Guhera kuwa 06 Gashyantare 2024, Perezida Duda ari kubarizwa i Kigali aho yageze mu masaha y'umugoroba. Biteganijwe ko azasura Ingoro ya Bikilimariya iri i Kibeho ndetse n’Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ruherereye ku Gisozi.
Nk’uko Perezida Kagame yabigaragaje, igihugu cya Poland gikomeje kwakira abanyarwanda bifuza kujya kukigamo, bakaba banafite n'ibindi bikorwa birimo nk'ishuri ry'abafite ubumuga riherereye i Kibeho.
InyaRwanda igiye kukugezaho mu buryo burambuye uko uyu mugabo w'imyaka 51 yaje kuvamo Perezida, ibikorwa yakoze n'ubuzima bwe busanzwe.

Perezida Duda ubwo yageraga mu Rwanda yakiranywe urugwiro na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Dr Vincent Biruta na Ambaderi w’u Rwanda muri Poland Shyaka AnastaseÂ
Duda yavutse kuwa 16 Gicurasi 1972 muri Krakov kuri Janina na Jan Tadeusz Duda. Afite impamyabushobozi y'ikirenga mu mategeko yakuye muri Kaminuza ya AGH.
Sekuru ari mu barwanyi bakomeye Poland yigeze kugira akaba yaranarwanye mu Ntambara ya Kabiri y'isi. Duda yabayeho umwarimu wa Kaminuza muri Poznan.
Duda yinjiye muri politike mu buryo bwimbitse muri za 2000. Mu mirimo yakoze harimo no kuba yarabaye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutabera.
Kuva muri 2008 kugera muri 2010 ubwo Poland yayoborwaga na Perezida Lech Kaczynski, yabaye umwe mu bakozi b'imbere mu biro by'uyu mukuru w'igihugu.
Muri 2011 yabaye umwe mu bagize Inteko Ishingamategeko. Muri 2013 ibinyamakuru byinshi byatangiye kumugarukaho bamubonamo umwuka wo hejuru wa politike.
Muri 2014 yatorewe kuba umwe mu bagize Inteko Ishingamategeko y'Umuryango w'Abibumbye. Mu mwaka wa 2015 ni bwo yakubise atanzitse abarimo Perezida Bronislaw Komorowski ahita amusimbura.
Mu mwaka wa 2020 yongeye gutorerwa manda ya Kabiri ari nayo kugeza ubu ayoboye. Imyaka 9 irashize kuva atangiye inshingano zo kuyobora igihugu cya Poland.
Muri manda zose z'uyu mukuru w'igihugu yagiye agaragaza ubushake bwo kwakira abaturage baturutse mu bindi bihugu bifuza kujya muri Poland cyane mu bihugu bya Eritrea na Syria.
Perezida Duda n’umufasha we bari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi 2
Duda kandi kugeza ubu yamaze kugaragaza ko gushyira imbaraga mu mikoranire k'Ubumwe bw'Uburayi na Leta Zunze America ari ingenzi.
Umutekano w'ibikomoka kuri peteroli no gukomeza gufasha Ukraine, Moldova n'Uburengerazuba bwa Balkan ni ibintu by'ingenzi k'Uburayi mu mboni za Perezida Duda.
Muri 2018 amabwiriza ye yazamuye agatotsi hagati ya Poland na Israel by'umwihariko Minisitiri w'Intebe Benjamin Netanyahu agaragaza Duda nk’uhakana Jenoside yakorewe Abayahudi.
Nyuma ariko ibi byaje gusa nk’ibibonerwa umurongo no muri 2022 umugore wa Duda yitabiriye ishyingurwa rya Edward Mosberg uri mu barokotse Jenoside yakorewe Abayahudi.
Duda azwiho kuba umwe mu bagabo bavuga rikijyana ku isi batemeranya n’iby'uko hari abantu babana bahuje ibitsina.Â
Kuva yaba Perezida wa Poland amaze guhura n'abandi bakuru b'ibihugu batandukanye.
Muri Gicurasi 2023 yashyize umuko ku masezerano yo gutangira gukora iperereza ku bikorwa by'u Burusiya muri Poland bikaba byitezwe ko raporo ya mbere izajya hanze mbere yuko haba amatora.
Duda yashyingiranwe na Agata Kornhauser-Duda umwarimu w'umudage wigishaga muri Krakow, bakaba barahuye ubwo bigaga mu mashuri yisumbuye.
Kuwa 21 Ukuboza 1994 ni bwo aba bombi basezeranye kubana, ubu bafitanye umwana umwe w'umukobwa Kinga wavutse mu 1995.

Perezida Kagame yakiriye Perezida Duda bagiranye ibiganiro byihariye banaganira n’itangazamakuru











Wilt Chamberlain ni umwe mu bakinnyi ba Basketball kabuhariwe babayeho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yagiye akinira amakipe akomeye arimo nka Lakers ndetse yanakinnye muri NBA mu gihe cy’imyaka 14.
Umukinnyi wa filime unazitunganya, Warren Beatty aza ku mwanya wa kabiri mu byamamare byaryamanye n’abagore benshi ku Isi. Warren Beatty we yatangaje ko yaryamanye n’abakobwa ibihumbi cumi na bibiri (12,000). Uyu musaza w’imyaka 85 yatanze ubuhamya avuga ko yatakaje ubumanzi afite imyaka 16, ndetse aryamana n’abakobwa 12,000 mbere y'uko arushinga n’umugore we Annette Bening. Warren Beatty yanaciye agahigo ko kurushinga afite imyaka 55, amaze kuryamana n’abakobwa 12,000.
Umukinnyi wa filime akaba n’umunyarwenya, Charlie Sheen wamenyekanye cyane muri filime y’uruhererekane yitwa ‘Two and a Half Men’, yahishuye ko yaryamanye n’abagore ibihumbi bitanu (5.000). Mu 2018 Charlie Sheen yahishuye ko arwaye Sida, yakuye mu kuryamana n’abakobwa benshi atakoresheje ubwirinzi bw’agakingirizo.
Gene Simmons uvuka mu gihugu cya Israel gusa akaba akorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, wamamaye cyane ku izina rya ‘The Demon’ nawe ari mu byamamare byaryamanye n’abagore benshi ku Isi. Uyu mugabo wiyise idayimoni, amaze kuryamana n’abagore ibihumbi bine na magana atandatu (4,600) ku myaka 74 afite. Gene Simmons icyamamare mu njyana ya Rock yatangaje ko akunda cyane imibonano mpuzabitsina, aricyo cyatumaga ashobora no kuryamana n’abakobwa bane mu ijoro rimwe.
Umuhanzi akaba n’umukinnyi wa filime Mick Jagger ukomoka mu Bwongereza, yaciye agahigo ko kuryamana n’abagore ibihumbi bine (4,000). Mick Jagger wakanyujijeho n’icyamamarekazi Angelina Jolie, yatangarije ikinyamakuru Variety Magazine ko yaryamanye n’abagore 4,000 mbere y'uko yuzuza imyaka 50.
Simon Cowell watangije amarushanwa ya X-Factory yo kuzamura impano z’abahanzi ndetse akaba ari umwe mu bagize akanama nkemurampaka k’irushanwa rya ‘American Idol hamwe na ‘American Got Talent’ yashinze, yatangaje ko mu buzima bwe amaze kuryanama n’abagore ibihumbi bibiri (2000), gusa yavuze ko ibi yabikoze akiri muto agifite amaraso ashyushye.
Umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa filime Russell Brand ukomoka mu Bwongereza uzwiho gukunda igitsina gore cyane, nawe yaciye agahigo ko kuryamana n’abagore benshi. Russell Brand wahoze ari umugabo w’icyamamare Katy Perry bamaranye imyaka 2 bagatandukana kubera kumuca inyuma, yaryamanye n’abagore igihumbi (1000). Katy Perry nawe yigeze gutangaza ko Russell Brand bakibana yamubwiraga ko atabasha kumuhaza mu buriri ari umwe, akamusaba ko yajya kuryamana n’abandi bagore ku ruhande.
Umuherwe Peter Stringfellow washinze utubyiniro (Night Clubs) twinshi mu Bwongereza, nawe yaciye agahigo ko kuryamana n’abagore benshi bagera kuri magana inani (800). Peter Stringfellow yatangaje ko byibuze ku munsi umwe, yabashaga kuryamana n’abakobwa batanu akiri umusore.
Umunyamideli Gaz Beadle ukomoka mu Bwongereza wamamaye mu kiganiro Geordie Shore cyanyuraga kuri televiziyo mpuzamahanga ya MTV, niwe cyamamare kiri ku mwanya wa cumi mu byamamare byaryamanye n’abagore benshi ku Isi. Gaz Beadle yatangaje ko yujuje imyaka 31 y’amavuko amaze kuryamana n’abakobwa 600.