Author: webrwanda

  • Ubushinjacyaha bwarekuye by’agateganyo abarimo Prophet Joshua #rwanda #RwOT

    Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwafashe icyemezo cyo kurekura by’agateganyo Heradi Sefu Josué wamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka Prophet Joshua hamwe n’abandi bantu bane bari bafunganywe, nyuma y’iminsi irindwi dosiye yabo ishyikirijwe Ubushinjacyaha.

    Iyi nkuru y’irekurwa yatangajwe kuri uyu wa kabiri tariki ya 30 Ukuboza 2025, ariko ishyirwaho amabwiriza akomeye arimo kujya bitaba Ubushinjacyaha buri cyumweru no gukurikiza andi mabwiriza bashyiriweho.

    Abarekuwe barimo Mbabazi Winny, Niyigena Deborah, Murekatete Alice na Umutesi Salima Linda, bose bari batawe muri yombi ku wa 19 Ukuboza 2025.

    Ku ruhande rwa Prophet Joshua, we akurikiranyweho ibyaha bibiri birimo kudasobanura inkomoko y’umutungo no kugayisha agaciro k’ifaranga ry’Igihugu.

    Icyaha cyo kudasobanura inkomoko y’umutungo gifatwa nk’icyaha gikomeye, kuko ugihamijwe ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka irindwi n’icumi, anacibwa ihazabu ingana n’inshuro eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’umutungo adashoboye kugaragaza aho yawukuye mu buryo bwemewe n’amategeko.

    Aba bane nabo bakurikiranyweho icyaha cyo kugayisha agaciro k’ifaranga ry’Igihugu, icyaha giteganywa n’ingingo ya 221 y’itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 rigena ibyaha n’ibihano muri rusange.

    Aba nabo mu gihe urukiko rwazabahamya iki cyaha, amategeko agena ko bashobora guhanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, ndetse n’ihazabu itari munsi ya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda ariko itarenze miliyoni eshatu.

    Nubwo barekuwe by’agateganyo, Ubushinjacyaha bwibutsa ko iperereza rikomeje, kandi ko kurekurwa bidakuraho gukurikiranwa kw’aba bakekwaho ibyaha.

    Iki cyemezo kigamije guha umwanya iperereza rikagenda rikorerwa mu mucyo, hubahirizwa amahame y’ubutabera n’uburenganzira bw’uregwa, mu gihe hagitegerejwe icyemezo kizafatwa n’urukiko.

    Prophet Joshua yarekuwe by’agateganyo

    Source : http://isimbi.rw/ubushinjacyaha-bwarekuye-by-agateganyo-abarimo-prophet-joshua.html

  • Umuhanzi Element Eleéeh usanzwe anatunganya umuziki ategerejwe mu gitaramo i Tiamo Lounge #rwanda #RwOT

    Tiamo Lounge yongeye kwerekana ko ari ho hantu honyine hamenyekana iyo bigeze mu myidagaduro nyayo. Nyuma yo gusoza umwaka mu buryo budasanzwe mu ijoro ryo ku wa 31 z'Ukwezi ku Kuboza 2025 bizaba ari uburyohe, aho umuziki, ibinyobwa bitandukanye bizaba biri kuhabarizwa.

    Tiamo Lounge ntiyigeze iba ahantu ho kunywera cyangwa gufatira amafunguro gusa, ahubwo ni ahantu ho guhurira, gusabana no kurema urwibutso rwiza.

    Ni nyuma y'uko n'umuhanzi akaba asanzwe atunganya umuziki Element Eleee azaba ahari akaba ariwe uzaba ari gutaramira abantu. Amajwi y'umuhanzi Element, n'imirimbo ze nziza nibyo bizatera amatsiko buri wese yumva ko azaba ari mu ijoro ridasanzwe.

    Ibinyobwa bidasanzwe byateguwe n'abahanga mu guteka cocktails, serivisi yihuse kandi yuzuye urugwiro, ndetse n'ahantu hizewe ho kwicara no kwishimira iryo joro, byose bizaba bihari. Niba ushaka gusezera umwaka ushize wishimye, unakira umushya ubyina, useka kandi uri kumwe n'inshuti zawe, Tiamo Lounge ni ho ugomba kuba uri. Ntucikwe n'uyu mwanya wa nyuma wo gusoza umwaka wa 2026.

    Umuhanzi Element Eleéeh usanzwe anatunganya umuziki ategerejwe mu gitaramo i Tiamo Lounge

     

     

    Source : https://kasukumedia.com/umuhanzi-element-eleeeh-usanzwe-anatunganya-umuziki-ategerejwe-mu-gitaramo-i-tiamo-lounge/

  • Harmonize agiye kwambika impeta Kajala Masanja ku nshuro ya kabiri #rwanda #RwOT

    Harmonize ari mu myiteguro yo kongera kwambika impeta y’urudashira uwahoze ari umukunzi we, Kajala Masanja byemezwa ko bamaze igihe bari mu rukundo rw’ibanga nyuma y’uko bari batandukanyijwe n’impamvu zirimo n’uko uyu muhanzi yateretaga umwana wa Kajala, Paula.

    Zimwe mu nkuru qqzigezweho mu myidagaduro yo muri Tanzaniya zikomeje kuvugisha benshi, ni ivuga ku cyamamare muri sinema, Kajala Masanja Frida, n’umuhanzi Harmonize, bongeye gusubirana ku mugaragaro, ndetse biteganyijwe ko bagiye kongera kwambikana impeta y’urukundo.

    Amakuru aturuka mu bantu bari hafi ya Harmonize avuga ko ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 29 Ukuboza 2025, Kajala ashobora kwambikwa impeta y’isezerano ku nshuro ya kabiri.

    Icyihariye kuri iyi nshuro ni uko iki gikorwa kitarabera muri hoteli nk’uko byabaye mbere, ahubwo kizabera ahantu mu hatazwi kugeza ubu, ndetse ko kiri bwitabirwe n’abantu bake batoranyijwe.

    Umwe mu bantu bari hafi y’uyu muhanzi yabwiye ikinyamakuru Mwanaspoti cyo muri iki gihugu ko urukundo rwa Kajala na Harmonize rwongeye gushyuha kuva mu ntangiriro z’uku kwezi.Yakomeje ahamya ko nyuma yo kwambikana impeta, ubukwe bw’aba bombi butazatinda kuba.

    Ku wa Gatandatu, tariki ya 27 Ukuboza, Harmonize uri mu bihe byiza by’umuziki we kubera indirimbo 'Leo’ yakoranye na Mbosso ikomeje gutumbagira mu mibare, yagaragaje ko yiteguye kongera kwambika Kajala impeta.

    Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Konde Boy yagaragaje ko urukundo rwabo rukomeye ndetse ko hari n’icyizere cyo kongera gutangira urugendo rushya.

    Yagize ati 'Twanyuze muri byinshi, none tugeze aho twumva turi bamwe. Izina ryanjye rifite iryawe, n’iryawe rifite iryanjye. Niba wemeye kongera kumpa urutoki rwawe, nzongera nkwambike impeta, iteka ryose.'

    Inkuru y’urukundo rwabo yongeye kuvugwa cyane kuva ku munsi wa Noheli, ubwo bashyiraga hanze amashusho abagaragaza bari ku kirwa cya Zanzibar, aho Harmonize yari yagiye mu gitaramo.

    Ibi bibaye byaba ari inshuro ya kabiri, kuko mu 2022 bari barambikanye impeta mu birori byabereye muri hoteli ya Serena, ariko urukundo rwabo rukaza gusenyuka nyuma y’imyaka ibiri.

    Bwa mbere aba bombi batandukana mu 2021 bari bamaranye amezi abiri, ibi byari biturutse ku myitwarire ya Harmonize wari utangiye gutereta umukobwa w’uyu mubyeyi witwa Paula.
    Nyuma y’igihe gito Harmonize yacuditse n’umukobwa wo muri Australia witwa Briana Jai ariko na we baza gutandukana muri Werurwe uyu mwaka nyuma y’amezi 6.

    Harmonize arateganya kongera kwambika impeta Kajala

    Source : http://isimbi.rw/harmonize-agiye-kwambika-impeta-kajala-masanja-ku-nshuro-ya-kabiri.html

  • Perezida Kagame yashimye uruhare rw'Abanyarwanda mu rugendo rw'iterambere n'umutekano w'igihugu #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo ku wa 29 Ukuboza 2025, Perezida wa Repubulika Paul Kagame ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame, bakiriye Abanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda zaturutse mu byiciro bitandukanye by'imibereho, mu birori byateguwe mu rwego rwo gusoza umwaka no kwizihiza intambwe igihugu cyateye mu 2025.

    Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye ibi birori byabereye muri Kigali Convention Centre, Umukuru w'Igihugu yagaragaje ko u Rwanda rwagize umusaruro ufatika mu myaka ishize, aho yagarutse ku buryo umwaka wa 2023 warangiye neza, uwa 2024 ugakomeza uwo murongo, ndetse n'uwari ugiye gusozwa wa 2025 ugasiga igihugu kimaze kugeraho byinshi.

    Perezida Kagame yashimangiye ko ibyagezweho byose bishingiye ku ruhare rw'abaturage, ashimira Abanyarwanda bose baba abari aho n'abandi batabashije kwitabira, abizeza ko igihugu kibazirikana kandi kibafatanyije aho bari hose.

    Yagarutse ku kamaro k'umutekano, agaragaza ko ari wo musingi w'iterambere n'imibereho myiza y'abaturage. Yavuze ko umutekano ugera ku rwego rwo gutuma abantu babona umwanya wo kuruhuka no gukora ibikorwa bibateza imbere, ashimira cyane abaturage bagira uruhare mu kuwubungabunga mu gihugu hose.

    Umukuru w'Igihugu by'umwihariko yashimiye Ingabo z'u Rwanda, abasore n'inkumi baba ku murongo umunsi ku wundi, bagaharanira ko igihugu kiguma gitekanye, anifatanya n'imiryango y'abasirikare bari mu butumwa butandukanye ndetse n'abatanze ubuzima bwabo ku bw'igihugu, agaragaza ko leta ihora iri hafi y'iyo miryango.

    Perezida Kagame yanagarutse ku rubyiruko, avuga ko ari rwo rufite umubare munini mu gihugu kuko abarenga 75% ari abari munsi y'imyaka 30. Yabasabye gukoresha izo mbaraga bafite mu kwiyubaka no guteza imbere ibikorwa byiza, agaragaza ko iterambere ry'igihugu ridashoboka hatabanje kubakwa ubushobozi n'imyitwarire myiza y'abagituye.

    Ibi birori byahuje abantu b'ingeri zitandukanye, barimo Abanyarwanda n'inshuti z'igihugu, byabaye umwanya wo gusubiza amaso inyuma harebwa ibyagezweho, no gutangira gutekereza ku nshingano n'intego z'umwaka mushya.

    Perezida Kagame yashimye uruhare rw'Abanyarwanda mu rugendo rw'iterambere n'umutekano w'igihugu

    Source : https://kasukumedia.com/perezida-kagame-yashimye-uruhare-rwabanyarwanda-mu-rugendo-rwiterambere-numutekano-wigihugu/

  • Anthony Joshua yapfushije abatoza be babiri mu mpanuka ikomeye #rwanda #RwOT

    Perezida wa Nigeria, Bola Ahmed Tinubu, yagaragaje akababaro gakomeye yatewe n'urupfu rw'abantu babiri bapfiriye mu mpanuka y'imodoka Anthony Joshua, icyamamare mu mukino w'iteramakofe, yarokotse.

    Iyi mpanuka yabaye ku wa Mbere tariki ya 29 Ukuboza 2025, aho imodoka ebyiri zagonganye bikomeye, ihitana Kevin Latif Ayodele na Sina Ghami, bari inshuti za hafi ndetse n'abatoza ba Joshua mu gihe kirenga imyaka icumi. Joshua we yakomeretse ajyanwa mu bitaro aho yakomeje kwitabwaho n'abaganga.

    Mu butumwa Perezida Tinubu yashyize ku mbuga nkoranyambaga, yatangaje ko yavuganye na Anthony Joshua, amwihanganisha kandi amwifuriza gukira vuba.

    Ati: 'Navuganye na AJ mwifuriza gukomera muri ibi bihe bikomeye byo kubura inshuti ze Kevin Latif Ayodele na Sina Ghami. Turamushyigikiye mu masengesho, kandi yambwiye ko ari guhabwa ubuvuzi bukwiriye.'

    Perezida Tinubu yanavuze ko yavuganye na nyina wa Joshua, wavuze ko yanyuzwe cyane n'uko yahamagariwe n'umukuru w'igihugu. Yongeyeho ko Guverineri wa Leta ya Ogun, Dapo Abiodun, yasuye Joshua mu bitaro akamumenyesha ko ubuzima bwe buhagaze neza kandi ari kwitabwaho uko bikwiye.

    Sina Ghami uri mu baguye muri iyi mpanuka, yari umutoza wunganira Joshua mu mitekerereze, ndetse akaba yari no mu bashinze inzu y'imyitozo ngororamubiri ya Evolve Gym, aho yakoreye imyaka irenga icumi. Kevin Latif Ayodele we yari umutoza wihariye wa Joshua ndetse n'inshuti ye ya kera cyane.

    Mbere y'iyi mpanuka ibabaje, Joshua yari yasangije abakunzi be amashusho agaragaza we na Latif bakinana Table Tennis, ibintu byagaragazaga umubano wabo wa hafi.

    Anthony Joshua yari amaze iminsi ari muri Nigeria, nyuma yo gukina umukino wamuhuje na Jake Paul ku wa 19 Ukuboza 2025.

    Perezida Tinubu yasabye Imana gukomeza imiryango y'ababuze ababo, anifuriza iruhuko ridashira abapfiriye muri iyi mpanuka.

    Anthony Joshua yapfushije abatoza be babiri mu mpanuka ikomeye

    Source : https://kasukumedia.com/anthony-joshua-yapfushije-abatoza-be-babiri-mu-mpanuka-ikomeye/

  • Abasenyewe n'ibiza i Kabarondo baracyategereje isezerano ry'ubuyobozi #rwanda #RwOT

    Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kabarondo, mu Karere ka Kayonza, baravuga ko bagihangayikishijwe n'ingaruka z'ibiza by'imvura byabasenyeye inzu n'ibindi bikoresho by'ubuzima, mu gihe ubuyobozi bwari bwabasezeranyije kubafasha kongera kubisana, ariko amaso yabo akaba yaraheze mu kirere.

    Aba baturage bavuga ko imvura nyinshi yaguye mu mezi ashize yateje imyuzure n'inkangu zasenye amazu yabo, bamwe basigara batagira aho bakinga umusaya. Nyuma y'ibi biza, bavuga ko abayobozi mu nzego z'ibanze babasuye, bababwira ko hagiye kuboneka inkunga yo kubafasha gusana inzu zangiritse no gusubiza imibereho yabo mu buryo.

    Gusa, hashize igihe kitari gito, aba baturage bavuga ko nta gifatika barabona. Bamwe baracyacumbikiwe n'abaturanyi, abandi bakaba barubakiye mu mazu adafite umutekano uhagije, bitewe n'ubushobozi buke. Bavuga ko ibi bibashyira mu bwoba, cyane cyane mu gihe imvura igikomeje kugwa.

    Abaturage basaba ko ubuyobozi bwakongera bukabasura, bukabasobanurira aho isezerano ryabo rigeze, ndetse hagafatwa ingamba zihuse zo kubafasha gusana no kongera kwiyubaka. Bemeza ko kubaho batagira aho bakinga umusaya bibagiraho ingaruka ku buzima, ku mutekano w'imiryango yabo no ku mibereho rusange.

    Ku ruhande rw'ubuyobozi bw'inzego z'ibanze, bavuga ko ikibazo kizwi kandi kiri gukurikiranwa, dore ko hari inzego bireba zatangiye kugikurikirana kugira ngo harebwe uko abafite ibibazo bahabwa inkunga, n'ubwo bataratangaza igihe nyacyo bizatangira.

    Source : https://kasukumedia.com/abasenyewe-nibiza-i-kabarondo-baracyategereje-isezerano-ryubuyobozi/

  • Kamonyi-Ngamba: Machine (Laptop) yabaye igitambo cya Gitifu watewe n'Abagizi ba nabiku #rwanda #RwOT

    Itsinda ry'abagizi ba nabi basaga 20 bitwikiriye ijoro rya tariki 26 rishyira 27 Ukuboza 2025 ku I saa tanu batera ku biro by'Akagari ka Kabuga byubatse mu Mudugudu wa Musenyi, Umurenge wa Ngamba ho mu Karere ka Kamonyi. Barwanye n'Abanyerondo, urugamba rurakomera, babuze Gitifu w'Akagari bica idirishya binjira mu biro batwara Machine (Laptop). Nti byaciriye aho!.

    Amakuru intyoza.com ikesha bamwe mu baturage baturiye Akagari ka Kabuga, bavuga ko Intandaro y'iki gitero ari Umukwabo wari uherutse gukorwa warimo na Gitifu w'Akagari, aho bashakishaga insoresore zizwi ku Izina ry'Ibihazi zikunze guhungabanya Umutekano.

    Abo uyu mukwabo wahigaga, ni abakunze kugira Urugomo ruhungabanya umutekano w'Abaturage, aho babategera mu nzira bakabambura, bakabagirira nabi birimo n'abo rimwe na rimwe batema bakoresheje intwaro Gakondo zirimo Imipanga n'ibindi.

    Mu gutera ku biro by'Akagari ngo bashakaga Umunyamabanga Nshingwabikorwa(Gitifu) wako kugira ngo bamwivune, ariko ku bw'amahirwe ye ntabwo bahamusanze. Kuko bari itsinda ry'abantu basaga 20 kandi bitwaje intwaro gakondo zitandukanye, barwanye inkundura n'Abanyerondo ariko babarusha imbaraga kubera ubwinshi n'intwaro bari bafite.

    Mu kubura Gitifu bashakaga, bahisemo kutagendera aho, bamena idirishya ry'Ibiro by'Akagari binjira mo imbere batwara Machine(Laptop). Mu kurwana, Abanyerondo barwanye batabaza ariko Abaturage batabaye batemyemo babiri.

    Jean Claude Iyakaremye, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Kabuga yabwiye intyoza.com ko amakuru bamwe mu baturage bahaye intyoza.com ari ukuri, ko abateye baje ariwe bahiga nk'uko ngo bagiye babyigamba. Gusa ngo bamubuze batwaye Machine(Laptop) y'Akagari.

    Yagize ati' Abantu bateye ku biro by'Akagari baraza barwana n'irondo ryari rihari, bamenagura ibirahure, Bakura Giriyaje mu idirishya binjira mu Kagari imbere batwara Imashine(Laptop) yonyine'.

    Umunyamakuru wa intyoza.com yabajije Gitifu Iyakaremye niba abateye atariwe bahigaga nkuko amakuru ava mu baturage abivuga, niba kandi akurikije ibyabaye nta bwoba ubu agendana, mu gusubiza agira ati' Natwe niko tubikeka nkuko bagiye babyigamba. Ubwoba bwo nti bwabura'.

    Akomeza avuga ko Operasiyo cyangwa se Umukwabu wari uherutse gukorwa ari nawo aba bateye bivugwa ko bitwaje mu guhiga Gitifu, wari Umukwabu ugamije guhiga no gufata ibihazi bigenda bitemana. Ati' Wari Umukwabu ugamije gufata aba…, Ibihazi bigenda bitemana. Murabizi ko Kabuga nyine tujya tugira Insoresore zigize Ibihazi zigenda zitemana, ariko ku bufatanye na Polisi  n'izindi nzego iyo tugize abo tumenya cyangwa se abakekwa, ku makuru aba yatanzwe n'abaturage turabashakisha bagafatwa'.

    Gitifu Iyakaremye, yabwiye intyoza.com ko nubwo itsinda ryateye ryari abantu basaga 20, abo Abanyerondo bahise bamenyamo ngo ni batandatu kandi aba bakaba ngo basanzwe ku rutonde tw'Insoresore (Ibihazi) zananiranye, zirangwa n'Urugomo no guhungabanya Umutekano.

    Avuga ko bariya batandatu bahise bamenywa n'Abanyerondo muri icyo gitero bagabye ku Kagari, abamaze gufatwa ngo ni babiri, bagejejwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rukoma mu gihe abanda nabo bagishakishwa. Avuga kandi ko kuva ibyo byaba, bamaze gusurwa na Polisi ndetse na RIB hamwe n'Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi wagiyeyo kuri iki cyumweru.

    Uretse kuba barateye ku biro by'Akagari babura Gitifu bashakaga bakinjira mu biro basenye Idirishya bagatwara Machine(Laptop), ntabwo byaciriye aho kuko mu nzira banyuze bagiye batera amabuye banatema inzugi aho bageze hose. Batemaguye kandi Moto y'uwitwa Niyonagira Jean Claude usanzwe atwara Gitifu w'Akagari.

    Aha mu Kabuga ka Ngamba, ku Musenyi, ntabwo hajya hiburira Abanyarugomo b'abagizi ba nabi kuko hagiye humvikana kenshi Insoresore zizwi ku izina ry'ibihazi, batega abantu mu nzira bakabagirira nabi, bakabatema baba babategeye mu nzira cyangwa babasanze ahandi. Nta n'ubwo batinya ku rwanya Inzego z'Umutekano kuko muri uyu mwaka dusoza ndetse n'uwabanje hari bamwe mu baharasiwe bamaze gutema abaturage, banashaka kwadukira Abapolisi bari baje batabaye ariko Isasu ryihura kurusha Umuhoro.

    Théogène Munyaneza

    The post Kamonyi-Ngamba: Machine (Laptop) yabaye igitambo cya Gitifu watewe n'Abagizi ba nabiku first appeared on Intyoza.

    The post Kamonyi-Ngamba: Machine (Laptop) yabaye igitambo cya Gitifu watewe n'Abagizi ba nabiku appeared first on Intyoza.

    Source : https://www.intyoza.com/2025/12/29/kamonyi-ngamba-machine-laptop-yabaye-igitambo-cya-gitifu-watewe-nabagizi-ba-nabiku/

  • Djihad mu bujurire yahakanye ibyo aregwa, igihe umwanzuro uzasomerwa #rwanda #RwOT

    Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwatangaje ko tariki ya 5 Mutarama 2025 ari bwo ruzatangaza umwanzuro wa nyuma ku bujurire bw’abari muri dosiye yo gusakaza amashusho y’urukozasoni y’umuhanzi Yampano.

    Kuri uyu wa mbere tariki ya 29 Ukuboza 2025, ni bwo abarimo Djihad baburanye mu bujurire nyuma yo gukatirwa gufungwa iminsi 30 y’agateganyo, Urubanza rwamaze isaha n’iminota 40, ruhurizwamo Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad, Kwizera Nestor wamenyekanye nka Pappy Nesta, Ishimwe Patrick alias Pazzo Man na Ishimwe François Xavier, mu gihe Kalisa John wamamaye nka K John yarekuwe by’agateganyo ndetse n’Ubushinjacyaha ntibwamujuririye nk’uko ISIMBI twari twabitangaje mu nkuru zabanjirije iyi.

    Ubwo iburanisha ryatangiraga, urukiko rwasobanuye impamvu Kjohn ataburanye, runitsa ku birego biregwa Djihad, urukiko rwibukije ko Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwashingiye ku kuba yarashyize 'screen shot' ku rubuga rwe rwa WhatsApp.

    Mu bwiregure, Djihad yahakanye gusakaza amashusho y’urukozasoni, avuga ko yanakoze ikiganiro asaba abantu kutayasakaza.

    Abamwunganira bavuze ko nta kimenyetso simusiga kimwerekana nk’uwasakaje ayo mashusho bityo basaba ko yakurikiranwa adafunze.

    Ku ruhande rwa Ishimwe François Xavier, urukiko rwavuze ko raporo ya Cyber Crime yagaragaje ko telefoni ye yakoreshejwe mu gukwirakwiza ayo mashusho.

    Ku birego bya Pazzo Man, havuzwe raporo ya Cyber igaragaza ibiganiro yagiranye n’abandi, harimo no kuba yarageraga kuri email ya Yampano. We n’umwunganira bavuze ko atigeze asakaza amashusho, nawe basaba ko yakurikiranwa adafunze.

    Pappy Nesta na we yasabye kurekurwa by’agateganyo, avuga ko atigeze asakaza aya mashusho ahubwo yayasabye agamije kumenya amakuru yavugwaga. Umwunganira we yashimangiye ko nawe nta mpamvu ikomeye yo kumufunga ihari.
    Ku rundi ruhande ariko ubushinjacyaha bwo bwavuze ko icyemezo cy’urukiko rw’ibanze gifite ishingiro, busaba ko abajuriye bakomeza gufungwa kuko iperereza rigikomeje.

    Urubanza rwapfundikiwe hanzuwe ko umwanzuro wa nyuma kuri ubu bujurire uzasomwa ku wa 5 Mutarama 2026 ku isaha y’i saa kumi.

    Djihad yongeye guhakana ibyo aregwa

    Source : http://isimbi.rw/djihad-mu-bujurire-yahakanye-ibyo-aregwa-igihe-umwanzuro-uzasomerwa.html

  • Ntabwo twari twabuze ahandi tujya – Khalifan na Oxygen basubije abasebeje inzu biregeyemo #rwanda #RwOT

    Khalifan Govinda na Oxygen bahishuye intimba batewe n’amagambo y’abantu babasebeje ku mbuga nkorambaga nyuma yo gushyira hanze amafoto y’ibirori ubwo aba bombi bari bagiye kwirega aho Oxygen yakuriye.

    Mu kwezi gushize ni bwo umuraperi Khalifan Govinda wari umaze igihe abana n’umuhanzikazi Oxgyen nk’umugore n’umugabo bafashe umwanzuro wo kujya kubyereka ababyeyi babo nk’uburyo bwo guha agaciro abagize uruhare mu gutuma bakura.

    Ku ikubitiro, Khalfan ni we wabanje kwereka umubyeyi we Oxygen mu muhango utaritabiriwe n’abantu benshi bijyanye n’uko we yabanje gusiga mama we amuhisha ko agiye kubana mu nzu n’umukunzi we ahitwa mu Karumuna, nyuma akaza gusabwa n’uyu mubyeyi we ko yazamwereka umukazana batiteguye.

    Ku wa 29 Ugushyingo 2025, ni bwo Khalfan wari ugaragiwe n’inshuti n’abavandimwe yerekeje mu karere ka Rubavu kwa nyirakuru wa Oxygen mu gikorwa cyo kwirega nyuma yo kubana batarakoze ubukwe.

    Nyuma y’aho, Imbuga nkoranyambaga za Oxygen zongeye guhura n’inkubiri y’ibitekerezo byiganjemo ibibagaya mu buryo bukomeye nyuma yo gushyira hanze amafoto yerekanaga uko ibirori byagenze.

    Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga by’umwihariko Instagram banenze aba bombi kuba barananiwe gusiga irangi mu nzu bateganyaga kuzakoreramo ibirori ahubwo bagashyira amafaranga menshi mu kwita ku buryo bagaragara mu gihe aho baturuka hadasa neza.

    Hari n’abarenze aho babagaya uburyo babonye amafaranga yo gukodesha imodoka bagendamo ndetse no gukora amashusho meza y’ibihangano byabo ariko bakananirwa gusimbuza urugi rw’ibiti rwari ruri mu nzu ya nyirakuru kandi babifitiye ubushobozi.

    Mu kiganiro batambukije kuri shene yabo ya Youtube, Nizeyimana Odo wamamaye nka Khalfan na Irumva Jeanne d’Arc wamamaye nka Oxygen basabye abantu kubanza kumenya aho umuntu aturuka mbere yo gufata umwanzuro w’ibyo bashyira ku mbuga nkoranyambaga ku myanzuro bafashe.

    Oxygen yashimangiye ko bababajwe n’uburyo abantu babasamiye hejuru batabanje kumenya uko iyo nzu yasaga mbere yuko ihinduka uko yasaga muri aya mafoto.

    Yagize ati 'Nkiri umwana iriya nzu nta n’urugi rwabagaho, twashyiragamo umwenda washoboraga kuba ari nk’ishuka yashaje cyangwa igitenge. Nta sima yabagamo ndetse nasengaga Imana buri munsi ngo izamfashe tube mu nzu irimo sima n’amashyarazi.'

    Oxygen yakomeje yerekana ko yababajwe n’uburyo abantu bavuze ko bari mu nzu mbi batabanje kumenya ko impamvu babikoze ari uko bari bagamije guha agaciro nyirakuru wamureze mu cyimbo cy’ababyeyi be bitabye Imana akiri muto.

    Ati 'Twari dufite ahantu henshi heza twagomba gukorera ibirori byacu, hari amahoteli twamamaza, hari inzu nziza za bene wacu twari bugemo ariko icyo twashakaga byari uguha icyubahiro uriya mukecuru mfata nk’umubyeyi wange.'

    Iby’urukundo rw’abo bombi byamenyekanye cyane nyuma y’uko uyu mukobwa agaragaye mu ndirimbo ya Govinda yise 'La Fin’ akavuga ko ari umukunzi we ndetse bahisemo kubana.

    Khalfan na Oxygen banenze bavuze ko bababajwe n’abanenze aho bagiye kwiregera

    Source : http://isimbi.rw/ntabwo-twari-twabuze-ahandi-tujya-khalifan-na-oxygen-basubije-abasebeje-inzu.html

  • Burya ndashaje njyeze aho kwisabira Rayon kuyikinira? #rwanda #RwOT

    Hakizimana Muhadjiri yateye utwatsi amakuru avuga ko yisabiye kujya gukina muri Rayon Sports, ngo yaba ashaje.

    Uyu mukinnyi uheruka gutandukana na Police FC, nta kipe yari afite, mu minsi yashize akaba yaravuzwe muri Rayon Sports ko yayikomanzemo ashaka kuyerekezamo.

    Ubwo yari ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali yerekeje gukina muri Kenya, yabwiye Vida Sports ko atigeze asaba iyi kipe kuyerekezamo.

    Ati “Kuvugana ntabwo byari ibintu nk’uko numva abantu babivuga, ngo narasabye, narasabye. Ariko nanjye ndashaje, ngo narasabye gukina muri Rayon kuko nta bushobozi nari mfite bwo kuyikinira ariko ntabwo ari ko bimeze.”

    “Abantu bavuga ibyo bashaka, ariko Nyagasani aba afite gahunda ze. Iyo ntafite ikipe ibya Rayon bakunda kubivuga ariko nta biganiro bihambaye byigeze bibaho. Nta bintu byinshi twigeze tuganira byari kunyerekeza muri Rayon Sports.”

    Hakizimana Muhadjiri akaba yerekeje mu ikipe ya Nairobi United ikina mu cyiciro cya mbere muri Kenya akaba asanzeyo Buregeya Prince. Iyi kipe iri mu matsinda ya CAF Confederation Cup.

    Hakizimana Muhadjiri yateye utwatsi ibyo kwisabira Rayon Sports kuyerekezamo

    Source : http://isimbi.rw/burya-ndashaje-njyeze-aho-kwisabira-rayon-kuyikinira.html