Author: webrwanda

  • Kenya: Umugabo yatoraguye Miliyoni 1,8 ayasubiza nyirayo amuhembamo ibihumbi bibiri gusa #rwanda #RwOT

    Hirya no hino ku mbugankoranyambaga bakomeje kuvugishwa n'inkuru y'uyu mugabo wo mu gihugu cya Kenya wagaruye amafaranga million 1.8 umugenzi yari yibagiriwe mu modoka maze bamuhemba ibihumbi bibiri byonyine.

     

     

    Hamaze iminsi havugwa inkuru ko umugabo wo mu gihugu cya Kenya yatotaguye million 1.8 ariko abantu benshi ntago bari bakamenye icyo bahembye uyu mugabo wagize umutima ukomeye wo kugarura amafaranga menshi gutyo.

     

     

    Nyuma yo guhembwa amafaranga ibihumbi bibiri gusa kandi yagaruye million imwe irenga, abantu benshi bo mu gihugu cya Kenya bakomeje kwibaza icyateye abamuhembye kumuha amafaranga macye gutyo Kandi yagaruye akayabo k'amafaranga menshi.

     

     

     

    Gusa uyu mugabo wagaruye ayo mafaranga yose, yashimiwe na nyirayo wari wayibagiriwe mu modoka yuyu mugabo, ndetse ahabwa ishimwe n'ubuyobozi kuba yagize Umutima ukomeye wo kugarura amafaranga menshi cyane gutyo. Gusa ngo amafaranga uwayibagiriwe mu modoka ashobora kuba Atari aye ariyo mpamvu atahembye uwayagaruye amafaranga menshi.

     

     

    Icyakora abakoresha imbugankoranyamaga bo ntibumva uburyo umuntu ahembwa ibihumbi bibiri gusa Kandi yagaruye million imwe irenga.

     

    Ese Ari wowe ayo mafaranga wayagarura!? Wakemera ko uhabwa igihembo gito gutyo nkuko bivugwa!? Wowe ubyumva Ute!??

     

     

     

    Source: muranganewapaper.com

    The post Kenya: Umugabo yatoraguye Miliyoni 1,8 ayasubiza nyirayo amuhembamo ibihumbi bibiri gusa appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/kenya-umugabo-yatoraguye-miliyoni-18-ayasubiza-nyirayo-amuhembamo-ibihumbi-bibiri-gusa/

  • REG WBBC yasoje nabi imikino Nyafurika #rwanda #RwOT

    REG W BBC yahabwaga amahirwe yo kugera ku mukino wa nyuma wa 'FIBA Africa Women’s Basketball League’, yasoreje ku mwanya wa 4.

    Ni nyuma yo gutsindwa na Inter Clube yo muri Angola amanota 83-63 mu mukino wo guhatanira umwanya wa 3 wabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19 Ukuboza 2023 mu irushanwa rimaze iminsi ribera mu Misiri.

    Inter Clube wabonaga irusha REG WBBC cyane, binyuze mu bakinnyi nka Cristina Matiquite byatumye batakaza agace ka mbere ku manota 27-21.

    Abakinnyi ba REG WBBC barimo Nia Clouden na Destiney Promise Philoxy bashyizemo imbaraga mu gace ka kabiri ariko biba iby’ubusa, Inter Clube bagiye kuruhuka iri imbere n’amanota 54-38.

    Agace ka 3, REG WBBC yagatsinze ku manota 16-15, no mu gace ka nyuma ntacyo bakoze, umukino warangiye ari amanota 83-68 ya REG WBBC, ibura umwanya wa 3.

    REG WBBC ntiyahiriwe n’irushanwa

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/reg-wbbc-yasoje-nabi-imikino-nyafurika

  • Ndimo kunyura mu buzima bugoye – Mugunga Yves yatoboye abwira Kiyovu Sports icyifuzo cye #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa Kiyovu Sports, Mugunga Yves yamaze kwandikira Kiyovu Sports ayisaba ko basesa amasezerano aho avuga ko ari mu buzima bugoye kubera kumara amezi 3 adahembwa.

    Uyu mukinnyi yari yanze gukina umukino wa APR FC wabaye tariki ya 2 Ukuboza 2023 kubera ideni bamufitiye ririmo umushahara ndetse na miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda yari yasigaye ku yo yaguzwe.

    Yababwiye ko byibuze nabona miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda yemera akajya mu kibuga ibindi bikazaza nyuma, bamubwiye ko yaza agakina ubundi akayahabwa nyuma y’umukino cyane ko yari yizeye kubona amafaranga kuko ari yo yari yishyuje.

    Bemeye kumusinyira Sheki ya miliyoni ajya mu kibuga ayifite, nyuma y’umukino agiye kubikuza asanga ntizigamiye. Yarihanganye iminsi 3 ari nabwo yajyaga gukina umukino wa Mukura VS i Huye, nyuma yo gusanga nta mpinduka yahisemo guhita ahagarika ibikorwa byose by’ikipe birimo no gukora imyitozo.

    Mugunga Yves winjiye muri Kiyovu Sports muri uyu mwaka w’imikino avuye muri APR FC, aheruka gukinira Kiyovu Sports tariki ya 6 Ukuboza 2023 mu mukino iyi kipe yatsinzwemo na Mukura VS 4-1.
    Nyuma y’uyu mukino ntabwo uwa Etincelles ndetse n’uwa Rayon Sports banganyijemo 1-1 yawugaragayemo.

    Tariki ya 12 Ukuboza, Kiyovu Sports ikaba yarandikiye uyu rutahizamu imusaba ubusobanuro bw’aho amaze iminsi yarataye akazi.

    Mu ibaruwa ye y’uyu munsi yabwiye ubuyobozi bwa Kiyovu Sports ko amaze iminsi arwaye Infection yo mu maraso.

    Akomeza avuga ko yifuza gusesa amasezerano kuko iyi kipe itubahirije amasezerano bagiranye, yamuhaye Sheki itazigamiye ndetse akaba amaze amezi atatu nta mushahara, ubu akaba abayeho nabi kuko gukina ariko kazi kamutunze.

    Ati “amafaranga twumvikanye mwari munsigayemo ninjira muri Kiyovu Sports, Umunyamabanga Karangwa Jeanine yampaye Sheki itazigamiye iri mu mazina ye avuga ko anyishuye ideni ryari risigaye ku mafaranga twari twarumvikanye.'

    'Icyifuzo cyanjye bitewe n’ubuzima bugoranye mbayemo muri Kiyovu Sports bijyanye n’akazi nagize umwuga, birangora kuba nakina ntabona umushahara kuko kugeza ubu hashize amezi atatu ntarahembwa akaba ari yo mpamvu mbasabye ko twasesa amasezerano maze ngahabwa ibaruwa indekura nkishakira indi kipe.'

    Mugunga Yves yazamukiye mu ishuri ryigisha umupira rya APR FC, nyuma azamurwa muri APR FC nkuru muri 2018, batandukanye muri 2023 ari bwo yajyaga muri Kiyovu Sports.

    Mugunga Yves yasabye gusesa amasezerano na Kiyovu Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ndimo-kunyura-mu-buzima-bugoye-mugunga-yves-yatoboye-abwira-kiyovu-sports-icyifuzo-cye

  • Abagabo baratwanga ngo turi babi ! Abakobwa bo mu gihugu cya Kenya bavuze imbogamizi bahura nazo mu rukundo #rwanda #RwOT

    Inkuru ikomeje kuvugisha benshi ku mbugankoranyambaga ni inkuru y'aba bakobwa ikomeje kuvugisha benshi kubera uburyo bavuze ko abagabo benshi babanga ndetse ko bahura n'imbogamizi kubera uko bateye.

     

     

    Mu kiganiro aba bakobwa bagiranye n'umunyamakuru Lynn Ngugi, nibwo Agnes na Charity bavuze byinshi ku buzima bwabo ndetse bavuga ko abagabo benshi babanga kubera ingano yabo.

     

     

    Agnes ufite ibiro 240 yavuze ko nawe ubwe nta kizere yigirira kubera ingano ye nawe ubwe ngo imutera ikibazo. Yavuzeko kubera umubyibuho ukabije afite ndetse n'ibiro byinshi byangije ubuzima bwe burundu aho abasore bose bamwanga ngo batamukunda.

     

     

    Ndetse n'uyu charity nawe ubwo ni munini cyane kuko afite ibiro 130, nawe ahamya ko ahura nimbogamizi kubera ibiro byinshi. Bakomeje bavuga ko iyo bari kugenda ku muhanda abantu benshi baba babaseka.

     

     

    Iyo bigeze mu rukundo ngo bavuga ko nta musore n'umwe ubikoza, kuko ngo ingano yabo itabemerera gukundwa. Icyakora bavuga ko no kubona imyenda ibakwiye ari ikibazo kuri bo kuko ngo ingano yabo kubona imyenda bisaba kudodesha cyangwa bakajya mu isoko mu bambere kugira ngo nabone imyenda ibakwiye.

     

     

    Bavuze ko bari gukora uko bashoboye ngo nagabanye ibiro, ndetse ko ngo bashaka abasore babakunda bityo nabo bakumva umunyenga wurukundo abandi babarushije.

     

     

     

    Source: muranganewspaper.com

    The post Abagabo baratwanga ngo turi babi ! Abakobwa bo mu gihugu cya Kenya bavuze imbogamizi bahura nazo mu rukundo appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/abagabo-baratwanga-ngo-turi-babi-abakobwa-bo-mu-gihugu-cya-kenya-bavuze-imbogamizi-bahura-nazo-mu-rukundo/

  • Don Jazzy yavuze ko yubatse indi nzu kubera ko iyo yabagamo atakunze ubwiherero bwayo #rwanda #RwOT

    Rurangirwa muri muzika ya Nigeria ndetse akaba umushoramali mu bahanzi Don Jazzy  akaba boss w'inzu ireberera inyungu z'abahanzi yitwa Marvin Records, yavuze ko kubera atakunze ubwiherero bw'inzu yabagamo, byatumye yimuka akabuka indi nzu.

     

     

    Inkuru ducyesha ikinyamakuru Thetalk.ng, ivuga ko uyu mugabo Don Jazzy hamaze iminsi myinshi bivugwa ashobora kuba yarubatse indi nzu, icyakora ntago hari hazwi impamvu nyamukuru yatumye yimuka mu nzu yabagamo akajya kuba ndetse akubaka inzu nshya.

     

     

    Nibwo inkuru ikomeje gusakara ku mbugankoranyambaga ko uyu mugabo Don Jazzy yubatse indi nzu kubera ko iyo yabagamo atakunze ubwiherero bwayo, bityo nkumwe mu batunze agatubutse mu gihugu cya Nigeria yiyemeza kubaka indi nzu nshya.

     

     

    Abakoresha imbuga nkoranyamaga bakomeje kuvugishwa n'uburyo uyu mugabo ashobora kwanga kuba munzu akajya kuba muyindi, gusa ubusanzwe uyu mugabo azwiho gutunga amafaranga menshi amwemerera kuba yakubaka indi nzu ntakibazo ahuye nacyo.

     

     

    Ubusanzwe uyu mugabo azwiho kugira abahanzi batandukanye ibyamamare dore ko ariwe ureberera inyungu z'umuhanzi Rema, ndetse n'abandi benshi bahagaze neza muri iyo minsi.

     

     

     

     

    Source: thetalk.ng

    The post Don Jazzy yavuze ko yubatse indi nzu kubera ko iyo yabagamo atakunze ubwiherero bwayo appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/don-jazzy-yavuze-ko-yubatse-indi-nzu-kubera-ko-iyo-yabagamo-atakunze-ubwiherero-bwayo/

  • Amakipe 4 y'u Rwanda, 2 mu bagabo n'andi 2 mu bagore yerekeje i Mombasa gukina imikino ya Beach-Volleyball #rwanda #RwOT

    Amakipe 2 mu bagore n'andi 2 mu bagabo yitabiriye imikino ya CAVB Zone5 iteganyijwe i Mombasa muri Kenya kuva tariki ya  20 Ukuboza 2023 hashakwa itike y'imikino Nyafurika ndetse n'imikino Olempike 2024.

    Ni imikino igiye gukinwa ku ruhande rw'u Rwanda ruhagarariwe n'abakinnyi bakoreye imyitozo mu karere ka Rubavu bitegura iri rushanwa.

    Ikipe ya mbere y'u Rwanda mu Bagabo igizwe na Ntagengwa Olivier aho azafatanya na Gatsinzi Venuste, indi kipe igizwe na Akumuntu KAVALO Patrick afatanyije na Niyonkuru Gloire.

    Aba bakinnyi bazatozwa na Mudahinyuka Christophe usanzwe yungirije mu ikipe ya Rwanda Revenue Authority y'Abagore.

    Mu kiciro cy'Abagore u Rwanda ruhagarariwe na Munezero Valentine ari kumwe na  Mukandayisenga Benitha ndetse na Uwiringiyimana Albertine azafatanya na Tuyishime Aloysie.

    Ku ruhande rw'ikipe y'abagabo izaba itozwa na Masumbuko Jean de Dieu usanzwe ari umutoza wungirije mu ikipe ya Police y'Abagore.

    Aya makipe yombi akaba yarerekeje muri Kenya mu mujyi wa Mombasa kuri uyu wa mbere, biteganyijwe ko imikino izatangira gukinwa kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Ukuboza 2023.

    The post Amakipe 4 y'u Rwanda, 2 mu bagabo n'andi 2 mu bagore yerekeje i Mombasa gukina imikino ya Beach-Volleyball appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/amakipe-yu-rwanda-2-mu-bagabo-nandi-2-mu-bagore-berekeje-i-mombasa-gukina-imikino-ya-beach-volleyball/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amakipe-yu-rwanda-2-mu-bagabo-nandi-2-mu-bagore-berekeje-i-mombasa-gukina-imikino-ya-beach-volleyball

  • Mugunga Yves yasabye Kiyovu Sports ko yamurek… – #rwanda #RwOT

    Mu ibaruwa uyu rutahizamu w’ikipe y’igihugu “Amavubi” yanditse kuri iki gicamunsi, yavuzeko kubera ubuzima abayemo, yifuza ko Kiyovu Sports batandukana ku bwumvikane, ikamwemerera kwishakira indi kipe.

    Uyu musore mu rwandiko rwe, yakomeje avuga ko  impamvu yari amaze iminsi atitabira imyitozo, ari ikibazo cy’uburwayi kwa muganga bamusanganye, ndetse kubera ubukwe akabura uko yivuza neza ngo agaruke mu kazi.

    Uyu musore nta gihe yari amaze ageze muri Kiyovu Sports gusa asa naho yamaze kuyihurwa 

    Mugunga kandi yatangaje ko kubera sheki bamuhaye itazigamiye, kongeraho uburyo kuva yagera muri iyi kipe amaze amezi atatu adahembwa, yifuza ko basesa amasezerano ubundi akishakira indi kipe.

    Mugunga Yves yageze muri Kiyovu Sports avuye mu ikipe ya APR FC yakuriyemo, akaba yaratsindiye Kiyovu Sports ibitego bigera kuri 3 muri uyu mwaka w’imikino turimo. 

    Amakipe nka Rayon Sports na Mukura Victory Sports ari gucungira hafi ngo arebe ko uyu musore bamwongera mu bakinnyi bazakoresha mu mikino yo kwishyura.

    Mugunga yanamenyesheje ikipe ya APR FC yamureze ko ashaka kuva muri Kiyovu Sports

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137761/mugunga-yves-yasabye-kiyovu-sports-ko-yamureka-akigendera-137761.html

  • Hariho indirimbo yise Condom! Danny Vumbi yam… – #rwanda #RwOT

    Yabitangaje mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Ukuboza 2023, cyabereye kuri L'Hasciande i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali.

    Danny Vumbi yavuze ko muri rusange yagize igitekerezo cyo gukora iyi Album bitewe n'ibihe by'umuziki yanyuzemo, aho atari yemerewe gukora indirimbo kubera ko yitegura gusesa amasezerano.

    Ni umwaka afata nk'urura, kuko hitabajwe amategeko kugirango impande zombi zikiranuke mu mahoro. Ntiyari yemerewe gukora indirimbo, ariko yashoboraga kuririmba mu bitaramo bitandukanye no kwandikira indirimbo abahanzi banyuranye.

    Muri rusange, uyu munyamuziki avuga ko amasezerano yari afite muri Kikac, atamwemereraga gukora ikindi gihangano mu gihe cyose batakomezanyije imikoranire.

    Album y’uyu muhanzi iriho indirimbo 10, kandi avuga ko yari imaze hafi umwaka ibitse muri studio. Iriho indirimbo zikozwe mu njyana zinyuranye.

    Danny yavuze ko yatandukanye na Kikac kubera kutubahariza amasezerano ku mpande zombi. Ati 'Nta mpamvu yo kuzirikanwaho, muziritswe n’izo mpapuro, ariko nanone zirakomeye kubera ko n’izo zatumye mara umwaka wose ntakora.”

    Yavuze ko yaseshe amasezerano hasigaye amezi hafi umunani kugirango agere ku ndunduro. Ati 'Byabaye ngombwa ko twifashisha abanyamategeko, kandi igikorwa cyagenze neza, Danny Vumbi ari aho ari kugerageza kwiteza imbere…”

    Danny avuga ko n’ubwo umwaka warangiye adashyira hanze, ariko yagiye agira uruhare mu kwandika indirimbo z’abahanzi banyuranye, yaba muri icyo gihe yamaze adakora indirimbo ndetse no muri iki gihe hari indirimbo z'abandi bahanzi yanditse.

    Danny yavuze ko amasezerano agirana n’abahanzi, muri iki gihe atamwemerera gutangaza ko hari uruhare yagize ku ndirimbo. Yavuze ko yatangiye kwandika indirimbo agira inama abahanzi, nyuma abikora nk’akazi ka buri wese.

    Yavuze ko ubu ageze ku rwego rw’aho akora indirimbo ikarangira, hanyuma umuhanzi akajya muri studio, akayimugurira yose.

    Danny yavuze ko indirimbo yagurishije umuhanzi ku giti cye yahagaze Miliyoni 1.5 Frw, hanyuma ikigo cya Leta yaciye amafaranga menshi ni Miliyoni 3 Frw.

    Danny Vumbi yavuze ko indirimbo ye 'Condom' iri kuri iyi Album, itandukanye n'uburyo umuntu ayumva, kuko aba akangurira abantu kugira umutima mwiza 'kuko hari igihe umuntu aguhemukira ukibaza uti nk'uyu yavukiye iki? Kuki Papa we atakoresheje Condom ngo ntavuke.'

    Uyu muhanzi yavuze ko Album ye ya kane yabashije kujya hanze, kubera uruhare rw'umugore we ndetse na Bruce Melodie. Ati 'Ejo bundi umugore wanjye yaraye muri studio ari kumwe na Bob Pro bari kurangiza iyi Album. Urumva rero yaramfashije cyane.'

    'Cover' y'iyi album agaragaraho ameze nk'umuntu utumura itabi! Yavuze ko yayitekerejeho mu 'rwego rwo gushushanya umwaka w'ubwigunge' nagize muri Kikac. Ariko kandi avuga ko yari yatekereje gukoresha 'Cover' imugaragaza ameze nk'umuntu uri muri gereza, ariko abajyanama be bamubwira guhitamo 'cover' imugaragaza ameze nk'uri gutumura ku itabi.

    Album ye ya kane yakozwe n’aba Producer batandukanye barimo nka Tellthem ufiteho indirimbo 7, Pastor P, Made Beats na Bob Pro, buri wese akagiraho indirimbo imwe imwe.

    Nta ndirimbo yakoranyeho n'undi muhanzi iri kuri iyi album. Ariko Danny Vumbi avuga ko iriho indirimbo 'Usigare amahoro' y'umuhanzi Nkurunziza François yasubiyemo.

    Danny avuga ko yasubiyemo iyi ndirimbo kubera ko yakundaga kuyumva ataraba umuhanzi. Ati 'Narayikundaga cyane ntaraba umuhanzi.'


    Intangiriro y'umuziki wa Danny Vumbi

    Danny Vumbi yatangiye umuziki mu 2004, icyo gihe yinjiye anashinga itsinda rya The Brothers yabarizwagamo na bagenzi be.

    Yibuka ko igitaramo cya mbere bakoze bahembwe ibihumbi 20 Frw. Kandi avuga ko mu 2009 ubwo bakoraga indirimbo ‘Bya bihe’ byabaye nk’intangiriro yo gutandukana.

    Danny yavuze ko muri uriya mwaka, bacitse intege, kandi buri wese atangira urugendo rwo kwikorana

    Mu 2010, nibwo yasohoye album ye ya mbere yise ‘Urugendo’ iriho indirimbo yakoranye n’abahanzi barimo The Ben, Jay Polly, Kamichi n’izindi.

    Imwe mu ndirimbo yamenyekanyeho iriho ‘Wabigenza ute’. Niyo ndirimbo avuga ko yamenyekanye cyane.

    Yavuze ko hari umuntu wigeze kumugira inama yo kumukorera igitaramo cye, kandi akamwishyura Miliyoni 2 Frw, hanyuma byose akabyikorera.

    Danny yavuze ko yanze gutanga iki gitaramo, ahitamo kucyitegurira, ariko ko kiriya gihe yahombye cyane, ku buryo yinjije nibura ibihumbi 200 Frw.

    Uyu muhanzi igihe cyarageze asohora Album yise ‘Kuri Twese’, yakurikije Album yise ‘Inkuru Nziza’ iriho indirimbo nka ‘Umugozi’ yakoranye na Bruce Melodie, ‘Ibare’ n’izindi.

    Ni album avuga ko yamweretse ko ‘umuntu ashobora gucuruza mu buryo bwa Online.’    

    Danny Vumbi yamuritse Album ye ya kane yise '365' iriho indirimbo 10


    Danny Vumbi yavuze ko album ye yagizweho uruhare n'abarimo umugore we na Bruce Melodie


    Danny Vumbi avuga ko album ye yashyizwe ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki


    Danny yavuze ko hari umwaka yamaze muri Kikac atemerewe gukora indirimbo, kubera ko yari yasabye gusesa amasezerano


    AMAFOTO: Serge Ngabo-InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137758/hariho-indirimbo-yise-condom-danny-vumbi-yamuritse-album-yitiriye-umwaka-wubwigunge-yabaye-137758.html

  • Bagabo bacu mu mwigireho ! Umugabo wagaragaye mu muhanda ahetse umwana akomeje gushimwa cyane n'igitsina gore #rwanda #RwOT

    Ubusanzwe bizwi ko igitsina gore aribo bakwiye kujya baheka abana ariko burya ngo ubumwe ndetse n'uburinganire bukomeje gusakara aho umugabo nawe ari ngombwa ko ashobora guheka umwana ku buryo  yumva ntacyo bitwaye kuri we n'abamubonye bakabona ari ibisanzwe.

     

     

    Hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga bakomeje kuvugishwa n'inkuru y'amafoto y'uyu mugabo wagaragaye mu muhanda ahetse umwana mu mugongo maze atangira gushagarwa cyane n'igitsina gore kuko bumvaga ko nta mugabo wakora ibyo.

     

     

    Inkuru ducyesha ikinyamakuru The talk.ng, niho amashusho y'uyu mugabo ukomejwe kugirwa intwari kubwo kuba yemeye gufasha umugore we agaheka umwana. Ayo mashusho akomeje kuvugisha benshi ku mbugankoranyambaga cyane ku rubuga rwa TikTok aho ayo mashusho yanyujijwe.

     

     

    Icyakora uyu mugabo bivugwa ko aruwo mu gihugu cya Nigeria ndetse ko yagaragaye mu mihanda ya kamwe mu gace ka Nigeria maze asiga abamubonye Bose bifashe ku minwa batangazwa n'umutima mwiza ndetse ukomeye afite kubwo kwemera guheka umwana.

     

     

    Ibyo byatumye abagore benshi bavuga ko abagabo babo nabo bakwiye kwigira kuri uyu mugabo nabo bakajya baheka abana.

     

     

     

    Source: thetalk.ng

    The post Bagabo bacu mu mwigireho ! Umugabo wagaragaye mu muhanda ahetse umwana akomeje gushimwa cyane n'igitsina gore appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/bagabo-bacu-mu-mwigireho-umugabo-wagaragaye-mu-muhanda-ahetse-umwana-akomeje-gushimwa-cyane-nigitsina-gore/

  • Abahanzi nyarwanda bagiye bifashisha abagore… – #rwanda #RwOT

    Urukundo ni ikintu abanditsi n’abahanzi muri rusange bagerageje gusobanura bishingiye ku byiyumviro byabo cyanggwa  ku nkuru bagiye basoma ntibabasha kubisobanura nk’uko bikwiye kuko ruhorana udushya bitewe n’ibisekuru.

    Iyo bigeze ku rw’ababiri biba ibindi kuko usanga abarurimo bimura Isi isanzwe bakubaka iyabo hamwe umwe ashobora gushimisha undi batari kumwe yanamubabaza hagira uwitambika ugasanga ni we bihitanye.

    Dutereye amaso mu bahanzi nyarwanda twifuje kubagezaho urutonde rwa zimwe mu ndirimbo bagiye bakora bakifashisha mu mashusho yazo abagore bazo nubwo ntawahamya neza impamvu yabyo ariko ingana ururo kandi si iby’ubu,ibinyacumi birirenze bikorwa.

    Patient BizimanaUmuhanzi Patient Bizimana wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ku wa 19 Ukuboza 2021 ni bwo yarushinze  na Gentille Karamira mu birori byitabiwe n’abantu b’ingeri zitandukanye biganjemo abafite amazina azwi mu myidagaduro nyarwanda.

    Kuri uwo munsi,uyu mugabo yaratunguranye aririmbira umugore we  indirimbo yuzuyemo imitoma yise ‘Yampano’ yaje no kuyitunganya neza mu buryo bw’amashusho arimo n’ayo ku munsi y’ubukwe bwabo ashyira hanze.

    Ikaba yaragiye  hanze ku wa 27 Ukuboza 2021 aba bombi bagaragaramo bishimye cyane Gentille Karamira,ubona ko yanyuzwe n’urukundo n’impano y’umugabo we.

    Muyombo Thomas [Tom Close] Ku wa 30 Ugushyingo 2023 bivuze ko imyaka 10 yirenze nibwo Tom Close yasezeranye n’umukunzi w’igihe kirekire Niyonshuti Ange Tricia, kuri uwo munsi uyu muhanzi yafashe umwanya amuririmbira indirimbo zitandukanye.

    Tariki 18 Mutarama 2021 ni bwo uyu muhanzi yashyize amashusho y’iyi ndirimbo agaragaramo bombi bishimye ariko byumwihariko bibanze ku byaranze ubukwe bwabo ikaba yitwa ‘Byararangiye’.

    Yves Kana TrezzorTariki ya 01 Gicurasi 2021 ni  bwo Trezzor yemeranije kubaka akaramata na Mugabe Diane,nk’umuhanzi yaje gukora mu nganzo akora indirimbo yemeje ko yakoreye abakundana ariko byumwihariko umugore we.

    Uyu mugabo kandi yifashishije mu mashusho y’iyi ndirimbo yise ‘Uri Urukundo’ yashyize hanze mu buryo bw’amashusho ku wa 16 Gicurasi 2021 umugore we.

    Semivumbi Daniel [Danny Vumbi]Ni ubwo bamaze imyaka itari mike babana, bakaba banafitanye abana bakuru ariko Danny Vumbi ku muzingo yise ‘Inkuru Nziza’ yafashe umwanya azirikana umugore we mu ndirimbo yise ‘Urukundo rwa mbere’ banafatanya kuryoshya amashusho yayo yageze hanze ku wa 25 Werurwe 2021.

    Manzi James [Humble Jizzo]Tariki ya 16 Gashyantare 2017,yahuriye mu ndirimbo Amy Blauman uyu mugore usanzwe na we ari umunyamuziki yumvikana aririmba muri ‘Do You Know’ anagaragara mu mashusho yayo akina umukino w’urukundo na Jizzo baje no gushyingiranwa ku wa 24 Ugushyingo 2018.

    Nsengiyumva Emmanuel [Emmy]Uyu muhanzi uri mu bakorera umuziki wabo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa 30 Mutarama 2022 yasohoye indirimbo yise ‘Idantite’ igaragaramo we n’umugore we Umuhoza Joyce baryohewe n’ubuzima muri Tanzania aho ku wa 10 Ukuboza 2021 baherukaga gukorera ubukwe.

    Igor MabanoUyu mugabo wize akanaba n’umwarimu w’umuziki, nyuma y’ibyishimo by’ubukwe bwe na Laura Colette bwo ku wa 05 Nzeri 2021, yakoze mu nganzo yifashishije uyu mugore we mu mashusho meza, ashyira hanze indirimbo yari yarumvikanye ku munsi w’ubukwe aririmba, maze ku wa 19 Ukwakira 2021 ashyira hanze iyo yise ‘The One’ we na Laura akanyamuneza ari kose.

    Bahati Makaca Nyuma y’iminsi mike ashyingiranwe na Unyuzimfura Cecile,uyu mugabo uri mu bamaze igihe kirekire mu muziki,yafashe umwanya amurata ubwiza n’imico yihariye mu ndirimbo yise ‘You Complete Me’ tariki 22 Nzeri 2023,  ni nyuma y’uko biyemeje kubana ku wa 05 Kanama 2023.

    Rugamba YverryKu wa 12 Kanama 2022 ni bwo Yverry yasezeranye kubana akaramata na Uwase Vanessa [Vanillah],nyuma uyu muhanzi yifashishije amwe mu mashusho y’ubukwe bwabo abara inkuru yabo mu ndirimbo yise ‘Inshuti Yanjye’ bagaragaramo bombi.

    Ngabo Medard Jobert [Meddy]Uyu muhanzi we afite amateka yo kuba indirimbo yitwa ‘Ntawamusimbura’ ariyo yashibutseho urukundo rwe na Mimi Mehfira, iyi ndirimbo yagiye hanze  ku wa 08 Mutarama 2017 ni yo ya mbere agaragaramo n’umugore.

    Nyuma y’ubukwe bwabo bwabaye ku wa 22 Gicurasi 2021, ku wa 22 Nyakanga 2021 yashyize hanze ‘My Vow’ yakurikiwe ku wa 20 Nzeri 2021 na ‘Queen Of Sheba’ zose zigaragaramo aba bombi bakina umukino w’urukundo.

    Mugisha Benjamin [The Ben]The Ben na we yamaze kwiyongera ku rutonde rw’abahanzi nyarwanda bifashishije abagore babo mu ndirimbo aho ku wa 16 Ukuboza 2023 yashyize hanze iyo yise ‘Ni Forever’ mu mashusho yayo, aba ibyishimo ari byose na Uwicyeza Pamella.

    Aba bombi bakaba baramaze gusezerana imbere y’amategeko ndetse n’imihango yo gusaba no gukwa kwabo ikaba yarabaye ku wa 15 Ukuboza 2023, hategerejwe ko basezerana imbere y’Imana ku wa 23 Ukuboza 2023 mu bukwe butegerejwe na benshi.

    KANDA HANO UREBE INDIRIMBO ‘NI FOREVER’ YA THE BEN IRIMO UWICYEZA PAMELLA

    “>


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137723/abahanzi-nyarwanda-bagiye-bifashisha-abagore-babo-mu-mashusho-yindirimbo-zabo-137723.html