Author: webrwanda

  • Killaman yasezeranye na Shemsa Umuhoza bamara… – #rwanda #RwOT

    Mu ibanga rikomeye cyane, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 08 Gashyantare 2024, ni bwo hamenyekanye inkuru y'uko Niyonshuti Yannick wamamaye nka Killaman muri sinema nyarwanda ari gusezerana imbere y'Imana n'umugore we Umuhoza Shemsa.

    Mu masaha y'i Saa sita z'amanywa ni bwo Killaman na Shemsa bari basesekaye ku murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, ahabereye umuhango wo gusezerana imbere y'amategeko.

    Aba bombi bateye iyi ntambwe ikomeye nyuma y'uko bari bamaze imyaka umunani babana mu nzu nk'umugabo n'umugore ndetse bakaba baranabyaranye abana babiri b'abahungu.

    Bishop Gafaranga, umugabo wa Annette Murava,  Dr Nsabi, Soloba, Mitsutsu na Nyambo bari mu byamamare bitandukanye byitabiriye ubukwe bwa Killaman na Shemsa.

    Killaman yakunzwe muri filime zitandukanye zirimo My Heart, Afande, Big Mind, The Forest, n’izindi.


    Byari umunezero kuri Killaman n’umugore we Shemsa ku munsi w’amateka mu buzima bwabo

    Basezeraniye ku murenge wa Nyarugenge

    Umuhoza Shemsa, umugore wa Killaman

    Killaman yarahiriye kubana akaramata n’umugore we Shemsa

    Umuhoza Shemsa yasezeranije Killaman kumubera umugore ubuziraherezo

    Basanzwe babana ndetse bafitanye abana babiri b’abahungu

    Dr Nsabi yitabiriye ubukwe bwa mugenzi we

    Nyambo washinjijwe gusenya urugo rwa Killaman igihe kirekire nuko yaserutse

    Mitsutsu nawe yabutashye

    Killaman na Shemsa basezeranye imbere y’amategeko nyuma yo guhana isezerano imbere y’Imana

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139483/killaman-yasezeranye-numuhoza-shemsa-bamaranye-imyaka-8-amafoto-139483.html

  • AFCON: Louise Mushikiwabo yishimiye intsinzi… – #rwanda #RwOT

    Ku munsi w’ejo ku wa Gatatu tariki 07 Gashyantare 2014, Saa Yine z'ijoro kuri Stade Alassane Ouattaranibwo ikipe y'igihugu ya Cote D'Ivoire yacakiranaga  DR- Congo mu mukino wa ½ w'igikombe cy'Afurika n'ubundi kiri kubera muri Cote D'Ivoire.

    Umukino waje kurangira Inzovu za Cote D'Ivoire zitsinze igitego 1-0 cyabonetse ku munota wa 65 gitsinzwe na Sebastien Haller ahawe umupira na Max Gradel bituma zerekeza ku mukino aho zizacakirana na Nigeria yo yatsinze Afurika y'Epfo.

    Nyuma y'uyu mukino,Louise Mushikiwabo abinyujije ku rubuga rwe rwa X yagaragaje ko yishimiye itsinzi Cote D'Ivoire yandika ati'Ariko Abachou, ubu mwaryamye koko mutampaye ‘félicitations’ nanjye mpa Inzovu zacu ‘francophones’ zimaze kwinjira ku mukino wa nyuma  wa CAN 2024 aho zizakina na za Kagoma ‘anglophones’ zo muri Nigeria?.

    Ingwe za Kongo ariko nazo rwose ntako zitagize zakinnye neza zagarukanye ubuhanga kuva aho tuziherukira muri 2015, tuzihaye félicitations ku mukino mwiza muri aya marushanwa.”

    https://twitter.com/LMushikiwabo/status/1755363820996833704?t=S9d873ClcOwMAf_g62vhLA&s=19

    Ntabwo aribwo bwa mbere Louise Mushikiwabo agize icyo avuga kuri iyi mikino y'igikombe cy'Afurika kubera ko mbere y’uko gitangira nabwo abinyujije ku rubuga rwa X yashimiye Cote D'Ivoire yacyakiriye ndetse anagaragaza ko iri rushanwa rishimangira umwimerere wo kwishyira hamwe kwa Afurika.

    Biteganyijwe ko umukino wa nyuma w'igikombe cy'Afurika cya 2023 uzakinwa ku Cyumweru saa yine z'ijoro Nigeria icakirana na Cote D'Ivoire. 

    Louise Mushikiwabo yishimiye intsinzi ya Cote D’Ivoire yageze ku mukino wa nyuma isezereye DR-Congo

    Cote D’Ivoire yaraye igeze ku mukino wa nyuma ku gitego cya Sebastien Haller 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139462/afconlouise-mushikiwabo-yishimiye-itsinzi-ya-cote-divoire-yasezereye-dr-congo-139462.html

  • The Rock na Lady Gaga mu byamamare 10 birwaye… – #rwanda #RwOT

    Indwara y’agahinda gakabije izwi nka ‘Depression’ iri mu zihangayikishije Isi muri rusange bitewe n’uko ikomeje kwibasira benshi ndetse ikanahitana benshi bayirwaye bagiye bafata umwanzuro wo kwiyahura.

    Benshi batekereza ko kurwara indwara y’agahinda gakabije biterwa n’ibibazo runaka umuntu anyuramo, ndetse benshi bibwira ko yibasira ababayeho nabi gusa ntigere ku babayeho neza banafite ifaranga.

    The New York Times yatangaje ko uretse kuba abantu basanzwe aribo bafite umubare munini w’abarwaye ‘Depression’, nyamara ngo no mu byamamare harimo benshi babana n’iyi ndwara ndetse kuba bafite ubukire, ubwamamare banavuga rikijyana ngo ntibibabuza kuba bararwaye iyi ndwara.

    Hari ibyamamare 10 mpuzamahanga byeruye bivuga ko birwaye indwara y’agahinda gakabije ndetse ko ntakimwaro kirimo kuba babivuga, banashishikariza n’abandi kubivuga no kuyivuza :

    1. The Rock

    Dwyane Johnson wamamaye ku izina rya The Rock uzwi cyane muri sinema no mu mikino yo kumvana imbaraga ya ‘Catch’, ari mu byamamare byafashe iya mbere mu gutangaza ko barwaye ‘Depression’. Mu 2015 nibwo uyu mugabo w’ibigango, yatangaje ko arwaye iyi ndwara ndetse anahishura ko amaze igihe kinini afata ibinini bya ‘Anti-Depressant’ bimufasha guhangana n’iyi ndwara.

    2. Lady Gaga

    Umuhanzikazi akaba n’umukinnyi wa filime, Lady Gaga, ufite inkomoko mu Butaliyani gusa akaba yibera muri Amerika ari naho akorera ibikorwa bye, nawe arwaye indwara y’agahinda gakabije. Mu 2012 nibwo bwa mbere yatangaje ko abana n’iyi ndwara ndetse avuga ko yayirwaye kera akiri muto nyuma y’uko ahuye n’ibyago byo gufatwa ku ngufu. Mu 2020 yabwiye People Magazine ko iyi ndwara ariyo yatumye akora album yise ‘Chromatica’ aho agaruka ku bihe bigoye anyuramo kubera iyi ndwara.

    3. Prince Harry

    Igikomangoma cy’u Bwongereza, Harry, nawe nubwo akomoka mu muryango ukomeye ku Isi ndetse akaba abayeho neza, ntabwo byamubujije kuba yarwara indwara y’agahinda gakabije. Ibi yabitangaje mu gitabo yasohoye mu Ukuboza mu 2022 yise ‘Spare’ aho yavuze ko kuva nyina Princess Diana yakwitaba Imana byamuteye agahinda gakomeye kanamuviriyemo Depression.

    4. Miley Cyrus

    Umuhanzikazi akaba n’umukinnyi wa filime wamamaye muri filime y’uruhererekane yitwa ‘Hannan Montana’, ari mu byamamarekazi birwaye indwara y’agahinda gakabije. Mu 2013 ubwo yagiranaga ikiganiro na Ellen DeGeneres kuri televiziyo mpuzamahanga ya ABC, yavuze ko kuva mu 2011, abana n’indwara y’agahinda gakabije ndetse ko ariyo yanatumye yishora mu gukoresha ibiyobyabwenge.

    5. Selena Gomez

    Icyamamarekazi mu muziki, Selena Gomez, usanzwe unakina filime, nawe ubuzima yanyuzemo akiri muto bwahuriranye no kwamamara byihuse, byatumye arwara Depression. Ibi yabivuze mu 2022 muri filime mbarankuru ku buzima bwe yise ‘My Mind & Me’ aho yavuze ko amaze igihe kinini yaribasiwe n’iyi ndwara.

    6. Kerry Washington

    Icyamamarekazi muri Sinema, Kerry Washington, uri mu biraburakazi bake bakomeye i Hollywood, yakunzwe cyane muri filime y’uruhererekane yitwa ‘Scandal’, nawe abana n’indwara y’agahinda gakabije. Mu 2020 Kerry Washington yatangaje ko ubwamamare bwe no kurwaza nyina indwara ya kanseri y’amabere byatumye nawe agira indwara y’agahinda gakabije.

    7. Kristen Bell

    Umunyamerikakazi uzwi cyane mu gukina filime, Kristen Bell, yatangaje ko arwaye indwara y’agahinda gakabije mu 2021. Yavuze ko iyi ndwara yamwibasiye nyuma y’uko  yagize ibibazo byo gusama inda zivamo inshuro zirenze esheshatu bigatuma yiheba cyane bikanamuviramo kurwara Depression.

    8. Demi Lovato

    Kuva mu 2009 Demi Lovato yagiye ajyanwa muri ‘Rehab’ inshuro nyinshi kubera gukoresha ibiyobyabwenge byinshi. Uyu muhanzikazi yagiye avuga kenshi ko arwaye indwara y’agahinda gakabije abicishije mu ndirimbo ze. Byumwihariko mu 2011 Lovato yagerageje kwiyahura Imana ikinga akaboko. Kuva icyo gihe kugeza ubu Demi Lovato ari ku miti imufasha guhangana n’iyi ndwara.

    9. Wayne Brady

    Umukinnyi wa filime akaba n’umunyarwenya Wayne Brady, nawe arwaye indwara y’agahinda gakabije. Uyu mugabo uzwi muri filime nka ‘Kink Boots’ n’izindi, mu 2022 yatangarije People Magazine ko arwaye indwara y’agahinda gakabije ndetse ashimira umugore we Mandie Taketa wamubaye hafi kuva yarwaya iyi ndwara.

    10. Cara Delevingne

    Umwongerezakazi kabuhariwe mu gukina filime no kumurika imideli, Cara Delevingne arwaye indwara y’agahinda gakabije.

    Mu 2021 Cara yatangarije The Guardian ko afite iyi ndwara aho avuga ko ahanini yatewe n’uko umuryango we n’abantu batigeze bakira neza ko akunda abakobwa bagenzi be (Lesbian). Ibi ngo byatumye yiheba cyane ndetse no kubona uko abantu bamuvugaga ku mbuga nkoranyambaga bimutera Depression.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139467/the-rock-na-lady-gaga-mu-byamamare-10-birwaye-indwara-yagahinda-gakabije-139467.html

  • Ibyo wamenya kuri Gwladys Watrin wahawe kuyob… – #rwanda #RwOT

    Itangazo rigenewe abanyamakuru ryasohotse kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Gashyantare 2024, risubiramo ko Trace Rwanda ari ‘ishami ry’ikigo Trace Group’, gisanzwe giifite insakazamashusho (Televiziyo) za Trace zikorera mu bihugu bitandukanye cyane cyane muri Afurika.

    Bavuze ko Trace Rwanda iri mu biganza bya Gwlady Watrin izaba ifite inshingano zo guteza imbere urwego rw’ubuhanzi mu Rwanda.

    Ni mu gihe Trace Academia ari urubuga rwa Internet rwifashishwa mu kwigisha no guhugura urubyiruko rwo muri Afurika, U Burayi, u Buhinde na Brazile ku kwihangira imirimo n’ubundi bumenyi bw’ibanze.

    Umuyobozi Mukuru wa Trace Group’, Olivier Laouche yahaye ikaze Gwladys, avuga ko hamwe n’ubunararibonye yakoranye imirimo inyuranye bamwitezeho gufasha ‘Trace kugera ku ntego zayo zo gutanga ibyishimo no guteza imbere abaturage’.

    Gwladys Watrin asanzwe ari Umuyobozi Ushinzwe Umubano w'Abashoramari n'Iterambere ry'Ubucuruzi Ushinzwe Uburayi, Amafurika y'Amajyaguru mu kigo 'Rwanda Finance Limited'.

    Iki kigo gishinzwe guteza imbere no kugaragaza u Rwanda nk'ahantu heza h'ishoramari Mpuzamahanga ndetse n'ubucuruzi bwambukiranya imipaka muri Afurika.

    Afite uburambe bw'imyaka irenga 15 muri serivisi z'imari Mpuzamahanga cyane cyane mu bucuruzi n'iterambere ry'isoko, muri Banki, imari rusange, ubwishingizi n'itumanaho.

    Mbere yo gukora mu ikigo Rwanda Finance Limited, yakoze imirimo inyuranye mu rwego rw'Amabanki y'ishoramari mu Bufaransa, aho yakoze muri Banki ya CM-CIC, itsinda rikomeye rya serivisi z'imari mu gihugu cy'u Bufaransa, aho yayoboye amashami menshi hirya no hino mu bucuruzi n'amabanki y'ishoramari ku bigo bito n’ibiciriritse ndetse n'amatsinda atangira.

    Gwladys afite impamyabumenyi y'icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza 'Master's' muri 'Management' yakuye muri SKEMA Business School yo mu Bufaransa, anafite impamyabumenyi y'icyiciro cya Kabiri (Bachelor's Degree) yakuye muri Kaminuza ya NEOMA yo mu Bufaransa mu ishami ry'ubucuruzi.

    Mu 2023, u Rwanda rwakiriye ku nshuro ya mbere itangwa ry'ibihembo bya Trace Awards. Ibi bihembo bitegurwa na Televiziyo Mpuzamahanga yitwa Trace Africa, izwiho guteza imbere umuziki w'abahanzi ku Isi, byumwihariko abo muri Afurika.

    Trace Global ifite insakazamashusho za Trace [Trace Africa, Trace Urban…] ifite itsinda ry’abahanga mu muziki ryicara rigahitamo indirimbo ikwiye gutambuka n’itabirikwiye.

    Ibi bihembo ni mpuzamahanga, kandi bigamije guteza imbere abanyamuziki bafite impano zinyuranye by’umwihariko abubakiye inganzo y’abo ku muziki wa Afrobeat.

    Ibi bihembo byatanzwe ku wa 21 Ukwakira 2023 muri BK Arena, mu gitaramo gikomeye cyaririmbyemo abahanzi barimo nka Diamond Platnumz, Davido, Rema, Bruce Melodie, n'abandi.

     

    Gwladys Watrin yagizwe Umuyobozi wa Trace Academia na Trace Rwanda, ishami rishya ry'Ikigo Trace Group


    Gwladys Watrin yavuze ko yishimiye inshingano yahawe zo kuyobora Trace Academia, kandi yiteguye gufatanya n'abandi kugaragaza impano z'abanyarwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139470/ibyo-wamenya-kuri-gwladys-watrin-wahawe-kuyobora-ishami-rya-trace-group-mu-rwanda-139470.html

  • Ibyari Mberenge byahindutse Kazi ! Imisimburi… – #rwanda #RwOT

    Ni umukino w’umunsi wa 16 wa shampiyona utari warabereye igihe, kuko umunsi wawo APR FC yari mu mikino ya Mapinduzi Cup muri Zanzibar. Uyu mukino watangiye ku Isaha ya Saa 18:00 PM ubera kuri sitade ya Kigali Pele Stadium.

    Abantu bazi uko urwagwa gakondo ruboneka, bazi ko iyo umuntu ataze ibitoki bigashya, habaho kubyenga, ubundi hakavamo umutobe wa Mberenge(Umwikamire). Uyu mutobe uba uryohereye cyane kuko nta mazi aba arajyamo, ahubwo uba uvuye mu buryohe bw’ibitoki gusa.

    Iyo Umwenzi ashaka kongera ingano y’umutobe rero afata ibikatsi byavuyemo Mberege, akamenamo amazi, twabifata ko gufungura, ubundi umutobe uvuyemo ukitwa “Kazi”.Ibi nibyo bisa nk’ibyabaye kuri uyu mugoroba wo ku wa Gatatu ubwo igice cya kabiri cyatangiraga.

    Marine FC yari yasuye APR FC yafunguye amazamu ku munota wa mbere, ku gitego cyatsinzwe na Vyamungu Raul. Marine FC yakomeje gukina ubona ko APR FC kubona igitego biza kuyigora, ahubwo Marine FC yo ikaba ariko yarushagaho gusatira APR FC, nko ku munota wa 15 yaje guhusha igitego ku mupira wazamukanwe na Usabimana Olivier awukase imbere y’izamu Imana ikinga akaboko Ginola umupira awutera hejuru.

    Marine mu gice cya mbere yagoye APR FC ndese wabonaga ko itari buyive mu nzara 

    Iki gihe abafana ba APR FC bari batangiye kwifanira Marine FC, ndetse ari nako bavuga amagambo y’urucantege ku bakinnyi ndetse n’umutoza wa APR FC. Ku munota wa 43 APR FC yabonye igitego cyari gitsinzwe na Alain Kwitonda Bacca, amakipe ajya kuruhuka anganya igitego kimwe kuri kimwe.

    Mu gice cya kabiri Imisimburize ya Rwasamanzi Yves yahinduye Mberenge, Kazi  

    Igice cya kabiri kigitangira, Rwasamanzi yahise akora impinduka, akuramo Byiringiro Gilbert wari wagoye APR FC cyane, ashyiramo Ishimwe Jean Rene.

    Ntabwo Rwasamanzi Yves yatuje, kuko ku munota wa 58 yaje gukuramo Vyamungu Raoul wari watsinze igitego cya Marine FC ndetse ubona ko ariwe wari uteye inkeke ku ruhande rwa APR FC, asimburwa na Kada Moussa. Kuri uwo munota kandi Rwasamanzi yakuyemo Nzau Ginola ashyiramo Selemani Jean Lomane.

    Marine FC yari yihagazeho ariko uko umukinnyi yavaga mu kibuga, ni nako nayo yavaga mu mukino 

    Uyu Nzau Ginola niwe mukinnyi wari wazonze APR FC, ndetse Ishimwe Christian kuzamuka byari byamunayiye uyu mukinnyi akiri mu kibuga. Ibi bivuze ko impande zose za Marine FC Rwasamanzi yari amaze kuzimara mu kibuga, kandi arizo zatangaga akazi kuri mukeba.

    Nyuma y’iminota 4 gusa Rwasamanzi akoze izi mpinduka , APR FC yahise ibona igitego cya 2 cyatsinzwe na Ruboneka Jean Bosco kuri kufura, ubwo byari ku munota wa 64. Ntabwo byarangiriye aho kuko ku munota wa 70, Rwasamanzi Yves yongeye akora impinduka, Sibomana Sultan Bobo ava mu kibuga, asimburwa na Ndikumana Fabio wari hasi cyane.

    Mbibutse ko kugeza  ubu Thierry Froger yari  atarasimbuza na rimwe, ahubwo yarimo  kugendera ku misimburize ya mukeba.

    Ku munota wa 74 Rwasamanzi Yves yasimbuje umukinnyi wa nyuma wa 5, akuramo Kapiteni we Gikamba Ismael, asimburwa na Moussa Aboubakar. Nk’umuntu warebaga ibyo Rwasamanzi Yves arimo, nyuma yo gusimbuza uyu mukinnyi, umutoza Rwasamanzi yagiye ariyicarira umukino urinda urangira adahagurutse.

    Marine FC yageze ku munota wa 75 mu bakinnyi 11 yabanjye mu kibuga isigaranyemo 6, ibintu bidakunze kubaho, kereka wenda ikipe yavunikishije 

    Nyuma y’umunota umwe Gikamba avuye mu kibuga, APR FC yabonye igitego cyatsinzwe na Shaiboub. Ku munota wa 84, Marine FC yabonye igitego cya 2 cyatsinzwe na Ishimwe Jean Rene.

    APR FC yasimbuje bwa mbere ku munota wa 89, Shaiboub Ali ava mu kibuga hinjira Bizimana Yannick. Ku munota wa 90+1 APR FC yatsinze igitego cya gatanu cyatsinzwe na Omborenga Fitina, umukino urangira ari ibitego 5 bya APR FC kuri 2 bya Marine FC.

    APR FC yakinnye igice cya kabiri cyoroshye cyane ndetse bitasabye umutoza gutekereza byinshi 

    Taiba wakinnye imikino ibanza muri Marine FC, aganira na Hirwa umwe muri bamyugariro beza Marine FC ifite, ariko akaba atakoreshejwe 

    Rwasamanzi Yves kuva ku munota wa 75 ntabwo yongeye guhagukura yicaye areba ikipe ashyizemo uko ikina

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139465/ibyari-mberenge-byahindutse-kazi-imisimburize-ya-rwasamanzi-yves-iherezo-ryumukino-mwiza-w-139465.html

  • Leta ya DR Congo iravuga ko yagaruye ituze i Sake #rwanda #RwOT

    Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo- DRC yatangaje ko ituze ryagarutse muri 'centre' ya Sake muri Masisi nyuma y'uko abantu basaga ibihumbi kuri uyu wa gatatu bayivuyemo bagahunga imirwano berekeza i Goma.

    Minisiteri y'itumanaho muri iki Gihugu yatangaje ko Leta ishimira ingabo za FARDC ku gitero cyo kwigaranzura, 'cyakoranywe ubutwari no kwiyemeza kandi kikagarura ituze mu mujyi wa Sake'.

    Abaturage benshi b'iyi 'centre', iri kuri 25km mu burengerazuba bwa Goma, kuva kuri uyu wa Gatatu ku gasusuruko barahunze nyuma y'imirwano ikomeye ku misozi ikikije iyi 'centre' ya Sake iri mu kibaya gifatanye n'ikiyaga cya Kivu.

    Kuri uyu wa Gatatu, umutwe wa M23 watangaje ko wafashe ibirindiro by'ingabo za Leta ku misozi ya Nturo 1, Nturo 2, n'indi ikikije Sake. Ntibizwi neza niba ingabo za Leta zisubije iyo misozi.

    Biragoye kugenzura no gushimangira ibivugwa n'impande zirimo kurwana, gusa ariko ushingiye ku hari kubera imirwano kuva muri 'weekend' ishize bigaragara ko umutwe wa M23 wasatiriye umujyi wa Goma ugafata ibindi bice uturutse iburengerazuba mu bice bya Masisi, Kirolirwe cyangwa Karuba.

    Leta yavuze ko yamagana M23 ku 'kurasa ibisasu mu kajagari' hafi y'ikiyaga cya Kivu, n'i Mugunga mu mujyi wa Goma mu ijoro rishyira kuwa gatatu 'byarashwe ku baturage b'abasivile', ivuga ko ibyo 'bigize ibyaha by'intambara' kandi bitazagenda bidahanwe.

    Umutwe wa M23 na wo nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibivuga, usanzwe ushinja ingabo za Leta kurasa ibisasu ku baturage b'abasivile mu bice wigaruriye i Masisi na Rutshuru zikoresheje za drone n'indege z'intambara, nayo ibi ibyita ibyaha by'intambara byibasira abasivile.

    Amatangazo yasohowe n'impande zombi kuwa Gatatu yumvikanyemo ko zishaka agahenge. Leta isaba ko M23 isubira inyuma, naho M23 igasaba Leta ibiganiro mu gukemura amakimbirane mu mahoro.

    Kinshasa ikomeza gushinja Kigali ko ari yo ifashije umutwe wa M23, ibyo Leta y'u Rwanda ihakana. Kinshasa nayo ishinjwa gukorana n'imitwe yitwaje intwaro irimo na FDLR irwanya ubutegetsi bwa Kigali, ibyo uruhande rwa Kinshasa narwo ruhakana.

    Ibintu bishobora gukomeza kumera nabi n' I Goma-UN

    Ishami rishinzwe ubutabazi rya ONU rivuga ko iyi mirwano yatumye abantu nibura 130,000 bava mu byabo muri teritwari ya Masisi mu byumweru bibiri bishize hagati ya tariki 24 Mutarama(1) na tariki 5 z'uku kwa Gashyantare.

    Iri shami rya ONU rivuga ko abahunze imirwano barimo abagera ku 26,000 bari i Sake, n'abagera ku 24,000 bari muri 'centre' ya Minova, hombi hegereye ikiyaga cya Kivu, kandi 'ntibarabona ibiribwa, amazi meza, ubuvuzi n'aho kwikinga bikwiriye'.

    Kuba inzira z'ubutaka zerekeza mu mujyi wa Goma, utuwe n'abagera kuri miliyoni ebyiri, ubu zifunze, bishobora gushyira uyu mujyi — usanzwe urimo abavuye mu byabo barenga 500,000 mu kaga ko kubura ibiribwa, bikaba byateza n'ingorane mu bucuruzi, nk'uko ONU ibivuga.

    Iryo shami ry'ubutabazi rya ONU rivuga ko 'hari ibyago byinshi ko ibintu bishobora gukomeza kumera nabi n'i Goma'.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, amakuru avuga ko hari imirwano iri kumvikana muri teritwari ya Nyiragongo mu duce twa Buhumba na Kibumba.

    intyoza

     

    Source : https://www.intyoza.com/2024/02/08/leta-ya-dr-congo-iravuga-ko-yagaruye-ituze-i-sake/

  • Kuki abahanzi bo muri Ghana bari kwishimira n… – #rwanda #RwOT

    Mu myaka yashize, abahanzi bo muri Nigeria n’abo muri Ghana wasangaga bahora barebana ay’ingwe, bapingana aho buri umwe yahoraga avuga ko arenze mugenzi we. 

    Ibi byatangiye cyera cyane kugeza naho abahanzi bo muri Nigeria bigeze kubwira abo muri Ghana ko ‘badashobora kuzuza inzu ziberamo ibitaramo batabitabaje’. Ibi byari ukuri kubera ko buri muhanzi wo muri Ghana iyo yajyaga gutegura igitaramo cyo kumurika Album ye, yifashishaga uwo muri Nigeria.

    Abahanzi bo muri Ghana bakoranaga indirimbo n’abo muri Nigeria kugira ngo babashe kwibona ku isoko ry’umuziki wo muri Afurika. Ibi byose ariko gitera yabyo nta yindi, ni uko injyana yo muri Ghana bise ‘Highlife’ batabashije kuyisigasira ngo bashore amafaranga mu kubaka uruganda rwa muzika.

    Ni mu gihe muri Nigeria bashoye akayabo k’amafaranga menshi mu kubaka uruganda rwabo rwa Muzika binyuze mu njyana yabo ya ‘Afrobeats’, birangira Ghana yisanze inyuma nk’ikote, kugira ngo bavugwe mu muziki wa Afurika, bakabanza kwifashisha abo muri Nigeria.

    Kugeza na n’ubu abahanzi bo muri Ghana ntabwo bariyumvisha ukuntu Nigeria yabakubise inshuro ikabasiga inyuma, kuri ubu bakaba bakomeje kwamamara amahanga yose ndetse akaba ari nabo bahagarariye Afurika mu bijyanye na muzika binyuze mu njyana yabo ya Afrobeats, nyamara muri abo bahanzi bo muri Nigeria bakomeje kwamamara ku isi yose, harimo n’abafashijwe n’abahanzi baturuka muri Ghana.

    Higeze kubaho intambara ikomeye y’amagambo hagati y’abahanzi bo muri Nigeria na Ghana. Icyo gihe Shatta Wale uturuka muri Ghana byarangiye yibukije Burna Boy ko ibyo yigira byose  adakwiriye kumumenyera na gato kuko ari we wamugize uwo ariwe. 

    Shatta Wale yabwiye Burna Boy ko ariwe wamufashije mu itangira ry’umuziki we, ibintu bitaracamo ataramenya aho ava n’aho ajya, akamutunga, akamwereka uko amafaranga akorerwa, muri make akamufasha buri kimwe cyose yabaga atabasha kwikorana.

    Abahanzi bo muri Ghana usanga bahora bashinja kandi bananenga abaturage babo ku bwo gukunda imiziki yo muri Nigeria kurenza iy’abahanzi babo. Ibi bikomeza kuzamura umujinya w’abahanzi bo muri Ghana bakarakarira abo muri Nigeria kuko bavuga ko bibaca intege ndetse bikanabereka ko baba bari kugosorera mu rucaca.

    Kuba abahanzi bo muri Nigeria bakomeje kwamamara Isi yose bagasiga abo muri Ghana nyamara baratangiriye muzika igihe kimwe, nabyo bikomeza kubarya mu mutwe cyane.

    Kuva umunsi abahanzi bahatanye mu bihembo bya Grammy ku nshuro ya 66 bajyaga hanze mu mpera za 2023, muri Ghana bashidutse nta muhanzi waho n’umwe ubashije guhatana muri ibi bihembo kandi nyamara bamwe muri bo bari baratanze indirimbo zabo kugira ngo zizatoranywe zibashe guhatana muri ibi bihembo.

    Bagiye kubona babona ahubwo hagiyemo abahanzi benshi bo muri Nigeria ndetse bamwe banahatanye mu byiciro birenze bibiri nyamara muri Ghana harimo ababuze na kimwe. 

    Ikirenzeho, ukuntu aba bahanzi bo muri Nigeria bahabwaga amahirwe yo kwegukana ibi bihembo bikomeye ku isi, ni byo byakomezaga kurya mu mutwe abo muri Ghana.

    Uretse umuhanzikazi Tyla ukomoka mu gihugu cya Afurika y’Epfo wabashije guca agahigo ko kwegukana bwa mbere igihembo cya Grammy mu mateka ya Afurika, abahanzi bo muri Ghana bumvaga ko nihagira uwo muri Nigeria ugitwara bwa mbere muri Afurika noneho bazaba baciye impaka ko nta hantu bagihuriye.

    Tyla niwe muhanzi wa mbere utwaye Grammy muri Afurika

    Ku munsi witangwa ry’ibi bihembo, benshi muri Ghana baraye badasinziriye kugira ngo barebe uko noneho Nigeria igiye kubakubita inshuro bazana Grammy muri Afurika.

    Itangwa ry’ibi bihembo ryarangiye nta muhanzi n’umwe wo muri Nigeria uhamagawe ku rubyiniriro, birangira batashye imbokoboko kabone nubwo bamwe muri bo bari baranateguye imbwirwaruhame yo kuvugira imbere y’abantu nyuma yo gutwara Grammy.

    Ibi bihembo byasize muri Nigeria bitotomba cyane bavuga ko bibwe, bamwe bagashinja Recording Academy itegura ibi bihembo gukoresha abahanzi bo muri Nigeria nko mu buryo bwo kwimenyekanisha nyamara bikarangira babibye ntibanabahe ibihembo kandi ibimenyetso byaragaragaga ko bigomba kuba ibyabo. 

    Muri Ghana si uko byari bimeze kuko babyiniraga ku rukoma. Umuhanzi Shatta Wale uvuga ko yanafashije Burna Boy mu muziki we ariko akaba atarigeze agira na rimwe amahirwe yo kujya muri Grammy Awards, avuga ko ibintu byo kwishyiramo ko uba ugomba gutwara igihembo biba bidakwiye, ahubwo uba ugomba no guteganya ko uri butungurwe, uri butenguhwe n’ibyo wizeraga ikindi kandi byongeyeho ko ushobora no gutsindwa rugeretse.

    Mu butumwa yashyize ku rukuta rwa Facebook yagize ati: “Niba ushaka kwiga gutwara ibihembo muri uru ruganda rwa Muzika, ugomba no guhora witeguye guhura n’ibihe by’akababaro kubera ko hari igihe uzajya urira amarira bikurenge”.

    Shatta Wale avuze ibi mu gihe mbere yitangwa ry’ibi bihembo abantu bose bahaga amahirwe abahanzi bo muri Nigeria angana na 80% yo kwegukana ibi bihembo, nyamara biza kurangira batashye amara masa.

    Shatta Wale avuga ko abahanzi bagomba kwikuramo icyizere cyo guhora batwara ibihembo kuko byakurwaza umutima

    Nubwo Burna Boy yatahiye aho ariko ntibyamubijije gushimisha abitabiriye itangwa ry’ibi bihembo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139447/kuki-abahanzi-bo-muri-ghana-bari-kwishimira-nta-munya-nigeria-watwaye-grammy-award-139447.html

  • Nigeria na Cotê D’Ivoire zisanze ku mukino wanyuma, DR Congo na South Africa barize ayo kwarika – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Nigeria yasezereye ikipe ya South Africa mu mukino warukomeye cyane waranzwe no guhangana gukomeye gusa ukaza kurangira ikipe ya Police ikatishije itike yo kugera ku mukino wanyuma aho sanzweho na Cotê D'Ivoire yakiriye iki gikombe cya Africa cya 2023.

    ku munsi wejo tariki ya 7 Gashyantare 2024 habaga imikino ya 1/2 cy'imikino y'igikombe cya Africa cyari cyiri kubera mu gihugu cya Cotê D'Ivoire aho hari gucyinira amacyipe nka DR Congo , South Africa, Nigeria na Cotê D'Ivoire yakiriye uri rushanwa.

    ikipe ya Nigeria Yagiye na South Africa maze iyitsindira kuri penaliti nyuma yo kunganya igitego 1 kuri 1 maze bakerekeza kuri penaliti zaje no kurangira Nigeria isezereye South Africa kuri penaliti 4 kuri 2.

    naho umukino wakurikiyeho wahuzaga ikipe ya Cotê D'Ivoire na DR Congo waje kurangira ikipe ya Cotê D'Ivoire itsinze ikipe ya DR Congo itsinzwe igitego 1 kuri 0 ihita isezererwa itageze ku mukino wanyuma wa AFCON2024.

    umukino wa nyuma uzahuza ikipe ya Cotê D'Ivoire na Nigeria.

    Nigeria yageze ku mukino wa nyuma wa CAN 2023 nyuma yo gutsinda Afurika y'Epfo.

    Mu mukino wabaga kuri uyu munsi wo kuwa Gatatu taliki 7 Gashyantare 2024 urangiye Nigeria itsinze Afurika y'Epfo penaliti 4-2 ubwo amakipe yombi yari yanganyije igitego 1-1 mu minota 120.

    Biteganyijwe ko ku mukino wa nyuma uzaba ku Cyumweru, Nigeria izahura n'ikipe ikomeza hagati ya Côte d'Ivoire na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo

    Source : https://yegob.rw/nigeria-na-cote-divoire-zisanze-ku-mukino-wanyuma-dr-congo-na-south-africa-barize-ayo-kwarika/

  • Ngo uwamuha ubushobozi yazitsemba: Ndayishimiye akomeje kwikoma impunzi ziri munkambi ya Mahama. #rwanda #RwOT

    Mu magambo y'urwango Perezida Ndayishimiye w'uburundi yongeye kwikoma impunzi zo munkambi ya Mahama avuga ko umutwe wa RED-Tabara Urwanya Leta y'u Burundi ariho ukura abasirikare. Ibi yabitangaje ku italiki ya 02 Gashyantare 2024 ubwo yaganiraga n'abahagarariye ibihugu byabo mu Burundi.

    Mu mujinya mwinshi yavuze ko igihugu cy'u Rwanda ari cyo gifasha abarwanyi ba RED Tabara ndetse avuga ko kinabatoranya Kikabaha n'imyitozo.

    Yongeye kwikoma u Rwanda avuga ko ibihugu bikomeye bikwiye gufatira ibihano u Rwanda. Ubwo abayobozi b'uburundi bari I Mahama mu mwaka wa 2022, bavuze binyuze muri Leta y'u Burundi, impunzi z'Abarundi ziri mu Rwanda kuva mu mwaka wa 2015, zatangiye gushishikarizwa gutaha bagasubira mu Gihugu cyabo guhera muri 2020 ku bushake, kubera ko icyo bahunze cyari kitagihari.

    Mbere yaho mu Rwanda habarirwaga impunzi zirenga ibihumbi 70 zahunze mu mwaka wa 2015, kubera ibibazo byo kutumvikana kuri manda ya gatatu y'uwahoze ari umukuru w'icyo gihugu nyakwigendera, Pierre Nkurunziza.

    Umuyobozi w'urwego rushinzwe gucyura no gusubiza mu buzima busanzwe impunzi, Nestor Bimenyimana, yavugaga ko guhera mu mwaka wa 2020 impunzi z'Abarundi ziri mu Rwanda zimaze gutaha zirenga ibihumbi 34.

    Ndayishimiye rero ibi arabivuga mugihe ingabo ze zikomeje gutikirira muri congo aho zagiye gufasha Tshisekedi muntambara barwanamo na M23, umutwe uharanira uburenganzira bw'abanyekongo basigajwe inyuma, abenshi ari abavuga ururimi rw'ikinyarwanda bakomeje gukorerwa Jenoside mu gihugu cyabo

    Muri uru rugamba kandi Ndayishimiye anafatanyije n'imwe mu mitwe iba muri congo harimo n'umutwe wasize ukoze Jenoside mu Rwanda FDLR uhora ukubita agatoki ku kandi ngo bahungabanye umutekano w'Abanyarwanda

    Nubwo ndayishimiye avuga ibi ariko, ministiri w'ububanyi n'amahanga wa Kongo aherutse gutangaza ko RED tabara ari umutwe w'abarundi uharanira ubuyobozi bugendera ku mategeko, ukaba uherereye muri congo. Gusa ikibabaje nuko Leta y'uburundi ikomeje ubushotoranyi k'u Rwanda nyamara bazi neza aho umutwe ubarwanya uherereye.

    Abasesenguzi mu bya Politike bakaba bavuga ko ibyo Ndayishimiye arimo gukora ari umugambi mubisha wa Perezida Tshisekedi wahaye amafaranga menshi Ndayishimiye ngo bafatanye kudurumbanya akarere k'ibiyaga bigari.

    Umuheto ushuka umwambi bitari bujyane

    The post Ngo uwamuha ubushobozi yazitsemba: Ndayishimiye akomeje kwikoma impunzi ziri munkambi ya Mahama. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ngo-uwamuha-ubushobozi-yazitsemba-ndayishimiye-akomeje-kwikoma-impunzi-ziri-munkambi-ya-mahama/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ngo-uwamuha-ubushobozi-yazitsemba-ndayishimiye-akomeje-kwikoma-impunzi-ziri-munkambi-ya-mahama

  • Avungwa mu mikino : Barcelona yiteguye guhindura umutoza wayo, Salah Mohamed muri Saudi Arabia pro aracyari igipimo, Marcus Rashford i Paris – YEGOB #rwanda #RwOT

    • Umunyamakuru Javi Miguel yatangaje ko abatoza ikipe ya Barcelona ishakamo uwo izasimbuza Xavi Hernández uzagenda mu mpera yiyi sezo nkuko yabitangaje ko harimo Umudage w'imyaka 58 witwa Hansi Flick utoza ikipe y'igihugu y'a Badage ndetse n'umunya-Portugal w'imyaka 49 witwa Sergio Conceição uri gutoza FC Porto.

     

    • umusore umunya_ArgArgentina w'imyaka 23 bivungwa ko ashaka gusohoka muri Chelsea gusa aho kwerekeza ho ntiharamenyekana.

     

    • Amakuru ari kuvuga ko ikipe ya Liverpool FC yaba yegereye umugabo w'umunya-Spain w'imyaka 42 witwa Xabi Alonso utoza Bayer Leverkusen.

     

    • Ikinyamakuru Caught Offside cyatanga he ko ikipe ya Paris saint Germain irashaka umwataka wa Manchester united Marcus Rashford mugihe baba bagurishije Kylian Mbappe

     

    • Ikipe ya Al-Ittihad biravungwa ko yiteguye gutanga asaga €235M kuri ku

    Mohamed Salah ukinira Liverpool FC na Egypt muri iyi Kamena 2024.

     

    • Hossam Hassan w'imyaka 57 ukomoka muri Egypt yaginzwe Umutoza mukuru wa Egypt uyu mugabo yakiniye amakipe nka Al Ahly, PAOK, Neuchâtel Xamax ndetse anatoza amakipe nka Pyramids, Smouha na  Al Masry

    Source : https://yegob.rw/avungwa-mu-mikino-barcelona-yiteguye-guhindura-umutoza-wayo-salah-mohamed-muri-saudi-arabia-pro-aracyari-igipimo-marcus-rashford-i-paris/