Author: webrwanda

  • Umwe yasubije impeta yambitswe inshuro 6! Iby… – #rwanda #RwOT

    Muri sosiyete zitandukanye ku Isi, gukora ubukwe ni ibintu bifatwa nk’ingenzi mu buzima bwa bose byumwihariko ku gitsina gore, dore ko usanga umukobwa watinze gushaka bamufata nkaho yaciye inka amabere, mu gihe umusore watinze nawe aba ahangayikishije umuryango we.

    Ibi ariko siko bamwe mu byamamarekazi babibona kuko bamwe muri bo bahisemo kutazigera bakora ubukwe ku mpamvu zitandukanye. Ibinyamakuru nka Vogue Magazine na Hollywood Life, bivuga ko hari ibyamamarekazi 10 byanze gukora ubukwe ku mpamvu zenda gusa.

    Muri izo mpamvu harimo kwirinda ingaruka zaba nyuma yo kurushinga zirimo nka gatanya, kwanga ko umugabo barushinze bazabana nabi cyangwa se gutinya ko yazamubabaza bamaze kugera mu rugo, hamwe n’imyumvire y’uko umugore ukomeye kandi wigenga atari ngombwa ko ashaka umugabo.

    Dore urutonde rw’ibyamamarekazi 10 byafashe umwanzuro wo kutazigera na rimwe bikora ubukwe:

    1. Jane Austen

    Kuba magingo aya abakobwa benshi bavuga ngo ntibashaka gukora ubukwe, ngo si ibya none kuko byatangiye kera. Umwanditsi w’Umwongereza Jane Austen ari mu bagore ba mbere mu mateka bafashe umwanzuro wo kutazigera bakora ubukwe ndetse anafatwa nkaho ariwe wakwirakwije iyi myumvire abinyujije mu bitabo yagiye yandika.

    Jane Austen wavutse mu 1777 acyitaba Imana mu 1817, yasize yanditse ibitabo bitandukanye birimo n’ibyakinywemo filime nka ‘Pride and Prejudice’ na ‘Persuasion’. Azwiho kandi kuba yarazanye imvugo igira iti: ”Mwigishe abakobwa banyu ko badakeneye abagabo kugirango bumve ko ari abagore nyabo. Gushaka umugabo sibyo bikugira uwo ugomba kuba”.

    2. Coco Chanel

    Umufaransakazi kabuhariwe mu guhanga imideli, Coco Chanel, washinze inzu y’imideli ya ‘Chanel’ iri mu zikomeye ku Isi, nawe ntiyakozwaga ibyo gukora ubukwe. Yavutse mu 1883 yitaba Imana mu 1971 afite imyaka 88 y’amavuko atarigeze ashaka na rimwe. Coco Chanel yagiye akundana n’abagabo b’abaherwe batandukanye gusa bose akanga kubana nabo bitewe nuko kuva afite imyaka 24 yafashe umwanzuro wo kutazagera akora ubukwe cyangwa ngo abyare.

    3. Mae West

    Umukinnyi wa filime akaba n’umuririmbyikazi, Mary Jane “Mae” West, ari mu byamamarekazi bya kera byaciye ibintu muri Hollywood gusa na none azwiho kuba atarigeze yemera kurushinga. Mu magambo yagiye avuga atazibagirana harimo kuba yaravuze ati: ”Nk’uko abana bakenera ibikinisho byinshi byo gukina nabyo, ni nako abagore bakeneye umugabo urenze umwe wo kwishimishirizaho kuko abagabo ni ibikoresho’. Mae West kandi azwiho kuba yaravuze ko aramutse akoze ubukwe n’umugabo byamwambura uburenganzira bwe bwo kwishimishanya n’abandi bagabo.

    4. Diane Keaton

    Icyamamarekazi muri Sinema, Diane Keaton, umaze imyaka irenga 40 akina filime ndetse wanibitseho ibihembo bikomeye birimo nka ‘Golden Globe Award’, ‘Emmy Award’ hamwe na ‘Tony Award’, nawe ageze ku myaka 78 y’amavuko yaranze gukora ubukwe.

    Diane Keaton kuva yamenyekana azwiho kuba yaravuze ko ibintu byo gushaka umugabo atabikeneye ahubwo yifuza abana. Byatumye afata abana babiri b’abahungu abakuye mu kigo cy’impfubyi yemera kubabera umubyeyi ndetse anabaha izina rye. Keaton yakunze kumvikana avuga ko abagabo atari abantu wakwizera ngo musezerane kubana akaramata.

    5. Oprah Winfrey

    Birashoboka ko waruzi ko umuherwekazi Oprah Winfrey yakoze ubukwe, Oya, ntabwo uyu mugore uyoboye abiraburakazi bakize ku Isi yigeze arushinga. Oprah Winfrey w’imyaka 69 amaze imyaka 30 yibanira n’umukunzi we Stedman Graham gusa ntibigeze barushinga cyangwa se ngo babyare. Oprah azwiho cyane kuba yarateye umugongo ubukwe kuko yavuze ati: ”Kwambikana impeta no gusinya ko mubaye umwe mbona  ataribyo bituma mukundana cyangwa mubana by’iteka. Icyiza ni uko mwabana mutabikoze kuko ejo bihindutse wagaragara nk’umuntu wishe amasezerano”.

    6. Lucy Liu

    Umuyapanikazi Lucy Alexis Liu, kabuhariwe mu gukina filime, unafatwa nk’umwe mu bagore bakomoka muri Aziya  baciriye inzira bagenzi babo i Hollywood, nawe ibyo gushaka umugabo yabiteye ishoti.

    Ku myaka ye 55 y’amavuko Lucy Liu azwiho kuba yariyemeje kutazigera ashaka. Yigeze kubwira The New York Times ko uyu mwanzuro yawufashe kuko adashaka kuzababazwa n’umugabo. Imwe mu mvugo ye yagiye mu matwi ya benshi ni igira iti: ”Mu buzima nababajwe na byinshi sinshaka kongeraho n’umutwaro w’umugabo”.

    7. Marisa Tomei

    Umunyamerika Marisa Tomei waciye ibintu mu gukina filime kuva mu 1992 kugeza ubu, nawe gukora ubukwe ntabikozwa. Azwiho kuba yaragiye akundana n’abagabo b’ibyamamare barimo Robert Downey Jr. na Christina Slater gusa bose bagiye batandukana bapfa ko adashaka kurushinga. Ku myaka 59 Tomei avuga ko gukora ubukwe ari ibintu sosiyete yagize itegeko nyamara bitari bikwiriye ndetse ko benshi babukora atari uko babishaka ahubwo ari ukugirango bashimishe sosiyete barimo.

    8. Mindy Kaling

    Umuhindekazi Vera Mindy Chokalingam, uri mu bakomeye i Hollywood binyuze mu gukina no kwandika filime ndetse no kuzishoramo ifaranga. Mindy Kaling umaze imyaka 12 abana n’umukunzi we B.J Novak bakunze no gufatanya mu gutunganya filime, yatangaje ko atazigera akora ubukwe kuko atizera ko aribwo bwubaka umubano.

    Kaling kandi azwiho kuba yaravuze ko buri mukobwa wese atagakwiye gushyira imbere ibyo gushaka umugabo ahubwo ko yakwishakira ubuzima bwe ku giti cye. Ibi kandi ni nabyo yashatse kwerekana muri filime y’uruhererekane yakinnye kuva mu 2012 kugeza mu 2017 yise ‘The Mindy Project’.

    9. Charlize Theron

    Icyamamarekazi muri Sinema, Charlize Theron, uvuka muri Afurika y’Epfo wababaye icyamamare muri Hollywood, nawe yafashe umwanzuro wo kudashaka umugabo ahubwo yiyemeza kurera umwana yakuye mu kigo cy’imfubyi. Theron azwiho kuba yaravuze ko kuri we icyo yifuza ari ukubaho ubuzima butarimo umugabo kuko ngo atinya ko ibyo Se yakoreye Nyina nawe byazamubaho akababazwa n’uwo bashakanye.

    10. Lady Gaga

    Umuhanzikazi w’icyamamare, Stefani Joanne Angelina, wamamaye ku izina rya Lady Gaga nawe wamubaza ibindi gusa ntumubaze ibyo gukora ubukwe. Uyu muhanzikazi wafashe umwanzuro wo kutazigera arushinga, yakunze kuvuga ko gukundana ntakibazo kuriwe gusa ngo ntashaka kuzahagarara imbere y’abantu ngo arahire kubana ubuziraherezo n’umugabo dore ko avuga ko ahararukwa vuba bityo ngo ntiyakora ubukwe aziko ejo n’ejo bundi yahararukwa umugabo we. Lady Gaga kandi amaze kwambikwa impeta z’urukundo inshuro 6 zose azisubiza abazimwambitse

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138339/umwe-yasubije-impeta-yambitswe-inshuro-6-ibyamamarekazi-10-byanze-gukora-ubukwe-amafoto-138339.html

  • Minisitiri Aurore Mimosa yashimiye ikipe ya… – #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru twashoje, ni bwo ikipe ya APR FC yahuraga na Young African mu mikino ya 1/4 cya Mapinduzi Cup. Wari umukino ukomeye kuko wagiye kuba APR FC ifatwa nk’insina ngufi nubwo atari ko byaje kugenda. Iminota 90 y’umukino yarangiye APR FC itsinze Young African ibitego 3 -1 ndetse ihita ibona itike ya 1/2 cy’irangiza.

    Nyuma y’uyu mukino Minisitiri wa Siporo mu Rwanda, Aurore Mimosa Munyangaju yashimiye APR FC uburyo yitwaye. Yagize ati “APR FC Oyeeeeee! Mwakoze cyane ku bw’iyi ntsinzi ikomeye mubonye.”

    Mu mukino wa 1/2 APR FC izakina n’ikipe ya Mlandege FC isanzwe ibarizwa muri Zanzibar ndetse ikaba ari imwe mu makipe afite iki gikombe

    Minisitiri wa Siporo Aurore yashimiye APR FC uburyo yitwaye 


    APR FC yitwaye neza mu mikino ya Mapinduzi Cup

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138343/minisitiri-wa-siporo-aurore-mimosa-yashimiye-ikipe-ya-apr-fc-138343.html

  • MU MAFOTO: Imyambaro idasanzwe ibyamamare bya… – #rwanda #RwOT

    Mu masaha make ashije ibyamamare bitandukanye byo muri Amerika, byahuriye mu mujyi wa Los Angeles, mu nzu ngari y’imyidagaduro ya Bevery Hilton ahabereye ibirori byo gutanga ibihembo kuri filime n’abakinnyi bazo hamwe n’abazitunganya bitwaye neza mu mwaka wa 2023.

    Abarimo abakinnyi ba filime bazwi, abahanzi, abanyarwenya n’abandi bazwi mu myidagaduro nibo bafashe iya mbere bitabira ibi birori byabaye ku nshuro ya 81. Niwo mwanya kandi babonye wo kwerekana imyambaro idoze mu buryo bubereye ijsiho batambukanye ku itapi itukura bafata amafoto y’urwibutso.

    Abarimo Jennifer Lopez, Selena Gomez, Dua Lipa, Margot Robbie, Taylor Swift n’abandi bari mu banyuranye umucyo ku itapi itukura mu makanzu y’imboneka rimwe. Mu mafoto akurikira reba uko ibyamamare byaserutse mu birori bya Golden Globe 2024:

    Umuhanzikazi Selena Gomez

    Umunyamidelikazi Heidi Klum

    Umukinnyi wa filime Kate Benckinsale

    Umukinnyi wa filime Ayo Edeberi

    Umukinnyi wa filime Helen Mirren

    Umukinnyi wa filime Hannah Waddingham

    Umukinnyi wa filime Margot Robbie

    Umuhanzikazi Jennifer Lopez

    Umuhanzi Lenny Kravitz

    Umukinnyi wa filime Carey Mulligan

    Umukinnyi wa filime Greta Lee

    Umukinnyi wa filime Rosemund Pike

    Umukinnyi wa filime Tyler James Williams

    Umukinnyi wa filime Coleman Domingo

    Umukinnyi wa filime Da’vine Joy

    Umunyarwenya Trevor Noah

    Umuhanzikazi Taylor Swift

    Umukinnyi wa filime Sarah Snook

    Umukinnyi wa filime Karen Gillian

    Umuhanzikazi Dua Lipa

    Umunyarwenya Barry Kheoghan

    Umukinnyi wa filime Angela Bassett

    Umuherwekazi Oprah Winfrey

    Umukinnyi wa filime Florence Pugh

    Umukinnyi wa filime Elle Fanning

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138342/mu-mafoto-imyambaro-idasanzwe-ibyamamare-byaserutsemo-mu-birori-bya-golden-globes-2024-138342.html

  • Amateka yanditswe! APR FC yafashe Yanga Africans yo muri Tanzania iyitsinda nk’idahari Mbaoma yongera gushimangira ko ari rutahizamu udasanzwe  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Amateka yanditswe! APR FC yafashe Yanga Africans yo muri Tanzania iyitsinda nk'idahari Mbaoma yongera gushimangira ko ari rutahizamu udasanzwe.

    Mu ijoro rya cyeye nibwo ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR FC yaraye ihannye ikipe ya Yanga Africans mu mikino y'igikombe cya Mapinduzi Cup iri kubera Zanzibar muri Tanzania n'umukino utari woroshye habe na gato dore ko Yanga ariyo yatangiye itsinda igitego cya mbere ku munota wa 23 w'umukino abantu batangira gutekereza ko APR FC igiye kubonera urw'imbwa yaboneye ku mugezi mu gihugu cya Tanzania gusa ibifashijwemo na Sanda uri mw'igeragezwa ku munota wa 45+3  w'umukino yahise yahise yishyura igice cya mbere kirangira amakipe yombi anganya 1-1.

    Mu gice cya kabiri abasore b'ikipe ya APR FC baje bariye Karungu maze bacurika ikibuga induru ziravuga dore ko ku munota wa 50 igice cya kigitangira APR yabonye penaliti yatewe neza na rutahizamu Victor Mbaoma igitego cya kabiri cyikaba kiranyoye.

    APR FC yakomeje kurusha ikipe ya Yanga Africans maze yongera kubishimangira ku munota wa 80 w'umukino ubwo umunya Sudan Shaiboub yaterekagamo igitego cya gatatu birangira APR FC ikatishije itike yo kwerekeza muri 1/2 mu mikino y'igikombe cya Mapinduzi Cup itsinze Yanga Africans ibitego 3-1.

    Uyu mukino wabereye kuri sitade ya Amaan Stadium muri Leta ya Zanzibar umunya Cameroon Salomon Charles Banga Bindjeme ukinira ikipe ya APR FC niwe watowe nk'umukinnyi w'umukino (Man of the match).

    Source : https://yegob.rw/amateka-yanditswe-apr-fc-yafashe-yanga-africans-yo-muri-tanzania-iyitsinda-nkidahari-mbaoma-yongera-gushimangira-ko-ari-rutahizamu-udasanzwe/

  • Yagitsinze ku munota wa 80 w’umukino! Dore amashusho y’igitego Shaiboub yatsinze cyatumye abakunzi b’ikipe ya Yanga Africans baririra mu myotsi aba APR FC ibyishimo bikabarenga -AMASHUSHO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Yagitsinze ku munota wa 80 w'umukino! Dore amashusho y'igitego Shaiboub yatsinze cyatumye abakunzi b'ikipe ya Yanga Africans baririra mu myotsi aba APR FC ibyishimo bikabarenga.

    Mu ijoro rya cyeye ubwo ikipe ya APR FC yahanaga ikipe ya Yanga Africans yo mu gihugu cya Tanzania iyitsinda ibitego bitatu kuri kimwe umunya Sudan Eldin Shaiboub niwe watsinze igitego cya gatatu cy'ikipe ya APR FC cyatumye abakunzi ba Yanga Africans icyizere bari bafite cyo kuba ikipe yabo yakwishyura kiyoyoka maze abakunzi ba APR FC nabo bajya mu bicu biratinda.

    Amashusho:

     

    Source : https://yegob.rw/yagitsinze-ku-munota-wa-80-wumukino-dore-amashusho-yigitego-shaiboub-yatsinze-cyatumye-abakunzi-bikipe-ya-yanga-africans-baririra-mu-myotsi-aba-apr-fc-ibyishimo-bikabarenga-amashusho/

  • Itangazo ryihutirwa rya Polisi y’igihugu ku bakoreshaga umuhanda Karongi – Nyamasheke bose – YEGOB #rwanda #RwOT

    Polisi y'igihugu iramenyesha abantu bose bakoreshaga umuhanda Karongi — Nyamasheke ko uyu muhanda wabaye ufunzwe by'agateganyo kubera Ibiza byatejwe n'imvura.

    Iyi nkangu yabereye mu Murenge wa Gishyita ahazwi nka Dawe Uri mu Ijuru.Abasanzwe bakoresha uyu muhanda polisi yabagiriye inama yo gukoresha umuhanda Kigali-Huye-Nyamagabe-Nyamasheke.

    Source : https://yegob.rw/itangazo-ryihutirwa-rya-polisi-yigihugu-ku-bakoreshaga-umuhanda-karongi-nyamasheke-bose/

  • Uko Abanyarwanda bakina hanze bitwaye mu mpera z’icyumweru #rwanda #RwOT

    Impera z’icyumweru muri rusange ntabwo zagenze neza ku makipe menshi y’abakinnyi b’anyarwanda bakina hanze, gusa hari n’ayitwaye neza.

    Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe uko abakinnyi b’abanyarwanda bitwaye mu mpera z’icyumweru gishize.

    Amakipe menshi akinamo abanyarwanda akaba ari mu karuhuko, turagaruka gusa ku makipe yakinnye.

    Manishimwe Djabel – USM Khenchela

    Impera z’icyumweru zagenze neza ku ikipe ya Mansishimwe Djabel mu cyiciro cya mbere muri Algeria aho ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, USM Khenchela ye yatsinze 1-0 na Saoura mu mukino w’umunsi wa 12. Djabel yabanje ku ntebe y’abasimbura. Nyuma y’umunsi wa 12 iyi kipe ni iya 4 n’amanota 19 ku rutonde ruyobowe na MC Alger n’amanota 29.

    Sibomana Patrick Papy & Emery Bayisenge – Gor Mahia

    Gor Mahia ya Sibomana Patrick Papy na Emery Bayisenge muri Kenya, yakomeje gushimangira umwanya wa mbere n’amanota 37 nyuma y’uko ku wa Gatandatu tariki ya 6 Mutarama 2024 yatsinze Post Rangers 1-0.

    Kwizera Olivier – Al Kawkab

    Kwizera Olivier yari mu izamu rya Al Kawkab mu cyiciro cya gatatu muri Saudi Arabia ubwo yanganyaga na Al Jeel 1-1 ku wa Kane w’icyumweru gishize. Iyi kipe iri ku mwanya wa 8 n’amanota 24 ku rutonde ruyobowe na NEOM na 42.

    Rubanguka Steve – Al-Nojoom

    Ku wa Kane w’icyumweru gishize, Al Taqdom yatsinze Al Nojoom ya Rubanguka Steve 1-0 mu mukino w’umunsi wa 18 wa shampiyona y’icyiciro cya 3 muri Saudi Arabia. Iyi kipe iri ku mwanya 13 n’amanota 19 ku rutonde ruyobowe na NEOM na 42.

    Papy na Gor Mahia bakomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona muri Kenya

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/uko-abanyarwanda-bakina-hanze-bitwaye-mu-mpera-z-icyumweru

  • Minisitiri wa Siporo yashimiye APR FC #rwanda #RwOT

    Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa, yashimiye APR FC ku bwo kuba yatsinze Yanga ikagera muri 1/2 cya Mapinduzi Cup.

    APR FC imaze iminsi muri Zanzibar aho yitabiriye irushanwa rya Mapinduzi Cup ririmo ibigugu muri Afurika y’Iburasirazuba nka Simba SC na Yanga.

    Ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 7 Mutarama 2024, APR FC yatsinze Yanga 3-1 muri 1/4 ihita igera muri 1/2 cy’iri rushanwa.

    Minisitiri wa Siporo mu Rwanda, Munyangaju Aurore Mimosa abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yashimiye iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu.

    Ati “APR FC Oyeeee! Mwakoze kuri iyi ntsinzi nziza.”

    Nyuma yo gutsinda uyu mukino, APR FC ikaba igomba guhura muri 1/2 cy’iri rushanwa na Mlandege yo muri Zanzibar.

    APR FC yatsinze Yanga igera muri 1/2 cya Mapinduzi Cup

    Munyangaju Aurore Mimosa yashimiye APR FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/minisitiri-wa-siporo-yashimiye-apr-fc

  • #rwanda #RwOT

    Iradukunda Bertrand 'Kanyarwanda' wakiniye amakipe arimo iy'Igihugu 'Amavubi', APR FC na Kiyovu Sports, ariko akaba aheruka gusezera kuri ruhago, kuri ubu asigaye akora muri 'salon de coiffure' muri Canada.

    Mu Ukwakira 2023 ni bwo Iradukunda  Bertrand yerekeje muri Canada nyuma yo gutandukana na Musanze FC yari amaze amezi abiri n'igice gusa asinyiye.

    Nyuma y'ukwezi kumwe, tariki 1 Ukuboza 2023, uyu mukinnyi yatangaje ko yahagaritse gukina umupira w'amaguru ku myaka 28.

    Mu mafoto yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, Iradukunda Bertrand agaragara yogosha umwana muri 'salon de coiffure', ndetse yashyizeho amagambo agira ati 'Ntakinanira umutima ushaka 🙏🏾 Inshuti nyanshuti uyibonera aho rukomeye. Warakoze muvandimwe Thierry Cikulu [Titi_art_barbepro].'

    Iradukunda yavuze ko yatangiye kwiga kogosha akimenya ko azajya muri Canada.

    Ati 'Nabyize ngiye kuza. Nari mfite amakuru ko ari akazi keza ino aha.'

    Iradukunda yatangiye gukina umupira w'amaguru mu 2009 mu irerero rya APR FC, mu 2014 yerekeza mu Isonga FA.

    Mu makipe makuru, yakiniye APR FC yamureze, yavuyemo yerekeza muri Bugesera FC na Police FC.

    Uyu musore yaje kugira imvune ikomeye amara umwaka adakina ndetse kugaruka ku rwego rwiza biramugora. Icyo gihe yahise ajya muri Mukura VS mu 2018, ayigiriramo ibihe byiza.

    Yakomereje muri Gasogi United, Kiyovu Sports ndetse na Musanze FC atakiniye umukino wemewe n'amategeko. Hanze y'u Rwanda, yakiniye Township Rollers yo muri Botswana.

    Kuri we, ibyishimo bya mbere yagize muri ruhago ni bwo yabonekaga mu bakinnyi 29 batoranyijwe kujya mu irerero rya APR mu 2009 ndetse no mu Ikipe y'Igihugu.

    Kunanirwa kwihanganira ububabare ni byo byatumye asezera guconga ruhago.

    Mu Ukuboza, Iradukunda yagize ati 'Imbogamizi zikomeye nahuye na zo ni imvune nyinshi nagize zirimo umugongo, amavi n'akagombambari. Navuga ko umupira utananiye ahubwo gukomeza kwihanganira ububabare ni byo byanze.'

     

    Source : https://yegob.rw/rutahizamu-wikipe-yigihugu-amavubi-yaretse-ruhago-ajya-kwibera-kimyozi-umwogoshi-muri-canada-amafoto/

  • MAPINDUZI CUP 2023 : APR FC yatunguranye isezerera Young Africans #rwanda #RwOT

    Mbere y’uyu mukino wa ½ wakiniwe kuri Amani Stadium kuri iki cyumweru, tariki 7 Mutarama 2024 amahirwe ya APR FC yo gusezerera Young Africans ntiyayahabwaga na benshi bakurikira umupira wa Afurika ukurikije uko aya makipe asanzwe ahagaze.

    Ni na ko umukino usa n’aho watangiye kuko Yanga ari yo yafunguye amazamu ubwo yabonaga igitego cyayo ku munota wa 23 cyatsinzwe na Jesus Moloko Ducapele.

    Icyakora APR FC yaherukaga kunganya 0-0 na Simba SC mu mukino wa nyuma wo mu matsinda ntiyacitse intege. Yakomeje gushakisha igitego cyo kwishyura yabonye ku munota wa 3 w’inyongera mu yari yongerewe kuri 45 isanzwe y’igice cya mbere gitsinzwe na Sanda Soulei.

    Sanda uyu ni umukinnyi ukomoka muri Cameroun uri mu igeragezwa muri iyi kipe yagiye muri iri rushanwa iri ku mwanya wa mbere nyuma y’imikino 15 ibanza muri shampiyona y’umupira w’amaguru y’u Rwanda yarangije idatsinzwe.

    Nyuma y’umunota umwe, umusifuzi yahushye mu ifirimbi ngo amakipe yombi ajye kuruhuka nyuma y’iminota y’igice cya mbere amakipe yombi anganya 1-1.

    Igice cya kabiri kigitangira, APR FC ntiyatinze kwinjiza igitego cyayo cya 2 kuko nyuma y’iminoya 3 amakipe akimara kuva mu karuhuko, ku munota wa 48 yacyinjirijwe na Victor Mbaoma wagitsinze kuri penaliti yateye neza mu ruhande rw’iburyo, umunyezamu wa Yanga akajya ibumoso maze akibonera inshundura zinyeganyega nta cyo agishoboye kubikoraho.

    Mu gihe Young Africans yahataniraga kwishyura igitego yari yatsinzwe, APR FC yashimangiye intsinzi yayo ku munota wa 80 ubwo yabonaga igitego cyatsinzwe na na Sharaf Eldin Shaiboub.

    Mu wundi mukino wa ¼. Mlandenge yari yasereye KVZ iyitsinze kuri za penaliti 3-2 nyuma y’aho umukino wari warangiye amakipe anganya ubusa ku busa. Iyi Mlandenge ni yo izahura na APR mu mikino ya ½.

    Intsinzi ya APR FC yatunguye benshi nyuma yo gusezerera Young Africans iheruka kuba iya kabiri muri CAF Confederations Cup inganya 2-2 na USM Alger yatwaye igikombe kubera ikinyuranyo cy’ibitego yatsinze itari iwayo mu gihe APR yo muri CAF Champions league nk’irushanwa mpuzamahanga yaherukagamo yasezerewe mu ijonjora rya kabiri na Pyramids yo mu Misiri itsinzwe 6-0 ku giteranyo cy’imikino yombi.

    Muri Mapinduzi Cup, irushanwa rikomeje kubera mu birwa bya Zanzibar, APR FC yatsinzwe na Singida United 3-1, itsinda JKU 3-1 mbere yo kunganya na Simba SC maze ikabona itike ya ½ nk’ikipe yatsinzwe bidakabije ugereranije n’izindi.

    Source : http://www.ukwezi.rw/imikino/article/MAPINDUZI-CUP-2023-APR-FC-yatunguranye-isezerera-Young-Africans