Author: webrwanda

  • Imikino : Bite bya Jürgen Klopp muri Barça ?, Rafael Leão arerekeza he nava muri AC Milan?, Kubera iki Chelsea ifite ubwoba bwo kwirukana Mauricio Pochettino ? – YEGOB #rwanda #RwOT

    • Ikinyamakuru 'foot mercato' cyatangaje ko umunya_Portugal w'imyaka 25 Rafael Leão ashaka gusohoka muri AC Milan akerekeza muri shampiyona imwe hagati ya Esipanye (La Liga) niya Bongereza (premier league), gusa hari amakuru yamwerekezaga muri Paris saint Germain ariko we bivungwa ko adashaka kujya muri Ligue 1.

    .                      Rafael Leão ushaka kwerekeza muri premier league cyangwa La Liga 

    • Ikipe ya Chelsea bivungwa ko yagize ubwoba bwo kwirukana umutoza wayo

    Mauricio Pochettino bitewe nuko batinya ibihano abashinzwe shampiyona y'a Bongereza (premier league) bashobora kuyifatira bigendeye ku kwica amabwiriza ayigenga mubijyanye no kugura no kugurisha abakinnyi n'abatoza. gusa ikinyamakuru 'La Parisien' cyatangaje iyinkuru cyibuga ko akomeje gushyirwaho igitugu cyo kubaka ikipe nziza.

    . Mauricio Pochettino Umutoza wa Chelsea 

    • Ikinyamakuru 'Diario sport' cyatangaje ko Joan Laporta umutoza w'inzozi ze yumva yatoza ikipe ya Barcelona itorohewe muri iyi minsi ari Umudage w'imyaka 56 Jürgen Klopp iki kinyamakuru cyahishuye ko Barcelona yagerageje ku muganiriza mu myaka ibiri ishize ariko ntihagire icyo bitanga ku bwumvike kubijyanye n'imikoranire.

        Jürgen Klopp Umutoza wifujwe na Barcelona 

    • Ikinyamakuru 'Daily star' cyatangaje ko ikipe ya Al Nassr iri mubiganiro n'umufaransa w'imyaka 30 Raphaël Varane ndetse na Manchester United akinamo ngo babe bakumvika kwigurwa rye aho nawe ashaka gusanga Ronaldo bahoze bakinana muri Real Madrid.

    .  Myugariro Raphaël Varane ushakwa na Al Nassr 

    • Ikinyamakuru 'Soccernet' kiratangaza ko umusore w'imyaka 26 Victor Osimhen ukomoka muri Nigeria ukinira Napoli ko amakipe arimo Arsenal na Chelsea yifuza gusinyisha uyu musore gusa uyu musore afite Amasezerano ya Napoli afite agaciro ka Miliyoni 111£.

    .  Rutahizamu Victor Osimhen wa Napoli na Nigeria uri gushakwa na Arsenal na Chelsea 

    • Umunya-Darmak w'imyaka 31 Christian Eriksen agiye kwerekeza muri Galatasaray nk'intizanyo ariko harimo ubwumvikane bwo ku mugura.

    Umukinnyi wo hagati mukibuga Christian Eriksen igiye kwerekeza muri Galatasaray

    • Ikipe ya Manchester united irashaka kuvugurura amasezerano ya Kobbie Mainoo muri iyi Kamena ya 2024 nyuma yuko akomeje kwitwara neza.

    Umusore Kobbie Mainoo ufite imyaka 18 agiye kuvugururirwa amasezerano na Manchester United 

     

    Source : https://yegob.rw/imikino-bite-bya-jurgen-klopp-muri-barca-rafael-leao-arerekeza-he-nava-muri-ac-milan-kubera-iki-chelsea-ifite-ubwoba-bwo-kwirukana-mauricio-pochettino/

  • Amakuru agezweho mu mikino: Umukinnyi w’umunyamahanga wahembwaga akayabo muri APR FC yabonye ikipe nshya – YEGOB #rwanda #RwOT

    Amakuru agezweho mu mikino: Umukinnyi w'umunyamahanga wahembwaga akayabo muri APR FC yabonye ikipe nshya.

    Umunya Cameroon Salomon Charles Banga Bindjeme wakiniriga ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR FC yamaze kubona ikipe nshya yitwa Al-Shorta SC ikina shampiyona y'icyiciro cya mbere mu gihugu cya Iraq iyi kipe kandi irakomeye cyane dore ko iri kumwanya wa kabiri muri Iraq Premier League.

    Myugariro Salomon Charles Banga Bindjeme utabonaga umwanya uhagije mu ikipe ya APR FC ubu yamaze kugera mu gihugu cya Iraq aho agiye gukinira ikipe ye nshya ya Al-Shorta SC yamuguze imukuye muri APR FC.

    Source : https://yegob.rw/amakuru-agezweho-mu-mikino-umukinnyi-wumunyamahanga-wahembwaga-akayabo-muri-apr-fc-yabonye-ikipe-nshya/

  • Umukobwa wa Michael Jackson aricuza gushyira… – #rwanda #RwOT

    Paris Jackson ni umunyamideli akaba n’umukinnyi wa filime, by’umwihariko ni umwana wa kabiri akaba n’umukobwa umwe rukumbi wa nyakwigendera Michael Jackson wafatwaga nk’umwami w’injyana ya ‘Pop’.

    Uyu mukobwa warumaze igihe atavugwa, yongeye kugarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga nyuma yaho aherutse kwitabira ibirori bya ‘Grammy Awards 2024’ yihinduye mushya bitewe n’uko yari yahishe ibishushanyo ‘Tattoos’ biri ku mubiri we nyamara asanzwe abifite bigera kuri 80.

    Umukobwa wa Michael Jackson afite ‘Tattoos’ 80 ku mubiri we

    Abamubonye atambuka ku itapi itukura batunguwe no kubona umubiri we wera ntagishushanyo na kimwe kimuriho hibazwa uko yaba yabigenje kugira ngo abashe guhisha izi ‘Tattoos’ zisanzwe zimuranga. 

    Ntiyatinze nawe yasangije abamukurikira kuri Instagram urugendo ry’amasaha 8 yamaze bamusiga ibirungo by’ubwiza birimo ‘Conceal’ na ‘Foundation’ bya Cover UpX bikunze gukoreshwa muri filime.

    Paris Jackson yitabiriye Grammy Awards 2024 yahishe ibishushanyo afite ku mubiri

    Mu kiganiro Paris Jackson yagiranye na Hollywood Unlocked yatangaje impamvu yahishe ibi bishushanyo bye anakomoza ku kuba asigaye yicuza kuba yarabyishyizeho. Yagize ati: ”Nagiye muri Grammy nabihishe kuko maze kurambirwa ko ahantu hose ngiye abantu barangarira tattoos zanjye. Ntabwo arinjye baba bareba ahubwo baba barangariye ibinyanditseho”.

    Yahishuye ko bimubangamira iyo abantu bamwitegereza bareba ibishushanyo bye cyangwa bamubaza ibisobanura byabyo

    Yakomeje agira ati: ”Birangora kumara amasaha menshi nsobanurira abantu igisobanuro cy’ibishushanyo bindiho. Unyegereye usanga aba ambaza buri gishushanyo cyose icyo kivuga cyangwa impamvu nabishyizeho. Izi Tattoos zituma benshi bamfata uko ntari”.

    Uyu munyamideli ngo asigaye yicuza kuba yarashushyanyije ku mubiri we

    Paris Jackson w’imyaka 25 y’amavuko yavuze ko yicuza kuba yariyanditse ku mubiri we. Mu magambo ye yagize ati: ”Kugeza ubu mfite tattoos 80 ku mubiri wanjye ku bice bitandukanye. 

    Mu by’ukuri ndireba mu ndorerwamo simbibone nk’ubwiza ahubwo nsigaye mbona byaranyanduje. Sinkibikunda nk’uko nabikundaga mbishyiraho. Nicuza kuba narafashe umwanzuro wo kubyishyiraho nkiri muto ntabanje no gutekereza ku ngaruka zabyo”.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139406/umukobwa-wa-michael-jackson-aricuza-gushyira-ibishushanyo-80-ku-mubiri-we-139406.html

  • Aratangaje! Ubuzima bwa Victoria Mont weguka… – #rwanda #RwOT

    Ibihembo bya Grammy Awards ku nshuro ya 66 byatanzwe kuwa 04 Gashyantare 2024, byasize inkuru zitandukanye, udukoryo n'udushya tutazibagirana, gusa uyu munsi turagaruka ku rugendo rwa Victoria Monet wegukanye ibihembo bitatu: Best New Artist, Best R&B Album na Best Engineered Album, Non Classical.

    Icyiciro cya Best New Artist ubundi ushobora kucyumva, ukumva gikwiriye kwegukanwa n'umuhanzi ukiri muto mu myaka, nyamara burya imyaka si yo igenderwaho, hagenderwa ku yo akenshi umaze mu muziki ukora ibintu byihariye.

    Victoria yavukiye muri Atlanta ho muri Leta ya Georgia kuwa 01 Gicurasi 1989, aza kwimukira muri Sacramento i California akiri muto. Yatangiye kugaragaza ubuhanga mu muziki akiga mu mashuri yo hasi aho yanaririmbaga muri Korali y'Urubyiruko.

    Yiga mu cyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye, yatangije itsinda rye ryo kubyina byanatumye atangira kuba umwarimu w'ababyinnyi. Mu bihe binyuranye yabaga asangira n'abavandimwe na babyara be ibihangano by'ubuhanzi mu guhanga [Poetry] byanabaye imbarutso yo kwinjira mu muziki mu buryo bweruye.

    Yaje gutangira kwimenyereza gutunganya umuziki abifashishijwemo na bamwe mu babikoraga by'umwuga mu gace yari atuyemo kugeza ubwo yasabwaga na Rodney Jerkins kujya muri Los Angeles akamugira umwe mu bagize itsinda ry'umuziki ry'abakobwa yarimo atangiza.

    Imikorere y’iri tsinda ntabwo yaje kumara igihe. Nyuma yo gutandukana, Victoria yiyemeje gutangira kwandikira abahanzi indirimbo ashakisha amafaranga yamufasha gutangira umuziki ku giti cye.

    Yaje kubona amahirwe yo gusinyana amasezerano na Atlantic Records nk'umuhanzi wigenga, gusa akomeza kujya yandika indirimbo nk'akazi ka buri munsi.

    Kuwa 30 Ukwakira 2014 yashyize hanze EP ya mbere yise Nigtmares&Lullabies, nyuma aza gushyira hanze indirimbo Better Day yakoranye na Ariana Grande, hari kuwa 10 Nyakanga, 2016.

    Victori yaje kuba umwe mu baririmbye mu ruhererekane rw'ibitaramo rw'itsinda rya Fifth Harmony muri Amerika y'Amajyaruguru muri ibyo bitaramo Ariana Grande yanifatanije n'uyu muhanzikazi.

    Muri Nzeri 2016, Ariana Grande yatangaje ko Victoria ari mu bahanzi bazamufasha mu ruhererekane rw'ibitaramo bya Dangeroius Womana muri Amerika y'Amajyaruguru n'Uburayi.

    Victoria yaje gukora indirimbo zirimo Do You Like it na Ready yagiye hanze ubwo bari mu bitaramo bya Ariana Grande muri Mata 2017 maze mu 2018 akora ku mushinga yahurijeho indirimbo zinyuranye yise Life After Love.

    Kuwa 01 Mata 2019, Victoria na Ariana Grande bashyize hanze indi ndirimbo bakoranye bise Monopoly ubwo Grande yarimo akora uruhererekane rw'ibitaramo bizenguruka isi bya Sweetener.

    Ni indirimbo yatangiriye mu 100 zishyushye kuri Billboard iri ku mwanya wa 70, bikaba byaranatumye Victoria ashyirwa ku mwanya wa 16 r'abahanzi bo kwitegwa rwa Billboard.

    Mu mpera za 2019, Victoria yashyize hanze Ass Like That yanabaye iy'amateka maze mu ntango za 2020 ashyira hanze Moment. Ibi byatumye Apple Music nayo itangira kumwerecyezaho amaso.

    Muri Kamena 2020 yakoranye Experience na Khalid hamwe na SG Lewis iri mu zaje ku muzingo wa mbere w'uyu mukobwa Jaguar. Umwaka wa 2021 yawusozanije indirimbo zirimo F.U.C.K na Coastin igaragaramo icyamamare muri rwenya Rickey Thompson.

    Muri Kamena 2022 yaririmbye mu birori bya BET Awards ya 22. Umwaka wa 2023 wasize akoranye Smoke na Lucky Daye, Party Girls na Buju Banton, On My Mama anasubiranamo na Michael Brun iyitwa “Party Girls” bayishyira mu njyana ya Dancehall.

    Victoria ari mu bagize uruhare mu kwandika indirimbo Thank U Next yaciye ibintu y'inshuti ye magara Ariana Grande, yakoze kandi kuri Memories Back ya T.I, B.O.B na Kendrick Lamar.

    Mu zindi yanditse harimo Drunk ya Chris Brown, nyinshi mu za Fifth Harmony ni we wagiye azandika nka No Way, Ice Cream ya Blackpink na Selena Gomez n'izindi nyinshi.

    Binyuze mu mishinga yakoranye na Ariana Grande yahataniye Grammy Awards inshuro ebyiri kuri 7Rings nka Yearly Record kimwe na Thank U Next nk'umuzingo w'umwaka.

    Mu Ukuboza 2020 ni bwo Victoria yatangaje ko atwite imfura ye yaje kwibaruka kuwa 21 Gashyantare 2021 umwana w'umukobwa yise Hazel Monet.

    Uyu mwana yaje guca agahigo ko kuba umuntu muto mu mateka ya Grammy Awards ubashishije guhatanira ibi bihembo biturutse ku gitwenge cye kiri mu ndirimbo ya nyina umubyara Victoria, Hollywood yari ihatanye mu cyiciro cya Best Traditional R&B Performance ku nshuro y'ibi bihembo ya 66.

    Victoria yegukanye ibyiciro bigera kuri 3 muri Grammy Awards ku nshuro yayo ya 66Ari mu banditsi beza b’indirimbo isi ifite akanagira ubuhanga mu muziki n’ubuhanga mu guhangaBinyuze mu ndirimbo Hollywood umukobwa we ku myaka 2 n’iminsi 348 yaciye agahigo ko kuba mu bahataniye Grammy Awards ari mutoVictoria yabyaranye na John Gaines usanzwe ari we ushinzwe imyitozo ngoramubiri y’uy’umuhanzikazi 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139399/aratangaje-ubuzima-bwa-victoria-monet-wegukanye-grammy-nkumuhanzi-mushya-mwiza-ku-myaka-34-139399.html

  • Umugore wa Thiago Silva nyuma yo kubona imibare ikomeje kuba ibihekane muri Chelsea yagiriye inama Chelsea ikomeye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'umukino wahuza ikipe ya Chelsea na Wolves warangiye ikipe ya Chelsea igayitse bikomeye kuko yanyagiwe na Wolves ibitego bine kuri 2 bibiri.

    nyuma y'umukino uyu mugore wa Thiago Silva witwa Isabelle da Silva yagiye kumbuga nkoranyambaga ze harimo na X yahoze ari twitter yandika asaba ko hakorwa ibishoboka byose hagakorwa impinduka muri Chelsea Kandi vuba.

    yagize ati 'Ni igihe cyo guhinduka. Nimutegereza muzasanga mwaratinze.'

    ibi ni inshuro ya Kabiri abikora kuko ubwo ikipe ya Manchester city iheruka Gutsinda Chelsea igitego kimwe kuri zero nabwo yasabye Chelsea ko yakoraa impinduka ihereye ku mutoza.

    ubu ikipe ya Chelsea iri kumwanya wa 11 n'amanota 31 uyu ni umunsi wa 23 wa shampiyona y'a Bongereza (premier league).

    Amagambo ya Isabelle da Silva yanyujije kuri X yahoze ari twitter 

     

    Source : https://yegob.rw/umugore-wa-thiago-silva-nyuma-yo-kubona-imibare-ikomeje-kuba-ibihekane-muri-chelsea-yagiriye-inama-chelsea-ikomeye/

  • Ubwegure bwa Eto’o Samuel bwatewe utwatsi na Fecafoot – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma yuko ikipe ya Cameroon itarenze muri 1/8 mu gikombe cya Africa kiri kubera muri Cotê D'Ivoire hagiye hatanganzwa ko mw'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Cameroon (Fecafoot ) bitifashe neza ndetse bivungwa ko n'umutoza w'ikipe y'igihugu ya Cameroon Rigobert Song yirukanwe mw'ibanga.

     

    Nyuma zizo nkuru humvikanye andi makuru yavuga ko umuyobozi w'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Cameroon Eto'o Samuel yasabye ko yakegura kunshingano zo kuriyobora ariko abagize committee nyobozi barabyanga nkuko babitangaje mw'itangazo rigenewe abanyamakuru.

     

    ibi babyanzuriwe mu nama yabaye kuri uyu wa 5 Gashyantare 2024 yateraniye muri Hilton hotel iherereye mu murwa mukuru wa Cameroon Yaoundé.

     

    Eto'o Samuel yanyuze mu macyipe atandukanye akomeye ku mugabane w'iburayi nka Chelsea, FC Barcelona na Inter Milan. Uyu mwanya wo kuyobora ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Cameroon awumazeho imyaka 3 kuko yatowe muri 2021.

     

    Source : https://yegob.rw/ubwegure-bwa-etoo-samuel-bwatewe-utwatsi-na-fecafoot/

  • FARDC yatakambye ngo igihano cyihanukiriye gihabwa abasirikare bata urugamba gikurweho #rwanda #RwOT

    Byatangajwe na Minisitiri w’Intebe Wungirije akabana na Minisitiri w’Ingabo, Jean Pierre Bemba nyuma y’inama Nkuru y’Umutekano yabaye kuri uyu wa Mbere tariki 05 Gashyantare iyobowe na Perezida Felix Tshisekedi.

    Jean Pierre Bemba muri iyi nama 'Inama Nkuru y’Ingabo yanasabye Umugaba w’Ikirenga mu bushobozi bwo kuba Umukuru w’Igihugu ko yahagarika igihano cy’urupfu gihabwa abasirikare bagaragaweho ubuhemu no guta urugamba.'

    Abasirikare ba FARDC bavuzweho guta urugamba kuva urugamba ruhanganishije iki gisirikare cya Leta na M23 rwakubura, bagiye bagezwa imbere y’Ubucamanza bwa gisirikare, bagahabwa ibihano biremereye, birimo n’icy’urupfu.

    Iki cyifuzo gitanzwe na FARDC mu gihe iki gisirikare kivugwaho kugaragaza ubushobozi buciriritse imbere ya M23, nk’uko byemejwe na Minisitiri w’Ingabo Jean Pierre Bemba wanatanze iki cyifuzo.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/article/FARDC-yatakambye-ngo-igihano-cyihanukiriye-gihabwa-abasirikare-bata-urugamba-gikurweho

  • APR FC yatandukanye na Salomon Banga Bindjeme wabonye ikipe nshya #rwanda #RwOT

    APR FC yamaze gutandukana na myugariro w’umunya-Cameroun, Salomon Bienvenue Banga Bindjeme Charles II wamaze kwerekeza muri Iraq.

    Uyu mukinnyi ukina mu mutima w’ubwugarizi, yinjiye muri APR FC muri Nyakanga 2023 hari mbere y’uko umwaka w’imikino wa 2023-24 utangira akaba yari yayisinyiye imyaka 2.

    Ni umukinnyi utariyumviswemo n’umutoza wa APR FC, Umufaransa Thierry Froger aho yabuze umwanya wo gukina kugeza asabye gutandukana n’iyi kipe.

    Salomon Banga Bindjeme akaba yamaze gusinyira Al Shorta Sporting Club yo mu cyiciro cya mbere muri Iraq.

    Nubwo ku Cyumweru tariki ya 4 Gashyantare 2024 yari ku ntebe y’abasimbura mu mukino APR FC yatsinzemo Musanze 3-1, Banga yamaze kugera muri Iraq aho yatangiye imyitozo muri Al Shorta Sporting Club.

    Salomon Banga Bindjeme yatandukanye na APR FC

    Yerekeje muri Al Shorta Sporting Club yo muri Iraq

    Yatangiye imyitozo muri Al Shorta Sporting Club

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yatandukanye-na-salomon-banga-bindjeme-wabonye-ikipe-nshya

  • Rutahizamu Issa Bigirimana n’umukunzi we bibarutse imfura #rwanda #RwOT

    Rutahizamu Issa Bigirimana wamamaye muri APR FC, ubu ari mu byishimo bikomeye n’umukunzi we Scheilla nyuma yo kwibaruka imfura ya bo.

    Ku cyumweru tariki ya 4 Gashyntare 2023 ni bwo Issa Bigirima n’iyi nkumi y’i Burundi bibarutse umwana w’umuhungu.

    Muri Werurwe 2023 ni bwo amakuru yamenyekanye ko Issa Bigirimana ari mu rukundo Scheilla bari bamaze amezi 7 bakundana.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko yabyariye i Burundi mu Mujyi i Bujumbura muri ‘Ville Hospital Clinic’.

    Yagiye mu rukundo Scheilla nyuma y’uko urukundo rwe na Uwase Carine yari yarambitse impeta ya fiançailles muri 2019 bagategura gukora ubukwe mu mpera 2021 rwajemo agatotsi bagahitamo gutandukana.

    Buri umwe yahisemo kunyura inzira ye aho Uwase Carine ari mu rukundo na The Major wo muri Symphony Band.

    Issa Bigirimana yakiniye APR FC kuva 2014 kugeza 2019, yahise yerekeza muri Tanzania atatinze aho yagarutse mu Rwanda asinyira amezi 6 Police FC, Issa Bigirimana yasinyiye Rayon Sports muri Nyakanga 2020 ariko ntiyayikinira kuko mu Kwakira 2020 yahise yerekeza muri Forest Rangers yo muri Zambia baje gutandukana agaruka mu Rwanda muri Espoir FC ubu akaba akinira Bumamuru.

    Issa Bigirimana na Scheilla bibarutse imfura

    Imfura ya Issa Bigirimana

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/rutahizamu-issa-bigirimana-n-umukunzi-we-bibarutse-imfura

  • Umunyamakuru M Irene yasobanuye uko yagize ubumuga bw’akaboko adakunda kugaragaza #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru umaze kwandika izina, Irene Mulindahabi yavuze ko ukuboko kwe kw’ibumoso adakunda kugaragaza kwagize ubumuga akiri uruhinja kubera inkingo yatewe n’abaganga b’abiga.

    Niba ujya ubona amafoto y’uyu munyamakuru akaba n’umujyanama w’abahanzi, akenshi ntushobora kumubona yagaragaje akaboko ke k’ibumoso ndetse abantu bakunda kubyibazaho impamvu atajya akagaragaza.

    Mu kiganiro cye gishye yise ‘MIE Chopper’ kizajya gitambuka ku muyoboro we wa YouTube wa ‘MIE Empire’, Murindahabi Irene yabajije abantu kumubaza ibibazo bitandukanye na we akabasubiza atababeshye.

    Benshi bagiye bamubaza ikibazo cy’ukuboko kwe kw’ibumoso atajya akunda kugaragaza yaba mu mafoto, ko yababwira impamvu yabyo niba gufite n’ubumuga bakabimenya.

    Yemeje ko akaboko ke k’ibumoso gafite ikibazo kadakora nk’akandi, ngo yari yaririnze kubivugaho ariko ahishura ko yavutse ari muzima nk’abandi bana ariko yaje kugira ikibazo cya serivisi mbi zo ku bitaro bya Muhima yavukiyeho.

    Ati “Mvuka navutse nk’umwana meze neza nta kibazo na kimwe kandi n’uko meze nshima Imana kuko niyo ingize uwo ndiwe, niyo nkesha ubuzima. Muzabona abantu bavuga ngo ‘Imana’ abandi bajye kuyibeshyera, abandi bitwikire amazina bafite, bayibeshyera ariko njye Imana mbabwira narabibonye”.

    “Njyewe mvuka navukiye ku bitaro byo ku Muhima, aha hirya rwose. Hari ahantu bafite serivise mbi cyane, sinzi niba byarahindutse ariko njyewe mfite ibimenyetso ko bari bafite serizisi mbi mu gihe twavukaga.”

    Yunzemo ati “Abahavukiye bikagenda neza sinzi gusa njyewe ntabwo byagenze neza. Icyakora nshimira Imana ko nabayeho kandi umugambi wari uwayo.”

    Yakomeje avuga ko ukuboko kwe kwaje kugira ikibazo ubwo bajyaga kumukingiza agakingirwa n’abaganga b’abiga ari n’aho yaje gukomora ubumuga.

    Ati “Navutse neza nta kibazo, hanyuma umubyeyi aza kujya kunkingiza bisanzwe nk’abandi bana bato b’impinja. Aho ni naho habaye ikibazo.”

    “Bazanaga abaganga barimo kwimenyereza umwuga baje kwiga gukingira abantu, bagashaka abana bamwe na bamwe bo kwigiraho niko nabyita (…) Birumvikana ko umwana bafataga wo kwigiraho ari wa mwana wo muri ya miryango itishoboye, atazajya kubarega kandi nanjye nari ndi muri iyo miryango”.

    Yunzemo ati “Njyewe yanyigiyeho, atera aho badatera, imitsi yanjye yo mu kuboko irangirika”.

    Kuko nta kivugira yari afite yakuranye ubu bumuga ndetse akura asaba Imana ngo izamuhe akazi katamusaba gukoresha amaboko, yavuze ko na we yarahiye ko atazigera ajya kwivuriza cyangwa kuvurizayo abe.

    Ntabwo ajya apfa kugaragaza akaboko ke k’ibumoso

    Akaboko k’ibumoso yahishuye ko gafite ikibazo

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/Umunyamakuru-M-Irene-yasobanuye-uko-yagize-ubumuga-bw-akaboko-adakunda-kugaragaza