Author: webrwanda

  • Mapinduzi Cup:APR FC yirengeje Yanga SC ihita… – #rwanda #RwOT

    Uyu ni umukino wa 1/4 wabaye kuri iki cyumweru saa moya n’iminota 15 z’umugoroba kuri Amaani International Stadium. 

    Yanga SC yatangiye umukino neza iza kubona igitego cya 1 ku munota wa 23 gitsinzwe na Jesus Moloko ku mupira yari ahawe na Mzize wari umaze gucenga myugariro wa APR FC, Bindjeme.

    Ikipe ya APR FC nyuma yo gutsindwa igitego ntiyacitse intege maze iza kwishyura ku munota wa 45+3 ku gitego cyari gitsinzwe n’umunya-Cameroon, Sanda uri mu igeragezwa nyuma y’ishoti ryari ribanje kurekurwa na Victor Mbaoma ariko umunyezamu wa Yanga SC ntiyafata umupira ngo awugumane.

    Mu gice cya kabiri, ikipe y’Ingabo z’igihugu yaje ibona igitego cya 2 ku munota wa 48 gitsinzwe na rutahizamu Victor Mbaoma kuri penaliti yari yakozwe n’umunyezamu wa Yanga SC ategera Nzotanga mu rubuga rw’mahina.

    Ku munota wa 80 Shiboub yatsinze igitego cya 3 ahawe umupira na Mbonyumwami Thaiba,  umukino warangiye APR FC itsinze Yanga SC ibitego 3-1 ihita ikomeza muri 1/2 aho izacakirana na Mlandenge yo muri Zanzibar muri iyi mikino ya Mapinduzi Cup.

    Usibye kubona intsinzi gusa kandi, myugariro wa APR FC, Salomon Bindjeme niwe wagizwe umukinnyi w’umukino ahabwa ibihumbi 500 by’Amashilingi nk’igihembo.

    Nyamukandagira yageze muri 1/4 nyuma yo kunganya na Simba SC izamuka nk’ikipe yatsinze neza mu matsinda

    Abakinnyi 11 APR FC yabanje mu kibuga 

    APR FC yahise ikatisha itike ya 1/2 mu mikino ya Mapinduzi Cup isezereye Yanga SC 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138333/mapinduzi-cupapr-fc-yirengeje-yanga-sc-ihita-ikatisha-itike-ya-12-138333.html

  • Kamonyi-Kayenzi: Gitifu Rwakibibi JMV mu maboko ya RIB azira ibirimo kubiba 'Amacakubiri' #rwanda #RwOT

    Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha-RIB rwataye muri yombi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Kirwa, Umurenge wa Kayenzi ho mu karere ka Kamonyi. Akurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha imvugo zirimo amacakubiri.

    Amakuru y'itabwa muri yombi rya Gitifu Rwakibibi Jean Marie Vianney w'imyaka 33 y'amavuko, yageze ku intyoza.com ubwo hari hashize akanya gato afashwe. Mbere yo gutabwa muri yombi, amakuru dukesha isoko y'amakuru mpamo atugeraho ni uko yabanje kwitaba ku karere ndetse nyuma y'aho akaza kwandika asezera ku mirimo.

    Dr Nahayo Sylvere, Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi yahamirije intyoza.com ko uyu Rwakibibi Jean Marie Vianney wari Gitifu wa Kirwa yamaze gusezera ku mirimo yari ashinzwe. Yagize ati' Yarasezeye ku wa Gatanu'.

    Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha-RIB, Dr Murangira B. Thierry yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko uyu Rwakibibi Jean Marie Vianney ari mu maboko ya RIB.

    Yagize ati' Tariki ya 05/01/2024, RIB yafunze Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Kirwa mu Karere ka Kamonyi witwa RWAKIBIBI JEAN MARIE VIANNY (33yrs). Arakekwaho ibyaha birimo gukoresha imvugo zirimo amacakubiri. Afungiye kuri Sitasiyo ya Remera'.

    Dr Murangira B. Thierry, akomeza avuga ko iperereza ku byaha uyu Rwakibibi Jean Marie Vianney akekwaho rigikomeje.

    Ntabwo bisanzwe cyangwa se si kenshi Umukozi wa Leta mu nzego z'ibanze afatwa akekwaho ibyaha runaka ngo afungirwe aharenze ifasi y'Akarere akoreramo. Iki, ni kimwe mu bigaragaza uburemere bw'ibyaha ashobora kuba akurikiranyweho ariko tutari bwinjiremo kuko twabwiwe ko bikiri mu iperereza. Gusa isoko y'amakuru yacu iduhamiriza ibirenze ibyavuzwe ariko tutakwinjiramo kuko bikiri mu iperereza.

    Munyaneza Theogene

    Source : https://www.intyoza.com/2024/01/07/kamonyi-kayenzi-gitifu-rwakibibi-jmv-mu-maboko-ya-rib-azira-ibirimo-kubiba-amacakubiri/

  • Bagabiwe inka eshatu no kujya i Burayi! Udush… – #rwanda #RwOT

    'Ndabigukundira' iri mu ndirimbo z'uyu muhanzi zakomeje izina rye nk'umuhanzi wigenga. Yayikoze mu mwanya w'umusore unyuzwe n'urukundo arimo, kandi wishimiye gutera intambwe ikomeye mu buzima.'

    Avugamo uburyo umukunzi we yamumeneye ibanga yari yarahishe abandi, uburyo yahinduye imico n'imyifatire ye, aha agaciro amarangamutima ye. Avuga ati 'Ntibibarika ibyo nkukundira.'

    Asoza indirimbo ye atera ivi yambika impeta ya fiançailles umukunzi we ihamya urukundo amukunda nk'uko Kimenyi Yves yabikoze tariki 28 Gashyantare 2021, ahamya urwo akunda Uwase Muyango Claudine.

    Wari umunsi udasanzwe mu buzima bwa Nyampinga uzi kwifotoza kurusha neza (Miss Photogenic 2019) wambitswe impeta imuteguza kurushinga. Biba urwibutso rudasaza kuri Kimenyi wiyemeje kuva mu buserebateri.

    Tariki ya 6 Mutarama 2024, yafunguye Paji nshya mu mubano w'aba bombi, kuko Kimenyi Yves yatanze inkwano mu muryango wa Muyango Claudine, nyuma y'amasaha make basezerana imbere y'Imana, biyemeza kurushinga rugakomera.

    Ni ubukwe bwagarutsweho cyane, ahanini biturutse ku kuba aba bombi basanzwe bazwi cyane mu itangazamakuru, binyuze mu kuba Kimenyi asanzwe ari umukinnyi wa AS Kigali naho Muyango akaba yaramamaye muri Miss Rwanda 2019 aho yegukanye ikamba rya Miss Photogenic.

    InyaRwanda igiye kugaruka ku bintu 10 byaranze ubukwe bw'aba bombi

    1.Itangazamakuru ryakumiriwe

    Umutekano wari wakajijwe kuva hasi kugeza hejuru! Kuko hari abasore b'ibigango bari bafite ibyuma by'itumanaho baganira buri kanyababazanya muri buri nguni uko bimeze.

    Kimenyi Yves yari yatanze itegeko ko nta wundi muntu wemerewe gufata amafoto n'amashusho mu bukwe bwe na Muyango, uretse abasore yari yishyuriye kubikora.

    Abari bemerewe gufata amashusho n'amafoto n'abo bahawe ikibaranga, ku buryo byari bigoye kwivanga n'abo.

    Saa mbiri z'igitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 6 Mutarama 2024, abanyamakuru bashyizwe ahantu hamwe baraganirizwa, babwirwa ko uretse kuba waba ufite telefone ya 'Smart Phone' nta Camera yemerewe kwinjira muri 'Salle' yabereyemo ubukwe. Hari abahisemo gukurikirana ubu bukwe, abandi barikubura barataha.

    Ibi ni nako byagenze mu muhango wo gusezerana imbere y'Imana, kuko n'abari bafite telefone bagiye babuzwa kuzikoresha mu bihe bitandukanye gufata amafoto n'amashusho.

    Hari umwe mu banyamakuru wagerageje gufata amashusho ubwo Kimenyi Yves yinjiraga mu busitani bw'ahabereye ubukwe bwe, abashinzwe umutekano bamubonye baramushushubikana.

    2.Imfura y'abo yatashye ubukwe, ibashyikiriza impeta

    Imfura y'aba bombi, Kimenyi Miguel Yanis yatashye ubukwe bw'abo, ndetse mu bihe bitandukanye yagiye ajya aho ababyeyi be babaga bari, bakamuterura.

    Uyu mwana yari afite imodoka nto agenderamo igura amafaranga arenga ibihumbi 400 Frw, yagiye agenderamo mu bihe bitandukanye.

    Mu gihe cyo gusezerana imbere y'Imana, yagendeye muri iriya modoka maze ashyikiriza ababyeyi be impeta z'urukundo bambikanye.

    Izi mpeta zahawe umugisha na Bishop Karemera maze bahamya isezerano ry'abo. Bishop Karemera yabwiye aba bombi ko bigoye kubona igiciro cy'urugo. Yavuze ko urugo rurenga ibyo umuntu atekereza, kandi mu rugo 'nta busitari buhaba'.

    Uyu muvugabutumwa yabwiye Kimenyi na Muyango ko Imana ikunda urugo kubera ubuzima bubamo. Avuga ko urugo rukomera iyo abarurimo bakundanye.


    3.Bishop Karemera yatunguwe n'amagambo yavuzwe na Kimenyi

    Umuyobozi wa Living God Church, Bishop Karemera Emmanuel niwe wasezeranyije aba bombi. Yavuze ko amagambo Kimenyi yavuze abwira umugore we ubwo yamwambikaga impeta y'urukundo ataherukaga kuyumva, kandi ko yasezeranyije abageni benshi.

    Mu ijambo rye, Kimenyi yashimye Imana 'yampaye umugore mwiza unyitayeho uko ndi'. Yavuze ko adashobora guhumbya amaso atari kumwe n'umukunzi we.

    Kimenyi yavuze ko yifuza kubana na Muyango ubuzima bwe bwose 'kuko apfunyitse nk'uruhu rwanjye'.  Muyango we yashimye Imana, yamuhuje na Kimenyi. Ati 'Warakoze kunkunda no kunyitaho. Ndagukunda cyane.'

    Kuva Muyango yakwinjira mu rukundo na Kimenyi yabonye ibiraka bitandukanye byiyongera ku byo yari asanzwe afite byo kwamamariza ibigo by'ubucuruzi bitandukanye.

    Ni akazi yabonye akesha kuba atajya yicisha irungu abamukurikira ku mbuga cyane cyane urubuga rwa Instagram, yerekaniraho amafoto y'ubuzima bw'ako kanya arimo, amashusho amugaragaza abyina indirimbo z'abahanzi n'ibindi.


    4.Bwari ubukwe bw'inkumi zituye kuri Instagram

    Abanyabirori batuye kuri Instagram batabonetse muri ubu bukwe ubwo bavuye ku ikarita! Ni ubukwe bwitabiriwe n'abakobwa bambaye imyambaro y'igiciro kinini, babandi nyine usanzwe ubona batuye ku mbuga nkoranyambaga, basokoje mu buryo bugezweho, biteye ibirungo by'ubwiza n'ibindi bituma umuranganirira.

    Harimo inkumi zavuzwe cyane mu itangazamakuru ahanini bitewe n'ibikorwa bakora, cyangwa se amabara anyuranye bagiye bakora bakisanga kuri murandasi.

    Muri rusange bwitabiriwe n'abarimo Amb. Isimbi Alliance [Alliah Cool] wo muri Kigali Boss Babes, Platini, Coach Gael washinze 1: 55AM, Umunyana Shanitah wabaye Miss East Africa 2021;

    Dj Brianne wacuranze muri ubu bukwe, Bushali n'umufasha we, Rocky Kimomo, Ingabire Habibah wahagarariye u Rwanda muri Miss Supranational, Jean Kabanda washinze Isibo Tv, Tidjara Kabendera, Isimbi Model, n'abandi.

    5.Abanyamuziki baririmbye muri ubu bukwe

    Ubu bukwe bwitabiriwe n'abahanzi bakomeye barimo Juno Kizigenza na Kenny Sol bafatanyije kuririmba indirimbo bakoranye bise 'Igitangaza' yanaririmbyemo Bruce Melodie.

    Ariko mbere y'aho, Juno Kizigenza yari yaririmbye indirimbo yise 'Birenze' n'izindi. Asoje kuririmba izi ndirimbo, yavuze ko nawe yiteguye kuzatera ikirenge mu cya Kimenyi akarushinga rugakomera. Ati 'Igihe kimwe nanjye nzaba nicaye aho.'

    Yabanjirijwe n'umuhanzi akaba n'umunyamakuru, Yago waririmbye indirimbo ze zirimo 'Suwejo' ndetse na 'Rata' zamamaye mu buryo bukomeye. Uyu musore asanzwe ari inshuti ya Muyango, cyane ko yagiye amutumira mu biganiro binyuranye yanyujije kuri Yago Tv Show.

    Ubu bukwe kandi bwaririmbyemo Producer Element waririmbye indirimbo 'Kashe' ndetse na 'Fou de Toi' yakoranye na Ross Kana na Bruce Melodie. Uyu musore yavuze ko ari inshuti ya Kimenyi na Muyango, kandi yishimiye gutaha ubukwe bw'abo.

    Kevin Kade yasanze indirimbo ye yise 'Munda' yaracengeye mu buryo bukomeye. Uyu musore yagaragarijwe urukundo muri ubu bukwe, ndetse bigera ubwo ababyinnyi barimo nka Jojo Breezy bamusanga aho yari ari bamufasha kubyina iyi ndirimbo. Ubu bukwe kandi bwaririmbye umuhanzi Edizzo.


    6.Ba Nyampinga babiri bagaragiye Miss Muyango

    Kuva mu muhango wo gusaba no gukwa kugeza ubukwe buhumuje , Muyango Claudine yari agaragiwe n'abakobwa biganjemo abazwi cyane.

    Harimo Nimwiza Meghan wabaye Miss Rwanda 2019, Iradukunda Liliane wabaye Miss Rwanda 2018, Umutoni Witness wabaye igisonga cya Mbere cya Miss Rwanda 2021, Umukundwa Clemence [Miss Cadette] witabiriye Miss Rwanda 20119, Mushambokazi Jordan witabiriye Miss Rwanda 2019 n'abandi.

    Aba bakobwa nibo bagiye bafasha Muyango mu gihe cyo gutanga impano, kwakira abantu mu birori n'ibindi byatumye ubukwe bugenda neza.

    7.Bagabiwe inka eshatu

    Imiryango yombi yavuyemo abantu batatu batanze inka. Ndetse, umwe mu babyeyi yabwiye Muyango ko afite inka nyinshi, igisigaye ari uko azabona umwanya akajya guhitamo iyo ashaka.

    Abatanze inka, bavuze ko inka ari impano nziza ku muryango mushya uba utangiye ubuzima bw'urugo, kandi ko biyemeza kuzakomeza kubaba hafi.

    Umubyeyi wa Kimenyi we yamugeneye impano yiganjemo imbuto n'amafu anyuranye, ariko avuga ko bigoye 'kubona impano waha umwana w'imfura', 

    8.Bemerewe itike yo kujya mu kwezi kwa buki i Burayi

    'Parrain' wa Kimenyi yavuze ko yanyuranye mu buzima bwiza n'ububi nawe, bityo ko atabona impano yihariye yo kumuha mu rwego rwo kumushimira intambwe yateye.

    Yavuze ko afite ishimwe ku mutima no kuri Kimenyi ku bw'ubushuti bw'abo burambye. Avuga ko afatanyije na Mushiki we, Kimenyi na Muyango bamaze kubishyurira itike y'indege yo gukorera ukwezi kwa buki i Burayi.

    Uyu mugabo yavuze ko bamaze kwishyura hoteli y'inyenyeri eshanu, ko igihe cyose Muyango na Kimenyi bazaba biteguye bazabafasha kujya kuhurukira i Burayi.

    9.Mu mpano bahawe harimo Bibiliya n'igitabo cy'indirimbo

    Umwe mu babyeyi uvukana na Se wa Muyango, yavuze ko yishimiye intambwe umukobwa  w'abo ateye, amwifuriza kurushinga rugakomera yisunze ijambo ry'Imana.

    Uyu mubyeyi yavuze ko ari byiza ko mu rugo rushya biragiza Bibiliya, kandi bakajya bafata igihe cyo kuyisoma. Yanabahaye igitabo cy'indirimbo zo guhimbaza Imana.

    Ise wa Muyango ntiyabonetse muri ubu bukwe. Umusangiza w'amagambo yavuze ko ari ku 'nkiko z'u Rwanda' byatumye atabasha kuboneka muri ubu bukwe.

    10.Maji Maji niwe wasabwe umugeni

    Nkurunziza wamenyekanye nka ‘Maji Maji’ niwe wasabwe umugeni [Miss Muyango].  Abamuzi bavuga ko ari umwe mu babyeyi baryoshya imisango y'ubukwe.

    Uyu mugabo yari umwe mu basirikare 600 bari mu nteko ishinga amategeko, nyuma y'amasezerano ya Arusha yo mu 1993, yagombaga gushyiraho Guverinoma y'inzibacyuho.

    Nkurunziza yifashishije inganzo ye mu rugamba rwo kuyobora Igihugu, ndetse yigeze kubwira KT ko umuziki 'watumye tudacika intege. Twashyiraga indagagaciro zacu zose n'ibitekezo mu muziki. Uko twarushagaho kuziririmba, ni nako twarushagaho kugira imbaraga'.
























    KANDA HANO UKO UBUKWE BWA MUYANGO NA KIMENYI BWAGENZE

    “>

    KANDA HANO UREBE IBYAMAMARE BYITABIRIYE UBU BUKWE

    “>

    Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze ubukwe bwa Kimenyi na Muyango

    AMAFOTO: Serge Ngabo-InyaRwanda.com

    VIDEO: Murenzi Dieudonne-InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138320/bagabiwe-inka-eshatu-no-kujya-i-burayi-udushya-10-twaranze-ubukwe-bwa-miss-muyango-na-kime-138320.html

  • Ikibanza cyiza kinini i Nyamata kugiciro cyiza #rwanda #RwOT

    Iki kibanza giherereye I Nyamata muri 3km uvuye mumujyi wa Nyamata. Kiragurishwa macye cyane ; 13,000,000F. Ibikorwa remezo byose birahari. Kubindi bisobanuro wahamagara nyiracyo kuri 0789232921.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Store/article/Ikibanza-cyiza-kinini-i-Nyamata-kugiciro-cyiza

  • Indege ya Boeing yavuyeho Urugi(umuryango) iri mu kirere bikururira izisaga 171 kuba zahagarikwa #rwanda #RwOT

    Urwego rushinzwe kugenzura Kompanyi z'indege muri Leta zunze Ubumwe za Amerika rwategetse guhagarika ingendo kuri zimwe mu ndege zo mu bwoko bwa 737 Max 9 nyuma y'aho igice kimwe cy'indege ya Alaska Airlines kiyiviriyeho kikamanuka iri mu kirere. Urwo rwego, Federal Aviation Administration (FAA) ruvuga ko igenzura rishobora kugira ingaruka ku ndege 171.

    Kuri uyu wa gatanu ni bwo byabaye ngombwa ko indege ya Alaska Airline igwa byihuse cyangwa se bitunguranye nyuma yo guhaguruka mu ntara ya Oregon. Iyo kompanyi ivuga ko yari yarakoze igenzura ryasabwaga na FAA kuri zimwe mu ndege 79 zayo zo mu bwoko bwa Boeing 737 Max9.

    Kuri uyu wa gatandatu, byari byitezwe ko kubuza izo ndege gukora bizatuma ingendo 60 zitaba, nk'uko byashyikirijwe n'iyo kompanyi mw'itangazo yashyize ahagaragara.

    FAA yari yabanje kuvuga ko ishobora 'guhagarika by'agateganyo na zimwe za Boeing 737 Max 9 zikoreshwa n'amakompanyi yo muri Amerika cyangwa ku butaka bwa Amerika bwose'.

    Urwego rushinzwe kugenzura amakompanyi y'indege muri Amerika ruvuga ko igenzurwa risabwa rishobora gutwara hagati y'amasaha ane cyangwa umunani ku ndege imwe imwe.

    Ikompanyi ya Turkish Airlines na yo nyine yahamagaje indege zayo eshanu(5) zo muri ubwo bwoko kugira ngo zigenzurwe.

    Muri iryo sanganya ryabaye ku wa gatanu, indege ya kompanyi ya Alaska Airlines yari ivuye Portland, muri Oregon yerekeza Ontario muri Califonia, yari kuri metero 4.876 mu kirere, aho yatangiye kumanuka igitaraganya, nk'uko bigaragara ku buhanga bukurikirana ingendo z'indege.

    Iyo ndege yari itwaye abantu 177 n'abadereva bayo, yururutse neza aho yari ivuye Portland.

    Umukuru w'urwego rushinzwe gutwara abantu ku rwego rw'Igihugu, National Transportation Safety Board (NTSB), rwagize amatohoza(iperereza) kuri iryo sanganya, yemeje ko nta muntu wari wicaye iruhande rw'aho hononekaye.

    Jennifer Homendy agira ati:'Twagize Imana rwose kuba byarangiye nta we uhasize ubuzima'. Yongeyeko ko amatohoza yerekanye ko umuryango wavuye ku ndege wamanukiye mu gace ka Cedar Hills kegeranye na Portland akaba asaba uwo ari we wese wawutora guhita ahamagara Polisi.

    Hagati aho nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibivuga, ikigo kireba iby'indege mu Bwongereza, Civil Aviation Authority (CAA) cyemeje ko nta ndege n'imwe yo mu bwoko bwa Boeing 737 Max 9 yari muri icyo Gihugu.

    Ku rubuga rwacyo rwa X, cyagize kiti:' Twandikiye abatwara abantu n'ibintu b'abanyamahanga tubasaba ko babanza kugenzura indege zabo mbere y'uko zica mu kirere cy'Ubwongereza'.

    Amafoto-Video yohererejwe ibitangazamakuru, yerekana ahavuye uwo muryango, haboneka ibicu byijimye n'ibintu bahazibije cyangwa se bahafungishije. Ntabwo haratangazwa icyateye iyo mpanuka cyangwa se ko haba hari abakomeretse.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2024/01/07/indege-ya-boeing-yavuyeho-urugiumuryango-iri-mu-kirere-bikururira-izisaga-171-kuba-zahagarikwa/

  • APR FC yageze muri 1/2 isezereye Yanga (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    APR FC yageze muri 1/2 cya Mapinduzi Cup isezereye Young Africans iyitsinze ibitego 3-1.

    Wari umukino wa 1/4 cya Mapinduzi Cup, igikombe kirimo kubera muri Zanzibar aho APR FC yari yahuye na Yanga yo muri Tanzania.

    Iminota ya mbere y’igice cya mbere wabonaga APR FC irimo kurushwa nubwo Yanga na yo nta mahirwe afatika yaremaga.

    Ku ruhande rwa APR FC kandi wabonaga Niyomugabo Claude na Mugisha Gilbert bari ku ruhande rw’ibumoso batari mu mukino.

    Ku munota wa 23 Clement Mzize yakiriye umupira yinjirana ubwugarizi bwa APR FC, Bindjeme agerageza kumuhagarika biranga asubiza umupira inyuma kwa Moloko wahise utsindira Yanga igitego cya mbere.

    APR FC yakomeje gushaka uko yishyura iki gitego kugeza ku munota wa 4 w’inyongera ubwo Sanda yahaga Mbaoma agatera mu izamu maze umunyezamu akawukuramo maze Sanda wari wakurikiye ahita awushyira mu rushundura. Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari 1-1.

    Ku munota wa 48, Victor Mboama yatsindiye APR FC igitego cya kabiri kuri penaliti ku ikosa umunyezamu Msherry yari akoreye kuri Nzotanga.

    Mbaoma Victor yaje guhita asimbuzwa ku munota wa 52 nyuma yo kugira imvune.

    APR FC yakoze impinduka za mbere ku munota wa 63, Shiboub na Bacca binjira mu kibuga havamo Ramadhan na Mugisha Gilbert.

    Izi mpinduka zafashije APR FC cyane kuko bashaka igitego cya gatatu ndetse ibona amahirwe menshi ariko abakinnyi barimo Bacca na Taiba ntibabasha kuyabyaza umusaruro.

    APR FC wabonaga iri mu mukino yaje kubona igitego cya gatatu ku munota wa 79 cyatsinzwe na Sharaf Eldin Shiboub Ali Abdelrahman ku mupira yari ahawe na Mbonyumwami Taiba. Umukino warangiye ari 3-1.

    Muri 1/2 APR FC ikaba igomba kuzahura na Mlandege yasezereye KVZ SC.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yageze-muri-1-2-isezereye-yanga-amafoto

  • Uwari rutahizamu w’Amavubi yashyize hanze ukuri ku kuba yinjiye mu bwogoshi #rwanda #RwOT

    Ibyo kuba uyu wahoze ari umukinnyi wabigize umwuga yinjiye mu bwogoshi, byatangiye gucicika ku mbuga nkoranyambaga muri izi mpera z’icyumwe, nyuma y’uko we ubwe ashyize hanze amafoto ari kogosha abana.

    Bamwe batangiye gutekereza ko uyu wahoze ari umukinnyi w’Amavubi akaba aherutse gusezera, yaba yinjiye mu mwuga wo kogosha.

    Bertrand bakunze kwita Kanyarwanda, yemeye ko yinjiye mu mwuga w’ubwogoshi muri Canada kuko urimo imari ishyushye muri iki Gihugu.

    Yavuze ko mbere yo kwerecyeza muri iki Gihugu, yamenye amakuru ko kogosha byinjiza agatubutse. Ati “Nabyize ngiye kuza. Nari mfite amakuru ko ari akazi keza ino aha.”

    Uyu musore wamaze guhagarika akazi ko gukina ruhago ubu akaba yabaye kimyozi, yanyuze mu makipe arimo n’akomeye, nka APR FC, Kiyovu Sports na Gasogi United.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Udushya/article/Uwari-rutahizamu-w-Amavubi-yashyize-hanze-ukuri-ku-kuba-yinjiye-mu-bwogoshi

  • Ibyatangajwe na Perezida w’u Burundi byatangiye kwamaganwa n’Ibihugu by’ibihangange #rwanda #RwOT

    Perezida Ndayishimiye yabitangaje mu mpera z’umwaka ushize, ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru, ubwo yabazwaga niba Igihugu cye cyizaha uburenganzira abaryamana bahuje igitsina kugira ngo Ibihugu by’ibihangange bitagihagarikira inkunga.

    Ndayishimiye we yavuze ko abaryamana bahuje igitsina badakwiye guhabwa ijambo mu Burundi, ahubwo ko bakwiye kubiryozwa.

    Ndayishimiye yagize ati 'Njyewe ku bwanjye mba ntekereza ko bene abo bantu tubabonye mu Burundi, bari bakwiye kubajyana muri stade, bakabatera amabuye. Kandi nta cyaha baba bakoze. Ni ibiterasoni.'

    Nyuma y’aya magambo, Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America, zavuze ko ahangayikishije kuko yima uburenganzira bw’abantu bose.

    Umuvugizi w’ibiro bya Guverinoma y’iki Gihugu bishinzwe ububanyi n’amahanga, Matthew Miller, yagize ati 'Leta Zunze Ubumwe zitewe ikibazo gikomeye n’amagambo ya Perezida Ndayishimiye yibasira bamwe mu Barundi bari b’abanyantege nke n’abasigajwe inyuma.'

    Yakomeje agira ati 'Turasaba abayobozi bose bo mu Burundi kubaha agaciro n’uburenganzira burimo gutanga ubutabera mu buryo bungana muri sosiyete yose y’Abarundi.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Ibyatangajwe-na-Perezida-w-u-Burundi-byatangiye-kwamaganwa-n-Ibihugu-by-ibihangange

  • Umuhanda Karongi-Nyamasheke ubu nturi nyabagendwa #rwanda #RwOT

    Byatangajwe na Polisi y’u Rwanda kuri iki Cyumweru tariki 07 Mutarama 2024, mu butumwa yatanze ku rubuga nkoranyambaga rwa X.

    Muri ubu butumwa, Polisi y’u Rwanda, yagize ati 'Turabamenyesha ko kubera imvura nyinshi yateye inkangu mu Murenge wa Gishyita, ubu umuhanda Karongi-Nyamasheke wabaye ufunze by’agateganyo.'

    Polisi y’u Rwanda yakomeje yizeza ko imirimo yo gutunganya uyu muhanda iri gukorwa.

    Muri ubu butumwa bwa Polisi, yasoje igira iti 'Turabamenyesha umuhanda nuba nyabagendwa.'

    Uyu muhanda wo mu Ntara y’Iburengerazuba ukunze kunyuramo ibinabiziga byinshi byerecyeza muri iyi Ntara, ukunze kwibasirwa n’inkangu, bigatuma uba ufunzwe by’igihe gito.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Umuhanda-Karongi-Nyamasheke-ubu-nturi-nyabagendwa

  • Amafoto yigitaramo Patient Bizimana, Adrien… – #rwanda #RwOT

    Ni ubwa mbere aba bahanzi bombi bahuriye ku ruhumbi, nyuma y'igihe bombi batangiye kubarizwa ku butaka bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu rwego rwo kuhashakira ubuzima no kwagura urugendo rw'abo rw'umuziki.

    Ni abahanzi bihagazeho mu ivugabutumwa banabigaragaje mu gitaramo cyateguwe na Sosiyete 'Afro Hub' y'Umunyamakuru Ernesto Ugeziwe na Cedru wamamaye mu gutunganya indirimbo z'abahanzi batandukanye bo muri Amerika no mu Rwanda.

    Ernesto na Cedru bateguye iki gitaramo cyo guhimbaza Imana nyuma yo gufasha Christopher gutaramira muri Arizona, ndetse no gufasha Dj Toxxyk gutaramira muri Amerika.

    Iki gitaramo cyo guhimbaza Imana cyabaye ku wa 30 Ukuboza 2023, kiririmbamo abahanzi bakomeye cyane mu muziki wa Gospel barimo Adrien Misigaro, Patient Bizimana, Serge Iyamuremye, Aime Frank, Tumaini Byinshi na John B. Singleton.

    Ernesto uri mu bagize uruhare mu gushinga 'Afro Hub' yabwiye InyaRwanda, ko igitaramo cyagenze neza 'kandi ko n'ubwitabire bwari hejuru cyane'.

    Ati 'Mu by'ukuri igitaramo cyagenze. Na buri muhanzi yakubwira ko ari cyo gitaramo cya mbere yitabiriye muri Amerika kandi cyamushimishije. Kubera uburyo cyari giteguwe, 'sound' yari ateguwe neza, ubusanzwe usanga abahanzi ba Gospel bagira ikibazo cya 'Sound' kubera ko baririmbira mu nsengero…'

    Ernesto yavuze ko no ku ruhande rwa 'Afro Hub' byabahaye ishusho y'ibishoboka, ashingiye ku bwitabire no kuba ari ubwa mbere bari bateguye igitaramo cyubakiye ku guhimbaza Imana.

    Akomeza ati 'No ku ruhande rwa 'Afro Hub' twarishimye pe! Kuko twabonye abantu benshi, ubwitabire bwari hejuru cyane. Ni intambwe nziza cyane kuri twe. Abantu baraje, kandi bishimana n'abahanzi, muri rusange byagenze neza.'

    Yavuze ko abahanzi bose bari batumiye muri iki gitaramo utarabonetse ari John B. 'kuko yahise agira impamvu zitunguranye zatumye ahita aza mu Rwanda'.

    Patient Bizimana waririmbye muri iki gitaramo, ni umwe mu bahanzi bamaze imyaka irenga 15 bari mu muziki. Muri iki gihe abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho abana n’umuryango we.

    Aherutse gushyira ahagaragara indirimbo yise ‘Ndaje’ yakoranye na Nelson mucyo, ‘Ikime cyo mu gitondo’, ‘Warakoze’, ‘Wastahili’, ‘Warahabaye’, ‘Iyo neza’ n’izindi.

    Mu bandi bahanzi baririmbye muri iki gitaramo harimo Serge Iyamuremye, umunyamuziki umaze imyaka irenga 10 ari mu muziki wo guha ikuzo Imana.

    Aherutse gutangira urugendo rwo gushyira hanze indirimbo ziri kuri album ye. Iriho indirimbo yitsa cyane ku rugendo rwe rwo gukizwa no gutangira umuziki.

    Uyu muhanzi umwibuke mu ndirimbo zirimo nka ‘Yesu Agarutse’ yakoranye na James na Daniella, ‘Ishimwe’, ‘Birumvura’, ‘Mwuka wera’ n’izindi.

    Adrien Misigaro umaze igihe abarizwa muri Amerika nawe yari ku rutonde rw’abahanzi bafashije Abanyarwanda batuye muri kiriya gihugu gusoza neza umwaka.

    Uyu muhanzi uheruka mu Rwanda agezweho muri iki gihe binyuze mu ndirimbo zirimo ‘Ni njye ubivuze’, yabanjirijwe n’indirimbo zirimo ‘Aranzi’, ‘Ndareba’ n’izindi.

    Ari kwitegura kuririmba muri iki gitaramo, mu gihe ari no mu myiteguro ya nyuma we na Meddy yo gushyira hanze indirimbo ya kabiri bakoranye ihimbaza Imana.

    Umuramyi Aime Frank uherutse kujya gutura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nawe ari ku rutonde rw’abahanzi bazataramana n’abakristu. Ku wa 24 Mutarama 2023, nibwo yagiye muri kiriya gihugu, icyo gihe yahagurukiye mu Burundi.

    Uyu mugabo yamenyekanye cyane muri Gospel binyuze mu bitaramo yakoreraga cyane ku rubuga rwa Youtube mu gihe cya Covid-19. Icyo gihe yafashije benshi kwegerana n’Imana, aho bamwe bari bigunze bumva ko Isi igiye kurangira kubera icyorezo cyishe ibihumbi by’abantu.

    Aherutse gushyira hanze indirimbo yise ‘Emmanuel’, ‘Uwarehemu’, ‘Ubuhamya bw’ejo’, ‘Kumanga’ yakoranye na Emmy Vox n’izindi.

    Tumaini Byinshi nawe yari ku rutonde rw’abaririmbye muri iki gitaramo. Ni umwe mu bahiriwe n’indirimbo yashyize hanze mu myaka itatu ishize yise ‘Abafite ikimenyetso’.

    Iyi ndirimbo yamuhaye kwisanzura cyane mu kibuga cy’abakora ‘Gospel’ bituma muri iki gihe afite izina rikomeye. Uwavuga ko iyi ndirimbo yabaye idarapo ry’umuziki we ntiyaba abeshya.

    Aherutse gusohora indirimbo yise ‘humura’ yakoranye na Aime Frank, ‘Nafashe umwanzuro’, ‘Tuza Waremewe’, ‘Umwambi’ n’izindi. 

    Serge Iyamuremye umaze iminsi ashyira hanze zimwe mu ndirimbo ziri kuri Album ye, yagaragaje ubuhanga muri iki gitaramo



     

    Patient Bizimana umaze iminsi atangiye urugendo rwo gusubiramo zimwe mu ndirimbo ze zamamaye yatanze ibyishimo muri iki gitaramo muri Amerika



    Iki gitaramo cyari cyateguwe hisunzwe isanganyamatsiko y'amagambo aboneka muri Zaburi: 124 


    Iki gitaramo cyayobowe na Jay Rwanda wegukanye ikamba rya Mister Africa 2017
     

    Aime Frank wimukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Mutarama 2023, yifashishije abaririmbyi banyuranye muri iki gitaramo






    Adrien Misigaro uherutse gushyira hanze amashusho y’indirimbo yise “Ninjye ubivuze”, yishimiye gutaramira abavandimwe be muri iki gitaramo







    Umunyamuziki Tumaini Byinshi wamenyekanye mu ndirimbo zirimo ‘Abafite ikimenyetso’ yagaragaje kunyurwa ari ku ruhimbi



























    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138317/amafoto-yigitaramo-patient-bizimana-adrien-misigaro-na-serge-iyamuremye-bakoreye-muri-amer-138317.html