Author: webrwanda

  • Umugabo wa Hamissa Mobeto, Stephen Aziz Ki yapfushije umuhungu we #rwanda #RwOT

    Umugabo wa Hamissa Mobeto, Stephen Aziz Ki usanzwe ukinira ikipe ya Wydad Athletic Club yo muri Maroc ari kunyura mu bihe bikomeye by’akababaro nyuma yo kubura umwana we w’umuhungu.

    Aya makuru y’incamugongo yemejwe ku wa Gatanu tariki ya 2 Mutarama, binyuze mu itangazo ryashyizwe hanze n’ikipe ya Wydad AC, yihanganishije uyu mukinnyi n’umuryango we.

    Mu butumwa bwanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga z’ikipe, Wydad AC yavuze ko ibabajwe cyane n’urupfu rw’umwana wa Aziz Ki, isaba Imana kumwakira mu bwami bwayo no guha ihumure n’imbaraga umuryango wasigaye.

    Yagize iti 'Tubabajwe cyane no kubura umwana w’umukinnyi wacu Aziz Ki. Dusabye Imana kumwakira mu bwami bwayo, no guha umuryango we kwihangana n’ihumure.'

    Uyu mukinnyi yashakanye n’umunyamidelikazi w’icyamamare muri Tanzania, Hamisa Mobetto mu muhango w’ubukwe wabaye muri Gashyantare 2025 i Dar es Salaam aho aba bombi bakoze imihango gakondo izwi nka Nikkah.

    Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Tuuko News, Hamisa Mobetto ntabwo ari we nyina w’umwana witabye Imana.

    Aya makuru aje mu gihe Aziz Ki yari aherutse kwitwara neza mu mikino y’Igikombe cya Afurika (AFCON) kiri kubera muri Maroc, aho yafashije Burkina Faso gusoza mu makipe abiri ya mbere mu Itsinda E.

    Yagize uruhare rukomeye mu ntsinzi ya 2-0 babonye kuri Sudani, aho yatanze umupira wavuyemo igitego cya mbere cyabahesheje itike yo gukina muri ⅛ cy’irangiza. Burkina Faso izahura na Côte d’Ivoire ku wa Kabiri tariki ya 6 Mutarama, mu mukino wa 1/8.

    Umugabo wa Hamissa Mobeto, Aziz Ki yagize ibyago

    Source : http://isimbi.rw/umugabo-wa-hamissa-mobeto-stephen-aziz-ki-yapfushije-umuhungu-we.html

  • Bruce Melodie atunguye abafana be, abaha Ubunani #rwanda #RwOT

    Bruce Melodie yatunguranye azana ubwo yari asoje kuririmba muri The Nu-Year Groove cys The Ben, yahise ashyira hanze amashusho y’indirimbo ‘Pom Pom’yakoranye na Diamond Platnumz.

    Iki gitaramo cya 'The Nu-Year Groove' cyahurije hamwe Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie na Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben kuri uyu wa Kane tariki ya 1 Mutarama 2026.

    Iki gitaramo cyabereye muri BK Arena, cyaranzwe n’akanyamuneza n’umwihariko udasanzwe, cyane cyane ubwo Juno Kizigenza yagaragaraga ku rubyiniro mu buryo bwatunguranye, agasiga imbaga mu byishimo bidasanzwe.

    Ku isaha ya saa tanu zuzuye, ni bwo Symphony Band yatanze ikaze kuri Bruce Melodie, amatara ya BK Arena yose arazimywa, hagasigara amagambo '001' agaragara ku rubyiniro, code uyu muhanzi amaze iminsi yifashisha.

    Abafana bahise basamira hejuru, intero iba 'Melodie, Melodie', buri wese afata amafoto n’amashusho y’ibi bihe by’amateka mu muziki nyarwanda.

    Bruce Melodie yatangiye adatinda ku ndirimbo imwe, aho yahitaga ayikurikiza indi. Yaririmbye 'Henzapu’, akomereza kuri 'Ndakwanga’, abafana bakomeza kujya mu bicu mu buryo budasanzwe.

    Yakurikiyeho 'Uzandabure’ afatanyije na Symphony Band, aho abacuranzi ba guitar bari bambaye nk’aba 'cowboy' bo muri Mexique cyangwa Espagne, mu gihe abaririmbyi bamufashije bari bambaye imyenda y’umweru yose, bituma isura y’urubyiniro irushaho kuba nziza.

    Saa tanu n’iminota 15, Bruce Melodie wari umaze iminota umunani ku rubyiniro yaririmbye 'Igitangaza’, indirimbo ya Juno Kizigenza yakoranye na Kenny Sol, iri kuri alubumu ye 'Yaraje’ yakunzwe cyane.

    Mu buryo butunguranye, Juno Kizigenza, wambaye ikote ry’umukara rifite ubwoya bw’umweru ku ngofero n’ipantalo y’umukara ifite ibara ryereruka ku mifuka y’inyuma, yageze ku rubyiniro. Abafana bahagurutse, induru z’urukundo zisakara muri Kigali Arena, afatanya na Bruce Melodie gukomeza gushimisha imbaga.

    Bruce Melodie kandi yaririmbye 'Bucece’ yakoranye na Queen Cha, ayiririmbana n’abafana ijambo ku rindi, akurikizaho 'Ikinya’ yo mu 2017, imwe mu ndirimbo zamuhesheje izina rikomeye.

    Iki gitaramo cyagaragaje umubano mwiza w’abahanzi bakomeye mu Rwanda, gusa ariko binabutsa ubwo muri Kamena 2021; Bruce Melodie yaratangazaga ko yahaye Juno Kizigenza na Kenny Sol umwanya wo kwigenga nyuma yo kubafasha mu muziki kuva mu 2020 binyuze mu mushinga 'Igitangaza’.

    Mu isanga imwe n’iminota irenga 15 yamaze ku rubyiniro, yashimishishije abakunzi be aho yasore kuri “Ogera” indirimbo yakoranye na Bwiza bayikoreye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame. Bwiza yahise amusanga ku rubyiniro barayiririmbana.

    Ubwo yari asoje yahise atungurana bwa mbere indirimbo yakoranye na Diamond Platnumz bise “Pom Pom” bayerekaniye muri Arena, bishimisha bikomeye abakunzi be.

    Juno Kizigenza yatunguranye ku rubyiniro Melodie arimo aririmba

    Source : http://isimbi.rw/bruce-melodie-atunguye-abafana-be-abaha-ubunani.html

  • Kuzirikana Jay Polly! Ibintu 5 bidasanzwe The Ben yakoreye muri 'The Nu –Year Groove’ #rwanda #RwOT

    The Ben yongeye kwerekana ko atari umuhanzi wo kwisukirwa nyuma yo gusiga abitabiriye igitaramo 'The Nu —Year Groove’ cyaberaga muri BK Arena basiganuza ubudasa bwe, aho igitaramo cyosojwe abakunzi b’ubumuziki banyuzwe.

    Ni igitaramo yari yatumiyemo Bruce Melodie, mukeba we mu muziki na we wahacanye umucyo, cyabaye mu ijoro rya tariki ya 1 Mutarama 2026 cyambukiranya umunsi kugeza tariki ya 2 Mutarama 2026.

    ISIMBI twaguteguriye ibintu bitanu bidasanzwe The Ben yakoreye ku rubyiniro.

    Imyinjirire ye kuri Stage

    Ku isaha y’i saa sita n’iminota mirongo ine n’umunani z’ijoro ni bwo Mugisha Benjamin wamenyekanye nka The Ben yageze ku rubyiniro yakirwa n’urusaku rw’ibyishimo by’abafana bari bakubise buzuye inyubako ya BK Arena.

    Nyuma y’uko abashyushyarugamba barimo Anitha Pendo na Luckman Nzeyimana bari bamaze kumutaka no kumuvuga ibigwi mu buryo busanzwe, hahise hazimywa amatara yose yo muri BK Arena hanyuma hasigara hagaragara amashusho y’uyu muhanzi ari kwambikwa ikamba anakurura igisamagwe ndetse hari n’ikindi gihagaze ku musozi igisamagwe nk’inyamaswa ikunzwe kumwitirirwa.

    Nyuma yaho The Ben yahise yakirwa n’ibishashi by’amatara y’amatelefoni yari yakijwe n’abafana be nk’ikimenyetso cyo kumwishimira, ibintu byatumye ibishimo by’abafana birushaho gusaga BK Arena.

    Gucyeza Bruce Melodie barebanaga ay’ingwe

    The Ben mbere yo gutangira kwinjira mu mujyo nyir’izina wo gususurutsa abitabiriye 'The Nu —Year Groove’, yatunguranye ashimira mugenzi we Bruce Melodie wari umusigiye urubyiniro aho yatangaje ko iki gitaramo kibahurije hamwe ari urufatiro rwo gushyira ibintu ku rundi rwego bafatanyije.

    Yagize ati 'Iyi ni intangiriro yo gufata ibi bintu tukabijyana kure cyane, ni dufatana ibiganza turabijyana kure cyane.'

    Ibi byatangajwe n’uyu muhanzi byaje bikuraho icyari kimeze nk’ihangana ryuje ubukeba ryari rimaze iminsi rumvikana hagati y’aba bahanzi biteguraga guhurira muri iki gitaramo.

    Kuzirikana nyakwigendera Yvan Buravan na Jay Polly

    The Ben yongeye kuzamura amarangamutima y’abakunzi b’umuziki nyarwanda nyuma yo kuririmba indirimbo 'Malaika’ ya nyakwigendera Yvan Buravan mu rwego rwo kumuzirikana.

    Buravan yitabye Imana kuwa 17 Kanama 2022 aguye mu bitaro byo mu Buhinde aho yari yaragiye kwivuriza.

    Tiger-B yanibukije abitabiriye igitaramo inganzo ya Tuyishime Joshua wamamaye muri HipHop nyarwanda nka Jay Polly, ubwo yahaga ikaze abarimo P-Fla , murumuna we, Green —P bahoze mu itsinda rya Tuff Gang kuza kuririmba indirimbo yitwa 'Kwicuma’ bakoranye na nyakwigendera.

    The Ben kandi yanazanye abana babiri basizwe na Jay Polly nk’ikimenyetso cyo kuzikirikana itafari rye ku ruganda rw’umuziki nyarwanda.

    Imbyino zikurura amaso

    The Ben watangiye aririmbira abafana be indirimbo aheruka gushyira hanze yise ' Indabo Zange’ yinjiye ku rubyiniro ari kumwe n’itsinda rigari ry’ababyinnyi bambaye imyenda itukura n’umukara mu gihe bamufashije kuzamura umurindi w’ibyishimo by’abari bitabiriye iki gitaramo.

    Aba babyinnyi barushijeho gushyira ibintu ku rundi rwego ubwo The Ben yaririmbaga zimwe mu ndirimbo ze zibyinitse nka 'Ndi uw’i Kigali’ yakoranye na K8 na Meddy ubwo babanaga muri Press One , 'Why’ yaririmbanye na Diamond ndetse n’iyitwa 'Plenty Love’ yitiriye album ye iheruka.

    Uyu muhanzi kandi yanahamagaye itorero 'Inyamibwa’ risanzwe ribyina mu mujyo wa gakondo rimufasha gususurutsa abitabiriye iki gitaramo.

    Kwitiza umusada w’abandi bahanzi bafite izina rinini

    Nyuma y’uko ku cyumweru tariki ya 31 Ukuboza 2025, umuhanzikazi uri mu bakunzwe muri Uganda, Rema Namakula asesekaye i Kigali binavugwa ko yari aje gushyikira The Ben basanzwe ari inshuti muri iki gitaramo, uyu mugoroba waje kuba ikimenyetso simusiga ko burya nta nduru ivugira ubusa i musozi.

    Rema koko yaragaragaye ku rubyiniro ubwo yafatanyaga na The Ben kuririmba indirimbo bakoranye yitwa 'This is Love’ yaririmbanye n’abafana be bari basazwe n’ibyishimo.

    Usibye uyu muhanzikazi w’i Kampala, The Ben yanakiriye ku rubyiniro Chriss Eazy baririmbana indirimbo yitwa 'Folomiana’ bakoranye na Kevin Kade ndetse nyuma aza no gusangwa ku rubyiniro na Tom Close baririmbanye indirimbo bakoranye yitwa 'Sibeza’.

    The Ben yandikiye amateka muri Kigali Arena

    Source : http://isimbi.rw/kuzirikana-jay-polly-ibintu-5-bidasanzwe-the-ben-yakoreye-muri-the-nu-year.html

  • Amagambo arimo ubutumwa bukomeye umukunzi wa Niyomugabo Claude yamugeneye #rwanda #RwOT

    Mu gihe umwaka wa 2026 watangiraga, umukunzi wa Niyomugabo Claude, Umutoni Nadia yamwifurije kuzahirwa ngo kuba mu burinzi bw’Imana.

    Ni mu butumwa uyu mukunzi wa kapiteni wa APR FC yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram ahajya ubutumwa bumara amasaha 24.

    Nadia yagize ati “Umwaka mushya ku mugabo nkunda. Nkwifuriza ibyiza wowe mukundwa no kuri twe, ubuzima bwiza, amahirwe mashya n’uburinzi bw’Imana.”

    Claude na Nadia bamaze igihe bakundana ndetse ntibabihisha kuko batangiye kubigaragaza mu 2022.

    Umutoni Nadia akunze kugaragara ku mikino ya APR FC ndetse n’iy’Ikipe y’Igihugu Amavubi yaje gushyigikira umukunzi we Niyomugabo Claude.

    Nadia yifurije umugabo kuzagira umwaka mwiza

    Source : http://isimbi.rw/amagambo-arimo-ubutumwa-bukomeye-umukunzi-wa-niyomugabo-claude-yamugeneye.html

  • Ndicuza, uwamungarurira! Amarira ashoka bwa mbere Oprah yavuze ukuri ku itandukana rye na Katauti #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa filime wo muri Tanzania, Irene Uwoya wamamaye nka ‘Oprah’, yavuze ko Katauti yamukundaga cyane ndetse ntacyo atari gukora ahubwo ari we wamunanije kugeza batandukanye.

    Ibi uyu mugore uri mu bafite agatubutse yabugarutseho mu kiganiro “Ukuri wahishwe” yahuriyemo n’abarimo Kajala.

    Irene Uwoya yavuze ko impamvu atigeze avuga ku itandukana rye na Ndikumana Hamad Katauti wabaye umukinnyi w’Amavubi akanayabera Kapiteni ari uko ntawabimubajije.

    Ati “Sinabuvuzeho kuko nta muntu wabimbajijeho ariko na none simbona impamvu yo kubivugaho.”

    “Gusa na none kubivugaho si ikibazo kuri njye. Ni iki mushaka kumenya.”

    Bahise bamubaza bati “Byagenze gute ngo utandukane na Ndikumana.”

    Irene Uwoya yahise agira ati “Mbere na mbere navuga ko mu buzima bwanjye bwose bw’urukundo ni we mugabo (Ndikumana Hamad Katauti) wankunze cyane, ndakeka mu bagabo bose bankunze ari we wa mbere, yarankunze cyane cyane cyane, yanshyiraga imbere kurusha we.”

    Yavuze ko uyu mugabo wabaye umutoza wa Rayon Sports akitaba Imana muri 2017 yanashyiraga akazi ke mu bibazo ariko ngo umugore we yishime, gusa ngo kubera ubwana, baje batandukana.

    Ati “Sinatinya kuvuga ko icyatumye dutandukana ari njyewe ku giti cyanjye. Yari umuntu unkunda cyane, byageze aho agirana ibibazo n’ikipe ye kubera njyewe. Icyo gihe nari ntaratuza, ninjye nyirabayazana, ndakeka harimo n’ubwana, njye narongowe mfite imyaka 22, nari nkiri muto mbona nshaka gukora ibindi bintu.”

    “Nakwifuje ko icyo gihe cyakabaye ubu. Twatandukanye kubera ibyo. Kumubura ni kimwe mu bintu bimbabaza n’ubu.”

    Abajijwe ikintu yamubwira nubwo atakiriho, ariko abaye ahari icyo yamubwira, Oprah mu kiniga cyinshi, amarira ashoka ku matama yagize ati “Ndatekereza ko nakoresha umwanya wose ushoboka nkamusaba imbabazi.”

    Irene Uwoya yakoze ubukwe na Ndikumana Hamad Katauti muri 2008, muri 2013 baza gutandukana.

    Nyuma y’aho byavuzwe ko yakoze ubukwe na Dogo Janja ariko muri iki kiganiro yaje kubihakana avuga ko yakoze ubukwe bumwe mu buzima ari ubwo yakoranye na Ndikumana.

    Oprah yavuze ko yicuza ibyo yakoreye Katauti wamukundaga bitabaho

    Source : http://isimbi.rw/ndicuza-uwamungarurira-amarira-ashoka-bwa-mbere-oprah-yavuze-ukuri-ku.html

  • Bruce Melodie yasohoye indirimbo yise 'Pom Pom' yahuriyemo Diamond Platnumz na Brown Joel #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w'Umunyarwanda Bruce Melodie yashyize hanze indirimbo ye nshya yise 'Pom Pom', yakoranye n'icyamamare mu muziki Diamond Platnumz ukomoka mu gihugu cya Tanzania ndetse na Brown Joel wo muri Nigeria. Iyi ndirimbo yasohotse ku wa 1 Mutarama 2026, ikaba yari imaze igihe itegerezanyijwe amatsiko n'abakunzi b'umuziki.

    'Pom Pom' ifite umwihariko w'uko aba bahanzi bose bayiririmbyemo bakoresheje indimi gakondo z'ibihugu byabo. Bruce Melodie yaririmbye mu Kinyarwanda, Diamond Platnumz aririmba mu Giswahili, mu gihe Brown Joel we yaririmbye mu Iyoruba, ururimi gakondo rukoreshwa cyane muri Nigeria. Uyu mwihariko watumye indirimbo igira isura mpuzamahanga igaragaza umuco n'indimi zitandukanye za Afurika.

    Indirimbo ya, 'Pom Pom' iri mu bwoko bwa Afro, injyana iri kwitabirwa n'abantu benshi muri iki gihe. Amajwi yayo yatunganyijwe na C-Tea Beat, umwe mu batunganya imiziki bazwi ku rwego rwa Afurika, mu gihe amashusho yayo yo yatunganyijwe na Sacha Vybz.

    Si ubwa mbere Diamond Platnumz akoranye indirimbo n'umuhanzi wo mu Rwanda. Mbere yakoranye na Mico The Best mu ndirimbo 'Sinakwibagiwe', ndetse anakorana na The Ben mu ndirimbo 'Why'. Ibi bigaragaza uko ubufatanye bw'abahanzi bo mu Rwanda n'abo mu bindi bihugu bya Afurika bukomeje kwaguka.

    Bruce Melodie yasohoye indirimbo yise 'Pom Pom' yahuriyemo Diamond Platnumz na Brown Joel

     

    Source : https://kasukumedia.com/bruce-melodie-yasohoye-indirimbo-yise-pom-pom-yahuriyemo-diamond-platnumz-na-brown-joel/

  • Umunyamakuru wa Radio/TV10 Ndahiro Emmanuel yatawe muri yombi akekwaho gusagarira abasekirite muri Kigali Convention Centre #rwanda #RwOT

    Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi umunyamakuru wa Radio/TV10, Ndahiro Emmanuel uzwi ku izina rya Taikun, akekwaho gusagarira no gukubita abasekirite mu gitaramo cyari cyateguwe n'Umujyi wa Kigali.

    Ndahiro yafashwe ku wa 1 Mutarama 2026, nyuma y'ibikorwa byabereye mu mbuga ya Kigali Convention Centre, aho bikekwa ko yagiranye amakimbirane n'abashinzwe umutekano, bikarangira habayeho gukubita no gukomeretsa, kwangiza ibikoresho ndetse no gukoresha amagambo yo gukangisha.

    Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yabwiye itangazamakuru ko Ndahiro akurikiranyweho ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, no gukoresha amagambo arimo ibikangisho.

    Yongeyeho ko Ndahiro afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimihurura, mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane neza ibyabaye n'uko byagenze.

    Itegeko rihana umuntu ukomeretsa, ukubita cyangwa usagarira undi ku buryo bubabaje, rimutegeka igifungo kiri hagati y'amezi atandatu n'umwaka umwe, ndetse n'ihazabu iri hagati ya 100,000 na 300,000 Frw, igihe icyaha gihamijwe n'urukiko.

    Iyo icyaha cyatumye uwagikorewe arwara cyangwa atabasha kwiyitaho by'agateganyo, igihano kiba igifungo kiri hagati y'imyaka itatu n'itanu n'ihazabu ishobora kugera kuri 1,000,000 Frw.

    Mu gihe gukubita cyangwa gukomeretsa byateye ubumuga buhoraho, indwara idakira, gutakaza urugingo rw'umubiri cyangwa igice cyawo, igihano giteganywa ni igifungo kiri hagati y'imyaka itanu n'icumi, hamwe n'ihazabu iri hagati ya 1,000,000 na 2,000,000 Frw.

    RIB iributsa abaturage bose gukomeza kwitwararika, kwirinda inzoga n'ibindi bisindisha bikabije, cyane cyane mu bihe by'iminsi mikuru, kuko akenshi biba intandaro yo gukora ibyaha.

    Yanibukije kandi abantu bose gukomeza kugira ubworoherane n'imyitwarire myiza mu buzima bwa buri munsi, kuko kwica amategeko bigira ingaruka zirimo gufungwa no guhanwa n'amategeko.

    Umunyamakuru wa Radio/TV10 Ndahiro Emmanuel yatawe muri yombi akekwaho gusagarira abasekirite muri Kigali Convention Centre

    Source : https://kasukumedia.com/umunyamakuru-wa-radio-tv10-ndahiro-emmanuel-yatawe-muri-yombi-akekwaho-gusagarira-abasekirite-muri-kigali-convention-centre/

  • Musanze: Abagizi ba nabi bateye abaturage, batanu barakomereka #rwanda #RwOT

    Mu Karere ka Musanze, mu Murenge wa Cyuve, Akagari ka Kabeza, haravugwa inkuru yateye impungenge abaturage nyuma y'uko itsinda ry'abagizi ba nabi bitwaje intwaro gakondo rigabye igitero ku baturage, rigakomeretsa batanu, rikabiba ibyabo.

    Abaturage batangarije Kasuku Media ko icyo gitero cyabaye mu masaha y'ijoro ryo ku wa Kane tariki ya 1 Mutarama 2026, aho abo bagizi ba nabi bateye imiryango itandukanye, bakubita abantu bakoresheje intwaro zirimo imihoro n'inkoni, mbere yo kwiba amafaranga n'ibindi bikoresho byari mu ngo bateye. Bavuga ko ubwoba bwabateye kuko batari biteze ko abantu bamenyerewe batuje bashobora kugabwaho igitero nk'icyo.

    Abakomerekeye muri ibyo bikorwa by'ubugizi bwa nabi bahise bajyanwa kwa muganga kugira ngo bitabweho, aho bamwe muri bo bari bafite ibikomere bikomeye. Abaturage basaba ko umutekano wakazwa cyane, cyane cyane mu masaha y'ijoro, kugira ngo hirindwe ko ibisa n'ibi byongera kuba.

    Ku ruhande rwa Polisi y'u Rwanda, yatangaje ko yahise itangira iperereza ndetse imaze guta muri yombi abantu bane bakekwaho kugira uruhare muri ibyo bikorwa. Polisi ivuga ko iperereza rikomeje, hagamijwe gufata abandi bose baba baragize uruhare muri iki gikorwa cy'ubugizi bwa nabi.

    Polisi y'u Rwanda yashishikarije abaturage gukomeza gutanga amakuru ku gihe, ikibutsa ko ubufatanye hagati y'inzego z'umutekano n'abaturage ari bwo shingiro ryo kurwanya no gukumira ibyaha, hagamijwe gusigasira umutekano n'ituze by'abaturage.

    Musanze: Abagizi ba nabi bateye abaturage, batanu barakomereka

    Source : https://kasukumedia.com/musanze-abagizi-ba-nabi-bateye-abaturage-batanu-barakomereka/

  • Tiamo Lounge i Remera hateguwe igitaramo cyiswe First Class Friday #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 2 Mutarama 2026, Tiamo Lounge iherereye i Remera iruhande rwa Oryx Station irategura igitaramo kidasanzwe cyiraba cyiganjemo imyidagaduro, umuziki w'igitangaza n'amapromotion adasanzwe ku bakunzi b'imyidagaduro yo mu mujyi wa Kigali.

    Ni ijoro riteganyijwe gutangira ku mugoroba aho abararyitabira barahabwa amahirwe yo gusangira n'inshuti zabo mu mwuka mwiza, bishimira serivisi nziza izwi kuri Tiamo Lounge. Muri iri joro, haraba hari promotion idasanzwe aho umuntu ugura cocktail imwe ahabwa indi ku buntu, bigafasha abashyitsi kuryoherwa n'ibinyobwa byabo batavunitse.

    Byongeyeho, amacupa asanzwe aragabanyirizwa ku giciro cya 5%, mu gihe abakunzi b'ibinyobwa by'akataraboneka nka Don Julio na Hennessy bo barahabwa igabanyirizwa rya 20%, bigatuma iri joro riba amahirwe adakwiye gucikwa.

    Uyu muhango urayoborwa na Chelina Doll, uzwiho gutanga umunezero no gushyushya imbaga, mu gihe umuziki uraba ucurangwa na DJ Inno, DJ Caspi ndetse na DJ Lou, bamwe mu ba DJ bakunzwe cyane mu Rwanda, baraba bateguye indirimbo zinyuranye ziratuma abitabiriye babyina bataruhuka.

    Tiamo Lounge i Remera hateguwe igitaramo cyiswe First Class Friday

    Source : https://kasukumedia.com/tiamo-lounge-i-remera-hateguwe-igitaramo-cyiswe-first-class-friday/

  • B-Threy agiye guha ibyishimo ab’i Huye #rwanda #RwOT

    Umuraperi B-Threy yemeje ko agiye gutaramira abakunzi be mu Karere ka Huye mu gitaramo cyiswe 'Login Into 2026 Party' cyo gusoza umwaka.

    Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 31 Ukuboza 2025 ni bwo B-Threy abinyujije ahacishwa ubutumwa bumara amasaha 24 ku rukuta rwe rwo ku rubuga rwa Instagram, yemeje ko tariki ya mbere Mutarama 2026 agomba gutaramira i Huye.

    Iki gitaramo kigomba kubera ahitwa Chill Lounge & Club ku muhanda uva muri gare y’Akarere ka Huye werekeza kuri Kaminuza y’u Rwanda.

    B-Threy azafatanya n’abavangamuziki batandatukanye ndetse n’umushyushyarugamba umaze kumenyerwa muri aka karere witwa Pato.

    Mu kiganiro na ISIMBI, abari gutegura iki gitaramo bemeje ko zimwe mu mpamvu zo gutumira uyu muraperi harimo no kuba bashaka gusoza umwaka bishimana n’abakiriya babo.

    Ati 'Twavuga ko twiteze byinshi ariko icy’ingenzi ni ukwishimana n’abantu bose twabanye muri uyu mwaka b’umwihariko urubyiruko.'

    Jizzo usanzwe ari umuyobozi mukuru wa Chill Launge kandi yakomeje ashimangira ko bafite gahunda y’uko buri kwezi bazajya batumira umuhanzi ukomeye mu rwego guha ibyishimo abatuye aka karere nyuma y’uko mu kwezi gishize batumiye Logan Joe.

    Ibiciro byo kwinjira muri iki gitaramo, itike ya make iri ku mafaranga ibihumbi bibiri by’amafaranga y’u Rwanda (2,000frw) mu gihe iya VIP iri ku mafaranga ibihumbi bitanu by’amafaranga y’u Rwanda (5,000frw); amatike agurwa ukanze *669*1958#.

    B Threy agiye gutaramira i Huye

    Source : http://isimbi.rw/b-threy-agiye-guha-ibyishimo-ab-i-huye.html