Author: webrwanda

  • Badman Quba yahishuye ko Album ye nshya yakubutse ku gusuzugurwa #rwanda #RwOT

    Producer Badman Quba yahishuye uko album ye nshya yakomotse ku gasuzuguro yeretswe mu ntango z’urugendo rwe rw’umuziki kabanje gutuma atana mu gukabya nzozi ze gusa bikamuviramo album nshya.

    Umutunganyamuziki Kirenga Jimmy wamamaye nka Badman Quba yatangaje ko mbere yari afite gahunda zo gukora umuziki nk’umunyamwuga ariko ko ibyo yakorewe n’abo yagannye ku nshuro ye ya mbere byamuteye gufata izindi ngamba.

    Mu kiganiro kirambuye yagiranye na ISIMBI, Quba yavuze ko yasuzuguwe bikomeye n’umuntu wakoraga muri studio yari agiye gukoreramo indirimbo ari nabyo byamuteye kuba nk’uhagaritse kuririmba ajya kwiga ibyo gutunganya umuziki nabyo yaje gukora kinyamwuga.

    Ati 'Njyewe icyo gihe byabanje kuntera umujinya cyane ariko binampa n’imbaraga zansunikiye kwiga ukuntu umuntu yakwitunganyiriza indirimbo ze mu buryo bw’amajwi mbere yo kongera gusubira mu byo kuririmba.'

    Album Badman Quba yasohoye yayise 'Qubatingz2′ we avuga ko yayise gutyo nk’ubundi buryo bwo gushaka kwerekana ko ari gukora ibintu bye bidashingiye ku muntu uwo ari wese.

    Ati 'Iyi album yabanje kwibwa mbere ariko sinacika intege ndakomeza ndasunika ndongera nyikoraho ari nabwo nayise gutya nk’igihangano cyanjye bwite ariko nanabisanishije n’ibyambayeho mbere.'

    Album Qubatingz 2 igizwe n’indirimbo 14 yumvikanaho urusobe rw’indirimbo zubakiye ku njyana nka Pop, Afrobeat na Hip Hop.

    Indirimbo zigize iyi album ni 'The Way You Like’, 'Trouble’ ,'Stay’, 'Antidote’, 'Amababa’, 'Ijwi’, 'Last Song’, 'Mpamagara’,'Sorry’,'Nkera’,'Qu.Battle’,'Bolo za Satani’,'Iriba’ na 'Uwanjye’.

    Quba yanongeyeho ko iyi album yamaze kuyishyira ku mbuga zicuruza umuziki zirimo Spotify mu gihe yitegura no kuyishyira no ku zirimo shene ye ya YouTube mu minsi iza.

    Badman Quba Album ye nshya yayikomoye ku gasuzuguro yasuzuguwe

    Source : http://isimbi.rw/badman-quba-yahishuye-ko-album-ye-nshya-yakubutse-ku-gusuzugurwa.html

  • Bruce Melodie na The Ben bagiye kuzengurukana igihugu #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Bruce Melodie yatangaje ko ateganya gukora ibitaramo bizenguruka Intara zitandukanye z’u Rwanda mu mpeshyi bizamuhuriza ku rubyiniro na The Ben, mu rugendo rugamije kwegera abakunzi b’umuziki no gukomeza kuzamura umuziki nyarwanda mu gihugu hose.

    Ibi Bruce Melodie yabitangaje ku wa mbere tariki ya 19 Mutarama 2026, abinyujije mu butumwa yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram, agaragaza ko intego nyamukuru ari ugushimisha abafana babo no kugaragaza ko umuziki nyarwanda ushobora kugera kuri bose, hatitawe ku hantu umuntu aherereye.

    Uyu muhanzi yavuze ko nubwo ibi bitaramo byamaze kwemezwa ku mugaragaro, hakiri kare gutangaza aho bizabera nyiri izina n’igihe nyacyo bizatangirira, ariko yemeza ko imyiteguro yatangiye kandi iri kugenda neza.

    Yongeyeho ko iki gitekerezo cyaje nyuma yo guhurira mu gitaramo cya 'The Nu Year Groove’ cyabaye ku wa 1 Mutarama 2026 muri BK Arena.

    Iki gitaramo baherutse guhuriramo cyasize impaka nyinshi mu bafana, hibazwa uwatanze ikosora ridasanzwe kurusha undi, bituma benshi basaba ko bongera bagahurira ku rubyiniro bakongera guca izo mpaka.

    Ibi bitaramo bishya bivuze ko icyifuzo cy’abafana cyasubijwe, bikaba bitegerejweho gutanga ishusho nshya y’ubufatanye mu muziki nyarwanda.

    Bruce Melodie yatangaje ko uru rugendo ruzazenguruka Intara enye zigize igihugu, rwiswe '2026 Summer Country Tour’ rwaturutse ku bwumvikane no kubahana nk’abahanzi bakomeye bafite inshingano zo guha abafana ibyiza.

    Yanavuze ko ibi bitaramo atari iby’igihe gito gusa, kuko ateganya ko byazajya biba ngarukamwaka, bikazaba urubuga ruhoraho rwo kwegera abafana bo hirya no hino mu gihugu. Yongeyeho ko amakuru arambuye kuri ibi bitaramo azatangazwa vuba.

    Bruce Melodie na The Ben bagiye kuzenguruka igihugu

    Baherukaga guhurira mu gitaramo The Nu-Year Groove cya The Ben

    Source : http://isimbi.rw/bruce-melodie-na-the-ben-bagiye-kuzengurukana-igihugu.html

  • Se w’umutoza wa Rayon Sports yitabye Imana #rwanda #RwOT

    .

    Umutoza wa Rayon Sports, Bruno Ferry ari mu gahinda ko kubura se umubyara witabye Imana azize uburwayi, Jean Pierre Ferry.

    Mu itangazo ryasohowe na Rayon Sports, ryihanganisha umutoza mukuru wayo Bruno Ferry mu bihe arimo bitoroshye byo kubura umubyeyi we.

    Yitabye Imana nyuma y’iminsi mike Bruno Ferry avuye iwabo mu Bufaransa kumureba kuko yari arwaye.

    Bruno Ferry yageze mu Rwanda ku wa Kane w’iki cyumweru aho yari aje gutoza umukino wa Al Hilal wabaye ku wa Gatnu ikabatsinda 4-0.

    Tariki ya 17 Ukuboza 2025 ni bwo Bruno Ferry yagizwe umutoza wa Rayon Sports, ni nyuma y’uko iyi kipe yari yatandukanye na Afhamia Lotfi.

    Jean Pierre Ferry, se wa Bruno Ferry yitabye Imana

    Umutoza wa Rayon Sports ari mu gahinda

    Source : http://isimbi.rw/se-w-umutoza-wa-rayon-sports-yitabye-imana.html

  • The Ben yateye utwatsi Bruce Melodie! Kuki yisubiyeho? #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko Bruce Melodie atangaje ko agiye guhurira na The Ben mu bitaramo bizengurika igihugu, uyu muhanzi yabiteye utwatsi.

    Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Mutarama 2026, Bruce Melodie yavuze ko agiye gukora igitaramo yise “2026 Summer Country Tour”.

    Ni igitaramo yavuze ko azahuriramo na The Ben baherukaga guhurira mu gitaramo The Nu-Year Groove cya The Ben cyabaye tariki ya 1 Mutarama 2026.

    Bruce Melodie akaba yavuze ko amakuru arambuye kuri iki gitaramo azajya hanze mu minsi ya vuba.

    The Ben abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram ahajya ubutumwa bumara amasaha 24, yahakanye iby’iki gitaramo avuga ko ari ibihuha.

    Yifashishije “affiche” y’iki gitaramo yagize ati “ni ibihuha.”

    Aba bombi baheruka guhurira mu gitaramo The Nu-Year Groove cyasize impaka nyinshi aho bamwe bavugaga ko The Ben yabapfunyikiye, ndetse na nyuma ku mbuga nkoranyambaga igitaramo cyari The Ben asa n’usebywa nubwo igitaramo cyari icye, amakuru aturuka hafi ya The Ben avuga ko byamubabaje cyane ku buryo yafashe umwanzuro wo kwikura muri iki gitaramo cya Melodie cyane ko yaketse ko ibyamubayeho bifite aho bihuriye na Melodie.

    Amakuru avuga ko kugira ngo Bruce Melodie yemere kuririmba mu gitaramo The Nu-Year Groove cya The Ben ari uko uyu muhanzi basinyanye amasezerano ko na we agomba kuzaza kumufasha muri ibi bitaramo bye bizenguruka igihugu.

    Melodie yari yavuze ko bagiye kuzengurukana igihugu

    The Ben yavuze ko ari ibihuha

    Source : http://isimbi.rw/the-ben-yateye-utwatsi-bruce-melodie-kuki-yisubiyeho.html

  • Yvan Muziki agiye guhuriza ku rubyiniro abarimo Kidum, Massamba na Marina #rwanda #RwOT

    Yvan Muziki yageneye abakunzi be impano y’abarimo amazina akomeye mu muziki wo muri Afurika y’Iburasirazuba ku munsi wa Saint Valentin ubwo azaba amurika ku mugaragaro Album ye nshya yise 'Inganzo Ntahangarwa”, kizaririmbwamo n’abahanzi bafite amazina akomeye nka Kidumu, Marina, Massamba.

    Ku munsi w’ejo tariki ya 16 Mutarama 2025 ni bwo uyu muhanzi w’umuziki gakondo, ukomeje kugaragaza ko yiyemeje guteza imbere umuco nyarwanda binyuze mu bihangano bye, yateguje igitaramo cyihariye cyo kumurika iyi Album ye nshya.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Yvan Muziki yatangaje ko iki gitaramo kizaba tariki ya 13 Gashyantare 2025 mu ijoro ribanziriza umunsi w’abakundana, kikazabera muri Kigali Delight Hotel i Gacuriro.

    Iki gikorwa cyateguwe na Gakondo Avec La Classe, kikaba kitezweho guhuza abakunzi b’umuziki gakondo b’ingeri zose, by’umwihariko abakunda umuziki ushingiye ku muco n’amateka y’u Rwanda.

    Ibyishimo by’iki gitaramo birushaho kwiyongera bitewe n’uko Yvan Muziki azasangira urubyiniro n’abahanzi bafite amazina akomeye mu muziki wo mu Karere.

    Muri uru rutonde rugari rurangajwe imbere na Massamba Intore, uzwi nk’inkingi ya mwamba mu muziki gakondo nyarwanda, ndetse na Kidum Kibido, umuhanzi w’ikirangirire ukomoka mu Burundi umaze imyaka myinshi ashimangira izina rye mu muziki wa Afurika y’Iburasirazuba nk’umuhanzi uhozaho.

    Album Inganzo Ntahangarwa igaragaramo indirimbo zitandukanye zigaruka ku ndangagaciro z’umuco nyarwanda, ubutumwa bw’urukundo, ubumwe, icyubahiro n’amateka. Yvan Muziki yerekana ko iyi Album atari iy’imyidagaduro gusa, ahubwo ari igikoresho cy’inyigisho n’uburezi, cyane cyane ku rubyiruko rukomeje kugenda rwitandukanya n’injyana gakondo.

    Mu kiganiro aherutse kugirana n’ikinyamakuru ISIMBI, Yvan Muziki yavuze ko iyi Album ari intambwe ikomeye igaragaza ko yiteguye guhagararira umuziki gakondo ku rwego mpuzamahanga.

    Yongeyeho ko umuco ari isoko idashira, anashishikariza abandi bahanzi kuwugiramo uruhare, aho kuwufata nk’uwashize.

    Yvan Muziki yizeye ko Inganzo Ntahangarwa izagira uruhare mu gufasha urubyiruko gusobanukirwa agaciro k’umuziki gakondo no kuwugira ishema, bityo umuco nyarwanda ugakomeza kubaho no kuragirwa abazawukomokaho.

    Yvan Muziki agiye guhuriza hamwe amazina akomeye mu muziki

    Source : http://isimbi.rw/yvan-muziki-agiye-guhuriza-ku-rubyiniro-abarimo-kidum-massamba-na-marina.html

  • Umunyamakuru Phil Peter yagabiye Niyo Bosco inka mu bukwe bwe bikora ku mitima ya benshi #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru, Umu-Dj akaba n’umuhanzi, Phil Peter yaraye agabiye Niyo Bosco inka mu bukwe bwe bikora ku mitima ya benshi.

    Ejo hashize ku wa Gatanu tariki ya 16 Mutarama 2026 ni bwo Niyo Bosco yakoze ubukwe na Irene Mukamisha.

    Ni ubukwe bwabanjirijwe n’umuhango wo gusaba no gukwa wabereye Kaleb Garden, Rebero.

    Ni n’aho basezeraniye imbere y’Imana maze indi mihango y’ubukwe (Gushyingirwa) nayo ikomereza muri ubu busitani bwa Kaleb Garden.

    Ni ubukwe bwitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye uretse Nyambo Jesca na Bwiza bari bamwambariye hari kandi n’abahanzi nka Bruce Melodie wamuririmbiye, Aline Gahongayire na Dorcas nabo baririmbye, Umunyamakuru Murindahabi Irene wahoze arereberera inyungu z’uyu muhanzi, Phil Peter n’abandi.

    Ubwo yari afashe umwanya ngo avuge, Phil Peter yavuze ko yishimye ku bw’intambwe Niyo Bosco yateye kuko ari umuhanzi wakuze amureba akaba amufata nk’umuhungu we.

    Ati “Nishimiye intambwe umuvandimwe wacu yateye, kuri njyewe Niyo Bosco ni nk’umuhungu wanjye kuko nshobora kuba umuhamya w’imikurire ye muri uyu mwuga we w’umuziki, ndakwishimiye wowe n’umufasha wawe.”

    Yakomeje avuga ko Niyo Bosco akunze kumuba hafi, bityo akaba we n’umugore we abagabiye inka.

    Ati “Usibye ibyo Niyo Bosco ni umuntu umba hafi mu kanjye kose nkora yaba ak’itangazamakuru cyangwa ak’ubu-Dj, iyi ntambwe yateye ni intambwe nziza kandi ndifuriza umuryango we kuzahorana amata ku Ruhimbi, ni yo mpamvu nifuje no kuboroza, mbagabiye inka Niyo Bosco.”

    Bakoze ubukwe nyuma y’uko ku wa Gatatu tariki ya 10 Ukuboza 2025 ari bwo Niyo Bosco yasezeranye imbere y’amategeko na Mukamisha Irene bemeranya kuzabana akaramata aho bazatandukanywa n’urupfu, ni mu muhango wabereye ku biro by’Umurenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo.

    Hari nyuma y’uko uyu muhanzi yambitse impeta ya fiançailles Mukamisha Irene muri La Palisse Gashora ku wa 17 Nzeri 2025.

    Bamufashije gutaka cake ikoze muri piano

    Phil Peter yagabiye Niyo Bosco inka

    Bwari ubukwe bwiza cyane

    Source : http://isimbi.rw/umunyamakuru-phil-peter-yagabiye-niyo-bosco-inka-mu-bukwe-bwe-bikora-ku-mitima.html

  • Arishyuza arenga miliyoni 500 Frw! Ari FERWAFA na Adel Amrouche ni inde wigiza nkana? #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ritangaje ko ryamaze gutandukana n’umutoza w’ikipe y’igihugu, Adel Amrouche, yahise agana FIFA aho ashaka ko yishyurwa amezi yose yari asigaye ku masezerano.

    Tariki ya 13 Mutarama 2026 ni bwo FERWAFA yasohoye itangazo rivuga ko yatandukanye na Adel Amrouche kuko hari ibyo atubahirije.

    Icyo gihe yagize iti “yahagaritswe mu nshingano ze nk’umutoza mukuru w’Ikipe y’Igihugu y’Abagabo.'

    Yakomeje igira iti 'Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’isesengura ryimbitse, nyuma haza gusangwa ko Adel atubahirije amasezerano y’akazi nk’uko biteganywa mu ngingo ya 17.2 y’amasezerano y’umurimo.'

    FERWAFA ivuga kandi ko 'Amrouche yahawe igihe gihagije cyo gukemura ibi bibazo mbere y’uko hafatwa iki cyemezo' ndetse iri Shyirahamwe ryijeje gutanga 'andi makuru arebana n’iyi ngingo mu gihe nyacyo.'

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko Adel Amrouche ashinjwa guta akazi akigira iwabo nk’aho yakabaye ari mu Rwanda akurikirana abakinnyi bakina muri shampiyona, ikindi ni uko hari raporo y’akazi atigeze atanga.

    Abegereye uyu mutoza ukomoka muri Algeria, bavuga ko we ntacyo yishinja ko ibyo yakoze byose bikurikije amategeko, ngo ntabwo yigeze ata akazi ahubwo bari bamusohoye mu nzu ndetse agerageza kugira bamwe mu bakoresha be abimenyesha ariko ntibyagira icyo bitanga ahitamo kwigendera, anavuga ko yahembwaga nabi atahemberwaga ku gihe.

    Akaba yamaze gutanga ikirego muri FIFA aho aregera imishahara y’amezi 14 yari asigaye ku masezerano y’imyaka 2 yasinye muri Gashyantare 2025.

    Amakuru avuga ko umushahara we wari ibihumbi 25 by’amadorali ni ukuvuga arishyuza ibihumbi 350 by’amadorali, ni arenga miliyoni 500 Frw aya ashobora kwiyongeraho n’indishyi z’akababaro kubera kwirukanwa binyuranyije n’amategeko.

    Muri 2018, FERWAFA yategetswe na FIFA kwishyura Jonathan McKinstry miliyoni 150 Frw kubera kumwirukana binyuranyije n’amategeko.

    Adel Amrouche arishyuza arenga miliyoni 500 Frw

    Source : http://isimbi.rw/arishyuza-arenga-miliyoni-500-frw-ari-ferwafa-na-adel-amrouche-ni-inde-wigiza.html

  • Niyo Bosco yasabye anakwa umukunzi we (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umuhanzi ukunzwe na benshi, Niyo Bosco yasabye anakwa umukunzi we Irene Mukamisha mu birori byari bibereye ijisho byanitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye.

    Ni mu muhango wabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Mutarama 2026 ubera Rebero mu Busitani bwa Kaleb (Kaleb Garden).

    Niyo Bosco akaba yari yambariwe na bamwe mu bantu bazwi mu ruganda rw’imyidagaduro hano mu Rwanda barimo Nana, Nyambo Jesca n’umuhanzikazi Bwiza Emerence.

    Biteganyijwe ko nyuma y’umuhango wo gusaba no gukwa, basezerana imbere y’Imana nyuma abatumiwe mu muhango wo gushyingirwa bakakirirwa n’ubundi muri Kaleb Garden.

    Bakoze ubukwe nyuma y’uko ku wa Gatatu tariki ya 10 Ukuboza 2025 ari bwo Niyo Bosco yasezeranye imbere y’amategeko na Mukamisha Irene bemeranya kuzabana akaramata aho bazatandukanywa n’urupfu, ni mu muhango wabereye ku biro by’Umurenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo.

    Hari nyuma y’uko uyu muhanzi yambitse impeta ya fiançailles Mukamisha Irene muri La Palisse Gashora ku wa 17 Nzeri 2025.

    Bwiza na Nyambo mu bari bambariye Niyo Bosco

    Niyo Bosco n’abasore bamugaragiye

    Byari ibyishimo kuri Niyo Bosco na Irene Mukamisha

    Source : http://isimbi.rw/niyo-bosco-yasabye-anakwa-umukunzi-we-amafoto.html

  • Menya byinshi ku gitaramo 'UNTAMED SATURDAY' kitezwemo umunezero udasanzwe #rwanda #RwOT

    Tiamo Lounge i Remera ikomeje kwandika amateka mashya mu myidagaduro yo muri uyu Mujyi wa Kigali, aho yahindutse igicumbi cy'umunezero, umuziki mwiza na serivisi ziri ku rwego rwo hejuru. Abatari bake bayivugaho cyane bayishimira uburyo ihuza ibyishimo n'ubwiza bw'ahantu, ikaba ari ho benshi bahurira bashaka kuruhukira, gusangira no kwidagadurira mu buryo bugezweho.

    Ku wa Gatandatu tariki ya 17 Mutarama 2026, Tiamo Lounge hazaba hari igitaramo gikomeye cyiswe UNTAMED SATURDAY, kizaba cyuzuyemo, umuziki uvanze neza kandi ususurutsa abitabiriye mu buryo budasanzwe. Ni igitaramo kizahuza abakunzi b'umuziki n'imyidagaduro.

    Umuziki uzavangwa n'abavanga umuziki bakunzwe cyane barimo Tasha The Deejay, DJ Caspi, DJ Kiss na DJ Crush, bose bazaba bari kumwe mu rugendo rumwe rwo gususurutsa abitabiriye iki gitaramo. Ibi byose bizaba biyobowe n'abashyushyarugamba Tania, Nilas na Zebby, bazatanga umwihariko mu gutuma ibyishimo bigera kuri buri wese ku rwego rwo hejuru.

    Uretse umuziki, Tiamo Lounge ikomeje kuba icyitegererezo mu gutanga serivisi nziza zirimo ibyo kunywa n'ibyo kurya byujuje ubuziranenge, mu mwuka mwiza w'ahantu hihariye kandi hatekanye. Niba ushaka ahantu heza ho kumara ijoro rya Gatandatu mu munezero usesuye, Tiamo Lounge i Remera ni ho ugomba kuba uri kubarizwa. Untamed Saturday, aho umunezero urekurwa nta mipaka.

    Menya byinshi ku gitaramo 'UNTAMED SATURDAY' kitezwemo umunezero udasanzwe

    Source : https://kasukumedia.com/menya-byinshi-ku-gitaramo-untamed-saturday-kitezwemo-umunezero-udasanzwe/

  • Urukiko rw'Ikirenga rwemeye kwakira ikirego cya Ingabire ku ngingo ya 106 #rwanda #RwOT

    Urukiko rw'Ikirenga rw'u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kwakira no gusuzuma ikirego cyatanzwe na Ingabire Victoire Umuhoza, aho agaragaza ko ingingo ya 106 y'itegeko rigenga imiburanishirize y'imanza nshinjabyaha inyuranye n'ibiteganywa n'Itegeko Nshinga.

    Iki kirego cyatanzwe na Ingabire Victoire Umuhoza, umwe mu batavuga rumwe n'ubutegetsi, gishingiye ku kuba iyo ngingo ivugwa itubahiriza uburenganzira bw'ibanze buteganywa n'Itegeko Nshinga, cyane cyane ingingo ya 29 agace ka (b), ingingo ya 61 n'izindi zirebana n'uburenganzira bw'umuturage mu butabera no mu miburanishirize iboneye.

    Mu kirego cye, Ingabire agaragaza ko ingingo ya 106 ishobora gutuma hari uburenganzira bw'abaregwa budahabwa agaciro uko bikwiye, bigatuma habaho imbogamizi mu kubona ubutabera busesuye kandi buboneye. Asaba Urukiko ko iyo ngingo yakurwaho cyangwa igasuzumwa ku buryo ihuzwa n'ibiteganywa n'Itegeko Nshinga, mu rwego rwo kurinda amahame y'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu.

    Icyemezo cy'Urukiko rw'Ikirenga cyo kwakira iki kirego kigaragaza ko kizagisuzuma mu mizi, kikareba niba koko hari aho ingingo ya 106 ihabanye n'Itegeko Nshinga, ndetse kikazafata umwanzuro hashingiwe ku mategeko n'amahame agenga igihugu.

    Iki kirego gitegerejweho gutanga umucyo ku mikoreshereze y'amategeko mu miburanishirize y'imanza nshinjabyaha, bikaba byatanga icyizere ku Banyarwanda ku ruhare rw'inkiko mu kurengera Itegeko Nshinga n'uburenganzira bwabo.

    Urukiko rw'Ikirenga rwemeye kwakira ikirego cya Ingabire ku ngingo ya 106

    Source : https://kasukumedia.com/urukiko-rwikirenga-rwemeye-kwakira-ikirego-cya-ingabire-ku-ngingo-ya-106/