Author: webrwanda

  • Yolo, Miss Naomie, Melodie na Patient mu binj… – #rwanda #RwOT

    Umunsi mukuru wa Noheli uri muyizihizwa na benshi dore ko ushingiye kuri Yezu Kristo umwana w'Imana wigize umuntu kugira umwizera wese abashe kubona ubugingo buhoraho nk’uko bigaragara mu gitabo cy'ukwemera cya Bibiliya benshi bizereramo.

    Uyu munsi wizihizwa hazirikanwa umunsi yavukiyeho ukarangwa n'ibikorwa bitandukanye bitewe n'imico ya buri gihugu mu Rwanda usanga benshi babaguze imyambaro mishya, bakajya gusenga bagasohokana n'imiryango yabo.

    Aba mu mijyi ugasanga basubiye mu byaro kuwizihizanya n'abavandimwe n'inshuti bo ku ivuko ari nako ubutumwa bukomeza kugenda bucicikana ku mbuga nkoranyambaga bwiganjemo ubw’abafite amazina azwi babifuriza ababakurikira guhirwa no gukomeza kwishima kuri uwo munsi.

    Muri abo kugeza ubu bamaze gutanga ubutumwa bwabo barimo Coach Gael wifashishije amashusho ari kumwe n’umuryango we yongeraho ati'Ndi kumwe n'abakundwa banjye, dushima na Noheli nziza. Mbifurije Noheli y'umunezero n'umugisha nk'iyacu. Turabakunda.'

    Yolo The Queen uri mu bakobwa bakurura abatagira ingano ku mbuga nkoranyambaga mu Karere na we yafashe umwanya agira ati'Noheli nziza bakunzi banjye.'

    Miss Nishimwe Naomie akoresheje ifoto ari kumwe n'umukunzi we na we yifurije Noheli nziza ababakurikirana.

    Isimbi Model uri mu batagarugori biyeguriye ubushabitsi bushingiye ku myidagaduro cyane igenda n'imideli nyuma yo gusangiza abamukurikira ifoto y'umuryango we yongeyeho ati'Noheli nziza reka kino gihe kibe icy'urumuri n'ibyishimo kuri mwe n'imiryango yanyu.'

    Patient Bizimana na we yagaragaje umuryango we yongeraho ati'Yesu ni we mpamvu y'ibi bihe, Azitwa umujyanama udasanzwe, Imana ikomeye, Data uhoraho.Igikomangoma cy'amahoro. Umugisha w'ukuvuka kwa Nyagasani ubabeho iteka.'

    Ni benshi bakomeje kugenda berekana ko ari ishimwe kubasha kugeza mu bihe bisoza umwaka no kwizihiza Noheli ari nako bifurizanya umunsi mwiza n'umuwaka mushya muhire.

    Bruce Melodie na Shaggy mu ngofero zambarwa kenshi mu bihe bya NoheliPatient Bizimana, umwana n’umugore bafashe umwanya bazirikana isabukuru ya Yesu Kristo banifuriza abantu imigisha y’ivuka ryeChristelle Kabagire n’umuryango we bifurije abakunzi babo Noheli nzizaClenia Dusenge umusizi umaze kubigira umwuga Keza Terisky n’umuhungu na The Trainer bazirikanye aba bakurikira kuri iyi NoheliKirenga Phiona [Yolo The Queen] yazirikanye abakunzi be abifuriza umunsi w’ivuka rya YesuCoach Gael n’umuryango basabiye ibyishimo n’umunezero bya Noheli abantu bose 

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137947/yolo-miss-naomie-melodie-na-patient-mu-binjiranye-nabakunzi-babo-muri-noheli-amafoto-137947.html

  • Kuba Arsenal igeze kuri Noheli iyoboye uruton… – #rwanda #RwOT

    Imikino ya Premier League kuri ubu igize ku munsi wa 18,harabura umunsi 1 gusa ubundi igice kibanza kigashyirwaho akadomo.

    Ikipe y’abarashi niyo iyoboye urutonde aho ifite amanota 40, ikaba ikurikiwe na Liverpool yo ifite amanota 39 nyuma y’uko aba bombi banganyije igitego 1-1 mu mukino waabahuje.

    Kuba iyi kipe igeze kuri Noheli iyoboye urutonde rwa shampiyona mu mateka ya Premier League bivuze iki?

    Mu myaka 30 y’imikino muri Premier League, imyaka 16 ikipe yageze kuri Noheli iyoboye urutonde rwa shampiyona niyo byarangiye itwaye igikombe.

    Ubwo bivuze ko muri iyi shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bwongereza ikipe igeze kuri Noheli ariyo iyoboye urutonde rwa shampiyona iba afite amahirwe yo kwegukana igikombe angana na 51.6%

    Nta kipe yigeze igera kuri Noheli iyoboye urutonde rwa shampiyona inshuro nyinshi kurusha Liverpool ,imaze kubikora inshuro 20 ikaba ikurikirwa na Manchester United yo imaze kubikora inshuro 18. 

    Amakipe yageze kuri Noheli ayoboye urutonde rwa Shampiyona ariko mu mateka yayo akaba atarigeze atwara igikombe cya Shampiyona ni Norwich, Leeds, Aston Villa na Newcastle.

    Ikipe yageze tariki 25 Ukuboza iyoboye urutonde rwa Shampiyona yarashyizemo ikinyuranyo cy’amanota menshi ku ikipe iyikurikiye ni Manchester City mu mwaka w’imikino wa 2017/18 ndetse niyo byarangiye itwaye igikombe ifite amanota 100.

    Arsenal ntabwo ifite amateka meza mu bijyanye no kugera kuri Noheli iyoboye urutonde rwa shampiyona kubera ko inshuro 5 ziheruka yabikoze byarangiye idatwaye igikombe cya shampiyona.

    Mu mwaka w’imikino wo mu 1986/87 Arsenal yageze kuri Noheli iyoboye urutonde rwa shampiyona irangiriza ku mwanya wa 4 muri rusange,mu 1989/90 yarabikoze irangiriza ku mwanya wa 4, muri 2002/03 yarabikoze irangiriza ku mwanya wa 2,muri 2007/08 yarabikoze irangiriza ku mwanya wa 3 ndetse no mu mwaka ushize w’imikino yarabikoze irangiriza ku mwanya wa 2.

    Mu mwaka w’imikino wo mu 1970/71 nibwo bwonyine mu mateka Arsenal yageze kuri Noheli iyoboye urutonde rwa shampiyona birangira inatwaye igikombe.

    Arsenal idafite amateka meza mu gutwara igikombe cya shampiyona mu gihe yageze kuri Noheli ariyo iyoboye urutonde rwa shampiyona 

    Mike Arteta usabwa gukora amateka agatwara igikombe cya  Premier League 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137943/kuba-arsenal-igeze-kuri-noheli-iyoboye-urutonde-rwa-shampiyona-hari-icyo-bisanuye-ku-gikom-137943.html

  • Ibyamamare 10 mpuzamahanga byabonye izuba kur… – #rwanda #RwOT

    Umunsi umuntu yavukiyeho ni umunsi w’igitangaza kuri we kandi yizihiza buri mwaka. Ibi biba umwihariko ku bantu bavutse ku munsi wa Noheli wavutseho umwana w’Imana, dore ko bavuga ko abavutse kuri uyu munsi baba abanyamugisha n’abanyamahirwe bitewe nuko bavutse kuri uyu munsi udasanzwe.

    Dore bimwe mu byamamare 10 bizwi ku rwego mpuzamahanga byavukiye rimwe na Yesu:

    1. Justin Trudeau

    Ku ikubitiro ry’ibyamamare byavutse kuri Noheli, hariho Minisitiri w’Intebe w’igihugu cya Canada wa 23, Justin Pierre James Trudeau  wavutse ku itariki 25 Ukuboza mu 1971. Kuri uyu munsi Trudeau arizihiza isabukuru y’imyaka 52 y’amavuko.

    2. Ricky Martin

    Umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo, Enrique “Ricky” Martín Morales, ukomoka mu gihugu cya Puerto Rican. Yamamaye kuva mu 2009 yasohora indirimbo yise ‘Living La Vida Loca’ yanamuhesheje igihembo cya Grammy Award. Ricky Martin wavutse ku itariki nk’iyi mu 1971, uyu munsi yujuje imyaka 52.

    3. Ann Lennox

    Umuhanzikazi akaba n’umunyapolitiki, Ann Lennox, ukomoka mu gihugu cya Scotland, yatangiye kumenyekana 1983 ubwo yabaga mu itsinda rya ‘Eurythmics’. Ann Lennox yavutse ku itariki nk’iyi mu 1954, kuri Noheli y’uyu mwaka yujuje imyaka 64 y’amavuko.

    4. Louis Tomlinson

    Icyamamare mu muziki wo mu Bwongereza, Louis William Tomlinson, wakunzwe cyane ubwo yabaga mu itsinda rya ‘One Direction’ ryashinzwe n’abasore batanu bari bamaze gutsinda amarushanwa ya ‘The X Factor’ mu 2010. Uyu munsi Tom arizihiza imyaka 32 amaze aboneye izuba rimwe na Yesu.

    5. Jimmy Buffet

    Umuhanzi w’umunyamerika akaba n’umwanditsi w’indirimbo, Jimmy Buffet, wamamaye mu njyana ya Rock, aherutse kwitaba Imana ku itariki 1 Nzeri 2023. Iyaba akiriho Jimmy Buffet uyu munsi yari kuzuza imyaka 77 y’amavuko.

    6. Stephenie Meyer

    Umunyamerikakazi w’umwanditsi w’ibitabo, Stephenie Meyer, nawe ari mu byamamare byavutse kuri Noheli. Meyer yamamaye cyane kuva 2005 ubwo yandikaga igitabo yise ‘Twilight’ cyaciye agahigo ko kwinjiza miliyoni 160 z’Amadolari ndetse kikanahindurwa mu ndimi 38. Iki gitabo kandi ni nacyo cyakuwemo filime ‘Twilight’ yaciye ibintu. Uyu munsi Meyer yujuje imyaka 50.

    7. Lee Daniels

    Umunyamerika kabuhariwe mu gutunganya filime no kuziyobora, Lee Daniels, yabonye izuba ku munsi nk’uyu mu 1959. Lee Daniels azwiho kuba yarakoze filime zakunzwe zirimo nka ‘Empire’, ‘Girl’s Trip’, The Paperboy’ n’izindi nyinshi. Uyu munsi Lee Daniels yujuje imyaka 64 y’amavuko.

    8. Dr. Anthony Fauci

    Anthony Stephen Fauci ni umunyamerika w’umudogiteri wahoze ayobora ikigo cya ‘National Institute of Allergy and Infectious Diseases’ kuva mu 1984 kugeza mu 2022. Dr. Anthony Fauci kandi mbere y’uko ajya mu kiruhuko kizabukuru yahoze ariwe muganga mukuru muri White House wagiye akurikirana ubuzima bwaba Perezida barimo Barack Obama na Donald Trump kugeza no kuri Joe Biden.

    9. Barbara Mandrell

    Umuhanzikazi Barbara Ann Mandrell ufatwa nk’umwamikazi w’injyana ya ‘Country’, yabonye izuba ku munsi nk’uyu mu 1948. Barbara wafatanyije umuziki no gukina filime bikamuhira, uyu munsi arizihiza isabukuru y’imyaka 75 y’amavuko.

    10. Sissy Spacek

    Umukinnyi wa filime akaba n’umuhanzikazi, Mary Elizabeth “Sissy” Spacek, yatangiye gukina filime mu 1976, azwiho kuba ari mu bagore bibitseho ibihembo byinshi muri Hollywood. Sissy Spacek afite ibihembo byinshi bikomeye birimo ibihembo 4 bya Primetime Emmy Awards, ibihembo bitatu bya Golden Globe Awards, ibihembo 4 bya  British Academy Film Awards hamwe n’ibihembo 2 bya Grammy Awards. Uyu munsi Sissy Spacek yujuje imyaka 74 y’amavuko.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137942/ibyamamare-10-mpuzamahanga-byabonye-izuba-kuri-noheli-amafoto-137942.html

  • RDCongo : Amajwi y’ibanze mu matora ya Perezida arerekana ko amahirwe yahengamiye kuri Tshisekedi #rwanda #RwOT

    Aya majwi y’agateganyo yatangajwe kuri iki Cyumweru tariki 24 Ukuboza 2023, nyuma y’iminsi itatu habaye aya matora y’Umukuru w’Igihugu muri Congo Kinshasa yabaye tariki 20 Ukuboza 2023.

    Aya majwi y’agateganyo yatangajwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, agaragaza ko Felix Tshisekedi ari imbere kuko afite 82,60% agakurikirwa na Moise Katumbi, we ufite 14,30%, agakurikirwa na Radjabo Tebabho Sorobabho ufite amajwi 0,90%, mu gihe Martin Fayulu we ari ku mwanya wa kane n’amajwi 0,80%.

    Kuzamuka kw’aya majwi ya Tshisekedi, kwaje nyuma y’uko bivuzwe Abanyekomgo basanzwe baba hanze y’Igihugu barenga Miliyoni 1, batoye ku bwinshi uyu mugabo uhatanira manda ya kabiri.

    Komisiyo y’Igihugu y’amatora muri Congo Kinshasa, igaragaza nk’abayekongo baba mu Bufaransa batoye Tshisekedi kuri 85 %, ababa muri Afurika y’Epfo bamutora kuri 81%, abo muri Leta Zunze Ubumwe za America bamutora kuri 78% mu gihe mu bubiligi bamutoye kuri 75%.

    Ni mu gihe kandi abakandida bahatanye na Tshisekedi, bakomeje gusaba ko aya matora ateshwa agaciro kuko yabayemo uburiganya bwinshi bwo kwibira amajwi Tshisekedi usanzwe ku butegetsi.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/article/RDCongo-Amajwi-y-ibanze-mu-matora-ya-Perezida-arerekana-ko-amahirwe-yahengamiye-kuri-Tshisekedi

  • Ntibakadusuzugure ! Umuzungu yari akubiswe ubwo yafataga esanse agashaka kugenda atishyuye #rwanda #RwOT

    Inkuru ikomeje kuvugisha benshi ku mbugankoranyambaga ni inkuru y'uyu muzungu wagiye gufata esanse kuri sitasiyo ariko agashaka kugenda atishyuye, icyakora yari ahaboneye ishyano kuko yendaga gukubitwa izakabwana.

     

     

    Mu mashusho akomeje gusakara hirya no hino ku mbugankoranyambaga, mu mashusho uyu muzungu yagaragaye ari guserera n'umugabo usanzwe akora kuri iyo sitasiyo ndetse bivugwa ko uyu muzungu yari ashatse kugenda atishyuye amafaranga Kandi yafashe esanse.

     

     

    Uyu muzungu kazi yagiye gufata esanse kuri sitasiyo nkibisanzwe ariko ashaka kugenda atishyuye, umusore usanzwe akora kuri iyo sitasiyo niwe wamuhagaritse maze atangira kumusunika amwaka amafaranga y'ibyo yari atwaye.

     

     

    Ubusanzwe ngo bijya bibaho ko abantu batwara esanse ntibishyure ndetse ngo birangira amafaranga akaswe abo bakora kuri sitasiyo, uwo mugabo rero kuko abizi ko ariwe ubihombero, yahisemo guhita ahagarika uyu muzungu kugira ngo amwishyure amafaranga.

     

     

    Icyakora kubera uyu mugabo yahagaritse uyu muzungu byarangiye amwishyure amafaranga ndetse uyu mugabo yendaga gukubita uyu muzungu kugira ngo arebe ko yakishyura ayo mafaranga.

     

     

    Abakoresha imbugankoranyama bakomeje kuvuga ko burya Ari agasuzugure rero ko nta gasuzuguro bashyigikiye, ndetse ngo iyo akubutwa.

     

     

     

    Source: TUKO

    The post Ntibakadusuzugure ! Umuzungu yari akubiswe ubwo yafataga esanse agashaka kugenda atishyuye appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/ntibakadusuzugure-umuzungu-yari-akubiswe-ubwo-yafataga-esanse-agashaka-kugenda-atishyuye/

  • Umupadiri yapfuye ubwo yari aryamanye n'umukobwa muri Lodge azira gukoresha imiti yongera akanyabugabo myinshi #rwanda #RwOT

    Inkuru ikomeje kuvugisha benshi ku mbugankoranyambaga ni inkuru yuyu mu Padiri bivugwa ko yapfuye ubwo yari aryamanye n'umukobwa muri Lodge, ndetse biravugwa ko uyu mugabo yapfuye ubwo bari mu gikorwa cyo gutera akabariro we nuwo mukobwa.

     

     

    Uyuu Padiri wo mu gihugu cya Kenya wari ufite imyaka 43 yapfiriye muri Lodge mu mujyi wa Nairobi ubwo yari kumwe n'umukobwa bivugwa ko uwo mukobwa bari basanzwe bakundana Kandi ubundi Nta mu Padiri uba wemerewe gukundana cyangwa ngo aryamanye n'umukobwa cyangwa umugore uwariwe wese.

     

     

    Biri kuvugwa ko uyu mukobwa bivugwa ko bari mu rukundo ariwe watabaje ndetse akavuga ko umugabo apfuye. Mbere Yuko uyu mukobwa agera muri iyo lodge, ngo uyu mupadiri niwe waje mbere maze afata icyumba maze umukobwa aza ahamusanga.

     

     

    Nkuko byatangajwe n'abashinzwe umutekano bo mu mujyi wa Nairobi, bavuze ko uyu mukobwa yemeye ko yari aryamanye n'uyu mupadiri mbere Yuko uyu mugabo ahura nibibazo maze agashiramo umwuka.

     

     

    Icyakora abashinzwe umutekano bakomeje gukora iperereza gusa biravugwa ko uyu mugabo ashobora kuba yafashe imiti yongera akanyabugabo myinshi izwi ku izina rya Viagra mu rurimi rw'amahanga maze bigatuma bimuviramo gushiramo umwuka kubera gufata imiti myinshi.

     

     

    Umurambo wuyu mugabo wajyanwe ku bitaro aho bagiye kureba neza icyamuhitanye mbese bagiye gukora ikitwa autopsy mu rurimi rw'amahanga.

     

     

     

     

    Source: Nairobi news

    The post Umupadiri yapfuye ubwo yari aryamanye n'umukobwa muri Lodge azira gukoresha imiti yongera akanyabugabo myinshi appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/umupadiri-yapfuye-ubwo-yari-aryamanye-numukobwa-muri-lodge-azira-gukoresha-imiti-yongera-akanyabugabo-myinshi/

  • Kuri boxing day arsenal niyo ya mbere #Rwanda #RwOT

    Imikino ya Premier League

     kuri ubu igize ku munsi wa 18,harabura umunsi 1 gusa ubundi igice kibanza kigashyirwaho akadomo.

    Ikipe y’abarashi niyo iyoboye urutonde aho ifite amanota 40, ikaba ikurikiwe na Liverpool yo ifite amanota 39 nyuma y’uko aba bombi banganyije igitego 1-1 mu mukino waabahuje.

    Kuba iyi kipe igeze kuri Noheli iyoboye urutonde rwa shampiyona mu mateka ya Premier League bivuze iki?

    Mu myaka 30 y’imikino muri Premier League, imyaka 16 ikipe yageze kuri Noheli iyoboye urutonde rwa shampiyona niyo byarangiye itwaye igikombe.

    Ubwo bivuze ko muri iyi shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bwongereza ikipe igeze kuri Noheli ariyo iyoboye urutonde rwa shampiyona iba afite amahirwe yo kwegukana igikombe angana na 51.6%

    Nta kipe yigeze igera kuri Noheli iyoboye urutonde rwa shampiyona inshuro nyinshi kurusha Liverpool ,imaze kubikora inshuro 20 ikaba ikurikirwa na Manchester United yo imaze kubikora inshuro 18. 

    Amakipe yageze kuri Noheli ayoboye urutonde rwa Shampiyona ariko mu mateka yayo akaba atarigeze atwara igikombe cya Shampiyona ni Norwich, Leeds, Aston Villa na Newcastle.

    Ikipe yageze tariki 25 Ukuboza iyoboye urutonde rwa Shampiyona yarashyizemo ikinyuranyo cy’amanota menshi ku ikipe iyikurikiye ni Manchester City mu mwaka w’imikino wa 2017/18 ndetse niyo byarangiye itwaye igikombe ifite amanota 100.

    Arsenal ntabwo ifite amateka meza mu bijyanye no kugera kuri Noheli iyoboye urutonde rwa shampiyona kubera ko inshuro 5 ziheruka yabikoze byarangiye idatwaye igikombe cya shampiyona.

    Mu mwaka w’imikino wo mu 1986/87 Arsenal yageze kuri Noheli iyoboye urutonde rwa shampiyona irangiriza ku mwanya wa 4 muri rusange,mu 1989/90 yarabikoze irangiriza ku mwanya wa 4, muri 2002/03 yarabikoze irangiriza ku mwanya wa 2,muri 2007/08 yarabikoze irangiriza ku mwanya wa 3 ndetse no mu mwaka ushize w’imikino yarabikoze irangiriza ku mwanya wa 2.

    Mu mwaka w’imikino wo mu 1986/87 nibwo bwonyine mu mateka Arsenal yageze kuri Noheli iyoboye urutonde rwa shampiyona birangira inatwaye igikombe.

    Arsenal idafite amateka meza mu gutwara igikombe cya shampiyona mu gihe yageze kuri Noheli ariyo iyoboye urutonde rwa shampiyona .

    Mike Arteta usabwa gukora amateka agatwara igikombe cya  Premier League .

    Author : Jafari Mutabazi

  • Umuraperi B Face yishimiye igihembo yahawe #rwanda #RwOT

    Umuhanzi B Face wo mu gihugu cy'u Burundi yishimye igihembo yahawe nk'umuhanzi mwiza utanga icyizere muri Hip Hop.Bface yatwaye iki gihembo muri EAC LIVE Show.

     

    Ubwo yasangizaga abamukurukira igihembo yahawe, B FACE yagaragaje ko yishimiye cyane abatanze ibi bihembo arabashimira ashimira n'abandi bose bagize uruhare muri muzika ye.Bface yavuze ko abantu badakwiriye gutangazwa nuko , igihembo yahawe kiriho umupira w'amaguru agaragaza ko ahagaze kuri Defence.

     

    Mu magambo ye mururimi rw'Ikirundi yagize ati:'Gutanga wirorera bibera abasazi bonyine,iyo bishitse ukabona abantu ibikorwa wakoze bikora kumutima uraheza, ugafata umwanya , ugashimira, nagira mfate uwu mwanya nshimire Oraganization yose yateguye ubushimwe ikadushimira ariyo #EACLIVESHOW mwarakoze kudutera intege mukomez no mu mwaka uza mutere intege n'abandi murakoze.

     

    N B ndabibutsa ntimutangazwe nuko award iriko umupira w'amaguru kuri defense niho mpagaze nico gituma atawuntsinda vyoroshe aho ndavuga abantu b'umunwa insaku bose inyuma y'ama poto niho bavugira imbere mba ndahacunze neza pipal dem call mi RAP DEFENSE'.

     

    Ubusanzwe B Face ni umuhanzi wo mu gihugu cy'u Burundi gusa ukunda gukorana n'Abanyarwanda cyane , dore ko afite indirimbo yakoranye na Riderman batari basohora amashusho yabo.

    The post Umuraperi B Face yishimiye igihembo yahawe appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/umuraperi-b-face-yishimiye-igihembo-yahawe/

  • Kuva kuri Element wo kwa Gael! Ibyamamare byi… – #rwanda #RwOT

    Tariki ya 23 Ukuboza 2023 wari umunsi udasanzwe ku miryango, inshuti n'abafana ba The Ben na Uwicyeza Pamella basezeranye kubana akaramata muri Eglise Vivante.

    Inkuru tugiye kugarukaho ikaba ariya y'abantu bafite amazina azwi babwitabiye uhereye kuri Tom Close wabaye 'Parrain' wa The Ben yinjije mu muziki banakoranye ibihangano bitandukanye.

    Hakaza Liza Kamikazi bahuriye muri 'Rahira' abasore bamwambariye nka Andy Bumuntu, Christopher Muneza na Israel Mbonyi wanaririmbye mu muhango no gusaba kwe.

    Hari n'abandi bahanzi barimo Chriss Eazy, Okkama, Miss Shanel, Aline Gahongayire, Marina, Bahati Makaca, Danny Vumbi, Niyo Bosco.

    N'abandi bamamaye mu bindi byiciro by'imyidagaduro nka Boubou, Alliah Cool, Mike Karangwa, Bad Rama, Muyoboke Alex, Miss Igisabo, Miss Josiane, Nkurunziza Aggy na Queen La Douce, Dorimbogo kimwe na Ndimbati.

    Umwe mu bacuzi bagezweho b'umuziki [Producer], Element na we ari mu bitabiye ubu bukwe nubwo bwose akorera muri 1:55AM ya Coach Gael  bivugwa ko atajya imbizi na The Ben.

    Prince Kiiiz kandi na we ukomeje gukora ibihangano byishimirwa na benshi unaheruka kwegukana igihembo cya 'Best Producer' muri Isango na Muzika na we yitabiye , niwe iheruka gutunganya 'Ni Forever' ya The Ben.

    Murumuna wa The Ben, Green P byari byatunguranye nyuma y’uko atagaragaye mu muhango wo gusaba no gukwa wa mukuru we na we yitabiye ubu bukwe.

    Umuhanzi uri kuzamuka neza akanaba anafitanye isano y'amaraso na The Ben, Shemi na we yaje kumushyigikira ndetse anafatanije na Okkama na Chriss Eazy bafatanije kumuririmbira.

    Ommy Dimpoz inshuti y'akadasohoka ya The Ben wanamuhaye ubutaka muri Zanzibar ho muri Tanzania yaje kwifatanya na we ari muri bacye bitabiye ubu bukwe bavuye hanze y'igihugu yanaririmbiye abageni.

    The Ben na Pamella bakoze ubukwe bw’amateka bakirira abaje kwifatanya nabo muri Kigali Convention CenterUmuraperi akanaba murumuna wa The Ben, Green P wamamaye muri Tuff Gang Junior Giti,Kabaka na Rufendeke bo muri Giti Business GroupGreen P, Bahati Makaca numwe mu banyamakuru bamaze gushinga imizi muri siporoChriss Eazy na Okkama baririmbiye abageni mu bukwe Ya Ntare  ucunga umutekano wa The Ben muri iyi minsi mu buryo bwihariye no ku bukwe yakomeje akaziTiti Brown na Ndimbati bari babucyereyeMiss Shanel na Aline Gahongayire uheruka kuririmba mu gitaramo cya Yago mu buryo bwanyuze benshiDanny Vumbi umaze ibinyacumi bitari bike mu muziki yaje gushyigikira mugenzi weIsrael Mbonyi na Boubou bafitanye umushinga ukomeye w’igitaramo mbaturamugabo muri BK Arena 

    Miss Gisabo wamamaye muri Miss Rwanda yaje gushyigikira mugenzi weAbahanzi Bahati Makaca na Yvan MuzikiMarchall wo muri Marchall Real Estate ari kumwe na Mike Karangwa n’umugore weBad Rama na Queen La Douce ntibatanzwe Tom Close, Ommy Dimpoz na Ishimwe Clement wo muri Kina MusicElement wo muri 1:55AM ibarizwamo Bruce Melodie na Coach Gael yashyigikiye The Ben PamellaAlliah Cool wahaye agera ku bihumbi magana 500Frw nk’impano mu ruhame The Ben na PamellaOkkama, Chriss Eazy na Shemi bari bishimiye kuba mu bukwe 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137929/kuva-kuri-element-wo-kwa-gael-ibyamamare-byitabiriye-ubukwe-bwa-the-ben-amafoto-137929.html

  • Muyango yamuritse Album Imbanzamumyambi as… – #rwanda #RwOT

    Yakoze igitaramo gikomeye mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 24 Ukuboza 2023, muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

    Ni kimwe mu bitaramo yari amaze igihe kinini ateguza abakunzi b'umuziki cyane cyane abanywanye na Gakondo. Yari ashyigikiwe na Nirere Shanel, umuhungu we Inki, itsinda rya Angel na Pamella n'abandi.

    Asoje kuririmba indirimbo ya mbere yafunguye iki gitaramo, yashimye abamubanjirije, yumvikanisha ko yiteguye kurenza aho Inganzo Ngari bagejeje.

    Yavuze ati 'Muraho ariko! Nta n'ubwo twabaramukije. Mwategereje cyane. Ariko ntabwo mwategereje gusa, Inganzo Ngari zabasusurukije, ndibwira ko tudafite byinshi kurusha Inganzo Ngari, amajwi yacu twayabaye. Tugiye kugerageza kureba ko hari icyo twakongera ku byo  Inganzo Ngari zagaragaje.'

    Muyango yakomereje ku ndirimbo yise 'Umwiza w'u Rwanda' yahimbiye Madamu Jeannette Kagame. Aherutse kubwira InyaRwanda ko iyi ndirimbo yahimbiye Umufasha w'Umukuru w'Igihugu imaze igihe, kuko yayimutuye ubwo yizihizaga isabukuru y'amavuko.

    Yavuze ko ubwo yayishyiraga hanze bwa mbere hari abayimenye n'abandi batayimenya, yanzura kuyishyira kuri Album kugirango izagere kure. Ati 'Ni indirimbo namuhimbiye ku munsi w'amavuko, imaze igihe, imaze imyaka.'

    Indirimbo ya kabiri yaririmbye muri iki gitaramo yayise 'Ikirumbo'. Yavuze ko yatangiye kwitwa cyane iri zina ubwo yari afite imyaka 10 y'amavuko bari mu buhungiro mu mahanga.

    Yavuze ko habayeho igihe kimwe nk'abandi bana batangira kwigishwa umuco nyarwanda n'umwe mu bagabo washakaga kuwubigisha no kubatoza Igihugu cy'amavuko.

    Ariko ko hari bamwe mu bantu batumvaga neza ibyo aba bana barimo, kuko bashakaga ko batiga cyane iby'umuco w'iwabo.

    Muyango yavuze ko aho bari batuye bari bazwi cyane ku izina ry'ibirumbo mu gisobanuro cy'abantu babuze icyo gukora. Igihe kimwe uwari umwarimu w'abo yigiriye inama yo gutangira kujya abajyana kubyina mu bukwe n'ibindi, abantu batangira kubona ko ibyo bakora bifite akamaro kandi bitanga ibyishimo.

    Muyango yasobanuye iki gitaramo nko kugaragaza ko umuco utazigira ucika, kuko hari abakiri bato bamaze gutanga gutera ikirenge mu cy'abo.

    Ati 'Ndashaka kwereka abanyarwanda ko ntaho tuzajya. Hari abakunze kumbaza ibibazo byinshi ngo nyuma yanyu bizagenda gute? Ntibaragera aho tugeze, ariko se ntibari hafi.'

    Uyu mubyeyi yakomereje ku ndirimbo yise 'Indahiro' ishingiye ku bantu babiri bajyaga impanuka. Umugabo yavugaga indahiro y'inka zavuye iwabo, n'aho umugore akavuga indahiro y'inka zavuye iwabo- Buri umwe yari yaragabiwe n'umuryango we. Ati 'Ni aho rero indirimbo yakomotse.'

    Muyango yanifashishije Nirere Shanel ku rubyiniro baririmbana indirimbo bakoranye bise 'Mwiza wanjye'. Yavuze ko yakoze iyi ndirimbo y'urukundo na Nirere Shanel, kubera ko mu bihe bitandukanye yagiye abazwa impamvu ataririmba urukundo mu ndirimbo ze.

    Yavuze ko nawe yabaye mu bihe by'urukundo, kandi yanyuzwe nabyo. Kuri Shanel, ni umugisha n'ibyishimo, gutaramana na Muyango, ni umuntu nakuze ndeba.'

    Mbere yo kuva ku rubyiniro, Nirere Shanel yibukije abantu indirimbo ze zakunzwe aririmba indirimbo ze zirimo 'Ndarota' yakunzwe mu buryo bukomeye. Yanyujijemo atera indirimbo yo kwifuriza isabukuru Mani Martin wayizihije kuri iki Cyumweru.

    Nirere Shanel yanaririmbye indirimbo yise 'Atura'. Yavuze ko yayikoze mu rwego rwo gukangurira abahura n'ihohoterwa mu ngo n'ahandi kugira imbaraga zo kuvuga ibibaho.

    Kuri we, asanga ari uruhare rwa buri muhanzi kuririmba ku ngingo nk'izi zitakunze kuvugwaho na buri wese, mu rwego rwo kugaragaza ibibera mu ngo.

    Kananura Didier ureberera inyungu za Muyango, yavuze ko mu 2024 ubwo u Rwanda ruzaba rwizihiza imyaka 30 rubayeho bundi bushya, yavuze ko bazakora igitaramo cyo kwizihiza iyi myaka, kandi buri wese witabiriye igitaramo cy'uyu munsi azinjirira ubuntu.

    Byageze aho Muyango yifashisha itorero 'Imitari' bakoranye igihe kinini, ubundi baririmba indirimbo yakunzwe bise 'Musaniwabo'.

    Yavuze ko muri 'Muyango n'Imitari' bari abantu 12, ariko ko ubu hasigayemo babiri gusa. Avuga ko batapfuye ahubwo 'abagishobora guhagarara ku rubyiniro bakaririmba ni aba babiri gusa'.

    Muyango yashyize akadomo kuri iki gitaramo ahagana saa tatu z’ijoro, binyuze mu ndirimbo 'Karame Uwangabiye' yahimbiye Perezida Kagame. 

    Jules Sentore wavuze mu izina rya bagenzi be, yavuze ko basubiyemo iyi ndiirmbo 'nyuma yo guhamagara uyu mubyeyi akatwemerera ko tuyisubiramo'.

    Iyi ndirimbo yaririmbyemo abahanzi icyenda barimo barimo Massamba Intore, Jules Sentore, Nirere Shanel, Juno Kizigenza, Yvang Ngenzi, Mani Martin, Yvan Muzik, Bukuri ndetse na Isonga Family.

    Yaashimangiye ko yakoze iki gitaramo mu rwego rwo kugaragariza buri wese ko umuco utazigera ucika. Ati 'Igihe kirababona, mbahaye Igihugu! Nashakaga kuzibukira none muranze, nanjye ndacyahari.'

    Muyango aherutse kubwira InyaRwanda ko afite indirimbo ebyiri yahimbiye Perezida Kagame zirimo ‘Karame Uwangabiye’ iri kuri iyi album, kandi ko yayihimbye ubwo yabaga mu mahanga.

    Yasobanuye ko iyi ndirimbo yakunzwe mu buryo bukomeye, kugeza ubwo mu minsi ishize abahanzi icyenda bamwegereye bamusaba ko yabemerera bakayisubiramo.

    Ati “Ibyo rero kuri njye, si uko nabona uko mbabwira uko mba numva binshimishije. Gukora ikintu nk’icyo, abantu bakagikunda, ku buryo yumva yagisubiramo, ntabwo njyewe byandakaza.”

    Album Muyango yamuritse yakozweho n’aba-Producer batandukanye, cyane cyane Producer Pastor P wayikozeho ku kigero cya 85%. Yumvikanaho cyane ibicurangisho bya Kinyarwanda nk'Inanga n'ibindi.

    Iriho indirimbo 12 zirimo nka 'Karame Uwangabiye' yahimbiye Perezida Kagame yasubiyemo yifashishije abahanzi icyenda barimo Massamba Intore, Jules Sentore, Nirere Shanel, Juno Kizigenza, Yvang Ngenzi, Mani Martin, Yvan Muzik, Bukuri ndetse na Isonga Family.

    Hariho kandi indirimbo yahimbiye Umufasha w'Umukuru w'Igihugu yise 'Umwiza w'u Rwanda', 'Ibirumbo', 'Indahiro', 'Teka Ikobe', 'Nyirabashana', 'Mwiza wanjye' yakoranye na Nirere Shanel, 'Sibira' yahuriyemo n'itsinda rya Angel na Pamela, 'Cyo ni mumurebe', 'Iyizire Ibuhoro', 'Izihirwe' na Yva Ngenzi ndetse na Batamuriza.

    Muyango ku rubyiniro yabanjirijwe n'abarimo umuhungu we:

    Inki Muyango yinjiriye mu ndirimbo ye yise 'Entre Nous' ari nayo yabaye intangiriro y'umuziki we, kuko yayishyize hanze tariki 15 Gicurasi 2021.

    Yavuze ko 'Ndi umufana w'umuntu mwaje kureba uyu munsi [Muyango], icyamamare'.

    Yavuze ko mu 1986 ubwo yagarukaga mu Rwanda ari kumwe na Mama we, yageze mu bice bitandukanye birimo Camp Kigali 'bityo kuhagaruka ni byiza'. Avuga ko kuri we 'guhurira ku rubyiniro na Papa wanjye, ni ibintu binshimishije cyane'.

    Inki yavuze ko mu myaka itatu ishize ari bwo yakuye n'umukobwa witwa Ange-Christelle Irakarama, baramenyana kugeza ubwo biyemeje no kurushinga.

    Kuri we, yasobanuye iki gitaramo nk'ibyishimo guhurira ku rubyiniro na Se, no kwizihiza urukundo rwe n'uyu mukobwa wamutwaye umutima.

    Inki yakomereje ku ndirimbo 'Wanjye' yahimbye nyuma yo guhura n'uyu mukobwa, yitsa cyane ku magambo y'urukundo arimo nka 'ndamukunda cyane'.

    Uyu mugabo w'imyaka 36 y'amavuko, yavuze ko ubu yamaze gufata icyemezo bitandukanye n'indi myaka yabayeho aho yari afite abandi bakobwa yaterataga.

    Itorero Inganzo Ngari ryagwije ibigwi mu muziki w'u Rwanda, nibo bari batahiwe. Baririmbye muri iki gitaramo, nyuma yo gutanga ibyishimo mu bwa The Ben na Pamella, bwabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Ukuboza 2023 muri Kigali Convention Center.

    Iri torero ryinjiranye umutagara w'ingoma wavugijwe n'abasore, binjiranye n'abakobwa babyina Kinyarwanda ari nako baririmba zimwe mu ndirimbo zizwi mu muco.


    Ibyo wamenya kuri Muyango wamuritse Album ye ya kane

    Muyango ni umwe mu bahanzi b'abahanga cyane bubakiye umuziki wabo kuri gakondo. Afite ibihangano binyura benshi byamamaye kumurusha kuko kenshi iyo muganira akubwira ko hari igihe ajya mu birori bakaririmba indirimbo ze batarabutswe ko ahari.

    Mu mabyiruka ye akubwira byinshi. Ariko yitsa cyane ku kuba atarabashije kuba mu Rwanda igihe kinini cy'ubuto bwe.

    Muyango yahungiye mu Burundi mu 1961; yahageze akiri umwana, aranahakurira. Aha ni ho inganzo ye yatangiye kuyigaragariza mu matorero atandukanye.

    Mu 1986-1987 ni bwo Muyango yategewe indege n'Itorero ry'Abakobwa babaga mu Bubiligi 'Imitari', yerekeza ku Mugabane w'u Burayi kubafasha gukora indirimbo zabo.

    Itorero Imitari ryatangiye gushaka gukora indirimbo zabo, nyuma y'igihe ribyina iz'abahanzi b'Abanyarwanda babaga mu buhungiro. Akigera mu Bubiligi ni bwo bihuje, birangira yinjiye mu Itorero Muyango n'Imitari.

    Ku ikubitiro bakoranye indirimbo zinyuranye zasohotse kuri casette ya mbere bakoze mu 1989-1990. Zirimo 'Manyinya', 'Mwiriwe neza', 'Mpore' n'izindi. Ibihangano byabo ntibyacurangwaga mu Rwanda kuko bafatwaga nk'abarwanya Leta yariho.

    Ku batazi 'Imitari', ni itorero ry'abakobwa b'abanyarwanda bishyize hamwe bagera kuri 12, ryatangiriye mu Bubiligi mu mwaka wa 1979. Bamwe bari batuye mu Bubiligi abandi bagenda bahabasanga baje kuhiga.

    Muyango we ni Intore yatojwe na se umubyara Rwigenza na sekuru Butera bazwi cyane mu ngamba Inyanza mu Rukari.

    Mu 1989 babonye igihembo cyitwa 'Lauréat du Prix Découvertes de la Radio France Internationale' kubera indirimbo 'Nzavuga yaje”.

    Mu nshuti z'u Rwanda Muyango yatoje itorero yise 'Ibirezi' ryari rigizwe n'abakobwa b'Ababiligi ndetse mu mwaka wa 2002 yabazanye gukorera ibitaramo bitandukanye mu Rwanda muri FESPAD (Festival Panafricain de la Danse). Kuri ubu Muyango ni Umutoza mukuru w'itorero rw'igihugu Urukerereza.

     

    Nirere Shanel yahuriye ku rubyiniro na Muyango Jean Marie, umuhanzi wamubereye ikitegererezo

    Nirere yavuze ko gutaramana na Muyango ari kimwe mu byo yifuzaga 

    Juno Kizigenza yashimye Muyango ku bwo kubemerera bagasubiramo indirimbo ‘Karame Uwangabiye’  

    Jules Sentore yavuze uburyo bagize igitekerezo cyo gusubiramo indirimbo Muyango yahimbiye Perezida Kagame

    Abarimo Nirere Shanel, Inki, Juno Kizigenza na Jules Sentore bari ku rubyiniro

    Mariya Yohana yasanze ku rubyiniro Muyango Jean Marie, baririmbana indirimbo ‘Intsinzi’

    Muyango yavuze ko yateguye iki gitaramo mu rwego rwo kugaragaza ko hari abakiri bato bumva neza umuco w’u Rwanda


    Umutima wishimye kuri Muyango nyuma yo kumurika Album ye ya kane yise “Imbanzamumyambi” 


    Itsinda rya Angel na Pamella ryafashishije mu miririmbire Muyango ku rubyiniro 


    Umuyobozi Ushinzwe Itangazamakuru muri I&M Bank Rwanda, [Ubanza ibumoso] ari mu bitabiriye iki gitaramo cya Muyango yahuje ab’ikigano gishya n’abakuze mu myaka 


    Muyango yavuze ko yakoranye indirimbo y’urukundo na Nirere Shanel kubera ko yabisabwe igihe kinini





    Ababyinnyi bo mu Itorero Inganzo Ngari bishimiwe mu buryo bukomeye bitewe n’uburyo bitwaye ku rubyiniro

    Inganzo Ngari baririmbye muri iki gitaramo nyuma yo gutanga ibyishimo mu bukwe bwa The Ben na Pamella



    Buri wese yagerageza gufata amafoto n’amashusho by’iki gitaramo


    Umuhanzi Mani Martin [Ubanza ibumoso] ari mu bitabiriye iki gitaramo cya Muyango


    Kananura Didier, umujyanama wa Muyango Jean Marie niwe wayoboye iki gitaramo

    Inki, umuhungu wa Muyango yavuze ko yishimiye guhurira ku rubyiniro n’umubyeyi we

    Inki yaririmbye indirimbo ziganjemo iz’urukundo zirimo iyo yakoreye umukunzi we

    Abiganjemo abakiri bato binjiraga muri iki gitaramo ari nako bagaragaza ko bamaze kugura amatike

    Ibyuma byifashishijwe mu gufata amashusho byari byamaze gutegurwa

    Abakobwa bashinzwe Protocol bo muri Company ya ‘Inzora’ bari bahageze mberey’abandi biteguye kwakira abantu

    Ahagana saa kumi n’imwe, intebe zari zamaze gutegurwa mbere y’uko abantu bahagera

    Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze iki gitaramo cya Muyango

    AMAFOTO: Freddy Rwigema-InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137939/muyango-yamuritse-album-imbanzamumyambi-ashyigikiwe-nabahanzi-bikiragano-gishya-amafoto-137939.html