Author: webrwanda

  • Israel Mbonyi yongeye guca agahigo ataramira… – #rwanda #RwOT

    Bimaze gusa nk'ihame ko abakristo bizihizanya umunsi mukuru w'ivuka rya Yesu Kristo Noheli na Israel Mbonyi. Abitabira ibi bitaramo ngarukamwaka bakaba baba bari mu byiciro byose birimourubyiruko n'abakuze.

    Iki gitaramo cyaranzwe no gufashwa mu buryo bugaragara ku bitabiye kuva ku munota wa mbere ubwo Yvan Ngenzi yagifunguraga mu ijwi ryihariye.

    Amateka yisubiyemo umuhanzi Israel Mbonyi ataramira ibihumbi by’abakunzi be bari buzuye muri BK Arena

    Hari kandi n'abantu bafite amazina azwi mu myidagaduro nabo baje kwifatanya n'abandi mu gitaramo cy'amateka nka The Ben, Ommy Dimpoz, umuherwe Jimmy Muyumbu.

    Hakaza kandi Alex Muyoboke, Uncle Austin, Dusenge Clenia, DJ Ira, Arstide Gahunzire, Marina na Umukundwa Clemence [Miss Cadette].

    Biragoye kandi kubona mu bihe bisanzwe umunezero n'akanyamuneza mu bafana nk'ibyaranze abitabiye iki gitaramo.

    Ibyamamare mu ngeri zitandukanye byaje gushyikira uyu muhanzi w’umunyabigwi

    Nyuma ya Yvan Ngenzi wabanje gususurutsa abitabiye, Israel Mbonyi yinjiriye mu murishyo w'indirimbo ya Noheli ubundi azamura ijwi rye muri 'Nk'Umusirikare' yashyize hanze kuwa 05 Kamena 2023 maze abantu bose basingiza bahamya ko bambariye urugamba rwo kwagura no gutuma ingoma y'Imana ishinga imizi.

    Uyu muhanzi yakomeje aririmbana ijambo kurindi n'abakunzi be 'Yaratwimanye' imaze umwaka urenga ikubiyemo amagambo meza ageze kuyitwa 'Ndashima' abantu barushaho kunyurwa.

    Agiye kuririmba iyo yise 'Baho' asobanura ko afitanye amateka nayo kuko ishingiye ku nkuru mpamo y'inshuti ye yari irwaye baramwandikiye ko atazakira ariko ubu akaba yarakize.

    Israel Mbonyi yashimangiye ko umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana ariwo yaremewe gukora

    Igice cya mbere cya Israel Mbonyi cyaranzwe n'ibihangano bitandukanye yinjira mu gice cya kabiri mu ndirimbo 'Izina Riryoshye' ya Rehoboth Minisitries.

    Akomeza aririmba indirimbo ziganjemo iz'igiswahili amaze iminsi ashyira hanze mu buryo buteguritse neza ahagaze rwagati mu bakunzi be.

    Ubuhanga bwa Israel Mbonyi bukaba butari gusa mu buryo yandikamo aririmbamo ahubwo iyo bigeze mu bitaramo uburyo atondekeranya ibihangano bye bituma asoza abantu bacyifuza kumwumva.

    Indirimbo  iri muzashyize akadomo ku gitaramo cye ni iyitwa ‘Nina Siri’ yaciye ibintu mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

    Yabanje kuyigarukaho,asobanura amagambo avuga’mfitanye ibanga na Yesu rituma nezerwa nkasimbuka’ asobanura amagambo akubiye muri iki gihangano.

    Kuri iyi ndirimbo inkuta za BK Arena zanyeganyeze bitari ukubyitiranya.

    Yongeye kandi kuririmbana n’abantu ibihumbi indirimbo ‘Hari Ubuzima’. 

    Indirimbo Icyambu yitiriye ibi bitaramo ngarukamwaka inakomoka ku izina rye rya Mbonyicyambu.

    Maze abwira abantu asoza ati”Imana ibahe umugisha ku bw’iki gitaramo dukoze icyubahiro kibe icy’Imana.”

    Atangaza ko ababyeyi baje kumushyigikira kandi ati”Ndababwiza ukuri ko nzaguma ku Mana nkorera.” 

    Agashinguracumu kabaye ‘Number One’ nyuma y’amatora yabanje gukorwa n’abitabiriye iki gitaramo.Israel Mbonyi ashimangiye ubuhangange n’ubukaka bwe na none mu Icyambu LiveClenia Dusenge ari mu baje kwizihiriza Noheli mu Icyambu LiveBamwe mu bakunzi ba Israel Mbonyi baje bitwaje amafirimbi

    =Abato n’abakuru bose bafashishijwe muri iki gitaramo cy’amatekaUmuhanga mu kuvanga umuziki DJ Ira ari mu baje gushyigikira Israel MbonyiAbantu bamwe bakiye agakiza rwagati mu gitaramo no mu gihe Pastor Julienne yabwirizagaUmukundwa Clemence yaje kwizihiriza Noheli muri BK ArenaMarina na Aristide Gahunzire bari mu bahamya b’ugukora ku mwami kuri muri Israel Mbonyi

    KANDA HANO UREBE IBIHE BYARANZE ICYAMBU LIVE CONCERT EDITION 2

    KANDA HANO UREBE UKO BYARI BYIFASHE MURI ICYAMBU LIVE CONCERT EDITION 2

    “>

    Kanda hano urebe amafoto yaranze igitaramo cya Israel Mbonyi muri BK Arena

    AMAFOTO: Ngabo Serge-InyaRwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137962/israel-mbonyi-yongeye-guca-agahigo-ataramira-ibihumbi-birenga-10-muri-bk-arena-amafoto-137962.html

  • Hagiye gutoranywa abanyamideli bazahagararira… – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro InyaRwanda yagiranye na Cyiza Uwimanimpaye Marie Clemence [Clemy Keza] yasobanuye uko biciye muri 'Akeza Talent' bariteguye.

    Avuga ko nk’uko intego yabo ari uguteza ubuhanzi imbere byumwihariko bahereye ku banyempano babadafite aho bamenera biyemeje kubashakira amahirwe no hanze y'igihugu.

    Agaruka ku kuba batangiye kare kugira ngo umuhungu n'umukobwa bazaserukira u Rwanda bazamenyekana mbere babone umwanya wo kubafasha kwitegura kugira ngo bazabone uko bahaca umucyo.

    Ati'Dutangiye kwitegura hakiri kare mu rwego rwo kugira ngo tuzabone umwanya uhagije wo kwitegura.'

    Asobanura kandi ko amarushanwa yose bategura uretse kuba hari abahembwa ari n'uburyo bwo gufungurira amarembo biruseho abayitabira.

    Abahungu n'abakobwa bifuza kwiyandikisha ngo bazahatane muri aya marushanwa bagomba kuba bafite imyaka iri hagati ya 18 na 35.

    Akaba kandi afite uburebure ni ugehera kuri metero 1.72.

    Iri rushanwa akenshi rikunze kubera mu bihugu byo ku Mugabane wa Aziya.

    Ku rwego rw'igihugu,abazatsinda bazahabwa ibihumbi 500Frw buri umwe.

    Mu gihe uzaryegukana ku rwego rw'isi azahabwa ibihumbi 20 by'amadorali bivuze arenga Miliyoni 25 ushingiye ku buryo isoko ryivunjisha rihagaze none mu Rwanda.

    Muri iri rushanwa abemerewe kuryitabira bagomba kuba batarigeze babyara gusa Akeza Talent iri kubategurira irindi ryo bazaba bemerewe nabo abafite abana (Woman na Man of the Universe).

    Iyandikishe hano

    Abanyarwanda batangiye kwiyandikisha muri Super Model UniverseUmuhungu n’umukobwa nibo bazahagararira u Rwanda muri iri rushanwa 

    Kanda hano wiyandikishe

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137954/hagiye-gutoranywa-abanyamideli-bazahagararira-u-rwanda-muri-super-model-universe-137954.html

  • Amateka yisubiyemo! Amafoto y’ahabera igita… – #rwanda #RwOT

    https://live.staticflickr.com/65535/53420285203_de9dd80797_b.jpgAbabyibuka bibuka uko byagenze kuri Noheli y'umwaka wa 2022 ubwo Israel Mbonyi yacaga agahigo ko kuzuza BK Arena abantu bamwe bagataha batinjiye kubera kubura imyanya.

    Kuri iyi nshuro ntabwo byongeye kuba kuko hashize amasaha arenga umunsi hatangajwe ko amatike yose yamaze gushira n'ibintu biba gake mu muziki nyarwanda.

    Ubwo duheruka kuganira n'uyu muhanzi ugiye gukora igitaramo amaze igihe aca uduhigo mu Karere bivuye mu ndirimbo zitandukanye amaze iminsi ashyira hanze z'igiswahili.

    Israel Mbonyi yatangaje ko ntakindi abikesha ibyo byose ati'Gusenga Imana, kwemera Imana kandi buriya ibiba ni ibintu Imana ibarayarapanze ikagikora.'

    Uyu muhanzi ari mu bahanzi bake babashije kugira indirimbo yarebwe inshuro zirenga Miliyoni 27 mu gihe kiri munsi ya mezi atandatu iyo ikaba ari iyitwa 'Nina Siri' ikomeje kuvugisha benshi cyane abumva ururimi rw'igiswahili.

    Zimwe mu ndirimbo duheruka kubatangariza ko zitezweho kuzamura amarangamutima ya benshi muri iki gitaramo harimo Nina Siri, Nitaamini, Baho, Nk’Umusirikare, Hari Ubuzima, Karame, Ibihe, Nzibyo Nibwira na Intashyo.

    Iki gitaramo cyari gifite amatike yo kuva ku bihumbi 5Frw kuva mu myanya kuzamuka mu byiciro kugera ku cya menshi cy'ibihumbi 20Frw.

    Kikaba cyaratewe inkunga na East Africa Promoters [EAP], BK [Bank Of Kigali], Vitalo, MTN.

    Amajwi y'umuziki ugusanganira n'amatara anyuranyuramo mu buryo bwiza bikaba biri gutunganywa n'abagize EAP kimwe n’abo muri Gorilla Events Ltd.Uhereye mu masaha ya saa saba z’amanywa abantu barimo binjira ku bwinshiAmatike yo kwinjira muri iki gitaramo yashize mbere ho umunsi umweHari abasore n’inkumi bari kuyobora abaje bose yaba abafite imodoka n’abaje bisanzweInzego z’umutekano nazo zaje gufasha abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana ibihe byizaUmurongo w’imodoka zirimo kwinjira muri pariki ya BK ArenaAbakunzi ba Israel Mbonyi akanyamuneza ni kose Uko urubyiniro rugiye kwakira Icyambu Live Concert

    AMAFOTO: NGABO SERGE/INYARWANDA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137955/amateka-yisubiyemo-amafoto-yahabera-igitaramo-cya-israel-mbonyi-137955.html

  • Kamonyi: Nyuma y'Igisa n''Akato' ku babazi b'Inka, agahenge kagarutse basabwa kutitobera #rwanda #RwOT

    Dr Nahayo Sylvere, Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi arasaba abafite amabagiro mato bakomorewe kongera kubaga'Inka' kutirara ngo bitobere barenga ku mabwiriza bahawe na RICA mu gihe cy'amezi atatu asa n'ay' igeragezwa. Kutuzuza ibisabwa niko kwishyirira ingufuri ku mahirwe aba babazi bari bahawe yo kongera gukora.

    Guhera kuri uyu wa 23 Ukuboza 2023, Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw'Ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi(RICA) cyakomoreye amwe mu mabagiro mato akorera mu karere ka Kamonyi.

    Hari hashize igihe kitari gito basa n'abari mu'Akato' by'umwihariko imirenge itatu igize umujyi w'Akarere ka Kamonyi( Runda, Rugalika na Gacurabwenge), yo itari yemerewe kugira ibagiro kuko byasabaga abacuruza Inyama kuzikura Kigali cyangwa Muhanga.

    Dr Nahayo Sylvere, Meya w'Akarere ka Kamonyi yabwiye intyoza.com ko gukomorerwa kongera kugira amabagiro mato akora bije nyuma y'ibiganiro bagiranye na RICA, bakayisaba ko igira amabagiro mato yemerera bityo abaturage bakoroherwa no kubona Inyama by'umwihariko mu bihe by'iminsi mikuru aho bikunze kugora abatari bake kubona 'Akaboga-Inyama'.

    Avuga kuri iri komorerwa ku bafite amabagiro mato, yagize ati' Kubakomorera, ni ibiganiro twagiranye na RICA, tubereka ko nyine bakwiye kudufasha cyane muri iyi minsi mikuru kubera umubare mu nini uba ukeneye inyama. Baratwemereye, ariko bigaragara ko mu by'ukuri hari ibyo bakwiye kuzuza. Twasabye ko babyuzuza gahoro kugeza mu gihe cy'amezi atatu, utabyujuje agafungirwa'.

    Meya Dr Nahayo Sylvere, avuga ko icyemezo cyo gufunga amabagiro mato by'umwihariko mu Mirenge igize umujyi w'Akarere ka Kamonyi ndetse no mu bindi bice byagize ingaruka zitari nziza zirimo; kuba byari bigoye ko inyama ziboneka kuko byasabaga abazicuruza kujya Kigali nabwo ugasanga kuzibona bigoye. Hari kandi umubare munini w'abakoraga akazi bari baragatakaje ubu bongeye kugasubiramo n'ibindi…

    Kuba hashize iminsi havugwa ubujura bw'inka mu bice bitandukanye by'Akarere ka Kamonyi by'umwihariko mu Mirenge ya; Runda, Rugalika na Gacurabwenge hari ababihuza n'icyuho cyatewe no gukomanyirizwa ku kutagira ahabagirwa hazwi, bityo bamwe bari barabuze akazi, ababazi n'abandi bakihisha muri icyo cyuho.

    Ku bahuza ubu bujura n'icyuho cyari gihari, Dr Nahayo Sylvere agira ati' Icyo ni ikintu abantu batekerezagaho, ariko iyo nk'ahantu habaga habaye ikibazo( hibwe inka) wabonaga abaturage abo batunga agatoki benshi ari abafite aho bahurira no kubaga, cyane cyane 'Abasheretsi(Abaranga inka)'. Ubwo rero wumvise uko babivuga, umuntu yabona ko bishobora kuba byari bifite aho bihurira ariko na none umuntu atakwemeza ijana ku ijana(100%) kuko nta kimenyetso gifatika gihari'.

    Dr Nahayo Sylvere, asaba abakomorewe kongera kubaga kwitwararika, bakubahiriza ibyo basabwe niba bashaka kutongera gufungirwa. Ati' Icyo twabasaba, icyambere ni uko bakwitwararika kugira ngo bubahirize amabwiriza kuko arasobanutse barayazi. Kwirinda ko hagira umwe muri bo wanyuranya n'amabwiriza nko kuba yacuruza inyama zidaturutse mu mabagiro atandatu yamaze kwemerwa n'ibindi bikubiye mu byo basabwa kubahiriza bazi'.

    Niyonshuti Onesimus, umwe mu baganiriye na intyoza.com akaba acuruza inyama mu isantere ya Nkoto ho muri Rugalika, avuga ko yishimiye icyemezo cyo gukomorera amabagiro mato kuko byaborohereje imikorere bikabaruhura imvune bahuraga nazo.

    Ati' Twishimye cyane kuko ubusanzwe twavunikaga. Kuba akarere karabitugiriyemo bakatwemerera ko natwe dukora byadushimishije kandi byanatworohereje kuko hari imvune byagabanije mu buryo twabonaga inyama'.

    Akomeza ati' Twajyaga gushaka inyama i Kigali cyangwa se i Muhanga none twabyemerewe. Ni ibyo gushimira ubuyobozi bw'Akarere kacu. Mbere washoboraga kumara inyama hakiri kare kubona izindi bikagorana hakaba n'ubwo uparitse( uhagaritse) ariko ubu icyo ntabwo kizasubira kuko zashira ukegera ibagiro akazi kagakomeza, abaturage nti babure inyama nawe akazi kagakomeza. Gusa igiciro ntabwo kirahinduka kuko amatungo ni make!'.

    Ugendeye kuri uku gukomorerwa, abari bafite amabagiro akazi kongeye karaboneka, ubuzima buragaruka kuri bo n'imiryango yabo kuko abenshi nibyo byari bibatunze. Akazi kandi kongeye kuboneka ku 'Abasheretsi', Abakoraga mu mabagiro, abacuruzaga inyama bongeye kuzibona byoroshye, abazirya nabo bagiye kuzibona bitagoye.

    Mu bibazo kandi byakemutse, kimwe mu byari bikomereye abajyanaga inka kubagirwa i Kigali, bavuga ko babagaga ariko bagahabwaga ibiro bihabanye kure n'ukuri kandi nti basobanurirwe irengero ry'ibindi badahawe. Ibyo nabyo, bivugwa ko byakururiraga bamwe kugenda bakigurira ibiro bike i Kigali ubundi bakinjiza inyibano bagacuruza.

    Ibaruwa ya RICA isubiza ubusabe bw'Akarere inakubiyemo ibisabwa kubahirizwa.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2023/12/25/kamonyi-nyuma-yigisa-nakato-ku-babazi-binka-agahenge-kagarutse-basabwa-kutitobera/

  • Umuturage yarakaye avuga ko Kiliziya nidakuraho iby'ubutinganyi we atazasubira mu Kiliziya – VIDEO #rwanda #RwOT

    Umuturage wo mu Karere ka Musanze, yemeza ko ibyo guha umugisha abaryamana bahuje ibitsina ari umuvumo no kwiyanduza kwandura.

     

    Ubwo twasangaga uyu mubyeyi iwe mu rugo, tariki 24 Ukuboza 2023 ari gutegura ibyo azatekera abana be  kuri Noheli,twagiranye ikiganiro atubwira uko kera bizihizaga Noheli, ubutumwa bahabwaga na Padiri.

     

    Yagaragaje ko yabyaye abana 12 kandi ko bose yakoze uko ashoboye akabaha inama akanabarera abacira inshuro.

    KANDA HANO UREBA  IKIGANIRO TWAGIRANYE N'UYU MU BYEYI

     

    The post Umuturage yarakaye avuga ko Kiliziya nidakuraho iby'ubutinganyi we atazasubira mu Kiliziya — VIDEO appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/umuturage-yarakaye-avuga-ko-kiliziya-nidakuraho-ibyubutinganyi-we-atazasubira-mu-kiliziya-video/

  • Dolly Parton yasobanuye impamvu yatumye asimbuza kubyara umuziki #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Dolly Parton ari kwicuza kubera kwibagisha umubiri agamije kwigira mwiza.Uyu muhanzikazi yemeza ko kugira abana byari kubangamira impano ye yo kuririmba.

     

    Dolly Parton wamamaye mu ndirimbo zirimo ; Coat Of Many Colors' yatangaje impamvu yatumye atabyara umwana n'umwe mu buzima bwe , agaragaza ko yicuza cyane igikorwa yakoze cyo kwibagisha.Dolly ukundwa n'abatari bake, yagaragaje ko kujya munsi y'icyuma bakamubaga biri mu bimutera agahinda.

     

    Ubwo yaganiraga n'ikinyamakuru  Saga Magazine yahishuye ko yatekerezaga ko kwibagisha ntacyo bitwaye, avuga ko atari bushidikanye kujya kwicuza akimenya ko ari amakosa.Agaruka kukutagira umwana yagize ati:'Imana ntabwo yemeye ko ngira umwana kugira ngo abana bose bazabe abanjye'.

     

    Dolly yagaragaje ko kuba ataragize umwana atajya abyicuza.Yagize ati:'Ntabwo nigeze mpomba byinshi nk'uko nshobora kubitekereza'.Dolly Parton avuga ko icyo yicuza ari ukubagwa agamije kwihindura.

     

    Yagaragaje ko impamvu yatumye atabyara ari uko biba bigoye k'umuhanzikazi.Ati:'Njye narimfite umuziki nk'impano yanjye kandi binsaba guhora ndi kugenda genda , nzunguruka Isi.Iyo nza kugira abana rero nzi neza ko ntari bugumane nabo kandi nkaterwa ubwoba nuko nashoboraga kuzabapfira'.Nubwo ashaje Dolly w'imyaka 77 avuga ko ikintu atinya ari ukuzana umwana ku Isi.

     

    Afatiye mu gitabo yanditse , yagaragaje ko Imana itatumye igira umwana kugira ngo abana bose bazabe abe.

    The post Dolly Parton yasobanuye impamvu yatumye asimbuza kubyara umuziki appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/dolly-parton-yasobanuye-impamvu-yatumye-asimbuza-kubyara-umuziki/

  • Kigali : Umushoferi wagonze abamotari agahata umuriro imodoka yafashwe anatahurwaho kuba yari yasinze #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki 24 Ukuboza 2023, ubwo uyu mushoferi yagongaga abamotari, ariko agahita ahata umuriro imodoka akiruka, akaza guhura n’umunyamakuru Oswald Mutuyeyezu, na we agashaka kumugongo, ari na bwo yahitaga atabaza Polisi.

    Amakuru yamenyekanye nyuma, avuga ko uyu mushoferi yaje gufatwa nyuma y’uko agonze bariya bantu ariko akiruka.

    Umuvugizi w’Ishamo rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi yemeje ko uwo mushoferi yagonze moto imwe yari iriho umumotari n’umugenzi, agakomeretsa umumotari, ndetse ko yahise ajyanwa mu bitaro bya Kibagabaga.

    SP Emmanuel Kayigi yagize ati 'mu gihe yari amaze kugonga iyo moto, yakomeje akuba imodoka yari imbere, ariko ntiyangiritse cyane.'

    Akomeza avuga ko uyu mushoferi yaje gufatirwa imbee, ndetse ko ubwo yafatwaga na polisi yasanze yari yanyoye ibisindisha ari na byo byatumaga ashaka gutoroka, ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Rwezamenyo.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Amakuru/article/Kigali-Umushoferi-wagonze-abamotari-agahata-umuriro-imodoka-yafashwe-anatahurwaho-kuba-yari-yasinze

  • Ni amarozi ! Umugabo yagaragaye yahuje urugwiro n'Intare #rwanda #RwOT

    Inkuru ikomeje kuvugisha abatari bacye hirya no hino ku mbugankoranyambaga ni inkuru y'amashusho akomeje gusakara aho umugabo yagaragaye ari gukina n'intare mbese ubona ko bahuje urugwiro.

     

     

    Mu mashusho yanyujije ku rubuga rwa TikTok ruri mu mazina ya 'Servalwildlife', uyu mugabo ukiri muto yagaragaye Ari gukina n'intare mu bwatsi kandi ubusanzwe tuziko intare itagirana imikino yo gukina n'ikiremwa muntu.

     

     

    Ayo mashusho abantu benshi bakomeje gutangazwa nayo aho uyu mugabo ari gushinjwa amarozi, ngo kuko bidashoboka ko umuntu ashobora gukina n'intare nk'uko yakinaga nayo.

     

     

    Abantu benshi bakoresha imbugankoranyama bakomeje gushinjwa uyu mugabo amarozi bavuga ko ariyo yakoresheje kugira ngo abashe gukina niyo ntare, ese wowe urabivugaho iki!??

     

     

     

     

    Source: Kenyan report

    The post Ni amarozi ! Umugabo yagaragaye yahuje urugwiro n'Intare appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/ni-amarozi-umugabo-yagaragaye-yahuje-urugwiro-nintare/

  • Knowless yatunguye abafana babiri abafasha kw… – #rwanda #RwOT

    Byabaye kuri iki Cyumweru tariki 24 Ukuboza 2023, kuri Hotel des Mille Collines mu Mujyi wa Kigali, ni nyuma y'uko umwe muri bo abashije gusubiza neza ikibazo yari yabajije.

    Knowless yifashishije konti ye ya Instagram yasangije abamukurikira ubutumwa buherekejwe n'ikibazo kijyanye n'umuntu wari kumubwira izina rya Album ye ya Gatatu.

    Uyu muhanzikazi uherutse gushyira hanze indirimbo 'Oya Shan', yavuze ko ahitamo uwatsinze ashingiye ku mufana watanze abandi gusubiza neza, kandi mbere.

    Yari yanditse ati 'Uyu munsi ndashaka gusohokana umukunzi wanjye umwe ku mugoroba, tugasangira Noheli. Icyo bisaba ni ugutanga igisubizo nyacyo, kuri iki kibazo. Album yanjye ya gatatu yitwa ngwiki?

    Ibisubizo byisukiranyije, bamwe bavuga ko yitwa Inzora, abandi bakamwifuriza Noheli Nziza, abandi bakamubwira ko yitwa Butera.

    Byageze aho Knowless afata umwanya wo kureba neza uko ubutumwa bwagiye bukurikirana asanga umusore witwa Ndemezo Godfrey ariwe wabashije gutsinda.

    Yabwiye InyaRwanda, ko yabonye mu bantu basubije harimo uwitwa Niyokubandiho Thabita wanditse inshuro nyinshi amubwira ko amukunda, kandi yifuza guhura nawe, yiyemeza kumutumira nawe bagasangira.

    Amafoto yasohotse agaragaza amarangamutima y'aba bafana nyuma yo gufata ifunguro no guhura na Butera Knowless, umuhanzikazi bakunze igihe kinini.

    Mu bihe bitandukanye, Knowless yagiye atanga umwanya agahura imbona nkubone n'abafana be bakaganira, ndetse bagafatana n'ifoto y'urwibutso.

    Uyu munyamuziki avuga ko ashingiye ku kuntu album ye ya Gatanu yakiriwe, byamuteye imbaraga zo gutangira gutegura indirimbo zigize album ya Gatandatu, ahereye ku ndirimbo ‘Oya Shan’ aherutse gusohora.

    Ati 'Nk’uko nabivugaga ibiruhuko byarangiye…ubu ni ugukora, ibikorwa rero birahari, ndi gukora kuri album yanjye ya gatandatu ariko na mbere y’uko isohoka hari izindi ndirimbo, hari n’ibindi bikorwa bigomba gusohoka…”

    Knowless avuga ko mbere yo gushyira hanze album, abanza kuyumva akayikunda, kuko adashobora guha abantu ikintu nawe atakunze.

    Yavuze ko album ye ya Gatandatu ari nziza kandi ‘itandukanye n’izindi zabanje’. Kuri we, avuga ko umuhanzi ajyana n’ibihe, ari nayo mpamvu buri gihe akora arushaho gusiga isura nziza y’ibikorwa bye ashingiye ku byabanje.

    Butera avuga ko album ye ya Gatanu yacuruje cyane, kuko ari nayo imufashije ku kuba agiye gutangira urugendo rwo gukora indirimbo zigize album ye ya Gatandatu.

    Yavuze ko album ari ikintu kidasaza, kuko buri gihe uko umuntu ayumvishe hari ibyo imwinjiriza. Ati “Hari icyo byabyaye kandi kizima, cyaduteye imbaraga zo kuba turi gukora kuri album ya gatandatu.”

    Knowless avuga ko ari gutegura iyi album mu gihe ari no gukurikirana amasomo y'Impamyabumenyi y'Ikirenga 'PhD'. Uyu muhanzikazi wakunzwe mu ndirimbo zinyuranye, avuga ko yafashe icyemezo cyo gukomeza amasomo nyuma yo gusoza 'Master's' mu bijyanye n'ibaruramari.

    Mu Ukuboza 2019, Knowless yabwiye InyaRwanda ko muri we afite inyota yo kwiyungura ubumenyi ari nayo mpamvu nyuma yo gusoza icyiciro cya kabiri cy'amasomo cya kaminuza muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK), yanakomeje kwiga icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza.

    Yavuze ko yigira icyiciro cya gatatu cya kaminuza muri Kaminuza ya Christian University ibarizwa muri Leta ya Oklahoma muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, byari ibihe bitoroshye kuri we kuko byamusabye guhuza inshingano z'urugo, umuziki n'amasomo.     

    Niyokubandiho Thabita ntiyorohewe no kwakira ko yahuye na Knowless, umuhanzikazi yimariyemo 

    Ndemezo Godfrey nyuma yo guhura na Butera Knowless bagasangira, ibyishimo byari byose

    Ndemezo yafashe umwanya wo kuganira na Knowless ari nako amubaza ibibazo binyuranye 

    Thabita yahoberanye na Knowless, urukumbuzi rurashira! 

    Knowless yavuze ko Ndemezo yarushije abandi gusubiza mu buryo bwihuse ikibazo yabajije 

    Ndemezo yavuze ko Album ya Gatatu Knowless yayise ‘Butera’ 

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘OYA SHAN’

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137950/knowless-yatunguye-abafana-babiri-abafasha-kwizihiza-noheli-amafoto-137950.html