025, Kalisa Ernest wamamaye muri sinema nka Samusure yamugaragarije ko ubuzima butamwohoroheye ndetse ko yifuza gutaha mu rwamubyaye.

    Ati 'Amakuru yo ntayo byaranze pe, ahubwo reka mbigusabire aha ngaha rwose, uze kunshakira agatike ntahe dore hano byaranze.'

    Bruce Melodie yahise amwemerera ko agomba kumuhamagara kuri telefone akamubwira uburyo bwo kumugezaho amafaranga y’itike y’indenge igomba kumugarura mu Rwanda.

    Ati 'Uze kumpagara kuri telefone hanyuma tuvugane uburyo ngomba kuguha itike izakuzana. Samusure kandi ndakwemera cyane ubimenye.'

    Mu Ukwakira kwa 2022, ni bwo Samusure cyangwa Makuta yimukiye i Maputo mu murwa mukuru wa Mozambique aho asigaye atuye kuri ubu.

    Mu Kuboza 2023, uyu mugabo wamenyekanye muri filime 'Seburikoko’ yongeye kwigarurira imitwe y’ibitangazamakuru byo mu Rwanda ubwo Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwamukatiraga igihano cy’imyaka ibiri isubitse mu gihe cy’umwaka umwe n’ihazabu ya miliyoni eshatu ku cyaha cyo gutanga sheki itazigamiye.

    Bruce Melodie yemereye Samusure itike yo gutaha

    Samusure amaze imyaka 3 muri Mozambique

    Source : http://isimbi.rw/bruce-melodie-yagobotse-samusure-udakomeje-kubanirwa-n-ubuzima.html

  • Umwe yamutuka ku babyeyi – Riderman ku ihangana rya The Ben na Bruce Melodie #rwanda #RwOT

    Umuraperi Riderman yasabye abantu kureka kwitiranya uguterana amagambo gukomeje kuba hagati ya Bruce Melodie na The Ben n’ikitwa 'Beef’, yemeza ko ibiri hagati y’aba bahanzi ari uguhangana gusanzwe kwa gihanzi.

    Riderman yagaragaje ko igihe kigeze ngo abantu batangire gutandukanya ikitwa 'Beef ' gifite imizi mu muziki wo hambere wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika no guterana amagambo ndetse no kwiratanaho bifite imbago z’ubuzima bwite bw’umuntu bitarengereye.

    Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma y’igitaramo 'Icyumba cya Rap’, uyu muraperi yasobanuye ko mu gihe nta muntu n’umwe wigeze utuka undi cyangwa ngo abantu barwane, icyo gihe nta beef iba irimo.

    Ati ' Biriya bya Bruce Melodie na The Ben ntabwo ari 'Beef’ ni ihangana risanzwe tunakeneye mu muziki, kuko muri beef abantu baratukana bakarwana ndetse bakanarasana, Melodie na The Ben baba bahigana bisanzwe.'

    Gatsinzi Emery wamamaye mu muziki qnka Riderman yanifashije urugero rwa Beef yamamaye cyane yabaye hagati y’umuraperi Biggie na 2Pac ndetse n’iya Ish Kevin na Zeo Trap mu kwerekana ko uburemere bw’ubu bwoko bw’ihangana bushobora kugera ku rwego rwo gutukana ku babyeyi.

    Ati 'Uzumve indirimbo yitwa 'what’s Beef’ ya Notorious B.I.G avuga kuri 2Pac n’indirimbo z’abaraperi bato ba hano mu Rwanda baherutse gutukana bakageza ku babyeyi babo ibyo ni byo byitwa 'Beef’.'

    Bruce Melodie na The Ben mu kiganiro gitegura igitaramo 'The Nu-Year Groove’ kizabahuriza hamwe tariki 1 Mutarama 2026 baherutse gukorana n’abanyamakuru bakanyujijemo buri wese yivuga imyato agaragaza ko arenze mugenzi we.

    Bruce Melodie na The Ben bari mu ntambara y’amagambo

    Riderman yavuze ko atari beef ahubwo ari ihangana risanzwe riba rinakenewe mu muziki

    Source : http://isimbi.rw/umwe-yamutuka-ku-babyeyi-riderman-ku-ihangana-rya-the-ben-na-bruce-melodie.html

  • Mu cyayenge Byiringiro Lague yaneguye umusifuzi wasifuriye #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa Police FC, Byiringiro Lague yaneguye umusifuzi waraye asifuye umukino batsinzwemo na Bugesera FC.

    Wari umukino w’umunsi wa 13 aho Police FC yaraye itsindiwe mu Bugesera FC 1-0 bituma itakaza amanota 3.

    Uyu mukino wasifuwe na Kayitare David, ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amashusho ubwo myugariro wa Police FC, Ishimwe Christian yateraga mu izamu ishoti rikomeye ariko rikitambikwa n’umukinnyi wa Bugesera FC.

    Iyo urebye aya mashusho, ubona uyu mukinnyi ashobora kuba yawukujemo akaboko, ari nabyo Police ivuga ko yimwe penaliti.

    Mu buryo busa no gutebya, Byiringiro Lague mu bwenge yanenze umusifuzi wasifuye uyu mukino.

    Ati “Bugesera FC ifite umunyezamu mwiza uzi gukora save (gukuramo imipira) ukina imbere.”

    Iyo usesenguye ubu butumwa bwa Lague yashyize ku mbuga nkoranyambaga ni uko yagaragaje ko umukinnyi ukina imbere yakoze akazi k’umunyezamu akuzamo umupira intoki ntabihanurwe.

    Kugeza ubu Police FC imaze gukina imikino 13 ni yo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 29 mu gihe APR FC ya kabiri imaze gukina imikino 13 ifite 26.

    Byiringiro Lague yaneguye umusifuzi waraye asifuye umukino batsinzwemo na Bugesera

    Ubutumwa bwa Lague

    Kayitare David ni we wasifuye uyu mukino

    Source : http://isimbi.rw/mu-cyayenge-byiringiro-lague-yaneguye-umusifuzi-wasifuriye-12431.html

  • Umuramyi Aline Uwera uzwi nka Zahabu y’Uwiteka yasohoye indirimbo yakomoye ku nkuru mpamo y’uburwayi #rwanda #RwOT

    Zahabu y’Uwiteka yavuze ko iyi ndirimbo yaje mu buryo bw’isengesho ikaba n’inkuru mpamo dore ko yashibutse mu burwayi bukomeye bw’umwe mu bantu be ba hafi.

    Ati ”Nari mfite umuntu wari urwaye umugongo kandi mbona arembye hanyuma Imana iramusura imwuzuza mwuka wera ahita akira.”

    Yavuze ko nyuma y’uko uwo muntu akize ubu burwayi, hasigaye kwibaza ngo '’Ese umugati wo urava he ?”

    Muri uko kwibaza iki kibazo niho iyi ndirimbo yamanutse mu isengesho akaba yarabwiraga Imana ati ”Twarakubonye bwa mbere, waritamuruye ukiza uriya murwayi nk’uko n’igihe cya Elia witamuruye umanuka mu muriro utwika igitambo bituma abahanuzi ba Baali baneshwa.”

    Muri iri sengesho yabwiraga Imana ngo ihe uburyo bw’imibereho uyu muntu warumaze gukira uburwayi bukomeye bw’Umugongo.

    Muri iyi ndirimbo Aline agira ati ”Kuguhamagara ntibisaba kwikebagura tukiguhamagara uratwitaba uwera ukiranuka niryo zina ryawe ongera wivuge turusheho kukwizera.
    Ongera wivuge ko uri Imana ongera wivuge bitume turushaho kukwizera ongera wiyerekane data bitumen turushaho kukwizera.”

    Aline Uwera ni Umwe mu bahanzi bazanye impinduka mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Uyu muramyi akaba asohoye indirimbo ya Kabiri doreko hasahize ibyumweru 2 gusa asohoye indirimbo ya 1 yise ”Wicogora”.

    Aline Uwera ni umuramyi ubarizwa i Nyamata mu Karere ka Bugesera, mu Ntara y’Iburasirazuba, akaba asengera muri ADEPR Nyamata. Si mushya mu muziki kuko yaririmbye mu makorali arimo Faradja Choir ya ADEPR Kimihurura, gusa ni bwo bwa mbere ashyize hanze indirimbo ye bwite.

    Zahabu yinjije abantu mu minsi mikuru neza

    Ni indirimbo yakomoye ku nkuru mpamo y’uburwayi

    Source : http://isimbi.rw/umuramyi-aline-uwera-uzwi-nka-zahabu-y-uwiteka-yasohoye-indirimbo-yakomoye-ku.html

  • Ykee Benda yigaramye ibyo gushyigikira iyacurubozo yashinjwaga #rwanda #RwOT

    Ykee Benda, yatangaje ku mugaragaro ko adafite aho ahuriye n’amagambo amaze iminsi amuvugwaho ku mbuga nkoranyambaga, amushinja gushyigikira iyicarubozo n’ihohoterwa rikorerwa abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Museveni.

    Mu butumwa yashyize ku rukuta rwe rwo ku rubuga rwa X, Wycliffe Tugume uzwi cyane ku izina rya Ykee Benda yagaragaje impungenge n’agahinda yatewe no kubona hari ibitangazamakuru by’umwihariko ibikorera kuri murandasi byatangaje ibyo atigeze avuga, anibaza impamvu abantu bashobora kwandika inkuru batabanje gutohoza inkomoko yazo.

    Yashimangiye ko we ubwe, cyangwa se undi wese mu bamufasha mu kazi ke, nta na rimwe bigeze bashyira hanze ayo magambo akomeje kuvugwa.

    Itsinda rireberera inyungu ze naryo ryahise risohora itangazo risobanura neza uko ibintu byagenze.

    Muri iryo tangazo, bwavuze ko hari ibinyamakuru birimo Pulse Uganda na Galaxy TV byasohoye amakuru atariyo, maze busaba imbabazi abaturage bose ku bw’icyo bwise icengezamatwara zateje urujijo rukomeye.

    Ryagize riti 'Nk’abareberera inyungu za Ykee Benda, turi gukurikirana ikibazo kugira ngo tumenye uko ayo makuru atariyo yasohotse. Birumvikana ko ayo magambo atashoboraga na gato guturuka kuri Ykee Benda. Turasaba imbabazi ku ngaruka byateye.'

    Iryo tangazo ryakomeje rishimangira ko uyu muhanzi w’icyamamare muri Uganda, atajya ashyigikira ihohoterwa iryo ari ryo ryose, kandi ko ibyamuvuzweho bidahagarariye indangagaciro ze nk’umuhanzi cyangwa we nk’umuntu ushyira mu kuri mu buzima busanzwe.

    Muri Kamena 2025 ni bwo Perezida wa Uganda Yoweri Museveni yashyize umukono ku itegeko rivuguruye rizongera gutuma abasivile baburanishwa mu rukiko rwa gisirikare mu bihe bimwe na bimwe.

    Ariko nyuma yaho, umukuru w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, Bobi Wine, yumvikanye yemeza ko iryo tegeko riri gukoreshwa mu kumukorera iyicarubozo hamwe na bagenzi be nk’uko yabibwiye ibiro ntaramakuru by’Abafaransa.

    Ati “Twese abatavuga rumwe n’ubutegetsi, iri tegeko rigamije gutuma turashaho guhohoterwa.”

    Yakomeje avuga ko inkiko za gisirikare zikoreshwa n’ubutegetsi mu gucecekesha abatavuga rumwe na bwo.

    Ykee Benda yigaramye ibyo gushyigikira iyacurubozo yashinjwaga

    Source : http://isimbi.rw/ykee-benda-yigaramye-ibyo-gushyigikira-iyacurubozo-yashinjwaga.html

  • Igihembo Super Ballon d'Or kigarutse: 'Ninde wakwegukana iki gihembo?' #rwanda #RwOT

    Mu myaka 36 ishize, ku itariki nk'iyi, Alfredo Di Stéfano yanditse amateka adasanzwe mu mupira w'amaguru, aba umukinnyi wa mbere kandi kugeza ubu akaba ari we wenyine watsindiye Super Ballon d'Or. Iki gihembo cyihariye cyatanzwe na France Football mu 1989, kigamije guhemba umukinnyi wagaragaje urwego rudasanzwe mu myaka 30 yari ishize icyo gihe.

    Super Ballon d'Or si Ballon d'Or isanzwe, ahubwo ni igihembo kidasanzwe gihabwa umukinnyi mwiza kurusha abandi bose mu bihe bitatu by'imyaka icumi (decades). Alfredo Di Stéfano yagihawe bitewe n'umusanzu we ukomeye mu mupira w'i Burayi, by'umwihariko muri Real Madrid, aho yafashije iyi kipe kwegukana ibikombe byinshi bya Champions League mu bihe bya mbere by'iri rushanwa.

    Mu gihe havugwa ko ishobora kongera gutangwa mu mwaka wa 2029, igamije guhemba umukinnyi wahize abandi mu myaka 30 iri hagati ya 2000 na 2029, impaka zirakomeje. Abakunzi b'umupira w'amaguru bibaza uti: 'Ni nde wakwemererwa kuba umukinnyi w'ibihe byacu?'

    Amazina nka Lionel Messi na Cristiano Ronaldo akunze kugarukwaho cyane. Messi azwiho impano idasanzwe, Ballon d'Or nyinshi, ibikombe bya Champions League n'Igikombe cy'Isi yatwaye mu 2022. Ku rundi ruhande, Cristiano Ronaldo yigaragaje nk'umukinnyi w'intangarugero mu makipe atandukanye no mu bihugu bitandukanye, anatsinda ibitego byinshi mu mateka.

    Nubwo impaka zikomeza, zigaruka rya Super Ballon d'Or ryaba ari ikintu gikomeye mu mateka y'umupira w'amaguru, kikongera guha agaciro abakinnyi bagize ibihe byacu amateka adasubirwaho.

    Igihembo Super Ballon d'Or kigarutse: 'Ninde wakwegukana iki gihembo?'

    Source : https://kasukumedia.com/igihembo-super-ballon-dor-kigarutse-ninde-wakwegukana-iki-gihembo/

  • Tiamo Lounge irahinduka isibaniro rikomeye kuri uyu munsi wa Boxing Day #rwanda #RwOT

    Tiamo Lounge ikomeje kwigaragaza nk'igicumbi cy'imyidagaduro i Kigali, aho ikurura imbaga y'abakunzi b'umuziki n'imbyino bifuza kwidagadura mu buryo buhanitse. Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Ukuboza 2026, ku munsi wa Boxing Day, iyi lounge iraba ihagaze neza yakira ibirori bikomeye byitezweho kuzana ibyishimo n'udushya twinshi.

    Guhera saa kumi n'ebyiri z'umugoroba (6:00 PM), Tiamo Lounge iraba yuzuye, imbyino zidasanzwe n'umwuka w'ibirori utajya wibagirana kuri bo dore ko na serivisi ari ibintu byabo. Abahanzi n'abavanga imiziki (DJs) barasusurutsa abaraba biitabiriye ni Chelina Doll, umunyabigwi ku rwego mpuzamahanga uzwiho guhuza Afro House n'imiziki ya Electronic nk'umu-hoster, afatanyije na DJ Caspi, umwe mu bakunzwe mu gihugu cy'u Rwanda ndetse no hanze yarwo kubera uburyo ashyushya abantu ku rubyiniro mu buryo bwo kuvanga imiziki.

    Si ibyo gusa, kuko Lou na Inno na bo baraba bahari bongera umwihariko muri iri joro, bashyira abitabiriye mu mwuka wo kwizihiza Boxing Day mu buryo bwihariye. Ibi birori bitegerejwe n'abantu b'ingeri zose, yaba abakunzi b'umuziki mu buryo bwo kubyina, abakunda gusohokana n'inshuti, ndetse n'abashaka gusoza iminsi mikuru bishimye.

    Tiamo Lounge yiyemeje gutanga serivisi yo ku rwego rwo hejuru, harimo ibinyobwa byiza, n'ibyo kurya by'amoko atandukanye, no kuba bafite ahantu heza ho kwidagadurira. Ku munsi wa Boxing Day, nta handi wakwifuza kuba uri uretse 'Tiamo Lounge', aho umuziki, imbyino n'ibyishimo biraza guhurira bikabyara ijoro ritazibagirana.

    Tiamo Lounge irahinduka isibaniro rikomeye kuri uyu munsi wa Boxing Day

    Source : https://kasukumedia.com/tiamo-lounge-irahinduka-isibaniro-rikomeye-kuri-uyu-munsi-wa-boxing-day/

  • Noheri yabaye nk'iminsi isanzwe: Abatuye Rubavu bavuga ko itizihijwe nk'uko byari bisanzwe #rwanda #RwOT

    Mu gihe mu myaka yashize umunsi mukuru wa Noheri warangwaga n'ibyishimo byinshi, gusangira no guhuriza hamwe imiryango n'inshuti, kuri ubu hari abaturage batandukanye bavuga ko Noheri y'uyu mwaka itizihijwe nk'uko byari bisanzwe abantu bari basanzwe bamenyereye.

    Ku wa Kane, Abakirisitu hirya no hino ku Isi bizihije umunsi mukuru wa Noheri wizihizwa nk'umunsi w'ivuka rya Yesu Kirisitu, umucunguzi w'Isi. Ubusanzwe, uyu munsi uba ari amahirwe yo kongera gukomeza umubano w'imiryango, gusangira no kwifurizanya amahoro n'imigisha mu gihe cyo gusoza umwaka.

    Icyakora, bamwe mu baturage bagaragaza ko uyu mwaka ibintu byahindutse, aho bavuga ko ubukungu bwifashe nabi ku buryo byatumye Noheri ibabera nk'umunsi usanzwe. Mu bice bimwe by'igihugu, cyane cyane mu Majyepfo, abaturage bavuga ko icyorezo cy'amapfa cyagize ingaruka zikomeye ku musaruro wabo, bituma babura ibiribwa bihagije ndetse n'amafaranga yo kwizihiza uyu munsi mukuru.

    Mu Karere ka Rubavu, bamwe mu baturage baganiriye na Kasuku Media bavuga ko nta bidasanzwe babonye kuri iyi Noheri. Bavuga ko n'ubusanzwe ibikorwa by'ubucuruzi bitigeze bigenda neza, aho amafaranga yabaye make bigatuma abaturage badashobora kugura ibyo kwishimana nk'uko byari bisanzwe mu yindi myaka.

    Aba baturage bavuga ko icyifuzo cyabo ari uko ubukungu bwazahuka, ubuhinzi bugatera imbere, bityo mu minsi iri imbere iminsi mikuru ikazongera kwizihizwa mu byishimo no mu buryo bwari busanzwe.

    Noheri yabaye nk'iminsi isanzwe: Abatuye Rubavu bavuga ko itizihijwe nk'uko byari bisanzwe

    Source : https://kasukumedia.com/noheri-yabaye-nkiminsi-isanzwe-abatuye-rubavu-bavuga-ko-itizihijwe-nkuko-byari-bisanzwe/

  • Meddy yasezeranyije abakunzi be ko agiye kubishyura ideni yarabafitiye #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Ngabo Medard Jobert, uzwi cyane ku izina rya Meddy, ari mu bahanzi b'Abanyarwanda bakomeje kugirana umubano udasanzwe n'abakunzi babo, by'umwihariko binyuze mu ndirimbo.

    Mu gihe Isi yose yari iri mu byishimo byo kwizihiza Noheri, ku wa Kane tariki ya 25 Ukuboza 2025, Meddy na we ntiyibagiwe gusangiza abakunzi be ibyishimo bye, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane kuri Instagram.

    Uyu muhanzi yasangije abamukurikira amafoto ari kumwe n'umuryango we, ayaherekeza ubutumwa bwo gutuma buri wese yitekerezaho, abaza abakunzi be icyo bashimira Imana cyane muri iyi minsi mikuru. Yagize ati: 'Ndashaka kubumva ni iki ushimira Imana cyane kuri iyi Noheri?'

    Mu magambo yagaragazaga urukundo n'icyubahiro afitiye abafana be, Meddy yashimiye abakomeje kumuba hafi mu rugendo rwe rwa muzika n'ubuzima muri rusange, avuga ko yumva abafitiye ideni rikomeye ry'urukundo n'ubwitange bagiye bamugaragariza.

    Yagize ati: 'Ndabashimira cyane mwese twabanye hano. Mbafitiye ideni rikomeye, kandi mu mwaka utaha nzaryishyura birenze uko mwabitekerezaga, harimo n'inyungu.'

    Aya magambo ya Meddy yakiriwe neza n'abakunzi be, benshi bayafata nk'isezerano ry'ibikorwa byiza n'imishinga mishya azabagezaho mu mwaka wa 2026, by'umwihariko mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana amaze kwinjiramo byimazeyo.

    Meddy yasezeranyije abakunzi be ko agiye kubishyura ideni yarabafitiye

    Source : https://kasukumedia.com/meddy-yasezeranyije-abakunzi-be-ko-agiye-kubishyura-ideni-yarabafitiye/

  • Nyamasheke: Abacuruzi b'amakara babujijwe gutwara amakara bakoresheje inzira y'ikiyaga cya Kivu #rwanda #RwOT

    Bamwe mu bacuruzi b'amakara bo mu Karere ka Nyamasheke baravuga ko babangamiwe n'icyemezo cyafashwe n'ubuyobozi bw'ako Karere kababuza kongera gutwara amakara mu bwato banyuze mu Kiyaga cya Kivu. Ibi byemezo byatumye bamwe muri bo bagira igihombo gikomeye, bavuga ko ubucuruzi bwabo bwahungabanye kuko amakara yabo atakibona uko agera ku masoko nk'uko byari bisanzwe.

    Aba bacuruzi bavuga ko gutwara amakara banyuze mu kiyaga byari uburyo bworoshye kandi buhendutse ugereranyije no kuyanyuza mu muhanda, cyane cyane ku baturuka mu bice by'icyaro biri kure y'imihanda minini. Bamwe muri bo bavuga ko bari basanzwe bacuruza mu Rwanda imbere, cyane cyane mu turere two mu Burengerazuba, bityo bakabona ko icyemezo cyafashwe kitabahaye umwanya uhagije wo kwisobanura.

    Ku rundi ruhande, ubuyobozi bw'Akarere ka Nyamasheke bwatangarije Kasuku Media ko iki cyemezo cyafashwe hagamijwe kurwanya magendu. Bwavuze ko hari amakuru yizewe agaragaza ko bamwe mu bacuruzi bakoreshaga ubwato banyuze mu Kiyaga cya Kivu, aho kujyana amakara yabo ku masoko yo mu Rwanda, bakayohereza mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) mu buryo bunyuranyije n'amategeko.

    Ubuyobozi bwakomeje buvuga ko iki cyemezo kigamije kurinda umutungo kamere w'igihugu no gukumira ubucuruzi butemewe bwambukiranya imipaka. Bwanasobanuye ko hari gushakwa ubundi buryo bwatuma ubucuruzi bukorwa mu buryo bwubahiriza amategeko, ariko budahungabanya imibereho y'abacuruzi b'amakara. Aba bacuruzi bo barasaba ko habaho ibiganiro byimbitse kugira ngo haboneke igisubizo gihuriweho n'abacuruzi b'amakara.

    Abacuruzi b'amakara barasaba ibisobanuro ku cyemezo cyo kubuzwa gutwara amakara bakoresheje inzira y'ikiyaga cya Kivu

    Source : https://kasukumedia.com/abacuruzi-bamakara-barasaba-ibisobanuro-ku-cyemezo-cyo-kubuzwa-kuyatwara-mu-kiyaga-cya-kivu/